Burundi: Hatangijwe uburyo bushya bwo guhakana ko nta jenoside itegurwa
Nyuma y’aho Loni itangarije ko mu gihugu cy’u Burundi hashobora kuba Jenoside ikorewe Abatutsi, bamwe mu basore b’Abatutsi ngo bagiye kwigaragambya bamagana iyi raporo imbere y’icyicaro cya Loni i Bujumbura. Iyi myigaragambyo yakozwe n’abo bivugwa ko bagiye gukorerwa jenoside yatangiye kuri uyu wa gatatu, itariki 21 Nzeri 2016, itangizwa n’umusore umwe witwa Ndikumwenayo Jean Luc […]
Dore impamvu 5 zishobora gutuma umugabo ata urugo
Bimenyerewe ko Abagore aribo bakundaga kwahukana mu myaka yashize, aho wasangaga babuzwa uburenganzira n’abagabo babo bitwaje ko ari bo banyiri urugo,gusa muri iyi minsi usanga hagaragara ikibazo cy’abagabo bata ingo zabo ahanini biturutse ku bagore babo. Guhora uvuga ibitagenda Abagabo banga kubwirwa amagambo menshi, noneho rero iyo umubwira buri gihe ibitagenda bigeraho bikamurambira ,akumva akwiriye […]
Perezida wa Botswana asanga perezida Mugabe yakabaye yararekuye ubutegetsi kera
Perezida wa Botswana, Ian Khama, yatangaje ko mugenzi we wa Zimbabwe, Robert Mugabe yakabaye yaravuye ku butegetsi mu gihe kinini gihise, aho avuga ko akwiye kwemera ukuri ko kuba ashaje akarekura ubutegetsi. Kuri perezida Khama, ngo umusaza w’imyaka 92 yakagombye kuva ku buperezida nta gutinda akarekera igihugu abayobozi bashya kubera ko ngo ibibazo bya politiki […]
Hafunguwe icyicaro cy’idini rya Shitani- AMAFOTO
Mu mujyi wa Salem muri Massuchetts muri Amerika ,hafunguwe urusengero ruzafatwa nk’icyicaro gikuru cy’idini rya Shitani,aho abayoboke biri dini bazajya bateranira bagasenga. Gusa ngo uru rusengero rwari rusanzwe ruriho kuva mu kinyejana cya 3 ariko rwari rutaramenyekanishwa ku rwego mpuzamahanga kuko rwari ruzwi n’abantu bake. Uru rusengero rufite ishusho y’inzu igezweho, ngo igiye gushyirwa mu […]
Lionel Messi agiye kumara ibyumweru 3 adakandagiza ikirenge mu kibuga
Nyuma yo kuvunikira mu mukino wahuzaga ikipe FC Barcelona na Atletico Madrid, Lionel Messi agiye kumara ibyumweru 3 adakandagiza ikirenge mu kibuga. Iyi mvune Messi yagize ku mitsi yo hejuru ku itako (groin injury) itumye atitabira umukino ikipe y’igihugu cye cy’amavuko cya Argentine kizakinamo n’ibindi bihugu nka Argentine,… mu marushanwa atandukanye ndetse n’iyo Barcelona izakina. […]
Muhanga: Ikiraro gihuza imisozi ya Kanyarira na Kizabonwa cyatwaye miliyoni 30
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga bwatashye Ikiraro gihuza umusozi wa Kanyarira na Kizabonwa, mu rwego rwo kunoza imihahirane y’Abaturage bo mu Karere ka Muhanga na Ruhango. Iyi misozi ikunze kandi kugendwa cyane n’abaza kuhasengera ngo bahahurira n’Imana. Iki kiraro gihuza imisozi ya Kanyarira na Kizabonwa cyatashywe kuri uyu wa mbere gifite uburebure bwa 48m, gishobora kujyaho […]
Mushikiwabo yasabye ko ihohotera rishingiye ku gitsina rikorwa n’ingabo za Loni rikwiye gucika
“ Twese tugomba kwemeranya ko abashinzwe kubungabunga amahoro bishora mu bikorwa by’ihohotera rishingiye ku gitsina ari ikintu gikwiye kurandurwa ”. Ibi minisitiri Louise Mushikiwabo yabitangaje kuri uyu wa 21 Nzeri mu nama ya 9 ngarukamwaka ya ba minisitiri ku kurinda abasivili mu bikorwa byo kubungabunga amahoro yabaye mu rwego rw’Inama Rusange y’Umuryango w’Abibumbye iri kubera […]
Wari uzi ko kunywa amazi menshi bivura indwara zitandukanye zirimo na Kanseri?
Ubushakashatsi bwagaragaje ko igihe umuntu anyweye amazi buri gitondo bishobora kuvura indwara zoroheje n’izikomeye zirimo kanseri na Diyabete. Abaturage bo mu gihugu cy’Ubuyapani, kunywa amazi bamaze kubigira akamenyero mbere yo kugira ikindi bafata haba kurya cyangwa ikindi kinyobwa kitari amazi. Aba bashakashatsi bashimangira ko nibura buri gitondo umuntu akwiye gufata ibirahure 4 bya mili litilo […]
Hehe no guhabwa umunani n'ababyeyi ku bana b'u Rwanda
Abahanga mu by’amategeko, amateka n’imibereho ya muntu [ History Of Human Science and Social Law] bavuga ko amategeko muri rusange ari ikintu gishobora guhinduka isaha Ku yindi. Mu by’amategeko ngo nta buryo buhamye [static] buhari wasobanuramo ibintu rero bisaba ko abagengwa nayo n’abayategura baba bagomba guhora biteguye udushya mu mpinduka zayo [Law Dynamism],… Abana ntibazongera […]
Syria: U Burusiya bwivuganye abasirikare 30 barimo aba Israel, u Bwongereza, Turkiya n’ahandi
Abasirikare bagera muri 30 ba Israel, u Bwongereza, Turkiya, Arabia Saoudite, Qatar n’abandi, baraye biciwe muri Syria nyuma yo gusukwaho ibisasu n’amato y’intambara y’Abarusiya. Ibisasu bitatu bya missiles byarasiwe ku bwato bw’intambara bw’u Burusiya byoherezwa aho bivugwa ko hari ubuyobozi bw’abakora iterabwoba mu ntara ya Aleppo ho mu gihugu cya Syria, bihitana abasirikare 30 b’ibihugu […]
S/Lieutenant Ndayizeye wari umusirikare w’u Burundi yapfuye
Amakuru ava mu gihugu cy’u Burundi ni uko umusirikare Didace Ndayizeye wari ufite ipeti rya sous-Lieteunent yapfiriye mu bitaro bya gisirikare mu Kamenge. Nk’uko bigaragara ku rukuta rwa Twitter rwa Pacifique Nininahazwe, umwe mu bahagarariye uburenganzira bw’ikiremwamuntu mu Burundi, avuga ko uyu musirikare yakubiswe kugeza apfuye ubwo yari ari mu myitozo ya gikomando mu kigo […]
Abadepite b’u Burayi basuye ibitaro bya polisi (Isange One Stop Centre)
Umuyobozi wa komite y’abadepite b’u Burayi ishinzwe uburenganzira bw’abagore n’uburinganire(FEMM), Iratxe Garcia Perez yavuze ko ibihugu n’imiryango bikwiye gushyira ingufu no kwita ku bibazo bijyanye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Garcia yavuze ibi ku italiki ya 21 mu kiganiro yatangiye ku Isange One Stop Centre ku bitaro bya Kacyiru, aho yari ayoboye itsinda ry’intumwa zivuye muri […]
Perezida Joseph Kabila mu gahinda k’abantu basaga 32 bishwe bamurwanya
Imyigaragambyo y’abarwanya Perezida Joseph Kabila muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, yahitanye abasaga 30, hanangizwa byinshi, ku bw’ibyo perezida yanenze ibyo bikorwa ndetse anakomeza imiryango yabuze ababo. Mu ijambo yagejeje ku baturage mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 21 Nzeli, imyigaragambo imaze iminsi iba yayise “Imvururu z’amaraso”, asaba ko ibyo byahagarara no […]
Abantu 88 bakekwaho ubujura bw’inka beretswe abaturage mu ntara y'Iburasirazuba
Mu rwego rwo kugaragariza abatuye mu Ntara y’Iburasirazuba ibimaze kugerwaho mu kurwanya ubujura bw’inka, ejo tariki 21 Nzeri abaturage bo muri iyi Ntara ndetse n’Itangazamakuru beretswe abantu 88 bakekwaho kwiba inka mu bice bitandukanye byayo, cyane cyane mu turere twa Nyagatare, Gatsibo na Kayonza. Icyo gikorwa cyabereye mu kagari ka Simbwa, ho mu murenge wa […]
Urujijo: Benshi bakomeje kwibaza aho Col. Gaspard Baratuza yagiye?
Uku kwibaza aho Col Gaspard Baratuza yaba yaragiye, kuje nyuma y’amakuru amaze iminsi avugwa mu gisirikare cy’u Burundi bamwe batabwa muri yombi, by’umwihariko mu cyumweru gishize hakaba hari n’uwapfuye. Ku ruhande rwa Baratuza, nta kintu na kimwe yigeze abivugaho cyangwa ngo agaragaze impamvu nk’uko yari asanzwe abigenza abinyujije mu itangazamakuru cyangwa ku rukutwa rwe rwa […]
Burundi: EU ikomeje gutsimbarara ku bihano byafatiwe Abarundi bane
Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi kuri uyu wa kabiri, itariki 20 Nzeri 2016 wongereye agaciro ibihano wafatiye abantu bane biganjemo abo mu butegetsi bw’u Burundi bashinjwa kubangamira demokarasi bitambika gushakira umuti urambye ibibazo biri mu gihugu. Aba rero bakaba bashinjwa ibikorwa by’ubugizi bwa nabi, gushishikariza abaturage ibikorwa by’ubugizi bwa nabi ndetse no gukora ibikorwa bikabije byo […]
Ijambo ry'Imana: Ibyishimo n'amahoro, Ingaruka z'umugambi w'Imana
Yesaya 26:3 “Ugushikamishijeho umutima, uzamurinda abe amahoro masa, kuko akwiringiye” Imwe mu ngaruka zo kugira umugambi w’Imana, nk’uko tubibona muri Yesaya 26:3, ni ubugingo bugira amahoro mu bigeragezo. Mu gutegurira abigishwa be kugenda no kubasiga, Umwami yabigishije ibyerekeye umugambi wabo muri iyi si (Yohana 13-16). Hagati muri iyo nyigisho amasaha make mbere y’uko Umwami Yesu […]
Pep Guardiola na Yaya Toure bongeye gukozanyaho
Yaya Toure yikomye Pepe Guardiola utoza ikipe ya Manchester City uyu musore akinamo, nyuma yo kubwirwa n’uyu mutoza ngo asabe imbabazi, nyuma yo kumwandagaza mu ruhame. Imvano y’uku gushyamirana ahanini ituruka ku matwara mashya Guardiola yazanye muri iyi kipe yo kwicaza abakinnyi batandukanye aho ku ikubitiro yabanje kwicaza Yaya Toure. BBC dukesha iyi nkuru, ivuga […]
Umuhanzi Seleman abona gukora ibitaramo by’ubuntu ari nka virus yinjiye mu mitwe y’abahanzi Nyarwanda
Mu gihe benshi bakomeza kwibaza inyungu cyangwa intego abahanzi Nyarwanda baba bafite bakora ibitaramo bakinjiriza abafana ku buntu, mugenzi wabo Seleman ukorera umuziki mu Bubiligi avuga ko ari nka virusi yabinjiye. Aganira na Bwiza.com, umunyamakuru yamubajije icyo abivugaho, kuba abahanzi benshi ubu mu Rwanda basigaye bakora ibitaramo by’umwihariko bagiye kumurika album, barangiza bati “kwinjira ni […]
Ese kuki bamwe mu Bami b’u Rwanda bimye ingoma babanje kuyirwanira?
Ku ngoma ya Cyami mu Rwnda nta mwami wimaga ingoma ari uko atowe nkuko mu gihe cya Repubulika bikorwa , ahubwo iyo umwami yatanganga (apfuye) Abiru baricaraga bakagena ugomba kumusimbura. Ibyo byashimangiraga ko uhawe ubwami yabaga yimye ingoma ni ukuvuga ko nta muntu uwo ari we wese washoboraga kuyirwanira n’uwo uyihawe kuko amategeko y’ubwiru atabimwemereraga. […]
Umukuru wa FDU mu Mujyi wa Kigali wari wabuze yabonetse
Ukuriye ishyaka FDU-Inkingi mu Mujyi wa Kigali iri shyaka ryavugaga ko yashimuswe ku Cyumweru, itariki 18 Nzeri 2016 yaba yabonetse nk’uko amakuru atugezeho mu kanya gashize avuga. Visi perezida w’iri shyaka, Boniface Twagirimana yari yatangarije Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP, ko ThĂ©ophile Ntirutwa, uhagarariye FDU mu Mujyi wa Kigali yashimuswe n’abasirikare bakamujyana ahantu batamenye. Yagize ati: […]
Uburusiya bushobora kwigarurira Uburayi bwose mu masaha 48- Gen Richard Barrons
Gen Richard Barrons, wahoze mu ngabo za OTAN niwe watangaje ko Uburusiya bufite ubushobozi bwo kwigarurira Uburayi bwose mu gihe kitarenze amasaha 48. Uyu musirikare w’inararibonye avuga ko umuryango w’ibihugu by’Iburayi, nta kintu na kimwe bakora ku Burusiya mu gihe bwaba bwiyemeje kwigarurira uyu mugabane. Ikinyamakuru Times, gitangaza ko ibi abivuga ashingiye ku mbagaraga iki […]
Hagaragaye ingurube ifite isura n’igitsina nk’iby’umuntu-AMAFOTO
Mu Bushinwa hagaragaye icyana cy’ingurube gifite isura nk’iy’umuntu ndetse n’igitsina ku gahanga mu gihe izindi ngurube zisanzwe zigifite hafi no ku mukamba w’inda. Amashusho yafashwe agaragaza imimerere idasanzwe, abayabonye bavuze ko byaba biterwa n’inkurikizi zo guhumanya ikirere zikomeje kwiganza muri icyo gihugu. Wu Kung, w’imyaka 32, umwe mu babonye iyo ngurube, yemeje ko yari ifite […]
Burera: Abaturage barambiwe kutamenyeshwa imihigo y’akarere bigatuma baza inyuma
Muri uku kwezi kw’imiyoborere myiza , umuyobozi w’akarere ubwo yaganiraga n’Abaturage bo mu Murenge wa Cyeru, bamubajije impamvu Akarere ka Burera kasubiye inyuma cyane mu mihigo y’umwaka wa 2015-2016 aho kaje ku mwanya wa 24. Umuyobozi w’akarere, Madamu UWAMAJEMARIYA Florence yasobanuriye abo baturage ko mu gutanga amanota hagenderwa ku bintu byinshi, ndetse harimo n’amanota 10 […]
Nyamasheke: Bwaki mu bana muri aka karere yaba ikururwa niki?
Mu gihe bikomeje kugaragara ko mu karere ka Nyamasheke hagaragara abana benshi barwaye bwaki, ubuyobozi bw’akaka karere butunga agatoki ababyeyi kubigiramo uruhere. Ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke buvuga ko hari ababyeyi bagifite imyumvire ya kera, abandi bakavuga ko abagore bita ku bagabo babo cyane bakibagirwa abana, abandi nabo bakavuga ko ababyeyi bazinduka bajya mu kazi abana […]
FDU iramagana icyo yise ishimutwa ry’uyihagarariye mu Mujyi wa Kigali
Ishyaka FDU Inkingi rya Victoire Ingabire, umunyapolitiki utavuga rumwe na leta y’u Rwanda kuri ubu ubarizwa muri gereza, kuri uyu wa Kabiri ryamaganye icyo ryise ishimutwa ryakorewe u muyoboke waryo mu Mujyi wa Kigali ngo mu ijoro ryo ku Cyumweru. “Ku Cyumweru, ahagana saa 21h30, ThĂ©ophile Ntirutwa, uhagarariye FDU mu Mujyi wa Kigali, yatwawe ahantu […]
Ibyo gushaka kwiyicisha inzara Gen Bosco Ntaganda yabiretse
Hari hashize ibyumweru bibiri Gen Bosco Ntaganda wahoze ari umuyobozi w’ inyeshyamba za CNDP mu Burasirazuba bwa Congo Kinshasa ubu ufungiye muri gereza ku rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha mu mujyi wa Hague, mu Buholandi ari mu myigaragambyo yo kwiyicisha inzara, amakuru ariho ubu akaba ari ay’uko yabiretse. Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa AFP byatangaje ko Bosco Ntaganda yari […]
Radio na Weasel bongeye kwigomeka ku rukiko rukuru rwa Kampala
Radio na Weasel bongeye kwanga kwitaba urukiko rwa Kampala nyuma yo gushinjwa ubuhemu n’uwahoze ari umujyanama wabo mu by’umuziki Jeff Kiwa. Aba basore bagiye bahabwa ubutumire na Polisi ngo bajye kwisobanura ku byo baregwa, ariko ntibahakandagiza ikirenge, kugeza ubwo hatanzwe uburenganzira bwo kubata muri yombi aho babonywe ahariho hose. Gusa n’ubwo , ubwo burenganzira bwatanzwe, […]
Ubuyapani: Leta ihangayikishijwe n’uko urubyiruko rudakora imibonano mpuzabitsina
Mu gihe mu bindi bihugu Leta iba ihangayikishijwe n’uko urubyiruko rwishora mu busambanyi, mu gihugu cy’Ubuyapani ho si ko bimeze ahubwo bahangayikishijwe n’uko benshi baba batazi nuko bukorwa. Ubushakashatsi bwakozwe na “Japan Family Planning association” bugaragaza ko 50,1% by’Abayapani batajya bakora imibonano mpuzabitsina muri abo hakaba harimo 40% b’urubyiruko. Bwagaragaje kandi ko usanga benshi batagira […]
Ikoranabuhanga no guha amahirwe urubyiruko nk'inkingi y'iterambere – Gatete
Leta zunze ubumwe z’Amerika zirimo ziragerageza uburyo bushya bwo korohereza ubucuruzi hagati yabwo n’ibihugu bigize umugabane w’Afurika aho kwibanda kugutanga inkunga. Uwo mugambi unashyigikiwe n’ibihugu bimwe bimwe by’Afurika nkuko byagaragariye mu nama yahuje intumwa z’ibihugu bifite umuvuduko w’iterambere kurusha ibindi yaraye iteraniye i New York, iruhande rw’inama rusange y’Umuryango w’Abibumbye, inama yiswe Emerging Africa 2016. […]
Nyarugenge: Bane bakurikiranweho gucuruza permits z’impimbano
Polisi y’igihugu yataye muri yombi abagabo bane bakurikiranweho gukora no gukwirakwiza impushya zo gutwara ibinyabiziga z’impimbano bafatiwe mu mukwabu wakozwe mu Karere ka Nyarugenge mu Cyumweru gishize. Abafashwe kuri ubu bakaba bafungiye kuri Station ya polisi ya Nyarugenge mu gihe iperereza rikomeje. Nk’uko byatangajwe n’umuvugizi wa polisi mu Mujyi wa Kigali, Supt. Emmanuel Hitayezu, ngo […]
Ababyeyi bahawe uburenganzira busesuye ku mitungo yabo bishakiye
Mu Rwanda itegeko rigenga abantu n’umuryango ryavuguruwe riha uburenganzira busesuye ababyeyi ku ikoreshwa ry’imitungo yabo bishakiye batabanje kugisha inama abana babo. Itegeko rigenga abantu n’umuryango ryakoreshwaga , ryari ririho kuva mu 1988, iri tegeko ryakunze kugaragaramo ingingo zakunze kugonganisha abagize umuryango nkaho ababyeyi batagiraga ubwisanzure ku mitungo yabo batashoboraga kuyikenuza igihe bakennye bagambamirwa n’abana babo. […]
Abakozi ba CNLG bari mu mahugurwa kw’itangwa ry’amasoko ya Leta
Abakozi ba Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG) bari mu Kanama gashinzwe gutanga Amasoko, guhera kuwa 19 Nzeri 2016 kugeza kuwa Gatanu, itariki ya 23 Nzeri 2016, bari mu mahugurwa ku itangwa ry’amasoko ya Leta. Ayo mahugurwa aratangwa n’abakozi baturutse muri RPPA (Rwanda Public Procument Authority) nk’uko urubuga rwa CNLG dukesha iyi nkuru ruvuga. Kubera […]
RDC: HRW iravuga ko imvururu zadutse i Kinshasa zimaze kugwamo abantu 37
Human Rights Watch yatangaje kuri uyu wa Kabiri ko ifite raporo yizewe ivuga ko inzego z’umutekano za Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo zimaze kwica abaturage 37 mu minsi 2 y’imyigaragambyo ikaze yaranzwe n’ubugizi bwa nabi isaba perezida Kabila kurekura ubutegetsi. Kuri uyu wa Mbere ushize, itariki 19 Nzeri nibwo mu mihanda yo mu murwa mukuru […]
Burundi: Umurambo w’umusirikare wapfiriye mu maboko ya Leta nturahabwa umuryango
Umuryango wa adjudant Eddy Claude Nyongera, wari umusirikare w’u Burundi utangaza ko na n’ubu inzego za Leta zabimye umurambo we ngo bamushyingure. Uyu muryango uvuga ko wagombaga guhabwa urupapuro (Attestation de dĂ©cès) n’urwego rw’iperereza, rusobanura iby’urupfu rwe n’uko yapfiriye muri urwo rwego ariko kugeza nubu bakaba batararuhabwa. Byatangajwe ko uyu musirikare yafashwe mu gitondo cyo […]
Burundi: Guverinoma yateye utwatsi raporo ya Loni ku mpungenge za jenoside
Nyuma y’aho kuri uyu wa Kabiri, itariki 20 Nzeri, itsinda ry’impuguke za Loni zishyiriye raporo yazo ku bushakashatsi ryakoze ku bibera i Burundi rikagaragaza impungenge z’uko hashobora gukomeza kuba ibyaha byibasira inyokomuntu ndetse hakaba hashobora no kuba jenoside, guverinoma y’u Burundi yagize icyo ivuga kuri iyi raporo. “Ibirego by’abakoze iperereza ba @UNHumanRights byihishwe inyuma na […]
Amafoto: Imikorere y'ishami rya polisi ryo mu mazi irashimwa n'abaturage
Abaturage hirya no hino baturiye ibiyaga n’inzuzi zitandukanye hano mu Rwanda, barishimira uburyo Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu mazi ridahwema kubafasha mu bikorwa byabo bitandukanye bakorera mu mazi. Nk’uko bamwe muri bo batuye mu karere ka Rutsiro, hasanzwe hari icyicaro cy’iri shami babidutangarije, ngo iri shami rirabafasha cyane cyane mu butabazi […]
Iburasirazuba: Imvura nke igiye gutuma haterwa amashyamba by’umwihariko
Nkuko ikigo cy’igihugu gishinzwe ubumenyi bw’ikirere giherutse kugaragaza impungenge ko muri iki gihembwe cy’ihinga cy’umuhindo wa 2016 imvura izaba nke henshi mu gihugu hateganyijwe imvura nke ugereranyije n’umwaka ushize biturutse ku miterere yaho hagiye guterwa amashyamba azafasha ibyo bice guhangana n’imihindagurikire y’ikirere by’umwihariko intara y’Iburasirazuba. Aho ikigo cy’igihugu gishinzwe ubumenyi bw’ikirere kivuga ko cyifashishije ibipimo […]
Ese nshobora kunyazwa bikemera mu gihe cyo gutera akabariro kandi mama ari Mukagatare?
Umukobwa w’umunyeshuri mu mwaka wa 6 w’amashuli yisumbuye, utifuje ko amazina ye atangazwa aragisha inama kugirango amenye niba ashobora kunyara, nyuma yo guhora yumva Ise ahoza mama we ku nkeke amuziza ko atanyara mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina. Ibi bituma akomeza kwibaza mu gihe azaba yamaze kurushinga niba umugabo we azamunyaza bikemera cyangwa niba icyo gikorwa […]
George Bush yaba yiteguye gutora Clinton aho gutora Trump wo mu ishyaka rye
Uwahoze ari perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, George Bush, ngo yaba yiteguye kuzatora Hillary Clinton wo mu ishyaka ry’Abademokarate aho gutora Donald Trump wo mu ishyaka rye. Ikinyamakuru Politico cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kiravuga ko George HW Bush wahoze ai perezida wa Amerika hagati y’1989 kugeza mu 1993 azatora umukandida […]
Kuvunika kwa Harry kane kwatumye umutoza wa Tottenham yitarutsa inshingano
Nyuma yo kuvunika kwa rutahizamu wa Tottenham ” Harry Kane”, umutoza we Mauricio Pochettino yabajijwe igihe umukinnyi we afite mu nshingano azagarukira mu kibuga maze asubiza ko atari muganga. Yagize ati”uyu munsi ntibishoboka ko navuga ibyo gukira imvune kwe. Ntabwo ndi muganga”. Ibi uyu mutoza wa tottenham yabitangaje mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa Kabiri, […]
Umutara: Abasaza banenga abana babo baheranwa na Kigali bakazahindukira baje kubahamba
– Batwibuka bumvise amatangazo yo kubika … – Ubundi kandi iyo benda gushyingirwa turababona … – Bagira isoni z’uko bagenzi babo b’abaherwe baje gutabara bamenya ko dukennye,… Aya ni amwe mu maganya wumvana abasaza n’abakecuru bageze mu za bukuru mu gace gaherereye mu Burasirazuba bw’u Rwanda hazwi nko mu Mutara. Ubusanzwe Umutara ugizwe n’Uturere wavuga […]
Kigali: Umugore yafatanye mu mashati n’ushinzwe umutekano (DASSO)
Ubwo ushinzwe umutekano (DASSO) yafata umugore wacururizaga mu muhanda (umwe mu bazwi nk’abazunguzayi), bafatanye mu mashati bakizwa n’abigenderaga mu mujyi wa Kigali ahazwi nko ku Inkurunziza ari naho barwaniraga. Uku kutumvikana hagati yabo, ni byo byabaye nyiranayazana wo guterana amakofe n’imigeri, abantu bakanabakiza ariko DASSO akongera akajya gusingira uwo mugore amutera imigeri, gusa ku ruhande […]
RDC: Ibiro by’amashyaka 3 atavuga rumwe n’ubutegetsi byatwitswe
Abantu bitwaje intwaro batwitse ibiro by’amwe mu mashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, umunsi umwe nyuma y’imyigaragambyo yaranzwe n’ubugizi bwa nabi yadutse kuwa Mbere. Abantu babiri bari muri ibi biro byatwitswe nabo bapfiriyemo. Aba bantu ngo bari bambaye impuzankano bateye muri iki gitondo nyuma […]
Ese wari uzi ko kujyana mu bwogero ari kimwe mu byo umugore yishimira nyuma yo guterwa akabariro?
Akenshi usanga iyo abagabo bamaze gutera akabariro abagore babo usanga basa nkaho babyaranye abo igihe barangije icyo gikorwa, nyamara ubushakashatsi buvuga ko igihe icyo gikorwa kirangiye umugabo akwiye kurushaho kwita ku mukunzi we. Kujyana mu bwogero nyuma yo gutera akabariro ku bashakanye,kimwe n’ibindi bikorwa bitandukanye bishimangira umubano mwiza, ni bimwe mu bituma umugore yongera gusubiza […]
RDC: Amerika iramagana ihohoterwa ryakorewe intumwa yayo mu Biyaga Bigari
Leta Zunze Ubumwe za Amerika zamaganye kwitambika no kubwira nabi Intumwa yazo idasanzwe mu Biyaga Bigari, Tom Perriello, ubwo yiteguraga gufata indege ku Kibuga cy’Indege cya Ndjili muri Repubulika iharanira DDemokarasi ya Congo, ngo asubire iwabo kuri iki Cyumweru gishize. Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Mbere, itariki 19 Nzeri, department ya leta yatangaje […]
Abahunga bagatangira gusebya Leta y’u Rwanda bayikoreraga nabo ubwabo ngo baba bitesha agaciro
Ibi ni bimwe mu bikubiye mu bitekerezo bya Gasana SĂ©bastien, phD mu masomo y’imbonezamubano ( Social Sciences ), aho avuga ko bitakoroha gusobanura ukuntu umuntu yashyirwa mu mwanya w’ubutegetsi uyu n’uyu akabyemera, ndetse akamara igihe awurimo, yamara kuwukurwaho, kubera impamvu zitandukanye, akaba aribwo atangira kuvuga ngo ntiyavugaga rumwe n’abo bakoranaga. Yatangaje ibi mu gihe hari […]
FERWACY: Icyatumye Hadi Jamvier asezera burundu cyamenyekanye
Hadi Jamvier wari umenyerewe mu mukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda yasezeye nyuma yo gutereranwa n’ishyirahamwe ry’uyu mukino ryamukuyeho amaboko. Uyu musore avuga ko yatewe agahinda n’uburyo yafashwe nabi mu ikipe yabarizwagamo kugeza naho ngo byagiye bivugwa ko mu ikipe abarizwamo y’Iburayi yahabwaga amafaranga nyamara ngo yari baling. Jamvier aganira n’itangazamakuru yavuze ko mu […]
RDB, UR, RAB mu bigo byahombeje leta akayabo ka miliyari zisaga 18
Umugenzuzi mukuru w’Imari ya leta aratangaza ko hakomeje kugaragara kutita ku kugenzura imikoreshereze y’umutungo w’igihugu kuri bimwe mu bigo bya leta, aho RDB na Kaminuza y’u Rwanda byatunzwe urutoki. Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya leta, Obadiah Biraro, yatangaje ibi kuri uyu wa Mbere, itariki 19 Nzeri, ubwo yamurikaga raporo ya 2014/2015 y’Umugenzuzi Mukuru imbere ya Komite […]
Igikorwa cyo kubaka imihanda y’amabuye mu gice cya Gisementi-Remera kirakomeje
Guhera kuri uyu wa Gatandatu ushize mu Mujyi wa Kigali by’umwihariko mu Karere ka Gasabo hatangiye igikorwa cyo kubaka imihanda y’amabuye mu gice cya Gisementi-Remera kuri ubu imirimo ikaba irimbanyije. Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali ku rukuta rwawo rwa Twitter bwatangaje ko amabuye arimo gukoreshwa kubaka imihanda asigaye akatwa ni mashini, akaba aconze neza ugereranyije n’uburyo […]
Museveni mu Bufaransa mu rwego rwo gushimangira umubano w’ibihugu byombi muri iyi minsi
Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni kuri uyu wa Mbere, itariki 19 Nzeri yatangiye uruzinduko rw’iminsi 2 mu Bufaransa, aho yaraye abonanye na perezida Francois hollande ndetse na ba rwiyemezamirimo n’abashoramari babarirwa muri 50. Umubano wa Uganda n’u Bufaransa muri iyi minsi ukaba ugenda urushaho gushing imizi. Iyi nkuru dukesha RFI iravuga ko kuri ubu Abafaransa […]
Nyuma yo kubyara abahungu 13, umugore yanze guhagarika urubyaro kugeza yibarutse umukobwa
Irineu Cruz nyuma y’imyaka 20 ashyingiranywe na Jucicleide Silva, bahisemo kudahagarika urubyaro kugeza babyaye umukobwa usanga abahungu 13 aba bombi bafitanye. Uyu muryango ubarizwa mu gihugu cya Bresil wahisemo kudafunga urubyaro nyuma yo kubyara abahungu gusa bityo ukifuza ko bagira nibura umukobwa bazajya bareba bakishima kurushaho. Irineu Cruz Ise w’aba bahungu uko ari 13, yagiye […]
Video y’indirimbo “Ndagushima” ya Reagan Da Promota yasohotse
Amashusho y’indirimbo “Ndagushima” y’umuhanzi Reagan Da Promota yamaze kugera hanze nyuma y’aho indirimbo nyirizina mu buryo bw’amajwi yari ikomeje gufasha benshi mu bakunzi b’indirimbo zo guhimbaza Imana zizwi nka Gospel. Iyi ndirimbo inogeye amatwi inakubiyemo ubutumwa bwo gushima Imana ibyo yakoze, yakozwe na Reagan Da promota afatanyije n’undi muhanzi ukomeje kwitwara neza mu gihugu cya […]
Bujumbura: Ibintu ngo bishobora kuba bibi Perezida Nkurunziza aramutse yishwe
Usanzwe ari umuyobozi w’impuzamashyaka CNARED, Jean Minani nawe yemeje ko mu Burundi hatangiye gukorwa ubwicanyi buganisha kuri jenoside by’umwihariko agahamya ko ibintu bishobora kuba bibi cyane kurushaho Perezida Nkurunziza aramutse yishwe. Dr Jean Minani yabitangarije mu nama yari imaze imisi ihuza abayobozi b’amashyaka ahuriye mu mpuzamashyaka CNARED Giriteka, inama yaberaga mu Bubiligi. Afata ijambo, Dr […]
Dore ibyo umushomeri akwiye kugendera kure igihe nta nyunganizi afite
Mu gihe utabonye inyunganizi iturutse ahandi igufasha kugira icyo ukora, hari ibyo ukwiye kwirinda ukabigendera kure kuko byagukumira mu bikorwa by’iterambere. Kwitinya no kwisuzugura Umuntu utagira akazi agomba gutinyuka abantu n’ahantu hashobora kuboneka akazi agasobanuza uko bimeze,iyo ufite uburere bukagerekwaho n’ubushake ugaragaza ko ukeneye akazi kandi ukabonye wagakora neza kurenze undi wese, bishobora kugufasha kubona […]
U Rwanda rugiye kwakira indi nama ikomeye ku myuka yangiza ikirere
U Rwanda rurahamagarira amahanga kuzemeza ivugururwa ry’Amasezerano ya Montreal ku bintu byangiza akayunguruzo k’imirasire y’izuba. Iri vugurura rikazaba intambwe ifatika mu kugabanya imihindagurikire y’ibihe kuva aho Amasezerano y’i Paris yemerejwe. Ibi u Rwanda rwabitangaje ubwo rwifatanyaga n’ amahanga kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wo Kurengera akayunguruzo k’imirasire y’izuba uba buri mwaka ku wa 16 Nzeri. Abarenga 1000 […]
Uganda: Abaganga batawe muri yombi bazira gutanga ibisubizo bitari byo ku bwandu bwa sida
Umuryango utegamiye kuri leta urwanya agakoko ka sida muri Uganda, wakoranye umukwabu n’igipolisi mu Karere ka Mbarara abantu batari bacye bakora iby’ubuvuzi bashinjwa gutanga ibisubizo bitari byo by’uko umuntu yanduye batabwa muri yombi. Uyu muryango witwa HIV Termination Technology Survival for the Fit wabashije kumenya ko mu bigo nderabuzima bigera kuri 6 muri Mbarara hatangiwe […]
Polisi yerekanye abantu 28 batabawe bagiye gucuruzwa nyuma yo gushukwa
Polisi y’u Rwanda irasaba abaturage kujya bashishoza bakitondera abantu babizeza ibitangaza bababeshya kubajyana mu bindi bihugu bababwira ko ariho bazagirira imibereho myiza. Ibi byatangajwe n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Assistant Commissioner of Police (ACP) Celestin Twahirwa kuwa mbere tariki ya 19 Nzeri 2016, ubwo Polisi y’u Rwanda yerekaga itangazamakuru abantu 28 biganjemo urubyiruko, bashutswe mu […]
Imyivumbagatanyo yadutse i Kinshasa yaguyemo 17 — Minisitiri Boshab
Minisitiri w’umutekano wa Congo, Evariste Boshab, yatangaje ko imyivumbagatanyo yadutse I Kinshasa nyuma y’imyigaragambyo y’abatavuga rumwe n’ubutegetsi yaguyemo abantu 17, barimo abapolisi batatu n’abasivili 14 ndetse ibintu byinshi bikaba byangijwe. Uruhande rutavuga rumwe n’ubutegetsi ariko rwo ruravuga ko hapfuye abantu 25. Ibi bikaba byatangajwe mu gihe minisitiri Mende yari yabanje gutangaza ko aria bantu bane […]
Ishyaka rya perezida Putin ryatsinze amatora y’abadepite
Ishyaka riri ku butegetsi mu Burusiya, United Russia, ribarizwamo perezida Putin niryo ryegukanye amatora y’abagize Inteko ishinga Amategeko ku majwi 54,3% by’amajwi amaze kubarurwa. Ishyaka ry’abakominisite n’iryabatsimbarara ku gihugu cyane LDPR ryagize 13-14%. N’ubwo habayeho igabanuka ry’amajwi ku ishyaka rya United Russia ryagize 64% muri 2007, ryashoboye kugira ubwiganze bw’amajwi arenga 49% ryagize muri 2011. […]