Urupfu rwa Ambasaderi w’u Butaliyani muri RDC, inama ya EAC,…mu nkuru nyamukuru zaranze icyumweru gishize
Icyumweru gishize cyatangiye tariki ya 22 Gashyantare 2021, cyaranzwe nâamakuru arimo arebana nâubutabera, politiki, umutekano nâubuzima nk’uko bisanzwe. Cyumvikanyemo inkuru yâincamugongo ku Bataliyani, yâurupfu rwa Ambasaderi wabo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) wishwe arashwe, gisubukurwamo urubanza rwa Rusesabagina nâabandi 20 bareganwa, haba nâInama yahuje Abakuru bâIbihugu bya EAC. Ni izikurikira: Urupfu rwa Ambasaderi […]
Al Jazeera yasobanuye uko yabonye âamakuru yâibangaâ yerekeye Rusesabagina
Tariki ya 26 Gashyantare 2021 ni bwo igitangazamakuru Al Jazeera cyâAbanya-Qatar cyatangaje ko Minisitiri wâUbutabera akaba nâIntumwa Nkuru yâu Rwanda, Busingye Johnston yatangaje ko Leta yishyuye indege yazanye Paul Rusesabagina ukurikiranweho ibyaha byâiterabwoba, imukuye i Dubai. Nkâuko bigaragara mu mashusho, Minisitiri Busingye yabitangarije umunyamakuru Marc Lamont Hill mu kiganiro bagiranye mu minsi ibiri ikurikiranye. Ubwo […]
U Rwanda rurateganya kubakira imiryango igera ku 14,000 yimuwe nâibiza
Minisiteri ishinzwe ibikorwa byâubutabazi (MINEMA), yatangaje ko Leta yâu Rwanda ifite gahunda yo kubakira imiryango igera ku 14,000 yimuwe nâibiza. Byatangajwe na Habinshuti Philippe ushinzwe ubutabazi no gusana ibyangijwe nâibiza, ubwo yavugaga ku bibazo byatewe nâibiza mu gihe gishize ndetse nâiteganyagihe ryo kuva muri Werurwe kugeza muri Gicurasi 2021, nkâuko The New Times ibivuga. Habinshuti […]
U Buhinde: Indi sake yishe shebuja, itabwa muri yombi
Isake yari yambitswe ibyuma ngo ijye mu mirwano na ngenzi zayo, yiciye shebuja mu gace ka Lothunur kari muri Leta ya Telangana mu Buhinde, Polisi yâigihugu iyita muri yombi. Amakuru dukesha BBC avuga ko iyi sake yahungaga iyi mirwano, shebuja wageragezaga kuyifata yamuteye icyuma gifite uburebure bwa santimetero 7 hafi mu rukenyerero, avirirana amaraso kugeza […]
RDC: Abayobozi bakomeje kuvuguruzanya bitewe nâurupfu rwa Ambasaderi wâu Butaliyani

Abayobozi mu biro bya Minisitiri wâIntebe akaba na Minisiteri yâUmutekano wâImbere muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) bakomeje kuvuguruzanya bitewe nâurupfu rwa Ambasaderi wâu Butaliyani, Luca Attanasio nâabandi babiri. Ambasaderi Attanasio, umurinzi we ndetse nâumushoferi wâishami ryâUmuryango wâAbibumbye (UN) rishinzwe ibiribwa (PAM) biciwe muri Gurupoma ya Kibumba, Teritwari ya Nyiragongo hafi ya Pariki ya […]
Umurambo wa Padiri Ubald wagejejwe mu Rwanda

Umurambo wa Padiri Ubald Rugirangoga waraye ugejejwe mu Rwanda, nyuma y’ukwezi n’igice kurenga apfiriye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA). Amakuru dukesha Igihe avuga ko uyu murambo wagejejwe ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali, i Kanombe ahagana saa mbiri z’uyu wa 27 Gashyantare 2021, wakirwa n’abarimo abavandimwe ba Ubald, Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya […]
Burundi: Umukobwa yagiye gukorerwa âsurpriseâ yâibirori byâisabukuru, apfirayo
Umukobwa wâUmurundikazi witwa Mushimiyimana Jacqueline ku wa 24 Gashyantare 2021 yagiye gukorerwa âsurpriseâ (itungurana) yâibirori byâisabukuru yâamavuko, apfirayo. Nkâuko urubuga Jimbere Magazine rubivuga, Mushimiyimana yari yujuje imyaka 19 yâamavuko. Umuryango we wasazwe nâagahinda, watangaje uti: âYari yujuje imyaka 19 kuri uyu wa 24 Gashyantare 2021. Bagenzi be bari bamuteguriye umunsi mukuru ku mugoroba. Amaze kugera […]
Ubuhamya bwa Ashley Judd watabawe n’Abanyekongo, ubwo yari mu kaga

Umukinnyi wa filimi wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Ashley Judd yahishuye ibihe bikomeye yanyuzemo ubwo yari yavunikiraga ukuguru mu ishyamba ryo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), Abakongomani bakamutabara. Yabitangarije ku rubuga rwe rwa Instagram tariki ya 16 Gashyantare 2021, bikurura amarangamutima ya benshi batahwemye gukomeza gushima umutima wa kimuntu wâaba Banyekongo. […]
Minisitiri Busingye yahishuye ko u Rwanda rwishyuye indege yazanye Rusesabagina
Minisitiri wâUbutabera akaba nâIntumwa Nkuru ya Leta, Busingye Johnston yahishyuye ko Leta yâu Rwanda ari yo yishyuye indege yazanye Paul Rusesabagina ushinjwa ibyaha byâiterabwoba. Yabitangarije umunyamakuru Mark Lamont Hill wa Al Jazeera mu kiganiro UpFront, cyagiye ahagaragara kuri uyu wa 26 Gashyantare 2021. Uyu munyamakuru yabajije Minisitiri Busingye ibijyanye n’imigendekere y’urubanza rwa Rusesabagina, uburenganzira bwe […]
Ntabwo urukingo rwa Covid-19 ruryana_Umwamikazi Elizabeth
Umwamikazi wâu Bwongereza, Elizabeth II yasabye abaturage kwemera guterwa urukingo rwa Covid-19 ku bwo kwirinda no kurinda nâabandi, cyane ko ârutaryanaâ. Nkâuko tubikesha BBC, uyu mwamikazi yabitangarije abakozi mu nzego zâubuzima bashinzwe kugeza inkingo za Covid-19 mu bice bitandukanye byâigihugu, mu gihe hari inzitizi zâabafite ubwoba bwo kuziterwa. Elizabeth II avuga ko abantu batakabaye baterwa […]
Ihungabana ku bana bâabahungu basambanywa ku ngufu
Bamwe mu bahungu basambanyijwe bakiri bato bavuga ingaruka byagize ku buzima bwabo, zirimo ihungabana, indwara zidakira ndetse no guhezwa mu miryango ngabo; bagasaba ko iki kibazo cyahagurukirwa mu buryo bwihariye. Babiri muri bo baganiriye nâumunyamakuru wâikigo cyâigihugu cyâitangazamakuru (RBA) bamuhaye ubuhamya bwâuko basambanyijwe nâabâigitsina gabo bavuga ko bari bakuru, babanje kubashuka. Umusore wâimyaka 18 yâamavuko […]
Haramenyekana niba Rusesabagina akomeza kuburanira mu Rwanda
Urubanza âmu miziâ rwa Paul Rusesabagina nâabandi 20 bareganwa ibyaha byâiterabwoba byitezwe ko rurakomeza guhera saa mbiri nâigice zâigitondo cyâuyu wa 26 Gashyantare 2021. Nkâuko byagenze tariki ya 17 Gashyantare 2021, ruraburanishwa nâUrukiko Rukuru, urugereko rwihariye ruburanisha ibyaha mpuzamahanga nâibyambukiranya imipaka, gusa rubere mu cyumba cyâUrukiko rwâIkirenga. Ubwo urubanza rwatangiraga kuburanishwa mu mizi tariki ya […]
RDC: Ambasaderi wa EU yamaganye abavuga ko uwâu Butaliyani yishwe agiye mu birombe

Ambasaderi wâUmuryango wâUbumwe bwâu Burayi (EU) muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), Jean-Marc ChĂąntaigner yamaganye abatangaje ko uwâu Butaliyani aherutse kwicwa yari agiye mu birombe byâamabuye yâagaciro mu Ntara ya Kivu yâAmajyaruguru. Ambasaderi wâu Butaliyani, Luca Attanasio yicanywe nâumurinzi we, Vittorio Lacovacci nâumushoferi wâishami ryâUmuryango wâAbibumbye rishinzwe ibiribwa (PAM), Mustapha Milambo tariki ya 22 […]
Perezida Kenyatta yagaragaye atembera wenyine, nta murinzi

Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta yagaragaye mu murwa wa Nairobi, atembera wenyine, nta murinzi, bitandukanye nâibisanzwe ku muntu wâumunyacyubahiro, byâumwihariko Umukuru wâIgihugu. Umuhanzi akaba nâumukinnyi wa filimi, Pascal Tokodi wabonye Perezida Uhuru watemberaga afite inkoni mu kuboko kwâibumoso, yabashije kumufata videwo, ayisakaza ku mbuga nkoranyambaga ze. Tokodi wari mu modoka, yatunguwe no kubona uyu Mukuru […]
U Rwanda rwoherereje u Burundi izindi mpunzi 1208
Minisiteri yâUmutekano wâImbere mu Burundi nâiterambere ryâabaturage yatangaje ko u Rwanda rwoherereje iki gihugu izindi mpunzi zacyo 1208 kuri uyu wa 23 Gashyantare 2021 binyuze mu ishami ryâUmuryango wâAbibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR). Nkâuko ikomeza ibivuga, izi mpunzi zakiriwe ku mupaka wa Gasenyi-Nemba uhuza Intara yâIburasirazuba ku ruhande rwâu Rwanda nâiya Kirundo ku ruhande rwâu […]
RDC: Umuyobozi watangaje ko FDLR yishe Ambasaderi wâu Butaliyani, yirukanwe
Guverinoma ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) yirukanye umuyobozi wâibiro bya Minisitiri wâIntebe wungirije/Minisitiri ushinzwe umutekano wâimbere mu gihugu, Bulakali Mululunganya Aristide azira gusinya no gusohora itangazo rishinja umutwe witwaje intwaro wa FDLR kwica Ambasaderi wâu Butaliyani nâabandi babiri. Bigaragara mu itangazo rya Minisitiri wungirije ushinzwe umutekano wâimbere, Innocent Bokele Walaka, yasinye ku wa […]
Abacungagereza 177 bazamuwe mu ntera
Perezida wa Repubulika yâu Rwanda, Paul Kagame aherutse kuzamura mu ntera abacungagereza 177 bari mu byiciro bitandukanye byâamapeti. Bigaragara mu Iteka rya Perezida No 07/01 ryo ku wa 05/02/2021 riri mu Igazeti ya Leta Idasanzwe yo ku wa 10/02/2021, yaciye ashingiye ku Itegekonshinga rya Repubulika yâu Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015, cyane mu […]
Abatazemera impinduka za WhatsApp bazamburwa ububasha bwo kuyikoresha
Tariki ya 6 Mutarama 2021 ni bwo ikigo cya WhatsApp Inc. gifite mu nshingano urubuga rwa WhatsApp cyatangaje ko tariki ya 8 Gashyantare kizakora ivugurura rigamije kunoza itumanaho hagati yâabarukoresha nâibigo byâubucuruzi. Aya makuru yaciye igikuba mu bakoresha uru rubuga babarirwa muri miliyari ebyiri, bitewe nâuko baketse ko iki kigo kigiye kujya giha ibi bigo […]
Afurika: Igihugu cya mbere cyakiriye inkingo za Covax
Umuryango Mpuzamahanga wita ku buzima (OMS) watangaje ko mu gitondo cyo kuri uyu wa 24 Gashyantare 2021 Ghana yakiriye inkingo za Covid-19 muri gahunda ya Covax, kikaba ari cyo gihugu cya mbere cya Afurika kizibonye. Nkâuko OMS ibivuga, Ghana yakiriye inkingo 600,000 muri iki cyiciro cya mbere, ikaba ari intambwe itanga icyizere ko iki cyorezo […]
Rutsiro: Inyubako yâAkarere yatashywe mu 2016 irava, bamwe bayikoreragamo barimutse

Inyubako yâibiro byâAkarere ka Rutsiro yatashwe muri Kamena 2016 ubu irava, bamwe mu bayitangiragamo serivisi bakaba barayivuyemo, bimukira ahandi mu bukode. Igitangazamakuru Rwanda News 24 kivuga ko ubu abamaze kuva muri iyi nyubako yâigorofa rigeretse kabiri ari abakora mu mushinga wo kubungabunga icyogogo cy’umugezi wa Sebeya, kuko aho bakoreraga imvura yarahabasangaga. Iki gitangazamakuru kandi cyatangaje […]
Amafoto: Ingabo za CAR zahawe imodoka zâintambara

Perezida wa Repubulika ya Centrafrica (CAR) akaba n’Umugaba w’Ikirenga, Faustin Archange TouadĂ©ra kuri uyu wa 23 Gashyantare 2021 yashyikirije ingabo zâiki gihugu imodoka zâintambara. Ni muhango wabereye ku kigo cyâimitozo ya gisirikare, witabiriwe nâabarimo Umugaba Mukuru wâIngabo za CAR, Maj. Gen. Zephyrin Mamadou. Perezida TouadĂ©ra washyikirije ingabo za CAR izi ntwaro Izi ngabo zishyikirijwe ibi […]
Perezida Kagame yongeye gushinja ibihugu bikize uburyarya
Perezida wa Repubulika yâu Rwanda, Paul Kagame, kuri uyu wa 23 Gashyantare 2021 yongeye gushinja ibihugu bikize uburyarya mu gushaka inkingo zâicyorezo cya Covid-19. Ni igitekerezo Umukuru wâIgihugu ku nkuru yâigitangazamakuru Al Jazeera, ivuga ku buryo Umunyamabanga Mukuru wâUmuryango mpuzamahanga wita ku buzima (OMS), Dr. Tedros Adhanom atewe impungenge nâuko ibihugu bikize bikomeje kwikubira inkingo […]
Dr. Bakili wayoboye Malawi yigeze gusaba abaturage kumutora, bose abasezeranya kubagurira inkweto
Dr. Bakili Muluzi ni umunyapoliki wabaye Perezida wa Malawi kuva mu 1994 kugeza mu 2004, akaba umwe mu bantu banditse amateka muri iki gihugu bitewe nâamagambo ashukashuka abaturage. Ubwo yiyamamarizaga manda ya mbere nkâUmukuru wâIgihugu mu 1994 nkâuko ibitangazamakuru nka Malawi 24 bibyemeza, Dr. Bakili yasabye abaturage bose kumutora, bakamugeza ku ntsinzi. Yababwiye ko mu […]
RDC: Umuyobozi w’ishyaka riri ku butegetsi yamaganye ijambo Beya aherutse kuvugira mu Rwanda
Perezida w’agateganyo w’ishyaka UPDS riri ku butegetsi muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo, Jean-Marc Kabund kuri uyu wa 23 Gashyantare 2021 yatangaje ko yamaganye ijambo François Beya aherutse gutangariza mu Rwanda. Beya usanzwe ari umujyanama wihariye mu by’umutekano wa Perezida wa RDC, FĂ©lix Tshisekedi aheruka mu Rwanda, ubwo yari ayoboye intumwa zageze muri iki gihugu […]
Abapolisi 146 birukanwe burundu, abandi 240 basezererwa nta mpaka
Abapolisi 146 bato nâabo ku rwego rwa su-ofisiye mu gipolisi cyâu Rwanda tariki ya 16 Gashyantare 2021 barirukanwe, abandi 240 na bo bari muri izi nzego basezererwa nta mpaka. Bigaragara mu mateka ya Minisitiri wâUbutabera No 001/MOJ/AG/21 na No 002/MOJ/AG21 yo ku wa 13/02/2021, aboneka mu Igazeti ya Leta Idasanzwe yasohotse ku wa 16 Gashyantare […]
Impaka ku mafaranga byavuzwe ko azajya asabwa abashaka gukora ubucuruzi bwo kuri interineti
Urwego rwâIgihugu Ngenzuramikorere (RURA) tariki ya 19 Gashyantare 2021 rwatangarije abakora ubucuruzi bwo kuri interineti banatanga serivisi zo kugeza ibicuruzwa ku baguzi (e-commerce), ko ruri gutegura umushinga mushya ugenga iyandikwa ryabwo. Ni mu nama yahuje uru rwego nâibigo bikora ubu bucuruzi bikanatanga iyi serivisi, kuri uwo munsi. Nk’uko bigaragara mu nyigo yâuyu mushinga, ushaka gukora […]
U Burusiya bwageneye Afurika doze miliyoni 300 zâurukingo rwa Covid-19
Guverinoma yâu Burusiya yageneye umugabane wa Afurika doze miliyoni 300 zâurukingo Sputnik V rwa Covid-19, binyuze mu itsinda ryihariye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) washyizeho rishinzwe gukusanya inkingo zâiki cyorezo, AVATT (Africa Vaccine Acquisition Task Team). Nkâuko tubikesha The East African, aya makuru yemejwe nâUmuyobozi wâikigo cya Afurika gishinzwe gukumira no kurwanya indwara (Africa […]
Nta gihindutse, Perezida w’u Bufaransa azasura u Rwanda mu gihe cya vuba
Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa ateganya gusura Rwanda hagati ya Mata na Gicurasi 2021 ubwo iki gihugu kizaba kiri mu bihe by’iminsi 100 yo kwibuka jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 27. Jeune Afrique dukesha aya makuru yatangaje ko uru ruzinduko rwa Perezida Macron ruzakurikira urwo azagirira muri Angola no muri Afurika y’Epfo. Gusa ariko […]
RDC yemeje ko FDLR ari yo yishe Ambasaderi wâu Butaliyani nâabandi babiri

Guverinoma ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo yemeje ko umutwe witwaje intwaro wa FDLR urwanya ubutegetsi bwâu Rwanda ari wo wishe Ambasaderi wâu Butaliyani muri, Luca Attanasio, umurinzi we wâUmutaliyani, Vittorio Iacovacci nâumushoferi wâUmunyekongo, Mustapha Milambo. Byemejwe n’Umuyobozi w’Ibiro bya Minisitiri wâIntebe wungirije wa RDC ushinzwe umutekano wâimbere mu gihugu, Aristide Bulakali Mululunganya, mu itangazo […]
RDC/Andi makuru: Ambasaderi wâu Butaliyani nâumurinzi bishwe ubwo bari bashimuswe

Mu masaha make ashize ni bwo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo hamenyekanye inkuru yâurupfu rwa Ambasaderi wâu Butaliyani muri iki gihugu, Luca Attanasio, umujandarume wâUmutaliyani wamurindaga, Vittorio Iacovacci ndetse nâumushoferi wâUmunyekongo utaratangarizwa amazina. Byabereye ku muhanda uva muri Goma werekeza muri Teritwari ya Rutshuru, mu gace ka Kanyamahoro, hafi ya Pariki ya Virunga, mu […]
RDC: Ambasaderi wâu Butaliyani nâabandi babiri, bishwe barashwe

Ambasaderi wâu Butaliyani muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo, Luca Attanasio kuri uyu wa 22 Gashyantare 2021 yishwe arashwe nâabitwaje intwaro. Ni amakuru amaze kwemezwa na Radio Okapi, yatangaje ko Ambasaderi Attanasio yiciwe mu muhanda wa Goma-Rutshuru mu gace ka Kanyamahoro kegereye Pariki ya Virunga. Hishwe kandi umujandarume (gendarme) w’Umutaliyani wamurindaga ndetse nâumushoferi we, bombi […]
Kuvuga ko atari Umunyarwanda nta mahirwe byamuha_Me Evode kuri Rusesabagina
Umunyamategeko Me Evode Uwizeyimana usanzwe ari Umusenateri mu Nteko Ishinga Amategeko yâu Rwanda, yasobanuye ko Paul Rusesabagina wavuze ko atari Umunyarwanda, nta mahirwe byamuha mu rubanza rwe rwatangiye kuburanishwa mu mizi. Rusesabagina ukurikiranweho ibyaha byâiterabwoba, yatangiye kuburana mu mizi tariki ya 17 Gashyantare 2021, atanga imbogamizi zâuko urukiko rwâu Rwanda rudafite ububasha bwo kumuburanisha kubera […]
Umubyeyi wa ApĂŽtre Gitwaza yapfuye

ApĂŽre Dr. Paul Gitwaza washinze akaba anayoboye umuryango wa Authentic World Ministries ubarizwamo itorero rya Zion Temple Celebration Center, yatangaje ko umubyeyi we, Nyirabasabaga LĂ©ah yapfuye. ApĂŽtre Gitwaza yabitangarije ku rubuga rwa WhatsApp mu rukerera rwo kuri uyu wa 22 Gashyantare 2021, aho yagize ati: âRIP (ruhukira mu mahoro) Mama tuzagukumbura.â Ni amakuru ApĂŽtre Gitwaza […]
RDC: Abakomando 1800 boherejwe i Lubumbashi

Umuyobozi wâumutwe wâingabo zishinzwe kurinda abayobozi bakuru uzwi nka Garde RĂ©publicain muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), Gen. Maj. Christian Tshiwewe Songesha yohereje abakomando be bagera mu 1800 mu mujyi wa Lubumbashi mu Ntara ya Haut-Katanga. Nkâuko ibitangazamakuru byo muri iki gihugu bibyemeza, aba bakomando boherejwe mu byiciro bibiri; kimwe cyageze i Lubumbashi tariki […]
Rusesabagina mu rubanza, Idamange muri yombi: Inkuru nyamukuru zaranze icyumweru gishize
Icyumweru gishize cyatangiye tariki ya 15 Gashyantare 2021 cyaranzwe nâamakuru yiganjemo ayâubutabera burebana nâu Rwanda, aho Rusesabagina ukurikiranweho ibyaha byâiterabwoba yaburanishijwe mu mizi, Idamange wari warateje impaka atabwa muri yombi. Ni akurikira: Niyomwungere yahishuye uko yashutse Rusesabagina Habura umunsi umwe ngo urubanza âmu miziâ rwa Rusesabagina rube, ibitangazamakuru LibĂ©ration na Jeune Afrique byatangaje uko Pasiteri […]
ADEPR yashyizeho abashumba b’indembo nshya

Komite y’inzibacyuho y’itorero ADEPR kuri uyu wa 21 Gashyantare 2021 yatangaje abashumba b’indembo nshya zose uko ari icyenda. Ni nyuma y’amezi akabakaba abiri ikuyeho amatorero y’uturere n’indembo eshanu yari isanganwe, igashyiraho izindi ndembo zivuguruye zirimo urwa Kigali, urwa Gicumbi, urwa Muhoza, urwa Gihundwe, urwa Huye, urwa Rubavu, urwa Ngoma, urwa Nyagatare n’urwa Nyabisindu. Pasireri Rurangwa […]
Leta ntiyigeze ibuza abaturage kwambara udupfukamunwa_Magufuli
Perezida wa Repubulika ya Tanzania, Dr. John Pombe Magufuli kuri uyu wa 21 Gashyantare 2021 yavuze ko Leta ye itigeze ibuza abaturage kwambara udupfukamunwa mu buryo bwo kwirinda icyorezo cya Covid-19. Yabitangarije abakirisitu bateraniye muri misa yabereye muri Kiliziya, Paruwasi yitiriwe Mutagatifu Petero, iherereye mu mujyi wa Dar es Salaam. Itangazo ryasohowe nâUmuvugizi wâIbiro byâUmukuru […]
U Rwanda rugiye kwakira inkingo 1,098,960 za Covid-19, zizaterwa abantu 549,480
Minisitiri wâUbuzima, Dr. Ngamije Daniel yatangaje ko hari icyizere ko mu mpera zâuku kwezi, inkingo 1,098,960 zizagera mu Rwanda, hagatangira igikorwa cyo gukingira icyorezo cya Covid-19. Yabitangarije mu kiganiro yagiriye ku kigo cyâigihugu cyâitangazamakuru (RBA), kuri uyu wa 20 Gashyantare 2021. Minisitiri Ngamije yavuze ko igikorwa cyo gukingira kizaba mu byiciro bitewe nâuko inkingo na […]
Umubyeyi wa Ronaldinho yishwe na Covid-19
Umubyeyi wâumunya-Brasil Ronaldinho Gaucho wamamaye mu mupira wâamaguru ku Isi, Dona Miguelina ElĂłi Assis dos Santos), yishwe nâicyorezo cya Covid-19. Inkuru yâurupfu rwâuyu mubyeyi yatangajwe nâibitangazamakuru byo muri Amerika, yemezwa nâimbuga zirimo urwa FC Barcelona; ikipe Ronaldinho yamaze igihe akinira. Dona Miguelina wari ufite imyaka 71 yâamavuko, yanduye icyorezo cya Covid-19 mu Kuboza 2020, avurirwa […]
Umwana wâimyaka 18 utakwigurira ipantaro ntacyo amaze_Perezida Ndayishimiye
Perezida wâu Burundi, Evariste Ndayishimiye mu butumwa yageneye urubyiruko arushishikariza gukora rukiteza imbere, yavuze ko umwana wâimyaka 18 yâamavuko utashobora kwigurira ipantaro, ntacyo amaze. Uyu Mukuru wâIgihugu muri videwo dukesha Mashariki TV, avuga ko mbere umwana yororaga urukwavu , inkoko cyangwa ihene, akabasha kwigurira ikabutura none ngo ubu usanga aba ategereje ngo umubyeyi ayimugurire. Ati: […]
Ibiseke nâimitemeri byubitse byagaragaye muri Miss Rwanda 2021, biribazwaho
Kuri uyu wa 20 Gashyantare 2021 ni bwo hamenyekanye abakobwa 37 bahagararira abandi mu irushanwa rya Nyampinga wâu Rwanda (Miss Rwanda) ryo muri uyu mwaka, batoranyijwe mu barenga 400 biyandikishije ngo baryitabire. Gusa mu mitegurire y’umuhango wo gutanagaza aba bakobwa, hagaragaye ibiseke ndetse nâimitemeri byifashishijwe nkâimitako byubitse; bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga babifata nk’amahano, bibaza […]
Amafoto: Ingabo za CAR, u Rwanda nâu Burusiya zafashe Bambari yose, abaturage babyina intsinzi

Abaturage bo mu karere ka Bambari muri Repubulika ya Centrafrica bigabije imihanda babyina intsinzi nyuma yâaho ingabo zâiki gihugu ku bufatanye nâizâu Rwanda ndetse nâu Burusiya zari zimaze gufata aka karere kose. Mu rugamba rwo guhashya imitwe yitwaje intwaro yari yarigaruriye igice kinini cyâigihugu, ingabo za CAR ku bufatanye nâizâu Rwanda ndetse nâu Burusiya, zikomeje […]
Kigali: Amashuri na za kaminuza byemerewe kongera gukora

Inama yâAbaminisitiri yateranye kuri uyu wa 19 Gashyantare 2021, yemeje ko amashuri yose arimo na za kaminuza, yongera gufungura guhera ku wa 23 Gashyantare. Ni nyuma yâaho amashuri (ay’incuke, abanza, ayisumbuye) na za kaminuza biri mu mujyi wa Kigali byari byafunze guhera tariki ya 18 Mutarama 2021 hashingiwe ku cyemezo cyâInama y’Abaminisitiri yari yateranye ku […]
RDC-Amafoto: Imyigaragambyo kuri Ambasade yâu Rwanda

Abayoboke bâishyaka ECIDĂ© ryâumunyapolitiki Martin Fayulu wo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo, bakoreye imyigaragambyo mu mujyi wa Kinshasa, bagera kuri Ambasade yâu Rwanda. Aba biganjemo urubyiruko bavuga ko impamvu yâiyi myigaragambyo ari âukwamaganaâ Ambasaderi wâu Rwanda muri RDC, Vincent Karega, bashinja gutuka Fayulu. Amafoto aturuka muri RDC yiganjemo ayo dukesha imboni y’Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza […]
Kayonza: Umujura yakaswe ikiganza kivaho, agerageza kwiba
Umuturage witwa Rugwiro Primier utuye mu Mudugudu wa Rwakigeri, Akagari ka Cyinzovu, Umurenge wa Kabarondo mu Karere ka Kayonza aravuga ko yakase ikiganza cyâumujura wageragezaga kumbwiba. Nkâuko Rugwiro nâubuyobozi bwâUmudugudu wa Rwakigeri babivuga, byabaye mu ijoro ryo ku wa 16 rishyira uwa 17 Gashyantare 2021. Uyu muturage uvuga ko yazengerejwe nâabajura bamaze kumwiba inshuro nyinshi […]
Nyuma ya Centrafrica, Perezida wa FIFA ari mu Rwanda

Perezida wâIshyirahamwe ryâUmupira wâAmaguru ku Isi (FIFA), Gianni Infantino ari mu Rwanda, aho amaze gufungura icyicaro cyaryo ku rwego rwâakarere muri iki gihugu. Nkâuko RBA ibyemeza, uyu muhango witabiriwe nâabarimo Minisitiri wâUbubanyi nâAmahanga nâubutwererane wâu Rwanda, Dr. Vincent Biruta, Minisitiri wa Siporo, Aurore Mimosa Munyangaju ndetse na Perezida wâIshyirahamwe ryâUmupira wâAmaguru mu Rwanda, (Rtd) Brig. […]
Perezida Tshisekedi yakiriye abahagarariye igisirikare cya Uganda mu biro bye

Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), FĂ©lix Tshisekedi kuri uyu wa 18 Gashyantare 2021 yakiriye mu biro ibye intumwa zihagarariye igisirikare cya Uganda mu biro bye, i Kinshasa. Izi ntumwa zari zihagarariwe nâUmugaba Mukuru wungirije wâingabo za Uganda, Lt. Gen. Mbadi Mbasu Wilson, zikaba zaganiriye na Tshisekedi ku bibazo birebana nâumutekano wâibihugu byombi […]
Abasirikare ba Uganda bahohoteye abanyamakuru, mu mapingu

Igisirikare cya Uganda (UPDF) cyatangaje ko cyataye muri yombi abasirikare barindwi bahohoteye abanyamakuru bari baherekeje umunyapolitiki Robert Kyagulanyi Ssentamu ubwo yari yagiye kurega Leta ku biro bya Komisiyo yâUmuryango wâAbibumbye ishinzwe uburenganzira bwa muntu. Uyu munyapolitiki uzwi cyane ku izina rya Bobi Wine ashinja inzego z’umutekano za Uganda gutera ibiro by’ishyaka rye, NUP (National Unity […]
Musafiri aringingira umuhanuzi Mama Vanessa kwibuka abana yamutanye

Musafiri Pascal, umugabo wâisezerano wâumuhanuzi Mukanyirigira Gloriose uzwi nka Mama Vanessa ari mu gahinda gakomeye ko kugorwa no kwita ku bana batandatu (umukuru afite imyaka 18) uyu mugore yamutanye, bikagera nâaho ajya yihekera umuto muri bo. Inkuru yâuko Mama Vanessa yataye Musafiri nâabana, yamenyekanye muri Mutarama 2021, aho umugabo asobanura ko uwari umugore we yamutaye […]
Amafoto: Inkingi yâamayobera yahuruje imbaga muri Kinshasa, ntibazi nyirayo

Mu cyumweru gishize mu gace ka Bandalungwa ku muhanda witiriwe Kasa-Vubu mu mujyi wa Kinshasa ho muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo, hagaragaye inkingi yâamayobera (monolithe) yishinze mu butaka. Gusa inkuru yâiki nkingi ya mpandeshatu ibonerana byatangiye kuvugwa cyane kuri uyu wa 18 Gashyantare 2021 ku mbuga nkoranyambaga, ubwo abantu benshi barimo na Guverineri wa […]
Ingabo zâu Rwanda zinyomoza abavuga ko ziri mu kaga i Bangui
Mu mpera za Mutarama 2021, Martin ZiguĂ©lĂ© wabaye Minisitiri wâIntebe wa Repubulika ya Centrafrica yatangaje ko ihuriro ryâimitwe yitwaje intwaro rya CPC (Coalition of Patriots for Change) ryafashe kimwe cya gatatu (1/3) cy’iki gihugu. Icyo gihe kandi ZiguĂ©lĂ© yatangaje ko isaha ku isaha hashobora kumvikana inkuru yâihirikwa ku butegetsi rya Perezida Faustin TouadĂ©ra kuko ngo […]
RDC: Bari gutegura imyigaragambyo, ngo Ambasaderi Karega âyatutseâ Fayulu
Urubyiruko rwayobotse ishyaka rya ECIDĂ© rikorera muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo rwatangaje ko ku wa Gatanu tariki ya 19 Gashyantare 2021 ruzakora imyigaragambyo yamagana Ambasaderi wâu Rwanda, Vincent Karega, bashinja gutuka Perezida wabo Martin Fayulu. Nkâuko tubikesha 7 sur 7, Umunyamabanga wa ECIDĂ© uhagarariye urubyiruko, Serge Welo yatangaje ko bamenyesheje Guverineri wa Kinshasa nâabandi […]
Rusesabagina yongeye gushimangira ko atari Umunyarwanda
Urubanza ruburanishwa mu mizi rwa Paul Rusesabagina nâabandi 20 bakurikiranweho ibyaha byâiterabwoba rwatangiye mu masaa mbiri yâuyu wa 17 Gashyantare 2021, rurakomeje. Perezida wâIburanisha yasomye imyirondoro yâabaregwa , ubwo yageraga kuri Rusesabagina, yamubajije ati: âUmwirondoro wasomwe ni uwawe?â Uyu musaza wâimyaka 66 yâamavuko, yasubije ati: âMurakoze cyane nyakubahwa Perezida. Ndagira ngo mbabwire yuko umwirondoro atari […]
Koreya yâEpfo: Abageze mu zabukuru bazahabwa urukingo rwa Covid-19 nyuma yâabandi
Ikigo cya Koreya yâEpfo gishinzwe guhangana nâindwara, KDCA, ku wa 15 Gashyantare 2021 cyatangaje ko abantu barengeje imyaka 65 yâamavuko, bazahabwa urukingo rwa Covid-19 inyuma yâibyiciro bitatu. Nkâuko byemejwe nâUmuyobozi Mukuru wa KDCA, Jeong Eun-kyeong mu nkuru yâigitangazamakuru The Strait Times, igikorwa cyo gukingira abaturage muri Koreya yâEpfo kizatangira tariki ya 26 Gashyantare 2021, aho […]
Idamange ashobora gusuzumwa indwara zo mu mutwe
Urwego rwâIgihugu rwâUbugenzacyaha (RIB) ruvuga ko Idamange Iryamugwiza Yvonne rufite mu maboko, ashobora gusuzumwa indwara zo mu mutwe. Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry yabitangarije BBC nkâuko bigaragara mu nkuru yâiki gitangazamakuru yasohotse kuri uyu wa 16 Gashyantare 2021, ngo bikaba bishobora kuzakorwa ku nyungu zâubutabera. Ati: âHazarebwa niba hadakenewe ko asuzumwa indwara zo […]
Agahinda kâumusore wabuze umugeni we ku munsi wâubukwe
Umusore wâUmurundi witwa Benilde Odran Ininahazwe afite agahinda kenshi ko kuba umukobwa bagombaga gushyingiranwa yaramubuze ku munota wa nyuma, ubwo yari yagiye kumutegerereza kuri Kiliziya. Byabaye mu masaha yâigitondo cyo ku wa 13 Gashyantare 2021 nyuma yâiminsi ibiri gusa Odran akoye uyu mukobwa mukobwa witwa Emelyne Ndayishimiye. Nkâuko tubikesha imbuga zirimo Jimbere Magazine, uyu musore […]
Pasiteri Niyomwungere yahishuye uko yashutse Rusesabagina, akisanga i Kigali
Tariki ya 15 Nzeri 2020 ni bwo Paul Rusesabagina ukurikiranwe nâubutabera bwâu Rwanda yahishuriye igitangazamakuru The New York Post ko yatawe muri yombi ubwo yisangaga i Kigali avuye i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, yari azi ko yerekeza mu Burundi “mu nama zâamatorero yari yatumiwemo nâumupasiteri”. Byaje kumenyekana ko uyu mupasiteri ari Umurundi ufite […]
Amafoto: Uburinzi bukomeye imbere nâinyuma yâamakamyo atwara ibicuruzwa muri CAR

Imiryango nâibitangazamakuru mpuzamahanga bivuga abarwanyi bâihuriro ryâimitwe yitwaje intwaro muri Repubulika ya Centrafrica ryafunze imihanda yâingenzi ihuza iki gihugu nâibituranyi, ikaba ari nayo inyuramo ibicuruzwa nâimfashanyo biba byikorewe nâamakamyo. Igitangazamakuru The New Humanitarian giherutse gutangaza ko ku mupaka uhuza Centrafrica na Cameroon honyine hamaze gukumirwa amakamyo agera mu 1500 mu gihe kigera ku mezi abiri. […]
RDC: Abantu 60 baguye mu mpanuka yâubwato, abarenga 300 babuze
Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo, Steve Mbikayi yatangaje ko ubwato bwari butwaye abantu barenga 700 bwakoze impanuka, haboneka imirambo y’abagenzi 60, mu gihe abandi barenga 300 baburiwe irengero. Ni impanuka yabereye mu ruzi rwa Congo hafi mu Ntara ya Mai Ndombe mu ijoro ryâuwa 14 rishyira uwa 15 Gashyantare 2021, […]
UN: Umusirikare mu butumwa bwâamahoro agenerwa $1,428 ku kwezi
Akanama kâUmuryango wâAbibumbye (UN) gashinzwe umutekano gashingiye ku ngingo ya 17 irebana no kubungabunga amahoro nâumutekano ku bushake, kemeza ko buri gihugu cyâikinyamuryango gifite ishingano zo gutangaho umusanzu wacyo. Kemeza ko kandi iki gikorwa gifite ikiguzi kinini kuko nko mu mwaka wâ2020/2021 (kuva tariki ya 1 Nyakanga 2020 kugeza ku ya 30 Kamena 2021), cyagenewe […]