Bamporiki yemeza ko yasuye Idamange, amugira inama yo guceceka

idamangeiryamu.png

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Hon. Bamporiki Edouard yemeje ko yasuye Idamange Iryamugwiza Yvonne waraye atawe muri yombi, amugira inama yo guceceka. Yasubizaga uwitwa Yuri Avimo ku rubuga rwa Twitter, washyize ahagaragara videwo ya Idamange avuga ko uyu muyobozi yamusanze mu rugo inshuro ebyiri, amubaza icyo yifuza kugira ngo aceceke, ariko akanangira. Muri […]

Amafoto: Uwafunzwe afite imyaka 15, yafunguwe afite 83

ligon2.jpg

Umunyamerika Joseph Ligon wafunzwe afite imyaka 15 y’amavuko, tariki ya 11 Gashyantare 2021 yafunguwe afite imyaka 83 y’amavuko, aho hari amaze muri gereza imyaka 68. Nk’uko ibitangazamakuru birimo The Sun bibyemeza, Ligon wavukiye muri Leta ya Pennsylvania yakatiwe igifungo cya burundu mu 1953, nyuma yo guhamwa n’icyaha cy’ubwicanyi yakoranye na bagenzi be muri Philadelphia, bose […]

U Bwongereza bwagumishije u Rwanda ku ‘rutonde rutukura’

Guverinoma y’u Bwongereza yafashe icyemezo cyo kongera igihe cyo gukumira abaturuka mu bihugu 33 yashyize ku ‘rutonde rutukura’ birimo u Rwanda, mu rwego rwo gukumira ubwandu bushya bw’icyorezo cya Coronavirus cyabonetse bwa mbere muri Afurika y’Epfo. Ni nyuma y’aho tariki ya 28 Mutarama 2021 yari yatangaje ko guhera tariki ya 29 Mutarama, abaturuka mu bihugu […]

Idamange ashinjwa gukomeretsa umupolisi, akajyanwa ku bitaro

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko Idamange Iryamugwiza Yvonne kuri uyu wa 15 Gashyantare 2021 yakomerekeje umupolisi mu mutwe, yihutishirijwa ku bitaro bya Kacyiru. Nk’uko itangazo ribivuga, byabaye mu masaa kumi ubwo uru rwego rwifatanyijwe n’urw’ubugenzacyaha (RIB), zataga muri yombi uyu mugore ukekwaho guteza imvururu n’imidugararo muri rubanda. Rigira riti: “Muri uyu mugoroba tariki ya 15 […]

Idamange wavuze ko Perezida Kagame atakiriho, yatawe muri yombi

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri uyu wa 15 Gashyantare 2021 rwataye muri yombi Idamange Iryamugwiza Yvonne watangaje ko Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame atakiriho. Aya makuru yemejwe na RBA avuga ko Idamange akekwaho guteza imvururu n’imidugararo muri rubanda. Uyu mugore amaze iminsi asabirwa gukurikiranwa n’ubutabera bw’u Rwanda, ashinjwa gupfobya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yifashishije […]

Perezida Tshisekedi yashyizeho Minisitiri w’Intebe mushya

Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo, FĂ©lix Tshisekedi kuri uyu wa 15 Gashyantare 2021 yashyize Jean Michel Sama Lukonde Kyenge ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe mushya. Ibi biri mu bigize amavugurura mu miyoborere zatangijwe na Perezida Tshisekedi mu cyiswe ‘Ihuriro Ryera’ (Union SacrĂ©e) nyuma yo gusesa amasezerano y’ihuriro rya FCC-CACH rye na Joseph Kabila […]

Umunyafurika wa mbere yatorewe kuyobora WTO

Umunya-Nigeria, Dr. Ngozi Okonjo-Iweala yatorewe umwanya w’Umuyobozi Mukuru w’umuryango mpuzamahanga ushinzwe ubucuruzi, WTO (World Trade Organization). Ni amakuru WTO yemereje ku rubuga rwayo rwa Twitter, igira iti: “Dr. Okonjo-Iweala akoze amateka nk’umugore wa mbere n’umunyafurika wa mbere ugiye kuyobora WTO.” Nk’uko uyu muryango ubyemeza, Dr. Okonjo-Iweala yatorewe mu nama idasanzwe y’akanama rusange k’uyu muryango, aho […]

Hahishuwe uruhare rw’u Bufaransa mu gutorokesha abateguye jenoside mu Rwanda

Umushakashatsi akaba n’umwanditsi w’ibitabo w’Umufaransa, François Graner yahishuye uruhare rw’u Bufaransa mu gutorokesha abateguye jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Uyu mushakashatsi mu nkuru yatambutse ku gitangazamakuru gikora ubucukumbuzi MĂ©diapart kuri uyu wa 14 Gashyantare 2021, yagaragaje uko muri Nyakanga 1994 u Bufaransa bwafashe icyemezo cyo kudakurikirana abayobozi bateguye jenoside yakorewe Abatutsi kandi bwari bubafite mu […]

Inteko y’u Rwanda ishinja iya EU gushyigikira ibitero bya FLN

Komisiyo z’ububanyi n’amahanga, ubutwererane n’umutekano mu mitwe yombi y’Inteko Ishinga Amategeko mu Rwanda, zashinje Inteko y’Ubumwe bw’u Burayi (EU) gushyigikira ibitero umutwe witwaje intwaro wa FLN wagabye ku basivili mu majyepfo y’iki gihugu. Bikubiye mu myanzuro uhuriweho izi komisiyo zafashe muri raporo zakoze ku cyemezo cy’inteko ya EU, gishinja Leta y’u Rwanda kutubahiriza uburenganzira bwe, […]

Guinea: Ebola yishe bane, abandi bajyanwa ku bitaro

Urwego rwa Guinea rushinzwe ubuzima, NHSA (National Health Security Agency) rwatangaje ko icyorezo cya Ebola cyongeye kugaragara muri iki gihugu cyishe abantu bane, abandi bane bajyanwa ku bitaro. Nk’uko tubikesha Radiyo Ijwi rya Amerika, Sakoba Keita uyoboye uru rwego yatangaje ko uwa mbere wari umuvuzi yishwe n’iki cyorezo mu mpera za Mutarama 2021, ashyingurwa tariki […]

Inkuru y’incamugongo muri RDF, ibiganiro by’umutekano hagati y’u Rwanda na RDC,… mu nkuru zaranze icyumweru gishize

Icyumweru gishize cyatangiye tariki ya 8 Gashyantare 2021 cyaranzwe n’amakuru mu ngeri zirimo: umutekano mu Rwanda no mu karere, ubuzima cyane uburebana n’icyorezo cya Covid-19 ndetse n’ubutabera. Ni cyo cyumvikanyemo inkuru y’incamugongo zirimo urupfu rwa Lt.Gen. Jacques Musemakweli n’idasanzwe ya Padiri ukekwaho gusambanya umwana w’umuhungu. Ni izikurikira: Urupfu rwa Lt. Gen. Musemakweli Mu gitondo cya […]

Abaturarwanda batangiye gukingirwa Covid-19

Minisiteri y’Ubuzima imaze gutangaza ko abaturarwanda batangiye gukingirwa icyorezo cya Covid-19. Nk’uko iyi Minisiteri ibivuga, abahereweho ni abafite ibyago byinshi byo kwandura iki cyorezo barimo abakozi bo mu nzego z’ubuzima. Iyi gahunda irakurikirwa n’indi izakingirwamo umubare munini w’abaturarwanda, hashingiwe ku umubare wa doze z’inkingo igihugu cyagenewe muri gahunda ya Covax. Byari byitezwe ko icyiciro cya […]

Nibikomeza, sinzi uko nzabaho_Umubyeyi w’abana 7 muri CAR

Umutekano muke muri Repubukika ya Centrafica ukomeje kugira ingaruka nyinshi ku baturage zirimo ubuhunzi, inzara n’izamuka ry’ibiciro ku rwego ruteye impungenge. Igitangazamakuru The New Humanitarian kivuga ko imitwe yitwaje intwaro igize ihuriro rya CPC (Coalition of Patriots for Change) yafunze imihanda y’ubucuruzi ihuza iki gihugu n’andi mahanga, ikaba yarakumiriye ibicuruzwa n’imfashanyo zirimo ibiribwa. Mu ntangiriro […]

Twaje guhinyuza abatifuza ko dukorana_François Beya mu Rwanda

Kuri uyu wa 13 Gashyantare 2021, i Kigali hateraniye inama y’umutekano yahuje intumwa zaturutse muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo na bagenzi bazo bo mu Rwanda. Intumwa zavuye muri RDC zari ziyobowe n’Umujyanama wihariye mu by’umutekano wa Perezida FĂ©lix Tshisekedi, François Beya Kasonga. Beya mu butumwa bwe bwerekeye iyi nama, yagaragaje ko hari amahanga atifuza […]

Abize muri PIASS bandikiye Perezida Kagame, bamusaba kubarenganura

Bamwe mu barangije icyiciro cya mbere cy’amasomo (A1) mu Ishuri Rikuru ry’Abaporotesitanti, PIASS mu ishami ry’uburezi bandikiye Perezida Kagame bamusaba kubarenganura, nyuma yo kudahabwa amabaruwa abinjiza mu kazi batsindiye, byakurikiwe n’icyo bita gusiragizwa n’inzego zibishinzwe. Nk’uko bigaragara muri kopi y’ibaruwa yo ku wa 11 Gashyantare 2021 bavuga ko bamaze koherereza Umukuru w’Igihugu, abize muri PIASS […]

OMS ivuga ko Guinea yaba yabonetsemo Ebola

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga wita ku buzima (OMS), Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus yatangaje ko muri Guinea habonetse abantu babiri bakekwaho icyorezo cya Ebola. Yabitangarije kuri Twitter kuri uyu wa 13 Gashyantare, agira ati: “WHO (OMS) yamenyeshejwe ko hari abantu babiri bakekwaho Ebola muri Guinea-Conakry. Ibipimo bibyemeza biri gukorwa.” Nta cyavuye muri ibi bipimo uyu muryango […]

Inka yafatiwe mu Burundi yibwe mu Rwanda, yasubijwe nyirayo

Umuturage witwa Mukamusonera Odette utuye mu Kagari ka Batima, Umurenge wa Rweru mu Karere ka Bugesera yasubijwe inka ye yari yibwe, igafatirwa mu Burundi. Ni igikorwa cyabereye ku mupaka wa Gasenyi-Nemba uhuza u Rwanda n’u Burundi ku gicamunsi cya tariki ya 11 Gashyantare 2021, inka ishyikirizwa Mpayimana Stefano wari uhagarariye Mukamusonera, hari inzego z’ubuyobozi ku […]

Big Fizzo yasabye ‘abiyita’ abasigasira umuco gusubira kubana n’inyamaswa mu biti

Umuhanzi wo mu Burundi, Desire Mugani uzwi nka Big Fizzo yasabye abo avuga ko biyita ko bateza imbere umuco ko bava mu mazu y’abakoloni, bagasubira kubana n’inyamaswa mu biti. Ni igitekerezo Big Fizzo yatanze ku nkuru yatambutse ku rubuga rwa Yaga Burundi inenga bikomeye imikorere n’imyitwarire y’abahanzi bo muri iki gihe biganjemo urubyiruko, yiganjemo kwigana […]

Perezida Kenyatta yasabye umwungirije kureka kurwanya Guverinoma, cyangwa akegura

Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta, kuri uyu wa 12 Gashyantare 2021 yasabye Visi Perezida William Ruto n’abadepite bamushyigikiye, kudakomeza kurwanya guverinoma, byabananira bakegura. Nk’uko igitangazamakuru Kenyans kibivuga, uyu Mukuru w’Igihugu yabitangaje ubwo yafunguraga ku mugaragaro ikigo nderabuzima cya Muthua giherereye mu gace ka Uthiru. Perezida Kenyatta yavuze ku buryo William Ruto bari mu ishyaka rimwe […]

Abadepite 22 ba EU barasaba u Rwanda kurekura Rusesabagina

Abadepite 22 bahagarariye ishyaka ‘Renew Group’ mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi, banditse barasaba u Rwanda kurekura Paul Rusesabagina ukurikiranweho ibyaha by’iterabwoba. Bigaragara mu nyandiko aba badepite bashyize ahagaragara kuri uyu wa 9 Gashyantare 2021, ifite umutwe ugira uti: “Motion for a resolution”. Aba badepite bavuga ko Rusesabagina yavanwe i Dubai muri Leta Zunze […]

Captain mu ngabo za Uganda wari mu ndege yakoze impanuka, yapfuye

kaj.jpg

Igisirikare cya Uganda cyatangaje ko Capt. Caroline Busingye wari mu ndege yakoze impanuka kuri uyu wa 11 Gashyantare 2021, yapfuye. Ni amakuru yemejwe n’Umuvugizi w’Ingabo za Uganda, Brig. Gen. Flavia Byekwaso ku mugoroba w’uwo munsi, agira ati: “Tubabajwe no kubamenyesha iby’urupfu rwa Capt. Caroline Busingye wari mu ndege yakoreye impanuka muri Entebbe uyu munsi ikigoroba.” […]

Lt. Gen. Musemakweli wayoboye ingabo zirwanira ku butaka yapfuye

musemakweli.jpg

Lt. Gen. Jacques Musemakweli wabaye Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka, yapfuye azize uburwayi. Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Lt. Col. Ronald Rwivanga, wagize ati: “Ni byo yitabye Imana mu masaha ya nijoro.” Andi makuru agera kuri BWIZA avuga ko Gen. Musemakweli yapfuye mu masaa saba y’urukerera rw’uyu wa 12 Gashyantare 2021. Gen. Musemakweli wari […]

Karenzi anenga abanyamakuru bakomeje ikiganiro, mugenzi wabo yambuwe ijambo

Umunyamakuru wa RadioTV10, Sam Karenzi kuri uyu wa 11 Gashyantare 2021 yanenze bagenzi be bemeye ko ikiganiro n’itangazamakuru gikomeza, mu gihe mugenzi wabo Jean Luc Imfurayacu yari amaze kwamburwa ijambo. Iki kiganiro cyabaye kuri uyu wa 10 Gashyantare 2021 kiyobowe na Minisiteri ya Siporo, aho abacyitabiriye bareberaga hamwe uko urugendo rw’Amavubi mu irushanwa rya CHAN […]

Fayulu avuga ko ababona ko Tshisekedi yatandukanye na Kabila bibeshya

Umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo, Martin Fayulu yatangaje ko abavuga ko Perezida FĂ©lix Tshisekedi yatandukanye na Joseph Kabila yasimbuye ku butegetsi, bibeshya. Yabivugiye mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, kuri uyu wa 11 Gashyantare 2021, cyabereye mu mujyi wa Kinshasa. Mu mwaka ushize, Perezida Tshisekedi yafashe icyemezo cyo gusesa guverinoma ye na […]

Indege y’ingabo za Uganda yahanutse, babiri barimo bihutishirizwa kwa muganga

kaj2.jpg

Kajugujugu ingabo za Uganda zikoresha mu myitozo kuri uyu wa 11 Gashyantare 2021 yakoze impanuka, igwa hafi y’ibirindiro by’ingabo zirwanira mu kirere bya Entebbe, abasirikare babiri barimo bihutishirizwa ku bitaro. Umuvugizi w’ingabo za Uganda, Brig. Gen. Flavia Byekwaso yemereje ku rubuga rwa Twitter ko iyi mpanuka yabaye saa munani n’iminota 15 ku masaha yo muri […]

Uganda-Kenya: Intambara ishingiye ku bucuruzi bw’amata yaba igiye kurangira

Umwaka urarenze Leta ya Kenya ikumira ikanafatira amata aturuka muri Uganda, bikaba byarakuruye amakimbirane mu by’ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi. Nk’uko byemezwa na Minisitiri ushinzwe ubucuruzi, inganda n’amakoperative muri Uganda, Amelia Kyambadde, ibi bibazo byatangiye mu Kuboza 2019 ubwo Leta ya Kenya yabuzaga amakamyo atwaye amata ya Lato y’uruganda rwa Pearl Diary kwinjira mu gihugu, ayageze […]

Raporo: Bimwe mu bisirikare bikomeye muri Afurika byasubiye inyuma

egypt-2.jpg

Raporo nshya ya Global Fire Index itegurwa n’urubuga rwa Global Firepower igaragaza ko bimwe mu bisirikare bikomeye muri Afurika byasubiye inyuma mu mwaka w’2020, ugereranyije n’uko byari bihagaze mu mwaka w’2019. Nk’uko bisanzwe, Global Firepower itegura itegura iyi raporo kuri buri mwaka ushize, ikayisohora mu ntangiriro z’undi mwaka. Igaragaza ubushobozi butandukanye bw’ibisirikare by’ibihugu birenga 130 […]

ImmaculĂ©e ntiyumva uburyo umuntu muzima asabwa icyemezo cy’uko ariho

Umuyobozi w’umuryango mpuzamahanga urwanya ruswa n’akarengane wa Transparent International-Rwanda, Ingabire Marie ImmaculĂ©e ntabwo yumva uburyo umuntu muzima bigaragara ko ariho, asabwa icyemezo cy’uko ariho. Iki cyemezo gisabwa n’inzego zirimo ikigo cy’igihugu cy’ubwiteganyirize bw’abakozi (RSSB), kikaba kimwe mu bitangirwa ku ikoranabuhanga, biciye ku rubuga Irembo. ImmaculĂ©e utemera iki cyemezo mu kiganiro yagiranye na Isimbi TV, cyagiye […]

Umunyamakuru yambuwe ijambo ubwo yavugaga ku bibazo by’urugendo rw’Amavubi muri CamĂ©roun

jean_luv.jpg

Umujyanama muri Minisiteri ya Siporo, Karambizi Olivier yambuye ijambo umunyamakuru Jean Luc Imfurayacu wa Radio B&B FM, wavugaga ku bibazo byaranze urugendo rw’Amavubi yari yitabiriye irushanwa rya CHAN 2020. Byabereye mu kiganiro Minisiteri ya Siporo n’itsinda ryaherekeje Amavubi bagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa 10 Gashyantare 2021 mu rwego rwo kurebera hamwe uko urugendo rw’Amavubi muri […]

U Bwongereza bwiyemeje gusaranganya inkingo za Covid-19 n’ibihugu bikennye

Umunyamabanga w’u Bwongereza ushinze ububanyi n’amahanga, Dominic Raab aherutse gutangaza ko igihugu cye cyiteguye gusaranyanga urukingo rwa Covid-19 n’ibihugu bikennye. Ni nyuma y’aho bamwe mu bayobozi mu bihugu bikennye n’imiryango mpuzamahanga bakomeje kunenga ibihugu bikize birimo n’u Bwongereza, bibishinja gushaka kwikubira inkingo zose za Covid-19. Raab mu kiganiro yagiranye na Evening Standard tariki ya 29 […]

Abacuruza MoMo bashinja MTN kubambura, ubajije ikamufungira ‘sim card’

Hari abatanga serivisi ya ‘Mobile Money’ bakorera mu Mujyi wa Kigali, bavuga ko ikigo cy’itumanaho cya MTN kimaze igihe kibambura amafaranga ya komisiyo bagenerwa ku kwezi, ubajije ikibazo cye akaba afungirwa umurongo (sim card). Nk’uko tubikesha RadioTV10, aba bakozi batanga serivisi yo kubika, kohereza no kubikura amafaranga, bavuga ko bamaze kwamburwa na MTN inshuro zirenze […]

Ishyaka riri ku butegetsi ryamaganye abasabira Magufuli indi manda

Ishyaka Chama cha Mapinduzi (CCM) riri ku butegetsi muri Repubulika ya Tanzania, ryateye utwatsi bamwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko baribereye abayoboke, batangiye gusaba ko Perezida Dr. John Magufuli yazayobora indi manda. Ni nyuma y’aho aba bagize Inteko baherutse gutanga igitekerezo, basaba ko Itegekonshinga ryavugururwa, Magufuli uri kuyobora manda ya kabiri, akazemererwa kuyobora iya gatatu. […]

Abongereza baturuka mu bihugu birimo u Rwanda, bizajya bibahenda

Umunyamabanga w’u Bwongereza ushinzwe ubuzima, Matt Hancock kuri uyu wa 9 Gashyantare 2021 yatangaje amabwiriza agenewe Abongereza bazajya baturuka mu bihugu 33 birimo u Rwanda, aho bigaragara ko bizajya bibatwara amafaranga atari make. Nk’uko tubikesha Euro News, Hancock yatangaje ko guhera tariki ya 15 Gashyantare, abaturuka muri ibi bihugu mu gihe bageze ku kibuga cy’indege […]

U Rwanda mu maraso, u Rwanda ku mutima_Gwet wahawe ubwenegihugu

Tariki ya 3 Gashyantare 2021 ni bwo Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko yahaye ubwenegihugu abantu batandatu; barimo Yann Gwet ukomoka muri CamĂ©roun hamwe n’umugore we Sidonie Kouam Gwet. Yann Gwet wavukiye mu mujyi wa Douala muri CamĂ©roun mu 1982, ni umunyamakuru, akaba yigisha muri Kaminuza y’u Rwanda, mu ishami ry’Itangazamakuru n’Itumanaho. Nyuma yo guhabwa ubwenegihugu […]

Uwarangije kaminuza afite amanota ya mbere, ubu asoroma icyayi (Ubuhamya)

Winny Chebet ni Umunyakenyakazi w’imyaka 27 y’amavuko, akaba akora akazi ka buri munsi ko gusoroma icyayi, kamuhembwa amashilingi y’iki gihugu 110 (amafaranga y’u Rwanda 1000). Uyu mukobwa avuga ko yavukiye mu muryango utishoboye, abona ko ikintu kimwe cyamufasha kugera ku kwigira cyangwa kwifasha, ari ukwiga ashizeho umwete. Yabigenje uko kuva mu mashuri abanza, amanota meza […]

Ibiribwa bihabwa impunzi ziba mu Rwanda bigiye kugabanywaho 60%

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNCHR) irishinzwe ibiribwa (PAM) na Minisitiri y’Ubutabazi mu Rwanda (MINEMA) batangaje ko ibiribwa bihabwa impunzi ziba mu Rwanda bigiye kugabanywa ku kigero cya 60% guhera muri Werurwe 2021. Umuvugizi wa PAM mu Rwanda, Emily Fredenberg yasobanuye ko Isi yahuye n’ibibazo byinshi bigira ingaruka ku nkunga ituruka mu bikorwa by’ubutabazi, […]

Umubyeyi w’abana 9 ashinja umuvugabutumwa Igihozo kumutwara umugabo

screenshot_20210209-150951_1.png.jpg

Umubyeyi w’abana 9 witwa Mukandahiro Violette utuye mu Mudugudu wa Karukoro, Akagari ka Gasharu, Umurenge wa Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge, arashinja umuvugabutumwa Igihozo Josiane wari inshuti ye kumutwarira umugabo. Mu kiganiro Mukandahiro yagiranye na Big Town TV, yasobanuye uburyo uyu muvugabutumwa wamamaye ku rubuga rwa YouTube yamutwaye umugabo, yitwaje amasengesho bombi bakoranaga. Mukandahiro yabwiye […]

Mu 1993; Inkotanyi zari zafashe igice kinini zahisemo gusubira inyuma

Mu mwaka w’1993, ingabo za RPA (Inkotanyi) zari zaratangiye urugamba rwo kubohora u Rwanda mu 1990, zigeze kugaba ibitero byamaze igihe kirenga ibyumweru bitanu, zifata igice kinini cy’igihugu ariko nyuma ziza kukirekura, zisubira inyuma mu birindiro byazo. Ni ibitero izi ngabo zatangije tariki ya 8 Gashyantare 1993 nyuma y’aho tariki ya 9 Mutarama 1993 Col. […]

Burundi: Umuyobozi yafatiye ingamba abasore n’inkumi bagenda mu ijoro

Umuyobozi wa Komini ya Gishubi mu Ntara ya Gitega mu Burundi, Nduwayezu Marie Chantal yafatiye ingamba abasore n’inkumi, abagabo n’abagore bagendana mu ijoro nta sano bafitanye. Uyu muyobozi avuga ko yazifashe mu rwego rwo guca uburaya, guharika, gukomeza imiryango n’izindi ngeso zitari nziza. Bitewe n’izi mpamvu, uyu muyobozi yavuze ko umusore n’inkumi bazafatwa mu ijoro […]

RDC: Haravugwa abasirikare 400 batorokanye imbunda n’amasasu

Muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), haravugwa abasirikare 400 babaga mu birindiro bya Kamina, bahunganye imbunda n’amasasu. Ni amakuru igitangazamakuru Politico cyo muri iki gihugu kivuga ko cyahawe n’abakora mu nzego z’umutekano, bagitangarije ko aba basirikare “bamaze iminsi bashakishwa, bakaba barabuze.” Umwe muri aba bashinzwe umutekano akeka ko aba basirikare baba barinjiye mu mutwe […]

Muhire yahishuye ko umukunzi we ari we wamuhaye impyiko, ubwo ize zombi zari zirwaye

img-20210208-wa0019_1.jpg

Tariki ya 23 Nzeri 2020 ni bwo BWIZA yabagejejeho bwa mbere inkuru y’umusore witwa Muhire Jean Claude, ubarizwa mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali; akaba yari rwaye impyiko zombi zagombaga gusimbuzwa kugira ngo akomeze kubaho, umuvuduko ukabije w’amaraso na Anemiya. Icyo gihe yari amaze amezi 17 yivuriza mu bitaro bya Kigali (CHUK), abwira […]

Ababyeyi mu rujijo nyuma yo kumenya ko hari inkunga ya Leta ku banyeshuri bacumbikirwa

Nyuma y’aho tariki ya 4 Gashyantare 2021 Minisiteri y’Uburezi itangarije ko Guverinoma igiye gutera inkunga ibigo by’amashuri bya Leta n’ibifashwa na Leta bicumbikira abanyeshuri, bamwe mu babyeyi babirereramo bakomeje kuba mu rujijo mu gihe babona bakomeje kwishyuzwa amafaranga y’inyongera, abandi barakomorewe. Inkunga ya Guverinoma nk’uko bigaragara mu ibaruwa ya Minisiteri y’Uburezi, ni iyo kugaburira abanyeshuri […]

RwandAir yahagaritse ingendo mu bihugu 3, bitewe n’ubwandu bushya bwa Covid-19

Ikigo cy’ubwikorezi bwo mu kirere cya RwandAir cyatangaje ko guhera kuri uyu wa 8 Gashyantare 2021 cyahagaritse ingendo zijya mu bihugu bitatu bya Afurika, mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’ubwandu bushya bw’icyorezo cya Covid-19. Ibyo bihugu ni Afurika y’Epfo yabonetsemo ubu bwandu, Zimbabwe na Zambia byegeranye. RwandAir iti: “Hashingiwe ku mpungenge z’ikwirakwira ry’ubwoko bushya bwa […]

Isi ntizarekera gukubitika, Afurika itarabona inkingo za Covid ikeneye- Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yatangaje ko Isi itazarekera gukubitika mu gihe ibihugu biri mu nzira y’iterambere byiganjemo ibyo ku mugabane wa Afurika bitarabona inkingo z’icyorezo cya Covid-19 bikeneye. Ni ubutumwa bukubiye mu gitekerezo cye cyatambutse mu gitangazamakuru The Guardian kuri uyu wa 7 Gashyantare 2021, gihamagarira ibihugu bikize kwemera bigasaranganya inkingo za […]

Dr. Nsanzabaganwa muri Komisiyo ya AU n’itabwa muri yombi rya CSP Kayumba mu nkuru zaranze icyumweru gishize

Icyumweru gishize cyatangiye tariki ya 1 Gashyantare; umunsi ngarukamwaka wahariwe intwari z’u Rwanda wizihijwe hifashishijwe ikoranabuhanga hirindwa icyorezo cya Covid-19, kirangira kuri uyu wa 7 Gashyantare 2021, umunsi irushanwa rya CHAN ryarangiriyeho. Ni icyumweru cyaranzwe n’amakuru mu ngeri zitandukanye; haba muri politiki, ubuzima, ubutabera ndetse n’imikino nk’uko tuza kubigaragaza muri iki cyegeranyo cy’inkuru z’ingenzi zakiranze. […]

Maroc yegukanye CHAN (Amafoto)

maroc.jpg

Ikipe y’umupira w’amaguru ya Maroc ni yo yegukanye irushanwa nyafurika ry’abakinira mu bihugu byabo, CHAN 2020 nyuma yo gutsinda ikipe ya Mali zari zihataniye igikombe. Mu mukino watangiye saa tatu z’ijoro ry’uyu wa 7 Gashyantare, amakipe yombi yarangije igice cya mbere anganya 0-0, icya kabiri nacyo gitangirira mu mujyo w’icya mbere; bigaragara ko bigorana kubona […]

Abamagana ruswa, ni bo bubatsi bayo bakuru_Iby’ingenzi ku gitabo cya Ngozi Okonjo

ngozi.png

Mu gitabo “Fighting Corruption is Dangerous: The Story Behind the Headlines” kirimo ubuhamya bwa Ngozi Okonjo-Iweala wabaye Minisitiri w’Imari muri Nigeria (ubu ahatanira kuyobora Umuryango Mpuzamahanga ushinzwe ubucuruzi), yasobanuye uburyo bamwe mu bahirimbanira kurwanya ruswa ku mugabane wa Afurika, ari bo baza ku isonga mu kuyirya no kuyitanga; abagerageza kuyirwanya, bagahura n’akaga gakomeye. Mu mvugo […]

Centrafrica: Abagore mu ngabo z’u Burundi ku burinzi

Muri iki gihe Repubulika ya Centrafrica irimo ibibazo by’umutekano muke uterwa n’imitwe yitwaje intwaro, hariyo ingabo z’Umuryango w’Abibumbye ziri mu butumwa bw’amahoro (MINUSCA), iz’igihugu ndetse n’izindi zoherejwe ku masezerano ya Guverinoma y’iki gihugu n’ibindi nk’u Rwanda n’u Burusiya; ziri gufatanya mu kugarurayo ituze n’umutekano. MINUSCA isobanura kuri muri izi ngabo, harimo n’abagore; abo bakaba bari […]

2018/2019: WASAC yahombeje Leta miliyoni 49, Akarere ka Musanze kayihombya ibihumbi 20

Umutwe w’Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda watangaje ko Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage yasesenguye ibikorwa bya Komisiyo y’Igihugu ishinzwe abakozi ba Leta mu mwaka w’2018/2019, isanga Ikigo cy’Igihugu gishinzwe amazi, isuku n’isukura (WASAC) cyarahombeje Leta amafaranga arenga miliyoni 49, mu gihe Akarere ka Musanze ko kayihombeje ibihumbi 20. Bigaragara ku mugereka w’ibaruwa yo ku wa […]

Gen. Rwigema yigeze gushavuzwa n’imirambo myinshi y’abo bari bahanganye; abandi babyina intsinzi

Nyakwigendera Maj. Gen. Fred Gisa Rwigema yabaye umusirikare w’icyitegererezo muri Uganda no mu Rwanda; ku buryo abo muri ibi bihugu byombi bagishimangira ubutwari bwamuranze mu gihe yari akiriho, cyane cyane kuva mu 1982 ubwo yayoboraga ibitero nk’umwe mu bakuru mu ngabo za NRA (National Resistance Army) kugeza mu 1990; umwaka yatabarukiyeho hashize umunsi atangije urugamba […]

Gicumbi: Batanu bafashwe binjiza Kanyanga bayivanye muri Uganda

Polisi y’u Rwanda ishinzwe kurwanya magendu ku wa 5 Gashyantare 2021 yafatiye abantu batanu bazwi nk’Abarembetsi mu Kagari ka Nyaruhanga, Umurenge wa Rushaki, Akarere ka Gicumbi, bambukiriza Kanyanga mu nzira y’ubusamo bayivanye muri Uganda. Nk’uko tubikesha urubuga rwa Polisi y’u Rwanda, Umuvugizi w’uru rwego mu Ntara y’Amajyaruguru, CIP Alex Rugigana yavuze ko abafashwe ari: Barakagira […]

CHAN: Ibyishimo kuri Guinea yegukanye umwanya wa 3 (Amafoto)

etkphfqwqai9cow.jpg

Abakinnyi b’ikipe ya Guinea y’umupira w’amaguru bagaragaje ibyishimo byinshi nyuma yo kwegukana umwanya wa gatatu w’irushanwa nyafurika ry’abakinira mu bihugu byabo (CHAN) kuri uyu wa 6 Gashyantare 2021. Iyi kipe yegukanye uyu mwanya itsinze iya Cameroon yakiriye iri rushanwa ibitego 2-0, byatsinzwe na Morlaye Sylla ku munota wa 9 na Mamadouba Bangoura ku munota wa […]

Gisagara: Amwe mu mashuri yishyuje amafaranga y’inyongera, asabwa kuyasubiza

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gisagara bwategetse abayobozi b’ibigo by’amashuri bicumbikira abanyeshuri, bishyuje ababyeyi amafaranga y’inyongera hashingiwe ku minsi yongerewe ku gihembwe cya kabiri, ko bayabasubiza cyangwa se bakayabarira mu yo bazishyura mu gihembwe cya gatatu. Ni nyuma y’aho kuri uyu wa 4 Gashyantare 2021, Minisiteri y’Uburezi yandikiye abayobozi b’uturere ibamenyesha ko igiye kunganira ibigo by’amashuri bya […]

Leta yageneye buri munyeshuri wiga acumbikirwa 25,000 rwf yo kumutunga

Guverinoma y’u Rwanda ibinyujije muri Minisiteri y’Uburezi kuri uyu wa 4 Gashyantare 2021 yatangaje ko yafashe ingamba zo kunganira amashuri yisumbuye n’ay’ubumenyi ngiro muri gahunda yo kugaburira abana, bitewe n’uko igihembwe bari kwiga cyabaye kirekire kuruta uko byari bisanzwe. Amashuri agomba kunganirwa ni aya Leta ndetse n’afashwa na Leta ku bw’amasezerano acumbikira abanyeshuri. Iti: “Nk’uko […]

Perezida Tshisekedi ashobora kuba yimukiye i Goma mu gihe cya vuba

Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo, Felix Tshisekedi, ashobora kwimukira mu mujyi wa Goma by’agateganyo mu gihe gito kiri imbere, kugira ngo abe agenzura uko ingabo z’igihugu ziri kurwanya imitwe yitwaje intwaro. Ni mu rwego rwo kubahiriza isezerano uyu Mukuru w’Igihugu yahaye abatuye mu burasirazuba bw’igihugu, ubwo yasuraga umujyi wa Sake wegeranye na Goma […]

Mu Kuboza 2019: Byari byitezwe ko umubano w’u Rwanda na Uganda usubira mu buryo bidatinze

adonia.jpg

Byageze mu Kuboza 2019 hashize hafi umwaka ibibazo biri hagati y’u Rwanda na Uganda bigiye hanze, ubuhahirane hagati y’abatuye ibihugu byombi bwakenderaga ndetse n’imigenderanire itakiriho. Ni nyuma y’aho mu ntangiriro z’2019, Leta y’u Rwanda yabujije abaturage bayo kujya muri Uganda, ishingiye ku makuru y’uko hari Abanyarwanda bakomeje gufungirwayo mu buryo bunyuranyije n’amategeko, bakanahohoterwa mu buryo […]

Amafoto: Ibyishimo ni byose ku ngabo za CAR zigaruriye uduce twa Bossembélé

car1.jpg

Ingabo za Repubulika ya Centrafrika (CAR) kuri uyu wa 3 Gashyantare 2021 zigaruriye uduce twa Boda, Bangadou n’utudukikije mu Karere ka BossembĂ©lĂ© kari karigaruriwe n’ihuriro ry’imitwe yitwaje intwaro, irwanya ubutegetsi buriho. Ni amakuru yemejwe na Minisitiri w’Intebe wa Centrafrika, Firmin NgrĂ©bada kuri uyu munsi, yifashishije imbuga nkoranyambaga ze. Aha yagize ati: “Ku butegetsi bwa Perezida […]

U Burundi bwakatiye icya burundu abashinjwa kugerageza guhirika ubutegetsi bwa Nkurunziza

Ubutabera bw’u Burundi kuri uyu wa 4 Gashyantare 2021 bwakatiye abantu 34 bushinja kugerageza guhirika ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza muri Gicurasi 2015 igifungo cya burundu, badahari. Nk’uko Radio Ijwi rya Amerika ibivuga, bashinjwaga n’ibindi byaha birimo kwica no gusenya ibikorwa bitandukanye mu Burundi. Usibye iki gihano, aba bose uko ari 34 ngo bagomba gutanga indishyi […]

Minisitiri Ngamije yiyemeje kuzaterwa urukingo rwa Covid-19 mbere, amara impungenge abarushidikanyaho

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Daniel Ngamije kuri uyu wa 4 Gashyantare 2021 yatangaje ko yiteguye kuzaterwa urukingo rwa Covid-19 mbere y’abandi baturarwanda, mu buryo bwo kumara impungenge abashidikanya ku buziranenge bwarwo. Nk’uko Igihe babitangaje, iri ni isezerano yatangiye mu kiganiro we n’abarimo Dr. Matshidiso Moeti uhagarariye Umuryango Mpuzamahanga wita ku buzima (OMS) ku mugabane wa Afurika, […]

EAC: Ibihugu bine ni byo bizahabwa inkingo za Covid-19

Umuryango Mpuzamahanga wita ku buzima (OMS) watangaje by’agateganyo uburyo uzatanga inkingo z’icyorezo cya Covid-19 mu mwaka w’2021 muri gahunda ya Covax; ibihugu bine muri 6 biri mu Muryango w’Akarere ka Afurika (EAC) bikaba biri ku rutonde rw’ibizaruhabwa. Ibihugu bizahabwa uru rukingo muri EAC nk’uko bigaragara ku mbonerahamwe ni u Rwanda ruzakira doze 996,00, Kenya izakira […]