RDC: Abarenga 80 biyamamarizaga kuba abadepite amajwi yabo yagizwe impfabusa
Komisiyo y’amatora muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (CENI), yagize impfabusa amajwi y’abakandida 82 biyamamarizaga kuba abadepite nyuma yo kubashinja ibyaha birimo ubujura bw’amajwi. CENI yemeje ko yagize impfabusa amajwi y’aba bakandida mu itangazo ryayo ryasomewe kuri Radiyo na Televiziyo bya RDC (RTNC) mu ijoro ryacyeye. Usibye ubujura bw’amajwi, abo amajwi yabo yagizwe impfabusa banashinjwa […]
Mu 2022 Abangavu ibihumbi 98 basanzwemo virusi itera Sida
Ubushakashatsi bwa Loni bwasohoye raporo nshya yagaragaje ko abangavu ibihumbi 98 basanzwemo virusi itera Sida mu 2022. Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bana (UNICEF) niyo yagaragaje iyi mibare aho yavuze ko iyi mibare ishobora kuzamuka no mu myaka ikurikiyeho mu gihe nta cyaba gikozwe. Ubu bushakashatsi bugaragaza ko hagendewe ku mico y’ibihugu bitandukanye by’umwihariko ibya […]
U Rwanda rwanyomoje ibyo kuganira na Israel ngo rwakire impunzi zo muri Gaza
Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko nta biganiro ibyo ari byo byose iri kugirana na Israel bigamije kwakira abanya-Palestine bahunze intanbara ikomeje gusakiranya Israel na Hamas mu ntara ya Gaza. Ni nyuma y’amakuru aheruka gutangazwa n’Ibiro Ntaramakuru Zman Yisrael byo muri Israel by’uko Guverinoma y’iki gihugu yaba iri mu biganiro n’ibihugu birimo u Rwanda ngo bibe […]
Zambia:Cholera yatumye ibigo byose by’amashuri bitazafungurwa kugeza nyuma y’ibyumweru bitatu
Amashuri yo muri Zambiya azakomeza gufungwa ibyumweru bitatu byiyongera ku kiruhuko cy’iminsi mikuru, biturutse ku cyorezo cya Cholera. Kuri uyu wa kane, Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko abanyeshuri bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye, biteganijwe ko bazagaruka taliki ya 29 Mutarama bitewe n’icyorezo gikomeje gufata indi ntera muri iki gihugu. Ku cyumweru, Minisiteri y’ubuzima muri Zambia yatangaje […]
Pastor Zigirinshuti wa ADEPR aherutse kuraswaho urufaya rw’amasasu ararusimbuka
Pasteri Zigirinshuti Micheal ubarizwa mu Itorero rya ADEPR , aherutse gusimbuka urupfu nyuma yo kuraswaho urufaya rw’amasasu ubwo yari mu gihugu cya Afurika y’Epfo. Uyu mupasiteri w’ikimenyabose by’umwihariko muri iri torero, yasobanuye uburyo yahagurutse mu Rwanda agiye mu ivugabutumwa hanze yarwo, maze abantu atatangaje umwirondoro wabo, bamutumaho abagizi banabi ngo bamuhitane ariko Imana ikinga ukuboko […]
Congo zombi zigaramye ibyo kwakira abanya-Gaza bahunze intambara ya Israel na Hamas
Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Congo-Brazzavile bahakanye amakuru y’uko kimwe muri ibi bihugu byaba biri mu biganiro na Guverinoma ya Israel, mu rwego rwo kwakira abanya-Gaza bahunze intambara y’iki gihugu n’umutwe wa Hamas. Ni nyuma y’uko umwe mu bayobozi bakuru bo muri Guverinoma ya Israel yabwiye Ibiro Ntaramakuru Zman Israel ko ibiganiro hagati ya […]
Umuhanzi Kenny Sol yasezeranye imbere y’amategeko
Umuririmbyi akaba n’umucuranzi Kenny Sol yasezeranye n’uwari umukunzi we Kunda Yvette ubu wabaye umugore we imbere y’amategeko. Aba bombi nyuma yo gusuzuma urukundo rwabo bagasanga rushyitse , bahisemo gutera indi ntabwo iberekeza ku gushinga urugo. Ni umuhango wabaye kuri uyu wa Gatanu taliki 5 Mutarama2024, ubera ku Murenge wa Nyakabanda mu Karere ka Nyarugenge. Ni […]
Musanze:Hari abahinzi b’ibirayi barimo kwitotomba umusubirizo, abandi baretse kubihinga
Mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru, hari bamwe mu bahinzi b’ibirayi bakomeje kwitotombera igihombo bakomeje guhura nacyo ku buryo ngo hari n’abafite gahunda yo kureka kubihinga kuko nta nyungu bakuramo. Ibi babivuga bashingiye ko mu gihe cy’ihinga hari abahinzi baranguye imbuto y’ibirayi ibahenze hanyuma ku mwero wabyo bikaba bigurishwa ku kiguzi kiri hasi cyane. […]
Amerika yannyeze ibirego bya Afurika y’Epfo bishinja Israel Jenoside ikorera Abanyegaza
Amerika yanze inatesha agaciro ikirego cya Afurika y’Epfo iregamo Isiraheli mu rukiko mpuzamahanga (ICJ). Afurika y’Epfo yavuze ko Isiraheli ikora itsembabwoko(Genocide) n’ibyaha byibasiye inyokomuntu muri Gaza .Ni urubanza rubanza rwashyikirijwe ICJ mu cyumweru gishize. Ku wa gatatu, umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Matthew Miller, yavuze ko Amerika itabona ibyaha […]
Kuburanisha Kazungu mu mizi byasubitswe
Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, kuri uyu wa Gatanu rwasubitse urubanza Kazungu Denis yagombaga gutangira kuburanishwamo mu mizi. Kazungu akurikiranweho ibyaha 10 birimo icy’ubwicanyi ndetse n’icyo gufata ku ngufu. Urubanza rwasubitswe ku busabe bw’ubushinjacyaha bwasabye ko ibyaha aregwa byahuzwa, bijyanye no kuba yari afite imanza ebyiri. Biteganyijwe ko ku wa 12 Mutarama ari bwo uru rubanza […]
Pasiteri Bugingo yasobanuye uko umurinzi we yishwe
Pasiteri Aloysious Bugingo uri mu bavugabutumwa b’ibimenyabose muri Uganda, yasobanuye uko Richard Muhumuza wari umurinzi we yishwe. Ku wa Kabiri tariki ya 2 Mutarama 2024 ni bwo Muhumuza wari usanzwe ari umusirikare mu mutwe wa SFC ushinzwe kurinda Perezida Yoweri Kaguta Museveni yishwe arashwe. Yicwa yari kumwe mu modoka na Pasiteri Bugingo yari amaze igihe […]
Raporo y’urukiko rw’u Bufaransa iravuga iki kuri gahunda y’abimukira hagati y’u Bwongereza n’u Rwanda?
Gahunda yo kohereza abimukira bava mu gihugu cy’u Bwongereza ikomeje kugenda igarukwaho n’ingeri zitandukanye, aho kuri ubu hari na Raporo y’u Bufaransa yabigarutseho. Ni raporo y’Urukiko rwo mu Bufaransa ishinja u Bwongereza kugenda biguru ntege mu ngamba zigamije kugabanya umubare w’abimukira bajya muri iki Gihugu. Uru rukiko rw’u Bufaransa rwashyizwe hanze iyo raporo kuri uyu […]
Uruzinduko rwa Gen Daglo kwa Ruto rwatumye Sudani ihamagaza Ambasaderi wayo
Sudani ku wa Kane tariki ya 4 Mutarama yahamagaje Ambasaderi wayo i Nairobi, mu rwego rwo kwamagana kuba Perezida William Ruto wa Kenya aheruka kwakira Gen Mohamed Hamdan Daglo. Uyu Gen Daglo ni we ukuriye umutwe witwara gisirikare wa Rapid Support Forces (RSF) umaze igihe mu ntambara n’Ingabo za Sudani. Uyu musirikare kuva mu mpera […]
vuba turashyiraho iherezo ku butegetsi bwa Tshisekedi-Coroneille Nangaa
Coroneille Nangaa wahoze ari Perezida wa Komisiyo y’Amatora muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nyuma akaza kwitandukanya n’ubutegetsi, yavuze ko ihuriro ayoboye rigiye gushyira akadomo ku buyobozi bwa Tshisekedi. Ibi yabitangaje kuri uyu wa Kane ubwo yahaga ubutumwa ingabo za SADC, azibwira ko n’ubwo zaje kwifatanya na Guverinoma ya Kinshasa bitazabuza ko Ihuriro rya Alliance […]
Burundi-Giharo: komiseri wa polisi ya komine yishwe atemaguwe
Mu gihugu cy’u Burundi haravugwa amakuru y’uko komiseri wa polisi mu gace ka Rutana,Majoro Japhet Mukeshimana yishwe atemaguwe hakoreshejwe umuhoro. Ibi byabaye ku mugoroba wo ku wa kabiri taliki 2 Mutarama 2024, bibera ku musozi wa Nkanka muri komini ya Giharo mu ntara ya Rutana mu majyepfo y’Uburasirazuba bw’Uburundi. Polisi yaho ivuga ko byibuze abantu […]
AFC Leopards irifuza kugura rutahizamu w’Amavubi
Ikipe ya AFC Leopards iri mu zifite amateka akomeye muri Kenya, irifuza rutahizamu wa Marines FC n’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Gitego Arthur. Gitego w’imyaka 20 y’amavuko, asigaje amezi atandatu mu masezerano afitanye na Marines FC. AFC Leopards yasabye Marines FC ko yamubagurisha kugira ngo abafashe kongera kwitwara neza. Ni Leopards kuri ubu iri ku mwanya wa […]
Kimenyi Yves na Muyango basezeranye imbere y’amateko
Kimenyi Yves usanzwe ari umukinnyi ukomeye mu Rwanda, yasezeranye imbere y’amategeko na Muyango witabiriye irushanwa rya Miss Rwanda 2019. Aba bombi basezeraniye kubana akaramata muri salle yo mu nyubako y’umujyi wa Kigali aho bari babukereye. Urukundo rw’aba bombi rwavugishije benshi nyuma y’uko Bose bari Bamaze kuba ibyamamare.Imyaka yari ibaye itanu bimenyekanye ko bari mu rukundo. […]
Impamyabumenyi za Uganda na Kenya ntizizongera guhabwa agaciro muri Nigeria
Igihugu cya Nigeria kivuga ko kigiye guhagarika izindi mpamyabumenyi z’amashuri yaba aya Kaminuza n’andi yose mu bihugu byinshi, harimo Kenya na Uganda mu rwego rwikwirinda ko byaba intandaro y’impapuro mpimbano. Ibi bibaye nyuma y’iminsi micye iki gihugu cyo mu Burengerazuba bw’Afurika gihagaritse impamyabumenyi muri Benin na Togo. Ku wa gatatu, Minisitiri w’uburezi Tahir Mamman yagize […]
Rubavu: ‘Abuzukuru ba Shitani’ bongeye kukameza, abaturage baratabaza

Abaturage bo mu mirenge igize Umujyi wa Gisenyi w’akarere ka Rubavu barasaba inzego zirimo iz’umutekano kubatabara, zikabakiza abazi nk’Abuzukuru ba Shitani’ bamaze igihe babajujubya. Abuzukuru ba Shitani ni agatsiko gasanzwe kiganje cyane mu mirenge irimo uwa Gisenyi, Rubavu, Nyamyumba na Rugerero Abazi aka gatsiko bavuga ko kagizwe n’ibyiciro bitandukanye, kuva ku bana bakiri bato (bari […]
Nta gihindutse kuri uyu wa Gatanu Oscar Pistorius washinjwe kwica umukunzi we azarekurwa
Kuri uyu wa gatanu taliki 5 Mutarama 2023 , nibwo biteganijwe ko Oscar Pistorius wamenyekanye cyane mu irushanwa ryo gusiganwa ku maguru azarekurwa nyuma yo kumara imyaka isaga 10 afunzwe. Ishami rishinzwe ubugororangingo muri Afurika y’Epfo ryemeje icyifuzo cya Pistorius cyo gufungurwa by’agateganyo ku ya 24 Ugushyingo 2023.Akaba azarekurwa atarangije igihano cye bitewe n’imyitwarire yagaragaje. […]
Abanya-Gaza bashobora kwisanga muri Congo nyuma y’intambara ya Israel na Hamas
Guverinoma ya Israel biravugwa ko iri mu biganiro by’ibanga n’ibihugu birimo Congo, mu rwego rwo kubyoherezamo abanya-Gaza bagizweho ingaruka na Israel na Hamas. Umwe mu bayobozi bakuru bo muri Guverinoma ya Israel yabwiye Ibiro Ntaramakuru Zman Israel ko ibiganiro hagati ya Guverinoma ya kiriya gihugu n’iya Congo-Brazzavile kuri ubu bigeze kure. Ati: “Congo izagira ubushake […]
Kudatanga umusaruro byatumye Kakule Fabrice asezererwa muri Musanze FC
Amakuru akomeje kuvugwa muri siporo yo mu Rwanda n’uko umukinnyi wamamaye mu ikipe ya Rayon Sports Kakule Mugheni Fabrice waje kujya muri Musanze yasezerewe atarangije kontaro. Byamenyekanye kuri uyu wa 3 Mutarama 2024 , aho uyu mukinnyi wari wasinyiye Musanze FC amasezerano y’umwaka umwe, yasezerewe asigaje amezi atanu gusa ngo amasezerano ye arangire. Mugheni Kakule […]
Imwe mu mihanda y’i Muhanga iherutse gukorwa yasenyutse itaratahwa
Imwe mu mihanda y’i Muhanga mu murenge ka Nyamabuye na shyogwe yabaye igitaramo nyuma y’uko isenyutse itaramara kabiri yubatswe. Iyi mihanda yamaze kwangirika itaratahwa ku mugaragaro ndetse ngo ubuyobozi bw’aka Karere bwasabwe kenshi kuyisana ariko ntibyakorwa. Amakuru avuga ko ngo abaturage baturiye iyo mihanda yubakagwa, bagiye bagaragaza ko uburyo irigukotwamo biteye impungenge batabaza ubuyobozi bw’Akarere […]
SANDF yemeje ko igiye gusimbura MONUSCO muri RDC
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Afurika y’Epfo, Gen Rudzani Maphwanya, yatangaje ko Ingabo Afurika y’Epfo izohereza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zisasimbura iza MONUSCO ziri mu nzira zo kuhava. Afurika y’Epfo ni kimwe mu bihugu bigize umuryango wa SADC byemeye kohereza Ingabo mu burasirazuba bwa RDC, mu rwego rwo kurwanya inyeshyamba zo mu mutwe wa […]
Uwahoze ari Ofisiye yahaye Perezida Ramaphosa amasaha 48 akaba yeguye
Uwahoze ari Ofisiye mu gisirikare cya Afurika y’Epfo yagaragaye mu mashusho atanga amasaha 48 kuri Perezida Ramaphosa ngo abe yeguye. Ingabo za Afurika y’Epfo zahise zifata uyu mugabo nkumwe mu bakora iterabwoba, zivuga ko zitandukanije nawe muri ibyo bikorwa byo gushaka gukuraho perezida. Ubusanzwe uyu Sylvester Mangolele yari umuyobozi mu ngabo z’igihugu cya Afurika y’Epfo […]
Burundi:Imitima y’Abatinganyi yatangiye kujabuka no guhumeka insigane kubera P. Ndayishimiye
Abaryamana bahuje ibitsina bakunze kwita Abatinganyi bo mu Burundi batangiye kujabukwa imitima nyuma y’ijambo rya Perezida Ndayishimiye aherutse kubatangazaho. Aba baryamana bafite ibitsina biteye kimwe ngo bafite ubwoba , nyuma y’uko Perezida Evariste Ndayishimiye, atangaje ko bakwiye kujya bajyanwa muri stade bagaterwa amabuye. Ibi yabitangaje mu cyumweru gishize ubwo yaganiraga n’abaturage ndetse n’itangazamakuru ubwo yabazwaga […]
Iran:Abarenga 100 bahitanywe n’ibisasu byagabwe aho bibukiraga Qassem Suleimani
Ibisasu bibiri byahitanye byibuze abantu 103 ndetse bikomeretsa abandi benshi mu muhango wo wo kwibuka no kwizihiza isabukuru y’imyaka ine Qassem Suleimani apfuye , umuyobozi w’ingabo za Quds Irani akaba n’umwe mu bagabo bakomeye mu burasirazuba bwo hagati. Umwe mu bayobozi bakuru yavuze ko ibyo bisasu ari igitero cy’iterabwoba, atasobanura neza uwashobora kuba inyuma yabo. […]
Kirehe-Gatore:Abakobwa bajyanwa ku bashoferi b’amakamyo bakabamarana icyumweru babasambanya
Mu karere ka Kirehe muri santire ya Gatore, haravugwa ikibazo cy’abakobwa bajyanwa ku bashoferi b’amakamyo kugirango babasambanye , ibintu bifatwa nk’ubucuruzi bw’abantu. Abaturage bamwe batuye muri iyi santere,bavuga ko batewe impungenge n’uko hari abana b’abakobwa bajyanwa ku bashoferi bapalika amakamyo yabo kuri aka gasantire maze bakabasambanya dore ko ngo hari n’abo bamarana icyumweru. Kubasambanya sizo […]
Ubutumwa bw’abahutu kwa Perezida Tshisekedi bwishimira itsinzi ye
Itsinda ryibumbiye muri kominote y’Abahutu bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryageneye ubutumwa Perezida Tshisekedi bwishimira intsinzi ye nyuma y’uko bitangajwe ko yatsinze amatora y’umukuru w’igihugu. Nkuko bigaragara ku rukuta rwa Twitter rw’umunyamakuru Justin Kabumba, iri tsinda rigaragara rivuga ko kunba Tshisekedi yaratsinze amatora atari intsinzi ye gusa , ahubwo ko nabo ari iyabo. […]
RDC:Ishyaka rya Kabila rikomeje kwihambira kuri CENI kugeza amatora asubiwemo
Ishyaka ryaJoseph Kabila ‘PPRD’, wahoze ari perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, rikomeje kwihambira kuri Komisiyo y’Amatora (CENI) risaba ko amatora yasubirwamo. Iri shyaka rivuga ko rikomeje gutsimbarara ku mahame avuga ko amatora aheruka kuba muri RDC tariki ya 20 Ukuboza 2023, atabaye mu mucyo bityo ko akwiye gusubirwamo. Ishyaka PPRD, kuva muntangiriro z’amatora […]
Musanze: Bamaze imyaka 12 basiragizwa ku ngurane y’imitungo yabo
Bamwe mu baturage bo mu karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru, baratabaza basaba ko bahabwa ingurane y’ubutaka bwabo bamaze imyaka 12 birukaho kugeza n’ubu amaso yaheze mu kirere. Aba baturage n’abo mu murenge wa Musanze Akagali ka Nyarubuye muri aka Karere , aho bavuga ko imitungo yabo yangijwe n’ibikorwa by’umuyoboro w’amashanyarazi bikaza kurangira imyaka yihiritse […]
Burundi:Babiri bari barahungiye mu Rwanda bafunzwe nyuma ya disikuru ya P.Ndayishimiye
Kuri uyu wa mbere, abagabo babiri bo muri komini ya Musigati na Banza, mu ntara ya Bubanza batawe muri yombi n’abapolisi bakorera muri icyo gice bacyekwaho gukorana n’umutwe w’iterabwoba urwanya Uburundi. Aba batawe muri yombi ni abahoze ari impunzi mu nkambi zo mu Rwanda bari barahahungiye mu 2015 ubwo muri iki gihungu hageragezwaga coup d’etata […]
Turkey:Abantu 33 bafunzwe bacyekwaho kunekera Israel
Kuri uyu wa kabiri, Turkiya yafunze abantu 33 bakekwaho kuneka ikigo cy’ubutasi cya Isiraheli cya Mossad, ibitangazamakuru byo muri Turkiya byatangaje ko bitavuze ubwenegihugu bw’abafunzwe. Aba bakekwa ubutasi bakusanyirijwe mu bitero byagabwe mu ntara umunani zikikije Istanbul, nk’uko abikorera ku giti cyabo DHA ndetse n’ibigo bya leta bya Anadolu bibitangaza, bakomeza bavuga ko mu nshingano […]
Indi kajugujugu ya UPDF yakoze impanuka
Abantu batatu ni bo byamaze kumenyekana ko bapfiriye mu mpanuka ya kajuguju y’igisirikare cya Uganda (UPDF) yabaye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 2 Mutarama 2024. Ni impanuka yabereye ahitwa Kabarole, mu karere ka Karugutu-Ntoroko. Amakuru y’iyi mpanuka yemejwe n’Umuvugizi wa UPDF Brig Gen Felix Kulayigye wavuze ko “yatewe n’ikirere kibi.” Batatu mu bahitanwe n’iriya […]
‘Ntabwo tugikora imishyikirano na Guverinoma ya Kinshasa byarararangiye’ Kanisius Munyarugero
Umuvugizi w’ungirije w’umutwe wa M23 mu bya Politiki Bwana Canisius Munyarugero, yemeza ko kugeza ubu nta mishyikirano bagishaka hagati ya Guverinoma ya Kinshasa na M23 , ahubwo ngo barikuyikorana n’abaturage ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ibi Canisius yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Mama Urwagasabo kuri uyu wa Kabiri, avuga ko bo nka M23 bagerageje […]
Abahagarariye urubyiruko barimo gutegura imyigaragambyo izabera i Goma
Abayobozi b’urubyiruko mu Mujyi wa Goma bahamagariye abantu bose by’umwihariko bagenzi babo by’umwihariko urubyiruko kuza kwigaragambya mu mahoro bamagana ibyavuye mu matora ya Perezida aherutse kuba muri Congo taliki 20 Ukuboza 2023. Ni imyigaragambyo bivugwa ko igomba gutangira kuri uyu wa Gatatu taliki 03 Mutarama 2024 aho uru rubyiruko ruvuga ko nta bikorwa by’aba iby’ubucuruzi […]
Diamond yiyamye abakomeje kureshya Zuchu bakoresheje imvugo nkarishyarari
Umuhanzi Diamond Platnumz yihanangirije abakomeje gukoresha imvugo zireshya umuhanzikazi Zuchu ikigamijwe ari ukumutereta. Diamond yavuze ko abantu benshi batandukanye by’umwihariko abakoresha imbuga nkoranyambaga,ko bakomeje gukoresha imvugo nkarishyarari bagamije gutwara umutima w’uyu mukobwa. Hari uwamwandikiye agira ati” Mutima wanjye n’ubyuka tuvugane nkubwire icyo nkutekerezaho.” Ubu butumwa ngo Zuchu akibubona yahise abibwira Diamond rugikubita atangira kwamagana abashaka […]
DR.Congo:Colonel muri FARDC yafunzwe azira ko ari umunyamulenge
Amakuru aturuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aravuga ko hari umu Colonel muri FARDC wafunzwe nta cyaha ashinjwa ahubwo bigacyekwa ko ari uko yaba ari Umunyamulenge. Bivugwa ko uyu Colonel witwa Gereyadi, hari abandi yafunganwe n’abo nyuma y’uko bafatiwe mu nkambi y’igisirikare cya FARDC, izwi nka Kokolo, ikaba iherereye muri Kinshasa, k’u murwa mukuru […]
Miss Nishimwe Naomie yemereye Tesfay kuzamubera umugore
Nishimwe Naomie wabaye Nyampinga w’u Rwanda muri 2020, yambitswe impeta n’umunya-Ethiopia Michael Tesfay bamaze imyaka ibiri bakundana. Mu ntangiriro za 2022 ni bwo byatangiye kuvugwa ko aba bombi baba bakundana, mbere yo kubyemeza biciye mu mafoto bagiye bashyira ku mbuga nkoranyambaga zabo. Ku wa Mbere tariki ya 1 Mutarama 2024 ni bwo Tesfay yemeje ko […]
Putin yiyemeje gukomeza gucana umuriro kuri Ukraine
Perezida Vladimir Putin w’u Burusiya yatangaje ko agiye kongera “gucana umuriro” kuri Ukraine, nyuma y’iminsi myinshi ibihugu byombi byarakajije ibitero byo mu kirere. Putin yabitangaje ku wa Mbere tariki ya 1 Mutarama, ubwo yari yagendereye ibitaro bya gisirikare by’i Moscou aho yaganiriye n’abasirikare b’igihugu cye. Yavuze ko igisirikare kizakomeza kugaba ibitero mu duce turimo ibikorwa […]
Kibeho: Messe solennelle de nouvel an pour des pélerins est-africains

Des centaines de pélerins venus du Rwanda, du Burundi, de la Tanzanine, de l’Ouganda et essentiellement du Kenya, ont célébré ce premier janvier 2024, sur la Terre Sainte de Kibeho, la messe du nouvel an, qui correspond ordinairement à la Saint-Sylvetsre. Occasion pour eux, de renouer leurs relations avec le Bon Dieu à travers la […]
Umutingito ukaze wibasiye Ubuyapani utuma batangira umwaka nabi
Umutingito ukaze wibasiye Ubuyapani ubwo ku isi abenshi bizihizaga itangira ry’umwaka wa 2024 , aho abaturage bahunze bava mu duce tumwe na tumwe twibasiwe berekeza mu tundi tutagezwemo n’umutingoto. Ibice byibasiwe n’umutingoto harimo Wajima, iherereye mu ntara ya Ishikawa, mu kuri uyu wa Mbere taliki ya 1 Mutarama 2024. Uyu mutingito watumye abaturage bata ibyabo […]
Kigali:Igiciro cy’inyama cyazamutse abaguzi bamwe barivumbura bishyira abacuruzi mu gihombo
Muri iki gihe cy’iminsi mikuru bamwe mu bacuruzi barataka igihombo cy’inyama zikomeje kubanambiraho bitewe n’uko abaguzi basanga ibiciro byazamutse bagakuramo akabo karenge bataguze. Abaguzi n’abacuruzi bo mu bice bitandukanye bya Kigali by’umwihariko ahakorera mu isoko ryo mu Mujyi rwagati rya Nyarugenge, bavuga ko mbere ya Noheri ibiciro ntacyo byari bitwaye ariko nyuma mu gihe cy’iminsi […]
2024: Menya ba Ofisiye Jenerali 52 bari mu kazi muri RDF
Mu kwezi gushize (Ukuboza 2023) Perezida Paul Kagame akanaba Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), yazamuye mu ntera ba Ofisiye barenga 700 barimo ba Colonel 17 yahaye ipeti rya Brigadier General (Général de Brigade). Muri izo mpinduka kandi Umukuru w’Igihugu yazamuye mu ntera Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga wari Lieutenant General, amugira […]
RDC:indi raporo yemeje ko abasirikare b’u Burundi barenga 1000 bajyanywe kurwanya M23 rwihishwa
Raporo ya Loni yagaragaje ko abasirikare b’u Burundi barenga 1000 , bajyanywe mu Burasirazuba bwa Congo banyujijwe Uvira bagiye kurwanya M23. Amakuru Reuters nayo ivuga ko icyesha impugucye z’Umuryango w’Abibumbye, avuga ko aba basirikare batangiye kujyanwa muri Congo muri Nzeri 2023 aho, aho zabaga zigiye gufasha FARDC kurwanya M23 ariko bigakorwa rwihishwa n’ubwo byagiye bimenyekana […]
Benjamin Kiplagat yiciwe muri Kenya atewe ibyuma
Umunya-Uganda Benjamin Kiplagat wakinaga umukino wo gusiganwa ku maguru, yiciwe muri Kenya atewe ibyuma. Kiplagat yaserukiye Uganda inshuro eshatu mu mikino Olympique. Nko muri 2012 uyu mugabo wari ufite imyaka 34 y’amavuko yageze muri ½ cy’irangiza mu mikino Olympique yaberaga i Londres mu Bwongereza, mu gusiganwa ku maguru muri metero 3,000. Ibitangazamakuru byo muri Kenya […]
Byari byifashe gute ku banyakigali banze kuryama batarinjira mu mwaka wa 2024?
Byari ibyishimo ku banyakigali n’abahagenda by’umwihariko mu ijoro ryacyeye, aho imihanda yose wasangaga bamwe banze kuryama umwaka wa 2023 utarashyirwaho akadomo. Ibishashi biturutse ahantu hatandukanye muri Kigali byaranze itangira ry’umwaka ku banyakigali bishimira Ubunani kuri uyu wa mbere, 1 Mutarama 2024. Ibihumbi n’ibihumbi by’abaturage ba Kigali bateraniye mu bice bitandukanye ngo muri Kigali kugira ngo […]
Ndayishimiye yacyuriye u Rwanda Tanganyika n’indagara
Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yongeye gushinja u Rwanda gufasha umutwe wa RED-Tabara, acyurira Abanyarwanda indagara zo mu kiyaga cya Tanganyika. Ni mwijambo risoza umwaka wa 2023 Perezida Evariste Ndayishimiye yagejeje ku baturage b’igihugu cye. Muri iri jambo yavuze ko u Burundi bwasoje umwaka mu gahinda kadasanzwe “kubera ko u Burundi bwaraye bwongeye guheakurwa n’abicanyi […]
RDC: Wazalendo irimo gushyirwa ku mipaka ihuza u Rwanda na Congo
Abarwanyi ba Wazalendo baturutse muri Kivu y’Amajyepfo muri RDC barimo gusukwa ku bwinshi ku mashyamba ahuza u Rwanda na Congo hakaba hacyekwa ko iki gihugu gishaka gushoza intambara gikoresheje aba barwanyi. Amakuru avuga ko indege y’intambara mu bice byo muri teritware ya Shabunda, yagiye itunda wazalendo ibajyana mu bice bya teritware ya Walungu na Uvira. […]
P. Kagame yateguje Tshisekedi ko aho gushwanyaguza u Rwanda ari we uzashwanyagurika
Perezida Paul Kagame yasubije mugenzi we Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo umaze ateguza u Rwanda “kurushozaho intambara akarushwayaguza”, amumenyesha ko ibyo ateganya gukorera u Rwanda ari we bizabaho. Perezida Kagame yasubije Tshisekedi ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki 30 Ukuboza mu 2023, ubwo we na Madamu Jeannette Kagame bakiraga ku […]
Tshisekedi yatorewe kuyobora RDC muri manda ya 2
Komisiyo y’amatora muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (CENI), yemeje ko Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo wari usanzwe ari Perezida w’iki gihugu ari we wegukanye intsinzi mu matora aheruka. Tshisekedi w’imyaka 60 y’amavuko yatorewe kuyobora RDC mu myaka itanu iri imbere ahigitse bagenzi be 25 bari bahatanye. Ni nyuma yo kugira amajwi 73% nk’uko ibyavuye mu […]
Ubutumwa busoza umwaka bwa Perezida Kagame kuri RDF

Perezida Paul Kagame akanaba Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda (RDF) n’inzego z’umutekano z’igihugu, yazigeneye ubutumwa buzifuriza iminsi mikuru myiza n’umwaka mushya muhire.
Kuki The Ben yabenze inshuti ye Zari akisangira Kigali Boss Babes?
Mu myidagaduro yo mu Rwanda nta kindi gikomeje kuvugwa usibye ibirori by’akataraboneka byabereye umunsi umwe bikanakorwa no mu gihe kimwe Kandi bikitabirwa mu buryo bukomeye. Ibyo bitaramo rero nta bindi ni ibirori byiswe ‘Zari all White Party’ byatumiwemo umuherwekazi Zari wabyaranye na Diamond Platnumz ndetse n’ibindi byateguwe n’itsinda ry’abaherwekazi bazwi nka Kigali Boss Babes byiswe […]
Kamonyi: Impanuka ikomeye yahitanye benshi
Abantu batanu ni bo byamenyekanye ko baguye mu mpanuka yaraye ibereye ahazwi nko mu Kibuza ho mu karere ka Kamonyi. Iyi mpanuka yabaye mu ma saa mbili z’ijoro ryo ku wa Gatanu tariki ya 29 Ukuboza, ubwo ikamyo yavaga i Kigali yerekeza i Muhanga yagongaga imodoka zari imbere yayo. Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, ACP Rutikanga […]
Haracyari ikibazo hagati y’abafite ubumuga bwo kutavuga n’ababaha serivisi z’ubuvuzi
Ni kenshi usanga abafite ubumuga bwo kutavuga bahura n’imbogamizi mu guhabwa serivisi zitandukanye ariko iyo bigeze mu z’ubuvuzi usanga ho ngo bobagora cyane kuko n’ubundi haba kutumvikana ku mpande zombi. Ibi ni ibyagarutsweho na bamwe mu bafite ubumuga , aho bavuga ko iyo bagiye kwivuza batabasha gutanga amakuru yose yerekeye uburwayi bwabo bidasabye ababasemurira. Umwe […]
Indege y’intasi ya UPDF yakoze impanuka
Indege y’intasi y’igisirikare cya Uganda (UPDF), ku wa Kane tariki ya 28 Ukuboza yakoreye impanuka mu karere ka Kasese. UPDF yifashishaga iyi ndege mu bikorwa by’ubutasi, by’umwihariko ku birindiro by’umutwe wa ADF imaze igihe igabaho ibitero ifatanyije n’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC). Umuvugizi w’Igisirikare cya Uganda, Brig Gen Felix Kulayigye, yabwiye ChimpReports […]
RDC:Loni yasohoye Raporo ishimangira ko wazalendo na FDLR ari abicanyi ruharwa
Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hasohotse Raporo ya Loni igaragaza uko umutekano ugaragara muri iki gihe maze ishimangira ko Wazalendo na FDLR bakoze ubwicanyi. Iyi Raporo icyo yari igamije ni ukugaragaza buryo ki imitwe y’iterabwoba yagiye yiyomeka ku ngabo za Leta igakora ubugizi bwa nabi. Kuri Wazalendo na FDLR, iriya raporo yemeje bidasubirwaho ko […]
RED Tabara yitandukanije na P.Ndayishimiye washinje u Rwanda kuyubakira ubushobozi
Umutwe wa RED Tabara wamaganiye kure amagambo ya Perezida Ndayishimiye wayishinje ko u Rwanda ruyifasha. Ibinyujije mu itangazo yashyize ahagaragara,RED Tabara yasubije Ndayishimiye, wavuze ko u Rwanda rufasha uyu mutwe mu buryo bwo kuyubakira ubushobozi binyuze mu nkunga y’ibiryo n’amafaranga. Uyu mutwe wasobanuye ko utigeze ufashwa na Leta y’u Rwanda na rimwe, yewe ko itanafasha […]
Icyo ibirego bya Ndayishimiye ku Rwanda bihatse mu mboni za Bisimwa wa M23
Perezida w’Ishami rya Politiki ry’umutwe wa M23, Bertrand Bisimwa, yanenze Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi washinje u Rwanda guha ubufasha umutwe wa RED-Tabara; agaragaza ko ibirego bye nta kindi bigamije kitari “gushaka impamvu y’uko yakoneza ubwicanyi Ingabo z’u Burundi zikomeje gukorera abanye-Congo.” Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 29 Ukuboza ni bwo Perezida Ndayishimiye yavuze […]
U Rwanda rwasubije Ndayishimiye warushinje kugaburira RED-Tabara
Guverinoma y’u Rwanda yanyomoje Perezida Evariste Ndayishimiye uheruka gushinja u Rwanda “kugaburira no guha icumbi” umutwe wa RED-Tabara, igaragaza ko nta kimenyetso na kimwe kibyerekana. Ku wa Gatanu tariki ya 29 Ukuboza ni bwo Perezida yashinje u Rwanda guha ubufasha uriya mutwe urwanya ubutegetsi bwe, mu kiganiro yagiraniraga n’itangazamakuru mu ntara ya Cankuzo. Yavuze ko […]