Habaye inama ya EAC yiga ku bufatanye mu bya gisirikare

Kuri uyu wa 3 Kanama 2021, i Nairobi muri Kenya habereye inama y’umuryango w’akarere ka Afurika y’iburasirazuba (EAC) yiga ku bufatanye rw’ibihugu biwugize mu bya gisirikare. Iyi nama yari iyobowe n’Umunyakenya, Brigadier Gen. Bernard Korir yitabiriwe n’abahagarariye ibindi bihugu birimo: u Rwanda, u Burundi, Uganda, hamwe n’uwari uhagarariye Umunyamabanga Mukuru wa EAC. Ingingo nkuru zigiwemo […]
Nyamagabe: Akarere katesheje agaciro Guma mu Rugo yashyizweho na Gitifu

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe kuri uyu wa 3 Kanama 2021 bwatesheje agaciro amabwiriza yo kwirinda Covid-19 Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gatare yashyiriyeho abaturage ayoboye. Amabwiriza uyu Gitifu witwa Ndagijimana Gustave yayashyizeho kuri uyu wa 3 Kanama 2021. Arimo irishyira Akagari ka Gatare muri Guma mu Rugo guhera tariki ya 4 kugeza ku ya 14 Kanama […]
Perezida Ndayishimiye yavuze ko azajya yakira ruswa, ayubakishe amashuri
Ubwo yari mu masengesho yateguwe n’ishyaka CNDD-FDD ku cyicaro cyayo mu Ntara ya Bujumbura tariki ya 29 Nyakanga 2021, Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye yavuze ko azajya yakira ruswa yicecekere, ayifashishe yubaka ibikorwaremezo by’igihugu birimo amashuri. Icyo gihe yagize ati: “Umeze neza arakuzanira ruswa, nafashe icyemezo, nta ruswa nzasubiza inyuma! Bazakizana, ncyubakishe amashuri, none hari […]
Abasirikare b’u Rwanda 300 basanze bagenzi babo muri CAR

Abasirikare b’u Rwanda 300 kuri uyu wa 3 Kanama 2021 basanze bagenzi babo muri Repubulika ya Centrafurika (CAR), mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye buzwi nka MINUSCA, hashingiwe ku masezerano yo kubongerera ubushobozi. Aba basirikare bayobowe na Lt. Col. Patrick Rugomboka bakiriwe n’Umugaba Mukuru w’ingabo za MINUSCA, Lt. Gen. Daniel Sidiki Traoré n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za […]
Raporo Duclert ivuga ku ruhare rw’u Bufaransa mu Rwanda mu 1990-1994 yanenzwe
Umunyamateka w’Umufaransa, François Robinet wigisha muri kaminuza ya Versailles Saint-Quentin-en-Yvelines yanenze raporo yitiriwe undi munyamateka, Prof. Vincent Duclert igaragaza uruhare rw’abategetsi b’Abafaransa ku Rwanda mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya jenoside yakorewe Abatutsi (hagati y’umwaka w’1990 n’1994). Muri iyi raporo, Prof. Duclert n’itsinda yari ayoboye nyuma y’isesengura ry’inyandiko zerekeye umubano w’abari abayobozi bakuru b’u Bufaransa […]
Perezida Ndayishimiye avuga ko nta mihirimbiri iruta abayobozi biba igihugu

Perezida wa Repubulika y’u Burundi, Evariste Ndayishimiye tariki ya 18 Nyakanga 2021 yaragagaje uburakari bwinshi ubwo yari yasuye Komini Giheta mu Ntara ya Gitega, agasanga abaturage bo mu gace ka Kiriba nta mazi bafite kandi yari azi ko bayafite, yita abari babifite mu nshingano imihirimbiri. Yagize ati: “Kugeza ubu muri Komini bizwi ko amazi yatanzwe […]
RDF yaba yivuganye izindi nyeshyamba 70 muri Mozambique
Bivugwa ko ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro mu ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique zaba zivuganye abandi barwanyi 70 b’umutwe w’iterabwoba wegamiye kuri Isilamu. Igitangazamakuru Upstream gifite umwihariko wo gutangaza amakuru ajyanye n’ubucukuzi bw’ibikomoka kuri peteroli na gazi kuri uyu wa 2 Kanama 2021 cyavuze ko ingabo z’u Rwanda ziciye aba barwanyi mu […]
Mu Buhinde: Abanyafurika mu myigaragambyo nyuma y’aho mugenzi wabo apfiriye muri kasho
Abanyafurika baba mu Buhinde kuri uyu wa Mbere bakoze imyigaragambyo bitewe n’uko umunyeshuri ukomoka muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) yapfiriye muri kasho ya Polisi. Uyu munyeshuri witwa Joel Shindani Malu yatawe muri yombi na Polisi y’u Buhinde mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki ya 1 Kanama 2021, akurikiranweho kunywa ibiyobyabwenge. Kuri uyu wa […]
Kenya: Visi Perezida n’abamuherekeje bangiwe kujya muri Uganda
Visi Perezida wa Kenya, William Ruto kuri uyu wa 2 Kanama 2021 yangiwe kujya kugirira uruzinduko muri Uganda, aho byari byitezwe ko ahura na Perezida Yoweri Museveni. Igitangazamakuru The Standard kivuga ko mu masaha y’umugoroba ari bwo indege ya Ruto yari igiye guhaguruka ku kibuga cy’indege cya Wilson. Ubwo yari kumwe n’itsinda ry’abamuherekeje barindwi, barimo: […]
Ese koko u Rwanda rutoherereje u Burundi abagerageje ‘Coup’ kuri Nkurunziza, umubano ntiwazahuka?
Ni kenshi Leta y’u Burundi yagiye igaragaza ko intandaro ikomeye y’umwuka mubi uri mu mubano wayo n’iy’u Rwanda umaze imyaka hafi itandatu ari uko iki gihugu gicumbikiye abagerageje guhirika ubutegetsi bw’uwahoze ari Perezida, Pierre Nkurunziza. Mu gihe u Burundi bwashinjaga u Rwanda gucumbikira aba bantu barimo: abahoze ari abasirikare, abapolisi, abanyapolitiki, impirimbanyi z’uburenganzira bw’ikiremwamuntu n’abanyamakuru; […]
Botswana nayo yateye utwatsi icyemezo cya AU cyo kugira Israel indorerezi yayo
Guverinoma ya Botswana nayo yateye utwatsi icyemezo cy’Umuyobozi Mukuru wa komisiyo y’umuryango wa Afurika yunze ubumwe, AU, yafashe cyo kugira Leta ya Israel indorerezi yawo. Itangazo ryashyizwe hanze na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ya Botswana kuri uyu wa 1 Kanama 2021 rivuga ko ari ikibazo gikomeye kuba Perezida wa komisiyo ya AU yarafashe iki cyemezo […]
Trump wayoboraga Musanze FC n’abagize Komite ye beguye, ngo amafaranga ikipe yagenewe ni make
Tuyishimire Placide (Trump) wayoboraga Musanze FC hamwe na komite ye bamenyesheje ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze ko beguye ku nshingano bitewe n’amafaranga make bwageneye ikipe mu mwaka w’imikino. Mu ibaruwa iyi komite yashyizeho umukono kuri uyu wa 1 Kanama 2021, isobanura ko amafaranga Musanze FC yagenewe mu ngengo y’imari y’2021/2022 “atarangiza irushanwa ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, […]
Intego yacu ni ugutwara ibikombe byose mu Rwanda no mu mikino mpuzamahanga_Gen. Muganga uyoboye APR FC
Umuyobozi Mukuru wa APR FC, Lt. Gen. Mubarakh Muganga yatangaje ko intego iyi kipe ifite ari ugutwara ibikombe byose mu Rwanda n’iby’amarushanwa mpuzamahanga ategurwa n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika, CAF. Gen. Muganga yabitangarije mu nama yayoboye, yahuje ubuyobozi bwa APR FC n’abakozi bayo kuri uyu wa 2 Kanama 2021, yibandaga ku ntego n’icyerekezo by’iyi kipe. […]
Imyaka 6 irashize Gen. Nshimirimana yishwe, atewe roketi

Imyaka 6 irashize, Lt. Gen. Adolphe Nshimirimana wari ufite ijambo rikomeye mu nzego z’umutekano na politiki y’u Burundi, yishwe atewe roketi ubwo yari avuye iwe mu rugo. Gen. Nshimirimana yishwe mu gitondo cya tariki ya 2 Kanama 2015 ubwo imodoka ya Toyota Hillux yari imutwaye yari igeze imbere y’ibitaro bikuru bya kaminuza y’igihugu muri Kamenge, […]
Masisi: Umusirikare yishe arashe umwana w’imyaka 16, amuziza 250 Frw
Mu gace ka Loashi kari muri Teritwari ya Masisi, Intara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) umusirikare yahiciye umukobwa w’imyaka 16, amuziza ko atishyuye amafaranga angana n’amanyarwanda 250 yo kuri bariyeri. Byabaye tariki ya 30 Nyakanga 2021 ubwo uyu mwana witwa Utukufu Lukambo yari avuye ku ishuri rya Institut Loashi atashye […]
U Rwanda rwashyirikirije u Burundi abarwanyi ba RED-Tabara, umusirikare wa RDF akomerekera muri Mozambique; inkuru z’icyumweru
Icyumweru gishize cyatangiye tariki ya 26 Nyakanga 2021 cyaranzwe n’inkuru nyamukuru zirimo izerekeye: ubuzima, umutekano, politiki n’imyidagaduro. Zimwe muri zo ni izikurikira: U Rwanda rwashyikirije u Burundi abarwanyi ba RED-Tabara Igisirikare cy’u Rwanda tariki ya 30 Nyakanga 2021 cyashyikirije icy’u Burundi abarwanyi 19 b’umutwe wa RED-Tabara cyafatiye mu ishyamba rya Nyungwe muri Nzeri 2020. Uyu […]
Inkingo za Covid-19 Norvège yanze gukoresha, yazihaye Uganda
Guverinoma ya Norvège yahaye iya Uganda doze 286,080 z’inkingo za Astrazeneca yavuze ko itazongera gukoresha guhera muri Gicurasi 2021 bitewe n’ingaruka zagiraga ku baturage zirimo kuvura kw’amaraso. Izi nkingo zakiriwe na Minisitiri w’Ubuzima wa Uganda, Dr Jane Ruth Aceng mu gitondo cy’uyu wa 31 Nyakanga 2021, hamwe n’izindi doze 300,000 z’urukingo Sinovac zaturutse mu Bushinwa. […]
CAR: Inyeshyamba zagabye igitero ku birindiro by’ingabo za Leta, zica n’abasivili
Umuvugizi wa misiyo y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe kubungabunga amahoro n’umutekano muri Repubulika ya CentrAfrika (MINUSCA), Lt. Col. Abdoulaziz Fall yatangaje ko abarwanyi b’umutwe witwaje intwaro wa 3R bagabye igitero ku birindiro by’ingabo za Leta, bica n’abasivili 6. Byebereye mu gace ka Mann hafi y’umupaka wa Chad na Cameroon, mu rukerera rwo kuri uyu wa 31 Nyakanga […]
Ibiro bya Perezida wa Tanzania byemeje gahunda y’uruzinduko rwe mu Rwanda

Ibiro bya Perezida wa Repubulika Yunze Ubumwe ya Tanzania byemeje ko Samia Suluhu Hassan byemeje ko guhera kuri uyu wa 2 Kanama 2021 agirira uruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda. Ni amakuru yari yaratangajwe mbere na Ambasaderi wa Tanzania mu Rwanda ucyuye igihe, Ernest Mangu, tariki ya 28 Nyakanga 2021, gusa nta byinshi yavuze kuri uru […]
Koffi Olomide ntiyiyumvisha ukuntu Kabila ahembwa miliyoni zirenga 680 Frw ku kwezi
Umuhanzi w’icyamamare muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), Koffi Olomide yagaragaje ko atumva uburyo Joseph Kabila wayoboye iki gihugu ubu akaba ari umusenateri uhoreho, yemera kujya ahembwa amadolari ya Amerika ibihumbi 680 (miliyoni 684 Frw) buri kwezi. Koffi yagaragaje uburakari ubwo yari amaze kumva umugore wa Kabila, Olive Lembe, ubwo yari ayoboye inama y’umuryango […]
Bushenge-Nyamasheke: Ba nyiri butiki bose bategetswe gufunga, Gitifu ni we uha uruhushya abashaka guhaha
Abatuye mu murenge wa Bushenge w’Akarere ka Nyamasheke uherutse gushyira muri Guma mu Rugo, baribunira ko ubuyobozi bwategetse ba nyiri butiki bahahiragaho ibyo kurya bose gufunga, ukeneye guhaha akaba babanza gusaba uburenganzira Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari biciye ku murongo wa telefoni, inzira bavuga ko igoranye. Umwe mu baganirije Umuseke dukesha iyi nkuru, yavuze ko mu gihe […]
Leta y’u Burundi yabujije Kidumu kujya gutaramirayo, abyita akarengane
Guverinoma y’u Burundi yabujije umuhanzi Nimubona Jean Pierre (Kidumu Kibido) usigaye aba muri Kenya, kujya gutaramirayo mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19, we abyita akarengane. Icyemezo cyo kuburizamo igitaramo cya Kidumu cyafashwe na Minisiteri y’ubutegetsi, iterambere ry’abaturage n’umutekano, ikaba ivuga ko muri uku kwezi kwa Kanama 2021, nta kigomba kubera mu gihugu. Iyi […]
Mangwende yerekeje muri Maroc, ashimira Gen. Muganga na Kabarebe
Imanishimwe Emmanuel uzwi nka Mangwende wakinaga mu bwugarizi bwa APR FC, yerekeje muri Maroc gukinira ikipe y’ingabo yaho yitwa FAR Rabat, ashimira Lt. Gen. Mubarakh Muganga na Gen. James Kabarebe. Nk’uko urubuga rw’iyi kipe yakiniraga rubivuga, Mangwende yavuye ku kibuga cy’indege cya Kigali mu ijoro ryo kuri uyu wa 31 Nyakanga 2021 rishyira uyu wa […]
Marie Branser yandagaje abashinzwe Judo muri RDC, nyuma yo gusezererwa muri Olempike
Marie Branser, umukinnyi wa Judo wari uhagarariye Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) mu mikino ya Olempike iri kubera mu Buyapani, nyuma yo gusezererwa yandagaje abafite mu nshingano uyu mukino muri iki gihugu. Branser wasezerewe n’Umurusiyakazi Alexandra Babintseva muri 1/16 cy’umusozo w’irushanwa rya Judo kuri uyu wa 29 Nyakanga 2021, yabajijwe na radiyo mpuzamahanga y’Abafaransa, […]
MINEDUC yavuze ko abanyeshuri barangije ‘Icya Leta’ bagaca amakayi n’impuzankano bazahanwa
Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine yatangaje ko abanyeshuri barimo abagaragaye mu mashusho baca amakayi n’impuzankano y’ishuri mu rwego rwo kwishimira ko barangije ibizamini bya Leta, bazashakishwa bahanwe. Mu mashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga harimo igaragaza abanyeshuri bambaye impuzankano imwe bizihiwe, baririmba, babyinira ku makayi bigiragaho bayashwanyaguje. Hari irindi shusho rigaragaza umukobwa wicaye ashagawe na bagenzi […]
Gen. Tumwine ahanganiye Are 400 z’ubutaka n’umugore w’umupfakazi
Gen. Elly Tumwine, umusirikare w’inararibonye wabaye Minisitiri w’Umutekano wa Uganda ahanganiye n’umugore w’umupfakazi Are 400 z’ubutaka bivugwa ko yazigurishijwe by’igihe kirekire n’umugabo we, ubwo yari akiriho. Uyu mugore witwa Medius Kamaruka utuye mu mudugudu wa Mirama mu Karere ka Kazo avuga ko ubu butaka Gen. Tumwine abukoresha yarabutijwe n’umugabo we witwaga Wilson Gukyere. Karamuka yavuze […]
Perezida Macron yareze uwamugereranyije na Hitler

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron yareze Flori Michel-Ange wamamaye mu gukora ibyapa (billboards), amushinja kumugereranya n’umunyagitugu w’Umudage, Adolf Hitler wigeze guhungabanya Isi. Iki kirego Perezida Macron yagitanze kuri sitasiyo ya Polisi ya Toulon nyuma y’aho Flori ashyize ku mugaragaro icyapa kigaragaza uyu Mukuru w’Igihugu ateye neza nka Hitler. Iki cyapa dukesha Le Figaro kigaragaza Perezida […]
U Rwanda rwashyikirije u Burundi abarwanyi 19 rwafatiye ku butaka bwarwo

Leta y’u Rwanda kuri uyu wa 30 Nyakanga 2021 yashyirikije iy’u Burundi abarwanyi 19 ingabo zayo zafatiye mu ishyamba rya Nyungwe tariki ya 29 Nzeri 2020. Iki gikorwa cyebereye ku mupaka wa Gasenyi-Nemba, kiyobowe n’umuyobozi w’urwego rw’iperereza rya gisirikare mu Rwanda, Brig. Gen. Vincent Nyakarundi na mugenzi we wo mu Burundi, Col. Ernest Musaba wakiriye […]
Minisitiri Biruta yavuze ko hakenewe ubushake bwa politiki bwa Uganda kugira ngo umubano n’u Rwanda uzahuke
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’ubutwererane, Dr Vincent Biruta kuri uyu wa 29 Nyakanga 2021 yatangaje ko hakenewe ubushake bwa politiki bwa Uganda kugira ngo umubano wayo n’u Rwanda uzahuke. Dr Biruta yabitangarije mu kiganiro n’itangazamakuru cyibandaga ku miterere y’umubano w’u Rwanda n’amahanga, nk’uko tubikesha Kigali Today. Muri iki kiganiro, yagize ati: “Uko ibintu byari bimeze, nta […]
Angola izohereza abasirikare 20 muri Mozambique
Inteko Ishinga Amategeko ya Repubulika ya Angola tariki ya 27 Nyakanga 2021 yemeje ko iki gihugu kizohereza abasirikare 20 mu butumwa bw’amahoro mu ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique. Ni icyemezo cyafashwe hashingiwe ku cyifuzo Perezida wa Angola akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’ingabo, João Lourenço yagejeje ku bagize Inteko. Iri tsinda ry’abasirikare rizoherezwa muri Mozambique nk’umusanzu […]
Bruce Melodie na Ndimbati nabo babujijwe kujya gutaramira mu Burundi
Nyuma y’aho Minisitiri w’ubutegetsi, iterambere ry’abaturage n’umutekano mu Burundi, Gervais Ndirakobuca atangarije ko batazemera ko umuntu uturutse mu Rwanda ajya gutaramira mu gihugu cye, ibitaramo bya Bruce Melodie n’icy’umunyarwenya Ndimbati byaburijwemo. Minisitiri Ndirakobuca kuri uyu wa 29 Nyakanga 2021 yatangarije mu nama n’abandi bayobozi mu ntara ya Gitega ati: “Nta muntu uzaza gukubita umuziki avuye […]
Igisupusupu yakatiwe igifungo cy’agateganyo
Urukiko rw’Ibanze rwa Kiramuruzi ruherereye mu Karere ka Gatsibo rwakatiye umuhanzi Nsengiyumva François wamamaye nka Igisupusupu, igifungo cy’agateganyo cy’iminsi 30, mu gihe hagikorwa iperereza ku byaha umukobwa w’imyaka 13 y’amavuko. Ni umwanzuro umucamanza yatanze nyuma y’aho Igisupusupu aburanye ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo. Uyu muhanzi yatawe muri yombi n’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB, tariki ya 18 Kamena 2021 […]
Ntawe tuzemerera ko aza gutaramira mu Burundi aturutse mu Rwanda_Minisitiri Ndirakobuca
Minisitiri w’ubutegetsi, iterambere ry’abaturage n’umutekano mu Burundi, Gervais Ndirakobuca yatangaje ko nta we bazemerera ko ajya gutaramira mu gihugu cyabo aturutse mu Rwanda, mu gihe iki gihugu cyugarijwe n’icyorezo cya Covid-19. Uyu muyobozi yabitangarije imbere y’abayobozi batandukanye mu Burundi kuri uyu wa 29 Nyakanga 2021, ubwo yari amaze kubasobanurira kuri gahunda yo kwakira inkingo za […]
U Burundi buvuga ko butazigera bushishikariza abaturage kwikingiza Covid-19
Nyuma y’aho u Burundi bwemeje ko buzakira inkingo za Covid-19 buzahabwa na Banki y’Isi, Minisitiri w’Ubutegetsi, iterambere ry’abaturage n’umutekano, Gervais Ndirakobuca yatangaje ko bazazibika mu mafirigo, hikingize ubishaka, nibimugiraho ingaruka ngo ntazabibaza Leta. Uyu muyobozi yabitangarije imbere y’abandi bayobozi mu gihugu, asobanura iby’izi nkingo u Burundi bwemeye kwakira. Yagize ati: “Amafirigo twarayateguye. Mutuzanira tubike, Umurundi […]
Urubanza rw’umunyamakuru wakubitiwe i Nyagatare: Komanda wa Polisi arashinjwa guhisha ibimenyetso, Meya akabangamira iperereza
Kuri uyu wa 29 Nyakanga 2021, Umuyobozi w’Umudugudu wa Rubona, Akagari ka Rubona muri Nyagatare n’abo yagejejwe imbere y’urukiko rw’ibanze rwa Karangazi, aburana ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ku cyaha cyo gukubita no gukomeretsa umunyamakuru Ntirenganya Charles wa Flash FM. Muri uru rubanza nk’uko Taarifa yabitangaje, umushinjacyaha Bimenyinama Jean Louis yashinje Komanda wa Polisi ya Karangazi, CIP […]
RDC: Ba Colonels 10 batawe muri yombi mu minsi 8
Abofisiye bakuru 10 mu gisirikare cya Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) b’amapeti ya ‘Colonels’ bamaze gutabwa muri yombi mu minsi 8, bakekwaho kunyereza amafaranga yagenewe operasiyo ku mitwe yitwaje intwaro mu burasirazuba bw’igihugu. Igikorwa cyo guta muri yombi aba basirikare kiri kuba mu gihe Umugaba Mukuru w’Ingabo za RDC, Gen. Amisi Kumba Gabriel (Tango […]
RDF yemeje ko umusirikare wayo yakomerekeye mu mirwano n’ibyihebe muri Mozambique
Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Col. Ronald Rwivanga kuri uyu wa 29 Nyakanga 2021 yatangaje ko umusirikare umwe w’iki gihugu yakomerekeye mu mirwano n’ibyihebe mu ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique. Col. Rwivanga yabitangarije mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ari kumwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta kirebana n’umubano w’u Rwanda na Mozambique. Yavuze ko tariki […]
Ethiopia: Urubyiruko rwatangiye kwihuza kugira ngo ruhangane na TPLF
Urubyiruko rwo muri Leta ya Amhara muri Ethiopia guhera tariki ya 26 Nyakanga 2021 rwatangiye kwihuza kugira ngo ruhangane n’umutwe witwaje intwaro wa TPLF uharanira ubwigenge bwa Leta ya Tigray. Ni igikorwa cyatangiye nyuma yo kubisabwa n’umuyobozi wa Amhara, Agegnehu Teshager watangaje ko TPLF yatangiye kugaba ibitero ku ngabo z’igihugu ziri muri Leta ayoboye. Icyo […]
Afurika y’Epfo igiye kohereza abasirikare hafi 1500 muri Mozambique; nayo iziyishyurira ikiguzi cy’ubutumwa bw’amahoro
Inteko Ishinga Amategeko ya Afurika y’Epfo kuri uyu wa Gatatu yatangaje ko Perezida Cyril Ramaphosa tariki ya 23 Nyakanga 2021 yanzuye ko igihugu cye kizohereza abasirikare 1,495 mu ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique, kikaziyishyurira ikiguzi cy’ubu butumwa bw’amahoro. Ni icyemezo uyu Mukuru w’Igihugu yafashe ashingiye ku cyafashwe n’umuryango w’ibihugu biri mu majyepfo ya Afurika, […]
Umusaza yakubiswe yubitse inda, azira gushaka gusambanya umukazana

Umusaza w’imyaka 63 y’amavuko witwa Moses Oluka yakubitiwe ku karubanda yubitse inda, azira kugaragaza ubushake bwo gusambanya umukazana we. Byabereye mu giturage cya Akero mu Karere ka Bukedea tariki ya 27 Nyakanga 2021 nyuma y’aho uyu mukazana witwa Alupo Jessica n’umugabo we Akol Samuel bari babanje kurega uyu musaza ku mukuru w’umuryango witwa Martine Okwii. […]
Leta y’u Burundi yaburijemo ibitaramo bya Israel Mbonyi
Guverinoma y’u Burundi kuri uyu wa 28 Nyakanga 2021, yatangaje ko yaburijemo ibitaramo by’umuhanzi w’Umunyarwanda, Israel Mbonyi uririmba indirimbo ziramya n’izihimbaza Imana. Mu itangazo ryashyizwe hanze na Minisiteri y’Ubutegetsi, iterambere ry’abaturage n’umutekano mu Burundi mu kanya gashize, yasobanuye ko impamvu ibitaramo bya Mbonyi byaburijwemo ari uko nta burenganzira yigeze ahabwa n’urwego rubifitiye ububasha. Iyi Minisiteri […]
Ntabwo turi ikirwa_Perezida Samia Suluhu wakingiwe Covid-19
Perezida wa Repubulika Yunze Ubumwe ya Tanzania, Samia Suluhu Hassan yatangaje ko igihugu ayoboye atari ikirwa ku buryo kitakwifatanya n’ibindi muri gahunda yo gukingira icyorezo cya Covid-19. Uyu Mukuru w’Igihugu yabitangaje kuri uyu wa 28 Nyakanga 2021, ubwo yari amaze guterwa urukingo rw’iki cyorezo ku nshuro ya mbere. Ni icyemezo yafashe mu gihe uwo yasimbuye […]
Ambasaderi Vrooman wari uhagarariye USA mu Rwanda yimuriwe muri Mozambique
Ambasaderi Peter Vrooman wari umaze imyaka itatu ahagarariye Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) mu Rwanda, yimuriwe muri Mozambique. Iyi mpinduka yatangajwe n’ibiro bya Perezida wa USA (White House) kuri uyu wa 27 Nyakanga 2021, nk’uko bigaragara ku rubuga rwabyo. USA yagize Vrooman Ambasaderi wayo mu Rwanda muri Werurwe 2018, ashyikiriza Perezida Paul Kagame impapuro […]
Masisi: Abandi barwanyi barenga 90 barambitse intwaro
Abandi barwanyi barenga 90 b’umutwe witwaje intwaro wa APCLS bakoreraga muri Teritwari ya Masisi, Intara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), barambitse intwaro, bishyikiriza igisirikare cya Leta. Igikorwa cyo kumurikira aba barwanyi ubuyobozi n’abaturage bo muri Masisi cyayobowe na Gen. Mweshu Lumbu uyobora operasiyo Sokola 2 muri iyi ntara, ku wa […]
Beautiful ya Sat-B na Meddy iri ku rutonde rw’indirimbo 12 za Olempike
Televiziyo ya CBC iri mu bafatanyabikorwa bakomeye b’imikino ya Olempike 2020 iri kubera mu Buyapani, tariki ya 22 Nyakanga 2021 yakoze urutonde rw’indirimbo 12 izajya ikunda gukina muri iki gihe. Muri uru rutonde CBC yise ‘Sounds of the Olympics’ (Amajwi ya Olempike), harimo indirimbo ‘Beautiful’ umuhanzi w’Umunyarwanda Meddy yafatanyije n’Umurundi Sat-B. Beautiful yasohotse ku rubuga […]
Perezida wa Malawi n’umuryango we bagiye mu Bwongereza, kwitabira inama yifashisha ikoranabuhanga
Perezida wa Malawi, Lazarus Chakwera n’itsinda ry’abantu 10 rigizwe n’abarimo umuryango we tariki ya 25 Nyakanga 2021 bagiye mu Bwongereza, kugira ngo yitabire inama mpuzamahanga yerekeye uburezi igomba kwifashisha ikoranabuhanga mpuzashusho rya ‘video conference’. Abagize umuryango wa Perezida Chakwera bamuherekeje barimo umugore we, umukobwa n’umukwe we usanzwe ashinzwe itumanaho mu biro bye. Ubusanzwe inama zikorerwa […]
Rutunga ukekwaho ibyaha bya jenoside yoherejwe mu Rwanda

Guverinoma y’u Buholandi yohereje mu Rwanda Rutunga Venant w’imyaka 72 y’amavuko , urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) rwahise rumufatira ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali. Rutungwa akekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu cyahoze ari ISAR Rubona muri Prefecture ya Butare, yoherejwe kugira ngo akurikiranwe n’ubutabera bw’u Rwanda nk’uko Umuvugizi w’ubushinjacyaha Nkusi Faustin yabitangaje. Inzego […]
Imyigaragambyo ikaze muri Kaminuza ya Kinshasa nyuma y’aho umunyeshuri yishwe, azira agapfukamunwa

Abanyeshuri biga muri Kaminuza ya Kinshasa (UNIKIN) muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) bakoze imyigaragambyo ikaze nyuma y’aho mugenzi wabo wishwe arashwe n’umupolisi azira kutambara agapfukamunwa. Uyu munyeshuri witwa Honoré Shama Kwete wari usanzwe yiga mu mwaka wa kabiri w’indimi muri UNIKIN yishwe tariki ya 24 Nyakanga 2021 n’umupolisi witwa Matondo Mwalimu, ahita atoroka. […]
EAC: U Burundi ni cyo gihugu kitarafata inkingo za Covid-19; hari icyo bubivugaho

Tariki ya 24 Nyakanga 2021, Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) zahaye Guverinoma ya Repubulika Yunze Ubumwe ya Tanzania doze 1,000,000 z’inkingo za Covid-19 mu rwego rwo kwifatanya mu rugamba rwo kurwanya iki cyorezo. Iki gikorwa cyakiranywe ibyishimo n’ishami ry’umuryango mpuzamahanga wita ku buzima (WHO) muri Afurika, nk’uko bigaragara mu butumwa ryatambukije kuri Twitter mu […]
APR FC yabonye umusimbura w’umutoza wungirije
Ubuyobozi bwa APR FC bwatangaje ko bwabonye umusimbura w’umutoza wungirije Pablo Marchón wasubiye iwabo kubera impamvu z’umuryango, ari we Jamel Eddine Neffati ukomoka muri Tunisia. Iyi kipe isobanura ko uyu mutoza w’imyaka 32 y’amavuko azaba akora inshingano yo kungiriza umutoza mukuru, Mohammed Adil no kongerera ingufu abakinnyi. Jamel afite impamyabumenyi zitandukanye mu kongerera imbaraga abakinnyi […]
Ingabo z’u Rwanda zakozanyijeho n’inyeshyamba muri Mozambique, abaperezida babiri bararusimbuka; inkuru z’icyumweru
Icyumweru gishize cyatangiye tariki ya 19 Nyakanga 2021 cyaranzwe n’inkuru ziganjemo cyane izirebana n’umutekano, ikoranabuhanga n’imikino. Muri zo harimo iz’ingenzi zikurikira: Ingabo z’u Rwanda zivuganye inyeshyamba muri Mozambique Abasirikare b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro mu ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique tariki ya 20 Nyakanga 2021 barasanye n’abarwanyi b’umutwe w’iterabwoba wegamiye kuri Isilamu umaze […]
Ngoma: Umunyeshuri yakubise mugenzi we inyundo mu mutwe, ahanishwa gukora ikizamini cya Leta ataha mu rugo
Mu Rwunge rw’Amashuri rwa Kabare mu Karere ka Ngoma, umunyeshuri uri gukora ikizamini cya Leta gisoza amashuri yisumbuye yakubise mugenzi we inyundo mu mutwe, aramukomeretsa, ahanishwa kujya agikora ataha mu rugo. Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza, Kirenga Providence yabwiye Igihe ko yumvise ko mbere y’uko uyu munyeshuri akomeretsa mugenzi we inyuma mu mutwe, babanje […]
Ethiopia: Urubyiruko rurahamagarirwa gufata intwaro, rugahangana na TPLF
Ubuyobozi bwa Leta ya Amhara ihana imbibi na Tigray muri Ethiopia, burahamagarira urubyiruko rwose gufata intwaro, rugahangana n’umutwe witwaje intwaro wa TPLF. Uru rubyiruko rwahamagawe na Perezida wa Amhara, Agegnehu Teshager kuri uyu wa 25 Nyakanga 2021, agira ati: “Ndahamagarira urubyiruko rwose, ururi mu mitwe yitwaje intwaro n’urutayirimo, urufite intwaro za Leta n’urufite intwaro zarwo […]
Dufite ubushobozi bwo kugaba ku mwanzi igitero kitasubizwa inyuma_Putin
Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin yatangaje ko igisirikare cy’iki gihugu gifite ubushobozi ku buryo cyagaba ku mwanzi aho yaba aturutse hose igitero kidashobora gusubizwa inyuma. Uyu Mukuru w’Igihugu yabitangaje ubwo abasirikare b’ibihugu cye barwanira mu mazi bari mu myiyerekano kuri uyu wa 25 Nyakanga 2021, yabereye mu mujyi wa St Petersburg. Perezida Putin yagize ati: […]
Nariteye gusa ni muri filimi_MC Tino
Umushyushyarugamba, umunyamakuru, umukinnyi wa filimi akaba n’umuhanzi, Kasirye Martin uzwi nka MC Tino, yatangarije ababonye amafoto ye aterera ivi umukobwa witwa Gihozo Aliah ko ari filimi ari gukina. Amafoto agaragaza Tino yambika impeta uyu mukobwa yatangiye gusakara mu bitangazamakuru kuri uyu wa 24 Nyakanga 2021, gusa bivugwa ko igikorwa nyirizina cyabaye mu cyumweru gishize mu […]
Guverinoma yongereye igihe cya Guma mu Rugo

Guverinoma y’u Rwanda kuri uyu wa 25 Nyakanga 2021 yongereye iminsi itanu ya Guma mu Rugo mu turere tugize umujyi wa Kigali n’utundi umunani, mu rwego rwo gukomeza gushimangira intambwe imaze guterwa mu kugabanya umubare w’abandura n’abahitanwa n’icyorezo cya Covid-19. Utu turere ni: Kicukiro, Gasabo, Nyarugenge, Burera, Gicumbi, Kamonyi, Musanze, Nyagatare, Rubavu, Rwamagana na Rutsiro. […]
Yashyize umukozi mu modoka, amusubiza iwabo kuko yanduye Covid-19

Polisi y’u Rwanda kuri uyu wa 24 Nyakanga 2021 yafatiye mu Karere ka Nyanza umugabo wari utwaye umukozi wo mu rugo mu modoka, amusubije iwabo kuko ngo yanduye icyorezo cya Covid-19. Uyu mugabo wari wipfutse mu isura no ku mubiri hose kugira ngo atandura iki cyorezo, ubwo yerekwaga itangazamakuru yasobanuye ko impamvu yabikoze ari uko […]
RDC: Abasirikare bahondaguye abaturage babitegetswe n’Abashinwa, babagira intere

Abashinwa bacukuza amabuye y’agaciro mu kirombe giherereye mu gace ka Kolwezi mu Ntara ya Lualaba muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), bagaragaye muri videwo bategeka abasirikare guhondagura no gutoteza abasore babiri b’Abanyekongo, nabo babishyira mu bikorwa. Actualité yatangaje aba basore babiri basanzwe bacukura amabuye y’agaciro bahondaguwe tariki ya 20 Nyakanga 2021. Iyi videwo y’amasegonda […]
Judo: Umukinnyi wo muri Algeria yakuye akarenge muri Olempike, ubwo yamenyaga ko agiye guhura n’uwo muri Israeli
Umukinnyi wa Judo wo muri Algeria, Fethi Nourine, yakuye akarenge mu mikino Olempike iri kubera mu Buyapani, ubwo yamenyaga ko agiye guhatana n’uwo muri Israeli, Tohar Butbul. Ni umukino wa kabiri Nourine yari agiye gukina nyuma yo gutsinda uwo muri Sudani witwa Mohamed Abdarasool. Nourine nyuma yo kwanga gukina n’uwo muri Israeli yabwiye itangazamakuru ko […]
Apôtre Gitwaza yahanuye ko Afurika izaba igihugu kimwe, asaba abari hanze kwihutira gutaha
Apôtre Dr Paul Gitwaza uyoboye Zion Temple Celebration Center ubwo yari mu giterane cya Afurika Haguruka tariki ya 18 Nyakanga 2021, yahanuye ko umugabane wa Afurika uzaba igihugu kimwe kizitwa Leta Zunze Ubumwe za Afurika, ndetse ikazajya igikoresha ururimi rumwe; Igiswahili. Ubu ni bumwe mu buhanuzi burindwi (bwumvikana muri videwo dukesha Ibyamamare) Apôtre Gitwaza yatangarije […]