Perezida Kagame yeretswe ibyagezweho mu ikoranabuhanga mbere yo gusoza urugendo yagiriraga mu Bufaransa

Perezida Kagame ari kumwe na mugenzi we Emmanuel Macron, bitabiriye Inama ya ‘Viva Tech’aho ibigo bisaga 60 harimo n’ibyo mu Rwanda byamuritse ibyagezweho mu ikoranabuhanga. Aba bakuru b’ibihugu byombi beretswe umushinga w’ikoranabuhanga witwa ‘Kigali Innovation City’ugamije gutanga abahanga mu bumenyi n’ikoranabuhanga haba mu Rwanda no ku isi yose. Biteganyijwe ko Kagame asoza uruzinduko rw’akazi yagiriraga […]

Nyuma y’imyaka 61 bashakanye, bapfiriye umunsi umwe

Umusaza n’umukecuru bo muri New Zeland baherutse gutungura abantu ubwo bapfiraga umunsi umwe nyuma y’amasaha macye bizihije isabukuru y’imyaka 61 bari bamaze bashakanye. Uyu musaza witwa Peter n’umukecuru we Ruth batabarutse mu ri uku kwezi kwa Gicurasi, aho umukecuru yabanje gupfa mu masaha ya mugitondo, hanyuma umusaza we akaza kumukurikira nyuma y’amasaha 9 gusa umunsi […]

U Rwanda rusigaranye iminsi ibarirwa ku ntoki ngo rusubize Amerika ku bijyanye no guca caguwa

U Rwanda rusigaje iminsi ine gusa kugira ngo rutangarize Leta Zunze Ubumwe za Amerika ibijyanye n’icyemezo rwafashe cyo guca caguwa .Ni nyuma yaho muri Werurwe ruhawe iminsi 60 ngo rwisubireho kuri iki cyemezo kuko ngo ruzabihomberamo. U Rwanda rugomba kugira icyo ruvuga kuri iyi ngingo mu rwego rwo kubahiriza ibyo akanama gahagarariye iby’ubucururuzi bwa Amerika(USTR) […]

Uganda: Abakozi ba leta ntibavuga rumwe ku mushinga wo kujya bishyurwa bubyizi

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 23 Gicurasi 2018, nibwo ibiro bya Minisitiri w’Intebe muri Uganda byatangaje ko guverinoma iri kurebera hamwe uko abakozi ba leta bajya bahemberwa iminsi bakoze mu kwezi aho kubarirwa umushahara w’ukwezi. Ibi bias n’ibyazamuye impaka mu bakozi ba leta muri kiriya gihugu ndetse abenshi bagaragaza kutavuga rumwe kuri uwo mushinga […]

Menya imihindagurikire y’umubiri wawe, umenye imyaka igorana ku bahungu na bakobwa

Ubuzima bugizwe n’intambwe zigenda zihererekana bitewe n’ikigero umuntu aba agezemo, zimwe mu ntambwe zibanze umubiri ukenera harimo ibigenga kurya,guhumeka,gutembera kwa maraso ndetse n’imikorere y’ubwonko. Si ibyo gusa kuko hari n’ibindi bigenga kubaho ndetse no kororoka kwa bantu benshi bazi nk’ubuzima bw’imyororokere. Iyo umuntu avutse bitewe n’igihe amaze ku isi hari ibigenda bihinduka kuri we igihe […]

Dr Monique Nsanzabaganwa avuga ko umuco wo kwizigamira mu Banyarwanda ukiri hasi

Guverineri wungirije wa Banki nkuru y’Igihugu , Dr Monique Nsanzabaganwa avuga ko kugeza ubu abanyarwanda batarasobanukirwa n’muco wo kwizigamira bigatuma n’ubwizigame bw’igihugu muri rusange bukiri hasi ugereranyije no mu bindi bihugu. Ibi yabitangaje ubwo hasozwaga inama mpuzamahanga yari imaze iminsi 2 ibera i Kigali, ikaba yari igamije kuganira ku kamaro k’amatsinda yo kuzigama n’imbogamizi zikibangamiye […]

Umubano w’u Rwanda n’Ubufaransa ugiye kuvamo agatotsi

Umubano w’u Rwanda n’Ubufaransa ushobora kuba ugiye kuba mwiza bitewe n’ubushake bwo kunoza ubutwererane perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron na mugenzi we w’u Rwanda Paul Kagame bakomeje kugaragaza. Ubwo aba bakuru b’ibihugu bagiranaga ikiganiro n’Abanyamakuru kuri uyu wa Gatatu tariki ya 23 Gicurasi,i Paris mu Bufaransa,Perezida Macron yavuze ko ibyaranze umubano utari mwiza hagati y’ibigugu byombi […]

Umujyanama wa Diamond Platnumz yatawe muri yombi

Umujyanama wa Diamond Platnumz uzwi nka Babu Tale yatawe muri yombi na Police azira kutishyura amafaranga yategetswe n’urukiko nyuma yo gukoresha amashusho y’ikompanyi ya Tip top entertainment mu buryo bunyuranyije n’amasezerano bagiranye. Ni nyumayaho uyu Tale Babu  kuri uyu wagatatu tariki 22 Gicurasi 2018 ahamijwe ubwambuzi bushingiye ku gukoresha amashusho mu buryo bubyara afaranga y’ikompanyi […]

Uganda: Hadutse indwara itaramenyekana yibasira abana, 8 bamaze gupfa

Leta ya Uganda ihangayikishijwe n’icyorezo cy’indwara itaramenyekana irimo kwibasira abana bato, aho bafatwa banyara amaraso, kugeza ubu 8 mu basaga 45 bafashwe mu minsi 7 gusa bakaba bamaze gupfa. Ibi byatangajwe n’umwe mu bagize Inteko ishinga amategeko ya Uganda kuri uyu wa Gatatu tariki ya 23 Gicurasi 2018, Rose Mutonyi aho yavuze ko iyi ndwara […]

Gisagara: Polisi yafashe batatu bakekwaho ubwambuzi bushukana

Mu gitondo cyo ku itariki 22 z’uku kwezi kwa Gicurasi 2018, Polisi mu karere ka Gisagara yafashe abantu batatu bakekwaho ubwambuzi bushukana bw’amafaranga bakoreye abatuye akagari ka Bweya, umurenge wa Ndora, mu karere ka Gisagara. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, Chief Inspector of Police (CIP) Emmnauel Kayigi, yavuze ko abafashwe ari: Niyomugabo […]

Igisobanuro cy’igikapu ‘‘Football’ gihora iruhande rwa Perezida wa Amerika

Ni igikapu uzasanga gifite amazina menshi, ariko irikoreshwa cyane ni irya ‘Football’ ubaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika wese, aba agomba kugihorana iruhande rwe. Iki gikapu gitwarwa n’umwe mu basirikare kabuhariwe bashinzwe kurinda perezida, unamuhora iruhande aho ari hose. kibamo imbarutso z’ibisasu bya kirimbuzi. Urubuga rwa Washington post, ruvuga ko bidashoboka ko perezida […]

Prince Harry uherutse gukora ubukwe bwahuruje isi, ni muntu ki?

Ku wa Gatandatu tariki 19 Gicurasi 2018, nibwo Isi yose yari ihanze amaso mu Bwongereza ahaberaga ubukwe bw’igikomangoma Harry n’ umukinnyi wa filimi,  Meghan Markle. Prince Henry amazina ye yose ni Henry Charles Albert David. yavutse tariki 15 Nzeri 1984 avukira mu bitaro bya St Mary muri Pendindton i London mu Bwongereza, akaba umuvandimwe wa  wa […]

Paris: Perezida Kagame yakiriwe na mugenzi we w'u Bufaransa, Emmanuel Macro- AMAFOTO

Perezida Kagame w’u Rwanda yakiriwe mu gihugu cy’u Bufaransa kuri uyu wa 23 Gicurasi 2018, na mugenzi we, Emmanuel Macro, banagirana ibiganiro byihariye bigamije gutsura umubano w’ibihugu byombi. Kuri uyu munsi, Perezida Paul Kagame ari i Paris mu ihuriro ryo guteza imbere Ikoranabuhanga mu Mishinga Igitangira ‘VivaTech’, rizamara iminsi ibiri, uyu munsi ku wa Gatatu […]

RDB iremeza amasezerano y’ubufatanye u Rwanda rwagiranye n’ikipe ya Arsenal

Ku mugoroba wo ku wa 22 Gicurasi 2018, nibwo ku mbuga nkoranyambaga hatangiye gucicikana amakuru avuga ko u Rwanda rwagiranye amasezerano y’ubufatanye n’ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza, yo kwamamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda. Mu itangazo Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Iterambere(RDB) gifite mu nshingano ubukerarugendo mu Rwanda, cyageneye abanyamakuru, cyemeje ibyaya masezerano y’ubufatanye, ko azagira uruhare mu […]

Ikipe ya Arsenal yemeje Emery Unai nk’umutoza wayo mushya

Nyuma y’iminsi micye abafana b’ikipe ya Arsenal bategereje kumva ugomba gusimbura Arsene Wenger ku buyobozi bw’ikipe, iyi kipe yamaze kwemeza no gutangaza ko Emery Unai ari we mutoza wayo mukuru mushya. Emery Unai aje asimbura Arsene Wenger wo mu bufaransa kuri uyu mwanya nyuma y’imyaka igerakuri 22 yari amaze ayitoza. Emery yayoboye ikipe ya Paris […]

Perezida Museveni yifurije ubukwe bwiza umuhungu wa perezida Ramaphosa n'umukobwa wa Amama Mbabazi

Kuwa 22 Gicurasi 2018, nibwo perezida Museveni yakiriye umuhungu wa perezida w’Afurika y’Epfo, Andile Ramaphosa hamwe n’itsinda bari bazanye i Kamppala ubwo bari bagiye mu muhango wo gusaba no gukwa mwishywa wa Amama Mbabazi warerewe iwe, Bridget Birungi Rwakairu w’imyaka 37. Uyu musore w’imyaka 36 yageze i Kampala aherekejwe na nyina ndetse n’abandi bagera kuri […]

Rwamagana: Abana basizwe na Beatrice wishwe n’umugabo we, bahawe inkunga

Imfubyi zasizwe n’ umubyeyi witwa Muhaweniman Beatrice wishwe n’ umugabo we  akamucagaguramo ibice akajya kumujugunya mu rufunzo, bahawe inkunga y’amafaranga asaga miliyoni eshatu azajya abafasha mu mibereho yabo. Muhaweniman Beatrice n’umugabo we Ntezimana Jean Damascene bari batuye mu mudugudu wa Nyagatovu, Akagari ka Kabasore, umurenge wa Karenge ho mu karere ka Rwamagana, bafitanye abana batandatu. Ubwo abagize […]

Umupasiteri yari yivuganywe n’abayoboke be, polisi irahagoboka

Umuvugabutumwa muri Uganda witwa Dan Mubiru ari mu bwihisho nyuma y’uko abayoboke b’itorero rye, Jerusalem Miracle Centre bamugabyeho igitero n’uburakari bwinshi kubw’amahirwe polisi ikahagoboka bataragira icyo bamutwara ariko bakangiza byinshi. Aba baturage batewe uburakari n’uko uyu wari umuyobozi wabo yashize irindi torero ryitwa Bethsaida Miracle Centre aho bamwe mu bo bakorana mu buyobozi bari banatangiye […]

Umuherwe Zari Hassan yise Diamond imbwa ye

Zari Hassan yifashe ku gahanga atuka Diamond wahoze ari umugabo we, banabyaranye abana babiri, amwita imbwa ye. Ibi byabaye ubwo Zari yaganiraga n’abafana be ku rubuga nkoranyambaga rwa Instagram mu buryo buzwi nka “live video”; umwe mu baganiraga na we yamubajije ikibazo, agira ati”Diamond Platnumz ni muntu ki?” mu gusubiza uyu mufana we warumubajije iki […]

Uganda: Umuryango warogewe mu biryo, umukozi arapfa, nyirabuja n’abana bararokoka

Polisi yo muri Uganda, mu gace ka Kabale, iri mu iperereza nyuma y’aho umukozi wo mu rugo asanzwe mu cyumba yapfuye, nyirabuja n’abana babiri barokoka uburozi.   Agnes Kesande wari uzwi ku izina rya ​​Kyakwera, yari umukozi wo mu rugo kwa Bruce Muhwezi, umurambo we wasanzwe mu cyumba yaryamagamo, hakekwa ko yaba yazize uburozi.   […]

Impungenge ku bana bari kwijyana mu mitwe y’iterabwoba mu mashyamba ya Congo

Mu gihe byari bimenyerewe ko imitwe yitwaje intwaro ashyira abana mu gisirikare ku ngufu ikajya kubakoresha ibikorwa bitandukanye birimo n’iby’ubugizi bwa nabi, kuri ubu noneho ngo baba bari kwijyana kubera kubura ubundi buryo bwo kubaho no kutitabwaho n’ababafite mu nshingano. Ibi ni ibyatangajwe n’umuryango muzamahanga ushinzwe gukurikirana ibijyanye n’ikoreshwa ry’abana mu ntambara aho watangaje ko […]

Gusana ibyangijwe n’ibiza utabanje gukuraho impamvu z’ibyo biza, uba uri kwiyahura- Min. Kaboneka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Kaboneka Francis arasaba abaturage b’Umujyi wa Kigali kwirinda ibiza, bava mu manegeka kurusha uko bakwihutira gusana kandi bakiyarimo. Ibi Min.Kaboneka yabitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki ya 22 Gicurasi 2018, kuri Petit sitade i Remera, ubwo yitabiraga umuhango wo gusoza ibikorwa by’icyumweru cy’umujyanama. Gahunda yari imaze icyumweru mu turere tugize Umujyi wa […]

Koreya y’Epfo ngo ishaka kugira ijambo rikomeye muri Afurika ibinyujije mu bikorwa

Minisitiri w’Intebe wa Koreya y’Epfo, Lee Wan-koo yatangaje ko kiriya gihugu kigiye gushora akayabo ka Miliyari 5 z’Amadorali mu bikorwa bitandukanye birimo ikoranabuhanga, amashanyarazi n’ibindi mu bihugu bitandukanye by’Afurika, ibi ngo bikaba bizatuma iki gihugu kigira ijambo rikomeye kuri uyu mugabane. Ibi ni bimwe mu byatangarijwe mu nama ngarukamwaka ya Banki Nyafrika itsura amajyambere iri kubera […]

Muhanga: Abikorera baranenga RDB n’inzego z’ibanze kubaha serivisi mbi

Mu mahugurwa yateguwe n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Iterambere (RDB) , yagenewe abikorera bo mu karere ka Muhanga na Kamonyi, agamije kubakangurira gutanga serivisi nziza no kwakira neza ababagana muri gahunda ya ‘Na yombi’, abikorera banenze RDB ndetse n’inzego z’ibanze kubaha serivisi mbi kandi ari bo babigisha kuyitanga neza. Mu byo abikorera banenze , harimo kuba abakozi […]

Se wa Diamond yababajwe n'uko Hamissa yakubitiwe mu buriri bw'umuhugu we

Nyuma yaho bimenyekanye ko Sanura Kasim, nyina wa Diamond, akubitiye Mobetto mu nzu ya Diamond amuhora ko yararanye n’umuhungu we, kuri ubu na se wa Diamond yagize icyo abivugaho. Tariki 13 Gicurasi 2018 nibwo Hamissa Mobetto yararanye na Diamond mu cyumba kimwe gusa mu gitondo ubwo nyina wa Diamond yajyaga gusuhuza umuhungu we, ubwo ni […]

Burundi: Abatoye YEGO mu matora ya kamarampaka ni 73,18%, bamwe mu banyapolitiki barabyamagana

Nyuma yaho komisiyo Ishinzwe Gutegura Amatora mu Burundi (CENI) ishyiriye hanze ibyavuye mu matora ya kamarampaka by’agateganyo, bamwe mu banyapolitiki bavuga ko aya matora atakozwe mu mucyo, n’ibyayavuyemo bakaba batabyemera. Mu kiganiro umuyobozi wungirije w’ishyaka Amizero y’Abarundi, Evariste Ngayimmpenda yagiranye n’abanyamakuru ku wa 21 Gicurasi 2018, yahamije ko ibyavuye mu matora birimo amakosa menshi, bakaba […]

Umuhuro wa perezida Trump na mugenzi we Kim Jong wazinduye igitaraganya uwa Koreya y’Epfo

Mu gihe perezida w’Amerika, Donald Trump yitegura guhura na mugenzi we wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong bamaze iminsi baterana amagambo, perezida wa koreya y’Epfo, Moon Jae we yahise asura Amerika aho yagiranye ibiganiro na perezida Trump. Ibitangazamakuru bitandukanye biravuga ko mu buryo bwatunguranye, uyu muperezida yaje n’indege ye yihariye, agasura ingoro ya perezidansi y’Amerika […]

Polisi y'u Rwanda yatangije icyumweru cyahariwe umutekano wo mu muhanda- AMAFOTO

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 22 Gicurasi 2018, Polisi y’u Rwanda yatangije Ibikorwa by’icyumweru cyahariwe umutekano wo mu muhanda bizibanda ku bukangurambaga bugenewe buri cyiciro cy’abakoresha umuhanda. Ubu bukangurambaga ku mutekano wo mu muhanda, buzakorwa hagendewe ku nsanganyamatsiko igira iti ” menya, ubahiriza amategeko y’umuhanda urengere ubuzima”. Mu gutangiza iki cyumweru mu Mujyi wa […]

Umumotari yasambanyije umuzungu ku ngufu, bamufashe avuga ko yashakaga kumva uko bamera

Polisi ya Uganda ikorera mu gace ka Kawempe yataye muri yombi umusore w’imyaka 29 y’amavuko wari ukurikiranyweho gusambanya ku ngufu umuzungu bamubaza icyabimuteye akavuga ko yumvaga afite amatsiko y’uko kuryamana n’umuzungu bimera. Uyu musore wari usanzwe akora akazi ko gutwara abantu n’ibintu kuri moto, ngo yafashe ku ngufu uyu muzungu w’imyaka 19 ukomoka mu gihugu […]

Abo kwa rwigara basabye ko abo bareganwa mu idosiye imwe bazanwa bakaburanishirizwa hamwe

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 22 Gicurasi 2018, urukiko rwongeye kuburanisha abo mu muryango wa Rwigara ariko ababunganira bagaragaza imbogamizi z’uko hari abandi 4 bari mu idosiye imwe na bo ariko bakaba batarahamagajwe ngo baburanire hamwe kuko nibataboneka imyanzuro izabafatirwa ishobora kuzagira ingaruka no kuri aba. Abo muri uyu muryango ndetse […]

Nyamasheke: Umupasiteri wo muri ADEPR yasabye imbabazi uwo yahemukiye muri Jenoside

Nyuma y’imyaka 24, Umuryango wa pasiteri Rugerinyange Jean wo mu itorero rya ADEPR, Paruwasi ya Mugera n’uwa  Ntwarabashi Athanase  warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi idacana uwaka, yababariranye. Imbabazi bazihanye ku mugaragaro mu muhango wo Kwibuka ku nshuro ya 24 jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari segiteri Mugera ya Komini Gafunzo, ubu ni mu kagari ka Mugera, […]

RDC: Abantu 10 bishwe n’inyeshyamba za ADF zikomoka muri Uganda

Abantu 10 bishwe n’inyeshyamba za ADF zikomoka muri Uganda zikaba zikorera ibikorwa bya Kinyeshyamba muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Izi nyeshyamba ziciye aba bantu ndetse zinasahura mu gace ka Mangboko muri Beni ku cyumweru tariki ya 2o Gicurasi 2018. Nk’uko umunyamabanga wa sosiyeti Sivile muri Beni, Janvier Kasayiryo yabitangarije Radiyo Okapi, ngo izi nyeshyamba […]

Igisirikare cya Congo cyasabye Uganda amasasu ngo kibone kuyirekurira abantu

Igisirikare cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo cyemeye ko ari cyo cyashimuse abaturage 6 bo muri Uganda mu mpera z’icyumweru gishize ariko gisaba  ko Uganda yagiha amasasu kugira ngo kibarekure. Inkuru dukesha daily monitor ivuga ko igisirikare cya Congo cyasabye inzego z’ibanze z’akarere ka Rukungiri aho bariya bantu bashimutiwe, gisaba ko kugira ngo kibarekure ari […]

Muhanga: Abagize Komite z’abaturage zo kwicungira umutekano bahuguwe na Polisi

Mu karere ka Muhanga, kuri uyu wa mbere itariki ya 18 Gicurasi Polisi y’u Rwanda yahuguye abagize Komite z’Abaturage zo kwicungira umutekano (Community Policing Committees) bo mu murenge wa Shyogwe, bikaba bigamije kugira ngo bagire ubumenyi mu byo bashinzwe; bityo basohoze neza inshingano bafite zerekeranye no kugira uruhare mu gukumira ibyaha n’ibyahungabanya umutekano. Aba bagize uru […]

Rusizi: Umugore yishe mugenzi we amujijije umugabo wajyaga abasabanya bombi

Umugore witwa Nyirabukara Francine w’imyaka 28 y’amavuko ari mu maboko ya polisi kuri sitasiyo ya Kamembe  mu karere ka Rusizi nyuma yo kwivugana mugenzi we Benimana Epiphanie w’imyaka 38 y’amavuko amuziza umugabo baturanye bivugwa ko yari asanzwe abasambanya bombi, dore ko aba bagore bombi basanganywe abagabo n’uyu mugabo na we akaba yari afite umugore. Iyi […]

U Rwanda rwagiranye amasezerano na Ghana arebana n’iby’ubwikorezi bwo mu kirere

Leta y’u Rwanda kuri uyu wa 21 Gicurasi 2018 yagiranye na Ghana  amasezerano y’iby’ubwikorezi bwo mu kirere yatangiye gutegurwa mu mwaka wa 2010. Muri uyu muhango,Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ibikorwaremezo ushinzwe ubwikorezi, Eng.Jean de Dieu Uwihanganye mu izina rya leta yavuze ko aya masezerano afitiye inyungu impande zombi by’umwihariko guteza imbere ubuhahirane mu by’ubucuruzi […]

Ubuzima bwiza ni bwo twifuza, tukabwifuriza n’abacu dukunda- Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame avuga ko mu gihe abantu badafite ubuzima bwiza nta na kimwe bageraho mu bijyanye n’ibikorwa by’iterambere. Ibi yabitangarije i Geneve mu Busuwisi ubwo hatangizwaha inama mpuzamahanga y’umuryango w’Abibumbye ishami ryita ku buzima ku nshuro ya 71 hagamijwe kurebera hamwe ibyagezweho mu kubungabunga ubuzima bwiza. Mu ijambo rye yagejeje […]

Abahoze biga muri kaminuza i Lubumbashi bibutse bagenzi babo bishwe muri jenoside yakorewe Abatutsi

Umuryango ‘Kassapards’ w’abahoze ari abanyeshuri ba Kaminuza n’amashuri makuru yo mu Mujyi wa Lubumbashi  no mu nkengero zawo muri RDC,  bifatanije n’imiryango ya bagenzi babo 23  bazize Jenoside yakorewe Abatutsi  mu muhango wo kwibuka izo nzirakangane  ku Rwibutso rwa Kigali ku Gisozi. Umuhango wo kwibuka  wabanjirijwe n’ikindi gikorwa cyo kuremera umubyeyi warokotse jenoside wo ku […]

Dore amagambo abahungu bakunda kubwira abakobwa bakayazira

Hari amagambo abahungu benshi bakunda kubwira abakunzi babo baziko ari meza nyamara bikarangira abakozeho mu buryo batakekaga Nkuko bigenda bigaragazwa n’abahanga mu byubumenya muntu  bavuga ko hari amagambo atagwa neza igitsina gore cyane cyane abakobwa kuburyo n’ubwo yaba akunda umuhungu gute igihe ayabwiwe ngo bigira ingaruka mbi ku mubano wanyu. amwe mu magambo ashobora gusenya […]

Dr Habineza yahawe inshingano nshya mu Ihuriro Nyafurika ry’Amashyaka Ashinzwe Kurengera Ibidukikije

Umuyobozi mukuru w’Ishyaka Riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije mu Rwanda, Dr Habineza Frank yagizwe Umuyobozi mukuru w’ubunyamabanga buhoraho mu Ihuriro Nyafurika ry’amashyaka ya Politiki ashyinzwe kurengera Ibidukikije. Dr Habineza yari amaze imyaka umunani ari Perezida wa Federasiyo y’amashyaka ya Politiki ashyinzwe kurengera Ibidukikije, akaba avuga ko kuba bamugiriye icyizere agahabwa uyu mwanya utari usanzweho, ari […]

Umugore w’umwe mu bayobozi bakuru ba M23 yatawe muri yombi

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo giherutse guta muri yombi umugore wa Desire’ Rwigema, umwe mu bayobozi bakuru b’umutwe wa M23 mu gikorwa ubuyobozi bwise gahunda y’intambara ya Congo. Chimpreports dukesha iyi nkuru ivuga ko uyu mugore witwa Beatrice Safari yatawe muri yombi ubwo yarimo yambuka umupaka uhuza u Rwanda na Congo ava mu […]

Hamisa Mobetto yakubitiwe mu buriri bwa Diamond

Nyina wa Diamond, Sanura Kassim na Hamisa Mobeto bafatanye mu mashati ubwo yari yasanganga uyu mugore aryamye ku buriri bwa Diamond. Ubwo nyina wa Diamond yaganiraga n’itangazamakuru, we ubwe yitangarije ko yakubise by’intangarugero Hamisa Mobetto amusanze ku buriri bw’umuhungu we, mu cyumweru gishize tariki 13 Gicurasi 2018. Ibi bije nyuma yaho uyu mukecuru Sanura Kassim […]

Perezida Kagame agiye kugirana ibiganiro byihariye na Emmanuel Macro w’u Bufaransa

Biteganyijwe ko Perezida Kagame azagirana ibiganiro byihariye na mugenzi we w’u Bufaransa, Emmanuel Macro, ku wa Gatatu tariki ya 23 Gicurasi 2018. Kuri uyu munsi, Perezida Paul Kagame azaba ari i Paris mu ihuriro ryo guteza imbere Ikoranabuhanga mu Mishinga Igitangira ‘VivaTech’  ari nabwo azaboneraho kubonana na mugenzi we, Macro. Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI) itangaza […]

Abasirikare bikekwa ko ari aba Kongo bashimuse abagande 6

Abantu 6 bo muri Uganda bakomeje kuburirwa irengero guhera kwa Gatandatu w’icyumweru gishize, bakaba barashimuswe n’abantu bitwaje intwaro bikekwa ko ari abasirikare ba Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo. Aba bagabo 6 bafashwe n’aba barwanyi ubwo bari bagiye kuroba mu kiyaga cya Edward mu karere ka Rukungiri ari naho bari baturutse. Umuvugizi wa polisi ya Uganda […]

Umugabo yapfuye nyuma yo gutera akabariro

Polisi ikorera mu karere ka Lira gaherereye mu majyaruguru ya Uganda iri gukora iperereza ku cyaba kishe umugabo wasanzwe mu iroji yapfuye abaganga bakaba batangaje ko yapfuye amaze gutera akabariro n’umugore utatangajwe amazina. Polisi yatangaje ko Ogwang Kizito w’imyaka 38 y’amavuko yasanzwe mu cyumba cy’icumbi rizwi nka Blue Valley Lodge muri kariya karere yapfuye, ibimenyetso […]

RDC: Umubare w’abahitanwa na Ebola ukomeje kwiyongera

Minisitiri w’ubuzima muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatangaje ko undi muntu umwe yishwe na Ebola ku Cyumweru tariki ya 20 Gicurasi 2018. Byatumye umubare w’abazize iyo ndwara ugera kuri 26 kuva icyo cyorezo cyadutse mu ntara ya Equateur mu Majyaruguru ashyira Uburengerazuba bw’igihugu. VOA itangaza ko Kuva iki cyorezo gitangiye kuvugwa, abantu 46 bose […]

Abadepite basabye ko hashyirwaho ikigega cyo kugoboka abasenyewe n’ibiza

Mu gihe mu Rwanda hirya no hino hamaze iminsi hagaragara imitungo yangijwe n’ibiza birimo imvura idasanzwe, bamwe mu bagize Inteko ishinga Amategeko mu Rwanda basabye ko hakwiye kujyaho ikigega kizajya kigoboka abasizwe iheruheru n’ibi biza kuko ari ikibazo gikomeye. ni muri urwo rwego Komite icuga ingengo y’imari y’igihugu yasabye ko iki kibazo gikwiye kurebanwa ubushishozi […]

Shyira: Musenyeri Mugisha Samuel yijeje ubufatanye mu kubaka umuryango Nyarwanda

Nyuma yo kwimikwa akanahabwa inshingano zo kuyobora Diyosezi y’Abangilikani ya Shyira, Mugisha Mugiraneza Samuel yijeje ubufatanye mu kubuka Umuryango Nyarwanda. Ni umuhango wabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 20 Gicurasi 2018, witabirwa n’abayobozi mu nzego zitandukanye barimo na Minisitiri w’ubutegetsi bw’Igihugu, Kaboneka Francis, wasabye Musenyeri Mugisha gufasha Leta mu kubaka umuryango uzira amakimbirane. Musenyeri Mugisha […]

Kwibuka 24: Uwimana Veronique warokotse jenoside abayeho mu buzima bushaririye

Uwimana Veronique w’imyaka 49 ni umubyeyi w’abana batatu utuye  mu Kagari ka Bwiza ,Umurenge wa Gatenga ,Akarere ka Kicukiro. Yarokotse jenoside yakorewe Abatutsi ndetse akaba afite n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA amaranye igihe cy’imyaka 18. Mu nzu y’ibyumba bibiri bito, yicaye ku buriri,ubwo yagiranaga  ikiganiro na Bwiza.com kuri uyu wa Gatanu tariki ya 18 Gicurasi 2018,uyu […]

Rwanda: Bamwe mu babaye abadepite kuva mu nteko y’inzibacyuho kugeza ubu

Nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 no gutsinda intambara kwa FPR Inkotanyi yari imazemo imyaka ine, hashyizweho Guverinoma n’inteko by’inzibacyuho. Abagiriwe icyizere cyo kuba muri izo nzego zombie ni abari mu mashyaka atarijanditse muri Jenoside, abakomoka mu muryango FPR Inkotanyi, ndetse n’abari bahagarariye ingabo. Bwiza.com iragaruka ku babaye abadepite kuva icyo gihe bakaba bagifite […]

U Bwongereza: Ubukwe bw'igikomangoma, Harry n’umukunzi we Meghan bwabaye ubw'agatangaza— AMAFOTO

Ubukwe bw’igikomangoma cy’u Bwongereza, Harry n’umukunzi we Meghan Markle, bwabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 19 Gicurasi 2018, buba ubw’agatangaza mu maso y’Abongereza n’Isi yose muri rusange.  Nk’uko byari byatangajwe, bikaza no gushyirwa mu bikorwa, Prince Harry na Meghan basezeranye muri Kiliziya yitiriwe mutagatifu George [St George ] mu Mujyi wa Windsor uri mu Bwongereza. […]

Nararyamye mbonekerwa ko Zari ari we mugore unkwiriye- Ringtone

Umuhanzi w’Indirimbo zihimbaza Imana, wo mu gihugu cya Kenya, Ringtone Opoke yatangaje ko  ubwo yari aryamye yumvise ijwi rimubwira ko Zari ari we mugore umukwiriye. Mu kiganiro na televiziyo yitwa Citizen yo mu gihugu cya Kenya,Ringtone yavuze ko ubwo yumvaga inkuru  ko Zari yatandukanye na Diamond yabifashe nk’ibisanzwe nyamara aza gutungurwa no kubura ibitotsi muri […]

Umuhanda Kigali-Gatuna-Kampala wongeye gufungwa

Ubu umuhanda Kigali-Gatuna-Kampala, wangiritse nyuma y’umunsi umwe gusa wari wongeye kuba nyabagendwa. Igice cyangiritse ni ikiri muri Uganda.   Mu cyumweru gishize nibwo uyu muhanda wari wangiritse mu kagari ka Rwakojo, umurenge wa Cyumba, mu Karere ka Gicumbi ku gice cy’u Rwanda, urasanwa ku wa 18 Gicurasi 2018, imodoka zongera kuwucamo. Amakuru aturuka muri Uganda, […]

Twagiramariya Yvette, umunyarwandakazi wagize amahirwe yo kubonana n'igikomangoma cy'u Bwongereza

Mu gihe muri aya masaha Isi ikurikirana ibirori byo gushyingirwa kw’igikomangoma, Harry cy’u Bwongereza, benshi bagaruka ku buryo babonanye na we. Twagira Yvette, ni umwe mu banyarwandakazi bake wagize ayo mahirwe, ariko na we avuga ko “aricyo gitangaza cyamubayeho mu buzima bwe”. Twagiramariya Yvette, ni umunyarwandakazi ukora akazi k’itangazamakuru mu Bwongereza, agaruka ku buryo asubiza […]

Dore ingeso uzabona ku mugore wawe ukamenya ko asigaye aguca inyuma

Urukundo ruba hagati y’umugabo n’umugore, niryo pfundo ryo kubaka urugo rugakomera, n’ababakomotseho bagahora bishimiye ababyeyi babo. Kwizerana no kudahemukirana hagati y’abashakanye bikaza ku isongo mu gushakira hamwe icyabateza imbere kurusha uko mwahora muryana. Mugabo niba hari ibyo ubona byahindutse ku mugore wawe, uko yitwara ukabona bitari bisanzwe, rimwe na rimwe hari igihe biba bifite ikibihatse, […]

Kigali: Umupolisi yarashe umumotari ahita apfa

Umupolisi wagiranye amakimbirane n’umumotari yari amaze kwaka ibyangombwa, yamurashe ahita apfa. Byabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 19 Gicurasi 2018,  ubwo bagiranaga amakimbirane i Kabuga mu karere ka Gasabo, Umujyi wa Kigali. Nkuko umuvugizi wa Polisi y’uRwanda CP Theos Badege yabitangaje Ukwezi, ngo  uyu mumotari yakoze amakosa yo kutubahiriza amategeko yo mu muhanda, umupolisi aramuhagarika amusaba ibyangombwa […]

Texas: Umunyeshuri yishe abantu 10 barimo n’umwarimu

Ku wa Gatanu tariki ya 18 Gicurasi 2018, umusore w’imyaka 17 y’amavuko yarashe abantu 10 bahita bahasiga ubuzima mu ishuri “High school in Santa Fe” riri muri Leta ya Texas, imwe mu zigize Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Polisi yo mu gace iri shuri riherereyemo, itangazo ko umusore watangajwe na bagenzi be ko yitwa Dimitrios […]

Ubutabera bumwe kuri bose, bukomeza ubumwe n’ubwiyunge Abanyarwanda tumaze kugeraho- Prof. Rugege

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Prof. Sam Rugege avuga ko ubutabera bungana kuri bose, ari inkingi ikomeye yo kwimakaza ubumwe Abanyarwanda bamaze kugeraho nyuma ya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ku wa Gatanu tariki ya 18 Gicurasi 2018, ubwo hibukwaga abari abakozi b’Inkiko, aba Minisiteri y’Ubutabera n’ab’Ubushinjacyaha bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenge, nibwo yaboneyeho kwibutsa […]

Icyumweru cy’ibikorwa bya Polisi 2018: Ubukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge muri Nyarugenge

Nk’uko gahunda y’icyumweru cya mbere cyahariwe ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda muri uyu mwaka wa 2018 iteye, aho iki cyumweru cyahariwe ubukangurambaga bwo gukumira no kurwanya ibiyobyabwenge, uyu munsi tariki ya 18 Gicurasi, ubu bukangurambaga bwakomereje mu gace kazwi nka Nyamirambo mu murenge wa Rwezamenyo mu karere ka Nyarugenge. Aka gace ka Nyamirambo katoranyijwe nk’agace […]