Abasirikare ba Portugal bavugwaho gusahura amabuye y’agaciro muri Centrafrica

Kuri uyu wa Mbere, itariki 08 Ugushyingo, abategetsi ba Portugal bakoze isaka no guta muri yombi hirya no hino mu gihugu nyuma yo kumenyeshwa ko ingabo zoherejwe mu rwego rwo kubungabunga amahoro mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika ya Centrafrica zinjije mu gihugu mu buryo butemewe amabuye y’agaciro yasahuwe arimo diyama, zahabu ndetse n’ibiyobyabwenge. Abayobozi […]

RDF dit qu’il n’Ă©tait pas impliquĂ© dans l’attaque du M23 en RDC

Les Forces de dĂ©fense rwandaises (RDF) rejettent les accusations d’implication ou de soutien dans les activitĂ©s des groupes armĂ©s de l’ex-M23. Il a Ă©tĂ© rapportĂ© qu’un groupe armĂ© qui serait d’anciens rebelles du M23, le dimanche soir 7 novembre 2021, est entrĂ© en RDC depuis le territoire ougandais oĂą il est basĂ©, et a attaquĂ© […]

Umuyobozi w’inyeshyamba za OLA aravuga ko bari gutegura igitero simusiga kuri Addis Abeba

Umuyobozi w’umutwe witwaje intwaro w’Abanya-Oromo witwa OLA, urwanya leta ya Ethiopia ufatanyije n’inyeshyamba z’Abanya- Tigray zo mu mutwe wa TPLF, yavuze ko abarwanyi babo bari hafi y’umurwa mukuru kandi ko bategura igitero gishya, asezeranya ko intambara igiye kurangira “vuba cyane”. Muri Kanama, umutwe wa Oromo Liberation Army (OLA), umutwe witwaje intwaro w’abaturage bo mu bwoko […]

USA: Abanyekongo 2 bakurikiranweho ibyaha birimo ubugambanyi n’iyezandonke

Kuri uyu wa mbere, ishami ry’ubutabera ryatangaje ko Abanyekongo babiri batawe muri yombi muri Amerika bakurikiranweho gucuruza amahembe y’inzovu n’amahembe y’inkura zera bayakura muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo bayajyana Seattle muri Leta ya Washington. Iri shami ryagize riti: “Herdade Lokua w’imyaka 23 na Jospin Mujangi w’imyaka 31 bakomoka i Kinshasa, muri Repubulika ya Demokarasi […]

Kirehe: Abasore babiri barashinjwa gufatanya na se kwica abishywa babo babiri

Ubushinjacyaha bwashyikirije urukiko abasore babiri, bafatanyije na se ubabyara, bo mu Karere ka Kirehe bakurikiranweho icyaha cy’ubwicanyi bashinjwa gukorera abishywa babo babiri babaziza ko mushiki wabo yababyariye mu rugo. Aya makuru y’ubwicanyi bwakorewe abo bana babiri bavukana yamenyekanye ku itariki ya 15 Ukwakira 2021 mu gihe cya saa yine n’igice z’amanywa. Ubwicanyi bwakorewe mu Murenge […]

Niger: Abana b’abanyeshuri 25 bishwe n’inkongi y’umuriro

Kuri uyu wa Mbere, itariki 08 Ugushyingo, abana b’abanyeshuri bagera kuri 25 bapfuye bahitanwe n’inkongi y’umuriro yibasiye amashuri yabo mu Ishuri Ribanza riherereye mu majyepfo ya Niger. Usibye abapfuye abandi bana 14 bakomeretse, barimo batanu barembye cyane kubera ibikomere by’ubushye nk’uko itangazo ryasohowe n’inama y’abaminisitiri rivuga. Ishuri ryabereyemo ibi byago riherereye mu Mujyi wa Maradi, […]

Burundi: Umusirikare wa leta yiciwe mu mutego w’inyeshyamba abandi barakomereka

Nyuma y’imirwano twabagejejeho hagati y’ingabo z’u Burundi n’abantu bitwaje ibirwanisho batamenyekanye kuwa Gatanu, mu ijoro ryo kuwa Gatandatu habaye indi mirwano muri Komini ya Bukeye, mu Ntara ya Muramvya bivugwa ko yaguyemo umusirikare umwe abandi bane barimo umusivili bagakomereka. Nkuko bitangazwa na SOS MĂ©dias Burundi , ngo iyi mirwano yabaye ahagana saa tatu n’igice z’ijoro […]

Gasabo: Urukiko rwakatiye umugabo wasambanyije umwana we akanamutera inda

Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwakatiye igihano cy’igifungo cy’imyaka 20 umugabo wasambanyije umwana we akamutera inda. Ubushinjacyaha ku rwego Rwisumbuye rwa Gasabo bwaburanye urubanza bwaregagamo umugabo wasambanyije umwana yibyariye wari ufite imyaka 17 y’amavuko akamutera inda ku itariki ya 05 Ukwakira 2021. Ibi bikaba byarakozwe mu mwaka wa 2019 ubwo nyina w’umwana yari yarahukanye , uyu […]

Vingt officiers des Forces de dĂ©fense rwandaises suivent une formation d’observateurs militaires de l’ONU

Au total, vingt officiers supĂ©rieurs des Forces de dĂ©fense rwandaises (FDR) ont commencĂ© lundi 8 novembre la formation d’observateurs militaires Ă  l’AcadĂ©mie rwandaise pour la paix dans le district de Musanze. Le “Cours de formation des formateurs d’observateurs militaires des Nations Unies” de deux semaines est organisĂ© par l’AcadĂ©mie rwandaise pour la paix (RPA) en […]

IRMCT: Umucamanza Theodor Meron wakunze kutavuga rumwe n’u Rwanda agiye kwegura

Umucamanza Theodor Meron w’imyaka 91 yamenyesheje Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, abinyujije kuri Perezida Carmel Agius, ko yifuza kwegura ku mirimo ye mu rukiko rwashyiriweho kurangiza imanza zitarangijwe n’urukiko rwashyiriweho u Rwanda (International Residual Mechanism for Criminal Tribunals). Iki cyemezo cye kizatangira gushyirwa mu bikorwa guhera ku itariki ya 17 Ugushyingo 2021, nyuma y’imyaka 20 ishize […]

RDC: Alain Sekimonyo Mutuze yagizwe umuyobozi wa CNSS Katanga III

Ubuyobozi bw’Intara bw’Ikigega cy’Igihugu gishinzwe Ubwiteganyirize bw’abakozi (CNSS) Katanga III bufite icyicaro i Kolwezi gifite Umuyobozi mushya. Yitwa Alain Sekimonyo Mutuze. Ihererekanyabubasha n’umuyobozi ucyuye igihe, Clete Kapend Kabeya, ryabaye kuwa Gatanu ushize, itariki ya 5 Ugushyingo 2021 riyobowe n’umuyobozi ushinzwe abakozi muri CNSS, Auguy Kalambayi Opola. Mu gushyira mu bikorwa icyemezo cyo gushyiraho abayobozi mu […]

Ibyo wabemenya kuri TPLF, uwari ubayoboye bafata igihugu mu 1991 ni nawe ubayoboye

august-7-1.jpg

Hashize umwaka Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed, atangije intambara ku barwanyi bo mu Ntara ya Tigray yizeza intsinzi yihuse, ariko aba bamuhindukirijeho ibintu tukaba tugiye kurebera hamwe impamvu ibyo yatekerezaga bitabaye ndetse n’impamvu ashobora kwisanga banamwambuye ubutegetsi. Kuva mu ntangiriro z’Ugushyingo 2020, Igisirikare cya Ethiopia gihanganye n’abarwanyi bo muri Tigray bibumbuye mu mutwe wa […]

CEDEAO yakajije ibihano yafatiye abahiritse ubutegetsi muri Mali na Guinea

Umuryango w’Ubukungu w’ibihugu byo muri Afurika y’Uburengerazuba (CEDEAO) kuri iki Cyumweru, itariki 07 Ugushyingo watangaje ko wagumijeho ibihano byafatiwe abayoboye ihirika ry’ubutegetsi muri Guinea Conakry ndetse hagafatwa ibindi ku babuhiritse muri Mali. Ibi bikaba ari ibyemezo byafatiwe mu nama idasanzwe y’abakuru b’ibihugu na za guverinoma zigize uyu muryango yabereye I Accra muri Ghana, aho bongeye […]

Ibihumbi by’Abanya-Ethiopia byazindukiye mu myigaragambyo yo gushyigikira guverinoma

i334nvg5tfjjnjju4cnnjqakwe.jpg

Ibihumbi n’ibihumbi by’abaturage ba Ethiopia kuri iki Cyumweru bazindukiye mu myigaragambyo yo gushyigikira Guverinoma ya Abiy Ahmed ihanganye n’inyeshyamba zishaka kwigarurira umurwa mukuru. Bamwe mu bigaragambya bamaganye Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziri mu bihugu byasabye ihagarikwa ry’imirwano hagati y’ingabo za Ethiopia n’inyeshyamba ziyobowe na TPLF, bakajya mu biganiro. Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Akanama […]

Bimwe mu bigo by’abacanshuro bizwi bikomeye ku Isi

russian-_contractors_-in-the-service-of-the-kremlin-wagner-group-syria2.jpg

Ikintu gishya cyakomeje kugaragara mu ntambara mu mpera z’ikinyejana cya 20 no mu ntangiriro z’ikinyejana cya 21 ni ibigo bya gisirikare byigenga ndetse n’abashoramari bigenga. Buri ntambara iratandukanye, ariko zose bafite icyo zihuriyeho, nuko abasirikari bakuru bose cyangwa abayobozi b’ingabo, usibye ingabo zisanzwe baba bafite, bashaka gushimangira imbaraga zabo bakoresheje abasirikare bazi kurwana, kandi bakemera […]

Urukiko Rwisumbuye rwa Huye rugiye gusomera uwakubise nyina akamukomeretsa

Kuri uyu wa Mbere, itariki 08 Ugushyingo, Urukiko Rwisumbuye rwa Huye rurasoma urubanza rwumusore w’imyaka 29 wakubise nyina akamukomeretsa amuziza imitungo. Mu ntangiriro z’iki cyumweru dusoza nibwo mu cyumba cy’iburanisha cy’Urukiko Rwisumbuye rwa Huye haburanishirijwe urubanza Ubushinjacyaha buregamo umusore w’imyaka 29 wakubise nyina aramukomeretsa. Ni icyaha cyakozwe mu ijoro ryo ku wa 28 Nzeri 2021 […]

Minisitiri w’Intebe wa Irak, Mustafa al-Kadhimi, yarusimbutse

Minisitiri w’Intebe wa Irak, Mustafa al-Kadhimi, aravuga ko yaraye arusimbutse mu gitero cyagabwe aho atuye mu murwa mukuru, Baghdad mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu. Abayobozi bo muri Irak baravuga ko inyubako ya minisitiri w’Intebe, al-Kadhimi yagabweho igitero cya drone yari itezemo ibisasu bivugwa ko cyari kigamije kumuhitana. Amakuru yari yashyizwe ahagaragara mbere yavugaga […]

Burundi: Igisirikare cyakozanyijeho n’inyeshyamba mu ishyamba rya Kibira

Kuri uyu wa Gatanu ushize igisirikare cy’u Burundi cyacakiranye n’inyeshyamba mu Ishyamba rya Kibira ku nkengero z’uruzi rwa Buhora mu gace ka Rurarenda-Rwantsinda muri Zone ya Rwantsinda muri Komini Bukeye, mu Ntara ya Muramvya, kicamo inyeshyamba ebyiri igisirikare kitaratangaza imyirondoro yazo. Imirwano yabaye ubwo abasirikare bari ku irondo bageze hagati y’imidugudu ya Rurarenda na Rwantsinda, […]

Ntabwo ninjiye muri politiki nkeneye kwikungahaza – Col. Rtd Dr Kiiza Besigye

Col Rtd Dr Kizza Besigye yamenyekanye cyane mu bikorwa bya politiki kuruta umwuga we w’ubuvuzi avuga ko impamvu yagiye muri politiki atari uko hari inyungu yari akurikiyemo kandi zitari inzozi ze. Yabaye umukandida ku mwanya wa perezida inshuro enye, yabayeho kandi ahumeka politiki kuva igihe yahitagamo kureka akazi yakoraga muri Kenya akinjira mu ntambara yo […]

Un diplomate ougandais expulsé de Somalie

Le ministère somalien des Affaires Ă©trangères et de la CoopĂ©ration internationale a expulsĂ© le reprĂ©sentant spĂ©cial adjoint du prĂ©sident de la Commission de l’Union africaine dans le pays de la Corne de l’Afrique. Simon Mulongo, un haut diplomate ougandais, a Ă©tĂ©, selon une lettre du ministère somalien Ă  la Commission de l’UA Ă  Addis-Abeba, accusĂ© […]

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bugereki, Nikos Dendias ari mu Rwanda

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Bugereki, Nikos Dendias ari mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda, ahoyageze mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane, akaba agomba kugirana ibiganiro na mugenzi we w’u Rwanda, Vincent Biruta ndetse na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame. Ku ikubitiro mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali. Ibiganiro […]

Huye: Umusaza w’imyaka isaga 100 akurikiranweho icyaha cyo gupfobya jenoside

Urukiko Rwisumbuye rwa Huye ruri mu rugendo i Save mu Karere ka Gisagara, kuwa gatatu, itariki 03 Ugushyingo rwatangiye kuburanisha urubanza Ubushinjacyaha buregamo umugabo w’imyaka 101 ukekwaho gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Uregwa ashinjwa kuba yarakoreye icyo cyaha ku itariki 03 Kamena 2019 mu Mudugudu wa Musekera, Akagari ka Zivu, Umurenge wa Save […]

Sudani: Abaminisitiri 4 bafunzwe nyuma yo guhirika ubutegetsi bagiye kurekurwa

Umuyobozi w’Ingabo za Sudani, General Abdel Fattah al-Burhan yategetse ko abaminisitiri bane b’abasivili batawe muri yombi ubwo bigaruriraga ubutegetsi mu cyumweru gishize bafungurwa. Kuri uyu wa Kane, Televiziyo ya Sudani yavuze ko abo baminisitiri bane ari: Hashem Hassab Alrasoul, minisitiri w’itumanaho; Ali Geddo, minisitiri w’ubucuruzi; Hamza Baloul, minisitiri w’itangazamakuru; na Youssef Adam, minisitiri w’urubyiruko na […]

Minisitiri w’Intebe yahawe ntarengwa yo gukemura ikibazo cy’ibyuka biva muri SteelRwa

Abagize Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite basabye Minisitiri w’Intebe gukemura, mu myaka ibiri, ikibazo cy’ibyuka bihumanya bisohorwa n’uruganda rukora ibyuma rwa SteelRwa ruherereye mu Karere ka Rwamagana, abaturage bavuga ko bibagiraho ingaruka. Mu mwanzuro wemejwe ku wa Gatatu, itariki ya 3 Ugushyingo, abadepite basabye Minisitiri w’intebe kubagaragariza raporo y’ibizaba biba byagezweho mu gukemura iki kibazo […]

Rutshuru: Inyeshyamba za Mai-Mai zasubiranyemo abagera kuri batanu baricwa

Inyeshyamba ya Mai-Mai yishe bagenzi bayo bane kuwa Kabiri ushize, itariki 02 Ugushyingo 2021 ahitwa Kyasenda, agace gaherereye muri Komini Kibirizi, muri Teritwari ya Rutshuru, muri Kivu y’Amajyaruguru. Uyu wishe bagenzi be nawe yishwe kuwa Gatatu n’ingabo za FARDC. Amakuru yageraga kuri 7sur7.cd yatanzwe na burugumesitiri w’iyi komini, DĂ©ogratias Kimathe, yavugaga ko inyeshyamba za Mai-Mai […]

Tuzashyinguza umwanzi amaraso yacu – Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia

Kuri uyu wa Gatatu, itariki 03 Ugushyingo, Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed, yasezeranyije “gushyinguza abanzi b’igihugu cye amaraso yacu”. Abiy Ahmed yabivugiye ku isabukuru y’umwaka ushize guverinoma itangiye kurwana n’inyeshyamba zo mu majyaruguru y’igihugu zivuga ko ziteguye gufata umurwa mukuru vuba. Minisitiri w’intebe mu ijambo rye ku cyicaro gikuru cy’ingabo i Addis -Abeba, yagize […]

Joseph Kabila arashinjwa kuriganya umuntu diyama ifite agaciro ka miliyari y’amadolari

Sosiyete sivile yo muri KasaĂŻ-Oriental izwi nka Nouvelle SociĂ©tĂ© Civile Congolaise (NSCC), kuri uyu wa Kabiri ushize yashinje Joseph Kabila, wahoze ari Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo gufatira diyama y’uwitwa ThĂ©odore Mbiya Kalala, ingana na carats 822 yabonetse muri Bena Ciswaka mu 2005 ifite agaciro ka miliyari y’amadolari ku isoko. Iyi sosiyete sivile […]

Paris: Urukiko rwahannye abibasiye igisonga cya Miss France

Urukiko rwo mu Bufaransa kuri uyu wa Gatatu rwaciye amande abantu barindwi kubera ubutumwa bwo kwibasira Abayahudi bwari bugenewe Igisonga cya Miss France ku mbuga nkoranyambaga. April Benayoum, wahataniye ikamba rya Nyampinga w’u Bufaransa mu Ukuboza yibasiwe na bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bamuha ubutumwa bw’urwango nyuma yo gutangaza ko se akomoka muri Israel. Amagambo […]

Museveni yahamagaje inama y’abayobozi ba Afurika y’Iburasirazuba yo kwiga kuri Ethiopia

Perezida Yoweri Museveni wa Uganda yahamagaje inama y’abayobozi ba Afurika y’Iburasirazuba ku itariki ya 16 Ugushyingo, igomba kuganirirwamo ikibazo cy’intambara yo muri Ethiopia. Ibi byatangajwe kuri uyu wa Kane n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Uganda, Okello Oryem nk’uko iyi nkuru dukesha Reuters ivuga. Yagize ati “ Perezida Museveni arimo kuvugana na Minisitiri […]

Abayobozi b’uturere birukanwe, beguye cyangwa begujwe muri manda ishize

Mu gihe amatora y’abayobozi b’ibanze yegereza umusozo, bisa nk’aho Meya w’Akarere ka Gakenke, Deogratias Nzamwita ari we wenyine ugiye kurangiza manda ye ya kabiri y’imyaka 5 mu gihe abandi benshi bagiye beguzwa cyangwa bagahindurirwa imirimo nk’uko tugiye kubireba. Nzamwita yatowe bwa mbere mu 2011, yongera gutorwa mu 2016 nyuma yo kurangiza neza manda ye ya […]

USA yafatiye ibihano ikigo cyakoze software ikoreshwa mu kumviriza telephone

Ubuyobozi bwa Perezida Joe Biden bwashyize ku rutonde rw’umukara ikigo cyo muri Israel, NSO Group cyakoze software ikoreshwa mu butasi izwi nka Pegasus iherutse kuvugisha Isi yose nyuma y’aho bigaragariye ko yaba yarakoreshejwe mu kumviriza telephone z’abatavuga rumwe n’ubutegetsi ndetse n’abayobozi batandukanye barimo ab’ibihugu by’ibihangange nka Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa. Ubuyobozi bwa Biden bushinja […]

Kamembe: Arashinjwa kwica se akanigamba ko iyo abona mukase aba yarabirangirije rimwe

Urukiko rw’Ibanze rwa Kamembe kuri uyu wa Kabiri, itariki 2 Ugushyingo 2021 rwahaye ishingiro icyifuzo cy’Ubushinjacyaha maze rutegeka ko umusore w’imyaka 24 ukekwaho kwica ise akurikiranwa afunzwe by’agateganyo iminsi 30 muri gereza. Icyaha uregwa ashinjwa cyakozwe ku itariki ya 14 Ukwakira 2021 ahagana saa moya z’ijoro bikaba byarabereye mu karere ka Rusizi, umurenge wa Rwimbogo, […]

Fonds d’investissement continental de 250 millions de dollars créé Ă  Kigali

Le Centre financier international de Kigali a annoncĂ© l’entrĂ©e d’un fonds d’investissement de 250 millions de dollars baptisĂ© Virunga Africa Fund I, qui investira dans des secteurs capables de stimuler la croissance Ă©conomique et la transformation sociale Ă  travers l’Afrique. Les principaux investisseurs du fonds sont la Qatar Investment Authority (QIA) et le Office rwandais […]

Addis Abeba ishobora kwigarurirwa mu mezi cyangwa ibyumweru – Inyeshyamba

Umurwa mukuru wa Ethiopia, Addis Abeba, ushobora kwigarurirwa n’inyeshyamba mu “mezi niba atari ibyumweru”, nk’uko Umutwe uharanira kubohoza Oromo (Oromo Liberation Army) ufatanya na TPLF wabitangarije AFP kuri uyu wa Gatatu. Umutwe wa TPLF nawo uharanira ubwigenge bw’Intara ya Tigray ariko ushaka kwigarurira igihugu n’ubundi wigeze kuyobora, umaze umwaka urwanya leta ya Minisitiri w’Intebe Abiy […]

Abayoboye FIFA na UEFA bagiye gutangira kuburana nyuma y’imyaka 6 y’iperereza

Sepp Blatter wahoze ayobora FIFA na Michel Platini, wahoze ayobora UEFA, kuri uyu wa Kabiri bashinjwe n’ubushinjacyaha bw’u Busuwisi ibyaha by’uburiganya n’ibindi byaha nyuma y’iperereza rimaze imyaka 6 ku mafaranga miliyoni 2$ yishyuwe ataravuzweho rumwe. Blatter w’imyaka 85 na Platini w’imyaka 66 y’amavuko ubu bazatangira kuburanishwa mu mezi make mu rukiko mpanabyaha rwa leta muri […]

Ethiopia: Abadipolomate n’abanyamahanga batangiye guhunga Addis Abeba

Amakuru aturuka muri Ethiopia aravuga ko nyuma y’aho Leta itangarije ibihe bidasanzwe mu gihugu hose, na nyuma y’aho inyeshyamba za TPLF zikomeje gufata imijyi y’ingenzi zegera imbere zisatira umurwa mukuru, abadipolomate batandukanye bakorera muri iki gihugu batangiye guhunga. Minisitiri w’Intebe, Abiy Ahmed, yahamagariye abanyagihugu gufata intwaro bakarwana ku murwa mukuru, Addis Abeba, bakawurinda ko ugwa […]

Eric Adams wahoze ari umupolisi agiye kuba Meya wa 2 wa New York w’Umwirabura

ap_21299839634856-15de819fbdc2d00eb39794e510225e27a5f60ec3-s1100-c50.jpg

Eric Adams wahoze ari captain mu gipolisi yatsindiye kuba Meya w’Umujyi wa New York nyuma yo gutsinda mu matora umurepubulikani, Curtis Sliwa, bari bahanganye. Adams ugiye kuba umwirabura wa kabiri uyoboye umujyi wa mbere munini kurusha iyindi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yabanje gutsindira guhagararira ishyaka ry’Abademokarate mu matora y’ibanze nyuma yo kugaragaza ko […]

Barindwi barimo umunyamakuru Nsengimana bamenyeshejwe imiterere y’ibyaha baregwa

Ubushinjacyaha mu Rwanda burasabira abarwanashyaka b’ishyaka Dalfa Umurinzi n’umunyamakuru Theoneste Nsengimana kuba bafunzwe by’agateganyo mu gihe cy’ukwezi nyuma yo kumenyeshwa kuri uyu wa kabiri ibyaha baregwa uko ari barindwi mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro. Buravuga ko bukibakoraho iperereza ku byaha bubakurikiranyeho. Burabarega ibyaha bine byo gushaka guhirika ubutegetsi buriho. Abaregwa bamwe bemera ibikorwa bakabisabira imbabazi […]

Mali: Umufaransakazi wamaze imyaka ine yarashimuswe wari umaze umwaka arekuwe yongeye kubura

Umufaransakazi Sophie Petronin wakoraga mu bikorwa by’ubutabazi wari umaze umwaka abohowe nyuma y’imyaka ine yarashimuswe n’ibyihebe mu majyaryguru ya Mali, yasubiye muri iki gihugu none yongeye kubura nk’uko byatangajwe kuri uyu wa Kabiri n’ikinyamakuru Liberation cyo mu Bufaransa. Iki kinyamakuru cyatangaje ko Petronin w’imyaka 76 ufite ikigo gifasha abana bafite ibibazo by’imirire mibi n’imfubyi washimutiwe […]

Umuzungukazi yatunguye benshi ajya mu ishyaka EFF rizwiho kwanga abazungu

14331093_screenshot20211004133457_jpeg67d254a4f6eface56dba58fb72543f3e.jpg

Umwangavu w’Umuzungukazi witwa Jess Griesel aherutse gutungura abatari bacye agaragara yambaye ingofero itukura y’ishyaka riharanira ubwisanzure mu bukungu muri Afurika y’Epfo (EFF), ishyaka rigamije guhindura imiterere ya politiki y’igihugu. Ni umukobwa w’umunyeshuri w’imyaka 19, umuzungukazi uvuga ururimi rwa afrikaans rukoreshwa n’abazungu bo muri Afurika y’Epfo, uherutse gutorerwa kujya mu nama ihagarariye abanyeshuri (SRC) muri Kaminuza […]

Rubavu: Ushinjwa kwica umugore we amutemaguye yasabiwe igihano

Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye bwa Rubavu mu cyumweru gishize bwasabiye igihano cy’igifungo cya burundu umugabo ukurikiranyweho kwica umugore we amutemaguye. Icyaha ashinjwa cyakozwe ku italiki ya 23 Nzeri 2021, ahagana saa cyenda z’ijoro, mu Murenge wa Busasamana, Akarere ka Rubavu, ubwo umugabo yatemaguye umugore we amutemesheje umuhoro aramwica. Nyuma yo kubona ko amaze kumwica, yahise […]

Asanga Zimbabwe ikwiye kwigira ku Rwanda mu gukemura ingaruka za “Gukurahundi”

Umwe mu banyamategeko bakomeye mu gihugu cya Zimbabwe, Ephraim Ndlovu, asanga igihugu cye gikwiye kwigira ku Rwanda mu gukemura ibibazo byatewe n’ubwicanyi bwakorewe abaturage b’Aba-Ndebele bwiswe “Gukurahundi”. Nubwo Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yabaye nyuma y’ubwicanyi bwa Gukurahundi, ingaruka zayo zashakiwe igisubizo hakoreshejwe urukiko mpuzamahanga ndetse n’inkiko gacaca. Ndlovu uvuka ahitwa Silobela, igice nacyo cyakozweho […]

Ethiopia: Minisitiri w’Intebe avuga ko hari abanyamahanga bari gufasha TPLF

Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed, kuri uyu wa Mbere yatangaje ko abarwanyi b’abanyamahanga barimo abazungu n’abirabura bafashije umutwe wa TPLF mu mirwano iherutse kubera mu mijyi ya Dessie na Kombolcha uyu mutwe uvuga ko iri mu maboko yawo. Ibi Abiy Ahmed yabitangarije mu nama yagiranye n’abagize guverinoma, mu gihe hari amakuru avuga ko abarwanyi […]

Uko urukundo rwabaye imbarutso y’intambara hagati ya Uganda na Tanzaniya

513ae6e6-e41b-4312-8b9c-7cd17c42badd.jpg

Intambara hagati ya Uganda na Tanzania yabaye intandaro yo kuva ku butegetsi kwa Idi Amin yamenyekanye nk’”Intambara yo mu 1979”, ubundi yatangiye mu Ukwakira 1978, nyuma y’umunsi umwe Uganda yizihije isabukuru y’imyaka 16 yari imaze ibonye ukwishyira ukizana. Uko urukundo rwabaye intandaro Mu ijoro ryo ku itariki ya 10 Ukwakira 1978, Uganda yateye Tanzaniya. Mu […]

Minisitiri w’Intebe yitabiriye inama ya COP26 yavugiwemo amagambo akomeye

fdg8idwwqayjdcl.jpg

Minisitiri w’intebe w’u Rwanda, Dr Edouard Ngirente yitabiriye kuri uyu wa Mbere Inama Mpuzamahanga ya 26 ku Mihindagurikire y’Ikirere (COP26), i Glasgow. Muri Ecosse ahagarariye Perezida Paul Kagame, aho yakiriwe na Elizabeth Truss, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bwongereza na Patricia Espinosa, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Imihindagurikire y’Ikirere (UNFCCC), inama yavugiwemo amagambo akomeye cyane […]

U Bwongereza bwahaye Abafaransa amasaha 48 yo kuba bavuye mu mazi yabwo

t0flmtm0ndq5nzu5.jpg

Igihugu cy’u Bwongereza kuri uyu wa Mbere cyahaye u Bufaransa amasaha 48 yo kuba bwavuye mu mazi yabwo buroberamo mu makimbirane ashingiye ku mafi ashobora kuvamo n’ashingiye ku bucuruzi amaze iminsi hagati y’ibihugu byombi bitaba ibyo bugafatirwa ibihano biteganywa mu masezerano y’ubucuruzi ajyanye no kwivana muri E.U kw’Abongereza (Brexit trade deal). U Bufaransa bushinja u […]

Umusigiti wa Macca ni yo nyubako ihenze ku Isi iyikurikira iyikubye inshuro hafi 10

gettyimages-147113763-2048x2048.jpg

Umusigiti wa Macca uzwi nka Masjid al-Haram muri Arabia Saoudite ni yo nyubako ya mbere ihenze ku Isi umuntu atatinya kuvuga ko ari nayo y’ibihe byose kuko watwaye akayabo ka miliyari 100 z’Amadolari mu gihe inyubako iwukurikira mu guhenda yatwaye miliyari 15 $ zonyine nk’uko bigaragara ku rutonde rw’inyubako 10 zihenze ku Isi nk’uko tubikesha […]

Umupilote w’Umunyatanzaniya amaze iminsi aburiwe irengero n’indege yari atwaye

Umupilote w’indege w’Umunyatanzaniya yaburiwe irengero n’indege yari atwaye ubwo yari ari mu butumwa agana muri Pariki ya Selous Game Reserve. Uyu mupilote witwa Samwel Gibuyi, ukorera umuryango ushinzwe kubungabunga inyamanswa zo muri pariki witwa Pams Foundation yabuze ku itariki 18 Ukwakira 2021 ubwo yari mu ndege ava mu mudugudu wa Matemanga, muri Ruvuma agana kuri […]

Burundi: Intara ya Cibitoke iranze ibaye irimbi ry’Abarundi bicwa n’abataramenyekana

Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru muri Komini Rugombo mu Ntara ya Cibitoke, hongeye kugaragara imirambo itatu y’abagabo n’umwe w’umugore bishwe ku muhanda wa gatatu mu mudugudu wa Mparambo 2 muri metero byibuze 500 uvuye ku Ruzi rwa Rusizi., aho abayobozi bavuga ko hataramenyekana imyorondoro y’abapfuye. Ahagana saa tatu z’igitondo nibwo abashumba babonye iyi mirambo […]

Uganda: Guhera kuri uyu wa Mbere nta wemerewe kwinjira mu nteko atarikingije

Guhera kuri uyu wa Mbere, itariki 1 Ugushyingo, abadepite, abakozi n’abasura inteko ishinga amategeko bikingije Covid-19 nibo bemerewe kuyinjiramo gusa nk’uko byatangajwe na Guverinoma ya Uganda. Mu itangazo rigenewe abadepite bose n’abakozi b’inteko ryasohowe na Waiswa Henry Yoweri mu izina ry’umwanditsi mukuru w’inteko, Adolf Mwesigye, abadepite n’abakozi bamenyeshejwe ko aya mabwiriza yatanzwe na visi perezida […]

Ethiopia: TPLF ivuga ko yafashe Umujyi wa Kombolcha isatira Addis Abeba

Ingabo za TPLF ziharanira ukwishyura ukizana kw’Intara ya Tigray mu majyaruguru ya Ethiopia ziravuga ko kuri iki Cyumweru gishize zafashe undi mujyi w’ingenzi nyuma y’ifatwa ry’Umujyi wa Dessie. Abarwanyi b’uyu mutwe bivugwa ko bafashe Umujyi wa Kombolcha n’ikibuga cy’indege cyawo nk’uko byatangajwe n’umuvugizi, Getachew Reda. Ifatwa rya Kombolcha kimwe na Dessie ngo n’ingenzi cyane ku […]

Amafoto: Perezida Kagame yongeye guhura na Perezida Macron i Roma n’abandi bayobozi

51641311308_8495af0049_k.jpg

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, witabiriye inama y’ibihugu 20 bikize kurusha ibindi ku Isi (G-20) ibera i Roma mu Butaliyani guhera kuri uyu wa Gatandatu kugeza kuri iki Cyumweru, itariki 31 Ukwakira, yabonanye n’abayobozi batandukanye bakomeye ku Isi barimo mugenzi we w’ u Bufaransa, Emmanuel Macron baherukana muri Gicurasi ubwo yasuraga u Rwanda, n’abandi barimo […]

Ethiopia: TPLF ntivuga rumwe na leta ku ifatwa ry’Umujyi wa Dessie

Ingabo za Tigray zavuze ko zafashe umujyi ukomeye wa Dessie mu karere ka Amhara uhana imbibi na Tigray, nk’uko byatangajwe n’umuvugizi wa TPLF n’abaturage ariko guverinoma ya Ethiopia ikabihakana. Umuvugizi wa guverinoma ya Ethiopia, yahakanye ko abarwanyi ba TPLF bafashe Dessie, avuga ko umujyi ukiri mu maboko ya leta. Abaturage babwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP, […]

Amerika igiye kugerageza intwaro y’akataraboneka izaba isohora kilowatt 300

Kuri iki cyumweru, Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yahaye itsinda ririmo Boeing amasezerano yo kubaka intwaro ya laser (Laser weapon) isohora kilowatt 300 z’amashanyarazi y’igisirikare cy’Amerika. Igisirikare “kizerekana” igishushanyo mbonera mu mwaka utaha. Biravugwa ko iyi ntwaro “izatanga umusaruro w’intwaro yica kuruta ikintu cyose cyakozwe kugeza ubu”, nk’uko byatangajwe na General Atomics Electromagnetic […]

Afghanistan: Abantu batatu biciwe mu bukwe bazira imiziki yacurangwaga

Abantu bitwaje intwaro biyitaga Abatalibani bagabye igitero mu bukwe mu burasirazuba bwa Afghanistan bagiye guhagarika imiziki yari iri kubucurangirwamo abantu batatu bahasiga ubuzima nk’uko byatangajwe na Guverinoma kuri uyu wa Gatandatu. Umuvugizi wa Guverinoma y’Abatalibani, Zabihullah Mujahid, yavuze babiri mu bantu batatu bagabye iki gitero batawe muri yombi ndetse avuga ko ibi babikoze ku giti […]

Menya imishahara ya ba ofisiye mu Gisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika

1083546284_443_0_2305_2048_1920x0_80_0_0_244cadf503fe2601c892c03b66bfe6a3.jpg

Akazi ka gisirikare usibye gukunda igihugu no kwiyemeza kukirwanira utitaye ku mushahara uzagakuramo, hari bamwe bagafata nk’akazi gakorwa n’abantu babuze akandi kazi, ariko ni kamwe mu kazi kinjiza amafaranga menshi hagendewe ku kuntu ugakora agenda azamuka mu ntera cyane cyane mu bihugu byateye imbere nk’uko tugiye kubereba mu Gisirikare cya Amerika nk’uko tubikesha topbunt.com O-10 […]

RDC: Abapadiri Gatolika bahaswe ikiboko n’abapolisi muri paruwasi y’i Kinshasa

Abapolisi bitwaje imbunda n’ibiboko ku wa Gatanu, binjiye muri paruwasi ya Sainte Famille yo mu gace ka Righini muri Komini ya Lemba, maze bahata ikiboko abapadiri baho, bashinjwa ko bangiye kwinjira mu mashuri abanyeshuri babo kwakira inama za politiki muri paruwasi. Video yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga yerekana abapolisi bambaye imyambaro y’abarwanya imyigaragambyo bafite ibiboko byabo […]

Abahoze bakorera Atlantis Microfinance yafunze imiryango baratabaza

Kuva mu 2019 ikigo cy’imari iciriritse, Atlantis Microfinance, cyafunga imiryango, bamwe mu bagikoreraga cyabasigariyemo imishahara yabo kitabishyuye na n’ubu batarabona bagasaba kurenganurwa n’inzego zibishinzwe. Ni abakozi bagera kuri 11 bavuga ko nyuma y’uko iki kigo gihombye bikaba ngombwa ko gikinga imiryango, basezeranyijwe kwishyurwa none bakaba bategereje igihe gisaga imyaka 2 batarishyurwa. “Kuva muri Nyakanga 2019 […]