Gutabwa muri yombi ni nko kwambikwa ikamba- Bobi Wine

Umuyobozi w’ishyaka, National Unity Platform (NUP), Robert Kyagulanyi Ssentamu uzwi nka Bobi Wine, yabwiye abarwanashyaka ko badakwiriye kugira ubwoba bwo gutabwa muri yombi, kuko iyo bibayho ari nko kwambara ikamba (Engule). Ibi biri mu butumwa bwihariye Bobi Wine yageneye abo muri NUP nyuma y’aho bamwe bari bafashwe, barekuwe n’urukiko rwa gisirikare. Bobi Wine kuri ubu […]

Nyabihu: Umugore wari umaze kubyara yapfuye ku bwo kutagezwa ku bitaro bikuru

Umubyeyi witwa Umumararungu yapfuye nyuma yo kubyarira ku Kigo Nderabuzima cya Nyakiriba kiri mu Mudugudu wa Nyakiriba, Akagari ka Tyazo mu Murenge wa Rugera mu Karere ka Nyabihu bitewe n’uko yavuye cyane nyuma yo kubyara, bikamuhitana, kuko yatinze kugezwa ku Bitaro Bikuru bya Shyira. Uyu mubyeyi yapfuye mu minsi ishize, mu byo uwahaye amakuru BWIZA […]

Urutonde rw’imijyi 6 yo muri Afurika kuyituramo biteye siteresi mu 2021

Kompanyi yo mu Budage yitwa Vaay yashyize hanze urutonde rwerekana uko imijyi 100 ihagaze ku gutera siteresi (imihangayiko) ku bantu bayituyemo muri uyu mwaka wa 2021. Ni urutonde rwakozwe hagenzurwa imijyi 500 yo ku isi gusa imwe Vaay ikavuga ko bayiretse kuko nta makuru yizewe muyo bashakaga bayibonyeho. Mu gukora uru rutonde, hagendewe ku birimo: […]

Urutonde rw’imijyi 10 abantu batuyemo nta siteresi mu 2021

Kompanyi yo mu Budage yitwa Vaay yashyize hanze urutonde rwerekana uko imijyi 100 ihagaze ku gutera siteresi (imihangayiko) ku bantu bayituyemo muri uyu mwaka wa 2021. Ni urutonde rwakozwe hagenzurwa imijyi 500 yo ku isi gusa imwe Vaay ikavuga ko bayiretse kuko nta makuru yizewe muyo bashakaga bayibonyeho. Mu gukora uru rutonde, hagendewe ku birimo: […]

Gufasha umuryango wa Nkurunziza byateje impagarara i Mwaro

Hari ukutavuga rumwe ku ngingo yo gutanga amafaranga agenewe gufasha umuryango w’uwahoze ayobye u Burundi, Pierre Nkurunziza mu Ntara ya Mwaro cyane mu barimu. Iki kibazo cyiganje mu mashuri yose yo mu makomine ya Kayokwe, Bisoro na Ndava havugwa urupapuro rwo kuzuzaho umusanzu wa buri mwarimu ariko bamwe bakaba batabikozwa. UBM News itangaza ko Umunyamabanga […]

Ibyabaye hagati y’umupolisi n’umumotari mu Rwampala byakangaranyije abaturage

Umwe mu baturage batashatse gutangazwa amazina atangaza ko kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Kamena mu ijoro, mu Mudugudu wa Bwiza, Akagari ka Rwampala mu Murenge wa Kigarama mu Karere ka Kicukiro, umupolisi yakurikiranye umumotari wari uvuye mu Kanogo anyuze muri sanzinike, undi agana mu ngo z’abaturage, ingingo yatumye bamwe bavuga ko byari biteye ubwoba. […]

Alieu Kosiah wayogoje Liberia yakatiwe gufungwa imyaka 20

Urukiko rwo mu Busuwisi rwahamije ibyaha byo mu ntambara Alieu Kosiah, aba Umunya-Liberia wa mbere uhamijwe ibyaha byo mu ntambara yabaye muri Liberia. Yakatiwe igifungo cy’imyaka 20 nyuma yo guhamwa n’ibyaha birimo ubwicanyi no gufata abagore ku ngufu. Abantu barenga gato 250,000 biciwe mu ntambara ebyiri zo muri Liberia hagati y’umwaka wa 1989 n’uwa 2003, […]

Abadipolomate b’ u Rwanda birukanwe muri Afurika y’Epfo

Afurika y’Epfo yirukanye abadiplomate b’abanyamahanga barenga 200 barimo ab’u Rwanda bataramenyekana umubare n’amazina, ibaryoza kugura inzoga nta misoro batswe, nyuma bo bakazigurisha ku mafaranga y’umurengera, ibintu iki gihugu kivuga ko byagihombeje miliyoni z’amadolari z’imisoro buri kwezi. Ikinyamakuru cyo muri Afurika y’Epfo, Sunday Independent, dukesha iyi nkuru gitangaza ko abirukanywe bakomoka mu bihugu birimo: u Burundi, […]

Urutonde rw’imijyi 10 kuyituramo biteye siteresi mu 2021

Kompanyi yo mu Budage yitwa Vaay yashyize hanze urutonde rwerekana uko imijyi 100 ihagaze ku gutera siteresi (imihangayiko) ku bantu bayituyemo muri uyu mwaka wa 2021. Ni urutonde rwakozwe hagenzurwa imijyi 500 yo ku isi gusa imwe Vaay ikavuga ko bayiretse kuko nta makuru yizewe muyo bashakaga bayibonyeho. Mu gukora uru rutonde, hagendewe ku birimo: […]

Angelina Mukandutiye yasabiwe gufungwa imyaka 20

Ubushinjacyaha bw’ u Rwanda bwasabiye Mukandutiye Angelina uri mu bareganwa na Rusesabagina, guhanishwa igifungo cy’imyaka 20 ku byaha aregwa. Ubushinjacyaha mu iburanisha ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Kamena 2021 bwavuze ko Mukandutiye akwiye guhamwa n’icyaha cyo kuba mu mutwe w’iterabwoba. Bwavuze ko nubwo yemera icyaha, ariko ukwemera kwe kutuzuye bityo adakwiye kugabanyirizwa igihano. […]

Tanzania yatahuye Abany-Ethiopia basaga 50 binjiye mu gihugu bari muri matera

whatsapp-image-2021-06-17-at-18.03.54-1-950x534.jpg

Abakozi bashinzwe abinjira n’abasohoka mu Ntara ya Pwani muri Tanzania baguye ku bimukira 54 bavuye muri Ethiopia binjiye mu gihugu bihishe mu makamyo atwaye imifariso (matera). Ikamyo yo mu bwoko bwa Scania ifite pulake T 191 AYD niyo aba biganjemo abagabo n’urubyiruko basanzwemo ubwo bari bavuye ahitwa Bagamoyo, bagafatwa na polisi yo mu muhanda ikorera […]

Ukekwaho kwica AIGP Kaweesi yajyanwe ahatazwi ku iraswa rya Gen Katumba

Umugabo witwa Yusuf Nyanzi, kuwa Kabiri yatawe muri yombi, ajyanawa ahantu hataramenyekana, akekwaho gutegura iraswa rya Gen Katumba Wamala mu gihe yakurikiranwaga yidegembya ku iyicwa rya AIGP Andrew Felix Kaweesi. Abanyamategeko be, Wameli and Company Advocates bavuga ko yafatiwe iwe mu Mujyi wa Kampala, afatanwa n’umuhungu we, waje kurekurwa nyuma gato. Umwe mu banyamategeko, Godfrey […]

Dukeneye cyane kwitegura byuzuye guhangana na Amerika- Kim Jong Un

Perezida Kim Jong-Un wa Korea ya ya Ruguru yatangaje ko igihugu cye gikeneye kwitegura “kuganira cyangwa guhangana” na Leta Zunze Ubumwe za Amerika “cyane cyane kwitegura byuzuye guhangana”. Kim yavugiye ibi mu nama y’abategetsi bakuru i Pyongyang. Muri iyo nama nkuru y’Ishyaka ry’Abakozi yatangiye muri iki cyumweru muri uwo murwa mukuru ni naho Kim yemeje […]

Kenneth Kaunda wayoboye Zambia yatabarutse

Amakuru ava i Lusaka avuga ko Perezida wa mbere wa Zambia, Kenneth David Buchizya Kaunda yatabarutse, aguye mu bitaro bya gisirikare bya Maina Soko, mu gihugu cye. Umuhungu we, Kambarage, yemeje aya makuru abinyujije kuri paji ya Facebook ya se, ati ” Mfite agahinda ko kubamenyesha ko mzee yatuvuyemo, mumusabire.” Kaunda yari afite imyaka 97, […]

Abanyeshuri b’Abanyarwanda biga muri Amerika biyongereye kuri 215%

Abanyeshuri b’Abanyarwanda biga muri Amerika biyongereye ku kigero cya 215% mu myaka 10 ishize nk’uko imibare ibyerekana. Urubuga rwitwa Erudera rukurikirana cyane ibijyanye n’uburezi, ruvuga ko mu mwaka w’amashuri 2019/2020 Abanyarwanda biga muri Amerika bari 1,444 bavuye kuri 469 bo mu 2011/2012. Hari abavuga ko ibi biterwa n’uko ibigwi by’amashuri yo muri Amerika n’imikoranire iri […]

Abavuye muri Uganda n’ u Buhinde bazajya babanza kujya mu kato bageze mu Rwanda

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), cyatangaje ko abagenzi bavuye mu bihugu by’Ubuhinde na Uganda bagomba kujya mu kato iminsi irindwi muri hoteli zagenwe mu rwego rwo kwirinda Covid-19. Iri tangazo rivuga ko abagenzi bavuye muri ibyo bihugu cyangwa babinyuzemo mu minsi irindwi ishize bagomba kujya mu kato muri hoteli enye gusa zateganyijwe ziri mu mujyi […]

Umukobwa w’ i Kampala yashyize hanze video ari gusambana n’abahungu batatu icyarimwe

Umukobwa wo mu Mujyi wa Kampala utaramenyekana amazina bivugwa ko yiga Kitende, yashyize hanze amashusho ari gusambana n’abahungu batatu batandukanye icyarimwe. Muri video eshatu ngufi, uyu mukobwa agaragara ari muri ibyo bikorwa biteye isoni bigakekwa ko umwe muri abo bahungu, cyane ko bo batagaragara neza ari we waba yarashyize hanze ayo mashusho. Hari amakuru avuga […]

Sandra Teta aratwite nyuma y’amezi make yibarutse

Amakuru ava i Makindye muri Neverland aho umuhanzi Weasel Manizo (Deogratius Mayanja) atuye, avuga ko umukunzi we, Umunyarwandakazi, Teta Sandra atwite nyuma y’amezi agera ku 12 yibarutse imfura. Mu mwaka wa 2020 nibwo Teta yari yibarutse Ria Mayanja. Ibinyamakuru byo muri Uganda byandika imyidagaduro ntibizi neza igihe inda yatewe Teta imaze gusa byemeza ko atwite. […]

Musanze: Umugabo yaguwe gitumo yashyize akaguru hagati y’amaguru y’umukobwa w’imyaka 16 yaryamishije imbere ya W.C

Umugabo kugeza ubu wamenyekanye ku mazina ya Damaseni yaguwe gitumo mu Mudugudu wa Rukereza, Akagari ka Kigombe, Umurenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze, yashyize akaguru ke hagati y’amaguru y’umukobwa w’imyaka 16 witwa Immaculee (Makurata) yamuryamishije imbere ya W.C bikekwa ko yashakaga kumusambanya. BWIZA ubwo yageraga ahabereye ibi, yavuganye n’umwe mu bagore bageze mbere aho […]

Uganda ivuga ko u Rwanda rwirukanye abandi baturage bayo

Kimwe mu binyamakuru byo muri Uganda biri hafi ya Leta, Softpower, kivuga ko u Rwanda rwirukanye abandi baturage bayo babiri; Byamukama Alex, wavutse kuwa 20 Gicurasi 1994 na Himbisa Dancan wavutse kuwa 31 Nyakanga 1995 bombi batuye mu Karere ka Kabale. Urwandiko rwo kuwa 10 Kamena 2021, rw’ urwego rw’igihugu rw’umutekano mu Rwanda (NISS), Softpower […]

Insoresore z’umukinnyi wigeze kuzengereza Amavubi zakubise Burna Boy arazindara

Insoresore (abapampe) za Obafemi Martins wigeze kugora Amavubi ubwo yahuraga na Super Eagles, zakubise umuhanzi Burna Boy inshyi mu maso kugeza abaye nk’utaye ubwenge ubwo aba bombi bari bahuriye muri Club yitwa Victoria iri mu Mujyi wa Lagos muri Nigeria. Burna Boy yakubiswe (beaten to stupor) ubwo yari mu birori byo kwishimira kuba aherutse kwegukana […]

Kaminuza y’ u Rwanda ntizi imitungo yayo

Minisitiri w’Uburezi, Dr Valentine Uwamariya, avuga ko Kaminuza y’ u Rwanda (UR) itazi imitungo yayo gusa ngo iki kibazo kigiye gukemuka. Ibi Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya yabibwiye inteko rusange y’umutwe w’abadepite kuri uyu wa kabiri, ubwo yatangaga ibisobanuro mu magambo ku bibazo by’imicungire mibi y’imari n’umutungo muri Kaminuza y’u Rwanda. Yavuze ko muri Kanama 2021, […]

Butera Knowless: Kwambura cyangwa gushaka ‘hit’ mbere yo kumurika album

Kuwa 15 Kamena mu bitamenyerewe, humvikanye amakuru ko Umuririmbyikazi Ingabire Butera Jeanne d’Arc uzwi mu muzik nka Butera Knowless, yarezwe mu rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kwambura angana na miliyoni 1.3 Frw ikimina yabagamo. Ikimina Knowless yabagamo mbere y’uko gisenyuka cyitwa ‘Happy Family’, akaba yari agisangiye n’abandi bantu babarirwa mu 150. RIB nayo yemeje ko yakiriye […]

Rutebuka wari uwahafi na Col Makanika yatawe muri yombi

Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC, zataye muri yombi Bonfils Rutebuka wari mu bayobozi b’umutwe w’abarwanyi wa Col. Makanika ukorera mu gace ka Fizi. FARDC yavuze ko uyu mugabo yafatiwe mu gace ka Runundu muri Minembwe ku wa 12 Kamena 2021, binyuze muri Operation Sukola II ikorera muri Kivu y’Amajyepfo. Amakuru aturuka muri […]

HRW yinjiye mu kibazo cya Cassien Ntamuhanga

Umuryango uharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu ku isi, Human Rights Watch, urasaba ubutegetsi bwa Mozambique gutangaza aho Cassien Ntamuhanga, umunyarwanda wasabaga ubuhungiro muri icyo gihugu, aherereye. HRW ivuga ko hashize ibyumweru birenga bitatu atawe muri yombi n’ubutegetsi bw’icyo gihugu. Irashinja icyo gihugu kuba kugeza ubu kitari cyatangaza aho ari cyangwa se ngo kimwemerere kubonana n’umunyamategeko. Uyu muryango […]

Idamange yanze kwitabira urubanza rwe i Nyanza

Urubanza rwa Yvonne Iryamugwiza uzwi nka Idamange rwasubitswe kuko igihe cyo gutangira yari ari mu cyumba afungiwemo i Kigali kuko yanze kuburanira ku cyicaro cy’urukiko i Nyanza mu majyepfo y’u Rwanda. Inteko y’urugereko rw’urukiko rukuru ruburanisha ibyaha byambukiranya imipaka rukorera i Nyanza rwahawe urubanza rwe, uyu munsi yageze mu cyumba cy’iburanisha ibura uregwa. Ubwanditsi bw’urukiko […]

Diamond Platnumz afite umukunzi mushya w’ikizungerezi

ebfb5449-45c7-4256-ae1d-c50daddc6f54.jpg

Umuhanzi Diamond Platnumz ari mu rukundo n’umukobwa ukomoka muri Afurika y’Epfo, Andrea Abrahamz usanzwe ari umunyamideli. Hari amakuru ko aba bombi baba bamaze ukwezi bakundana gusa nta n’umwe uragira icyo ashyira ku karubanda. Hagendewe ku byo Abrahams aherutse gutangaza kuri Instagram n’amagambo bwite ya Diamond, bigaragara ko hari umubano uri hagati y’aba bombi. Uyu mukobwa […]

OTAN ivuga ko u Bushinwa buteye inkeke za gisirikare

Abategetsi bo mu muryango w’ubwirinzi bwa gisirikare bw’Uburayi n’Amerika (OTAN/NATO) bari bari mu nama i Buruseli mu Bubiligi, baburiye ko Ubushinwa buteje inkeke mu bya gisirikare, bavuga ko imyitwarire yabwo ari “ingorane ahantu hose”. Bavuze ko Ubushinwa burimo kongera byihuse intwaro zabwo za nikleyeri, kandi ko “budakorera mu mucyo” ku bijyanye no guteza imbere igisirikare […]

Umusore w’umunebwe, iyo areba abakobwa abona bose ari indaya-Shaddyboo

Icyamamare, Mbabazi Chadia uzwi nka Shaddyboo avuga ko nta yindi mpamvu yatuma umusore akeka ko abakobwa bose ari indaya atari uko we aba ari umunebwe, nta bushobozi afite ngo yigondere umwe muri abo bose. Kuri Twitter, uyu mugore kuri uyu wa 14 Kamena yagarutse ku ngingo zitandukanye cyane ku bibazo by’abatinda gushaka no gukora cyane […]

Biravugwa ko Mozambique yifashe ku kibazo cya Ntamuhanga Cassien

Ubuyobozi bwa Mozambique ku mugaragaro bwagarutse ku ifatwa n’ifungwa rya Cassien Ntamuhanga, buvuga ko ari ikibazo kiri mu iperereza butagira icyo bukivugaho. Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubufatanye ya Mozambique (MINEC), Amb. AntĂłnio Muchave, yavuze ko ifatwa rya Cassien Ntamuhanga barimenye gusa ngo bategereje iperereza. Abakorana na Ntamuhanga (RANP-Abaryankuna) batangaza ko Amb. Muchave yagiranye ikiganiro […]

Perezida Lungu wa Zambia yituye hasi ari mu birori

Perezida Edgar Lungu wa Zambia, ku cyumweru nimugoroba mu murwa mukuru Lusaka, yari ayoboye ibirori by’umunsi w’ingabo ubwo “yagiraga kuzungera gutunguranye” akitura hasi. Perezida Lungu yituye hasi nyuma y’uko yari yamaze kuvuga ijambo rye ry’uyu munsi w’ingabo wizihizwa muri Zambia buri mwaka tariki 13 Kamena. Umunyamabanga wa guverinoma Simon Miti yasohoye itangazo rivuga ko Perezida […]

Dar: Umuryango wa Mutayoberwa wose ‘wishwe n’umukozi wo mu rugo’

familia-2-660x400.jpg

Polisi ya Tanzania mu Mujyi wa Dar- Es Salaam (Dar) ivuga ko yataye muri yombi umusore w’imyaka 34 witwa Shedrack Kapanga, wari umukozi wo mu rugo, ukekwaho kwica nyirabuja, Emmy Mutayoberwa n’abana be babiri b’abakobwa; Daniela Mutayoberwa na Damita Mutayoberwa. Polisi nk’uko Millardayo ibitangaza, ivuga ko iperereza ry’ibanze ryerekana ko Kapanga yaba yarishe uyu muryango […]

Dore amazina y’utubyiniriro y’abaperezida bo muri Afurika amwe adakunze kuvugirwa mu ruhame

Perezida nk’umwe mu bategetsi bakuru b’igihugu, akurikiranirwa hafi n’abaturage baba ab’igihugu cye cyangwa abandi. Kubera akazi bakoze mbere yo kwicara muri iyo ntebe yo hejuru, uko bakora akazi kabo n’izindi mpamvu, bamwe mu bakuru b’ibihugu muri Afurika bagiye bahabwa utuzina tw’utubyiniriro. Rimwe na rimwe utwo tuzina turasebeje, rubanda akenshi ntikunda kutuvuga mu ruhame, dore ko […]

Ubucuruzi bugomba gufunga saa mbiri, amasaha ya Gera mu rugo aragabanyuka-Ibyemezo by’inama y’abaminisitiri

e3tsqphweaapsdl.jpg

Nk’uko itangazo ry’iryemezo by’inama y’abaminisitiri yo kuri uyu wa 12 Kamena 2021, yari iyobowe na Perezida Kagame Paul, abacuruzi bategetswe gufunga bitarenze saa mbili mu gihe kugera mu rugo ari saa tatu z’ijoro. Inama iheruka yari yategetse ko kugera mu rugo ari saa yine z’ijoro gusa ubu byahindutse. Abanyarwanda basaba gukomeza gukurikiza amabwiriza yose yo […]

Dr Gashumba na Prof. Shyaka mu myanya mishya

Abanyepolitiki babiri; Dr Diane Gashumba wari Minisitiri w’Ubuzima na Prof. Shyaka Anastase wari Minisitiri w’Ubutegtsi bw’igihugu, bahawe imyanya mishya yo ku rwego rwa ambasaderi. Nk’uko itangazo ry’iryemezo by’inama y’abaminisitiri yo kuri uyu wa 12 Kamena 2021, yari iyobowe na Perezida Kagame Paul, aba bayobozi bahawe imyanya ikurikira: Dr Diane Gashumba, yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda mu […]

Uruganda rwa Sulfo rwafunzwe

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge bwatangaje ko uruganda rwa Sulfo Rwanda Industries rwafunzwe mu gihe cy’iminsi 7 nyuma y’aho bigaragariye ko higanje ubwandu bukabije bwa COVID-19. Iki cyemezo gifashwe nyuma y’aho mu bipimo byafashwe mu bakozi 600 byagaragaje ko 10% banduye. Kuri uri uyu wa Gatanu, Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko abantu 202 banduye icyorezo cya COVID-19 […]

Nyarugusu: Impunzi z’Abarundi zarwanye na polisi 16 barakomereka

Abantu 16 bakomerekeye mu bushyamirane hagati y’impunzi z’Abarundi mu nkambi ya Nyarugusu muri Tanzaniya na polisi yo muri icyo gihugu. Ubwo bushyamirane bwaturutse ku kutumvikana ku cyemezo ubutegetsi bwo muri icyo gihugu bwafashe cyo kwemeza Umunyekongo wari waje ku mwanya wa kabiri mu matora y’ubuyobozi bw’impunzi muri iyo nkambi. VOA dukesha iyi nkuru ivuga ko […]

Min. Uwizeye yavuze ku isanganya ryabaye ku mukozi we bigasaba RIB kuhagoboka

Minisitiri muri Perezidansi y’ u Rwanda, Uwizeye Judith avuga ko umukozi we aherutse kwibeshya ubwo yishyuraga ibyo yari aguze akoresheje Momo Pay ariko akibeshya, amafaranga akajya ku yindi nimero. Uyu yifashishije Twitter yavuze uko byagenze, gusa ngo RIB yarahagobotse. Ati ” Mu minsi 2 ishize, umukozi wanjye yishyuye ibintu maze yibeshya kuri code ya MoPay […]

Abadipolomate ba Lesotho birukanwe muri Afurika y’Epfo bazira inzoga

mukasine_marie_claire.jpg

Africa y’Epfo yahaye benshi mu badipolomate ba Lesotho amasaha 72 yo kuba basubiye iwabo bitewe no kugurisha inzoga bagura zidasorehejwe, bagahindukira bakajya kuzigurisha bisanzwe. Abategetsi ba Afrika y’Epfo batanze urutonde rw’abo ba ‘diplomates’ n’abo mu miryango yabo bavuga ko ” bakoresheje nabi ugufatwa neza bahabwa n’ubutumwa baba barimo”. Lesotho yitandukanije n’ibikorwa by’aba bari bayihagarariye, yemeza […]

Rusesabagina ameze neza- Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu

mukasine_marie_claire.jpg

Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa muntu iratangaza ko Paul Rusesabagina ameze neza ko kandi uburenganzira bwe bwose uko bwakabaye bwubahirizwa, bitandukanye n’ibyo umuryango we wari uherutse kuvuga ko yawubwiye ko ubuzima bwe buri mu kaga. Mu ntangiriro z’iki cyumweru nibwo bamwe mu bana ba Paul Rusesabagina bumvikanye banagaragara ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru, bavuga ko […]

Umunyeshuri yashimangiye mu mutwe wa diregiteri umusumari wa cm 10

Umunyeshuri wiga mu mwaka wa Gatatu w’amashuri yisumbuye mu Ishuri rya Ainamoi riri ahitwa Kericho muri Kenya kuwa Gatatu w’iki cyumweru yashimangiye mu mutwe wa diregiteri, Geoffrey Rono, umusumari wa inches enye zingana na cm 10.16 Uyu munyeshuri utavuzwe amazina, yakoze ibi nyuma y’aho ubuyobozi bw’ishuri bwari bumwirukanye kuko yasabwaga kubanza kwishyura ideni abubereyemo. Uyu […]

Amb. Nikobisanzwe ku ifatwa rya Cassien Ntamuhanga

Ambasaderi w’ u Rwanda muri Mozambique, Claude Nikobisanzwe avuga ko nta kaboko k’ u Rwanda kari mu ifatwa rya Cassien Ntamuhanga wari waratorotse Gereza ya Mpanga, agahungira muri icyo gihugu aho yabaga kuva mu 2017. Ntamuhanga yatawe muri yombi ku cyumweru tariki 23/05 ku kirwa cya Inhaca kiri mu burasirazuba bwa Maputo aho yari asigaye […]

Munyenyezi ntagishaka kwivuriza ku Muhima

Munyenyezi BĂ©atrice ukurikiranyweho uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 avuga ko akwiriye kuvurirwa mu bitaro biri ku rwego rwo hejuru y’ibya Muhima ku bw’ikibazo cy’ubushobozi bwabyo. Abanyamategeko ba Munyenyezi; Me Buhuru Pierre Celestin na Me Gatera Gashabana mu iburanisha ryo kuri uyu wa 11 Kamena 2021, bagaragarije urukiko ko uwo bunganira arwaye indwara zirimo […]

Hari incabwenge z’Abafarisayo ariko Yezu yigira mu barobyi- Museveni ku guhitamo abayobozi bashya

Perezida wa Uganda, Yoweli Kaguta Museveni avuga ko yahisemo gutungurana ubwo yashyiragaho abagize guverinoma bashya, akoresha uburyo Yezu yakoresheje ahitamo intumwa ze. Ubwo yagarukaga ku ngingo zitandukanye nyuma yo kugeza ku nteko, ingengo y’imari, Museveni yagarutse no gutungurana kwabayeho mu ishyirwaho ry’abagiye kuyoborana na we muri manda nshya aheutse kurahirira. Kuri iyo ngingo yagize ati […]

Nizzo ku gukorana ubukwe n’umukobwa uba mu Bushinwa

Umuhanzi wo mu itsinda rya Urban Boyz, Ahmed Nshimiyimana uzwi nka Nizzo avuga ko nta gahunda y’ubukwe afite kuko ngo ubu nta n’umukunzi afite. Kuva mu 2020, ku mbuga nkoranyambaga na bimwe mu bitangazamakuru byahwihwishije ko Nizzo yaba yarakoze ubukwe n’umukobwa ubua mu Bushinwa gusa we arabihakana. Mu kiganiro n’imwe muri radiyo zo mu Rwanda, […]

Umugore yakangutse nyuma y’amezi 10 ari muri koma

Umugore wo mu Butaliyani, Cristina Rosi, yavuye muri koma (coma) inyuma y’amezi 10, nk’uko bivugwa n’ibinyamakuru byo muri icyo gihugu. Uyu w’imyaka 37, yari yagize ikibazo cy’umutima muri Nyakanga 2020. Uyu yaje kubyara abazwe bikekwa ko ubwonko bwe bwononekaye. Umugabo we, Gabriele Succi yavuze ko umugore we yakangutse avuga ngo ” mama”. Succi yabwiye ikinyamakuru […]

Bizageraho gukubita umwana muzajya mwaka uruhushya-Minisitiri

Minisitiri w’Ubuzima, Iterambere ry’umuryango, uburinganire, abana n’abakuze muri Tanzania, Dr Doroth Gwajima avuga ko uburengenzira bw’umwana bugomba kubahwa kugeza ubwo umubyeyi azajya ajya kumukubita, agasaba uburenganzira. Ibi yabivugiye mu kiganiro n’abanyamakuru mu Mujyi wa Dodoma ku kwizihiza umunsi mukuru w’umwana w’umunyafrika wizihizwa kuwa 16 Kamena buri mwaka. Dr Gwajima yavuze ko hazajyaho ikigo cy’igihugu kirengera […]

Kigali: Umunyeshuri yateye umwarimu igitiritiri cy’ikigori mugenzi we yari amazeho impeke

Umunyeshuri wo mu Rwunge rw’Amashuri ya Rugando mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali utatangajwe amazina, yateye umwarimu igitiritiri cy’ikigori mugenzi we yari amazeho impeke. Umuyobozi wa G.S Rugando, Bihozagara Dominique yabwiye RBA ko umunyeshuri wateye iki gitiritiri atari uwari umaze kukirya, ko ahubwo umwe yabonye mugenzi we akimazeho impeke, arakimusaba ngo agire icyo […]

Gakenke: Umuganga n’umugore bivugwa ko basambanaga ‘bararekuwe’ nyir’urugo arafungwa

Umugabo wo mu Karere ka Gakenke, Umurenge wa Cyabingo, Akagari ka Muramba, mu Mudugudu wa Muramba, Emmanuel Tuyishime, bivugwa ko afunzwe mu gihe mu rugo rwe hari haherutse gufatirwa umuganga witwa Sinayobye bivugwa yari arimo asambanya umugore we, Manirabaruta Jacqueline. Ku Cyumweru tariki ya 30 Gicurasi 2021, nibwo Sinayobye ukora umwuga wo kuvura mu Murenge […]

Sheikh yatawe muri yombi ku bw’amagambo yavuze kuri Min. Ndirakobuca

Sheikh Ndikumana Rashid wo muri zone ya Buterere, ari mu maboko ya polisi nyuma y’amagambo yavuze kuri Minisitiri w’Umutekano, Gen Gervais Ndirakobuca, amusaba gusaba imbabazi ku byo yavuze ku Bayisilamu. Min. Ndirakobuca yari yasabye Abayisilamu kureka kubangamira abantu mu gihe cya Azana kuko iba hakiri mu gicuku. Yasabye amadini ” Kugabanya bomboribombori y’ijoro.” Ibyatangajwe na […]

Video: Tiwa Savage yarwaniye n’umukobwa muri ‘ salon de coiffure’

Umuhunzikazi Tiwa Savage yarwanye na mugenzi we witwa Seyi Shay bari bahuriye mu nzu itunganya imisatsi (salon de coiffure) mu bivugwa ko bapfaga Wizkid. Aba n’ubusanzwe, batabanye neza kuva mu 2016, bahuriye muri saloon iri mu Mujyi wa Lagos, Seyi Shay yamusuhuje, undi aramwadukira si ukumutuka, amubwira akari imurori. Hari amakuru ko Tiwa Savage yamenyesheje […]

Min. w’Ububanyi n’Amahanga mushya wa Uganda yigeze kwikoma Abanyarwanda

Minisitiri mushya w’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda, Gen Haji Abubaker Jeje Odongo yigeze kwikoma Abanyarwanda baba mu Karere ka Hoima avuga ko bari gutumira benewabo ngo baze kuhatura ku bwinshi. Gen Odongo nk’uko ibinyamakuru byo muri Uganda byabigarutseho, mu gutunga agatoki Abanyarwanda, ubwo yari Minisitiri w’Umutekano w’imbere mu gihugu, yavuze ko hari abagura ubutaka buto, barangiza […]

FDLR ivuga ko ari ikinyafu kuba Col Nshimiyimana yarafashwe

CurĂ© Ngoma ukunze kumvikana avuga ko ari Muvugizi wa FDLR, inyeshyamba zirwanya u Rwanda, avuga ko gufatwa kwa Col. Nshimiyimana Augustin, ari ikintu gikomeye kuri bo bafata nk’igihombo. Nshimiyimana yafatiwe mu gace kitwa Rubaya ka Teritwari ya Masisi mu Ntara ya Kivu ya ruguru, nk’uko umuvugizi wa FDLR abivuga. Ngoma yavuganye na BBC, aravuga ati […]

Rubavu: Hari Abakongomani bavuga ko bari gucyurwa ku gahato

Zimwe mu mpunzi z’Abanye-Congo zahungiye mu Rwanda iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo ziravuga ko ziri gucyurwa ku gahato. Amazuku ya Nyiragongo mu kwezi gushize yatwitse inzu zibarirwa mu bihumbi z’abaturage, igice kinini cy’abatuye Goma bahungira i Sake abandi bambuka bajya mu Rwanda. Izi mpunzi zikomeje gutaha nyuma y’aho abategetsi muri DR Congo batangaje ko ubu ikirunga […]

Kwitwa Umuhutu, Umututsi cyangwa Umutwa, ntacyo bidutwaye- Perezida Ndayishimiye

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye avuga ko iby’uko bamwe mu bo ayoboye harimo Abatutsi, Abahutu n’Abatwa ntacyo byari bikwiriye kuba bihungabanya ku bumwe bwabo kuko na Israel yashyize hamwe kandi igizwe n’imiryango 12. Perezida Ndayishimiye yabigarutseho kuwa 8 Kamena 2021 ku munsi wo gukunda igihugu wahuriranye n’uwo Nkurunziza yatabarukiyeho. Yagize ati ” Kwitwa umuhutu, canke […]

Uwakunze gutumwa na Museveni kuri Kagame yaba ari we ugiye gusimbura Kutesa

home04pix-data.jpg

Amakuru yashyizwe hanze aravuga ko urutonde rw’abagomba kujya muri Guverinoma ya Uganda bashya harimo na Amb. Adonia Ayebare, wakunze koherezwa na Museveni wa Uganda ngo ageze ubutumwa bwe kuri Perezida Kagame w’ u Rwanda. Mu bimenyerewe nka leaks (amakuru aba yacitse abakabaye bayarinda) mu bitangazamakuru bya Uganda, harimo ko Adonia Ayebare, mukuru wa Gen Maj […]

Wiha kubanyuraho, bakurasa-Museveni

Perezida wa Uganda, Yoweli Kaguta Museveni Tibuhaburwa avuga ko abanyabyaha bakwiriye kurya bari menge cyane abakoresha za moto bagakora ibyaha, barangiza bakanyura ku bapolisi bakora mu muhanda bahunga, nta we ugize icyo ababaza, ko ubu ibintu byahindutse. Museveni bigaragara ko yababajwe n’iraswaho rya Gen Katumba Wamala, yavuze ko ubu abapolisi bashinzwe umutekano wo mu muhanda […]