Nyuma yo gushaka kwiyahura bikaburizwamo, Ray C hari icyo yasabye Imana

Nyuma yo gushaka kwiyahura kubera kuzahazwa n’ibiyobyabwenge, umuhanzikazi wakanyujijeho mu myaka yo hambere Ray C yiyambuye ubushwambagara yigarura Uwiteka ayisaba ko yamufasha akikunda ubwe kurusha uko yakora ibindi. Uganda Showbiz ivuga ko uyu muhanzikazi vuba aha ari bwo aherutse gufata umwanzuro wo kureka ubushake bw’Imana bugakorera muri we nyuma yo kuvuga ko asezeye burundu ku […]

Hatagize igihinduka Mario Balotelli ashobora gusekerwa n’ amahirwe mu Bufaransa

Mu mukino wa mbere , Umutaliyani Mario Balotelli yakinnye yatangiye neza shampiyona mu ikipe ya Nice aho mu Bufaransa aho yatsinze ibitego 2 bituma ikipe ye itsinda Marseille ibitego 3-2. Kuva yava muri Liverpool mu bwongereza nibwo bwa mbere Mario Balotelli atsinda igitego kuko yaherukaga gutsinda ku italiki ya 22 Nzeli 2015. Mu munezero mwinshi […]

Islam mu Rwanda yasabye abayoboke bayo kurwanya iterabwoba

Umuyobozi w’Abayislamu mu Rwanda, Cheikh Salim Hitimana yavuze ko ibitekerezo by’ubuhezanguni bikomeje kwiyongera mu rubyiruko rw’u Rwanda, cyane cyane urwo mu idini ya Islam. Mu nyigisho yagejeje ku bayoboke kuri uyu munsi w’igitambo, Cheikh Hitimana yasabye ababyeyi guhaguruka kuko ikibazo cy’iterabwoba cyatangiriye kugaragara mu ngo. Yongeye gushimangira ko ababyeyi bafite inshingano zo kumenya ibyo abana […]

Dore icyo umugore yavuga igihe umugabo we arangije bakirimo gutegurana

Ni kenshi hagaragara abagabo barangiza igihe bategura abagore babo bikaba nyirabayazana yo kudatera akabariro nk’uko byari biteganyijwe ugasanga abagore barijujuta, nyamara hari amagambo bashobora kuvuga bigatera akanyabugabo abagabo babo bigatuma ubutaha babashimisha. Iyo umugore abonye umugabo we arangije mu gihe ikimusoma cyangwa amukarisa , si byiza ko ahora amwijujutira cyangwa ngo amuteze abantu kuko nawe […]

Ugisha inama: Yakodesheje inzu none hari inzoka nini imutera nijoro

Ndi umubyeyi w’abana 3, babiri turabana undi umwe aba ari ku ishuli yiga abayo, twakodesheje inzu ihenze mu gace kamwe mu tugize Kigali, inzu twayigiyemo ku itariki ya 13 z’ukwa Munani uyu mwaka, byumvikane n’ukwezi kumwe ntabwo kwari kwashira. Bakunzi b’uru rubuga, mu by’ukuri mujya mugira inama benshi kuko nanjye ndarukunda, nanjye nifuza ko mwamfasha […]

Kigali: Ubujura buravuza ubuhuha muri Nyamirambo na Rwezamenyo

Abaturage bo mu Mirenge ya Rwezamenyo na Nyamirambo yo mu karere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali, bavuga ko bahangayikishijwe n’ubujura bukomeje kwiyongera mu masaha y’ijoro na mugitondo, bigatuma abacuruzi bafunga kare ndetse n’abakiriya babo bagatinya kugenda nijoro kuko bamburwa. Uduce twa Mumena n’ahazwi nka Cosmos mu murenge wa Nyamirambo ndetse n’utundi duce two mu […]

Abana 2 bavukana batewe impungenge n’uruhu rwabo rukomeje kuzana amagaragamba-AMAFOTO

Umubiri wa Sayali Kapase w’imyaka 13 na musaza we Siddhant Kapase ukomeje gutangaza benshi nyuma y’uko wibasiwe n’indwara ya “lamellaire Ichtyose” yatumye uruhu rwabo rukomeza gusa n’urw’inzoka. Ubu burwayi ngo bukaba bwarabafashe mu myaka ishize bakaba baragerageje kwivuza hose ariko bakaba batarakira, gusa ngo abaganga bakomeje gukora ibishoboka byose babaha imiti itandukanye yiganjemo isabune bazajya […]

Macca: Abasaga Miliyoni 2 bitabiriye umunsi mukuru w’ igitambo

Abasilamu basaga miliyoni ebyiri, baturutse mu bice bitandukanye by’ isi, nibo bari muri Arabia Saudite mu rugendo rw’ iminsi itanu ruhora rubahuza uko umwaka utashye. Urwo rugendo rutegurwa mu rwego rwo kwizihiza umunsi mukuru w’intama wahimbajwe kw’isi yose kuri uyu wa mbere 12 Nzeli 2016. Igihugu cya Irani nticyitabiriye urwo rugendo, kivuga ko igihugu cya […]

Amatembabuzi asohoka mu gitsina cy’ umugore aturuka he?

Amatembabuzi ni amazi asohoka mu gitsina cy’umukobwa cyangwa umugore asa n’umweru cyangwa adafite ibara abonerana. Akorwa n’umura, inkondo y’umura cyangwa igitsina ubwacyo. Ese kugira amatembabuzi ni ibisanzwe cyangwa ni uburwayi? Umugore wese agira amatembabuzi ariko siko amatembabuzi yose aba asanzwe; ni ukuvuga ko hari amatembabuzi azanwa n’uburwayi. Ingano yayo iratandukanye bitewe n’umuntu. Bamwe bayabona buri […]

DRC: MoĂ ÂŻse Katumbi ashinja Leta ya Perezida Kabila kubangamira Demokrasi

Nyuma y’ aho kuri iki Cyumweru taliki ya 11 Nzeli 2016, indege yari itwaye depite Charles Mwando Simba igomba kumujyana i Kalemie ikamujyana i Bukavu, Umunyapolitiki MoĂ ÂŻse Katumbi yahise anenga iyi mikorere ibangamiye amahame ya demokrasi. Kimwe n’ umuyobozi w’ Ikigo gishinzwe indege, Umuvugizi wa Leta ya Congo/Kinshasa,Lambert Mende yirinze kugira icyo atangaza kuri icyo […]

Perezida Paul Kagame yihanangirije abavuga bati: “Bazotumesa”

Nyuma y’ amagambo akunzwe kuvugwa n’ Imbonerakure za CNDD/FDD, Perezida w’ U Rwanda yavuze ko adashobora kwihanganira uwashaka guhungabanya umutekano w’igihugu. Perezida Paul Kagame yabivuze ubwo yari mu muhango wo gusoza itorero ry’abanyeshuli biga mu mashuli makuru na za Kaminuza mu Rwanda. Ni amagambo menshi Perezida Kagame yakunze kunyuza mu marenga ariko amwe muri yo […]

Padiri Nahimana Thomas mu myiteguro yo kuza guhangana na Perezida Kagame ku mwanya wa Perezida

Mu gihe Abanyarwanda biteguye kuzatora uzabahagarira muri 2017, Perezida w’ishyaka Ishema ry’u Rwanda , Padiri Thomas Nahimana amaze kwiyemeza ko azahangana na Perezida Paul Kagame mu matora y’ umukuru w’ igihugu atahiwe. Nahimana aravuga ko agiye gufatanya n’abaharanira ko impinduka nziza n’ uburenganzira nyabwo byagerwaho mu Rwanda. Arasubiza ibibazo binyuranye, birimo : — Kumenya niba […]

Wari uziko gushaka inyungu z’umurengera mu bucuruzi bishobora kugusiga mu kangaratete?

Kurarikira ubukire bwihuse kandi mu bushobozi buke bisunika ufite iryo rari gukora icyo ari cyo cyose cyatuma abona ubukire uko abyifuza atiriwe atekereza ku ngaruka zabyo. Irari ry’ubukire busumba ubushobozi rigira ingaruka zikomeye kuri nyir’umushinga zishobora gutuma usenyuka burundu. Kunyereza imisoro Mu gihe ufite umushinga ashaka inyungu isumbye iyo agenewe ntakabuza yiba amafaranga y’imisoro agamije […]

Gatsibo: Umugabo afunze azira kugerageza guha ruswa umuyobozi

Polisi y’u Rwanda mu karere ka Gatsibo ifunze uwitwa Bizimana Jean Paul kubera kugerageza guha ruswa y’ibihumbi 30 by’amafaranga y’u Rwanda ushinzwe serivisi z’ubutaka mu murenge wa Ngarama witwa Ntaganda Gaston. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi yavuze ko Bizimana yagerageje gutanga iyo ruswa ku wa 8 […]

CNDD/FDD irashinja Agathon Rwasa kurema no gutoza umutwe wa gisirikare

Mu gihe hari amakuru avuga ko Visi Perezida wungirije mu Nteko Nshingamategeko y’ u Burundi, Agathon Rwasa asigaye akorera CNDD/FDD we yatangaje ko iri shyaka rimushinja kurema utwe witwara gisirikare. Umunyamabanga wa CNDD/FDD yashize mu majwi Hon.Agathon Rwasa ko ari gutoza umutwe wa gisirikare urwanya Leta iri ku butegetsi. Rwasa yahise atangaza ko ibi birego […]

Ntituzemera na rimwe ko igihugu cyacu kiba imfabusa-Paul Kagame

Perezida wa Repubulika y’ u Rwanda yagiranye ikiganiro n’abanyeshuri basaga 2000 bo mu mashuri makuru na kaminuza ubwo basozaga Itorero, umuhango waberaga muri Kigali Convention centre, kuri iki Cyumweru tariki ya 11 Nzeli 2016. Mu ijambo yabagejejeho, Paul Kagame yashimangiye ahanini ku ntero ivuga ko ntacyo umuntu yageraho na kimwe adakoze. Ati :” Mu kwiye […]

Abafarizayi bashaka gutegera Yesu ku magambo

Abafarizayi baza aho ari kugira ngo bamutegere mu byo avuga, baramubaza bati: “Mbese biremewe ko umugabo yirukana umugore we ku mpamvu ibonetse yose?” 4 Arabasubiza ati: “Mbese ntimwasomye ko mbere na mbere igihe Imana yaremaga yaremye abantu, umugabo n’umugore? 5 Nyuma yaravuze iti: ‘Ni cyo gituma umugabo azasiga se na nyina akabana n’umugore we akaramata, […]

1990: Kuki Perezida Juvenal Habyarimana yemezaga ko yatewe na Uganda?

Perezida Juvenal Habyarimana yari azi FPR/Inkotanyi kuko ari mu bantu bafashije Yoweri Kaguta Museveni ubwo yari mu ishyamba arwanya Leta ya Milton Obotte. Yari azi neza ko benshi mu basirikare ba NRA ya Museveni bari abana b’ impunzi z’ Abanyarwanda ndetse nta wutazi ko Habyarimana ariwe wambitse Gisa Fred Rwigema ipeti rya Jenerali dore ko […]

Amanota y’ imihigo ubwayo ashobora kutubera amasomo-Minisitiri Murekezi

Intero igira iti:” Aya manota twayavanamo amasomo”, yashimangiwe na Minisitiri w’ Intebe, Anastase Murekezi ubwo yagiraga ati:” Uturere twa Huye, Nyanza, Gasabo na Nyamagabe dukomeje kuza mu Turere icumi twa mbere mu gihe Uturere twa Nyabihu, Musanze, Rubavu, Rutsiro, Gakenke, Karongi na Ruhango twakomeje kugaragara mu myanya 10 ya nyuma”. Mu imbwirwaruhame rye Minisitiri Murekezi […]

Uruhare rw’ abakozi bo mu rugo mu gusenya urukundo rw’abashakanye

Abakozi bo murugo barafasha kugira ngo abashakanye babone umwanya uhagije wo kuganira no kurushaho kubaka urukundo rwabo. Kuko iyo murugo ntamukozi uhari usanga umugabo n’umugore bafatanya gukora imirimo yo murugo umwe yaba atetse undi ugasanga asubirishamo abana ibyo bize abafasha no gukora imikoro (Home work), umwe yaba yoza abana undi akaba yoza amasahani cyangwa se […]

Ihuriro RNC ryirinze kumurika abarihagarariye mu bihugu bitandukanye birimo n’ u Rwanda

Mu gihe amakuru aturuka hanze yemeza ko ihuriro RNC ryacitsemo ibice biturutse k’ ubwumvikane bucye, mu nama rusange iri huriro riherutse kugirira i Washington abayobozi birinze gusobanura impamvu batatangaje amazina y’ abazarihagararira mu bihugu bitandukanye birimo n’ u Rwanda. U Rwanda, Norvege, Mozambique, Malawi ndetse na Zambiya ni bimwe mu bihugu bifite umubare munini w’ […]

Koreya y’Epfo ngo yiteguye guhindura Pyongyang umuyonga

Nyuma y’aho Koreya ya Ruguru igeragereje igisasu gifite ubukana buruta ubw’igisasu cyarashwe i Hiroshima mu Ntambara ya 2 y’Isi, abategetsi bo muri Korea y’Epfo batangaje ko biteguye kuba basenya umurwa mukuru wa Korea ya Ruguru ntihagire ibuye risigara rigeretse ku rindi biramutse bihwihwishwe ko iki gihugu kigiye kugaba igitero cy’ibisasu bya kirimbuzi bya nucleaire. Yonhap, […]

Taliki 11 Nzeli: Imyaka 15 irashize Ossama Ben Laden yibasiye USA

Hashize imyaka 15 , Abaturage ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika bibuka ibitero b’ intagondwa za Al Quada bikaze byahitanye abantu 2.977 naho ibihumbi 6 bigakomereka. Iki gitero cyabaye ku italiki ya 11 Nzeli 2001, nicyo cya mbere cyahitanye abantu benshi ku buryo kitazibagirana mu mateka y’ Isi ndetse gikomeza guhangayikisha Leta n’ abaturage b’ […]

Umusaza w’imyaka 69 yikinishirizaga mu ruhame

Urukiko rukuru mu gihugu cy’Ubutaliyani rwatangaje ko kwikinisha mu ruhame nta cyaha kirimo mu gihe ubikora abikorera ahantu hatari abana bari munsi y’imyaka 18 (mineurs). Uru rukiko rwatangaje ibi mu gihe hari umusaza wari wafashwe w’imyaka 69 y’amavuko yikinisha muri gari ya moshi (train), ubwo yari kumwe n’abanyeshuli bo muri kaminuza ari nabo bari batangariye […]

Umuyobozi yahaye abaturage uburenganzira bwo kwihanira badategereje polisi

Umuyobozi w’akarere ka Mbarara mu burengerazuba bwa Uganda, Capt. JB Bamuturaki yahaye uburenganzira abaturage bwo kujya bihanira (Mob justice) nta gushidikanya, umunyabyaha bazajya bafatira mu cyuho. Ibi uyu muyobozi yabitangaje kuri uyu wa Gatanu ushize ubwo yatangizaga ku mugaragaro Sacco ya Rwanyamahembe mu gasantere k’ubucuruzi ka Kyenshama ho mu Karere ka Mbarara. Muri iki gikorwa […]

Dore ibanga ku bakobwa baca imyeyo (gukuna) bakuze

Tumaze gusanga abakobwa benshi bakurira mu miryango itabitaho bikaba ngobwa ko bakura badakunnye/ badaciye imyeyo kandi abagabo babikunda cyane muri iki gihe, twahisemo kubashakira igisubizo kugirango nawe mukuru ubashe gushimisha umugabo wawe Benshi bagiye batubaza niba gukuna ukuze byakunda kuko hari benshi batagiye babona ayo mahirwe, Ibi byatumye dukora ubushakashatsi butandukanye ariko ahanini twifashishije aba […]

Karongi: Kwivanga mu bucuruzi kw’ibigo bya leta no kwimwa amasoko ni bimwe mu bibangamiye abacuruzi

Muri iki Cyumweru i Karongi muri Centre Bethel, habereye gahunda yo gukusanya amakuru mu rwego rwo kuvugurura itegeko rigena ubucuruzi bw’ imbere mu gihugu. Ni gahunda yateguwe na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, MINICOM, ikaba yari yitabiriwe n’Akarare ka Karongi ari nako kari kayakiriye, Akarere ka Ngororero, Abahagarariye Urugaga rw’Abikorera(PSF) ndetse n’abacuruzi bahagarariye abandi baturutse muri utwo […]

Miss Uganda mu mafoto agaragaza ubwambure- REBA AMAFOTO

Nyampinga wa Uganda 2015, Nakiyaga Zahara yashyize hanze amafoto ye agaragaza ubwambure bwe, ubu akaba akomeje kuvugisha abagabo benshi amangambure. Areba neza, yarize, yararezwe ndetse aza no mu bakobwa bacu beza kandi banakurura abagabo, aya ni amwe mu magambo yagiye avugwa n’abagabo ku mbuga nkoranyambuga, nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru Bigeye.ug cyo muri Uganda dukesha iyi nkuru. […]

Burundi: Yatawe muri yombi ashinjwa gutunga ibiganiro bya radio zikorera mu Rwanda

Inzego z’iperereza z’u Burundi zataye muri yombi umugabo zimushinja gutunga ibiganiro bya radio Humura na Radio Inzamba zitangaza amakuru ku Burundi ziri mu Rwanda. Aya makuru yatangajwe na SOS Media Burundi avuga ko uyu mugabo witwa Emmanuel Bizindavyi yatawe muri yombi ubwo yari mu nama hagati ya Guverineri w’Intara ya Makamba, Gad Niyukuri, abatanga essence […]

Koreya ya Ruguru yakoze umuti witwa Kumdang-2, uvura Sida, Ebola na Cancer

Igihugu cya Koreya ya Ruguru cyakoze umuti utavura sida gusa, ahubwo umuti ushobora no gukiza Ebola na Cancer niba ibyatangajwe n’Ibiro Ntaramakuru by’iki gihugu ari ibyo kwizerwa. Itangazo ryashyizwe ahagaragara rikaba rivuga ko uyu muti wakozwe mu gihingwa kitwa ginseng gikurira mu ifumbire kikavangwa n’ibindi bintu ariko ntihasobanuwe uruvange rugize uyu muti. Perezida wa Koreya […]

Umutingito wumvikanye mu Rwanda wahitanye 11 muri Tanzania

Umutingito wo ku gipimo cya magnitude 5.7 wumvikanye uturutse mu burasirazuba bwa Afurika kuri uyu wa Gatandatu ndetse ukanumvikana I Kigali, wahitanye abantu 11 ukomeretsa abagera ku 192 mu majyaruguru ya Tanzania nk’uko byatangajwe n’abayobozi. Uyu mutingito wumvikaniye cyane ku mupaka wa Uganda n’u Rwanda hafi y’Ikiyaga cya Vigitoriya. Amashusho yashyizwe ahagaragara ku mbuga nkoranyambaga […]

Rubavu: Abatunze ibinyabiziga begerejwe na polisi imodoka izabafasha kubisuzuma

Abatunze ibinyabiziga bo mu karere ka Rubavu n’abatuye mu nkengero zako, ibinyabiziga byabo bizasuzumwa imiterere yabyo mu minsi mike iri imbere, kuko imodoka ya Polisi y’u Rwanda isanzwe irimo ibikoresho byose bipima imiterere y’ibinyabiziga izaba iri muri aka karere mu gihe cy’imisi icumi. Chief Superintendent of Police (CSP) Emmanuel Kalinda uyobora Ishami rya Polisi y’u […]

Ruhango: Hasobanuwe impamvu ari ngombwa kumenya amakuru ku iteganyagihe

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane ushize, itariki ya 8 Nzeri 2016, ku cyicaro cy’Akarere ka Ruhango habereye inama yahuje abahagarariye Ikigo cy’Igihugu cy’ubumenyi bw’ikirere, Meteo Rwanda, n’abahagarariye inzego zinyuranye mu Karere ka Ruhango. Iyi nama yari igamije kugeza ku bayitabiriye bumwe mu bumenyi ku mihindagurikire y’ikirere n’akamaro ko gukoresha amakuru ku ihindagurika ry’ikirere […]

Umuhanuzi yahishuriwe uzayobora Amerika hagati ya Trump na Hilary Clinton

Mu gihe gahunda yo kwiyamamariza kuzayobora amerika igikomeje hagati ya Trump na Hillary, umuhanuzi yahanuye ko iki gihugu kizayoborwa n’umugore naho Trump akaririmba urwo abonye. Umuhanuzi Primate Elijah Ayodele ukomoka mu gihugu cya Nigeria yahanuye ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika igiye kuyoborwa na Hilary Clinton uhagarariye ishyaka rya Abademokarate naho Donald Trump uhagarariye ishyaka […]

Perezida Kagame yakiriye wa mwana wo muri Kenya yari yasabye kuzamusura

Perezida Paul Kagame yakiriye umwana w’umukobwa, Wendy Waine wo mu gihugu cya Kenya, w’umuhanga mu mukino ngororamubiri uzwi nka Acrobatie. Umukuru w’igihugu akaba yaratumiye uyu mwana nyuma yo kureba uko yiyerekanye mu masiporo atangaje mu kwizihiza Jamhuri Day muri Kenya mu 2014. Perezida Kagame akaba ari we wishyuriye uyu mwana itike y’indege imugeza i Kigali […]

Gen. Gilbert yabwiye umucamanza ushinzwe iperereza ibyo azi ku rupfu rwa Sankara

Gen. Gilbert DiendĂ©rĂ© usanzwe akurikiranweho kugerageza guhirika ubutegetsi hagati muri nzeri mu 2015, ku nshuro ya mbere yumviswe mu rwego rw’iperereza ku iyicwa rya Thomas Sankara kuwa 22 Kanama, nk’uko aya makuru yageze kuri Jeune Afrique kuri uyu wa Gatanu. Uyu mugabo wahoze ari umugaba w’ingabo wihariye wa perezida Blaise Compaore wayoboraga Burkina Faso, yabwiye […]

Twisekere iby’isi nta rutangira bigira!!!!!!!!!

1)Umugore yari afite ihabara y’umugabo babyumva kimwe, mu gihe bari mu byabo bacumura ku Mana, umugabo we ariwe nyirurugo aba aba arinjiye ngo ba!!, Hanyuma umugore abwira ihabara rye ngo ryihishe muri pulafo (idari). Umugore atangira kuganiriza umugabo we ajijisha, ati : ubu buzima turimo iherezo ni irihe ko bunshobera, umugabo ati: uwo hejuru azabikora […]

Guca Kanyanga burundu bikwiye izindi ngamba nshya – Guverineri Bosenibamwe

Ibi ni ibyavuzwe na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Bwana Bosenibamwe AimĂ© muri iki cyumweru mu nama y’Inteko Rusange y’Akarere ka Gicumbi yabereye kuri Sitade y’ako Karere. Iyi nama ikaba yitabiriwe n’Abayobozi mu Karere ka Gicumbi guhera ku rwego rw’Umudugudu kugeza ku rwego rw’Akarere. Iyi nama yayobowe na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru yitabiriwe kandi n’Umuyobozi w’Ingabo muri iyi […]

Kidumu yasobanuye impamvu yanze kujya gucurangira impunzi z’Abarundi mu Nkambi ya Mahama

Umuririmbyi Jean-Pierre Nimbona uzwi ku izina rya Kidumu yongeye kugaruka ku bintu amaze iminsi avugwaho ku rugendo rwe mu Burundi, ibitaramo bye ndetse agira n’ubutumwa agenera Abarundi muri rusange, mu kiganiro yagiranye na Iwacu-Burundi. Ikibazo cya mbere kijyanye n’ubutumwa yaha Abarundi, Kidumu yavuze ko buri gihe ari Amahoro. Yavuze ko ari ngombwa ko igihugu kigira […]

Mugabo, dore ibimenyetso byakwereka ko umugore wawe agukunda

Ni kenshi umugabo ashidikanya ko umugore we ashobora kuba atamukunda bitewe nuko aba yarabuze ibimenyetso bya simusiga bimuhamiriza ko umukunzi we amukunda byakataraboneka. 1.Yumva akumbuye umugabo we nyuma y’igihe gito Iyo umugore akunda umugabo we uzasanga igihe adahari yumva amukumbuye umunsi umwe udahari akumva wamubererye igihe kirekire. 2.Ahora ashaka udushya yakorera umugabo we I yo […]

Kenya: Abanyeshuri b’abayisilamu bemerewe kongera kwambara Hijab ku ishuri

Abanyeshuri b’Abayisilamukazi muri Kenya barishimira intsinzi nyuma y’aho urukiko rw’ubujurire rubemereye kuzajya bajya ku ishuri bambaye wa mwambaro wabo uzwi nka Hijab ugaragaza mu maso gusa nyuma yo kujuririra icyemezo cyibuza iyi myambaro ku ishuri cyari cyafashwe n’urukiko rukuru mu 2015. Urukiko kandi rwasabye ubuyobozi bushinzwe uburezi mu gihugu gushyiraho amategeko mashya ku myambaro y’ishuri […]

Uko gahunda ya Car Free Day yo kuri iki Cyumweru iteye

Umujyi wa kigali nk’uko bisanzwe watumiye abaturage bawutuye muri Siporo rusange ngarukakwezi (Car Free Day) yo kuri iki Cyumweru, itariki 11 Nzeri 2016, aho uvuga ko kubera ibikorwa biteganyijwe kuri iki cyumweru gahunda ya siporo izatangira saa Moya za Mugitondo ikarangira Saa Yine. Kuri uyu munsi hakazatangwa n’ubutumwa bujyanye n’Umunsi Mpuzamahanga ku Bugororamubiri (Physiotherapy). #CarFreeDay […]

Abakinnyi b’ikipe y’igihugu y’abagore bazakina muri Cecafa bamenye

Mu gihe biteganyijwe ko Ikipe y’igihugu y’abagore yitegura imikino ya Cecafa izabera mu gihugu cya Uganda, amazina y’abakinnyi bazakina muri iryo rushanwa bamenyekanye. Umutoza w’iyi kipe Nyinawumuntu Grace kuri uyu wa gatanu nibwo yashyize hanze urutonde rw’amazina y’abakinnyi bagomba kuzakina muri iri rishanwa rizatangira kuri iki cyumweru taliki 11 Nzeli 2016. Dore uko urutonde rw’abakinnyi […]

Uganda: FDC irashinja guverinoma gutamba abayoboke bayo kubw’umutwe wa M23

Ishyaka Forum for Democratic Change ribarizwamo Dr Kiiza Besigye, ryatangaje ko rikekaho Guverinoma ya Uganda kugurisha zimwe mu mpirimbanyi zaryo zirimo Sam Mugumya kubw’umutwe wa M23 kuri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo. Mugumya yafatiwe muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo mu 2014, ashinjwa ibyaha bifitanye isano no guhungabanya umutekano. Umuvugizi w’ingabo za Uganda, Col. Paddy […]

Burundi: Abaturage bavumbuye ahantu hashyinguwe abantu benshi

Abaturage bo ku musozi wa Gatebe, muri Zone Bugarama, ho mu Ntara ya Muramvya mu Burundi mu birometero nka 30 uvuye I Bujumbura, bavumbuye ahantu bikekwa ko hari icyobo gishyinguyemo abantu beretse abayobozi b’Intara kuri uyu wa Gatatu ushize. “ Twahawe amakuru ko hari ibisigazwa by’abapfuye byavumbuwe n’abaturage bari barimo guhinga. Twagiye aha hantu dusanga […]

Kigali:Abazunguzayi baribaza impamvu abamasayi bacururiza ku mihanda bo badakumirwa

Mu gihe mu Rwanda abacuruzi bo mu kajagali bazwi ku izina ry’abazunguzayi batemewe , bakomeje kwibaza impamvu abazunguzayi b’abanyamahanga badakumirwa ariko bakavukire bo bagatabwa muri yombi ndetse rimwe na rimwe bakamburwa ibyo bacuruza. Aba bacuruzi usanga batunga agatoki abanyamahanga bazwi ku izina ry’Abamasayi baturuka mu bihugu by’abaturanyi bacuruza inkweto ndetse n’ibindi, aho usanga bo baba […]

Uko Nyakwigendera Gasasira wakoreraga CNLG yafatwaga na bagenzi be bakoranaga

Urupfu rwa Gasasira Gaspard wari umukozi wa Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG), rwamenyekanye mugitondo cyo kuwa 7 Nzeri 2016 ko yapfuye ubwo yiteguraga kujya mu kazi. Yari ashinzwe ibijyanye no kwandikisha inzibutso enye za Jenoside yakorewe Abatutsi mu murage w’isi (patrimoine mondial de l’UNESCO). Gasasira yavutse mu 1963, avukira muri Komini Mugina ho muri […]

Mu majyaruguru hafashwe ingamba zo kurushaho gukumira ibyaha

Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru, Bosenibamwe AimĂ© yasabye abayobozi b’inzego z’ibanze (Kuva ku mudugudu kugera ku karere) bo muri iyi Ntara guhanahana amakuru ku gihe ; haba hagati yabo, ndetse n’izindi nzego kugira ngo bafatanye kurwanya no gukumira ibyaha. Ibi yabibasabiye mu nama yagiranye na bo ku wa 8 Nzeri mu cyumba cy’inama cy’akarere ka Gakenke. Mu […]

RDC: Ingabo za Uganda zongeye kugaragara muri Rutshuru zaba zigenzwa n'iki?

Amakuru atangazwa na sosiyete sivile muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo aravuga ko hari umutwe w’ingabo za Uganda umaze ibyumweru ushinze ibirindiro mu gace ka Tshongo mu ishyamba ribamo Ingagi rya Sarambwe muri Rutshuru ho muri Kivu y’Amajyaruguru. Nta gikorwa cy’izi ngabo kiragaragara, ariko ngo icyazanye izi ngabo za Uganda ntikiramenyekana nk’uko amakuru akomeza avuga. […]

Ubwumvikane bw’umugabo n’umugore ni yo nkingi ihamye y’iterambere ry’urugo

Akenshi ingo nyinshi zikunze gusenyuka ku bw’impamvu zo kutumvikana ku mpande zombi , ari naho usanga bisiga ingaruka mbi ku rubyaro bakabafataho urugero rubi. Ubushakashatsi bugaragaza ko iyo umugabo ashyize hamwe n’umugore we ari yo nkingi ya mwamba y’iterambere ry’urugo rwabo haba mu rukundo ndetse no mu buryo bw’ubukungu. Hakunze kugaragara ikibazo cy’abagabo banga kugirwa […]

Reba uko Inama idasanzwe ya 17 y'abakuru b'ibihugu muri EAC yagenze mu mafoto

Kuri uyu wa Kane, itariki 08 Nzeri 2016 nibwo i Dar es Salaam muri Tanzania hateraniye Inama ya 17 Idasanzwe y’abakuru b’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), inama yitabiriwe na ba Perezida Dr John Pombe Magufuli wa Tanzania, Yoweri Museveni wa Uganda, Paul Kagame w’u Rwanda na Visi Perezida wa Kenya William Ruto ndetse […]

Amateka: Ese mu Rwanda rwa kera, ubuhake bwari bufite akamaro?

Ubuhake bwanditsweho ibintu byinshi kandi bamwe bakabuvugaho ibi abandi bakabuvugaho biriya. Muri iyi nyandiko turifashisha ibyanditswe na Kayumba Charles mu gitabo cyahurije hamwe Abanyamateka bo mu Rwanda “les Defis de Historiographie Rwandaise,Faits et Controverses.” Ubuhake hari bamwe babona ko bwari uburyo Abatutsi bari barashyizeho ngo bakandamize Abahutu. Abenshi muri abo ni intiti z’abazungu zanditse ko […]

Nyamata: Babiri bakurikiranweho kwica inka 4 z’abaturanyi bazihaye acide

Igipolisi mu Karere ka Nyamata cyataye muri yombi Umugabo n’umugore bo mu Bugesera bakurikiranweho kuroga inka enye za Munyeragwe Epimaque na Nsabimana Innocent zirimo izihaka eshatu n’ikimasa Ibi bikaba byarabereye, mu mudugudu wa Rucucu, mu Kagari ka Murama, mu Murenge wa Nyamata, ku mugoroba wo ku itariki ya 08 Nzeli 2016. Munyeragwe agira ati “Twaje […]

Kuminota 7 nibwo imibonano mpuzabitsina itangira kunyura ba nyir’ ubwite

Abantu benshi bakunda kwibaza igihe cya nyacyo imibonano mpuzabitsina igomba kumara. Abagabo ahanini, nibo bakunda kugira impungenge z’igihe byasaba ngo bashimishe abagore babo. Mu mwaka wa 2005, nibwo Dr Irwin Goldstein yagaragaje ko iminota 7 ariyo minota nibura ihagije ngo abashakanye banyurwe n’akabariro. Nyuma yaho nibwo Dr Eric Corty yagize nawe icyo abitangazaho. Yagaragaje ko […]

Akarere ka Gasabo kahize utundi mu Kwesa Imihigo muri 2015-2016

Akarere ka Gasabo kaje imbere y’utundi 29 mu kwesa imihigo muri uyu mwaka wa 2015-2016 nk’uko byagaragajwe mu muhango wo gusuzuma ibyahizwe ubushize, aho aka karere kagize amanota 81.6%, gakurikirwa n’aka Gicumbi kagize 80.3%, naho Akarere ka Huye kaza ku mwanya wa gatatu n’amanota 78.98%. Dore uko uturere twarushanyijwe: Mu ijambo rye asobanura uko amanota […]

Abanyeshuri 7 bafashwe basambanira mu cyumba kimwe

Polisi yo muri Kenya mu gace ka Ndhiwa yataye muri yombi abanyeshuri 7 bo mu mashuri yisumbuye bakorera imibonano mpuzabitsina mu cyumba kimwe. Umutangabuhamya wabashije kubona aba bana avuga ko imyitwarire yagaragarijwe n’abo bana igihe bageraga muri iyo nzu byamuhamirije ko hari ikintu kidasanzwe baje kuyikoramo, agenzuye asanga ari inkozi z’ibibi. Akomeza avuga ko aba […]

RSF yasabye Leta ya Nkurunziza gutangiza iperereza ku rupfu rw’ Umunyamakuru Bigirimana

Umuryango Mpuzamahanga w’ Abanyamakuru batagira umupaka, Reporters sans frontiĂšres (RSF) urahamagarira Leta y’ u Burundi gutangiza iperereza ryigenga rigamije kugaragaza uburyo umunyamakuru Jean igirimana yishwe. Jean Bigirimana wari umunyamakuru ukorera ikinyamakuru IWACU yaburiwe irengero ku itariki ya 22 Nyakanga 2016. Amakuru atandukanye yagiye atugeraho yemeza ko uyu munyamakuru yafashwe ubwo yavaga mu rugo iwe mu […]