Mu nyandiko za Bibiliya mu gitabo cy’Intangiriro umutwe wa 11 umurongo wa mbere kugeza ku murongo wa munani, havuga iby’igitekerezo cy’umunara w’ibaberi bavuga ko hari abantu bari batuye hamwe bavuga ururimi rumwe basangiye intego n’icyerekezo cyabo, nyuma ngo baje kugira igitekerezo cyo kubaka umunara muremure ugera ku bicu kugira ngo babashe kumenyekana ku Isi yose ndetse no gutuma baba ishyanga riri hamwe ridatatanye, hanyuma ngo Imana irabitegereza isanga uwo mugambi bazawugeraho koko (…)
Home > Keywords > Most Important Keywords > In Business Today
In Business Today
Articles
-
Ubumwe bw’Abanyarwanda mbere y’umwaduko w’amadini
20 April 2020, by Mvukiyehe Hesron Rubera -
Padiri Nahimana yabaye iciro ry’umugani, Maj. Sankara asaba kuburanira hamwe na Rusebagina
14 September 2020, by TUYIZERE JDIcyumweru gishize cyari icya 37 cy’uyu mwaka, cyatangiye tariki ya 7 Nzeri kirangira tariki ya 13 Nzeri 2020. Cyaranzwe n’amakuru atandukanye ariko twe turaza kwibanda ku ya politiki, umutekano, ubutabera, ububanyi n’amahanga, imikino n’imyidagaduro.
Padiri Nahimana Thomas yabaye iciro ry’imigani
Nyuma y’aho tariki ya 6 Nzeri 2020 Perezida Kagame anyomoje Padiri Nahimana Thomas wamubikaga, uyu musaderidoti yabaye iciro ry’imigani.
Perezida Kagame yageneye ubutumwa Padiri Nahimana, ati: (…) -
Perezida Kagame yanenze UN, Sena ibona Perezida mushya, M23 ihura na Uhuru Kenyatta: inkuru z’icyumweru
16 January 2023, by TUYIZERE JDIcyumweru gishize cyatangiye tariki ya 9 Mutarama 2023 cyaranzwe n’inkuru nyamukuru ziganjemo iza politiki ndetse n’umutekano.
Harimo ko:
Sena yabonye Perezida mushya
Umutwe wa sena mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda wabonye Perezida mushya, Dr Kalinda François Xavier, tariki ya 9 Mutarama 2023.
Dr Kalinda yari aheruka kwinjizwa muri sena na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, asimbuye mugenzi we wo mu ishyaka PSD wari uherutse kwegura ku mwanya w’ubusenateri.
Ku mwanya wa (…) -
VIDEO: Umukobwa wakunze Papa Charlene yatutswe n’Abagore\\ bari banyishe//yihanije abavuga ko adakijijwe
26 January 2021, by Mecky Merchiore Kayiranga -
Rwanda: Umuhinde arasaba kurenganurwa nyuma yaho umuhesha w’inkiko afatiriye ibintu bye
2 March 2022, by Denis NsengiyumvaUmuhinde Manish Kumar ukorera mu Rwanda ufite sosiyete y’ubucuruzi yitwa UNITED SPIRITS Ltd ibarizwa mu Mudugudu wa Gishushu, Akagari ka Nyarutarama, Umurenge wa Remera, Akarere ka Gasabo, Umujyi wa Kigali, aratabaza Leta avuga ko yarenganijwe mu rubanza mu rukiko rw’ubucuruzi nyuma y’aho ibicuruzwa bye bigizwe n’inzoga zo mu bwoko bwa liqueur bifatiriwe inshuro zirenze ebyiri n’abarimo RISHI ARYA n’abandi babyiyitirira agatsinda mu rubanza ariko urukiko rw’ubucuruzi rukavuguruza icyemezo (…)
-
Amafoto: Ingabo z’u Rwanda zatangiye imyitozo kabuhariwe n’iza USA
14 February 2023, by TUYIZERE JDIngabo za Leta zunze ubumwe za Amerika zikorera ku mugabane wa Afurika zatangiye gukoresha iz’u Rwanda imyitozo kabuhariwe itandukanye kuri uyu wa 13 Gashyantare 2023.
Iyi myitozo yahawe izina rya ‘Justified Accord 23’ (JA23) iri kubera mu kigo cya gisirikare cya Isiolo muri Kenya, kandi yitabiriwe n’ingabo zo mu bindi bihugu birimo Djibouti, Uganda na Kenya.
Usibye ibifite abasirikare bari kwitoza, ibiro by’igisirikare cya Uganda bisobanura ko hari n’ibindi byohereje indorerezi nka: (…) -
Umunyamategeko wirukanwe mu Rwanda avuga ko afite ikimenyetso gishya ku izanwa rya Rusesabagina
21 April 2022, by TUYIZERE JDUmubiligi wari usanzwe yunganira Paul Rusesabagina mu mategeko wirukanwe mu Rwanda, Vincent Lurquin, avuga ko afite ikimenyetso gishya cyerekeye ku buryo yageze muri iki gihugu ubwo yatabwaga muri yombi.
Mu mpera za Kanama 2020 ni bwo urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko rwataye muri yombi Rusesabagina, ubwo yageraga ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali avuye i Dubai.
Busingye Johnson wari Minisiteri w’ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, yasobanuye ko (…) -
Abagenzuzi b’Imari ya Leta mu bitaro barasaba Perezida Kagame kubarenganura
29 May 2020, by Theoneste ItangishatseAbagenzuzi bwite b’Imari n’umutungo wa Leta mu bitaro by’Uturere, Intara n’Ibitaro Bikuru, baravuga ko itegeko ribemerera guhabwa agahimbazamusyi ariko bakababazwa n’uko bakimwa, bityo bagasaba Umukuru w’Igihugu kubarenganura nyuma y’aho inzego zitandukanye zikomeje kubaheza mu gihirahiro.
Bavuga ko aka gahimbazamusyi (top up) bakimwa kandi itegeko rivuga ko bagomba kugahabwa katarenze 30% by’umushahara wa buri muntu. Ibi ni byo byatumye basaba kurenganura dore ko banandikiye Minisitiri (…) -
Leta ya Uganda yemeje ko hongeye kuboneka Ebola
20 September 2022, by TUYIZERE JDMinisiteri y’ubuzima ya Uganda kuri uyu wa 20 Nzeri 2022 yatangaje ko muri iki gihugu hongeye kuboneka umurwayi w’icyorezo cya Ebola.
Iyi Minisiteri yasobanuye ko uyu murwayi yabonetse mu karere ka Mubende, ndetse ngo yamaze gupfa. Iti: “Uganda iremeza icyorezo cya Ebola mu karere ka Mubende. Umurwayi wabonetse ni umugabo w’imyaka 24 y’amavuko. Yagaragaje ibimenyetso, nyuma aza gupfa.”
Nyuma y’isuzuma ryagaragaje ko uyu mugabo yishwe na Ebola, iyi Minisiteri isobobanura ko muri Mubende (…) -
Nyamasheke: Umwarimu wakekwagaho kurarana umunyeshuri w’umukobwa icyumweru cyose yagizwe umwere
16 October 2022, by Bahuwiyongera SylvestreDushimimana Jean Paul w’imyaka 34, wigishaga mu rwunge rw’amashuri rwa Gihinga mu murenge wa Ruharambuga mu karere ka Nyamasheke, wari ukurikiranyweho kurarana icyumweru cyose umunyeshuri we w’umukobwa w’imyaka 16, yagizwe umwere n’urukiko rw’ibanze rwa Kamembe nyuma y’aho ibizamini bya muganga bigaragaje ko batigeze bakorana imibonano mpuzabitsina.
Ku wa 11 Kanama 2022 ni bwo hasakaye inkuru y’itabwa muri yombi rya Dushimimana usanzwe ari ingaragu, polisi imusanganye mu buriri bwe umwana (…)