Dore impamvu nta mukunzi ufite n’icyo wakora ngo umubone

Abenshi usanga ibyo bahuriye na byo mu rukundo bituma urugendo rwo kubona uwo babana wa nyawe rusa n’urukomeye. Hari abo usanga barakuriye mu miryango ihora iryana, nta rukundo bigeze babonana ababyeyi bityo bigatuma bumva ko mu rukundo ari ko biri. Abandi usanga barakundanaga bakabivamo rugikubita, abandi usanga amahitamo mabi bagize mbere ahora yisubiramo bitewe n’imbogamizi […]

Abanyamakuru 4 bari bakunzwe cyane kuri Radio/TV10 birukanwe

img_20200609_135133.jpg

Abanyamakuru bari bakunzwe cyane kuri Radio/TV10 bamaze kwirukanwa n’ubuyobozi bw’iki gitangazamakuru, aho bivugwa ko bashinjwa gukorera mu kwaha kwa David Bayingana na Jado Castar bahoze bakorera iki gitangazamakuru na bo bakahava birukanwe. Mu banyamakuru bivugwa ko birukanwe harimo Jean Luc Imfurayacu, Benjamin Hegenimana wamenyekanye nka Gicumbi, Fuadi Uwihanganye ndetse na Gakwavu. Ubuyobozi bwa Radio/TV10 bwashimangiye […]

Dore uburyo bwizewe bwagufasha kugera ku cyo wifuza mu buzima

Iyi nkuru ishingiye ku buhamya bw’umugore witwa Inga Stasiulionyte wabaye icyamamare mu mukino w’abasiganwa ku maguru ndetse bikaza kurangira ageze ku nzozi ze zo kuba umucuruzi ukomeye. Muri ubu buhamya,Inga avuga ko yagize igitekerezo cyo gutangiza ikigo kigira abantu inama ku kuzamura ubukungu no gukora ubucuruzi, gusa akaza guhuriramo n’imbogamizi zikomeye atari yiteze. Mu buhamya […]

Inama 10 ku isuku y’ibiribwa, kubizigama no kugenzura ubuziranenge bwabyo

Tariki 07 Kamena buri mwaka Isi yose yizihiza umunsi mpuzamahanga w’ubuziranenge bw’ibyo kurya, hagamijwe gufasha ibihugu bitandukanye gufatanya kuzirikana ingamba z’umutekano w’ibiribwa no kugabanya uburwayi bukomoka ku biryo byanduye. Raporo y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ibiribwa ku isi(WFP) yo mu mwaka wa 2019,ivuga ko nibura abageze kuri miliyoni 600 ku isi buri mwaka bahura n’uburwayi buturuka […]

Ingabo za Libya zisubije umujyi wa Bani Walid nta kurasana kubayeho

Ingabo za guverinoma yemewe ya Libya, GNA (Government of National Accord) kuri uyu wa 6 Kamena 2020 zigaruriye umujyi wa Bani Walid uherereye mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’iki gihugu warusanzwemo ibirindiro by’indwanyi Gen. Khalifa Haftar utavuga rumwe na Leta ya Libya nta mirwano ihabaye. Uyu ni undi mujyi nyuma ya Tarhuna, ingabo za GNA zikuye mu […]

Ibintu 5 bitangaje ku ndabo za “roses” zifatwa nk’ikirango cy’urukundo

Ubusanzwe indabo za “roses” zizwi nk’ikirango cy’urukundo nyamara zifite akandi kamaro karenze kuba impano watanga ku munsi w’abakundana cyangwa igihe wizihiza isabukuru y’amavuko n’umukunzi wawe. Ku Isi hari ubwoko bwa “roses” burenga 150 harimo ubukura burandaranda, ubujya hejuru ndetse n’ubutwikira ubutaka. Ubu bwoko bwose burangwa n’ibara ryiza, impumuro itangaje gusa hari n’ibindi izi ndabo zihariye […]

Agathon Rwasa agiye kwitabaza EAC yitwaje ibimenyetso by’uko yibwe mu matora

Umukuru w’ishyaka CNL ritavuga rumwe na Leta y’u Burundi, Agathon Rwasa yavuze ko azitabaza inkiko z’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba(EAC) ku karengane yemeza ko yagiriwe mu matora kandi abifitiye ibimenyetso bihagije. Ibi Rwasa yabivugiye mu kiganiro yagiranye na Radio Ijwi ry’Amerika,agaruka ku mwanzuro yita ko ubogamye urukiko rwubahiriza itegeko nshinga mu Burundi rwafashe rugatangaza ko Maj Gen […]

Huye:Barinubira izamuka ry’ibiciro by’ipura mu maresitora

Mu mujyi wa Huye uri mu karere ka Huye ho mu ntara y’Amajyepfo,abaturage Barinubira izamuka ry’ibiciro by’amafunguro muri za resitora kandi bo bavuga ko nta mpamvu igaragara yaba yarateye uku kwiyongera kw’amafaranga bishyuraga ipura. Ibi abaturage bavuga ko byatangiye kugaragara nyuma y’aho ibyemezo byavuye mu nama y’abaminisitiri iheruka guterana kuwa 02 Kamena 2020 byemereye ibikorwa […]

Nyarugenge: Hagaragara ukudohoka ku ngamba zashyizweho zo kwirinda Covid-19

Mu kagari ka Kinyange, mu murenge wa Gitega ho mu karere ka Nyarugenge haragaragara ukudohoka kuri zimwe mu ngamba zo gukumira icyorezo cya coronavirus, aho usanga bimwe mu bikorwa bikumiriwe muri iki gihe biba bikora rwihishwa. Bamwe mu baturage bo mu mudugudu wa Sangwa bavuga ko hari utubari usanga duhora dukinze, nyamara ubucuruzi bwarakomeje nk’ibisanzwe […]

Musanze: Umugabo yishe mugenzi we amushinja kuryamana n’umugore we

Mu murenge wa Muko ho mu karere ka Musanze,umugabo witwa Bernard Habimana wari usanzwe ari umwe mu rubyiruko rw’abakorerabushake(Youth Volunteers) yishwe atemaguwe mu gaco yatezwe ari gutaha ku mugoroba wo kuwa 03 Kamena 2020. Ibi byabereye mu mudugudu wa Kabere,akagari ka Coko,mu murenge wa Muko aho Habimana w’imyaka 33 y’amavuko yari atuye na Nyirazaninka bashakanye. […]

Umuyobozi Mukuru mu gisirikare cy’Amerika yabwiye Perezida Trump ko nta ngabo bateze kohereza mu mihanda

Umunyambanga wa leta muri Minisiteri y’Ingabo za Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Mark Esper yavuguruje Perezida Donald Trump ku mwanzuro yari yafashe wo gushyira abasirikare mu muhanda ngo bahagarike abakomeje kwigaragambya nyuma y’urupfu rw’umwirabura George Floyd wishwe n’abapolisi bo muri Leta ya Minnesota. Ibiro Ntaramakuru by’Abanyamerika, Associated Press kivuga ko mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru mu nyubako […]

Guinée Equatoriale yirukanye umurundikazi wari uhagarariye OMS

Leta ya GuinĂ©e Equatoriale yirukanye umukozi wari uhagarariye Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS) ku butaka bwayo imushinja gutangaza amakuru atari yo ku cyorezo cya coronavirus. Dr Triphonie Nkurunziza arashinjwa na Leta yakoreragamo gutanga imibare itari ukuri ku bijyanye n’uko icyorezo cya coronavirus gihagaze mu gihugu cya GuinĂ©e Equatoriale. Ibiro ntaramakuru by’abafaransa AFP dukesha […]

Rusizi-Rubavu: Abarwayi 11 muri Rusizi batumye na Rubavu ishyirwa mu kato

Nyuma y’uko akarere ka Rusizi kagaragayemo abarwayi ba coronavirus 11,Inama y’Abaminisitiri yaraye iteranye kuwa 02 Kamena yanzuye ko aka karere ndetse n’aka Rubavu bishyizwe mu kato, nta ngendo ziva cyangwa zijya muri utu turere twombi zemewe. Ibi Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe ubuvuzi bw’ibanze, Dr Mpunga Tharicise yabigarutseho mu kiganiro kirambuye yagiranye na […]

Tanzania: Umujura yasinziriye mu modoka agiye kuyisahura nyuma yo kwiba mu nzu [Amafoto]

whatsapp-image-2020-06-02-at-11.45.37.jpg

Mu gihugu cya Tanzania, umujura witwa Suleiman Dauda uzwi ku izina rya Kiboko, yinjiye mu nzu y’umunyamakuru wa ITV, Farouk Karim mu mpera z’icyumweru gishize yiba imyambaro n’inkweto arangije yinjira mu modoka na yo agiye kuyibamo bimwe mu bikoresho biza kurangira ibitotsi bimufatiyemo araryama. Mu kiganiro yagiranye na The Guardian Digital, Farouk yavuze ko nta […]

Leta ya Tanzania ivuga ko nta mpunzi y’umurundi izongera kwakira ahubwo ko n’abo ifite bazabacyura

Leta ya Tanzania yavuze ko impunzi z’abarundi itazongera kuzemerera guhungira muri Tanzania, inasonanura neza ko izagirana ibiganiro n’igihugu cy’u Burundi ndetse n’amashyirahamwe agenga impunzi ku isi bakiga ku buryo bwakoreshwa mu gucyura impunzi z’abarundi zikiri muri Tanzania. Ibi byagarutsweho na Guverineri w’intara ya Kigoma Emmanuel Maganga mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru aho yavugaga ku ngamba Tanzania […]

Floyd Mayweather yemeye kuzishyura ibizagenda mu ishyingurwa rya George Floyd

Icyamamare mu mikino w’iteramakofe Floyd Mayweather, yiyemeje kuzishyura buri kimwe cyose kigendanye n’ishyingurwa ndetse n’ikiriyo nya George Floyd uherutse kwitaba Imana yishwe n’umupolisi w’umuzungu muri Minnesota ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ibi byatangajwe n’Umuyobozi mukuru wa Mayweather Promotions Leonard Ellerbe, wavuze ko ibizasabwa byose mu muhango wo guherekeza George Floyd azabitanga nk’inkunga ye […]

Rusizi : Abaca mu nzira zitemewe bajya Congo barakemangwaho kuba bazana icyorezo cya Covid-19

Abaturage bo mu karere ka Rusizi, bafite impungenge z’abantu bashobora kujya mu gihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo bakaba bahavana ubundi bwandu bwa Coronavirus nyamara bo baba birinze uko bishoboka ngo bahashye icyorezo cya coronavirus cyamaze kugaragara muri aka karere. Aba baturage basaba inzego z’umutekano ko binashobotse ku mupaka ndetse no mu zindi nzira […]

Ingaruka zishobora guterwa n’icyemezo cyo gukomeza gufunga ingendo

Hirya no hino mu Rwanda, tariki ya 1 Kamena 2020 yari yitezwe na benshi ndetse hari n’abamaze iminsi irenga 15 barayiteguye kandi baramaze no gutegura ibyo bazayikoraho birimo nk’ingendo no gusubira mu mirimo ku bakozi bamwe nk’abamotari n’abashoferi bari bamaze igihe kitari gito moto zabo barazibitse. Kuri radiyo zo mu Rwanda mu biganiro byazo bitandukanye […]

Ubwandu bushya mu ntara, imwe mu mpamvu zo gukomeza gusubika ingendo

Ibiro bya Minisitiri w’Intebe byasohoye itangazo rigaragaza ko ingendo hagati y’intara n’intara ndetse no hagati y’intara n’umujyi wa Kigali zikomeza gusubikwa ndetse na moto zigakomeza guhagarara gukora kubera impamvu zirimo kuba mu ntara hari kugaragara ubwandu bushya bw’icyorezo cya coronavirus. Mu kiganiro na Radiyo Rwanda, Minisitiri w’Ubuzima Dr Ngamije Daniel yavuze ko hari abantu bashya […]

Igikomangoma cy’u Bubiligi cyanduriye Covid-19 mu birori muri Espagne

Ubwami bw’u Bubiligi bwatangaje ko Igikomangoma Joachim yamaze kwandura icyorezo cya Covid-19 bikomotse ku birori yari yitabiriye mu gihugu cya Espagne. Uyu musore w’imyaka 28 y’amavuko, yari yakoreye urugendo muri Espagne agiye gukorayo imenyerezamwuga ku wa 26 Gicurasi 2020. Ibimenyetso bya Coronavirus byatangiye ku mugaragaraho nyuma y’iminsi ibiri yitabiriye ibirori byabereye mu mujyi wa CĂłrdoba […]

Libya: Umuryango wishe abimukira 30 uhorera icyihebe

Umuryango w’umwe mu itsinda ricuruza abimukira muri Libya wishe abimukira barimo abanya-Bangradeshi 26 n’Abanyafurika 4 wihorera nyuma y’urupfu rw’umuntu wabo warashwe na Leta. Ibi byabereye mu mujyi wa Mizdah mu birometero 180 uvuye mu murwa mukuru Tripoli aho abimukira batewe mu ngo zabo maze abanya-Bangradeshi 26 n’abanyafrika 4 bakahasiga ubuzima ndetse abasaga 11 bagakomereka nk’uko […]

Abanyamakuru ba CNN batawe muri yombi bari gukora inkuru ku myigaragambyo

Itsinda ry’abanyamakuru ba CNN rigizwe na Omar Jimenez n’abagenzi be,batawe muri yombi na Polisi ubwo barimo gukora inkuru yerekana uko imyigaragambyo iri kugenda by’ako kanya mu mujyi wa Minneapolis. Uyu munyamakuru na bagenzi be nk’uko bigagazwa n’amashusho ya CNN bari bamaze gufata mbere yo gutabwa muri yombi,babanje kwibwira abapolisi ndetse banemera ko aho basabwa guhagarara […]

U Rwanda rwatangije gahunda nshya yo gupimira coronavirus mu ntara

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) Dr Nsanzimana Sabin yatangaje ko u Rwanda rwatangije gahunda nshya yo gupimira coronavirus hanze y’Umujyi wa Kigali mu rwego rwo kongera ibipimo bifatwa ku munsi. Ibi Dr Nsanzimana yabivugiye mu kiganiro yagiranye na KT Radio cyo kuwa 27 Gicurasi 2020, akaba yanatanze ishusho nyayo y’ibipimo u Rwanda rumaze kugeraho […]

Malawi: Abarenga 400 batorotse aho bari bacumbikiwe mu kato ka Covid-19

Abantu barenga 400 bacitse amacumbi bari baracumbikiwemo mu kato ka coronavirus mu majyepfo ya Malawi, aba bakaba bari babangamiwe n’amabwiriza ya Leta yo kwirinda icyorezo cya covid-19 ndetse n’ubwoba bwo kuba bashobora kuhandurira izindi ndwara nk’uko byatangajwe n’ibinyamakuru byo muri iki gihugu. Abanya-Malawi barenga 400 baje baturutse muri Afurika y’Epfo nk’igihugu cya mbere mu kuzahazwa […]

Rubavu: Umurambo w’umugabo watoraguwe mu buvumo

Umurambo w’umugabo witwa Kabeba Cyizihira, wo mu kigero cy’imyaka 76 watoraguwe mu buvumo kuwa 27 Gicuransi 2020 nyuma y’iminsi ibiri aburiwe irengero kuva ku mugoroba wo kuwa Mbere tariki 25 Gicuransi. Ibi byabere mu mudugudu wa Bisesero, akagari ka Kirerema, umurenge wa Kanzenze ho mu karere ka Rubavu bikaba bivugwa ko nyakwigendera yahanutse ari kuva […]

Juliana Kanyomozi yahakanye ibivugwa ko yabyaranye n’umuhungu wa Museveni

Lt. Gen. Muhoozi, umuhungu wa Perezida Museveni

Icyamamare mu muziki wa Uganda ndetse no muri Afurika,Juliana Kanyamozi,yahakanye ibihuha byasakajwe ku mbuga nkoranyambaga bivuga ko umwana aherutse kwibaruka yaba yaramubyaranye n’umuhungu wa Perezida Museveni, Lt. Gen. Muhoozi Kainerugaba. Juliana w’imyaka 39 y’amavuko wamenyekanye cyane mu ndirimbo nka “Kibaluma”, aherutse kubyara umwana gusa nyuma yo kuva mu bitaro yabyariyemo yatangaje iyi nkuru nziza mu […]

Isomwa ry’urubanza rw’abasirikare baregwa ibyaha birimo gufata abagore ku ngufu ryimuriwe kuwa Gatanu

Urukiko rwa Gisirikare rwimuriye isomwa ry’urubanza ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ry’abasirikare baregwa ibyaha birimo gufata abagore ku ngufu,rikaba riteganyijwe kuwa 29 Gicurasi 2020. Abaregwa ni abasirikare batanu bato ari bo Pte Ndayishimiye Patrick, Pte Nishimwe Fidele, Pte Gatete François, Pte Gahirwa John, Pte Twagirimana Theoneste ndetse n’umusivili witwa Ntakaziraho Donat. Mu byaha aba baregwa birimo […]

Burundi:Kiliziya Gatulika yemeza ko habayeho ubujura bw’amajwi mu matora

Kiliziya Gatulika ihagarariwe n’Inama nkuru y’Abepisikopi mu gihugu cy’u Burundi (CECAB) ivuga ko amatora ya Perezida aheruka yaranzwe n’inenge zirimo iyibwa ry’amajwi zituma ibyayavuyemo bidashobora kwizerwa ngo bifatwe nk’ukuri. Iyi nama ibi yabigaragaje mu itangazo yaraye isohoye ejo ku wa 26 Gicurasi 2020 aho aba bepisikopi b’i Burundi bavuga ko bohereje indorerezi 2,716 mu makomine […]

Intambara y’agapfukamunwa irakomeje hagati ya Perezida Trump na Joe Biden

Perezida Donald Trump akomeje kutavuga rumwe n’uwahoze ari Visi Perezida Joe Biden ku bijyanye no kwambara agapfukamunwa mu ruhame aho Trump yabyise “Kwigira mwiza bya gipolitiki” naho Biden we yita Perezida Trump “Umusazi” udashaka gushyira mu bikorwa ingingo isi yose yemeranyijweho. Mu kiganiro n’itangazamakuru cyo kuwa Kabiri, Trump yasabye umunyamamuru warumubajije ikibazo kubanza gukuramo agapfukamunwa […]

Amateka kuri Hip Hop nyarwanda n’ishwana rya Tuff Gang

Itsinda rya Tuff Gang ni itsinda ry’urubyiruko rw’Abanyarwanda rwatangiye rukora umuziki mu njyana ya Hip Hop rubasha kwigarurira imitima y’abato n’abakuru.Tuff Gang yatangiye gukora umuziki wayo mu mwaka wa 2008, abasore batanu barimo Jay Polly, Bull Dog, Fire Man, Green Person na P Fla bashyira hanze indirimbo yabo ya mbere bise “Umunsi w’Imperuka”. Tuff Gang […]

Amerika irashinja Uburusiya kugira uruhare mu makimbirane yugarije Libya

Igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika kirashinja Uburusiya Kohereza indenge z’intambara muri Libia ngo zitere inkunga ya gisirikare ingabo za Jeneri Khalifa Haftar, aho bivugwa ko zifite ibirindiro mu burasirazuba bwa Libya. Amerika ishinja Uburusiya ibi nyuma y’aho Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Uburusiya Sergey Lavrov kuwa Kabiri abwiye ingabo za Haftar ko Moscow yabahaye ubufasha […]

Perezida Duterte avuga ko ntagufungura amashuri hataraboneka urukingo rwa covid-19

Perezida wa Phillipines Rodrigo Duterte yavuze ko amashuri adashobora gufungura mu gihugu cye n’isi btaravumbura urukingo rw’icyorezo cya coronavirus. Muri iki gihugu byari byitezwe ko abanyeshuri bazasubira ku bigo byabo mu mpera za Kanama 2020. Perezida Duterte yavuze ko we atiteguye kuba yakohereza abanyeshuri ku bigo byabo urukingo rwa covid-19 rutaraboneka kabone n’ubwo ibindi bihugu […]

Kim Kardashian yizihije isabukuru y’imyaka 6 ishize ashyingiranwe na Kanye West

Umunyamidelikazi Kimberly Noel Kardashian West (Kim Kardashian), w’imyaka 39 yizihije isabukuru y’imyaka 6 ishize akoze ubukwe n’umuraperi Kanye Omari West , nyuma y’amagambo menshi yagiye avugwa mu rukundo rw’aba bombi haba mu binyamakuru ndetse no mu bindi biganiro bitandukanye by’imyidagaduro. Ku rukuta rwe rwa Instagram, Kim Kardashian yanditse ati” Imyaka itandatu irashize,’ashyiraho amafoto abiri yafashe […]

Burna Boy yatawe muri yombi azira gucuranga ‘Volume’ ndende akabangamira abaturanyi

Umuhanzi w’icyamamare mu muziki wa Nigeria no muri Afurika,Damini Ebunoluwa Ogulu,wamenyekanye cyane nka Burna Boy yatawe muri yombi na Polisi y’iki gihugu nyuma y’aho yashinjwaga n’abaturanyi be gutera urusaku mu gace batuyemo kubera uburyo arekuramo umuziki. Ikinyamakuru Pulse gikorera kuri murandasi cyo muri iki gihugu, cyatangaje ko abaturanyi ba Burna Boy baje mu rugo bahururanye […]

Israel: Minisitiri Benjamin Netanyahu yagejejwe imbere y’urukiko akiri ku ntebe

Minisitiri w’Intebe wa Israel Benjamin Netanyahu, yagejejwe imbere y’urukiko rwa Yaruzalemu ejo ku Cyumweru ngo abashe kwisobanura ku byaha aregwa birimo n’ibya ruswa. Minisitiri Netanyahu akaba n’umuyobozi ukomeye mu ishyaka rye rya “Likud” abaye umuyobozi wa mbere mu bakomeye muri iki gihugu ugejejwe imbere y’ubutabera akiri ku ntebe y’ubuyobozi , ashinjwa ibyaha bitatu birimo ruswa, […]

Peter O’Neill wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Guinee yatawe muri yombi

Peter O’Neill wahoze ari minisitiri w’intebe w’igihugu cya Papouasie nouvelle Guinee guhera mu 2011 kugeza 2019 yatawe muri yombi kuwa Gatandatu kubera ibyaha bya ruswa no gusesagura umutungo w’igihugu yari akurikiranyweho, akaba yarabikoze ubwo yari kuri izi nshingano. Peter O’Neill , w’imyaka 55 yatawe muri yombi na polisi y’iki gihugu afatiwe ku kibuga cy’indege mpuzamahanga […]

Imibare ya Covid-19 mu Rwanda: Handuye abantu 4, hakira 5

img-20200523-wa0125.jpg

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda kuri uyu wa 23 Gicuransi 2020 yatangaje ko abantu 4 ari bo basanganywe covid-19 mu bipimo 1,109 byafashwe uyu munsi bituma umubare w’abanduye mu Rwanda ugera kuri 325. Uyu munsi kandi hakize abandi bantu 5 abakize bose bagera kuri 227 naho abakirwaye baba 98.Muri rusange mu Rwanda hamaze gupimwa abantu 57,077.

Guinéa:Icyamamare Mory Kanté yitabye Imana

Igikorwa cyo guha icyubahiro icyamamare mu muziki wa Afurika, Mory KantĂ©, cyayobowe na Perezida wa Guinea Alpha CondĂ© kuwa Gatanu nyuma y’uko urupfu rwe rutangarijwe ikinyamakuru ActuJeune n’abo mu muryango we. Ku rukuta rwe rwa Twitter, Perezida Apha CondĂ© yashimye cyane umuhate uyu munyamuziki wapfuye afite imyaka 70 yagize mu gusigasira umuco wa Guinea na […]

Abanyarwanda baba mu Bufaransa basabye ko abakingiye ikibaba Kabuga bakurikiranwa

Ihuriro ry’Abanyarwanda baba mu gihugu cy’u Bufaransa (CRF) ryasabye iki gihugu ko abantu bose baba barakingiye ikibaba n’abahishiriye Kabuga FĂ©licien ukurikiranyweho kugira uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 na bo bakurikiranwa bagahanwa. Kabuga FĂ©licien w’imyaka 84 yatawe muri yombi kuwa Gatandatu tariki 16 Gicurasi 2020 afatirwa I Paris mu Bufaransa aho yari amaze imyaka […]

Abayisilamu bagiye kwizihiriza Ilayidi mu ngo zabo

img-20200522-wa0151.jpg

Mu buzima busanzwe bw’amadini n’amatorero hose ku Isi usanga abayoboke bayo bagiye bafite iminsi itandukanye bizihiza bigendanye n’imyemerere yabo. Idini ya Isilamu nayo ifite iminsi mikuru yizihiza yihariye nk’Ilayidi nto wizihizwa ubwo abayisilamu baba bamaze iminsi 30 batarya batananywa ku manywa y’ukwezi kwa Cyenda kwitwa Ramadhan mu rwego rwo kwiyegereza Imana. Uretse uyu munsi, abayisilamu […]

Hari impungenge ku biciro byasohotse ku macumbi y’abashyirwa mu kato ka Covid-19

Nyuma y’aho Minisiteri y’Ubuzima ishyiriye hanze ibiciro by’amacumbi ku bantu bashyirwa mu kato ka Covid-19 bavuye mu mahanga haribazwa niba ibiciro byashyizweho buri wese azabasha kubigonda nk’uko abantu batanganya ubushobozi. Ibi biciro by’ahacumbikirwa abashyizwe mu kato baturutse mu mahanga bishyizwe hanze nyuma y’iminsi mike Minisitiri w’Ubuzima Dr Ngamije Daniel atangaje ko abantu bose bazajya bashyirwa […]

Tariki 22 Gicurasi 1994: Ingabo za RPA zafashe ikibuga cy’indege n’ikigo cya gisirikare bya Kanombe

Bimwe mu bitazibagirana tariki ya 22 Gicurasi 2020 ni intambwe Ingabo za RPA zateye mu rugamba rwo guhagarika Jenoside ubwo habagaho ifatwa ry’ikibuga cy’indege cya Kanombe n’ikigo cya gisirikare gusa mu majyepfo ho ubwicanyi bwari bukomeje nko muri CND ku Kamonyi aho abagore n’abakobwa bicwaga urw’agashinyaguro babanje kubashyira amapasi ashyushye ku myanya y’ibanga y’umubiri ndetse […]

Burundi: Abantu 200 bashyigikiye Agathon Rwasa baraye mu buroko ku munsi w’amatora

Ishyaka CNL rya Agathon Rwasa ryatangaje ko uhereye ejo tariki 20 Gicurasi ubwo muri iki gihugu habaga amatora y’Umukuru w’igihugu, abarwanashyaka baryo barenga 200 baraye muri za kasho mu buryo butubahirije amategeko kuko ngo bashinjwa ibyaha bihimbano byo gutoba amatora. Iri shyaka rivuga ko abarwanashyaka baryo bakomeje gukandamizwa mu gihe ibyavuye mu matora bitari byatangazwa […]

Uganda : Umunyeshuri yakuyemo inda iramuhitana abifashijwemo n’umusore w’inshuti ye

Umusore wo mu gihugu cya Uganda yatawe muri yombi azira gufasha umukobwa w’umunyeshuri bakundanaga gukuramo inda mu buryo bunyuranyije n’amategeko kugeza ubwo imuhitanye. Ibi byabaye kuri uyu wa Gatatu mu mujyi wa Kampala aho uyu musore atuye, umukobwa utatangajwe amazina akaba yari asanzwe ari umunyeshyuri ku ishuri rikuru rya International Paramedics Institute na ryo riherereye […]

Ingengo y’imari ya 2020/2021 iziyongeraho miliyari 228-Min. Ndagijimana Uzziel

Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) yatangaje ko ingengo y’imari u Rwanda ruzakoresha mu mwaka wa 2020-2021 izazamuka ikiyongeraho miliyari 228.6 z’amafaranga y’u Rwanda,ni ukuvuga 7.5% ugereranyije n’ingengo y’imari yakoreshejwe muri uyu mwaka w’ingengo y’imari urangiye. Ibi Minisitiri w’imari n’igenamigambi Dr Ndagijimana Uzziel yabitangaje ubwo yagezaga ku nteko Ishinga amategeko imitwe yombi imbanzirizamushinga y’ingengo y’imari igomba kuzakoreshwa […]

Sudan y’Epfo:Abarenga 300 barimo n’abaganga baguye mu bushyamirane bw’amoko

Inzego z’umutekano muri Sudan y’Epfo ziratangaza ko abasaga 300 ari bo bamaze gupfa ndetse, abandi benshi bakaba barakomerekeye mu mirwano iheruka yahuje amoko abiri yo mu burasirazuba bwa Sudan y’Epfo mu gace ka Jonglei. Iyi mirwano imaze igihe ishingiye ku kwihorera,yongeye kuba kuwa 16 Gicuransi hagati y’urubyiruko rwo mu bwoko bw’aba Murle n’aba Lou Nuer.Ibi […]

Inyoni yakubise ikirura, cyiruka ubutareba inyuma-Amafoto

hunga1.jpg

Hashize icyumweru mu Bwongereza hagaragaye inyoni itangaje yirukankanye ikirura, kirahunga ubwo yagisangaga ku cyari gishaka kurya abana bayo bityo ibasha kubarinda, ibintu bisanzwe bitakorohera buri wese kubyumva urebye inyoni kuba yahangana n’ikirura uko kingana n’ubukana bwacyo. Amafoto agaragaza ibi, yafashwe na Lee Michael Willcocks w’imyaka 47 ubwo yatembereraga ku kiyaga cya Willen giherereye mu nkengero […]

Amafoto: Umubano wihariye uba hagati y’inkende n’isha kugeza ku guhuza ibitsina.

mugongo.jpg

Mu gihugu cy’u Buyapani haba inkende zifitanye ubucuti bukomeye n’isha ku buryo usanga aho imwe iri haba hari n’itsinda ry’inkende ziba ziyurira ziyisimburanaho, ziyigenda hejuru ku mugongo ku buryo bisa nk’aho ari ibikoresho izi nkende zishimishirizaho nk’uko umuntu agenda ku ngamiya mu rugendo cyangwa yishimisha. Izi nkende zirizihirwa iyo ziri ku mugongo w’isha Inkende z’ingore […]

Mu rugo kwa Ali Kiba haravugwa umwuka uca amarenga ya gatanya

Umugore w’isezerano w’umuhanzi Ali Kiba, Amina Khaleef, yariye karungu nyuma y’imyitwarire idasanzwe ari kubona ku mugabo we ndetse n’ibimaze iminsi bimuvugwaho birimo gukururana n’abandi bagore nka Mobetto, Diva the boss n’abandi. Amina Khaleef ni umwe mu bizungerezi binyeganyeza imbuga nkoranyambaga nka Instagram, bisa n’aho umugabo we afite abandi bagore bamuraje ishinga nta mwanya afite wo […]

Bisi ya Rayon Sports yafatiriwe kubera kunanirwa kwishyura umwenda wayo

Kuri uyu wa Gatatu Kompanyi ya Akagera Business Group yari yagurishije imodoka ya Rayon Sports yayifatiriye nyuma y’uko iyi kipe inaniwe kwishyura amafaranga arenga miliyoni 36 z’amafaranga y’u Rwanda yari yasigayemo nk’umwenda wayo. Iyi bisi ya Rayon Sports yo mu bwoko bwa Foton AUV, yari yayiguze akayabo k’agera kuri miliyoni 100 mu Ugushyingo 2018 ku […]

Ibiciro abashyirwa mu kato bazajya bishyura bigiye gushyirwa ahagaragara

Nyuma y’aho Guverinoma y’u Rwanda itangarije ko abantu bashyirwa mu kato by’umwihariko abaturuka hanze bazajya biyishyurira amacumbi n’ibindi bibagendaho, Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko bitewe n’uko abantu baba mu byiciro bitandukanye by’ubushobozi n’ahacumbikirwa abari mu kato ka Covid-19 naho hazaba hatandukanye. Iyi Minisiteri yavuze ko igiye gutangaza ibiciro kugira ngo abajya gutegura ingendo ziva hanze bajye […]

Perezida Trump amaze ibyumweru bibiri anywa imiti ya Malaria mu kwikingira Covid-19

Perezida Donald Trump yatangaje ko amaze ibyumweru bibiri anywa imiti ivura malaria mu rwego rwo kwikingira icyorezo cya Covid-19. Ibi yabibwiye itangazamakuru mu ngoro ye ya White House aho yavuze ko umuti wa Hydroxychloroquine usanzwe uzwiho kuvura indwara ya Malaria ari wo umufasha kwikingira iki cyorezo. Ni mu gihe ikigo gishinzwe iby’imiti n’imirire muri Leta […]

Amerika yahaye OMS igihe ntarengwa cyo guhindura imikorere cyangwa ikayisezeramo

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yoherereje ibaruwa umuyobozi wa OMS, Dr Tedros Adhanom Gyebreyesus amubwira ko uyu muryango nudahindura imikorere mu gihe cy’iminsi 30, Amerika izahagarika burundu inkunga yawuhaga ndetse igahita yivanamo nk’umunyamuryango. Perezida Trump yakunze kunenga imikorere y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS) kuva watangira kuyoborwa na Dr Tedros […]

Ibivugwa: Ingabo z’Abafaransa mu batazibagirwa Inkotanyi ahahoze ari Komini Maraba

Niba hari ikintu cyavuzweho cyane mu mateka y’urugamba rw’ingabo za FPR Inkotanyi ni ukumenya gutega umwanzi imitego ( ambush), gutera ibitero shuma ( sporadic attacks), gutera hagamijwe kubohora abagizwe imbohe ( raids) n’ ibindi. Ni ibintu bivugwa n’abantu batandukanye , gusa bigoye kubona inyandiko zibivugaho n’ubwo bidasiba kuvugwa mu biganiro hagati y’abantu batandukanye. Ni gake […]

Sudani y’Epfo:Riek Machar n’umugore we basanzwemo coronavirus

Amakuru yamenyekanye ejo kuwa 18 Gicuransi 2020 avuga ko Visi Perezida wa Sudani y’Epfo Riek Machar n’umugore we Angelina Teny ibipimo byagaragaje ko bamaze kwandura virusi ya covid-19. Riek Machar ibi yabitangaje kuwa Mbere yemeza ko we n’umugore we na we uri muri Minisiteri y’Umutekano bombi basanganywe coronavirus bakaba barayandujwe n’abakozi b’urwego rukuru rushinzwe guhashya […]

Umuhanzi Ali Kiba yahakanye amakuru avuga ko ari mu rukundo na Hamisa Mobetto

Umunyamuziki wo muri Tanzania, Ali Saleh Kiba uzwi nka Ali Kiba, yahakanye ibyo yise ibihuha byari bimaze iminsi bivugwa ko yaba ari mu rukundo n’umunyamidelikazi Hamisa Mobetto wahoze akundana na Diamond Platnumz ndetse bakanabyarana umwana. Abantu batandukanye batangiye kuvuga ko Ali Kiba na Hamisa Mobetto bari mu rukundo nyuma y’uko bagaragaye muri video y’indirimbo uyu […]

Umunyamakuru yasabye ko abagize uruhare mu kwihisha kwa Kabuga bakurikiranwa by’umwihariko

Umunyamakuru witwa John Allan Namu wo muri Kenya, yavuze ko n’ubwo itabwa muri yombi rya Kabuga Felicien wagize uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi ryagezweho, n’abamufashije kwihisha iyi myaka yose na bo bakwiye gukurikiranwa bakaburanishwa ukwabo. Kuwa Gatandatu tariki 16 Gicurasi nibwo Urwego rwasigariyeho urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, IRMCT rwatangaje ko Kabuga Felicien yafatiwe mu Bufaransa. […]