Somalia: Al-Shabab yishe Umuyobozi wa Radio Mogadishu
Umwe mu banyamakuru bakomeye muri Somalia, wanengaga cyane umutwe wa Al Shabab yishwe n’umwiyahuzi witezeho igisasu ubwo yasohokaga muri resitora iherereye I Mogadishu kuri uyu wa Gatandatu nk’uko byemejwe n’abayobozi n’umuryango we. Al-Shabab ntiyatinze kwigamba iki gitero cyahitanye Umuyobozi wa Radio Mogadishu, Abdiaziz Mohamud Guled, wari uzwi cyane nka Abdiaziz Afrika. Iki gitero kandi cyakomerekeje […]
Rusizi: Uwahoze akuriye RIB mu karere yakatiwe nyuma yo kumuhamya icyaha cyo kwakira indonke
Urukiko Rwisumbuye rwa Rusizi ku itariki ya 18 Ugushyingo rwasomye urubanza Ubushinjacyaha bwarezemo uwahoze ari Umuyobozi w’Ubugenzacyaha (DCI) mu Karere ka Rusizi rumuhanisha igifungo cy’imyaka 8 n’amezi 6 n’ihazabu y’amafaranga miliyoni imwe n’ibihumbi magana abiri (1.200.000 Frw). Uyu yari yarezwe icyaha cyo kwakira indonke n’icyo kudasobanura inkomoko y’umutungo, ariko urukiko rumuhamya icyaha cyo kwakira indonke […]
Iran ivuga ko yafashe ubwato bw’amahanga bwari butwaye magendu ya mazutu

Ingabo za Iran zirwanira mu mazi kuri uyu wa Gatandatu, itariki 20 Ugushyingo 2021, zatangaje ko zafatiye mu Kigobe cya Perse ubwato bw’abanyamahanga bwari bwikoreye utujerekani dusaga ibihumbi 30 twa magendu ya mazutu. Colonel Ahmad Hajian, komanda w’ubwato bushinzwe irondo muri mazi ahagana mu Ntara ya Hormozgan iherereye mu majyepfo y’amazi y’ikigobe cya Perse bwitwa […]
Le 18e arrondissement de Paris porte le nom du héros Rwandais Aminadabu Birara

La Ville de Paris a dĂ©nommĂ© une place du 18e arrondissement “Place Aminadabu Birara”, du nom du hĂ©ros qui a organisĂ© la rĂ©sistance contre le Genocide contre Les Tutsi sur les collines de Bisesero. Le conseil de Paris a pris cette dĂ©cision pour rendre hommage Ă Birara « pour avoir organisĂ© la rĂ©sistance [contre les […]
Kagame promet une solution aux préoccupations concernant les amendes de circulation
Le prĂ©sident Paul Kagame a promis aux automobilistes rwandais qu’ils trouveraient bientĂ´t une solution aux prĂ©occupations croissantes concernant les nouvelles sanctions routières imposĂ©es dans la ville de Kigali et dans tout le pays. Cela fait suite Ă un tollĂ© gĂ©nĂ©ral dans diffĂ©rents mĂ©dias oĂą les automobilistes se sont plaints des amendes pour excès de vitesse […]
USA: Nyuma y’igice cy’ikinyejana kirenga abari barahamijwe kwica Malcolm X bagizwe abere

Nyuma y’igihe kirenga kimwe cya kabiri cy’ikinyejana impirimbanyi y’uburenganzira bw’Abirabura muri Amerika, Malcolm X, yishwe, babiri mu bari bahamijwe kumwica bagizwe abere kuri uyu wa Kane nyuma y’imyaka myinshi yo gushidikanya. Umucamanza wo muri Manhattan, Ellen Biben, yatesheje agaciro ibyemezo byahamije icyaha Muhammad Aziz na Khalil Islam wamaze no gupfa, nyuma y’aho abashinjacyaha n’abunganizi b’aba […]
U Bufaransa: Hagiye gutangira urubanza rwa gatatu rw’Umunyarwanda ushinjwa uruhare muri jenoside
Umunyarwanda Claude Muhayimana wahoze ari umushoferi wa Guest House Kibuye, agiye gutangira kuburanishwa mu Bufaransa guhera kuri uyu wa Mbere, itariki 22 Ugushyingo ku byaha bya jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu byakozwe mu 1994. Uru rubanza biteganyijwe ko ruzamara ukwezi ruzasozwa ku itariki ya 23 Ukuboza 2021, rugiye gufungurwa nyuma y’imyaka 10 rutegurwa no gusubikwa inshuro ebyiri, […]
Mu Bufaransa ubukene buranuma, hari ababyeyi biyiriza ngo abana barye – Caritas
Umuryango utabara imbabare mu gihugu cy’u Bufaransa, Secours Catholique, kuri uyu wa Kane wasohoye raporo y’umwaka ku bukene muri iki gihugu. Ivuga ko n’abantu bahabwa imfashanyo basiba amafunguro amwe kugira ngo ejo bazabone amaramuko, ikibazo cyibasiye cyane cyane abadafite akazi gahamye ndetse n’ababa bonyine. 27% by’abantu basanzwe bahabwa imfashanyo y’ibiribwa n’umuryango wa Secours Catholique “rimwe […]
Basanga amakosa yakozwe n’umucamanza waburanishije Cyuma ashobora kuba icyasha ku butabera
Nyuma y’aho kuri uyu wa Gatatu ushize, itariki 17 Ugushyingo 2021, ubushinjacyaha bujuririye kimwe mu byaha bwari bwareze umunyamakuru Niyonsenga Dieudonne uzwi nka nka Cyuma Hassan, nyamara icyo cyaha cyarakuwe mu mategeko mu Rwanda mu 2019, hakomeje kwibazwa ku bushobozi bw’umucamanza wamuburanishije kuri iki cyaha n’ingaruka bishobora kugira ku butabera bw’igihugu. Ku itariki ya 11 […]
Muhanga: Aregwa kwica se n’ubwinjiracyaha ku mugore wa se wabo
Ubushinjacyaha Urwego Rwisumbuye rwa Muhanga, muri iki cyumweru bwashyikirijwe dosiye y’umusore ukekwaho kwica se no kugerageza kwica umugore wa se wabo, abahora ko yari yarabwiwe ko umugore wa se wabo yamuroze, naho ise ntabyemere. Ubushinjacyaha Bukuru dukesha iyi nkuru buvuga ko uregwa akekwaho icyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake yaba yarakoreye se, ndetse n’ubwinjiracyaha bwo kugerageza […]
Uganda: Sheikh Muhammad Abbas Kirevu yishwe arashwe na polisi
Kuri uyu wa Kane, itariki ya 18 Ugushyingo, Polisi ya Uganda yavuze ko Sheikh Muhammad Abbas Kirevu yarasiwe ahitwa Nsangi, mu Karere ka Wakiso nyuma yo guhangana n’abashinzwe umutekano bari boherejwe kugira ngo bamufate. Umuvugizi wa polisi, Fred Enanga yavuze ko Sheikh Kirevu yari afite inshingano zo guhuza no kwinjiza bamwe mu Banya Uganda mu […]
Mikheil Saakashvili wayoboye Georgia umaze igihe yiyicisha inzara ararembye
Umuvunyi mukuru wa Georgia ushinzwe uburenganzira bwa muntu avuga ko Mikheil Saakashvili wahoze ari perezida umaze igihe yiyicisha inzara, amerewe nabi cyane kandi atarimo guhabwa ubuvuzi bukwiye. Itsinda rishinzwe kuvugira Leta ya Georgia mu itangazo ryaryo kuri uyu wa Gatatu, ryavuze ko Saakashvili umaze ukwezi kurenga n’igice muri gereza yiyicisha inzara muri gereza, ashobora guhura […]
Le Rwanda, le Burundi et le Soudan du Sud invitĂ©s Ă rejoindre l’AICAD
L’Institut africain pour le dĂ©veloppement des capacitĂ©s (AICAD) a invitĂ© le Rwanda, le Burundi et le Soudan du Sud Ă rejoindre l’organisme rĂ©gional dans le but d’accĂ©lĂ©rer les initiatives de recherche et de dĂ©veloppement visant Ă rĂ©duire la pauvretĂ© dans les États membres. L’AICAD, dont la rĂ©union rĂ©gionale se tient en Ouganda, est actuellement composĂ©e […]
RDC: Abadepite basabye leta gufatanya n’u Rwanda na Uganda mu kugarura umutekano
Nyuma yo kongererwa igihe ku nshuro ya 12 kw’ubuyobozi bw’intara buyobowe n’igisirikare mu ntara za Kivu y’Amajyaruguru na Ituri, bamwe mu badepite bo muri izi ntara bongeye kwinubira imvururu n’umutekano muke bikomeje kugaragara basaba ubufatanye n’ibihugu by’ibituranyi mu kugarura ituze. Kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 17 Ugushyingo 2021, abo badepite banze kwitabira inteko rusange […]
Ibihugu 5 byo mu Burayi bifite igisirikare cya cyabakanga

Urutonde rw’ibihugu bitanu bifite igisirikare cya ntakigenda mu Burayi rushingiye ku rutonde rwa Global Firepower rwa 2020. Urutonde rwakozwe hashingiwe ku bipimo by’ingufu nabyo bigendera ku bipimo byinshi biranga imikorere y’ingabo z’igihugu runaka. 1 – Bosnia and Herzegovina Igihugu cya Bosnia na Herzegovina kiza ku mwanya wa 133 mu bihugu 138. Kuva mu 2010 gisaba […]
Zimwe mu mpamvu batabashije gutsindira manda ya 2 ya ba meya

Abayobozi b’uturere bacyuye igihe ba Musanze, Rusizi, Rutsiro na Ngororero batsinzwe mu matora y’abajyanama rusange mu gihe cy’amatora yabaye ku wa kabiri itariki ya 16 Ugushyingo. Nibura abayobozi 17 bari biyamamaje mu matora ariho bashaka manda ya kabiri. Abananiwe gusubira mu myanya yabo ni; Jeannine Nuwumuremyi mu Karere ka Musanze, Ephreim Kayumba wa Rusizi, Godefroid […]
Uganda: Hafashwe undi mwiyahuzi washakaga guturitsa igisasu muri Nansana
Kuri uyu wa Kabiri, Polisi yavuze ko yataye muri yombi umuntu ukekwaho kuba umwiyahuzi bivugwa ko yagerageje guturitsa igisasu mu gace ka Nansana muri Uganda, nyuma y’igihe gito bagenzi be batatu (abiyahuzi) bishe byibuze abasivili batatu mu gitero cya bombe cy’ubwiyahuzi mu murwa mukuru, Kampala. Umuvugizi wa polisi, Fred Enanga, yavuze ko ingabo zishinzwe kurwanya […]
La police met en garde contre l’utilisation des mĂ©dias sociaux pour rĂ©pandre des rumeurs
La Police nationale rwandaise (RNP) a mis en garde les personnes qui utilisent les plateformes de mĂ©dias sociaux pour rĂ©pandre des rumeurs et inciter Ă la peur. Cela survient après qu’Elode Manishimwe, 20 ans, ait utilisĂ© son compte Twitter pour affirmer qu’il y avait de l’insĂ©curitĂ© dans la cellule de Byahi, dans le secteur de […]
Amerika yarakajwe na misile y’Abarusiya yashyize mu kaga abari mu cyogajuru cya ISS

Umuyobozi wa NASA, Bill Nelson, yatangaje ko ku wa Mbere, “yarakajwe” n’igerageza rya misile yo mu kirere y’u Burusiya yahashwanyukiye ikirere kikuzuramo ibice bigashyira mu kaga abahanga mu by’isanzure bari mu cyogajuru ISS (International Space Station) bikaba ngombwa ko bakwepakwepa. Nelson yagize ati: “N’amateka maremare kandi kibitseho mu by’ikirere by’abantu, ntibyumvikana ukuntu u Burusiya bwashyira […]
Streit Group yo muri UAE igiye gutangira gukorera imodoka z’intambara muri Uganda

Uruganda Streit Group rukora ibimodoka by’intambara by’imitamenwa, rwo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) ku bufatanye na National Enterprise Corporation (NEC) rugiye gutangiza uruganda rw’izi modoka mu gihugu cya Uganda. Streit Group ni uruganda rukora imodoka z’intambara z’imitamenwa (armoured personnel carriers (APCs) rufite icyicaro mu gihugu cya UAE . rukora kandi imodoka z’agaciro n’izindi modoka […]
Kirehe: Inka 13 ziherutse gupfira rimwe zaba zarishwe n’ibinyabutabire biba mu masaka
N’ubwo ibizamini byo muri Laboratwari bitaratanga ibisubizo, Dr Uwituze Solange, Umuyobozi wungirije muri RAB ushinzwe iterambere ry’ubworozi avuga ko bakeka ko inka 13 z’umuturage ziherutse gupfira icyarimwe mu Karere ka Kirehe zaba zarishwe n’ibinyabutabire bibiri. Ni nyuma y’aho izo nka zapfuye mu buryo bw’amayobera kuwa Gatandatu ushize, itariki 13 Ugushyingo, mu Murenge wa Mpanga mu […]
Le Zimbabwe et le Rwanda s’engagent dans la dĂ©fense et la collaboration en matière de sĂ©curitĂ©
Le Zimbabwe et le Rwanda se sont engagĂ©s hier Ă travailler sur des modalitĂ©s qui intensifieront la collaboration en matière de dĂ©fense et de sĂ©curitĂ© pour faire face aux menaces traditionnelles et non traditionnelles affectant le continent africain. L’engagement a Ă©tĂ© pris lors d’une visite de courtoisie du ministre rwandais de la DĂ©fense, le gĂ©nĂ©ral […]
Steve Bannon wahoze ari umuntu wa hafi wa Donald Trump yatawe muri yombi
Steve Bannon, umwe mu nkoramutima cyane z’uwari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatawe muri yombi kubera gusuzugura inteko ishinga amategeko. Ni nyuma y’aho komisiyo yihariye y’Umutwe w’Abadepite irimo gukora iperereza ku gitero cy’abashyigikiye Trump cyo ku italiki ya 6 Mutarama gushize ku ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko y’Amerika (Capitol), ihamagaje Bannon, w’imyaka […]
Les résultats des examens nationaux des sixième année 2020/21 publiés
Le ministère de l’Éducation a publiĂ© lundi les rĂ©sultats des examens nationaux 2020/21 du sixième annĂ©e , du Collège de formation des enseignants (TTC) et de l’Enseignement et formation techniques et professionnels (EFTP). Selon les rĂ©sultats, 98 pour cent des candidats ont rĂ©ussi. Il y a eu une baisse des performances en Senior Six, avec […]
Mu banyeshuri 10 ba mbere barangije mu cyiciro cy’ubumenyirusange harimo abakobwa 2 gusa
Kuri uyu wa Mbere, itariki 15 Ugushyingo 2021 hatangajwe amanota yavuye mu bizamini bya leta by’abanyeshuri barangije umwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye mu cyiciro cy’ubumenyi rusange, mu nderabarezi ndetse n’imyuga n’ubumenyingiro. Mu cyiciro cy’ubumenyirusange, nk’uko byashyizwe ahagaragara na Minisitiri w’Uburezi, Dr Valentine Uwamaliya, hiyandikishije abakandida 47,638. Ariko abakoze ibizamini ni 47,399, muri abo biyandikishije abatsinze […]
Tanganyika: FARDC imaze kwigarurira ibice byinshi byagenzurwaga n’inyeshyamba
Ubuyobozi bwa Brigade ya 22 yo gutabara byihuse, n’ubuyobozi bw’ibikorwa bya gisirikare bya Usalama mu Ntara ya Tanganyika, buravuga ko bwishimiye imigendekere y’ibikorwa bigamije gukurikirana imitwe yitwaje intwaro ikorera mukarere. Kuva icyiciro cya gatatu cy’ibikorwa byatangira, ahantu henshi hahoze ari ibirindiro by’imitwe yitwaje intwaro higaruriwe n’ingabo za FARDC nk’uko iyi nkuru dukesha Radio Okapi ivuga. […]
Bugesera: Batangiye kuhira imyaka nyuma y’aho imvura ikomeje kubura hakikangwa amapfa

Kuri uyu wa Mbere, itariki 15 Ugushyingo, minisitiri w’ubuhinzi, Dr Gerardine Mukeshimana, afatanyije n’inzego z’umutekano n’umuyobozi w’agateganyo w’akarere ka Bugesera, Mugiraneza David batangije igikorwa cyo kuhira imyaka kuri site y’ubuhinzi ifite hegitari 70, nyuma y’aho imvura ikomeje kubura muri aya mezi y’impera z’umwaka ubusanzwe yagwagamo imvura iringaniye yatumaga imyaka ikura neza. Aba bayobozi barimo gufatanya […]
Amafoto: Akamwenyu kari kose ubwo Abiy Ahmed yakiraga Perezida Kenyatta i Addis Abeba

Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta yageze muri Ethiopia mu gihe amahanga akomeje gushyira ingufu mu gusaba ko imirwano yahagarara kubera ko intumwa y’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) Olusegun Obasanjo yagaragaje ko yizeye ko ibiganiro bishobora guhagarika amakimbirane ariko akavuga ko ibiganiro bitaba hatabanje kubaho guhagarika imirwano bidatinze . Amezi arenga 12 y’imirwano hagati yingabo […]
Burkina-Faso: Igitero cy’intagondwa cyahitanye abajandarume bagera kuri 19
Kuri iki Cyumweru, itariki 14 Ugushyingo, intagondwa zishe Abajandarume bagera kuri 19 n’umusivili umwe mu majyaruguru ya Burkina Faso. Umuyobozi w’ibiro bikuru bya gisirikare yavuze ko iki gitero cyagabwe ku birindiro bya polisi biherereye ahitwa Inata, mu gihe minisitiri w’umutekano, Maxime Kone nawe yavuze ko bamwe mu barokotse hamenyekanye aho bari abandi bagishakishwa. Ibitero by’intagondwa […]
Hamenyekanye uko umudugudu Perezida Kagame yemereye Tshisekedi uzaba umeze n’amafaranga uzatwara
Nyuma y’aho kuri uyu wa Gatandatu, itariki 13 Ugushyingo Bwiza.com ibagejejeho inkuru y’uko Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yemereye mugenzi we wa RDC, Felix Tshisekedi, impano yo kubakira abaturage bagizweho ingaruka n’iruka ry’Ikirunga cya Nyiragongo, ubu amakuru arambuye dufite aravuga ko uyu mushinga uzatwara amafaranga abarirwa muri miliyoni 30 z’amadolari kuko uyu mudugudu w’icyitegerrezo uzaba […]
Insengero zihari zirahagije mugende mutangize na koperative z’ubuhinzi – Minisitiri

Minisitiri w’umutekano w’u Burundi, Gervais Ndirakobuca, yabwiye abantu barimo gusaba ibyangombwa byo gutangiza insengero ko izihari zihagije ahubwo bajya mu bindi nko gushinga amakoperative y’ubuhinzi. Ibi yabitangaje mu nama yagiranye n’abayobozi b’intara zose n’abakuriye insengero zitandukanye kuwa Gatanu ushize mu Ntara ya Kayanza nk’uko tubikesha urubuga rwa Ubmnews. Muri iyi nama, minisitiri w’umutekano yaboneyeho kubwira […]
Muhanga: Uwashinjwaga kwica umugore we yakatiwe igihano kiruta ibindi
Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga rwakatiye igihano cy’igifungo cya burundu umugabo wishe umugore we amukubise umuhini ubushinjacyaha bwari bwasabiye iki gihano ku itariki ya 01 Ugushyingo 2021. Ubushinjacyaha bukaba bwari bwamureze mu buryo bwihuse mu Rukiko Rwisumbuye rwa Muhanga ku wa 25/10/2021, aho uregwa yashinjwa gukorera icyaha mu Mudugudu wa Sahara, Akagari ka Gisanga, Umurenge wa […]
Kenya: Yiyahuye kubera amafaranga yo kwishyura fagitire y’ibitaro y’umukobwa we
Abapolisi bo mu Karere ka Rarieda mu gihugu cya Kenya barimo gukora iperereza ku rupfu rw’umugabo w’imyaka 55 mu mudugudu wa Tuoro mu gace ka West Asembo bivugwa ko yiyahuye. Bivugwa ko Alfred Owuor yiyahuye nyuma yuko umwe mu bantu bo mu muryango we yari yamusezeranyije kumufasha kwishyura fagitire y’ibitaro y’umukobwa we ariko akaza kwisubiraho […]
Sudani: Abantu batanu mu bigaragambyaga bishwe barashwe
Ihuriro ry’abaganga bigenga rivuga ko abashinzwe umutekano muri Sudani barashe amasasu ya nyayo n’ibyuka biryana mu maso bagahitana abigaragambyaga batanu barwanya ihirikwa ry’ubutegetsi ndetse abandi benshi barakomereka. Komite nkuru y’abaganga bo muri Sudani yavuze ko ku wa Gatandatu abantu bane bishwe n’amasasu n’undi umwe agahitanwa n’ibyuka biryana mu maso byamubujije guhumeka mu murwa mukuru, Khartoum, […]
Bugesera: Izuba ry’igikatu ryangije imyaka rishobora kubasigira amapfa
Izuba ry’igikatu ryangije imyaka iri mu mirima itarakura mu Karere ka Bugesera mu Ntara y’Uburasirazuba ryatumye bamwe mu baturage bagira impungenge z’uko nirikomeza gutya imvura igakomeza kubura bashobora kwibasirwa n’inzara. Muri aya mezi ashyira impera z’umwaka ubundi hasanzwe hagwamo imvura iringaniye ituma imyaka ikura neza ariko muri uyu mwaka yabaye iyanga cyane cyane mu Karere […]
Perezida Kagame ‘yemereye’ Felix Tshisekedi Umudugudu w’icyitegererezo
Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame biravugwa ko yemereye mugenzi we wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi, kubakira umudugudu w’Icyitegererezo abaturage basenyewe n’iruka ry’Ikirunga cya Nyiragongo. Mu gihe muri iyi minsi umubano w’ibihugu byombi wongeye kutavugwaho rumwe nyuma y’igitero cyo mu kuwa 7 na 8 Ugushyingo igisirikare cya Congo (FARDC) cyavuze ko cyagabwe n’umutwe […]
Le secteur financier restera stable – BNR
Le secteur financier du Rwanda devrait rester stable Ă court et moyen terme, a dĂ©clarĂ© la banque centrale alors mĂŞme qu’elle met en garde contre les vulnĂ©rabilitĂ©s liĂ©es Ă l’augmentation du risque de crĂ©dit. Les perspectives sont contenues dans le dernier rapport de la Banque qui met en Ă©vidence un fort rebond du secteur financier […]
Umunyamakuru Cyuma yavuze ko yari yiteguye gufungwa, umwunganira avuga ko bazajurira
Nyuma yo gukatirwa ndetse urukiko rugategeka ko ahita afatwa agafungwa, umunyamakuru Niyonsenga Dieudonne uzwi nka Cyuma Hassan ufite umuyoboro wa Youtube witwa Ishema TV yatangaje uko ifatwa rye ryagenze atabaza ndetse avuga ko yari abyiteguye. Umwunganizi we mu mategeko avuga ko bahita bajuririra iki cyemezo. Kuri uyu wa kane, itariki 11 Ugushyingo 2021, Urukiko Rukuru […]
Abayoboke ba Kabila na Fayulu bateguye urugendo rwo kwitambika icyo bita igitugu cya Tshisekedi
Kuri uyu wa Gatandatu, itariki 13 Ugushyingo, imitwe ya politiki ya Lamuka n’ihuriro rya FCC rya Joseph Kabila yateguye urugendo rwo mu mahoro I Kinshasa rugamije kubuza Komisiyo y’igihugu yigenga y’amatora (CENI) kuba igikoresho cya politiki cya Perezida Tshisekedi batangiye kwita umunyagitugu. Muri uru rugendo, ishyirahamwe ry’urubyiruko rushyigikiye Kabila (Association des Jeunes Nationalistes Kabilistes (AJNK), […]
Kayonza: Umugabo utaramenyekana yasanzwe mu mazi munsi y’ikiraro yapfuye
Amakuru agera kuri Bwiza.com aturuka mu Karere ka Kayonza, mu Ntara y’Iburasirazuba, aravuga ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, mu Murenge wa Murama hagaragaye umurambo w’umuntu tutaramenya imyirondoro ye, mu mazi ari munsi y’ikiraro cyaho, ariko kugeza ubu abantu twagerageje gushakaho amakuru arambuye ntacyo baratumarira. Bwiza.com yagerageje kuvugisha Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murama, […]
Ethiopia: Guverinoma yagize ibyo isaba ngo itekereze kujya mu mishyikirano
Guverinoma ya Ethiopia yagize ibyo isaba kugira ngo ibashe kugirana ibiganiro byo guhagarika imirwano n’abayobozi b’ishyaka rya Tigray People Liberation Front (TPLF), nyuma y’iminsi umuryango mpuzamahanga usaba guhagarika imirwano iyafashe intera kuva muri Kamena. Guverinoma ya Minisitiri w’intebe Abiy Ahmed imaze umwaka mu ntambara ihanganye n’abarwanyi bo mu Ntara ya Tigray iherereye mu majyaruguru ya […]
Sudani: Igisirikare cyashyizeho guverinoma nshya y’inzibacyuho
Umuyobozi w’igisirikare cya Sudani, General Abdel Fattah al-Burhan, wayoboye ihirika ry’ubutegetsi riheruka, yashyizeho Guverinoma nshya y’inzibacyuho yiganjemo abantu basaba ko ubutegetsi bwasubizwa abasivili. Televiziyo ya leta kuri uyu wa Kane yatangaje ko Gen. al-Burhan azakomeza kuba Perezida w’Akanama kayoboye igihugu, akazakomeza kungirizwa na Mohamed Hamdan Dagalo, umuyobozi w’umutwe witwara gisirikare ukunze gufatanya n’igisirikare uzwi nka […]
Umunyamakuru Cyuma yakatiwe imyaka 7 y’igifungo n’ihazabu ya miliyoni 5 Frw
Umunyamakuru Niyonsenga Dieudonne, uzwi nka Cyuma Hassan, ufite umuyoboro wa Youtube yitwa Ishema TV, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane, itariki 11 Ugushyingo 2021, yakatiwe imyaka 7 y’igifungo n’ihazabu ya miliyoni eshanu z’Amanyarwanda nyuma y’ubujurire bwatanzwe n’ubushinjacyaha. Niyonsenga yari yarekuwe n’urukiko rwa Gasabo muri Werurwe nyuma y’igihe kingana hafi n’umwaka yari amaze afunzwe nyuma […]
Ababarirwa muri mirongo baburiwe irengero mu mpanuka y’ubwato mu Kiyaga cya Kivu
Ubundi bwato bwarohamye mu kiyaga cya Kivu kuri uyu wa Kane, itariki 11 Ugushyingo, nk’uko amakuru aturuka muri sosiyete sivili agera kuri POLITICO.CD avuga. Nk’uko byatangajwe na perezida w’iyo sosiyete sivile, ni ubwato bwa moteri bwari buturutse muri Chigera butwaye abari bagiye kurema isoko rya Nyamukubi bwarohamye mu mazi ya Mabula, mu gace ka Kalehe […]
Afurika y’Epfo: Frederik de Klerk wayoboye guverinoma ya nyuma ya Apartheid yapfuye

Perezida wa nyuma wayoboye Guverinoma y’ivanguraruhu muri Afurika y’Epfo, Frederik Willem de Klerk, yapfuye afite imyaka 85. De Klerk yasangiye igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel na Nelson Mandela mu 1993 ubwo yahagarariraga iherezo ry’ubutegetsi bw’abazungu bo muri iki gihugu. Euronews dukesha iyi nkuru ivuga ko yapfuye nyuma y’igihe ahanganye na kanseri iwe mu gace ka Fresnaye […]
Bunia: Umuyobozi w’ibanze yatawe muri yombi ashinjwa gukorana n’inyeshyamba
Igisirikare cya Congo, FARDC, kuri uyu wa gatatu, itariki ya 10 Ugushyingo 2021, cyatangaje ko cyataye muri yombi Kukwabo Henry, umuyobozi wa Groupement ya Makabo muri Teritwari ya Irumu, nko mu birometero icumi mu majyepfo ya Bunia. Uyu muyobozi gakondo arashinjwa ubufatanye n’umutwe witwaje intwaro witwa Force Patriotique et Integrationniste du Congo (FPIC), ukorera muri […]
Le chef d’Ă©tat-major gĂ©nĂ©ral des forces armĂ©es de RDC en visite au Rwanda

Le chef d’Ă©tat-major des Forces armĂ©es de la RĂ©publique dĂ©mocratique du Congo (FARDC), le gĂ©nĂ©ral CĂ©lestin Mbala Munsense est en visite officielle au Rwanda depuis Mercredi, le 10 Novembre. Ce Mercredi, le gĂ©nĂ©ral Mbala Munsense CĂ©lestin et sa dĂ©lĂ©gation ont eu des entretiens bilatĂ©raux avec le chef d’Ă©tat-major des Forces de dĂ©fense rwandaises, le gĂ©nĂ©ral […]
Ibikomo by’Umwamikazi Marie Antoinette byaguzwe asaga miliyari 8 z’Amanyarwanda

Ibikomo bibiri bya diyama by’uwahoze ari umwamikazi w’u Bufaransa, Marie Antoinette, byari byarasohowe mu gihugu mu buryo bwa magendu mbere yo gucibwa umutwe hakoreshejwe Guillotine mu gihe cy’Impinduramatwara y’Abafaransa, byinjije inshuro zirenga ebyiri z’igiciro byari byaragenewe muri cyamunara mu Busuwisi. Ibikomo biremereye byo mu kinyejana cya 18 bigizwe na diyama byari byahawe agaciro kari hagati […]
Ethiopia: Leta yataye muri yombi abashoferi ba PAM basaga 70
Umuryango w’Abibumbye wavuze ko abategetsi ba Ethiopia bafunze abashoferi 72 bakorera Ishami rya Loni ryita Biribwa (PAM) mu majyaruguru y’igihugu nk’uko bitangazwa na Al Jazeera. Amakuru yatangajwe kuri uyu wa Gatatu aje nyuma y’umunsi umwe Umuryango w’Abibumbye utangaje ko hafashwe abakozi 22 bawo mu murwa mukuru, Addis Ababa, kubera ko impungenge mpuzamahanga zigenda ziyongera kubera […]
Dufite systeme igenzura ibitangazamakuru bikorera kuri murandasi, ku buryo nta kizaducika mu misoreshereze – MINECOFIN

Umusaruro ukomoka kuri serivisi zitanzwe mu buryo bw’ikoranabuhanga n’izitanzwe n’ibitangazamakuru bikorera kuri internet, wongerewe mu mushinga w’itegeko nk’inkomoko nshya y’umusaruro usoreshwa, MINECOFIN ikaba ivuga ko ifite systeme igenzura ibitangazamakuru bikorera kuri murandasi, ku buryo nta kizayicika mu misoreshereze. Ni nyuma y’aho kuri uyu wa Gatatu Inteko Rusange y’Inteko Ishinga Amategeko, umutwe w’Abadepite yemeje ishingiro ry’umushinga […]
Kayanza: Igipolisi kishe 2 bavugwaho kuba ibyihebe bakomerekeje umupolisi n’umuyobozi
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu igipolisi cy’u Burundi kishe abantu babiri kivuga ko ari ibyihebe mu gace ka Kigwati, muri Zone ya Ruganza, muri Komini Matongo, ho mu Ntara ya Kayanza, mu gihe hafashwe undi umwe n’undi wakomeretse bikabije. Umuyobozi w’ibanze n’umupolisi nabo bakomerekejwe na grenade yatewe n’abo bantu. Amafoto yakwirakwijwe ku mbuga […]
Burundi: Barasaba ko umuhanda wangiritse ubahuza n’u Rwanda wakorwa mbere yo gufungura imipaka
Umuhanda Kayanza-Akanyaru unahuza u Burundi n’u Rwanda umaze amezi 10 warangiritse mu gihe havugwa ko imipaka ihuza ibihugu byombi ishobora gufungurwa vuba, abawukoresha bakaba basaba ko wavugururwa. Kuva mu kwezi kwa gatatu uyu mwaka, uyu muhanda wa Kayanza-Kanyaru ntukiri nyabagendwa kuko wangiritse ahantu habiri, igice cyangiritse cyane kikaba ari icyo ku kiraro kiri hejuru y’uruzi […]
Umuvunjayi Byamungu yishwe arashwe mbere yo kwamburwa amafaranga yose yari afite
Umuvunjayi witwa Byamungu Hamuli, ukorera mu Birere mu Mujyi wa Goma kuri uyu wa Kabiri yishwe arasiwe mu gace ka Mapendo gahana imbibi n’Umujyi wa Gisenyi mu Rwanda, ubwo yari arimo gutaha. Ibi byabaye ahagana saa kumi n’ebyiri n’iminota 20 ubwonabicanyi bari bari kuri moto bamwishe bagahita batwara amafaranga yose yari afite. Byamungu yari mu […]
Inyeshyamba za TPLF zirashinjwa ibyaha by’intambara n’ibyibasira inyokomuntu
Amnesty International irashinja inyeshyamba za TPLF gufata ku ngufu, no guhohotera abagore benshi ubwo zigaruriraga umujyi wo mu karere ka Amhara muri Ethiopiaa, mu gihe hakomeje kugaragazwa ibimenyetso byinshi by’urugomo rukabije rwakozwe mu ntambara imaze umwaka. Nk’uko ibyavuye mu iperereza byashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Gatatu n’umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu (Amesty International)bivuga, abagore 14 […]
Abadepite basabye guhana amanyanga akomeje mu itangwa ry’amasoko rihombya leta
Inteko ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite kuri uyu wa Kabiri yasabye Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubushinjacyaha gukurikirana abagira uruhare mu makosa yagaragaye mu itangwa ry’amasoko ya leta. Mu masoko avugwa harimo nk’isoko ryo gukodesha ibiro by’Urukiko rw’Ikirenga hejuru ya miliyoni 117 z’amafaranga y’u Rwanda buri kwezi yatangwaga n’ikigo gishinzwe imiturire mu Rwanda aho ayo masezerano yakozwe nta […]
Abayahudi bo mu Burayi bashyigikiye kandidatire ya Katumbi mu matora yo mu 2023

Umunyapolitiki w’Umunyekongo, MoĂŻse Katumbi, ari mu ruzinduko mu Burayi kuva kuwa Mbere, itariki 08 Ugushyingo, aho umuvugizi we, Olivier Kamitatu, avuga ko ari mu ruzinduko rwihariye rushobora kumara igihe. Kuri uyu wa Kabiri, itariki 9 Ugushyingo, Katumbi ubwe akaba yavuze ko yakiriwe n’umuryango w’Abayahudi baba mu burengerazuba bw’Isi bivugwa ko bashyigikiye kandidatire ye mu matora […]
Abanyarwanda 12 bari mu maboko y’inzego z’umutekano za Uganda
Abanntu 17 barimo Abanyarwanda n’Abarundi bari mu maboko y’inzego z’umutekano za Uganda nyuma yo gusanga nta byangombwa bafite bibemerera kwinjira muri Uganda. Abatawe muri yombi ni Abanyarwanda 12 ndetse n’Abarundi batanu polisi ivuga ko yasanze badafite ibyangombwa bikwiye nyuma y’amakuru y’ubutasi ubuyobozi bwari bwakusanyije. Nk’uko bitangazwa na Daily Monitor, umukwabu wakozwe na polisi ifatanyije n’igisirikare […]
USA: Umupasiteri w’Umurundi yahagaritse umuntu wari utunze imbunda intama ze

Mu Mujyi wa Nashville muri Leta ya Tennessee, umugabo w’imyaka 26 yinjiye mu rusengero rw’Abapantekote afite imbunda akanga abari barimo gusenga avuga ko abarasa mbere yo guhagarikwa n’umupasiteri w’Umurundi wamucakiye kugeza polisi ije ikamuta muri yombi. Ibi byabereye mu rusengero rwa “Nashville Light Mission Pentecostal Church” ku Cyumweru gishize. Umupasiteri mukuru muri uru rusengero w’Umurundi, […]
Abongereza bari muri Ethiopia basabwe gukuramo akabo karenge bigishoboka
Abongereza bari muri Ethiopia baburiwe na leta yabo basabwa kuhava bigishoboka mu gihe umurwa mukuru, Addis Abeba ukomeje kugerwa amajanja n’inyeshyamba. Usibye kugira inama abari muri iki gihugu ngo bahave, yanaburiye abateganya kukijyamo kuba babisubitse kubera umwuka w’intambara ukomeje gufata intera. Ivuga ko imirwano imaze umwaka umwe hagati y’ingabo za leta ya Ethiopia n’inyeshyamba zo […]
Inama ya 18 y’Umushyikirano yasubitswe mu mwaka ushize izaba muri uyu mwaka
Inama ya 18 y’Igihugu y’Umushyikirano yari yasubitswe mu mwaka ushize kubera impamvu z’icyorezo cya Covid-19 izaba muri uyu mwaka. Umushyikirano ni igikorwa ngarukamwaka cy’uburyo bw’igihugu bwo kwishakamo ibisubizo by’ibibazo kibona biba bikwiye kwitabwaho bicyugarije bijyanye n’imiyoborere n’ubumwe bw’igihugu. Muri iyo nama, Abanyarwanda bifatanya n’abayobozi babo ku buryo butaziguye bakajya inama ku bibazo by’igihugu, ku mahirwe […]