Ngororero: Abaturage barembejwe n'inkoni bakubitwa n'abasinzi

Amarira ni menshi ku baturage bo mu murenge wa Ngororero ho mu karere ka Ngororero, bahohoterwa, bagakubitwa n’ abasinzi n’ abanywatabi rimwe na rimwe babasanga aho baba baraye ku irondo ku murenge n’ahandi, nyuma bakanajya mu mirima y’abaturage bakiba. Aba baturage bakaba batabaza ubuyobozi ngo bubarenganure bubakize ibikorwa by’urugomo bagirirwa n’abasinzi babasanga aho barara irondo […]

Minisitiri Mushikiwabo yamaze impungenge Abanyarwanda baba mu mahanga batatoraga

Kuri uyu wa 15 Ukuboza 2016 ubwo Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yakiraga ibibazo bitandukanye by’Abanyarwanda baturutse hirya no hino mu gihugu nama y’Umushyikirano ku nshuro ya 14, bamwe mu banyarwanda baba mu mahanga bagaragaje imbogamizi zitandukanye bagira zituma batabasha gutanga umusanzu ku gihugu cyabo zirimo no kuba batagira Ambasade. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] John […]

Umwana ukomoka ku babyeyi batatu azavuka mu mpera za 2017

Kuri uyu wa 15 Ukuboza 201, Ikigo cy’igihugu gishinzwe imyororokere no kuboneza urubyaro mu gihugu cy’Ubwongereza cyatangaje ko ubushakashatsi cyakoraga ku kurema umwana mu babyeyi batatu bwarangije kubonerwa umurongo ndetse uko uyu mwana azavuka bitarenze mu mpera za 2017 [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Ubu bushakashatsi bwatangijwe mu rwego rwo gushakisha icyakorwa kugirango abana barindwe kuvukana ibyorezo by’indwara […]

Mozambique: Umukobwa wa perezida Armando Guebuza yishwe

Valentina Guebuza, wari umunyemari ukomeye akaba n’umukobwa w’uwahoze ari perezida wa Mozambique, Armando Guebuza, yishwe n’umugabo we amurashe ubwo bari mu rugo rwabo mu murwa mukuru wa Mozambique nk’uko byatangajwe n’igipolisi kuri uyu wa Kane. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Valentine Guebuza, wari umwe mu bagize komite y’ishyaka FRELIMO, riri ku butegetsi, akaba ndetse yari umwe mu bagore […]

Dore amafoto y’ubukwe bwabaye ubw’amateka ku Isi

Umuntu aravuka agakura akagera aho yubaka urugo, benshi usanga ibi birori babitegurana ubushake n’imbaraga nyinshi kugirango bazajye babyibukiraho amateka y’urukundo rwabo babiri bashyingiranwe. Ni muri urwo rwego bamwe bagera n’aho babitegura cyane bikabarenga bikagera naho bakora ibidasanzwe bigatangaza isi yose, ndetse bikanafatwa nk’ubusazi kandi ari ku bw’ibyishimo bya ba nyiri ibirori. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Ibindi mu […]

Umuhanzi Ashley Diva wo mu Burundi agiye gukorana indirimbo n’umuhanzi ukomeye mu Rwanda

Umuhanzikazi umaze gutera intambwe igaragara, Ashley Diva wo mu gihugu cy’u Burundi, aratangaza ko agiye gukorana indirimbo n’umuhanzi ukomeye hano mu Rwanda nk’uko yabitangarije urubuga UBMNews dukesha iyi nkuru. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Ubwo yaganiraga n’uru rubuga mu minsi ishize, Ashley Diva yagize ati: “ Ubu ndimo nditegura gukorana indirimbo n’umwe mu baririmbyi bakomeye mu gihugu cy’u […]

Urutonde rw’ibihugu 10 byugarijwe n’ubukene kuruta ibindi muri Afurika

Afurika ni umwe mu migabane yo ku isi minini ndetse ukaba unafite abantu benshi. Uyu mugabane ugizwe n’ibihugu 54 birimo ibyiciro 4 mu bijyanye n’icyo umuntu yakwita ubukungu cyangwa iterambere. Hari ibihugu byateye imbere, ibiri mu nzira y’iterambere, ibihugu bikennye ndetse n’ibihugu bikennye cyane. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Aha turagaruka ku bihugu bibarizwa kuri uyu mugabane bikennye […]

Gicumbi: Umuyobozi w'akarere yasezeranyije imiryango 38 irimo iyabanaga itarasezeranye

Mu rwego rwo gukomeza gahunda y’ ubukangurambaga y’iminsi 16 igamije kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa mu miryango no gukomeza gukangurira abaturage kwitabira ukwezi kw’irangamimerere bandikisha abana ndetse banasezerana imbere y’amategeko, Kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 14 Ukuboza 2016 Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, MUDAHERANWA JuvĂ©nal ari hamwe n’Umuyobozi wa Burigade ya 503, Lt.Col. MASUMBUKO Alexis […]

Umwe mu myanzuro y’ingenzi perezida Kagame yifuza mu mushyikirano 14

Inama y’igihugu y’umushyikirano yatangiye kuri uyu wa 15 Ukuboza 2016, ni inama ihuza abayobozi mu nzego zose z’igihugu ndetse n’Abaturage bose muri rusange. Atangiza ku mugaragaro iyi nama ibaye ku nshuro ya 14, umukuru w’igihugu Paul Kagame yibukije ko intego n’umugambi bikwiye kuranga u Rwanda ari ukwigira, aha perezida Kagame yasabye ko iyi nama yazasozwa […]

Inzego z’ubutasi mu Bufaransa zirashinja benewabo guhanura indege ya Habyarimana

Ikinyamakuru Le Canard Enchaà®nĂ© cyo mu Bufaransa kiratangaza ko inyandiko zo mu ubuyobozi bukuru bushinzwe umutekano hanze y’igihugu mu Bufaransa buzwi nka DGSE ndetse n’urwego rw’ubutasi mu gisirikare, DRM, zigaragaza ko abasirikare b’Abafaransa bagize uruhare mu guhanura indege ya Habyarimana. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Nk’uko inkuru ya Le Canard Enchaà®nĂ© yasohotse kuri uyu wa Gatatu igahabwa umutwe […]

Ngozi: Guverineri yatangaje ko nta kibazo gikomeye cyagaragaye ku mupaka w’u Burundi n’u Rwanda muri uyu mwaka

Guverineri w’Intara ya Ngozi mu majyaruguru y’u Burundi, Albert Nduwimana, kuri uyu wa Gatatu yahamagaje inama y’umutekano yari igenewe abayobozi ba za komini, abakuru ba za serivisi, abahagarariye za sosiyete sivile, amatorero n’amashyaka ya politiki bikorera muri iyi ntara. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Nk’uko byatangajwe n’Ibiro Ntaramakuru by’u Burundi (ABP), ngo iyi nama yari igamije gusesengura uko […]

Abanyamakuru baratunga agatoki imiryango mvamahanga mu gufasha Leta kuniga itangazamakuru

Umuryango w’ibihugu by’Iburayi wateguye ikiganiro rusange ku bwisanzure bw’itangazamakuru, nk’inkingi ya mwamba mu burenganzira bwa muntu. Ni inama nyunguranabitekerezo ku buryo abanyamakuru bagira ubwisanzure mu byo bakora. Imiryango mvaburayi ariko, nayo yatunzwe agatoki mu gutiza umurindi abaniga itangazamakuru. Abanyamakuru mvamahanga, abayobozi b’ibitangazamakuru, abafatanyabikorwa b’itangazamakuru ndetse n’abanyamakuru benshi bitabiriye iyi nama. Ibiganiro biyobowe n’inzobere muri uyu […]

Abandi bagororwa 808 bo mu magereza atandukanye bahawe imbabazi

Kuri uyu wa 15 Ukuboza 2016 abagororwa bagera kuri 808 hirya no hino mu magereza atandukanye mu gihugu biyongera ku bandi bagera kuri 62 biganjemo abagore n’abana bari beherutse guhabwa imbabazi na Perezida Paul kagame barekuwe by’agateganyo . [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Aba bagororwa bahawe imbabazi hagendewe ku iteka rya minisitiri N o 009/MOJ/AG/2016 rirekura by’agateganyo abarangije […]

Syria: Abaturage ba Aleppo ngo bakomeje gutereranwa nk’Abanyarwanda mu gihe cya Jenoside

Buri uko habaye ubwicanyi bw’indengakamere haravugwa ngo ntibikabe ukundi, none Ntibikabe ukundi iri kuba mu mujyi wa Aleppo wo mu gihugu cya Syria ahavugwa ko ibihabera ntaho bitaniye n’ibyabaye mu Rwanda cyangwa muri Cambodge. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Ibikorwa bya gisirikare bya guverinoma ya Syria bigamije kongera kugenzura umujyi wa Aleppo bias nk’ibigeze ku cyiciro cya nyuma […]

Ferdinand Nahimana na Rukundo Emmanuel bari bafungiwe ibyaha bya Jenoside barekuwe

Urukiko mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda rwakoreraga i Arusha muri Tanzaniya rwari rwarakatiye Ferdinand Nahimana gufungwa imyaka 30 na Padiri Emmanuel Rukundo igifungo cy’imyaka 23 bose kubera ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994 none ubu barekuwe aho bari bafungiye mu gihugu cya Mali. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Inyandiko yagaragaye ku rubuga rw’urwego rwashyiriweho gusimbura urukiko […]

Dr Kiiza Besigye yacitse abapolisi bari bagiye kumufunga mu buryo bwabatunguye

Dr Kiiza Besigye utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa perezida Museveni, kuri uyu wa Gatatu yagize atya mu buryo budasanzwe acika imodoka za polisi zari zimuherekeje zimujyanye ku cyicaro cyayo muri Gulu kumuhata ibibazo, asubira i Kampala asiga abapolisi bari bamuherekeje bumiwe. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Nk’uko amakuru ava mu nzego z’umutekano avuga, Dr Besigye wari mu Mujyi wa […]

Ese urupfu rwa bamwe mu basirikare b’u Burundi rwasigiye iki abasigaye?

Mu gihe hashize igihe kirengaho gato umwaka n’igice humvikana inkuru z’abasirikare b’u Burundi bicwa kubera akavuyo ka politiki kari mu gihugu, usanga hibazwa isomo abasigaye bakuyemo, n’inyigisho zagatanzwe ku mihini mishya. Impanuro zatanzwe na GĂ©n. de Brigade Marius Ngendabanka, umuyobozi wungirije muri Etat Major, aho yabwiye abasirikare basaga 254 basozaga amasomo yabo ku bya gisirikare […]

Min Jean Philbert Nsengimana ntiyumva ukuntu umuntu asonza afite imbaraga

Kuri uyu wa 14 Ukuboza 2016, Minisitiri w’urubyiruko n’ikoranabuhanga Jean Philbert Nsengimana yibukije urubyiruko ko rugomba gukoresha imbaraga rufite rukazibyaza umusaruro bityo rukiteza imbere. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Ibi yabitangaje mu muhango wo gutangiza inama y’ihuriro ry’urubyiruko ubwo yanavugaga ko imwe mu mpamvu zituma urubyiruko rudatera imbere aruko rutabyaza umusaruro amahirwe rufite. Mu ijambo rye yagejeje ku […]

DRC: Shampiyona y’umupira w’amaguru yahagaritswe

Minisitiri w’imikino muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Denis Kambayi yatangaje ko ahagaritse imikino yose ya Shampiyona mu mupira w’amaguru mu cyiciro cya mbere muri icyo gihugu guhera kuri uyu wa kane 15 Ukuboza 2016. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Radio Okapi dukesha iyi nkuru yanditse ko Kambanyi yavuze ko hari impamvu enye (4) zikomeye zatumye hafatwa icyemezo […]

Kigali: Yatawe muri yombi yiyita umukozi wa Leta akarya imitsi y'abaturage

Uwitwa Nkundimana Daniel w’imyaka 27 afungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi y’u Rwanda ya Remera mu karere ka Gasabo, aho akurikiranweho icyaha cy’ubwambuzi bushukana no kwiyitirira imirimo ya Leta adakora ndetse adafitiye ububasha. Yafashwe tariki ya 13 Ukuboza mu murenge wa Nyamirambo mu karere ka Nyarugenge. Asobanurira itangazamakuru ibyerekeranye n’uyu ukekwaho ibyaha, Chief Superintendent of Police […]

30% by'ibitumizwa mu mahanga bizaba byagabanyutse mu myaka 5 iri imbere

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 14 Ukuboza 2016 Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi yatangije ku mugaragaro Imurikagurisha ry’Ibikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda Expo ) ryateguwe ku bufatanye bw’urugaga rw’abikorera ku giti cyabo (PSF) na minisiteri y’ubucuruzi n’inganda n’ibikorwa by’umuryango w’Afurika y’ u Burasirazuba (MINEAC). Afungura iri murikabikorwa ku mugaragaro, Minisitiri w’intebe Anastase Murekezi yagarutse […]

Niki Bibiliya ivuga ku bijyanye no kwizihiza umunsi mukuru wa Noheri?

Ese abakirisitu bemerewe kwizihiza umunsi mukuru wa Noheri? Ese ni iki ijambo ry’Imana rivuga ku bijyaanye no kwizihiza Noheri? [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Noheri ni umunsi mukuru wizihizwa ku itariki ya 25 Ukuboza buri mwaka guhera mu binyejana byashize. Gusa abantu benshi biganjemo abakirisitu kugeza na nubu ntibavuga rumwe ku kijyanye n’uyu munsi mukuru abantu baba bavuga […]

Ni umukobwa w'inzobe ushaka umusore bakundana bakanarushinga vuba (Reba nimero)

Muraho? Ndi umukobwa w’inzobe utabyibushye ukuze mu myaka no mu mutwe nkaba nshaka umugabo ufite urukundo ruganisha kubaka urugo akaba akuze afite imyaka irenga 30 itarenga 40 akaba yiteguye kurushinga vuba. Abaye afite icyo akora byaba ari akarusho kuko nanjye ndakora, gusa icyambere n’urukundo!!! Ufite gahunda yampamagara kuri 0781535557 ,abatesha mutwe ntibampamagare kuko ntago ndimo […]

Nigeria: Ikipe y’abagore yigaragambirije mu marembo yo kwa Perezida Buhari

Abakinnnyi b’ikipe y’igihugu y’abagore mu mupira w’amaguru mu gihugu cya Nigeria bazindukiye mu myigaragambyo ikaze ku rugo rwa perezida Buhari bakomereza n’imbere y’ingoro y’inteko ishinga amategeko basaba guhabwa uduhimbaza musyi twabo. Aba bagore bateguye iyi myigaragambyo kuri uyu wa 14 Ugushyingo 2016 mu gihe Abadepite mu nteko bari bari kwitegura kwakira perezida w’igihugu, Muhammadu Buhari […]

Hashyizweho uburyo bushya bwo kwandikira ibinyabiziga mu muhanda

Kuri uyu wa 14 Ugushyingo 2016, Polisi y’u Rwanda yashyize ahagaragara uburyo bushya bw’ikoranabuhanga mu kwandikira ibinyabiziga bifatiwe mu makosa atandukanye mu muhanda. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Ni uburyo bushya buzakoreshwa n’ishami rya polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda aho umupolisi atazigera yongera kwirirwa ajyanya ibyangombwa by’ikinyabiziga kuko azajya yandikira umushoferi akabirangiriza aho ku muhanda umushoferi akikomereza […]

Malawi: Urubanza ku iyoherezwa rya Murekezi ushinjwa uruhare muri jenoside rwasubitswe

Umucamanza wo muri Malawi, Patrick Chirwa yatanze umwanzuro ubwo Umunyarwanda Murekezi ukurikiranweho uruhare muri jenoside uba muri iki gihugu, yagezwaga mu rukiko kuri uyu wa kabiri nyuma yo gutabwa muri yombi n’igipolisi kigendeye ku mpapuro zo kumuta muri yombi zatanzwe n’u Rwanda. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Umushinjacyaha wa leta, Steve Kayuni, yasabye urukiko guha leta indi minsi […]

Afurika y’Epfo: Riek Mashar yatawe muri yombi

Umuyobozi w’abatavuga rumwe na leta ya Salva Kiir muri leta ya Sudani y’Epfo, Riek Mashar yatawe muri yombi na leta y’Afurika y’Epfo mu rwego rwo kwanga kumureka ngo akomeze azenguruke ibihugu bitandukanye ahunga. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru the standards cyo mu gihugu cya Kenya, ngo uyu mugabo afungiye mu nzu ifungirwamo abandi banyabyaha hafi […]

Huye: Akarere kahawe igikombe cyo kurwanya ruswa n’akarengane

Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye bwishimiye kwakira igikombe cyahawe Akarere ka Huye mu rwego rwo kurwanya ruswa n’akarengane bashyikirijwe n’Urwego rw’Umuvunyi, rufite mu nshingano zarwo kurwanya ruswa n’akarengane. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Kayiranga MUZUKA Eugene atangaza ko yishimiye iki gikombe cyahawe Akarere ka Huye, igikombe cy’umwanya wa gatatu mu kurwanya Ruswa n’Akarengane. Kimwe n’umuyobozi […]

Mu minsi iri imbere Green Party iratangaza uzayihagararira mu matora ya perezida

Kuri uyu wa Kabiri, ishyaka Democratic Green Party of Rwanda , ryagiranye ikiganiro n’abanyamakuru nyuma ya kongere ngarukamwaka ihuza amashyaka ya Green Party mu karere ka Afurika y’iburasirazuba, ariko bakaba bari bafite n’amahugurwa ajyanye no gutegura amatora no kwiyamamaza, riboneraho kuvuga ko rifite n’umukandida uzatangazwa mu minsi iri imbere uzahatana mu matora y’umukuru w’igihugu. [xyz-ihs […]

Burundi: Umwe mu bashinjwa kwica Gen. Adolphe Nshimirimana yatorotse amaze kwivugana umucungagereza

Ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri tariki ya 13 Ukuboza 2016, umwe mu bapolisi bakuru 8 bari bafunze bakurikiranyweho guhitana Gen. Adolphe Nshimirimana yatorotse gereza nyuma yo kwivugana undi murinzi w’aho yari afungiye. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Umuvugizi w’igipolisi cy’u Burundi Nkurikiye Pierre yatangarije African News Agency (ANA) ko uyu mucungagereza yishwe ubwo yari aherekeje uwari […]

Amerika na EU bashyizeho ibihano ku bategetsi ba DR Congo

Mu gihe perezida Kabila asigaje icyumweru kimwe kugirango arangize manda ebyiri agenerwa n’itegeko nshinga rya Congo, kuri ubu bamwe bayobozi bakuru bamufasha kuyobora iki gihugu bamaze gushyirirwaho ibihano n’ibihugu bikomeye byo hakurya y’inyanja. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Kuri uyu wa 12 Ukuboza 2016 nibwo Leta zunze ubumwe z’Amerika n’Umuryango w’ubumwe bw’Uburayi batangaje ko bafatiye ibihano bamwe mu […]

Muhanga:Umuhanda Perezida Kagame yemereye abaturage washyizwemo kaburimbo

Umuhanda unyura muri Giperefe mu mujyi wa Muhanga,watangiye gushyirwamo kaburimbo igice cya mbere,NZABONIMPA Onesphore Umuyobozi ushinzwe ibikorwaremezo muri aka Karere avuga ko imirimo yo kubaka uyu muhanda igeze kuri 75%. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Uyu ni umwe mu mihanda Perezida Paul Kagame yasezeranije abaturage ubwo yimamarizaga manda ya kabiri yo kuyobora iguhugu mu mwaka w’2010 igikorwa cyo […]

Nyamasheke: Abagabo 2 bakurikiranyweho kwiyita abakozi b’akarere bakambura abaturage utwabo

Abagabo 2 bo mu karere ka Nyamasheke barimo Nzeyimana Evariste w’imyaka 30 y’amavuko ndetse na mugenzi we Hakizimana Simon w’imyaka 28 bose bakomoka mu kagari ka Nyagatare ,umurenge wa Mahembe bakurikiranweho icyaha cyo kwiyita abakozi b’akarere bagateka umutwe no kurya amafaranga y’abantu babizeza kubafasha biciye mu nkunga zizatangwa n’akarere ndetse bakanabungukira amafaranga. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Nk’uko […]

Reba amafoto yakwirakwiye muri Cameroun bigana minisitiri w’imikino w’umunyabwoba

Minisitiri w’imikino mu gihugu cya Cameroun yakoresheje ibyubahiro byinshi asuhuza perezida w’icyo gihugu Paul Bia bituma abaturage bose badukana uburyo bwo kwifotoza bwigana uyu muyobozi. Minisitiri Pierre Ismael Bidoung Mpkatt yunamye mu buryo bukabije ku buryo abatari byagaragaye ko atinya cyane umukuru w’igihugu. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Nyuma yo kubona iyi foto, Abanyacameroun bose batangiye kwifotozanya n’inyamaswa […]

RDC: Mu gikingi cya Gen Laurent Nkunda ngo havumbuwe ibikoresho bya gisirikare

Amakuru aturuka muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo aravuga ko kuri uyu wa Gatanu ushize, itariki 10 Ukuboza, mu gikingi cyari icya Gen. Laurent Nkunda, ahitwa Kashunguru muri Teritwari ya Masisi, havumbuwe ahantu hari hahishe intwaro. [ad id=”44145″] Izi ntwaro zikaba ngo zaragaragaye nyuma yo gusaka kwakozwe n’abasirikare bo muri regiment ya 340 y’ingabo za […]

Amwe mu masomo y’ingenzi dusanga mu ijambo rya Perezida Kagame ryafunguye inama ya biro politiki ya FPR-Inkotanyi

Kuri uyu wa 11 Ukuboza 2016 nibwo abanyamuryango basaga 2000 bagize Biro Politiki ya FPR-Inkotanyi bahuriye mu nama yabereye mu cyumba cy’inama cya Kigali Convention Center, aho perezida wa repubulika yabagejejeho ijambo twifuje gusesengura. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] 1.Inkuru yacu iribanda ku gusesengura intambwe ku yindi ku ngingo zikomeye kurusha izindi zibanzweho na Perezida wa Repubulika . […]

Malawi: Umukobwa w’uwahoze ari Perezida yakubiswe n’inkuba arapfa

Umukobwa wa Perezida Bakili Muluzi ucyuye igihe muri Malawi yakubiswe n’inkuba ejo kuwa 12 Ukuboza 2016 ahita yitaba Imana. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Ibitangazamakuru bitandukanye byo muri kiriya gihugu bitangaza ko uyu mukobwa wa Perezida witwa Esmie Muluzi Malisita yitabye Imana ku mugoroba wo kuri uyu wa 12 Ukuboza hamwe na mugenzi we Hazel Busile mu mujyi […]

Twazamuye imisoro kuri caguwa ngo duteze imbere ibikorerwa mu Rwanda – Min Kanimba

Mu gihe u mu Rwanda hagiye gutangizwa imurikagurisha ry’ibikorerwa mu Rwanda rizwi nka Made in Rwanda Expo 2016, Minisiteri y’ubucuruzi, inganda n’ibikorwa bya EAC yatangaje ko kongera ibiciro by’imisoro ku bicuruzwa byavaga mu mahanga byarakoreshejwe bizwi nka caguwa cyangwa sekeni bitari bugamije guca burundu ibi bicuruzwa ahubwo ko kwari ukugirango himakazwe umuco wo gukundisha Abanyarwanda […]

CEDEAO irateganya kohereza ingabo muri Gambia zikajya kumvisha Yahya Jammeh

Perezida wa Komisiyo y’Umuryango w’ubukungu w’ibihugu bya Afurika y’uburengerazuba, CEDEAO, bwana Marcel de Souza, kuri uyu wa Kabiri yatangaje ko uyu muryango ushobora kohereza ingabo mu gihugu cya Gambia zikajya gutuma ibyavuye mu matora ya perezida aheruka byubahirizwa nyuma y’aho Yahya Jammeh yisubiye akanga kwemera ko yatsinzwe. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Ibi Marcel Souza yabitangarije mu kiganiro […]

Kabarebe yasobanuye impamvu perezida Kagame yimuriye urugamba mu majyaruguru asanze barihebye

Kuri uyu wa Kabiri, itariki 13 Ukuboza, minisitiri w’ingabo, Gen. James Kabarebe, yahaye ikiganiro urubyiruko ruri mu itorero Urunana rw’Urungano ku nzira y’umusaraba banyuzemo mu rugamba rwo kubohora u Rwanda, aho yatangaje ko Kagame yagarutse avuye ku ishuri agasanga nta kizere cyo gukomeza urugamba bafite akabakomeza. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Mu kiganiro yahaye uru rubyiruko ku nzira […]

Ntimukabe imfungwa z'amateka mutagizemo uruhare-Min Gen Kabarebe

Kuri uyu wa 13 Ukuboza 2016, Minisitiri w’ingabo Gen James Kabarebe yaganirije urubyiruko rusaga 700 ruri mu itorero Urunana rw’Urungano i Gabiro , aho yabaganirije ku mateka yaranze urugamba rwo kubohora igihugu. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Mu buhamya Minisitiri Gen Kabarebe yahaye uru rubyiruko yanabasabye ko batagomba kuba imfungwa z’amateka mabi yaranze u Rwanda mu myaka yashize […]

Abarundi bahungiye mu Rwanda bibutse banasabira benewabo bishwe kuwa 11 na 12 Ukuboza 2015

Kuri uyu wa Mbere, itariki 12 Ukuboza, impunzi z’Abarundi zahungiye mu Rwanda zibutse bagenzi bazo bishwe ku matariki 11 na 12 Ukuboza mu 2015. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Kuwa 11 Ukuboza 2015, nibwo ibigo bitatu bya gisirikare byagabweho ibitero n’abantu bitwaje intwaro barwanya manda ya gatatu ya perezida Nkurunziza. Ibi bitero bivugwa ko byakurikiwe n’ibikorwa bias nko […]

Umupasiteri anywesha abakiristo umuti bogesha ibisebe ngo arabavura mu izina rya Yesu

Muri Afurika y’Epfo hongeye kuboneka umupasiteri ufite agashya ke ko kunywesha abakiristo umuti bogesha ibisebe ukarinda ukwinjira kwa mikorobe ndetse n’isabune y’amazi ababwira ko arimo kubavura indwara mu izina rya Yesu. Uyu mupasiteri uvuga ko ari umuhanuzi w’itorero (prophète de l’Eglise), akaba anavuga ko kuba aha abakiristo isabune (dĂ©sinfectant) cyangwa umuti bogesha ibisebe (antiseptique), ngo […]

Malawi: Impunzi ziyemeje kwitambika iyoherezwa mu Rwanda rya Vincent Murekezi

Impunzi z’Abanyarwanda ziba muri Malawi ziyemeje gutanga ruswa zikanitambika mu buryo bushoboka bwose aho ngo zizanateza akavuzo ku buryo zizahagarika iyoherezwa mu Rwanda ry’umunyarwanda Vincent Murekezi ukurikiranywe ho uruhare jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Izi mpunzi zateraniye mu nama mu murwa mukuru wa Malawi, Lilongwe aho ngo zanoganyije umugambi wo guteza akavuyo mu […]

Umukinnyi warokotse impanuka y’indege yavuye muri Koma abaza muganga uko final y’umukino yagenze

Umwe mu bakinnyi barokotse impanuka y’indege mu byumweru 2 bishize Neto yatunguye abaganga bari bamukurikiranye mu bitaro yari arwariyemo ubwo yabazaga muganga wamwitagaho uko final y’umukino bari bagiye gukina yagenze. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Neto ni umwe mu bantu 6 barokotse impanuka y’indege iherutse kubera mu gihugu cya Colombia yari itwaye ikipe yo mu gihugu cya Brazil […]

Abasirikare bayoborwaga na Gen Niyombare mu ishyamba bakaniwe urubakwiye

Abantu 25 bagiye bafatwa bakavuga ko bari mu mutwe ushaka guhirika Leta y’u Burundi (FOREBU) uyobowe na Gen Niyombare, bagejejwe imbere y’urukiko bakanirwa urubakwiye. Urukiko rukuru ruherereye mu Ntara ya Makamba nirwo kuri uyu wa Mbere tariki ya 12 Ukuboza 2016, rwasomeye aba bantu bagera kuri 25 ibihano bafatiwe. Babiri bakatiwe igihano cy’imyaka 20, cumi […]

Ibyo bamwe mu baturage bifuza ko inama y’umushyikirano 14 yazagarukaho

“Hari igihe abayobozi bafata ibyemezo umuntu yareba ukuntu bimubangamiye, wenda arebeye ku nyungu ze bwite akaba yavuga ko abangamiwe, ariko nibabivugaho mu nama y’umushyikirano, bakabitindaho, perezida wacu akumva imbogamizi z’abaturage maze akabifatira icyemezo ntakuka ndumva ikizabo gisigaye ari ugukurikiza gahunda ya Leta” Umwe mu batumye ku nama y’umushyikirano. Inama y’umushyikirano ya 14 izaterana kuva ku […]

Mu 2018 Abanyarwanda bose bazaba bagejejweho amazi meza — Dr Nzahabwanimana

Kuri uyu wa Mbere, itariki 12 Ukuboza, mu Cyumba cy’inama cya Minisiteri y’Intebe habereye ikiganiro kigenewe abanyamakuru cyari kigamije kubagezaho ibyaganiriwe mu nama y’abaminisitiri yo kuwa 09 Ukuboza 2016. Kimwe mu byatangarijwe abanyamakuru harimo na politiki y’igihugu yo gukwirakwiza amazi na politiki y’isuku n’isukura n’ingamba zo kuzishyira mu bikorwa. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Mu 2010 guverinoma yemeje […]

Minisitiri Mushikiwabo yifurije akazi keza Minisitiri w’Intebe mushya w’u Butaliyani

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga , Louise Mushikiwabo, yashimiye Minisitiri w’Intebe mushya w’u Butaliyani, Paolo Gentiloni, kubw’inshingano yahawe amwifuriza kuzagira amahirwe muri iyo mirimo. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Mushikiwabo abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter akaba yaragize ati: “Ndifuriza gutsinda uwahoze ari mugenzi wanjye Paolo Gentiloni, ubu wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Butaliyani” Yakomeje agira ati: “ […]

Uburasirazuba: Urubyiruko rw’Abasilamu rwasabwe ubufatanye mu gukumira ibyaha

Mu kiganiro Polisi y’u Rwanda iherutse kugirana n’urubyiruko rusaga 600 rwo mu turere twa Gatsibo na Kayonza, Polisi y’u Rwanda yibukije uru rubyiruko ko rugomba kuba nyambere mu kurwanya ibyaha bitandukanye bigenda bigaragara uko u Rwanda rugenda rutera imbere birimo iby’ubujura bw’amatungo, ingengabitekerezo y’ubutagondwa n’ubuhezanguni, icuruzwa ry’abantu, n’ihohoterwa ririmo iryo mu ngo, irishingiye ku gitsina, […]

Yatawe muri yombi agerageza kuvunjisha Amayero 3550 y'Amahimbano ahwanye na miliyoni 3

Polisi y’u Rwanda irasaba abafite ibigo bikora imirimo ijyanye no kuvunja amafaranga anyuranye kwitonda bakagenzura ko amafaranga bahabwa atari amahimbano. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Ubu butumwa buje nyuma y’uko Polisi ikorera mu Mujyi wa Kigali ifashe uwitwa Nyandwi Jean Marie Vianney, kubera gukoresha amafaranga y’amahimbano. Yafatiwe mu Kagari ka Kimisagara mu Murenge wa Kimisagara mu Karere ka […]

AMAFOTO: Abanyamahanga 9 baje gufasha Perezida Kagame kunoza gahunda z’umuryango w'Afurika yunze ubumwe

Kuri uyu wa 12 Ukuboza 2016, Perezida wa rRepubulika y’u Rwanda Paul Kagame yakiriye itsinda ry’intiti 9 zivuye mu bihugu bitandukanye, zije kumufasha kunoza neza gahunda zo guteza imbere umuryango w’Afurika yunze ubumwe. Nk’uko byagaragaye mu itangazo ryatanzwe na Perezidansi y’u Rwanda, ngo aba banyamahanga bazafatanya na Perezida Kagame kurebera hamwe uburyo umuryango w’Afurika yunze […]

Gasabo: Ubushinjacyaha bwasabiye uwateye inda umwana w’imyaka 15 gufungwa burundu bw'umwihariko

Urukiko rw’ibanze rwa Rusororo mu karere ka Gasabo rwasabiye umusore w’imyaka 25 ushinjwa gutera inda umwana w’imyaka 15 y’amavuko gufungwa burundu y’umwihariko nyuma y’uko nawe yiyemereye ko ariwe wayimuteye. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Uyu musore witwa Kubahoniyesu mu cyumweru gishize nibwo yemereye imbere y’urukiko ko ariwe wateye inda uyu mwana w’umukobwa nawe utatangajwe amazina. Muri uru rukiko, […]

Bidasubirwaho Kenya igiye gufata umwanzuro wo kuva muri ICC

Kuri uyu wa mbere tariki ya 12 Ukuboza 2016, leta ya Kenya yatangaje ko igiye gutekereza neza no gupanga uko igomba kuva mu bihugu bikibarizwa mu Rukiko mpuzamahanga mpanabyaha ICC. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Perezida Kenyatta yagize ati”Guverinoma igiye kwicara itekereze neza hanyuma ifate umwanzuro wo kuva muri uru rukiko. Ubunararibonye dufite kuri uru rukiko nuko rubogama. […]

Navutse ku babyeyi b’Abahutu ariko ubu ndi Umunyarwanda -Guverineri Mureshyankwano

Kuri uyu wa 12 Ukuboza 2016, ubwo abayobozi batandukanye b’igihugu baganiraga n’ububyiruko rw’abana basaga 800 bari mu itorero i Gabiro, Guverineri Mureshyankwano yatanze ubuhamya ku mibereho ye mbere na nyuma ya Jenoside yo muri Mata 1994. Mu buhamya bwe yagejeje ku bari aho, Guverineri w’intara y’Amajyepfo Mureshankwano Marie Rose yagaragaje intambwe u Rwanda rwamuteje kuva […]

Desire Luzinda yongeye gushyira ku Karubanda amafoto ye yambaye ubusa- AMAFOTO

Desire Luzinda ni umuhanzikazi wo muri Uganda, akaba yaramamaye cyane nyuma y’amafoto ye yari yashyizwe ku Karubanda yambaye ubusa. Kuri iyi nshuro, uyu mukobwa w’imyaka 32 y’amavuko yongeye gushyira ku mbuga nkoranyambaga amafoto nabwo yambaye ubusa. Mu Ukuboza muri 2014 nibwo Franklin Emuobor , umusore wo muri Nigeria yashyize ku Karubanda amafoto y’ubwambure ndetse na […]

Dore uko gahunda y’amatora yo mu 2017 iteye kuva mu ntangiriro kugeza ku musozo

Mu nama y’abaminisitiri yo kuwa Gatanu ushize harimo iteka rya perezida rigena igihe amatora azabera. Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Mbere, minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ikaba yatangaje igihe kwiyamamaza bizatangira n’iminsi amatora azaberaho mu Rwanda no muri diaspora. iki kiganiro kigari cyarimo inzego zitandukanye za leta cyayobowe na minisitiri Stella Ford Mugabo, kikaba cyari kigamije […]

Uganda: Abashoramari b’Abashinwa barashinjwa kutita no kwica abakozi mu kazi

Leta ya Uganda yashyize mu majwi abashoramari bo mu gihugu cy’u Bushinwa baza muri kiriya gihugu mu bikorwa bitandukanye byiganjemo iby’ubwubatsi, bakaba batita ku bakozi bakoresha ibyo bigateza impanuka n’imfu za hato na hato. Aba bashinwa bakorera muri Uganda biganjemo abakora mu mishanga ibyara ingufu barashinjwa kurangarana no kutita ku bo bakorana baba Abagande ndetse […]

Nyagatare: Hatoraguwe umurambo w’umuntu utazwi mu mugezi w’Umuvumba

Kuri uyu wa 12 Ukuboza 2016, Umurambo w’umuntu utabashije kumenyekana bitewe n’uko yangiritse cyane watoraguwe mu mugezi w’Umuvumba ho mu karere ka Nyagatare, umurenge wa Matimba, akagali ka Matimba. Uyu mugabo wasanzwe yaratangiye kwangirika cyane birakekwa ko yaba yararohamwe muri uyu mugezi ubwo yageragezaga kwambuka ngo ajye mu gihugu cya Uganda kuko hari hashize iminsi […]