Kigali: Abasore batinda kurongora bahorana impamvu nyinshi

Abasore batinda gushaka bahorana impamvu zifatika n’izo bamwe babona nk’izidafatika, bituma bakomeza basubiza inyuma iminsi yo kurushinga. Kuri bamwe biratangaza kumva umusore avuga ko ategereje Master Plan (igishushanyo mbonera) ngo arongore. Umusore umwe w’imyaka irenga 35 mu mujyi wa Kigali, afite akazi n’imodoka ye ariko ngo ababyeyi baramurambiwe. Avuga ko ategereje igishushanyo mbonera gishya ngo […]

Etiyopiya: Abasaga 48 bahitanywe n’ubunyereri bw’ubutaka abandi baburirwa irengero

Guhera kuwa gatandatu w’icyumwru gishize tariki ya 12 Werurwe 2017, abantu basaga 48 mu murwa mukuru wa leta ya Etiyopiya, Addis Abeba, bamaze kubarurwa ko bahitanywe n’ubutaka bwatirimutse mu gihe abandi batari bacye bagikomeje kuburirwa irengero. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Daily nation cyo muri Kenya dukesha iyi nkuru kivuga ko ubu ubu bunyereri bw’ubutaka bwahitanye imbaga bwatewe […]

Bugesera: Polisi yafashe moto ebyiri zibwe zigiye kwambutswa mu Burundi

Ku italiki ya 11 Werurwe uyu mwaka, Polisi ikorera mu karere ka Bugesera yashyikirije moto 2 bene zo zibwe mu bihe bitandukanye, zikaba zarafashwe ku bufatanye n’abaturage, zigiye kwambutswa mu gihugu cy’u Burundi; akaba ari nako ifunze abagabo babiri bari inyuma y’ubujura bw’imwe muri ziriya moto. Moto zatanzwe ni Suzuki TF GPM 055C yari yaribwe […]

Uwamahoro Violette yaje mu Rwanda yikandagira n’ubundi akeka ko azafungwa

Uwamahoro Violette ni Umunyarwandakazi ufite ubwenegihugu bw’u Bwongereza ufungiye mu Rwanda nyuma yo gufatwa na Polisi kubera ibyaha acyekwaho. Umugabo we Rukundo avuga ko n’ubundi umugore we yaje bakeka ko azafatwa agafungwa. Nyuma yo kumenya ko umugore we yafatiwe mu Rwanda, Faustin Rukundo, umugabo wa Violette aganira n’itangazamakuru yatangaje ko umugore yaje akeka ko azafatwa […]

Kaka yasabye Neymar guhindura izina akabona kuba icyamamare ku isi

Nyuma y’ibitego Neymar yatsindiye ikipe FC Barcelona akinira, ku wa Gatatu tariki ya 7 Werurwe 2017, iyi kipe ikabasha gutsina ibitego 5-1 cya Paris Saint-German, mugenzi we Kaka wahoze muri Real Madrid yamusabye kuba yahindura izina. Ricardo Izecson dos Santos (KakĂ ÂĄ) yasabye Neymar guhindura izina akitwa Reymar, ko aribwo azabasha kugera kure muri ruhago ndetse […]

Abantu bitwaje intwaro barashe abantu 2 mu Rwanda bahungira i Burundi

Igisirikare cy’u Rwanda kiratangaza ko hari abantu 2 b’abasivile barashwe n’abantu bitwaje intwaro mu karere ka Rusizi, umurenge wa Bugarama, akagari ka Ryankana, umudugudu wa Kabuga. Mu itangazo ryashyizweho umukono n’umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda, Lt Col RenĂ© Ngendahimana, rigaragaza ko abo bantu bishwe ahagana saa saba z’ijoro 01:00 zo kuri uyu wa 12 Werurwe 2017. […]

Musanze: Umugororwa yarashwe arapfa ubwo yageragezaga gucika

Niyitegeka Emmanuel wari ufite imyaka 26 y’amavuko, yarashwe ahita yitaba Imana ubwo yuriraga urukuta rwa gereza ya Musanze yari afungiyemo ashaka gutoroka. yari yarakatiwe igifungo cy’umwaka umwe n’igice [amezi 18]. Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 11 Werurwe 2017, nibwo uyu musore yarashwe (17:45) yitaba Imana. Yakomokaga mu karere ka Gakenke. Hari […]

Umukobwa w’imyaka 21 ushaka umukunzi

Ndumukobwa mfite imyaka 21 nshaka umusore ufite imyaka 25-40 NB: ufite gahundo yo kubaka afite urukundo kd arumudiventiste wumunsi wa karindwi abyujuje yanyandikira kuri whtssp 0727664112 murakoze. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter @Bwiza.com

Inyubako nshya ya P-Square- REBA AMAFOTO

Abasore b’impanga (Peter Okoye na Paul Okoye) baririmba mu njyana ya R&B babicishije ku rukuta rwabo rwa Instagram, aba basore bakomoka muri Nigeria bashyize hanze amafoto y’inzu yab0 nshya. Iyi nzu nshya y’aba basore, iherereye mu mujyi wa Lagos mu gace ka Banana Island, iyi nzu ngo ikaba ari nk’impano bigeneye y’imyaka 35 y’amavuko bujuje […]

Nyamagabe: Abagize komite zo kurwanya ibyaha bahawe ikiganiro ku kunoza imikorere yabo

Abagize komite z’abaturage zo gukumira no kurwanya ibyaha 82 bo mu murenge wa Mbazi, bahawe ikiganiro ku gukomeza kuzuza neza inshingano zabo ; bakora amarondo anoze, batangira amakuru ku gihe y’ikintu cyose gishobora guhungabanya umutekano kugira ngo habeho gukumira. ubu butumwa babuhawe tariki ya 9 Werurwe, bashishikarizwa gukoresha neza ikayi y’abinjira n’abasohoka mu midugudu yabo […]

Umunyamisiri Eman Ahmed, yavuye ku biri 500 ageze kuri 400 aho arimo kuvurirwa- AMAFOTO

Eman Ahmed Abd El Aty, umugore w’imyaka 37 y’amavuko ukomoka mu gihugu cya Misiri ubu akaba arimo kuvurirwa mu gihugu cy’Ubuhinde. Ubu amaze gutakaza ibiro 100 kuri 500 yari asanganwe. Uyu mugore ufatwa nkaho ari we mugore ufite ibiro byinshi ku isi, abaganga bo mu Buhinde bamupimye uburwayi bw’Imidido (Ă©lĂ©phantiasis), uburwayi bukunze kubyimbya amaguru n’ibindi […]

Umugabo yafashwe agerageza kwinjira mu biro bya Perezida Trump

Inzego z’ubutasi muri Amerika zavuze ko umugabo wari ufite igikapo yatawe muri yombi nyuma yo guca ku biro by’umukuru w’igihugu wa Amerika bizwi ku izina rya White House. Ku wa Gatanu tariki ya 10 Werurwe 2017, ubwo ibi byabaga Perezida Donald Trump yari mu biro bye ariko inzego z’iperereza zivuga ko nta kintu cyahungabanya umutekano […]

Nyabihu: Umumotari yafatanwe ibiyobyabwenge abyambariyeho

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyabihu, ku itariki ya 10 Werurwe ahagana saa yine z’amanywa, yafashe umumotari witwa Nturanyenabo Jean Bosco w’imyaka 25 ahetse mu mugongo we amapaki 360 y’inzoga itemewe ya blue sky.Ubu afungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi y’u Rwanda ya Mukamira. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’u Burengerazuba Chief […]

Inyeshyamba 7 za Maà¯-Ma௠zishwe n’abasirikare ba FARDC

Igisirikare cya Leta ya Congo (FARDC) cyishe abarwanyi 7 b’inyeshyamba za MaĂ ÂŻ-MaĂ ÂŻ Simba, ubwo bakozanyagaho mu ijoro ryo ku wa 9 Werurwe 2017. Iyo mirwano yabereye mu gace kazwiho ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ka Muchacha muri teritwari ya Mambasa muri Ituri. Nk’uko umuvugizi w’igisirikare cya Congo muri Ituri, yabitangarijwe radiyo Okapi dukesha iyi nkuru, izi nyeshyamba […]

Col Baratuza yagize icyo avuga ku musirikare w’u Burundi uherutse kwirukanwa muri Somalia

Hashize iminsi mike amakuru atangajwe ko umusirikare w’u Burundi, Caporal-chef LĂ©on Niyonkuru yirukanwe muri Somalia aho yari yaroherejwe n’abandi basirikare b’u Burundi mu butumwa bwo kugarura amahoro. hatangazwaga byinshi kuri we bitandukanye. Colonel Gaspard BARATUZA, umuvugizi w’igisirikare cy’u Burundi yatangaje ko uyu musirikare yarenze ku mategeko agenga abasirikare bari mu butumwa bw’amahoro (AMISOM), afashwe arirukanwa. […]

Imana izi ibyawe

Iryo nijambo ryimana kubara 23:16 uwiteka amenya ko yahaye umugishya abisirayeri baramu na baraki babibeshyaho bashaka kubavuma. Mu ubuzima abantu ntibamenya ibyo Imana yavuze kumuntu ni ibanga rikomeye nibwo bakubona ukennye bakakwibeshyaho ko utazagira icyo ugeraho, babona nta inzu ufite bagirango uwiteka ntakuzi, babona ntakazi bakunvako ntako uzigera ubona, ariko uwiteka azi ibyawe ndetse yabimenye […]

Kayonza: Barashinja umugore gutwara abakobwa Uganda abatesheje impinja

Abaturage b’umurenge wa Rukara mu karere ka Kayonza barashinja umugore witwa Nyirahabimana Henriet kujyana abakobwa mu gihugu cya Uganda bagata abana b’impinja. Abo ni abatuye mu kagari ka Rukara bavuga ko hashije ibyumweru bibiri atwaye umwana w’umukobwa wabyaye ata umwana w’amezi atanu. Umwe mu baturage utarashatse ko izina rye ritangazwa avuga ko amaze igihe ajyana […]

Brig Gen Semugeshi wavuye muri FDLR arakekwaho ubwicanyi

Brig Gen Semugeshi CĂŽmes wahoze ari umurwanyi w’ingabo za FDRL, wari umaze igihe ashakwa n’ Ingabo za Congo nyuma akaza kugezwa mu Rwanda ku wa Kane tariki ya 9 Werurwe,2017 azanywe na Monusco ,arakekwaho kugira uruhare mu bwicanyi butandukanye bwagiye bugwamo abantu benshi. Umuhuzabikorwa akaba n’umuyobozi w’ikigo gikora ubushakashatsi kuri Demokarasi no kurengera uburenganzira bwa […]

Umugabo yarongoye umukobwa we nyuma yo gutandukana na nyina

Byabereye mu gace ka Sonfonia kari muri birometero 25 uvuye mu Burasirazuba bw’Umujyi wa Conakry (Muri Guinea). Umugabo uzwi cyane muri ako gace ucuruza amavuta ava mu mikindo akaba yararongoye umukobwa we nyuma yo gutandukana n’umugore. Ubwo yari amaze gutandukana (divorce) n’umugore we, yakoresheje amafaranga menshi arihirira abakobwa be bavutse ari impanga, umwe muri bo […]

Rwamagana: Inkende ziba mu mujyi zikomeje guhohotera abaturage

Aba baturage bavuga ko izi nkende zari zorowe n’umuganga wahabaga witwa Gasana Jean Baptiste. Nyuma ngo yaje gupfa mbere gato ya 2010. Izi nkende ngo zari 3, zihamaze imyaka irenga 20, zabanaga n’inkanga. Abavandimwe ba Gasana baraje batwara inkanga i Kigali, basiga inkende, nazo niko kwirara mu ngo z’abaturage no mu isoko rya Rwamagana zishaka […]

Ubudage bwashyiriyeho abimukira urubaga rwo kwigiraho uburyo bwo gukora imibonano mpuzabitsina

Leta y’Ubudage ifite abimukira basaga miliyoni imwe, ibi ibibona nk’ikibazo gikomeye ko aba bantu ari benshi mu muco wabo. Yabashyiriyeho urubuga rwa internet rw’umwihariko bazajya baboneraho inama zo kuzuza amabanga y’urugo. Uru rubuga ruriho inyigisho, uburyo umugabo akoramo imibonano mpuzabitsina n’umugore we ndetse n’andi mabanga yo kunoza iki gikorwa. Ibi ngo bizajya bifasha indaya, abakeneye […]

Komisiyo Nzahuratorero ishinjwa gukora kinyeshyamba no kugambanira ubuyobozi bwa ADEPR

Abakirisito 3 bo mu itorero rya pentekote mu Rwanda (ADEPR) batangaje ko bitandukanyije na komisiyo Nzahuratorero bo bita ko nta kiza basanze igamije uretse gushaka kwangisha abakiristo ubuyobozi bafite. Bavuga ko iyo basubije inyuma amaso, basanga nta mpamvu ifatika yari yatumye bajya muri iyi Komisiyo. Binjiyemo babwirwa ko hari ibitagenda mu itorero kubera abayobozi bakuru […]

Uganda:Umugabo yataye umugore we amuziza kubyara impanga z’abana batatu

Umugore w’imyaka 27 y’amavuko wo mu Karere ka Rubanda mu gihugu cya Uganda yatawe n’umugabo we amuziza kubyara impanga z’abana batatu. Nakisancia Kyompaire amaze ukwezi n’igice abyaye aba bana aho umwe yamubyariye mu bitaro bya Kaara nyuma akoherezwa mu bya Kisoro arinaho yaje kubyarira abandi babiri. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Akomeza avuga ko ari ubwa kabiri abyaye […]

Byemejwe ko hari Abarundi banyura muri Cyohoha bakaza kwiba inka mu Rwanda

Ngo kimwe mu bitera umutekano muke mu Kiyaga cya Cyohoha ni abarundi bacyifashisha bambuka bakaza kwiba inka mu Rwanda. Ibi bikaba byarashimangiwe n’abarobyi bari bitabiriye inama yayobowe n’Umuyobozi w’agashami gashinzwe ibikorwa byose bibera mu mazi y’u Burundi no guteza imbere ibyambu , Nyandwi Gerard . Nyandwi muri iri nama akaba yavuze ko Leta y’u Burundi […]

Rwanda:Abaturage barinubira umusoro bakwa ku butaka utajyanye n’ubushobozi bwabo

Abaturage batandukanye bakomeje kugaragaza ko batishimira umusoro batanga ku butaka ahanini utajyanye n’ubushobozi bwabo ndetse ukaba ntaho uhuriye n’ibyo babusarura mo. Bamwe mu baturage bemeza ko usanga basoreshwa amafaranga menshi kandi wajya kureba ibihingwa kuri ubwo butakaba cyangwa ibindi bibukorerwago ugasanga bitandukanye kure bityo bakaba basaba ko gusoreshwa byajye bijyana n’ubushobozi bw’umuntu cyane cyane hagendewe […]

Uganda:Umusirikare yapfuye yiyahuye mu Kiyaga cya Victoria

Abaturage ndetse n’abacuruzi bo ku Cyambu cya Nakiwogo mu Karere ka Wakiso batunguwe ndetse bagwa mu nkantu nyuma yo kubona umusirikare wabarizwaga mu mutwe w’ingabo zirwanira mu Kirere mu gihugu cya Uganda yiyahura mu kiyaga cya Victoria ku mpamvu zidasobanutse ubwo yari kumwe nabo mu bwato. Abagenzi bari kumwe na Kaporali Erisa Mbisa mu bwato […]

Kirehe: Batatu bafatanywe icyuma gikoreshwa mu kuhira imyaka mu mirima

Polisi ikorera mu karere ka Kirehe ifunze abagabo batatu aribo Dushimirimana J.Baptiste w’imyaka 23 y’amavuko , Asiimwe Fred w’imyaka 37 na Niyomugabo Marcel w’imyaka 27; bafashwe nyuma y’umukwabu wakozwe na Polisi bagafatanwa icyuma cy’imashini cyari cyaribwe mu mushinga witwa “Nasho Irrigation Project II” ahakorerwa imirimo yo kuhira imyaka mu mirenge ya Nasho na Mpanga , […]

Burundi :Abayoboke 11 b’Ishyaka rya FNL batawe muri yombi

Abayoboke 11 b’Ishyaka rya FNL riyobowe na Visi Perezida wa Mbere w’Inteko Ishinga Amategeko yu Burundi,Agathon Rwasa batawe muri yombi muri Komini ya Nyanza ,mu Ntara ya Mukamba. Umudepite uhagarariye Intara ya Mukamba mu Nteko inshinga Amategeko y’u Burundi , RĂ©novat Nduwumwami avuga ko aba bayoboke batawe muri yombi n’igipolisi gifantanyije n’Urubyiruko rw’Ishyaka riri ku […]

U Bushinwa bugiye gushyira ahagaragara indege itagira umudereva itagaragara

Leta y’u Bushinwa yatangaje koi maze neza kunoza no gutangira gushyira mu bikorwa umushinga w’indege itagira umudereva izwi nka Drone, iyo ndege ikaba irimo amoko 2, aho ubwoko bumwe buzajya bubasha gukurikirana ibiguruka hejuru mu kirere kure naho ubundi bukerekana amakuru ari y’ibibera hafi y’ubutaka. Ikinyamakuru China Daily cyatangaje ko hari uruganda ruzwi nka CASIC […]

Umuhanzi Sheeba Karungi agiye gushyira hanze amashusho y’indirimbo ye nshya “Omuntu”

Umuhanzikazi wo muri Uganda Sheeba Karungi umaze kumenyekana cyane mu karere agiye gushyira hanze amashusho y’indirimbo nshya “Omuntu” yakoranye n’undi muhanzikazi na we wabiciye bigacika muri kiriya gihugu Lydia Jazmine Aba bahanzikazi bamenyekanye cyane mu ndirimbo zagiye zikora ku mitima ya benshi kubera uburyo zigaruka cyane mu buzima bwa buri munsi bw’abaturage, bari babanje gusohora […]

Imyanzuro 26 y’Umwiherero wa 14 w’abayobozi b’igihugu

Ku ya 2 Werurwe ,2017 nibwo hasojwe umwihirero w’Abayobozi bakuru mu Karere ka Gatsibo muri RDF Combat Training Center-Gabiro. Uyu mwiherero wabaye ku nshuro ya 14 ,wayobowe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda,Paul Kagame , wamaze Icyumweru ukaba watangiye ku ya 25 Gashyantare ,2017. Atangiza uyu mwiherero , Perezida Kagame yashimiye abayobozi ku ruhare bagira […]

Abakinnyi 10 bahiga abandi mu gutsinda ibitego byinshi muri shampiyona yo mu Rwanda

Nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Federasiyo y’igihugu y’umupira w’amaguru, Usengimana Dany ukinira ikipe ya Police Fc ni we uza ku mwanya wa mbere ku rutonde n’ibitego 13 mu gihe ku mwanya wa 9 n’uwa 10 haza abakinnyi 2 banganya ibitego ari bo Moussa Camara ukinira ikipe ya Rayon Sports ndetse na Ssentongo Faruk ukinira ikipe […]

Abantu 1126 bakurikiranyweho gucunga nabi amafaranga ya leta

Inzego za leta na Sosiyete Sivile ziyemeje guhuza imbaraga mu gucunga imari ya leta. Umushinjacyaha ushinzwe gukurikirana ibyaha bimunga ubukungu bw’igihugu avuga ko hari amadosiye yamaze gushyikirizwa inkiko. Harimo abantu basaga 1126 bakurikiranyweho amafaranga y’u Rwanda miliyari 40. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Izi nzego zabigaragaje zihereye ku nyingo yakozwe n’Umuryango urwanya ruswa n’akarengane (Transparency International Rwanda-TI-Rw). Inyigo […]

Gishari: Abapolisikazi barasabwa kuba intangarugero mu kazi kabo

Ministre Johnston Busingye arasaba abapolisi b’abagore guhora baba intangarugero mu mwuga wabo kugira ngo Abanyarwanda n’abanyamahanga bakomeze kubagirira icyizere. Ibi yabitangarije i Gishari mu Karere ka Rwamagana, ubwo yatangizaga Ihuriro rya 8 ry’abapolisi b’abagore, ihuriro riganirirwamo ibijyanye no kunoza umwuga wabo no kwimakaza ihame ry’uburinganire. Abapolisi bagera kuri 800 ni bo bitabiriye iri huriro ngarukamwaka […]

Abagande 2 biciwe muri Sudani y’Epfo

Abacuruzi b’Abagande 2 bishwe n’abantu bataramenyekana bitwaje intwaro ku mu handa uva I Nimule werekeza Juba muri Sudani y’Epfo. Ibi bikaba byarabaye ejo ku wa Kane tariki ya 9 Werurwe ,2017 nk’uko bikubiye mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’umuyobozi wungirije wa Polisi ya Uganda akaba n’umuvugizi wayo, Andrew Felix Kaweesi. Iryo tangazo rigira riti “Ejo ku […]

Burundi: Abanyeshuri 4 bafunzwe bazira ko batembereye mu Rwanda

Polisi yo mu karere ka Busiga, intara ya Ngozi mu gihugu cy’u Burundi yataye muri yombi abanyeshuri 4 bo muri kiriya gihugu ikaba ibamaranye iminsi 5 bazira ko baje mu butembere mu Rwanda. Amakuru atangwa na RPA Ngozi yo mu Burundi aravuga ko imiryango y’aba banyeshuri ihangayikishijwe no kuba itazi aho abana babo baherereye gusa […]

Mbarushimana yavuze ko yavukijwe uburenganzira bwe

Umucamanza mu rukiko rukuru mu Rwanda yanze icyifuzo cya bwana Emmanuel Mbarushimana cyo gusubika urubanza mu gihe cy’amezi abiri. Uregwa aravuga ko ari bwo buryo bwiza bwo gutegura imyireguriye ye. Umucamanza yavuze ko ubusabe bwe nta shingiro bufite. Uru rubanza rurabura iminsi ibarirwa ku ntoki ngo rugere ku musozo. Mbarushimana araburana n’ubushinjacyaha bw’u Rwanda ibyaha […]

Papa Francis yavuze ko abantu barongoye bashobora guhugurwa bakaba abapadiri

Umushumba mukuru wa kiliziya Gatulika ku isi, Papa Francis yatangaje ko abagabo bakuze bashobora kuba abapadiri mu gihe biyemeje kuyoboka inshingano za Kiliziya, ibi bigakorwa cyane ahantu hakiri ikibazo cy’abapadiri bacye. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Amakuru dukesha yahoo.com avuga ko ibi yabitangaje kuri uyu wa kane tariki ya 9 Werurwe 2017, mu kiganiro yagiranye n’abakirisitu bo mu […]

Igisirikare cya Uganda cyafatiye M23 ibyemezo bikakaye

Mu gihe hari amakuru amaze iminsi acicikana mu binyamakuru hibazwa umukino Leta ya Uganda yaba irimo gukina n’abarwanyi ba M23 bajya guhungabanya umutekano muri Congo bakagaruka muri Uganda, igisirikare cya Uganda cyatangaje ko kitazihanganira aba barwanyi mu gihe bazaba bagarutse. Umugaba mukuru w’ingabo za Uganda, Gen David Muhoozi, avuga ko umurwanyi wese wa M23 watorotse […]

Nigeria: Perezida Buhari yanze gutangaza uko ubuzima bwe buhagaze mbere yo kugaruka

Nyuma y’uko Perezida wa Nigeria Muhamadu Buhari agiye kwivuza mu gihugu cy’u Bwongereza guhera mu kwezi kwashize, biteganyijwe ko ari bugaruke mu gihugu cye ariko akaba yirinze gutangaza uko ubuzima bwe buhagaze nyuma y’igihe gisaga ukwezi mu gihe yari yagiye ateganya ko azamarayo iminsi 10 gusa. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Mu butumwa bwatanzwe mu buryo bw’inyandiko binyujijwe […]

Dr.Kizza Besigye yifatanyije n’abagore barwanya Perezida Trump

Ku wa Gatatu tariki ya 8 Werurwe,2017 ubwo Isi yose yizihazaga umunsi wahariwe abagore ,Dr.Kizza Besigye utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Museveni , yifatanyije n’abagore barwanya Perezida wa Leta Zunze ubumwe za Amerika , Donald Trump mu myigaragambyo yabereye mu mujyi wa New York . Dr.Besigye akaba yaragaragaye yambaye umupira utukura nk’umwambaro warangaga abigaragambya ndetse abicishije […]

Polisi irakangurira abatunze imbwa kuzitaho kugira ngo zidateza umutekano mucye

Polisi y’u Rwanda irasaba abatunze inyamaswa zororerwa mu rugo cyane cyane imbwa, kuzitaho bakamenya ubuzima bwazo bwa buri munsi, zikaguma aho ziri, igihe zirwaye zikavurwa ndetse zikanakingizwa, kuko iyo bitagenze gutyo ziteza ibibazo bitandukanye. Ubu ni ubutumwa butangwa n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali Superintendent of Police (SP) Emmanuel Hitayezu, nyuma y’uko […]

Abakozi ba Loni mu Burundi barashinjwa kubogamira ku ruhande rw’abarwanya Leta

Ibi ni ibyatangajwe na Gaston Sindimwo, icyegera cya kabiri cy’umukuru w’igihugu, aho yasabye ko abakozi ba Loni mu Burundi bikwiye ko bahindurwa, abashinja kubogama. Aganira na BBC, yatangaje ko ibi abivuze mu izina rye bwite ko atabivugiye Leta, ariko agasaba ko byashakirwa umuti. Avuga ko aba bakozi ba Loni bikwiye ko bahindurwa. Abashinja kuganira n’uruhande […]

Afurika y’Epfo : Abanyeshuri bagaragaje umushinga w’icyogajuru cya mbere muri Afurika cya gisiville

Icyogajuru cya mbere kizagaragara muri 2017, kiri gukorwa n’abakobwa 14 bo muri Afurika y’epho. Bagize igitekerezo cyo gukora icyogajuru kizajya gikurikirana amakuru agendanye n’ibikorwa by’ubuhinzi ku mugabane wa Afurika ibyo bizafasha abaturage bo muri Afurika guhangana n’imihindagurikire y’ikirere n’ibiza bya hato na hato. Igitekeezo nyirizina cyo gukora iki cyogajuru ( satellites) cyazanywe n’Umushinga wo muri […]

Ruhago: U Rwanda rwazamutseho imyanya 7 ku rutonde rwa FIFA

Ku rutonde ngarukakwezi rw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi (FIFA), ikipe y’igihugu “Amavubi” yazamutseho imyanya 7 rusubira ku mwanya wa 93. Muri Afurika rukaza ku mwanya wa 24. Urutonde rwashyizwe hanze kuri uyu wa Kane tariki ya 9 Werurwe 2017. U Rwanda rwisubije uyu mwanya wa 93 ruvuye ku 100 . Mu kwezi gushize nibwo rwari […]

Brig Gen Semugeshi wahoze muri FDLR yagejejwe mu Rwanda

Ingabo z’umuryango w’Abibumbye agashami gashinzwe kugarura amahoro muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo (MONUSCO) zagejeje mu Rwanda uwahoze ari umurwanyi w’ingabo za FDRL, Brig Gen Semugeshi CĂŽmes wari umaze igihe ashakwa n’ Ingabo za Congo. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Uyu mugabo yamaze kugera mu Rwanda kuri uyu wa kane ku bufatanye n’ingabo za Monusco, akaba yahise anashyikirizwa […]

Nkunda cyane umugore wanjye ariko sinareka no gusambana n’abandi ku ruhande

Mfite imyaka 37 umugore wanjye akagira 34. Imyaka 8 irashize tubana, twabyaranye abana babiri, umwe afite imyaka 4 undi afite umwaka umwe n’igice. Mfite inzu nziza n’akazi, nubwo wenda kantesha umutwe ariko niko nkesha ibyo mfite byose. Si ndi umwizerwa imbere y’umugore wanjye ariko ndamukunda kuko ni byose kuri njye. Twagiranye gahunda nyinshi [undi mugore], […]

RDC:Abahutu bakomeje guhohoterwa banakurwa mu byabo

Umuyobozi w’Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye ziri mu butumwa bw’Amahoro muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo(MONUSCO),Gen. Bernard Commins yemeje ko imutwe y’inyashyamba yahaye itariki ntarengwa (ultimatum)abo mu bwoko bw ‘Abahutu ibasaba kuva mu byabo i Lubero. Ibi Gen.Bernard Commins akaba yarabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki ya 8 Werurwe,2017 mu nama y’Umuryamgo w’Abibumbye iba buri Cyumweru ubwo […]

Imbonerakure zitera ubwoba abarwanya Leta ya Nkurunziza zibasaba kujya mu Rwanda

Abaturage batuye mu Turere dutandukanye mu Ntara ya Rutana mu gihugu cy’u Burundi baravuga ko batewe ubwoba n’ibikorwa bikorwa n’urubyiruko rw’Ishyaka riri ku Butegetsi (Imbonerakure) aho ngo zinaririmba indirimo zitera ubwoba abatavuga rumwe n’ubutegetsi aho babasaba ko byababera byiza bagiye mu Rwanda. Bamwe mu baturage baganiriye n’Ikinyamakuru Iwacu bavuze ko Imbonerakure zibabuza gusinzira ndetse ko […]

Kayonza: Haracyavugwa amafaranga y’ikiziriko ku ihene z’ubudehe

Mu murenge wa Kabarondo akagari ka Gasharu, abahabwa ihene z’ubudehe basabwa gutanga ibihumbi bibiri by’ikiziriko. Mu mudugudu umwe w’aka kagari ka Gasharu, gahunda y’ubudehe yemereye abaturage ihene 11, maze umukuru w’umudugudu ajya mu isoko kuzishaka. Azigejeje mu baturage buri wese akabanza gutanga 2000 by’ikiziriko. Abaturage kandi bashinja uyu muyobozi Nshunguyinka Vianney, gutanga ihene uko abyumva, […]

Makerere : Umunyeshuri yagambaniye ababyeyi be kugirango abone amafaranga

Umunyeshuri w’umukobwa witwa Mouline Bamwine wiga muri Kaminuza ya Makerere muri Uganda, aravugwaho amakuru yo kuvugana n’abantu batazwi akabasaba ko bamushimuta kugira ngo iwabo batange amafaranga yo kumushakisha nibamara kuyabona bayagabane. Uyu mukobwa wendaga kurangiza amasomo muri iyi kaminuza yaburiwe irengero kuwa mbere tariki ya 6 Werurwe 2017, aho ngo yari yavuganye n’abamushimuse amafaranga bagomba […]

Bugesera: Buri kwezi bishyuzwa amazi kandi bakoresha Cyohoha

Abatuye akagari ka Gihembe, Umurenge wa Ngeruka mu karere ka Bugesera bavuga ko bakishyuzwa amazi buri kwezi, kandi bayaheruka mu 2014. Aba ni abafashe ifatabuguzi ry’amazi ya WASAC ubwo yabegerezaga impombo, ariko bagaheruka amazi ubwo, bakitungirwa na Cyohoha. Baganira na TV One, aba baturage bavuga ko amazi bigeze kuyahabwa koko, abishoboye bagasaba amavomero mu ngo […]

USA: Perezida Donald Trump yongeye kwibasira Barack Obama

Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika,Donald Trump yongeye kwibasira uwo yasimbuye, Barack Obama ku rubuga rwa Twitter amushinja kurekura imfungwa 122 zari zifungiye muri Gereza ya Guantanamo ubu bakaba ngo barasubiye kurwana. Trump ntavuga aho yakuye ayo makuru, nubwo izo mfungwa zivugwa muri raporo y’Ibiro by’iperereza igaragaza ko mu mfungwa 693 barekuwe muri gereza […]

RRA yihakanye banki zica abasoreshwa amafaranga y’umurengera bita aya serivisi

Ikigo gishinzwe imisoro n’amahoro mu Rwanda kivuga ko kitazi aho amabanki akomora amabwiriza yo guca amafaranga abasoreshwa bishyura ku makonti yacyo. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Hashize amezi atari make, abasoreshwa binubira amafaranga bacibwa iyo bagiye gushyira umusoro ku makonti ya RRA. Aya mafaranga ari hagati ya 500 na 3000 bitewe na Banki umusoreshwa agana. Aya mafaranga akorerwa […]

Dr Joseph Nkusi wazanywe mu Rwanda avuye muri Norvege agiye gutangira kuburana

Dr. Joseph Nkusi, Umunyarwanda woherejwe avuye muri Norvege wakunze kunenga leta y’u Rwanda abinyujije kuri blog akaba ashinjwa kuba yaragiye avuga amagambo yo gupfobya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuri uyu wa Mbere w’icyumweru gitaha aragezwa imbere y’urukiko mu Mujyi wa Kigali atangire kwiregura ku byaha akurikiranweho by’ingengabitekerezo ya jenoside, ironda, no gushishikariza abantu imyivumbagatanyo […]

Leta y’u Rwanda ishimwa ku mwihariko wayo wo kurwanya ihohoterwa rikorerwa impunzi

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) rifatanyije na Minisiteri y’imicungire y’ibiza no gucyura impunzi (MIDIMAR), ubwo bashyiraga ahagaragara raporo ya 2016, igaragaza ibikorwa bikorerwa mu nkambi z’impunzi, Leta y’u Rwanda yashimiwe uburyo yita ku mpunzi inarwanya ihohoterwa rizikorerwa. Umuhango wo kumurika iyi raporo ikubiye mu gitabo cy’amapaji 106, wabereye muri Kigali Convention Center, ku […]

Minijust ntabwo yemera ibyavuye mu bushakashatsi ku bunzi

Minisiteri y’Ubutabera mu Rwanda ntiyemeranya n’ubushakashatsi bwakozwe n’ihuriro ry’abafasha mu by’amategeko, ‘Legal Aid Forum’ ku bijyanye n’uburyo abanyarwanda bafata inzego z’ubutabera na serivisi zibaha aho bugaragaza ko 61.5% by’abanyarwanda batanyurwa n’uburyo Abunzi bakemura amakimbirane cyane cyane ngo bikaba bishingiye kuri ruswa ikunze kuvugwa muri uru rwego. Leta igiye gusuzuma ibyavuye muri ubu bushakashatsi kuko ngo […]

Crystal Bassette wabaye umusitari muri filimi z’ubusambanyi arashaka kuba pasiteri

Umugore witwa Crystal Bassette ukomoka mu mujyi wa New York aratangaza uburyo yakinnye filimi z’urukozasoni (Pornographic films) nyuma akaza kubivamo akiyubakira urusengero kugeza ubu akaba ashaka no kuba umupasiteri. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Uyu mugore w’imyaka 33 y’amavuko avuga ko yakoze uyu mwuga wo kwicuruza agamije gushakira imibereho umwana umwe w’umuhungu yari afite, Justin kuri ubu ufite […]

Afurika y’Epfo yamaze gusubirana ibaruwa yari yandikiye Loni isaba kwitandukanya na ICC

Igihugu cya Afurika y’Epfo cyamaze gusubirana ibaruwa yacyo cyari cyashyikirije Umuryango w’Abibumbye kivuga ko kigiye kwitandukanya n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) nubwo ngo intambara kuri iki kibazo ngo ikomeje. Ibi bikaba byabaye nyuma y’aho mu kwezi gushize Urukiko Rukuru rwa Afurika y’Epfo rwafashe icyemezo cy’uko iyi baruwa yoherejwe n’ibiro bikuru by’umukuru w’igihugu itubahirije itegeko nshinga kandi […]

Perezida Nkurunziza yashyizeho umuvugizi we mushya

Perezida wa Repubulika y’u Burundi, Pierre Nkurunziza kuri uyu wa 8 Werurwe 2017, nibwo yashyizeho umuvugizi we mushya ndetse n’icyegera. Jean Claude KARERWA, wahagarariye Perezida Nkurunziza mu biganiro byabereye muri Tanzania niwe wagizwe umuvugizi mukuru we, Alain Diomede NZEYIMANA niwe uzajya yunganira Jean Claude. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Ibi bibaye mu gihe Perezida Nkurunziza amaze imyaka ibiri […]