Imyaka 26 irashize, Barahira Tito na Ngenzi Octavien, bigeze gusimburanwa ku buyobozi bwa Komini Kabarondo mu Burasirazuba, bagabye ku batutsi ibitero byo kubarimbura. Hashize hafi imyaka 2 Urukiko rwa Rubanda rw’i Paris rwemeje burundu uruhare rwabo runabahanisha igifungo cya burundu. Ku bahohotewe, urugendo rugana ku butabera rwaranzwe n’ukuri guke, ndetse n’ibinyoma ku bakabarengeye. Kuva i Kabarondo kugera i Paris, mu Bufaransa !
Isura ya Kabarondo yasigaye i Paris, na n’uyu munsi, (…)
Home > Keywords > Most Important Keywords > In Business Today
In Business Today
Articles
-
Ngenzi na Barahira: Abahohotewe batezwe imitego y’ikinyoma
5 April 2020, by Sehene Ruvugiro Emmanuel -
Tariki nk’iyi ya 19 Kamena 1821 ntiyarihiye Ubugereki kuko bwatsinzwe urugamba n’Ubwami bwa Ottoman
19 June 2020, by Jean Claude NSHIMIYIMANAKu munsi nk’uyu, ingabo ziyobowe n’umwami w’Ubwami bwa Ottoman witwaga Sultan Muhmud II zari zihanganye n’iz’Ubugereki mu rugamba rwiswe urwa Dragasani aho Ubugereki bwashakaga ubwigenge.
Ubusanzwe Ubwami bwa Ottoman, bwari bugizwe n’ibihugu bigera kuri 13 n’Ubugereki burimo, gusa mu 1821 Abagereki bashaka kuba igihugu kigenga kitagendera ku mategeko y’Ubwami bwa Ottoman ari na byo byateje iyi ntamabara ku itariki ya 19 Kamena.
Muri uru rugamba ingabo z’Ubugereki bisa nk’aho zari (…) -
Super manager avuze igifaransa turumirwa, Jovin we ati igifaransa kirakomeye! #isanzure
22 March 2021, by Mecky Merchiore Kayiranga -
Abahoze biga muri Kaminuza ya Kibungo mu gihirahiro nyuma y’ifungwa ryayo
31 July 2020, by BABOU BenjaminAbahoze ari abanyeshuri muri Kaminuza ya Kibungo, UNIK (yahoze yitwa UNATEK), bavuga ko bari mu gihirahiro nyuma y’uko iyi Kaminuza ifunzwe, bagasaba inzego bireba kubafasha gukemura ibibazo bafite bijyanye n’ahazaza habo.
Ku itariki ya 30 Kamena 2020 ni bwo Minisiteri y’Uburezi yasohoye itangazo rivuga ko yafunze Kaminuza ya Kibungo, ishingiye ku bugenzuzi bwakozwe n’Inama Nkuru y’Amashuri makuru na za Kaminuza (HEC), n’izindi nama zakurikiyeho zahuje ubuyobozi bwa UNIK na Mineduc (…) -
Nsengimana wa Umubavu TV yabwiye urukiko ko umuyobozi wa Gereza ya Nyarugenge amufungiye ahantu ha wenyine
6 April 2022, by Nkundineza Jean PaulKuri uyu wagatatu, tariki ya 6 Mata 2022 urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge, rwasubukuye urubanza ruregwamo umunyamakuru Nsengimana Theoneste, umuyobozi w’ikinyamakuru Umubavu, maze abwira urukiko ko umuyobozi wa gereza ya Nyarugenge amufungiye ahantu hawenyine ndetse asaba ko rwamurekura akajya kwita k’umugore we kuko akuriwe.
Nsengimana Theoneste afunganywe n’abandi bantu barindwi babayoboke b’ishyaka ritaremerwa mu Rwanda rya Victoire Ingabire “Darfa Umurinzi’’. Aba bose batawe muri (…) -
Rubavu: Abaturanyi b’umukecuru utabaza Perezida Kagame ngo umutungo we utagurishwa n’utari nyirawo, baramusabira kurenganurwa
4 January 2022, by BWIZABamwe mu baturage baturanye n’abana b’uwitwa Kanyabutembo Virginie wo mu Kagari ka Mbugangari, Umurenge wa Gisenyi, ho mu Karere ka Rubavu baramagana igisa nko kwiba umutungo we ugizwe n’ikibanza n’inzu zirimo nyuma y’aho urukiko rwemeje ko uwari umugabo we afite uruhare ku mutungo. Ibintu bitakiriwe na bo kuko bose bemeza ko uyu mugabo usibye no kugira uruhare atazi n’uko inzu zubatswe kuko yataye umugore we mbere y’uko atahuka ava muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo, RDC.
Ikibazo (…) -
Icyo RDC ivuga ku ndege yayo y’intambara yarashwe na RDF
25 January 2023, by BABOU BenjaminGuverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yashinje u Rwanda kugaba igitero ku ndege yayo y’intambara nkana, nyuma y’uko ivogereye ikirere cy’u Rwanda ikaraswa.
Kuri uyu wa Kabiri ni bwo indege yo mu bwoko bwa Sukhoi-25 y’Igisirikare cya Congo Kinshasa yavogereye ikirere cy’u mu karere ka Rubavu, ihita iraswa n’Ingabo z’u Rwanda.
Guverinoma y’u Rwanda mu itangazo yasohoye yemeje ko iriya ndege ikimara kuvogera ikirere cy’u ku nshuro ya gatatu hahise hafatwa ingamba (…) -
RNC ya Kayumba Nyamwasa irasaba Perezida Ndayishimiye kuyihuza n’u Rwanda
27 March 2022, by TUYIZERE JDIhuriro rya RNC (Rwanda National Congress) ryashinzwe na Kayumba Nyamwasa uri mu buhungiro, ryandikiye Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye rimusaba kuyobora ibiganiro biciye mu nzira y’amahoro ryifuza kugirana na Leta y’u Rwanda risanzwe ritavuga rumwe na yo.
Mu ibarurwa yashyizweho umukono n’Umunyamabanga Mukuru wa RNC, Gervais Condo tariki ya 22 Werurwe 2022, iri huriro rirashimira Perezida Ndayishimiye kuba kuva yajya ku butegetsi yarashoboye kunga Abarundi bari baracitsemo (…) -
Down Town: Akura amafaranga y’ishuri mu gucuruza umunzani upima ibiro
29 November 2019, by Fred RugiraUmukobwa witwa Uwase Chance avuga ko umunzani upima biro n’uburebure umufasha kwishyura amafaranga y’ishuri ndetse no gushaka ibindi byangombwa nkenerwa.
Bwiza.com mu mwanya wahariwe Business Today, yamusanze mu Murenge wa Nyarugenge, mu Mujyi wa Kigali ahitwa Down Town (muri gare).
Uwase avuga ko iyi mashini yayiguriwe na Se umubyara kandi ko imwinjiriza amafaranga amufasha cyane.
Ati “ Iyi mashini inyinjiriza nibura ibihumbi bitatu ku munsi. Ayo mafaranga aramfasha nko kwishyura (…) -
Ibibanza 5 byiza biherereye i Rusororo bifite ibyangombwa byo kubaka bigurishwa make
25 December 2022, by BWIZAMu murenge wa Rusororo, akarere ka Gasabo hari ibibanza 5 byo kubaka , bifite ibyangombwa byose kuburyo uwagura wese yahita atangira kubaka. Abifuza kugura ibi bibanza mwahamagara kuri telephone igendanwa 0781448081, mukigurira bitarashira.Ikibanza 1
Iki kibanza giherereye mu murenge wa Rusororo, akagari ka Nyagahinga , hirya Riviera School, iki kibanza gifite ubuso na UPI.....9131: 457 sqm , gifite ibyangombwa byose bikwemerera guhita wubaka (Autorisation de bâtir) ntakindi bigusabye. (…)