Zidane yagize icyo avuga kuri Cristiano Ronaldo yasimbuje bikababaza benshi

Nyuma y’impaka zakomeje kugaragara hagati y’abafana b’ikipe Real Madrid bibaza impamvu umutoza Zinedine Zidane yasimbuje rutahizamu Cristiano Ronaldo bikaza kubaviramo kunganya, umutoza yavuze ko kumukuramo ari ibisanzwe ko agomba kuruhuka igihe icyo ari cyo cyose abona ari ngombwa. Aganira n’itangazamakuru, Zidane yagize ati: “ Dufite undi mukino ku wa Kabiri (Ligue des champions), agomba kuruhuka […]

Nyamasheke: Bamwishe bamukase ijosi banamwambura imyambaro ye barayimuseguza

Nyiranziza BĂ©atha w’imyaka 33 y’amavuko yasanzwe yapfuye mu muferege uri hagati y’icyayi n’ishyamba mu mudugudu wa Ruhinga ya 2, mu kagari ka Kagatamu, mu murenge wa Bushenge,mu karere ka Nyamasheke. Umurambo w’uyu mukobwa wari ufite ubukwe mu Kuboza wabonetse ahagana saa mbiri z’igitondo kuwa gatanu, ubonwa n’abaturage basoromaga icyayi. Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa bushenge, Uwizeyimana […]

Nsabimana Balthazar warwanye intambara ya kabiri y’isi yitabye Imana

Umunyarwanda Nsabimana Balthazar bakundaga kwita kaporali wari utuye mu Kagali ka Shyanda, Umurenge wa Save mu Karere ka Gisagara akaba n’umwe mu barwanye intambara ya kabiri y’isi yose mu mwaka wa 1945 nyitabye Imana.Muzehe Kapolari w’imyaka 83 birakekwa ko yazize kanseri ya prostate yari amaranye igihe, akaba yahise ashyingurwa kuri uyu wa Gatandatu. Ni umwe […]

Uganda: Polisi yaburijemo umutambagiro w’abatinganyi

Abaharanira uburenganzira bw’ababana bahuje ibitsina mu guhugu cy’u bugande bakomwe mu nkokora ejo kuwa 24 Nzeri 2016 n’inzego z’umutekano ubwo bateguraga gukorera umutambagiro mu murwa mukuru wa Kampala. Umwe mu mpirimbanyi z’uburenganzira bw’ababana bahuje ibitsina witwa Frank Mugisha yatangaje ko abantu barenga 100 bari babukereye ngo ngo bitabire iyi myiyerekano mu gace ka Entebbe hafi […]

Ese usanze umukozi wawe w’umukobwa arimo gusambana n’umugabo wawe, wamuhanisha kumutwika igitsina?

Hibajijwe ibibazo byinshi byanateje impaka nyuma y’inkuru yagiye itangazwa mu binyamakuru byinshi nyuma y’aho umugore wo muri Nigeria yasanze umugabo we arimo gusambana n’umukozi wo mu rugo rwabo w’umukobwa, kubyihanganira biramunanira ahita afata umukozi yambaye ubusa amwicaza ku ishyiga rya kijyambere riri kwaka umuriro, umutwika igitsina n’ibice bituranye nacyo. Nyuma y’ibyo, uwo mugore akaba yaragejejwe […]

Kagame yakebuye abashaka guhitiramo abanyarwanda imibereho

Perezida Kagame aganira n’abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda mu mujyi wa San Francisco muri Rwanda Cultural Day yihariye ku bikorwa by’umuco yavuze ko mu gihe abanyarwanda bari kugenda baba umwe umuco wabo ariwo uba umurunga ubakomeza. Perezida Paul Kagame yongeye gutangaza ko adatewe impungenge n’abafashe nabi ibyo yavuze, aburira abantu bita ku bibazo by’u Rwanda kuruta […]

Abagabo 2 bafungiwe kwigana impushya zo gutwara ibinyabiziga

Hashingiwe ku makuru yatanzwe n’abaturage, kuwa 23 Nzeri 2016 abagabo babiri aribo Muvunyi Cyprien w’imyaka 34 y’amavuko na Niyibizi Felix w’imyaka 30, bafatiwe mu cyuho barimo gukora impushya zo gutwara ibinyabiziga, ubu bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyarugenge hamwe n’ibikoresho bifashishaga birimo za mudasobwa, imashini zitera amarangi ku mpapuro n’ibindi. Ibi bije bikurikira […]

Ikigo gicukura amabuye y’agaciro cyahagaritswe kizira guhungabanya ibidukije

Ubugenzuzi buherutse gukorerwa mu Karere ka Rutsiro bwatumye ikigo gicukura amabuye y’agaciro cya Twabugezi gihagarika imirimo yacyo kubera kubangamira ibidukikije, kwangiza imigezi ndetse no kuba kidafite ibikoresho bihagije mu gucukura aya mabuye. Iri hagarikwa ryabaye tariki ya 22 Nzeri rikozwe n’itsinda ryihariye rya Gishwati-Mukura rigizwe n’ishami rya polisi y’igihugu rishinzwe kurengera ibidukikije(EPU), ikigo cy’igihugu cy’umutungo […]

Umuherwe Zari yandagajwe ku Karubanda n’umunyamideli, Huddah Monroe

Umuherwe Zari umaze kwamamara muri aka karere nyuma yo kwigarurira umutima w’umuhanzi Diamond wo muri Tanzania, yandagajwe n’umunyamideli, Huddah Monroe wo muri Kenya. Huddah Monroe yashyize amagambo ku rukuta rwe rwa Instagram asesereza Zari ko amaze gushesha akanguhe kandi aherutse kwizihiza isabukuru y’imyaka 35 y’amavuko. Yagize ati: “mpugiye mu kubaka business zanjye, sinshobora guhanganira kuri […]

Amayobera: Yesu Kristu yavukiye muri Isirayeli ariko yemerwa n’ imbarwa

Mu gihugu cya Israel hakomoka amadini y’abemera Kirisitu n’Abisilamu dore ko ari ku butaka bwatuyeho Sekuru w’abizera Abraham, habarurwa Abakirisitu bagera kuri 2.1% gusa by’abatuye Israel basaga Miliyoni 8. Imibare yo muri 2012, igaragaza ko muri Isiraheli hari abakirisitu 161,000, bangana na 2.1% by’abaturage bose. Muri abo Bakirisitu, abagera ku 127,000 ni Abarabu b’Abakirisitu, biganjemo […]

Umwarimu muri kaminuza ashobora gufungwa imyaka 3 nyuma yo gutukira Magufuri kuri watsapp

Polisi ya Tanzaniya yataye muri yombi umwarimu muri Kaminuza,azira gutuka Perezida Magufuli akoresheje urubuga nkoranyambaga rwa watsapp. Uyu mwarimu nyuma yo gutabwa muri yombi yashyikirijwe ubutabera ariko aza kurekurwa by’agateganyo, mu gihe icyaha kimuhamye akaba yahanishwa gufungwa kuva ku myaka 3 n’ihazabu y’amadorali igihumbi, nk’uko itegeko rishya ryasohotse ribishimangira. Abandi bantu 10 barimo uyu mwarimu […]

Kuki bamwe mu bakobwa bakunda abagabo batandukanye n’abagore?

Nyuma y’abantu batandukanye bibaza impamvu abakobwa bakunze kwishimira abagabo batandukanye n’abagore (Divorce) ubusesenguzi butandukanye bugaragaza ko bakunda kubagirira impuhwe abandi bagakunda ubuzima bworoshye. Impamvu nyirizina igarukwaho, n’uko usanga iyo umugore atandukanye n’umugabo, usanga aba yaramaze gushyira ibintu ku murongo noneho umukobwa akaza asa n’utaha mu rugo rwuzuye nta kimuhangayikishije mu bijyanye no gutangira ubuzima. Ikindi […]

Mu gutangiza igihembwe cy’ihinga, Minisitiri w’intebe yakebuye abakinywa ibiyoga byicana

Mu gikorwa cy’umuganda usanzwe uba buri wa Gatandatu wa nyuma w’ukwezi, kuri uyu wa Gatandatu tariki 24 Nzeri 2016 Minisitiri w’intebe Dr. Anastase Murekezi yifatanyije n’abaturage bo mu murenge wa Mpamba mu karere ka Gisagara ho mu ntara y’amajyepfo mu gutangiza igihembwe cya mbere cy’ihinga cy’umuhindo. Minisitiri Murekezi yagarutse ku babaye imbata y’ubusinzi bakirirwa banywa […]

Amateka y’ inkomoko y’ Abanyamulenge

N’ ubwo iterambere n’ ikoranabuhanga bigenda bikosora amakosa no kwibeshya kw’ amateka ,bivugwa ko abanyamurenge bagiye muri Kongo bavuye mu bihugu bitandukanye birimo u Rwanda, u Burundi ndetse na Tanzaniya. Nk’ uko tubisoma mu gitabo “Les Banyamulenge” cyanditswe na Joseph Mutambo, uyu na we akaba Umunyamurenge, hariho impamvu zitandukanye zatumye Abanyamurenge bambuka berekeza muri Kongo. […]

Uganda: Abakekwaho ubujura bakubiswe bambaye ubusa umwe ahasiga ubuzima

Polisi yo mu mugi wa Mbarara mu guhugu yatabaye abantu babiri bahondagurwaga n’abacuruzi bo mu isoko rya Kankwanike riherereye ahitwa Rwebikoona babashinja ubujura. Aba bagabo bakubitwaga bambaye ubusa umwe yaje gupfa. Umwe mu bacuruzi witwa Wilson Mubangizi yatangajeko aba bakekwaho kwiba amashiringi ya Uganda 60,000 y’umunyeshuri wari woherejwe n’ababyeyi ngo agure ibikoresho by’ishuri. Ubwo inzego […]

Perezida Nkurunziza yashimangiye ko abicwa ari abo mu bwoko bwose

Mu gihe amahanga akomeje guhata igitutu Leta y’u Burundi, ayisaba guhagarika ubwicanyi bukomeje kuhakorerwa n’ibindi byaha byibasira ikiremwamuntu, Perezida Nkurunziza we yavuze ko ubwo bwicanyi buhitana abo mu bwoko bwose (Abatutsi,Abahutu,…). Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 24 Nzeli 2016, nibwo Perezida Nkurunziza yabanje gushima Imana yo mu ijuru ko imukunda igakunda n’igihugu cye by’umwihariko […]

Gutandukana kwa Diamond na Zari byongeye guca amarenga

Amakuru agera ku bitangazamakuru bitandukanye aravuga ko umuhanzi Diamond Platnumz atishimiye umugore we Zari muri iyi minsi kandi bikaba bikomeje kugenda bifata indi ntera umunsi ku munsi. Intandaro y’uku kutishima ngo ni umubano wihariye, Zari afitanye n’uwahoze ari umugabo we Ivan Ssemwaga ku mbuga nkoranyambaga, aho yabonye amwe mu magambo baherutse kuvugana arebana n’imibereho y’abana […]

Umwe yasanzwe yapfuye muri batatu ingabo z’igihugu zarohoye mu Kivu

Itsinda ry’ingabo z’u Rwanda zirwanira mu mazi (marine) zatabaye abagabo batatu bari barohamye mu kiyaga cya Kivu gihereye mu Burengerazuba bw’u Rwanda kuwa 23 Nzeri 2016, babiri barohorwa ari bazima mugenzi wabo umwe bamubona yamaze guhitanwa n’amazi. Iki gikorwa kidasanzwe cyabereye mu karere ka Rubavu mu murenge wa Nyamyumba, mu Kagari ka Kiraga; kikaba cyarabaye […]

Lt. Gen Muhoozi ashobora kuzasimbura se Museveni, impamvu 10 zimuha amahirwe

Lt. Gen Muhoozi Kainerugaba ni umusirikare ukomeye mu ngabo za Uganda (UPDF) by’umwihariko benshi mu basesenguzi mu bya politiki bakaba bakomeje kugaragaza ko amaherezo bizarangira ari we usimbuye se, Museveni ku mwanya wa Perezida. Dore impamvu 10 zishobora kuzamuha amahirwe akawugeraho. 1.Gutegurwa mbere nk’umwana w’imfura ya Museveni : Benshi babona ko ashobora kuzatekinika kugeza ku […]

Ukwisanzura kw’Itangazamakuru n‘abarikurikira ngo ntibitanga uburenganzira bwo gutukana-Peacemaker

Abanyamakuru bo mu Rwanda cyane abakorera ibitangazamakuru bikoreshaikoranabuhanga(Online Media) barasabwa kutirara ngo bagendere mu kwisanzura kwabo ngo babe bazanamo guhangana no gutukana bituma basa n’abataye inshingano. Ibi n’ibyatangajwe na Mbungiramihigo Peacemaker umuyobozi w’inama nkuru y’itangazamakuru mu Rwanda (MHC) ubwo yaganiraga n’abanyamakuru bari mu mahugurwa ari kubera i Musanze bigishwa mu gukoresha ikoranabuhanga rinoze kandi ribateza […]

MINAGRI ikeneye ‘drones’ mu kwimakaza ikoranabuhanga mu buhinzi

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) irifuza gutangira gukoresha indege nto zitagira abapilote (drones) zikoreshwa mu gutwara amaraso, mu rwego rw’ubuvuzi mu guteza imbere urwego rw’ubuhinzi mu Rwanda; zikazifashishwa mu ikusanyamakuru mu buhinzi n’ubworozi. Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi Dr. Geraldine Mukeshimana asobanura ko ikoreshwa ry’izi ndege za drones mu buhinzi buzaba ari uburyo bushya bwo kurushaho gukoresha ikorabanuhanga […]

Mourinho yahakanye ibyo gushaka gushwanyaguza isura ya Wenger

Jose Mourinho utoza ikipe ya Manchester United yahakanye yivuye inyuma amagambo aherutse gutangaza ko azangiza isura y’umutoza wa Arsenal Arsene Wenger. Mu gitabo Rob Beasely yanditse kuri Jose Mourinho bivugwa ko hari amagambo uyu mutoza yavuze , aho yavugaga ko umunsi yahuye na Wenger inyuma yikibuga batari mu kazi, azamwangiza isura gusa yabihakanye avuga ko […]

Umubare w’abimukira baguye mu bwato bwarohamye hafi ya Misiri ugeze ku 162

Impanuka y’ubwatu bwarohamye yabereye hafi y’igihugu cya Misiri kuwa 21 Nzeri 2016 imaze guhitana abantu bagera ku 162 mu gihe hakomeje gushakishwa abandi baba bararohamye bataramenyekana. Ubu bwato bwari butwaye abimukira bakomoka mu bihugu bitandukanye by’Afurika berekeza ku mugabane w’u Burayi. Abimukira bari hagati ya 450 na 600 bakomoka mu bihugu bya Misiri, Syria, Sudani, […]

Umubare w’Abarundi bahunga igihugu aho kugabanyuka uriyongera

Leta y’u Burundi ntabwo irimo guhuza n’umuryango mpuzamahanga wita ku mpunzi HCR, mu gihe yo ivuga ko abari barahunze igihugu barimo gutahuka ku bwinshi, uyu muryango wo utangaza ko n’abandi barimo kurushaho guhunga igihugu. HCR yo itangaza ko mu kwezi kwa 7 konyine hahunze abarenga ibihumbi 20 baturutse mu ntara zitandukanye z’u Burundi, gusa ikanemeza […]

Aho ngeze hose mbazwa impamvu mu gihugu cyanjye hahora intambara- Miss RDC, Andréa Moloto

Nyuma yo gutorwa ku wa 11 Nzeli 2016 nka Miss RDC, AndrĂ©a Moloto yatangaje ko agiye gukora uko ashoboye kose agahindura isura y’igihugu cye, ntigikomeze kumera nk’uko amahanga agifata. Yagize ati: “ Ngiye guhindura ejo hazaza amahanga abonamo RDC, buri gihe iyo mvuze ko ndi umunye congo, abantu bambaza impamvu igihugu cyanjye gihoramo intambara ”. […]

Uburangare bwa buri wese ni ko guha intebe ibyaha- ACP Bosco Rangira

Imihanda yose yerekeza kuri sitade ya Kicukiro yari yuzuye ibihumbi by’abamotari , abanyonzi, abanyeshuri, abakozi n’urubyiruko rw’abakorerabushake baje guhura n’inzego z’umutekano n’abayobozi b’Umujyi wa Kigali, mu bukangurambaga bugamije kurwanyiriza hamwe ibyaha. Iyi nama yitabiriwe na Major Gen. Mubarak Muganga, umuyobozi w’ingabo mu Mujyi wa Kigali n’Intara y’Iburasirazuba, Assistant Commissioner of Police (ACP) Bosco Rangira, umuyobozi […]

Huye:Abamotari biyemeje kongera ubufatanye mu kurwanya ibyaha

Abamotari bo mu karere ka Huye basabwe gukomeza ubufatanye mu kurwanya ibyaha. Ubu butumwa babuhawe na Superintendent of Police(SP) JM Vianney Karegeya uyobora Polisi mu karere ka Huye kuri uyu wa kane taliki ya 22 Nzeli uyu mwaka, ubwo yagiranaga inama n’abamotari bagera ku 1100 bakorera mu makoperative atandukanye akorera mu karere ka Huye. Mu […]

Umutingito ukaze wangije amazu nubwo ntawahitanywe nawo i Burengerazuba

Ku gicamunsi gishyira umugoroba wo kuri uyu wa 23 Nzeri 2016 mu gice cy’intara y’uburengerazuba humvikanye umutingito wibasiye uduce nka Shangi ,Kibogora , Bushenge ndetse na Rwabitekeri ari naho havugwa ko ahakunzwe kwibasirwa n’imitingito. Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi butangaza ko nta wahitanywe n’uyu mutingito uretse abagize ihungabana n’abandi bantu bakomeretse bari kwitabwaho mu Bitaro bya […]

Abanyamakuru baribaza impamvu uburinganire budahuzwa n’umuco Nyarwanda

Abanyamakuru bo mu Rwanda bava mu bitangazamakuru bitandukanye bari mu mahugurwa ashingiye kugutangaza inkuru ku uburinganire n’ubwuzuzanye bibaza impamvu uburinganire butatezwa imbere bishingiye ku umuco Nyarwanda. Kuri uyu wa Kane Tariki ya 22 Nzeli kuri Lemigo Hotel Abanyamakuru batangiye amahugurwa y’iminsi 7,aho bari guhugurwa ku uburyo bakora inkuru zerekeye ku uburinganire bushingiye mukuzamura iterambere ry’umugore. […]

Ijambo ry'Iman: Uburyo nyina wa Mose yamuhishe akiri uruhinja kugeza ku mezi 3

“MWICE UMWANA WESE W’UMUHUNGU UZAJYA AVUKA” itegeko ryari ryaratanzwe na Farawo ariko nyina wa Mose yamuhishe amezi atatu ataryama nk’abandi babyeyi kuko atashakaga ko rwicwa n’Abanyamisiri. Yafashe agatebo gafite umupfundikizo kaboshye nk’ubwato aragatunganya, ku buryo amazi atashoboraga kukinjiramo. Nuko akaryamishamo Mose, maze agashyira mu byatsi birebire ku nkombe y’Uruzi rwa Nili. Hanyuma, yasabye Miriyamu, mushiki […]

Tanzania: Abanyarwanda 12 bakatiwe igifungo cy’umwaka

Abanyarwanda 12 bashinjwa kwinjira muri Tanzania nta burenganzira bafite bakatiwe n’urukiko rwo muri icyo gihugu igifungo cy’umwaka umwe nyuma yo kwakwa ihazabu y’ amashilingi ya Tanzania ahwanye n’ibihumbi 500 bakananirwa kuyishyura. Ikinyamakuru The Citizen cyo muri Tanzania, cyatangaje ko abo Banyarwanda ari Baseke Pierre w’imyaka 38, Tibesiana Alphonse w’imyaka 27, Ndayisaba Jean Claude w’imyaka 25 […]

Kalima na Gahigi bahuriye mu isoko (uyu mwandiko ukwibutsa iki?

KALIMA NA GAHIGI BAHURIYE MU ISOKO: Kalima: – Mbe Gahigi waje kugura iki ? Gahigi: – Naje guhaha udushyimbo, udushaza, n’utujumba. Kalima: – Urabe ufite amafaranga menshi! Gahigi: – Nyakuye he se Kali? Kalima: – Uyakuye kuli bwa bunyobwa bwawe. Gahigi: – Bwararumbye pe ! Kalima: – Ubwo koko murashonje. Nta kavura muheruka ? Gahigi: […]

Ubushakashatsi bwagaragaje ko abagore baryoherwa kurusha abagabo mu gihe cyo gutera akabariro

Impamvu yo gutekereza gutya ni uko akenshi umugabo cyangwa umuhungu ariwe ufata iyambere mu kwegera umukobwa cyangwa umugore, akamuganiriza, akamugezaho ikifuzo cye ariko iyo icyo gikorwa kibaye usanga umugore ariwe uryoherwa kurusha umugabo. Nkuko byemezwa n’abahanga muri psychologie, bikanagarukwaho n’urubuga rwa yahoo rushimangira ko aba bombi bifuza imibonano mpuzabitsina ariko umugabo niwe ubikenera cyane noneho […]

Musanze, Rubavu na Gasabo imbere mu gukomeza kugaragaramo ingengabitekerezo ya jenoside

Kuri uyu wa Gatanu, itariki 23 Nzeri 2016 Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’ubwiyunge, NURC, yagejeje ku Nteko ishinga Amategeko ibyavuye mu bushakashatsi ku bipimo by’ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda mu mwaka ushize wa 2015 (Rwanda Reconciliation Barometer 2015). Igipimo cy’ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda kikaba kigeze kuri 92% mu gihe cyari kuri 82,3% mu 2010. Ubushakashatsi bwa mbere […]

Yishe umwana we ahanishwa gufungwa imyaka 100

JosĂ© David N. yaratahuwe nyuma yo kwiyicira umwana w’umukobwa w’imyaka 3 amujugunye mu bwoger0 ahita apfa. Ibi byabereye mu mujyi wa Mexique, ubwo uyu mugabo yafataga umwana we w’umukobwa akamujugunya muri ubwo bwogero abikoranye ubugome, umwana ahita apfa kuko atari kubasha koga ngo yivane muri iyo piscine ndende. Nk’uko ikinyamakuru The Mirror kibitangaza, uyu mugabo […]

Umuherwe wa mbere muri Afurika arateganya kugura Arsenal

Aliko Dangote umuherwe wa mbere muri Afurika yeruye avuga ko afite gahunda yo kugura ikipe ya Arsenal akayivugurura igahinduka ku rwego rwo hejuru. Uyu muherwe ukomoka mu gihugu cya Nigeria, avuga ko iyi gahunda ayiteganya mu gihe cya vuba, nyuma y’igihe abitekerejeho agasanga agomba kubigeraho. Uyu muherwe kandi atangaza ko ashaka kugura Arsenal atari ugushaka […]

Opinion: Umutekano u Rwanda rufite ushingiye kuki?

Umutekano n’ umudendezo u Rwanda rufite tugereranyije n’ ibindi bihugu by’ Akarere ruherereyemo uteye benshi amakenga cyane cyane muri ibi bihe bitewe n’ amatora y’ abakuru b’ ibihugu. Usibye muri Tanzania , aho Ishyaka rya Politiki CCM (Chama Cha Mapinduzi) ryategetse iki gihugu kuva cyabona ubwigenge, ryagiye ryubahiriza igihe cya manda 2 z’ imyaka 10 […]

Itohoza: Impamvu 3 ingabo ibihumbi 15 ziteguye guhirika Nkurunziza zamunaniwe

Amakuru atandukanye yagiye yemeza ko mu mashyamba y’ u Burundi nka Kibira harimo ingabo nyinshi ziteguye kurwanya Nkurunziza zikanamuhirika ariko bikazinanira kubera impamvu 3 zingenzi. Itohoza ryimbitse kandi ryigenga ry’ Urubuga Bwiza.com ryaje kumenya neza ko hari ingabo zisaga ibihumbi 15 zifite umugambi wo kurwanya ndetse no guhirika ingoma ya Perezida Pierre Nkurunziza ariko ntibishyirwe […]

Umugabo yishe umugore we utwite n'umurambo we arawutwika- AMAFOTO

Umugabo ugaragara nk’uwari ukiri muto, uzwi ku izina rya Tetchi Wyllifred yishe umugore we arangije umurambo we ajya kuwutwika kugirango azimanganye ibimenyetso. Ibi byabereye mu mujyi wa Agboville muri Cote d’Ivoire, umugore yishe bari bafitanye umwana umwe atwite uwa kabiri. Nyuma yo kumwica uyu musore ngo yahise afata umurambo we awushyira ahantu awutwikisha nyiramugengeri, yabanje […]

Ingabo za RDF ziri muri Repuburika ya Santarafurika zambitswe imidari

Ingabo z’u Rwanda za Batayo ya 3 zibungabunga amahoro mu Muryango w’Abibumbye muri Repuburika ya Santarafurika (CAR), Kuri uyu wa kane tariki 22 Nzeri 2016 bambitswe imidari ya Loni, bashimirwa uburyo babungabunga amahoro kinyamwuga, gukorana ishyaka hamwe n’ikinyabupfura badahwema kugaragaza mu kuzuza inshingano zabo. Uwo muhango warabereye mu kigo cya SOCATEL M’Poko kiri i Bangui […]

Donald Trump yabwiwe ko ahanganye na Satani ubwe arasengerwa ngo azatsinde

Umuvugabutumwa wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika witwa Darrell Scott aratangaza ko satan (Lucifer) ubwe yashyize mu gipimo cye umukandida Donald Trump wiyamamariza kuzayobora iki gihugu aho ahanganye na Hillary Clinton wo mu ishyaka ry’Abademokarate. Mu gikorwa cyabereye muri Cleveland kuri uyu wa Gatatu ushize, umuvugabutumwa Scott yaburiye Donald Trump amubwira ko uwo ahanganye […]

Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia aravuga ko adakeneye umuntu nka Machar mu gihugu cye

Igihugu cya Ethiopia cyatangaje ko uwahoze ari visi perezida wa Sudani y’Epfo, Dr Riek Machar yemerewe kwinjira muri iki gihugu mu gihe gito gusa ariko atemerewe kuba yahaba igihe kuko ngo Ethiopia itazanezeza umuntu wese ukuriye umutwe witwaje ibirwanisho. Mu kiganiro yagiranye n’urubuga rwa internet rukorera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika rukora amakuru kuri […]

Abagera ku 2500 nibo bazitabira Rwanda Cultural Day i San Francisco

Mu gihe hasigaye amasaha abarirwa ku ntoki hakaba “Rwanda Cultural Day” izabera mu mujyi wa San Francisco muri California, byatangajwe ko Abanyarwanda n’abanyamahanga bagera ku 2500 aribo bazitabira ibyo birori Perezida Paul Kagame azitabira nk’umushyitsi mukuru. Umuyobozi w’umuryango w’Abanyarwanda baba muri Leta ya California, Yehoyada Mbangukira niwe watangaje uyu mubare w’abazitabira Rwanda Cultural Day , […]

Ese waba uzi ko abana bavukana imitwe minini baba abanyabwenge? Sobanukirwa

Impinja zivuka zifite imitwe minini ngo ziba zifite amahirwe yo kuba abanyabwenge ugerereranyije n’abavukana bafite imito, aho usanga iyo bakuze buri kintu cyose bakora usanga bashyirwa ari uko bakigezeho. Ubushakashatsi bwakozwe n’impuguke zo mu Bwongereza ku bijyanye n’ibinyabuzima,bwagaragaje ko mu gihe umwana avutse afite umutwe wisumbuye ko akenshi agira ubwenge bikamuganisha ku gutsinda mu bintu […]

Huye: Hagiye kubakwa uruganda ruzajya rutunganya umusaruro ukomoka kuri avoka

Umuyobozi w’Akarere ka Huye aratangaza ko mu minsi iri imbere hagiye kubakwa uruganda rutunganya ibikomoka kuri avoka, rwo mu Karere ka Huye, ruzaba rukora bitarenze umwaka wa 2019. Muri uyu mwaka wa 2016-2017 hazatangwa inyigo yo kurwubaka, ubundi nyuma rutangire kubakwa; nkuko EugĂšne Kayiranga Muzuka, umuyobozi w’Akarere ka Huye, abisobanura. Agira ati “Uyu mwaka (2016-2017) […]

CNLG yakiriye abanyeshuri baturutse muri za kaminuza zo muri Amerika

Kuri uyu wa Gatatu itariki ya 21 Nzeri 2016, Abanyeshuri baturutse muri za kaminuza esheshatu zitandukanye zo muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, basuye Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside(CNLG). Aba banyeshuri bari mu Rwanda mu rwego rw’amasomo rwitwa: “Post-Genocide Restoration and Peacebuilding”. Bifuje kumenya imikorere ya Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside Amaze kubifuriza ikaze, Dr […]

Kampala: Erias Lukwago arahakana ko yaguzwe n’umuryango wa Museveni

Umuyobozi w’Umujyi wa Kampala, Erias Lukwago, usanzwe udacana uwaka na perezida Museveni, akaba amaze iminsi ashinjwa guhabwa bituga ukwaha ngo acishe macye, yahakanye aya makuru yivuye inyuma avuga ko nta shingiro afite. Lukwago yavuze ko aya makuru avuga ko yaba yarahawe inkunga mu ibanga na leta ari ibinyoma byihishwe inyuma na bamwe mu bayobozi muri […]

U Burundi bwongeye gusabirwa abasirikare bo guhagarika ubwicanyi

Nyuma y’icyegeranyo cyakozwe n’inzobere za Loni kigaragaza ko ubwicanyi burimo gukorwa mu Burundi buca amarenga ya jenoside, impuzamashyaka (CNARED) atavuga rumwe na Leta y’u Burundi, yasabye ko hakoherezwa abasirikare mpuzamahanga bo kugarura amahoro amazi atararenga inkombe. CNARED isaba ko abo basirikare bakoherezwa vuba na bwangu bagatabara, ikindi kandi igasaba inkiko mpuzamahanga guta muri yombi ndetse […]

2Face yamaze gukandagiza ibirenge ku butaka bw’u Rwanda-AMAFOTO

Umuhanzi wakanyujijeho mu minsi yashize n’ubu akaba akomeje kwigarurira imitima ya benshi, Innocent Ujah Idibia uzwi ku izina rya 2Face, yamaze kugera mu Rwanda nyuma y’iminsi mike yiteguwe n’abatari bake. Uyu muhanzi yageze mu Rwanda mu gicuku cyo mu ijoro ryakeye, ibintu bitari bizwi n’abenshi ariko akihagera ntibyayoberanye kuko abari bari aho bamugaragarije ibyishimo ari […]

RDC: Imirwano ikomeye yaguyemo 12 abandi barimo colonel barakomereka

Abantu 12 muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo bishwe kuri uyu wa Gatatu ubwo inyeshyamba z’uwitwa Kamwina-Nsapu zageragezaga kwinjira mu mujyi wa Kananga, umurwa mukuru wa KasaĂ ÂŻ yo Hagati. aya makuru yatanzwe n’igipolisi n’abatangabuhamya kuri uyu wa 22 Nzeri, anavuga ko abandi bantu benshi bakomeretse. Biravugwa ko agatsiko k’inyeshyamba zigera kuri 50 za chef Kamwina-Nsapu, […]

Amafoto: Perezida Kagame yitabiriye inama yahuje Israel n’ibihugu biri mu nzira y’amajyambere

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame n’itsinda ryamuherekeje mu Nama Rusange ya 71 y’Umuryango w’Abibumbye, kuri uyu wa Kane, itariki 22 Nzeri 2016, bitabiriye inama hagati ya Israel na Afurika ndetse n’ibindi bihugu biri mu nzira y’amajyambere. Iyi nama ikaba yayobowe na Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benyamini Netanyahu. Reba Amafoto: Amafoto: Village Urugwiro Kanda hano ujye […]

Perezida Kagame yasabye amahanga kwita ku mpunzi bazigaragariza urukundo n'impuhwe

Mu Nama Rusange ya 71 y’Umuryango w’Abibumbye ibera i New York, Perezida Paul Kagame w’u Rwanda yahamagariye ibihugu bikize kw’isi kuzirikana ikibazo cy’impunzi igihe cyose aho kugiha agaciro ari uko cyibasiye ibihugu bikize. President Kagame on issue of refugees: It cannot become a crisis only when the wealthier countries begin to be affected #UNGA71 – […]

Polisi y’u Rwanda yaburijemo ubujura bushukana mu Mujyi wa Kigali

Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali yaburijemo ubujura bushukana, ndetse ifata bamwe mu bakekwaho gukora iki cyaha barangiye umwe mu bacuruzi amasoko ya baringa bagamije kumwambura miliyoni zigera kuri zirindwi z’amafaranga y’u Rwanda. Iperereza ry’ibanze rigaragaza ko ku itariki 21 Nzeri uwitwa Singirankabo Jacques yahamagaye kuri telefone igendanwa Nzaramyimana Emmanuel (Basanzwe baziranye), amubwira ko […]

1972: Umunyagitugu Idi Amin yirukanye Abanyaziya ku butaka bwa Uganda abaziza iki?

Tariki ya 22 Nzeli 1972, nibwo umunyagitugu Idi Amin Dada wayoboraga Uganda yirukanye abaturage babaga mu gihugu cye bakomokaga ku mugabane wa Aziya, iyi tariki iracyari mu mitwe y’Abongereza ndetse no mu matariki bahora bibuka. Muri icyo gihe Idi Amin yavugiye kuri radiyo y’igihugu ko abirukanye, abaha itariki ntarengwa by’umwihariko buri munsi kuri radiyo hagacaho […]

Umunyamakuru yacyuriye Eddy Kenzo nyuma yo kubarirwa mu bahanzi batize

Sheilah Gashumba umunyamakuru kuri Televiziyo imwe yo muri Uganda yabaye nk’ukoze mu nkovu Eddy Kenzo aho yatangaje ko ari we wigishije icyongereza uyu musore ubwo yari yinjiye mu ruhando rwa muzika. Uyu munyamakurukazi yavuze ko Kenzo yagiye amuhamagara kenshi kuri Telefoni ngo amubabarire amwigishe icyongereza azajya akoresha avugana n’abantu no kubona amagambo azajya akoresha mu […]

Abagore bo muri FPR baremeye mugenzi wabo wabyaye impanga 3 atishoboye

Urugaga rw’abagore b’Umuryango RPF Inkotanyi bafatanije n’Inzego z’abagore basuye Dusabimana Dalbert mu rwego rwo kumufasha kubera ko yabyaye abana 3 b’impanga kandi atishoboye. Uyu muganda wabereye mu Mirenge nyose igize Akarere ka Muhanga hibandwa ku gufasha abatishoboye no gukora ibikorwa by’iterambere abo bagore baremeye uyu muryango bawuha inka ikamwa n’ibikoresho byo mu rugo ndetse yubakirwa […]

Ugisha inama: Se umubyara arashaka kumushyingira umugabo w’imyaka 43

Nshimishwa n’inama zitangirwa kuri uru rubuga, amazina yanjye ni
 ndi umukobwa w’imyaka 26, mu by’ukuri mpangayikishijwe n’ikintu kimwe gusa nifuza ko mwamfasha. Nagejeje icyifuzo cyanjye ku babyeyi ko nshaka gushyingiranwa n’umusore twakundanye imyaka n’imyaka, afite gahunda kandi nanjye ndamukunda. Ibyo papa yabiteye utwatsi andangira uwo nakwita ko ari umusaza kuko ni umusore ufite imyaka 43, […]

Nyabihu:Abajura bataburura imbuto y’ibirayi bakayigurisha banyirayo

Mu Karere ka Nyabihu hadutse abajura bataburura imbuto y’ibirayi mu murima bakajya kubirya cyangwa bakabijyana ku isoko hakaba ubwo banyirabyo bongeye kubigura bagirango bongere bajye kubisubiza aho ibyibwe byavuye. Ubu bujura ngo bumaze gufata indi ntera by’umwihariko mu murenge wa Bigogwe, abaturage bakaba baboneraho gutabaza inzego z’umutekano ngo zibarwaneho, naho bitabaye ibyo ngo hehe n’ikirayi […]

Uganda: Undi musore agerageje kwiyahura ruramubwira ruti uzaze ubutaha

Nyuma y’amezi atageze kuri abiri umusore w’imyaka 17 wo mu gihugu cya Uganda witwa Mustafa Lule agerageje kwiyahura asimbutse ku nyubako ndende izwi nka Mabirizi Complex ariko akarokoka, undi mugande kuri uyu wa Kane, itariki 22 Nzeri 2016, nawe yagerageje kwiyahura asimbutse ku nyubako ndende y’ubucuruzi izwi nka Garden City Mall nawe ruramwanga. Uyu musore […]

Kim Kardashian yavuze ikimutera kurata amabere

Mu gihe hari benshi bibazaga impamvu cyangwa intego aba afite, Kim Kardashian umugore w’icyamamare Kanye West, yasobanuye ikimutera kwambara utwenda tubonerana dutuma amabere ye abonwa na buri we. Yagize ati: “nkunda imyenda ibonerana, bikanangaragariza icyo abantu batekereza”. Uyu mugore wirata ubwiza n’uburanga, avuga ko nyuma yaho abyariye umwana wa kabiri yatakaje ibiro bye 31, ibyo […]