Sinshaka ko umuhungu wa Fred yaba hanze cyangwa yaba impunzi_Perezida Kagame
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yasabye umuhungu wa Maj Gen Fred Gisa Rwigema, Eric Gisa Rwigema, gutaha mu Rwanda akaba mu gihugu se yarwaniriye; bitihi se akajya arusura. Umukuru w’Igihugu yabigarutseho ku wa Gatandatu ubwo yari yitabiriye ibirori by’ubukwe bwa Teta Gisa, mushiki wa Eric Gisa. Aba bombi ni bo Maj Gen Fred Gisa Rwigema […]
RDF mu bufatanye n’ibisirikare bya Nebraska na Repubulika ya Tchèque
Itsinda ry’abayobozi bakuru bo muri Leta zunze ubumwe za Amerika bayobowe na Maj Gen Daryl Bohac usanzwe ari umuyobozi w’ingabo za Leta ya Nebraska, bari mu Rwanda aho bitabiriye ishyirwaho ry’ubufatanye hagati ya RDF, igisirikare cya Nebraska ndetse n’icya Repubulika ya Tchèque. Aba basirikare bo muri Leta ya Nebraska iri muri 50 zigize Leta zunze […]
Edgar Lungu wabaye Perezida wa Zambia yasabye imbabazi, ngo yarahemutse
Edgar Lungu wabaye Perezida wa Repubulika ya Zambia yasabye abaturage bose imbabazi kubera ko yabahemukiye, akabatererana mu myaka 10 yamaze ku butegetsi. Mu butumwa uyu munyapolitiki yatanze kuri uyu wa 29 Ukwakira 2021, yavuze ko we n’ishyaka PF bakoze amakosa, batuma abaturage babatakariza icyizere, ntibongera kumutora. Yagize ati: “Twakoze amakosa mu kazi, twakoze bike mu […]
Abanyeshuri b’imyitwarire mibi kuva mu mashuri abanza bagiye kujya birukanwa
Abanyeshuri guhera mu bo mu mashuri abanza, ayisumbuye n’ay’imyuga n’ubumenyi ngiro; bagiye kujya birukanwa burundu mu gihe bagaragayeho imyitwarire mibi. Ingingo yo kwirukana abanyeshuri b’imyitwarire idahwitse igaragara mu Igazeti ya Leta n° Idasanzwe, yo ku wa 20 Ukwakira 2021. Ingingo ya 29 y’iyi gazeti ivuga ko “Umunyeshuri wo mu ishuri ribanza, iryisumbuye cyangwa iry’imyuga n’ubumenyingiro […]
INES- Ruhengeri yaciwe Frw asaga miliyoni 40 ngo iyahe Mwarimu Musanganya

Urukiko Rukuru rwa Musanze rwategetse Kaminuza ya INES-Ruhengeri guha Mwarimu Faustin Musanganya amafaranga y’ u Rwanda miliyoni 40 n’ibihumbi 350 bitewe n’akarengane yakorewe ubwo yamburwaga uburenganzira bwose buhabwa umunyamuryango shingiro (membre fondateur) w’iryo shuri. Iyi myanzuro y’urukiko iri mu isomerwa ryo kuwa 19 Ukwakira 2021 ryabaye i saa munani z’amanywa ku rukiko rukuru rukorera i […]
U Burundi bwashyikirije u Rwanda abarwanyi 11 ba FLN bwari bufunze
Leta y’u Burundi kuri uyu wa Kabiri tariki ya 19 Ukwakira, yashyikirije u Rwanda abarwanyi 11 bo mu mutwe wa FLN baheruka gufatirwa ku butaka bwa kiriya gihugu. Igikorwa cyo gushyikiriza u Rwanda aba barwanyi cyabereye i Nemba ho mu karere ka Bugesera, ku mupaka ugabanya ibihugu byombi. U Rwanda rwari ruhagarariwe na Brig Gen […]
Rusizi: Baratakambira perezida Kagame kubera urugendo rw’ibilometero birenga 25 bagana ikigo cy’imali

Abaturage b’akagari ka Rasano mu murenge wa Bweyeye mu karere ka Rusizi barataka kudindira mu iterambere baterwa n’amafaranga yabo akomeje kwangirika,amwe bavuga ko aribwa n’imbeba n’ingurube andi akibwa n’abajura,andi bamwe mu baturage nk’abakuze bakayoberwa aho bayabitse kubera kugenda bayataba ahantu hanyuranye ngo hatagira abayiba, abakora muri VUP n’abafata inkunga y’ingoboka na bo bakarira kubera gucyura […]
RDF yatangiye kwandika abifuza kwinjira mu ngabo zayo

Igisirikare cy’u Rwanda (RDF), cyahaye rugari Abanyarwanda bifuza kwinjira mu ngabo zacyo ku rwego rw’abasirikare bato. Kwiyandikisha byatangiye kuva kuri uyu wa Gatanu tariki ya 15 Ukwakira kugeza ku wa 21 Ukwakira, bikaba biri gukorerwa ku rwego rw’imirenge. Ibisabwa ku bifuza kwinjira muri RDF
Ingabo RDF ifite muri Mozambique zirakabakaba 2,000
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yatangaje ko ingabo n’abapolisi u Rwanda rufite muri Mozambique bagera ku bihumbi bibiri, mu gihe byari bizwi ko hari yo ababarirwa mu 1,000. Muri Nyakanga uyu mwaka ni bwo Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko ku busabe bw’iya Mozambique, yagombaga kohereza muri iki gihugu abasirikare n’abapolisi 1,000 bo kugifasha guhangana n’ibyihebe […]
Zabyaye amahari hagati y’umuhungu wa Museveni na Minisiteri y’Ingabo za Uganda
Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko ashobora kwegura ku nshingano ze mu gisirikare mu gihe yaba adahawe amafaranga ari gusaba mu rwego rwo kuvugurura imibereho y’Ingabo zirwanira ku butaka. ChimpReports ivuga ko uyu musirikare aherutse gusaba miliyari 20 z’amashiringi ya Uganda (arenga Frw miliyari 5.5) yo kuvugurura aho […]
Perezida Filipe Nyusi yasabye ibyihebe bihanganye na RDF kuyamanika cyangwa bikicwa
Perezida wa Mozambique, Filipe Nyusi, yasabye ibyihebe bihanganye n’Ingabo z’u Rwanda mu ntara ya Cabo Delgado kuyamanika cyangwa bikicwa, ngo kuko ntaho bigifite ho guhungira. Perezida Nyusi yabivugiye mu muhango wo kuzirikana imyaka 29 y’amahoro ishize muri Mozambique harangiye intambara yashyamiranyije Guverinoma y’ishyaka rya FRELIMO n’inyeshyamba zo mu ishyaka rya UNAMO. Ni umuhango wabaye mu […]
Gen Muhizi yasubije abavuga ko RDF yorohewe n’urugamba rwo muri Cabo Delgado
Umuyobozi w’ibikorwa by’ingabo z’u Rwanda muri Mozambique, Brig Gen Muhizi Pascal, yasubije abibwira ko ingabo za RDF zorohewe n’urugamba ziriho rwo kurwanya ibyihebe, avuga ko abatari abasirikare cyangwa abatararwanye ruriya rugamba bashobora kubyita uko bashatse. Muri Nyakanga uyu mwaka ni bwo u Rwanda rwohereje abasirikare n’abapolisi 1000 bo gutanga umusanzu mu guhashya imitwe y’iterabwoba muri […]
Dr Pierre Damien Habumuremyi yasubikiwe igifungo cy’amezi 15, ashobora kurekurwa mu mezi 6 ari imbere
Urukiko rw’Ubujurire kuri wa Gatatu, rwasubikiye igihano cy’igifungo kingana n’amezi 15 Dr Pierre Damien Habumuremyi wigeze kuba Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda mu gifungo cy’imyaka itatu yari yarakatiwe. Mu Ugushyingo 2020 ni bwo Dr Habumuremyi yakatiwe igifungo cy’imyaka itatu n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gutanga sheki itazigamiye cyakozwe mu izina rya Kaminuza […]
Perezida Kagame yemeje ko hari abasirikare ba RDF biciwe muri Mozambique
Perezida Paul Kagame akanaba Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yemeje ko hari abasirikare bake ba RDF baguye ku rugamba Ingabo zayo ziriho rwo guhashya ibyihebe mu ntara ya Cabo Delgado mu majyaruguru ya Mozambique. Perezida Kagame yabigarutseho ku wa Gatanu tariki ya 24 Nzeri, ubwo yasuraga Ingabo n’ababopisi b’u Rwanda bakabakaba 1,000 boherejwe kugarura amahoro […]
Mozambique: RDF na FADM babohoye abandi bantu 87 bari barashimuswe n’ibyihebe
Ingabo z’u Rwanda zifatanyije n’iza Mozambique, ziheruka kurokora abagore n’abana 87 bari barashimuswe n’ibyihebe mu karere ka Macomia ho mu ntara ya Cabo Delgado mu majyaruguru ya Mozambique. Izi ngabo zarokoye aba bantu nyuma y’igitero zagabye ku birindiro by’umwanzi biri mu mashyamba ya Quinterajo, ku gicamunsi cyo ku wa Gatatu. Carta de Moçambique yisunze amakuru […]
Isomwa ry’urubanza Me MHAYIMANA Isaïe aburana n’Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda ryasubitswe
Kuri uyu wa 20 Nzeri, 2021 mu Rukiko Rukuru/Kigali rukorera i Nyamirambo, hasubitswe isomwa ry’urubanza Avoka MHAYIMANA arega Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda kubwo kumurenganya mu byemezo yafatiwe na Komite yarwo ishinzwe imyitwarire , aho hari gutangazwa imyanzuro ku nzitizi zari zagaragajwe n’ababuranyi tariki ya 13 Nzeri , 2021. Nkuko bigaragara mu nyandiko yasinyweho n’inteko y’abacamanza […]
Volleyball: Minisports yatangije iperereza ku birego byashyizwe ku ikipe y’u Rwanda
Minisiteri ya Siporo yatangaje irushanwa ry’Igikombe cya Afurika cya Volleyball ryaberaga mu Rwanda rigomba gukomeza ariko ritarimo ikipe y’u Rwanda, gusa ivuga ko yatangije iperereza ku birego byashyizwe ku kipe y’u Rwanda. Ni nyuma y’uko Impuzamashyirahamwe y’Umukino wa Volleyball ku Isi (FIVB) isabiye Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abagore gusezererwa muri Shampiyona Nyafurika ya 2021 kubera […]
Nyamasheke: Mu myaka 4 gusa abangavu barenga 700 batwaye inda
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke buravuga ko imibare y’abangavu batewe inda z’imburagihe kuva muri 2017 kugera muri 2020 uteye inkeke ,aho abagera kuri 719 bazitwaye barimo n’umwana wari ufite imyaka 12 gusa yiga mu mashuri abanza wayitewe n’umusore wo mu muryango we wahise anahunga igihugu n’ubu bitazwi aho aherereye, bukavuga ko ari ikibazo gikomeye cyane gisaba […]
Dr Kayumba yatangiye gukorera imyigaragambyo muri gereza
Dr Kayumba Christopher wahoze ari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, yafashe icyemezo cyo kwiyicisha inzara muri gereza aho afungiye; nk’uburyo bwo kwamagana ifungwa rye avuga ko ritemewe n’amategeko. Ku wa Kane w’iki cyumweru ni bwo uyu mugabo yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) akurikiranyweho ibyaha birimo icyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato n’ubwinjiracyaha […]
Abarimo Minisitiri Bizimana, Gen Muganga na CGP Marizamunda barahiriye imbere ya Perezida Kagame
Perezida wa Repububulika, Paul Kagame, kuri uyu wa Mbere yakiriye indahiro z’abayobozi batandukanye baheruka guhabwa inshingano n’imirimo itandukanye mu nzego nkuru z’igihugu. Abarahiriye imbere y’Umukuru w’Igihugu barimo Dr Bizimana Jean Damascène uheruka kugirwa, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Lt Gen Mubarak Muganga wagizwe Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka na CGP Marizamunda Juvenal wagizwe Komiseri Mukuru […]
Ubwo FDLR yatangiye kubura umutwe, umuti wayo turawufite_Gen Alex Kagame
Umuyobozi w’Ingabo z’u Rwanda mu ntara y’Uburengerazuba, Maj Gen Alex Kagame, yagaragaje ko Umunyarwanda afite agaciro n’umutekano uhagije, ku buryo anapfusha inkoko igihugu cyose kikabimenya. Gen Kagame yabigarutseho ku wa Mbere tariki ya 30 Kanama, mu gikorwa cyo gushyikiriza umuturage witwa Twagirayezu Jean de Dieu wo mu murenge wa Bugeshi mu karere ka Rubavu inka […]
Intambara ya FDLR mu Rwanda nta minota itanu yamaze_Gen Kagame wavuze aho ingufu zayo zisigaye
Umuyobozi w’Ingabo z’u Rwanda mu ntara y’Uburengerazuba, Maj-Gen Alex Kagame, yavuze ko umutwe urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda wa FDLR wacitse intege mu buryo bugaragara, gusa mu ntege nke zawo ukaba ushobora kugaba uduteroshuma dushobora kwica abaturage no gusenya ibyo igihugu kimaze kugeraho. Gen Kagame yabitangaje ejo ku wa Mbere ubwo yari mu murenge wa Bugeshi […]
RDF yungutse abasirikare bashya basoje imyitozo y’ibanze (Amafoto)

Igisirikare cy’u Rwanda (RDF), kuri uyu wa Gatandatu cyungutse abasirikare bashya nyuma yo gusoza imyitozo y’ibanze mu kigo cy’imyitozo cya Nasho. Abasore n’inkumi basoje imyitozo ya gisirikare kuri uyu wa Gatandatu, beretse ubuyobozi bwa RDF ubumenyi bahawe mu gukoresha imbunda n’imyitozo ngororamubiri, mbere yo guhabwa ikaze mu muryango mugari w’ingabo z’u Rwanda. Umuhango wo gusoza […]
IS ihanganye na RDF irashinjwa kugira uruhare mu gitero cyagabwe i Dar es Salaam
Umutwe wa Islamic State uhanganye n’Ingabo z’u Rwanda mu ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique, urashyirwa mu majwi ushinjwa kugira aho uhurira n’igitero cyaguyemo abantu bane i Dar es Salaam muri Tanzania. Ni igitero cyagabwe ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu, ubwo umugabo wari witwaje intwaro yarasiraga abantu bane barimo abapolisi batatu hafi ya […]
Nafunzwe amasaha 12, mpatwa ibibazo amasaha atandatu_Me Lurquin nyuma yo kwirukanwa mu Rwanda
Umunyamategeko Vincent Lurquin yatangaje ko mbere y’uko yirukanwa ku butaka bw’u Rwanda mu mpera z’icyumweru gishize, yamaze amasaha 12 yatawe muri yombi harimo atandatu yahaswe ibibazo, gusa akavuga ko yazize ubusa kuko ngo nta tegeko na rimwe yishe. Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize ni bwo Me Lurquin usanzwe wunganira Paul Rusesabagina, yirukanwe […]
Musanze: ‘Umukire’ yateye ibyuma uwamutukiye umugore none aracyidegembya
Abagize umuryango wa Murwanashyaka Innocent utuye mu murenge wa Gataraga mu karere ka Musanze, barashinja uwitwa Nsakanyarenze Jean Christophe kumutera ibyuma amuhora kuba yaramutukiye umugore, gusa ngo akaba yarabuze gikurikiranwa kuko ari ‘umukire’. Mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki ya 14 Kanama ni bwo Murwanashyaka w’imyaka 25 y’amavuko yategewe mu nzira, aterwa ibyuma birimo icyo […]
Rusizi: Bombori bombori mu makoperative y’umuceri: Bamwe mu bayobozi batawe muri yombi,abandi baracika,abasigaye bareguzwa

Mu kibaya cya Bugarama mu karere ka Rusizi haravugwa itabwa muri yombi ry’abagabo 2 n’umugore 1 bashinjwa kunyereza umutungo wa koperative y’abahinzi b’umuceri muri ki kibaya yitwa koperative ejo heza muhinzi w’umuceri ( KEHMU),aho bashinjwa kunyereza amafaranga 11.786.830, abandi 3 barahigwa bukware kimwe n’umucungamutungo w’ihuriro ry’aya makoperative , abagize inama nyobozi y’iri huriro n’abagize iya […]
Abashyigikiye IS bavuze ku Rwanda kubera ibitero RDF ikomeje kuyigabaho
Abashyigikiye umutwe wiyita uwa Leta ya Kiyisilamu (Islamic State), bibasiye u Rwanda nyuma y’ibikorwa byo guhashya uriya mutwe ingabo zarwo zimazemo ukwezi kurenga mu majyaruguru ya Mozambique. Ni ibikubiye mu butumwa bashyize kuri interineti mu gisa n’igikorwa gihurijwe hamwe cyo guha ingufu ibyo Islamic State iherutse kuvuga yamagana u Rwanda. Uyu mutwe uherutse gutunga agatoki […]
Abayobozi hafi 500 bahaniwe kwica amabwiriza yo kwirinda COVID-19, abenshi barirukanwa
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianey, yatangaje ko abayobozi 497 biganjemo abakuru b’imidugudu ari bo bamaze guhanirwa kurenga ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19, ndetse bamwe muri bo bakaba barirukanwe ku nshingano zabo. Minisitiri Gatabazi yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu, asobanura byimbitse amabwiriza mashya yashyizweho na Guverinoma mu gukumira kiriya cyorezo. Ni amabwiriza yavuze ko […]
Gen Muhizi yavuze ibanga ryafashije RDF gutsinsura ibyihebe byari byarigaruriye MocĂmboa da Praia
Brig Gen Muhizi Pascal uyoboye ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Mozambique, yavuze ko ikinyabupfura no kwihanganira ibihe bigoye byamye biranga ingabo za RDF ari byo byazifashije gutsinsura ibyihebe, mbere yo kwigarurira MocĂmboa da Praia. Ku Cyumweru tariki ya 08 Kanama ni bwo Ingabo z’u Rwanda zigaruriye agace ka MocĂmboa da […]
Perezida Kagame yakiriye Faustin-Archange Touadéra muri Village Urugwiro (Amafoto)

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, kuri uyu wa Kane yakiriye muri Village Urugwiro Faustin-Archange TouadĂ©ra wa Repubulika ya Centrafrique watangiye uruzinduko rw’akazi mu Rwanda. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane ni bwo Perezida TouadĂ©ra n’itsinda ry’intumwa yari ayoboye bageze mu Rwanda, aho batangiriye uruzinduko rw’iminsi ine. Bakigera ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali bakiriwe […]
Perezida Kagame yakiriye Samia Suluhu muri Village Urugwiro (Amafoto)

Perezida wa Repububulika, Paul Kagame, kuri uyu wa Mbere, yakiriye ku biro bye Samia Suluhu Hassan wa Tanzania watangiye uruzinduko rw’iminsi ibiri hano mu Rwanda. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere ni bwo Perezida Samia yageze i Kigali, yakirwa na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta. Umukuru w’Igihugu cya Tanzania n’intumwa yari […]
Rusizi/Butare: Baribaza niba Perezida Kagame azi ko barwara ntibivuze, ababyeyi bakabyarira mu mayira bajya ku kigo nderabuzima

Abaturage b’utugari twa Nyamihanda na Rwambogo mu murenge wa Butare mu karere ka Rusizi bavuga ko bari mu mibereho mibi cyane iri hanyuma y’ahandi hose mu gihugu kubera gusigazwa inyuma y’iterambere igihe kirekire,kugeza n’aho urwaye abura aho yivuriza bamwe bakicwa n’indwara, abenshi mu bagore bari ku nda bakabyarira mu mayira bajya ku kigo nderabuzima kiri […]
Nyuma y’u Burundi, Perezida Samia Suluhu agiye gusura u Rwanda
Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, ategerejwe i Kigali hano mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi ibiri azahagirira mu ntangiriro z’ukwezi gutaha. Perezida Samia azasura u Rwanda guhera ku itariki ya 02 Kanama, nk’uko Ambasaderi wa Tanzania mu Rwanda ucyuye igihe, Ernest Mangu, yabihamirije ikinyamakuru Taarifa. Amb. Mangu Yavuze ko itsinda rya Tanzania ryamaze kugera mu […]
Mozambique: Ingabo za RDF zishe ibindi byihebe 26, zifata mpiri bibiri
Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique aho ziri gufasha iza kiriya gihugu guhashya imitwe y’iterabwoba, ku wa Gatanu w’icyumweru gishize zishe ibyihebe 26 byo mu mutwe wa Islamic State. Ni mu bitero byo guhashya uriya mutwe ingabo za RDF zagabye mu mudugudu wa Mandela mu gace ka Muidumbe, ho mu ntara ya Cabo Delgado mu […]
Nyabihu: Umuturage arashinja ubuyobozi kumupyinagaza, bwo bukavuga ko yigize intakoreka

Umuturage witwa Twagirimana Bonaventure wo mu Kagari ka Gasura mu Murenge wa Jomba w’Akarere ka Nyabihu, arashinja umuyobozi w’akagari kumuhohotera ubugira kenshi ashyigikiwe n’uw’umurenge yitwaje ibibazo bwite afitanye na bwo. Uyu muturage avuga ko bigitangira yacuruzaga akabari na butike muri kariya gace, ariko mbere y’uko icyorezo cya COVID-19 kigera mu Rwanda ku wa 14 Werurwe […]
Ishyamba si ryeru hagati y’Umugaba Mukuru w’Ingabo za SNA na Gen Ndegeya uturuka mu Burundi
Muri Somalia haravugwa ubwumvikane buke bwadutse hagati y’ingabo za kiriya gihugu (SNA) n’iziri mu butumwa bwa Loni bwo kuhagarura amahoro (AMISOM), ku buryo hari impungenge z’uko bushobora gusubiza inyuma ibyari bimaze kugerwaho mu guhashya umutwe w’iterabwoba wa Al Shabaab. Ukutajya imbizi kuravugwa hagati y’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Somalia, Gen Odowaa Yusuf Rageh na Lt Gen […]
Col Ntabana yasobanuye iby’inka yibwe ikaza gufatirwa mu gikuyu cye
Col Ntabana James yasobanuye ko inka bivugwa ko yibwe Niyonsaba Vestine wo mu murenge wa Rugerero mu karere ka Rubavu yigeze gufatirwa mu gikuyu cye, gusa ikibazo cyayo akaba yaramaze kugikemura ku buryo ntaho agihuriye na cyo. Muri 2015 nk’uko Niyonsaba abivuga ni bwo yibwe inka yari yarahawe muri gahunda ya Girinka, nyuma iza gufatirwa […]
Rwanda: Barasaba Leta guca umuco wo gukuna, ngo bihonyora uburenganzira bw’abagore
Impirimbanyi z’uburenganzira bwa muntu zasabye leta y’u Rwanda guca umuco wo gukuna (cyangwa guca imyeyo), ngo kuko bihonyora uburenganzira bw’igitsina gore. Umugenzo wo gukuna ushinze imizi mu muco nyarwanda wa kera, gusa si mu Rwanda gusa uyu mugenzo ukorwa kuko unamenyerewe mu bihugu bitandukanye bya Afurika nk’u Burundi, Zambia, Uganda, Malawi, Zimbabwe n’ahandi. Abayoboka uyu […]
Ndayishimiye yashinje u Rwanda uruhare mu ishingwa ry’imitwe irwanya u Burundi
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yongeye gutunga u Rwanda agatoki arushinja kugira uruhare mu ishingwa ry’imitwe yitwaje intwaro irwanya ubutegetsi bw’igihugu cye ikorera mu mashyamba ya Congo Kinshasa. Ni mu kiganiro Umukuru w’Igihugu cy’u Burundi aheruka kugirana n’ibitangazamakuru bya RFI na France 24, nyuma y’uruzinduko rw’iminsi itatu aheruka kugirira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. […]
Tuzakorana n’u Burundi ibyo twakoranye n’u Rwanda na Uganda_Tshisekedi
Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FĂ©lix Antoine Tshisekedi, yatangaje ko ateganya gukorana n’u Burundi ibisa n’ibyo yakoranye n’ibihugu by’u Rwanda na Uganda mu minsi yashize. Tshisekedi yabitangaje ku wa Kabiri tariki ya 13 Nyakanga, ubwo yahuriraga na mugenzi we w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye i Kinshasa, aho ari kugirira uruzinduko rw’iminsi itatu asoza kuri […]
RDF yasubije abibaza uzishyura ikiguzi cy’ibyo ingabo zoherejwe muri Mozambique zizakenera
Umuvigizi wa RDF, Col Ronald Rwivanga, yamaze impungenge abibaza ugomba kwishyura ikiguzi cy’ibyo ingabo zoherejwe muri Mozambique zizakenera, ashimangira ko ari ngombwa ko ikibazo cy’iterabwoba kiri muri Mozambique gifatiranwa hakiri kare kuko ikiguzi cy’umutekano mucye ari cyo kinini kurusha icy’intambara yo kuwuhosha. Kuva ku wa Gatanu w’icyumweru gishize kugeza ku Cyumweru u Rwanda rwohereje muri […]
IrenĂ©e Murindahabi yiyunze n’umubyeyi wa Vestine & Dorcas
Umunyamakuru IrenĂ©e Murindahabi, yamaze kwiyunga na Uzamukunda Elisabeth, umubyeyi w’abahanzi Vestine na Dorcas ndetse impande zombi birangira zisubiranye. Ku wa Gatatu w’iki cyumweru ni bwo Murindahabi yari yasohoye itangazo rivuga ko yasezereye abahanzi Vestine na Dorcas yafashirizaga mu nzu ifasha abahanzi ye yitwa M. Irene Entertainment[MIE]. Ati: “Nyuma yo gusesengura imikoranire ya MIE na Vestine […]
Rurageretse hagati y’ababyeyi ba Vestine na Dorcas, na Irene Murindahabi
Umwuka ntabwo ari mwiza hagati y’ababyeyi ba Ishimwe Vestine na Kamikazi Dorcas, abakobwa b’abavandimwe bahanze indirimbo eshatu: Nahawe Ijambo, Papa na Adonai, hamwe na MIE (M. Irene Entertainment) iyobowe na Irene Murindahabi wakoranaga nabo. Iby’uyu mwuka umaze igihe ututumbye bigiye hanze nyuma y’aho Irene Murindahabi asohoye itangazo rivuga ko yahagaritse imikoranire n’aba bakobwa. Murindahabi muri […]
Gen Vincent Nyakarundi ari i Bujumbura mu Burundi
Brig Gen Vincent Nyakarundi ukuriye iperereza mu gisirikare cy’u Rwanda (RDF), ari i Bujumbura mu gihugu cy’u Burundi aho yitabiriye inama y’abakuriye ubutasi bwa gisirikare mu karere k’ibiyaga bigari. Gen Nyakarundi yahuriye i Bujumbura n’abakuriye ubutasi bwa gisirikare mu bihugu bya Uganda, Tanzania, u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Insanganyamatsiko y’iyi nama igira […]
Burundi: Bucura bwa Perezida Ndayishimiye mu bacyesheje ibirori by’ubwigenge (Amafoto)

Bucura bwa Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, ari mu bacyesheje ibirori by’umunsi mukuru w’ubwigenge bwa kiriya gihugu byabaye tariki ya 01 Nyakanga. U Burundi bwizihizaga isabukuru y’imyaka 59 bumaze buhawe ubwigenge n’u Bubiligi. Akarasisi k’ibyiciro bitandukanye by’abantu, imyiyereko y’abakomando, imbyino n’indirimbo; biri mu byakesheje biriya birori. Mu matsinda y’urubyiruko yiyerekanye imbere y’abarimo Minisitiri w’Intebe w’u […]
Burundi: Imyiyereko y’abakomando ba FNDB mu byaranze ibirori by’ubwigenge (Amafoto)

Imyiyereko y’abakomando bo mu gisirikare cy’u Burundi (FNDB), iri mu byaranze ibirori by’Umunsi w’ubwigenge abatuye kiriya gihugu bizihije kuri uyu wa Kane. Byari ku nshuro ya 59 u Burundi bwizihiza umunsi w’ubwigenge, nyuma yo kwigobotora ingoyi y’abakoloni b’Ababiligi. Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Edouard Ngirente, ari mu banyacyubahiro bifatanyije n’Abarundi mu buriri byo kwizihiza uriya […]
Umusirikare wa RDF ari kumwe n’uwa FARDC batashye imitima ya benshi (Amafoto)

Ifoto yerekana umusirikare w’u Rwanda afatanyije gucunga umutekano n’uwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatashye imitima ya benshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga. Ni ifoto yafashwe n’umunyamakuru wa Kigali Today ku wa Gatanu tariki ya 24 Kamena, ikaba yarafatiwe i Gisenyi mu karere ka Rubavu. Kuri iyi foto yakunzwe n’abatari bake umusirikare w’u Rwanda wo mu […]
Uruvunganzoka rw’abantu i Nyabugogo mbere gato ya Guma mu karere (Amafoto)

Mu gihe habura amasaha make ngo hashyirwe mu bikorwa by’inama idasanzwe y’Abaminisitiri yateranye ku wa Mbere tariki ya 21 Kamena, muri gare ya Nyabugogo abantu bari uruvunganzoka kuri uyu wa Kabiri bashaka uko basubira iwabo mu ntara. Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateranye ejo ku wa Kabiri, nyuma y’ubwiyongere bukabije bw’icyorezo cya COVID-19 mu gihugu. Imibare ya […]
Umumotari wari utwaye nyina w’uruhinja rwagaragaye runagana kuri moto yatawe muri yombi
Polisi y’Igihugu ikorera mu karere ka Huye ho mu ntara y’Amajyepfo, yataye muri yombi umumotari wagaragaye atwaye umubyeyi w’uruhinja rwagaragaye runagana kuri moto, mu gihe uyu mugore na we agishakishwa. Ifoto y’uruhinja rwagaragaye runagana kuri moto yatangiye gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga ku wa Kane w’iki cyumweru, izamura imbamutima z’abazikoresha. Ni ifoto BWIZA yamenye ko yafatiwe […]
Menya Abasirikare b’u Rwanda bafite ipeti rya General (Full)

Iteka rya Perezida NÂş 044/01 ryo ku wa 14 Gashyantare 2020 rishyiraho sitati yihariye y’Ingabo z’u Rwanda, rishyira ipeti rya General (Full) mu kiciro cy’amapeti y’Abofisiye Jenerali (General Officers), rikaruta ayandi yose aba mu ngabo z’u Rwanda. Iri peti riruta ayandi mu ngabo z’u Rwanda, riri hejuru y’irya Lieutenant General, Major General na Brigadier General. […]
Nyamagabe: Umwana yamaze iminsi ibiri aziritse, ahondagurwa n’ababyeyi (Amafoto)

Umugabo witwa Hakizimana CĂ©lestin na Mukarukundo Marie Rose batuye mu Mudugudu wa Gahira, Akagari ka Mukungu, Umurenge wa Kitabi mu Karere ka Nyamagabe bamaze iminsi ibiri baziritse amaboko umwana wabo w’imyaka 11 y’amavuko, bamuhondagura. Amakuru yageze kuri BWIZA avuga ko Hakizimana yafashe uyu mwana w’umuhungu wigaga mu mwaka wa kabiri w’amashuri abanza, amuzirikira amaboko inyuma […]
Menya abasirikare ba RDF bafite ipeti rya Lieutenant General (Amafoto)

Ku wa Gatanu tariki ya 04 Kamena 2021, Perezida wa Repubulika akanaba Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), yazamuye mu ntera Mubarakh Muganga wari Maj Gen amugira Lt Gen. Gen Muganga uretse kuba yarazamuwe mu ntera, yanahinduriwe imirimo avanwa ku nshingano zo kuba Umuyobozi w’Ingabo mu mujyi wa Kigali no mu ntara y’Iburasirazuba, agirwa Umugaba […]
Col Nshimiyimana wa FDLR ngo yafatiwe mu Kiliziya
Mu gihe bimenyerewe ko inyeshyamba zo mu mitwe irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda zifatirwa cyangwa zikicirwa mu bikorwa bifite aho bihuriye n’igisirikare, Col Augustin Nshimiyimana uheruka gutabwa muri yombi we yafatiwe mu Kiliziya. Mu mpera z’icyumweru gishize ni bwo Col Nshimiyimana, alias Johari Bora ManassĂ© wari umwe mu bayobozi bakuru b’umutwe wa FDLR ugizwe ahanini n’abasize […]
Abarenga 650 mu 1,146 bakekwaho uruhare muri jenoside bari mu mahanga bihishe mu bihugu 2 duhana imbibi
Nyuma y’imyaka 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda irangiye, mu bantu 1,146 bakekwaho kuba baragize uruhare muri jenoside bavuzwe mu mahanga, 23 ni bo baburanishijwe, naho 23 boherezwa mu gihugu. Kubera uko kubakurikirana kwatinze, ubushinjacyaha bw’u Rwanda burahamagarira amahanga kongera ingufu mu gukurikirana abo bakekwaho icyaha imbere y’uko abatangabuhamya, abahohotewe, ndetse n’abo bakekwaho kuba abajenosideri […]
Lt Gen Mohamed Farid ari mu Rwanda (Amafoto)

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Misiri, Lt Gen Mohamed Farid, ari hano mu Rwanda aho yagiriye uruzinduko rw’iminsi itatu. Ku wa Kane tariki ya 27 Gicurasi ni bwo Gen Farid n’itsinda ry’intumwa yari ayoboye bageze i Kigali, mbere yo kugirana ibiganiro n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura. Ni ibiganiro byabereye ku Kimihurura ku […]
Ishimwe rya J. Cole ku Rwanda no kuri Patriots BBC yamuhaye amahirwe yo gukina BAL
Umuraperi Jermaine Cole uzwi mu muziki wa Amerika nka J. Cole, yashimiye ikipe ya Patriots BBC yamuhaye amahirwe yo gukina irushanwa rya BAL ndetse n’u Rwanda rwamwakiriye nk’umunyacyubahiro. Ni mu butumwa uyu munyamerika yanyujije ku rubuga rwe rwa Instagram. J. Cole washyuhije cyane mu imikino ya BAL, yakiniye ikipe ya Patriots BBC imikino y’amatsinda ayifasha […]
Perezida Kagame yakiriye icyamamare J. Cole mu biro bye
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, kuri uyu wa Mbere yakiriye mu biro bye umuraperi Jermaine Cole wamamaye mu muziki nka J. Cole. Ibiro by’Umukuru byemeje ko Perezida Kagame na J. Cole, gusa ntibyasobanura ibyo bombi baganiriyeho. Umuraperi J. Cole amaze igihe ari hano mu Rwanda, aho yitabiriye irushanwa rya Basketball Africa League yari amaze igihe […]
Nyamasheke: Umugeni ‘mu gatimba’ yatunguranye atega imodoka irimo abagenzi basanzwe

Saa mbili n’iminota 15 z’igitondo zo kuri uyu wa 21 Gicurasi 2021, abagenzi bari muri bisi ntoya ya ‘coaster’ itwara abagenzi yari ivuye Kamembe mu Karere ka Rusizi yerekeza i Kigali batunguwe no kugera ahitwa ku Rwesero mu Murenge wa Kagano mu Karere ka Nyamasheke, imodoka ihagarikwa n’abantu 8 barimo umugeni wari wambaye agatimba n’abamuherekeje […]
Tugufata nk’umubyeyi w’igihugu cyacu_Ndayishimiye abwira Museveni
Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi aheruka kubwira Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda ko Abarundi bamufata nk’umubyeyi wabo, kubera uko yabitangiye kugira ngo bongere kugera ku mahoro n’ubwiyunge. Perezida Ndayishimiye yabigarutseho ubwo yari yakiriwe na Museveni mu biro bye i Entebbe, mu ruzinduko rw’iminsi ibiri aheruka kugurira muri Uganda. Umukuru w’igihugu cy’u Burundi yavuze ko kuri […]