Danny Valens, umuhanzi mushya mu ruhando rwa muzika Nyarwanda

Uyu musore w’imyaka 25 y’amavuko, ukomoka mu Murenge wa Ruli, Akarere ka Gakenke, Intara y’Amajyaruguru, avuga ko kuva mu bwana bwe umuziki yawiyumvagamo ariko ubwo yari arangije amashuri yisumbuye aribwo yabonye akanya n’ubushobozi bwo kuba yasohora indirimbo ye ya mbere. Mu kiganiro yagiranye na Bwiza.com, Valens agira ati “indirimbo zanjye zikubiyemo ubutumwa bwigisha, nashatse kwigisha […]

Kigali: Perezida Kagame yakiriye umuyobozi w’Intara ya Rhineland-Palatinate

Ku wa Kabiri tariki ya 2 Ukwakira 2018, Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yakiriye mu biro bye i Kigali, Umuyobozi w’Intara ya Rhineland-Palatinate yo mu Budagi,  Malu Dreyer,  wasuye u Rwanda ayoboye itsinda ry’abandi bayobozi 30. Min.Malu Dreyer ari mu Rwanda ari kumwe n’itsinda ry’abayobozi 30 yaje ayoboye bo mu nzego zitandukanye barimo; Minisitiri w’Imari […]

Ku myaka 75, Perezida Buhari yongeye kwiyamamariza kuyobora Nigeria

Ishyaka riri ku butegetsi muri Nigeria ryagennye Perezida Muhammadu Buhari ko ari we uzarihagararira mu matora y’umukuru w’igihugu azaba muri Gashyantare 2018. Yagenwe nyuma y’amatora y’ibanze yabaye mu cyumweru gishize aho nta wundi mukandida mu ishyaka ‘All Progressives Congress’  wahiganwaga na Buhari w’imyaka 75 y’amavuko. VOA itangaza ko abayobozi bakuru b’amashyaka 39 yemewe muri Nigeria, […]

Buri munsi mbaho nk'aho ari bwo bwa nyuma- Bobi Wine

Depite  wo mu gace k’Iburasirazuba ka Kyadondo  muri Uganda, Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine avuga ko umuryango we uhora mu bwoba bw’ibishobora kumubaho n’ubwo azi neza ko ibyo akora ari ibntu bikwiriye. Bobi Wine  mu kiganiro yagiranye na NTV mu gihugu cya Kenya mu ijoro ryo ku wa 2 Ukwakira 2018, yavuze ko kugira […]

Batanu bahoze ari abakozi b’ibitaro bya Gahini bahamwe n’icyaha cyo kunyereza umutungo

Urukiko rwisumbuye rwa Ngoma rwafashe umwanzuro rwasomye mu ruhame maze rwemeza ko abakozi batanu mu bahoze  ari abakozi b’ibitaro bya Gahini hamwe na ba rwiyemezamirimo babafashije , bahamwe n’ibyaha birimo icyo kurigisa umutungo wa Leta, bahanishwa ibihano by’igifungo, ihazabu ndetse no kugarura umutungo wa Leta bafatanyije kurigisa ungana na 374.703.987frw. Urukiko rwemeje ko byarakozwe ku […]

Ese Perezida Nkurunziza yaba agejeje he igikorwa cyo gutegura uzamusimbura?

Umuvugizi wa Perezida Nkurunziza w’u Burundi, Karerwa Jean Claude avuga ko igikorwa cyo gutegura uzamusimbura mu matora azaba mu 2020 akigeze kure. Ibi yabitangaje ku wa Gatanu tariki 28 Nzeri 2018, mu nama yahuje abavugizi b’inzego zitandukanye za Leta, inama yabereye mu Ntara ya Ruyigi. Karerwa yavuze ko igihe nikigera, Abarundi bazamumenya bityo akaba asaba […]

Uganda: Byari ibicika mu birori byo kwizihiza isabukuru ya Zari – Amafoto

Umunya-Ugandakazi ukunzwe kumbuga nkoranyambaga wahoze arumugore w’icyamamare Diamond Plantnumz Zari Hassan, Tariki 23 Nzeri 2018 nibwo yizihizaga isabukuru y’imyaka 38 amaze abonye izuba ibirori byabereye mu Bwongereza gusa ibi birori byateguraga  ibyo yakoreye  mu mujyi wa Kampala ho muri Uganda tariki 30 Ukwakira 2018. Ni nyuma yaho uwahoze ari umugabo we Diamnond Platnumz amwoherereje ubutumwa […]

Fred Muvunyi arashinja Polisi y'U Rwanda kwigiriza nkana kuri Dr Kayumba

Uwahoze ari Umuyobozi w’Urwego rw’Itangazamakuru Ryigenzura (RMC), Fred Muvunyi arashinja Polisi y’ U Rwanda (RNP) gutera ubwoba Umwarimu wo muri Kaminuza akaba n’impuguke muri Politiki mpuzamahanga, Dr Christopher Kayumba. Abinyujije kurukuta rwe rwa Twitter,Fred Muvunyi yavuze ko ibyo Polisi yavuze yiregura kubyo Dr Kayumba  ayishinja byo kumuhohotera no kumugendaho biteye isoni. Yagize ati”Byaba byiza musibye […]

Dore ibimenyetso 10 bizakwereka ko umugore atarangije mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina

Imibonano mpuzabitsina ikorwa buri muntu agamije kugera ku ndunduro y’ibyishimo, iyo atabigezeho, umutima we usigarana intimba ku buryo bishobora no kumuviramo no kuyihurwa burundu. Ibimenyetso bizakwereka umugore utageze kuri ibyo byishimo: 1.Umushiha: Mu gihe umugore ayageze ku byishimo yifuzaga mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina, uzamubwira n’umushiha asigarana, wamuvugisha akakwuka inabi. 2.Kwiyumvira cyane: Ubundi iyo umugore arangije […]

Kigali: Ubushinjacyaha bwateye utwatsi ubusabe bwa Diane Rwigara na nyina

Mu iburanisha ryo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 2 Ukwakira 2018, Diane Rwigara na nyina Mukangemanyi Adeline basabye kuburana bari hanze, ubushinjacyaha bubitera utwatsi. Mu rukiko Rukuru ubwo hasubukurwaga urubanza rwa Diane na Nyina, ingingo yibanzweho cyane ni iyo gufungurwa by’agateganyo, ingingo ubushinjacyaha buvuga ko igihe cyayo cyarenze. Me Gatera Gashabana wunganira Mukangemanyi avuga […]

Ndi umugore wa Van Vicker- Wema Sepetu

Umukinnyi w’icyamamare mu gukina filimi muri Tanzaniya, Wema Sepetu yatangaje ko yakinnye ari mugore w’umukinnyi  wa filimi w’Umunyagana, Van Vicker gusa bitungura benshi bibwiraga ko abamenyesheje umukunzi mushya yaba afite muri iyi minsi. Mu kiganiro n’abanyamakuru kuwa Gatatu w’icyumweru gishize, Sepetu yavuze ko filimi nshya yitwa ‘Death After Death’  yayikinnye ari umugore w’uyu musore ukunzwe […]

Rusizi: Abagore bo mu itorero ‘MĂ©thodiste Libre’ bahangayikishijwe n’isenyuka ry’ingo

Abagore bagera kuri 35 bahagarariye abandi mu maparuwasi 25 agize Conference ya Kinyaga mu itorero MĂ©thodiste libre mu Rwanda  baravuga ko bahagurukijwe no kurwanya igitera cyose  isenyuka rikabije ry’imiryango muri iki gihe,cyane cyane ko basanze ngo hari n’ingo zisenyuka zigishingwa. Mu kiganiro na Bwiza.com nyuma y’umwiherero w’iminsi 3 wahurije aba bagore muri paruwasi ya Kamembe […]

Rabagirana Worship Festival, igitaramo kitezweho guhembura benshi

Rabagirana Worship Festival ni igitaramo cyateguwe na Christian Communication , kikazaba kuri iki cyumweru tariki ya 4 Ugushyingo 2018 guhera saa cyenda za nimugoroba kuri Kigali Serena Hoteli kitezweho kuzahembura imitima ya benshi. Ni igitaramo kigamije  kwibutsa abanyempano ko bidahage kuba ufite impano cyangwa ufite imirimo myinshi  ukorera Imana, ahubwo ko ukwiye kongeraho imbuto.Gifite intego […]

C.Ronaldo utorohewe n’ibibazo, yabwiwe n’umukunzi we amagambo amukomeza

Nyuma yaho umukobwa ashinje Cristiano Ronaldo kumufata ku ngufu, umukunzi we, Georgina Rodrà­guez aramukomeza amubwira ko ari kenshi ategwa imishibuka mu nzira akayisimbuka. Umukobwa witwa Kathryn Mayorga avuga ko Cristiano Ronaldo yamufashe ku ngufu bari muri Hoteli y’i Las Vegas mu mwaka wa 2009 ndetse ko yamuhaye amafaranga angana na $375,000, kugira ngo azakomere ku […]

Kicukiro: Yirukanwe ku kazi ashinjwa kurangarana umwana urembye

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) mu cyumweru gishize yahagaritse ku kazi umuganga mu bitaro bikuru bya Masaka, Dr Antoine Twahirwa ushinjwa kutita ku barwayi kugeza ubwo arangaranye umwana w’imyaka itanu.  Iki cyemezo cya MINISANTE kije nyuma yaho kuwa Gatandatu uwitwa Denise Mug abinyujije kuri twitter yavuze ko umwana we w’imyaka itanu yarangaranwe n’uyu muganga  kugeza ubwo ajyanwe […]

Chorale Christus Regnat yakoreye igitaramo i Rwamagana-Amafoto

Kuri iki cyumweru tariki ya 30 Nzeri 2018, Chorale Christus Regnat yo muri Paruwasi Regina Pacis I Remera, yakoreye uruzinduko rw’ivugabutumwa muri Paruwasi ya Rwamagana. Urwo ruzinduko rwabimburiwe n’igitambo cya Misa cyaririmbwe na Chorale Christus Regnat mu majwi meza anoze nkuko bisanzwe, no mu ndirimbo nziza zifasha abakristu gusenga no gusingiza Imana. Umwe mu bari […]

Pasiteri wasambaniraga mu gihuru yakubiswe nk’iz’akabwana

Umupasiteri wo mu itorero AFM ry’i  Tynwald, mu gace ka Dzivarasekwa muri Zimbabwe, witwa Joseph Ponda yatunguwe no kubona aguwe hejuru arimo gusambana n’umwe mu bakiristo ayobora. Uyu mupasiteri yarakubiswe arakomeretswa kugeza ubwo asigara ari intere, yafashwe asambanira mu gihuru nk’uko ikinyamakuru afrikmag kibitangaza. Umwe mu babonye iryo shyano, yagize ati “Nabonye pasiteri ajyanye n’umugore, […]

Uburundi burakoza imitwe y'intoki ku ntwaro rutura y’ubwirinzi

Ambasaderi w’u Burundi mu Burusiya, Edward Bizimana yatangaje ko  habura igihe gito kugira ngo igihugu cye kigure imbunda kabuhariwe mu bwirinzi bwo mu kirere yitwa Pantsir- S1 nk’uko byari byatangajwe mu minsi ishize. Ambasaderi Bizimana ahamya ko iyi mbunda izafasha ahanini mu kongera umutekano w’Uburundi  by’umwihariko mu kirere nk’uko inkuru dukesha Spyreports ibitangaza. Amb. Bizimana […]

Rulindo: Yafatiwe mu modoka ya RITCO afite udupfunyika 9000 tw'urumogi

Mu bikorwa byo kurwanya ibiyobyabwenge Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) yafashe Ngizwenayo Martin w’imyaka 28 y’amavuko  afite uduphunyika 9000 tw’urumogi  ubwo yari mu modoka ya Sosiyete itwara abagenzi ya  RITCO ivuye Musanze yerekeza  mu mujyi wa Kigali. Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana avuga ko Ngizwenayo yafashwe biturutse ku makuru […]

RDC/ Beni: Harifuzwa ingabo za SADC ngo zihagarike ubwicanyi

Amashyaka atavuga rumwe na Leta ya Congo/Kinshasa, avuga ko ubwicanyi ndengakamere bukomeje gukorerwa abaturage bo muri Beni, muri Kivu y’Amajyaruguru nta kindi cyabuhagarika uretse kohereza muri aka gace ingabo zidasanzwe z’ Umuryango  w’iterambere rya Afurika y’Amajyepfo ( SADC). Ku Cyumweru tariki ya 30 Nzeri 2018, nibwo abatavuga rumwe na Leta basabye akanama ka Loni gashinzwe amahoro […]

Umukobwa arashinja Cristiano Ronaldo kumufata ku ngufu

Umukobwa witwa Kathryn Mayorga avuga ko icyamamare muri ruhago, Cristiano Ronaldo cyamufashe ku ngufu bari muri Hoteli y’i Las Vegas mu mwaka wa 2009. Kathryn Mayorga avuga ko uyu munyapolitigali ukinira ikipe ya Juventus yamuhaye amafaranga angana na $375,000, kugira ngo azakomere ku ibanga. Abunganira uyu mukobwa mu by’amategeko, bavuga ko Ronaldo bamenyaniye Las Vegas […]

Hagiye gushyirwaho Minisiteri ishinzwe inka mu Buhinde

Ubuyobozi bw’Intara imwe mu Buhinde butangaza ko ifite umugambi wo gutangiza Minisiteri ishinzwe inka gusa. Minisitiri wa Mbere w’Intara ya Madhya Pradesh, Shivraj Singh Chouhan yavuze ko ari uburyo bwo kuzirinda, uyu muminisitiri akaba ari uwo mu ishyaka rya BJP wafashe icyo cyemeza arusha amajwi uhagarariye irindi shyaka rya Congress batavuga rumwe . Nk’uko BBC ibitangaza, […]

 Polisi y' U Rwanda yiyemeje gukosora Dr Kayumba

Polisi y’igihugu (RNP) itangaza ko igiye gushyira ku murongo Umwarimu muri Kaminuza akaba n’impuguke muri Politiki mpuzamahanga, Dr Christopher Kayumba uyishinja kumuhohotera. Ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter, RNP ivugako ibitangazwa na Dr Kayumba byo kuba imuhohotera kandi ko imwibasira kuva mu 2012 ari ibinyoma. Polisi ivuga ko  yiteguye kumukurikirana bitewe n’icyo yise  kuyiharabika. Yagize […]

U Burundi bwahagaritse imiryango bushinja ubutinganyi

Leta y’u Burundi yamaze gushyira hanze urutonde rw’Imiryango Mpuzamahanga itegamiye kuri Leta 130 iyishinja kwimakaza ubutinganyi no kwangisha abaturage ubuyobozi bakwirakwiza ibihuha by’intambara. Mu itangazo ryashyizweho umukono kuwa 28 Nzeri 2018, abayobozi b’Uburundi bavuga ko kuva kuri uyu wa Mbere tariki ya 1  Ukwakira 2018 iyi miryango itegamiye kuri Leta igomba gusubika ibikorwa byayo mu […]

Sudani y’Epfo: Perezida Salva Kiir yafunguye imfungwa za politiki

Perezida wa Sudani y’Epfo, Salva Kiir, yatanze itegeko ryo kurekura abafungiwe ibya politiki bose hamwe n’imfungwa z’intambara. Iyo ngingo ni imwe mu zumvikanyweho mu masezerano y’amahoro yashizweko umukono mu kwezi guheze n’umukuru w’abarwanyi, Riek Machar na Leta ya Salva. Abenshi muri bo, ni abarwanyi ba Machar hamwe n’abamushyigikiye bari muri gereza kimwe n’abaharanira uburenganzira bwa […]

Ubuhamya: Umukobwa wanze kuryamana n’umusaza wari kumuha imodoka ya miliyoni 7

Abo dusangira ibitekerezo kuri iyi website ndabasuhuje, nitwa Akimana Louise[yahinduwe] iwacu ni mu karere ka Muhanga ariko akazi nkora nkakorera mu karere ka Kicukiro. Ndi umukozi muri kampani ntavuze, umuyobozi wayo ni umusaza w’imyaka 64, ariko imico ye yatumye tugirana amakimbirane mu ibanga, abo ashatse kubibwira akirinda kubabwira icyo twapfuye. Mu by’ukuri, akazi nkora nubwo […]

Rusizi: Abaturage 405 bishyuriwe Mituweli n’abakozi b’ibitaro bya Gihundwe

Abaturage 405 bo mu miryango inyuranye,abenshi  biganje  mu mirenge ya Kamembe,Gihundwe na Mururu yo mu karere ka Rusizi bari barabuze mituweli barashimira cyane abakozi b’ibitaro bya Gihundwe bashyize hamwe ubushobozi bakayibagenera na bo bakaba bagiye gutangira kwivuza. Nk’uko bamwe muri bo babibwiye Bwiza.com, ngo kuba batagiraga uburyo bivuza n’imiryango yabo kubera ubukene,byatumaga hari bamwe muri […]

Bombori bombori mu rugo rwa Kanye West

Haravugwa ukutumvikana hagati ya Kanye West n’umugore we, Kim Kardashian nyuma y’ivuka ry’umwana wabo bise Chicago. Kim Kardashian mu minsi mike ishize yatangaje ko atarimo kurabana na Kanye West wamaze kwiyita Ye bitewe n’amafoto ashyira ku rukuta rwe rwa Instagram nk’uko Hollywoodlife ibitangaza. Kanye West ashinja  gushyira hanze amafoto yafashwe na kamera adakunda za Paraloid. […]

Abayobozi ba Rayon Sports bamfashe nk’imbwa yabo – Ivan Minaert

Uwahoze ari umutoza mukuru w’ikipe ya Rayon Sports,  Ivan Jacky Minnaert akaza gusezererwa kuri iyi mirimo yatangaje ko abayobozi b’iyi kipe bageze aho bamufata nk’imbwa yabo cyangwa utagira iyo akomoka bikamubabaza cyane. Ibi yabitangaje kuri iki Cyumweru tariki 30 Nzeri 2018, ubwo yari yerekeje mu gihugu cya Libya aho yahoze atoza, akaba yerekeje mu ikipe […]

Nyiragongo: Imirwano hagati ya FDLR na FARDC yatumye abaturage bava mu byabo

Abaturage bo mu duce twa Mutao na Kanyatsi muri Teritwari ya Nyiragongo, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bavuye mu byabo bahunga imirwano yahuje abasirikare ba Leta ya Congo (FARDC) n’inyeshtamba za FDLR. Aba baturage batangiye kuva mu ngo zabo kuva ku wa Gatandatu tariki ya 29 Nzeri 2018, Sosiyeti sivile ikaba itangaza ko izi […]

Umugabo umaze iminsi 7 yaraheranye ikanzu bambara barangije kaminuza akomeje guteza urujijo

Umunyepolitike utatangajwe amazina ukomoka mu Burengerazuba bwa Kenya yamaze hafi ucyumweru cyose yambaye ikanzu isanzwe yambarwa  n’umuntu wasoje kaminuza (Graduation) mu cyaro avukamo mu rwego rwokwerekana ko yasoje amasomo ye. Mu bantu babonye uyu mugabo bemeza ko ibyo yakoze bidasanzwe cyane ko ahantu hose yagerageza kujya atasigaga iyi kanzu nyamara ubusanzwe yambwarwa mu birori byo […]

Muhanga: Yafunzwe azira kutishyura mituweli

Umukecuru w’imyaka 52 yarajwe mu kigo ngororamuco ku murenge wa Muhanga azira kutishyura ubwisungane mu kwivuza. We  akavuga ko yashyizwe mu cyiciro cya Gatatu, yajurira bakamusaba gusubira iwabo mu karere ka Ngororero. Uyu mubyeyi w’abana batandatu ngo amaze imyaka 17 aho acumbitse, akaba atunzwe no guca incuro. Saa kumi n’imwe zuzuye kuri iki cyumweru tariki […]

Cibitoke: Abaturage bikanze igitero giturutse mu Rwanda bakwira imishwaro

Abaturage begereye umupaka w’u Rwanda n’u Burundi, mu gace ka Ruziba, Komini Mugina na Ruhwa- Rukana muri Komini Rugombo, mu Ntara ya Cibitoke bakwiriye imishwaro nyuma y’ibihuha bari babwiwe ko hari igitero kigabwe cy’abaturutse mu Rwanda. Abaturage bari bavuye mu ngo zabo batinya ko bakwicwa, amakuru bari bafite ndetse bahise batangariza polisi bayihuruza, yavugaga ko […]

U Rwanda rurifuza ko uduhanga tw’Abanyarwanda turi mu Budage twagarurwa

Umuyobozi w’Inzu Ndangamurage z’U Rwanda(INMR), Amb.  Robert Masozera yatangaje ko U Rwanda rwifuza  kuvugana n’Ubudage kugira ngo harebwe uburyo uduhanga 986 tw’Abanyarwanda tuba muri iki gihugu twagarurwa. Amb. Masozera  avuga ko bamaze kuvugana n’Ububiligi ndetse bukaba bugiye kugarura ibimenyetso ndangamateka birimo amafoto, indirimbo,  n’ibindi bitandukanye kandi ko  biteguye kuganira n’igihugu cy’Ubudage kuri iyi ngingo. Masozera […]

Mugenzi wawe nasitara uzamuramire aho kumusonga- Min. Kaboneka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Kaboneka Francis arasaba abayobozi mu nzego z’ibanze gukorera hamwe kugira ngo bagere ku ntego y’icyo biyemeje gukora, umwe yumva ko ntacyo yageraho atisunze mugenzi we. Ibi yabitangaje ku mugoroba wo kuri iki cyumweru tariki ya 30 Nzeri 2018, mu muhango wo gusoza Umwiherero w’abayobozi b’inzego z’ibanze bari bamazemo iminsi itanu i Gabiro […]

Rwanda: Jenoside yakorewe Abatutsi , imbuto y’ ubukoloni

Mu gihe abantu badahuza ku nkomoko ya jenoside 3 zimaze kuba ku isi, ubushakashatsi butandukanye bushingiye ku bitabo byagiye byandikwa kuri jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda bwemeje ko iyi mbuto yabibwe n’ abakoloni ku nyungu zabo bwite. Mu mwaka w’ I 1994, nibwo Ingabo z’ u Bufaransa zageze kumugaragaro ku butaka bw’ u Rwanda mu […]

Koreya ya ruguru yahishuye ikiyitera gukomeza gukora ibisasu bya kirimbuzi

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Koreya ya Ruguru, Ri Yong-ho avuga ko nta kuntu igihugu cyabo cyahagarika gukora ibitwaro bya kirimbuzi mu gihe cyoze kigifatiwe ibihano na Amerika hamwe n’umuryango w’Abibumbye. Mu nama ya Loni, Ri Yong-ho yatangaje ko bituma Koreya ya Ruguru ikomeza gutakariza icyizere Amerika, kandi bamaze igihe kirekire basaba gukurirwaho ibihano. Ku ruhande […]

Afurika y’Epfo: Madamu Jeannette Kagame yahawe igihembo

Ni igihembo yahawe mu ijoro ryo ku wa 29 Nzeri 2018,  mu muhango waberaga  i Johannesburg muri Afurika y’Epgo, cy’ umugore wabaye indashyikirwa muri Afurika. Ni ibihembo bitanzwe ku nshuro ya kane; byiswe ‘African Women of Excellence Awards’ bikaba bihabwa abagore b’indashyikirwa b’Abanyafurika ndetse n’abahafite inkomoko. Bitangwa n’ihuriro ry’Abanyafurika baba mu mahanga (DAF), ku bufatanye […]

Miss Sepetu arahakana ibyo gushakira urubyaro mu bapfumu

Umunyamideli Wema Sepetu wujuje imyaka 30 y’amavuko, aravugwaho kwitabaza abapfumu mu rwego rwo gushaka uko yabona urubyaro ariko akabihakana. Iyi ni inkuru ikomeje kuvugwa cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga, ko Sepetu yagiye gusura umupfumu, ibintu ahakana yivuye inyuma ko akorana n’abaganga ba kizungu. Wema arahakana aya makuru, akemeza ko ativuza mu bapfumu, ati “Ntabwo ari […]

Dr. Christopher Kayumba yikomye Polisi y’ u Rwanda ayishinja ihohoterwa

Nyuma yo kongera gufatwa na polisi ikorera mu muhanda mu gitondo cyo kuwa 29 Nzeri 2018, azira gutwara yanyoye inzoga, akoresheje urubuga rwe nkoranyambaga rwa Twitter, Dr.Kayumba Christopher yagaragaje ko yinubiye imikorere ya polisi y’ u Rwanda ndetse anagaragaza ko akomeje kugirirwa ihohoterwa. Mu magambo akarishye cyane abwira polisi y’ igihugu, Dr. Kayumba yivuye inyuma […]

AU ikomeje gutinza raporo ku iperereza ryasabwe na Perezida Kagame ku ivangura riyivugwamo

Afurika Yunze Ubumwe yongeye gutinza gusohora raporo ku iperereza ryakozwe ku birego bishinja bamwe mu bayobozi bayo ivangura rishingiye ku gitsina bivugwa ko ryakorewe bamwe mu bagore bakorera AU. Ibi bije nyuma y’aho chairman wa Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat yari atangarije muri Nyakanga ko iyi raporo izasohoka mu byumweru bitatu mu […]

Impamvu U Rwanda rwizeye ko minisitiri Mushikiwabo azatsindira kuyobora OIF

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron yemeje ko igihugu cye gishyigikiye umukandida w’u Rwanda ku mwanya w’Ubunyamabanga Bukuru bw’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF). Ubwo yabonanaga na Perezida w’U Rwanda, Paul Kagame I New York , Perezida Macron yongeye gushimnagira ko u Bufaransa buzakomeza gushyigikira minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo mu matora biteganyijwe ko azabera […]

RDC: Abatavuga rumwe n’ubutegetsi biyemeje kuzashyigikira umukandida umwe

Amashyaka akomeye atavuga rumwe n’ubutegetsi muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo yatangaje ko yiteguye gutanga umukandida umwe uzayahagararira mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe kuwa 23 Ukuboza. Abayobozi b’aya mashyaka babitangarije mu myigaragambyo yabereye mu mihanda itandukanye y’umurwa mukuru, Kinshasa, kuri uyu wa Gatandatu, itariki 29 Nzeri 2018. FĂ©lix Tshisekedi na Vital Kamerhe bari mu batavuga […]

Gukoresha cartoons cyangwa izindi nyandiko zisebya abayobozi kuri ubu ni icyaha gihanwa

Gukoresha Cartoons cyangwa gukora izindi nyandiko zisebya abayobozi muri Guverinoma kuri ubu ni icyaha gihanwa n’amategeko mu Rwanda nk’uko itegeko rishya rivuga. Abanyamakuru baravuga ko iri tegeko ryatangiye kubahirizwa kuri uyu wa Kane ushize rizagira ingaruka ku mikorere yabo ubusanzwe icyebura abayobozi barimo abagize guverinoma n’abakuru b’inzego z’umutekano. Ntibirasobanuka neza niba iri tegeko rireba n’abantu […]

Nyamasheke: Ingo zirenga 6000 zigiye guhabwa amashanyarazi

Ubuyobozi bwa REG mu karere ka Nyamasheke buvuga ko nyuma yo kugeza amashanyarazi mu ngo 2800 zo mu mirenge ya Karengera na Ruharambuga muri aka karere zabaga mu kizima, hateganijwe izindi 6146 zizayahabwa muri uyu mwaka,zikaba ari izo mu mirenge ikiri hasi muri uru rwego,cyane cyane uwa Mahembe uteganywa kuyahabwa mu ngo 2000. Ni bimwe […]

Kuvugurura ubuhinzi bw’imboga byatumye bongera umusaruro

Abahinzi b’imboga mu Karere ka Gakenke bavuga ko umusaruro wabo wiyongereye biturutse ku kunoza uburyo babikora bitandukanye n’uko mbere bahombaga kubera guhinga mu kajagari. Bamwe mu bakorera muri koperative zo mu Mirenge ya Nemba na Gakenke bavuga ko bahawe ubumenyi n’Ikigo cy’Igihugu gishizwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi binyuze mu mushinga SMAP, uterwa inkunga n’Ikigo cy’Abayapani […]

RDC: Abasivili babiri bishwe abandi umunani baburirwa irengero

Abasivili babiri bishwe abandi 8 baburirwa irengero nyuma y’igitero inyeshyamba za ADF zagabyemu ijoro ryo kuwa gatanu ushize mu giturage cya Mukoko, muri Teritwari ya Beni mu birometero nka 30 ugana mu majyaruguru y’uburasirazuba bw’umujyi wa Beni. Igitero cya Mukoko kikaba cyarabaye ahagana saa 17:30 ku isaha yo muri Congo. Amakuru ava mu nzego z’umutekano […]

Leta ya Pierre Nkurunziza yahungabanyijwe na manda nshya ku iperereza rya Loni

Nyuma yaho Leta ya Pierre Nkurunziza itangaje ko igiye kwikura mu bihugu bigize akanama k’ Uburenganzira bwa muntu muri Loni, kongereye Komisiyo y’ iperereza ku Burundi manda nshya. Uyu mwanzuro wemerera iyi Komisiyo gukora iperereza ku bwicanyi bwakozwe n’ inzego z’ umutekano nyuma yaho Perezida Nkurunziza atorerwa kuyobora manda ya gatatu mu Burundi wafashwe n’ […]

Bamwe mu banyarwanda bakoreye Leta zirenze imwe

Uru ni urutonde rwa bamwe mu bayobozi bakuru bakiriho n’ abatakiriho bakoreye na Leta zirenze imwe bitewe n’ amateka ya politiki ndetse n’ impinduramatwara byaranze u Rwanda mu bihe bitandukanye hagati y’imyaka ya 1973 kugeza ubu. Benshi muri aba abanyapolitiki bari kuri uru rutonde rwa Bwiza.com rutari intakuka ndetse abarugaragaraho bagiye bahunga itotezwa rya Leta […]

Iburasirazuba: Min. Nyirasafari ntiyumva icyihishe inyuma y’inda zikomeje kuvuza ubuhuha mu bana

Abagore bari mu buyobozi bahawe umukoro wo gushyira ingufu mu kurinda abana b’abakobwa gutwara inda zitateganyijwe bagirana ubufatanye n’inzego zishinzwe kubahiriza amategeko bakamenya ko abahohotera abo bana bakurikiranwa bakabihanirwa. Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’Umuryango, Esperence Nyirasafari avuga ko buri wese agomba guhangayikishwa n’ubwiyongere bwo gutwara inda kw’abana bakiri bato avuga ko ari ikibazo gikomeye kuri gahunda […]

Ese koko  Diane Rwigara na nyina bari mu nzira zisohoka gereza ?

Amakuru akomeje gucicikana aravuga ko  Diane Nshimiyimana Rwigara n’umubyeyi we Adeline Mukangemanyi Rwigara bazarekurwa bakemererwa kuburana bari hanze mu cyumweru gitaha. Kimwe mu bitangazamakuru byo hanze cyemeza gishimitse ko aya makuru ariyo kuko ngo  yemejwe n’u muntu uri hafi y’inzego z’ubutabera mu Rwanda utatangajwe amazina. Biravugwako aba baregwa bazitaba urukiko baburana ku ifungwa n’ifungurwa kuri uyu […]

Uburozi bwa Mobetto bwamaze kunyinjira-Diamond

Umuhanzi Diamond Platnumz atangaza ko yumva uburozi Hamisa Mobetto umaze iminsi ashinjwa kumuroga  bwaba bwaramwinjiye mu mubiri. Mu ndirimbo nshya yitwa ‘Katika’ uyu muhanzi yafatanyije na mugenzi we Navy Kenzo aririmba  avuga ko  burozi bwa Mobetto bwamaze kumugera mu mubiri. Aririmba agira ati”  Uko gateye, kuri ubu uburozi bwamaze kunyinjira” N’ubwo uyu muhanzi atagize byinshi […]

Impamvu Museveni yahishe Gen Muntu umugambi wa FPR wo kubohoza U Rwanda

Maj Gen. (Rtd) Mugisha Muntu, umusirikare w’umunyapolitiki uherutse kwitandukanya n’ishyaka FDC, ngo yahishwe na Perezida Museveni umugambi wa FPR wo gutangiza urugamba rwo kubohora U Rwanda mu 1990 mu gihe nyamara yari umugaba w’ingabo za Uganda icyo gihe kuva mu 1989 kugeza mu 1998. Ikinyamakuru Chimpreports dukesha iyi nkuru kivuga ko cyumva ko mu gihe […]

Nyamasheke: Abashinzwe abinjira n’abasohoka barashinjwa guteza igihombo abacuruzi b’amatungo

Aborozi n’abacuruzi bakorera mu isoko rya Rugari, mu Karere ka Nyamasheke mu Ntara y’Uburengerazuba, barataka igihombo bavuga ko bakomeje gutezwa n’icyemezo cy’abashinzwe abinjira n’abasohoka gikumira abaguzi baturuka mu Karere ka Birava muri Teritwari ya Kabare ku ruhande rwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo. Ni ikibazo bivugwa ko kimaze imyaka isaga ibiri ariko inzego z’ubuyobozi zikavuga […]

Angelina Jolie araririra mu myotsi nyuma yo  gutandukana n’umugabo

Umugore w’icyamamare mu gukina filimi, Angelina Jolie aricuza bikomeye kuba yaratandukanye  n’umugabo  we, Brad Pitt. Inshuti ya hafi y’uyu mugore yabwiye Hollywoodlife dukesha iyi nkuru ko Angelina Jolie azahajwe n’urukumbuzi agirira Brad Pitt. Iti”  Uko iminsi ishira agenda akumbura Brad Pitt nko kuba yaba amuryamye iruhande, kwirirwana na we, kuryamana na we, uburyo ahumura n’inseko […]

Ubucuti bwa Kagame na Mnangagwa bayoboye ibihugu byakozanyijeho muri Congo

Perezida Emmerson Mnangagwa wa Zimbabwe ngo yaba yifuza gutera ikirenge mu cya perezida w’U Rwanda, Paul Kagame mu kuzamura ubukungu bw’igihugu hagendewe ku kwishakamo ibisubizo ndetse no kurebera ku mikorere ya bimwe mu bihugu bya Aziya bifite umuvuduko mu bukungu nka za Singapore, Malaysia n’ibindi. Ikinyamakuru The Independent cyo muri Zimbabwe cyatangaje ko kuva yajya […]

Mu gihe Kagame ashima PAC, abayitungira agatoki bo bari mu mazi abira

Ibiro by’Umugenzuzi w’imari ya Leta bimaze imyaka isaga itanu bigaragaza abayongobeza umutungo wa Leta, umuke ukagaruzwa ariko umwinshi ukaburirwa irengero, nyamara ababikora ntibabiryozwe. Akanama gashinzwe gukurikirana ikoreshwa ry’umutungo wa Leta, PAC, nako kagasaba ko bikosoka, ariko inzira ikomeje kuba ndende. Mu bucukumbuzi twabakoreye tuzasohora mu ruhererekasne rw’inkuru, twasanze ahubwo bamwe mu batuma amakuru y’inyerezwa ry’uyu […]

Bamwe mu baperezida ba Afurika bavugwaho gukoresha abana babo mu gusahura

Byamaze kumenyerwa ko iyo umuntu abaye perezida muri Afurika harimo abashishikazwa no kwikwizaho imitungo yakogombye gufasha iterambere ry’ igihugu akawukwirakwiza ku bamukomikaho, abafitanye isano nawe , inshuti ze zo hafi ariko abana be n’ umugore we bakaba akarusho. Mu myaka myinshi itambutse ibyo bikorwa byo gusahura umutungo w’ abenegihugu byagiye bihira abana b’ abaperezida kuko […]

Liberia: Umuhungu w’uwahoze ari perezida yasabiwe gutabwa muri yombi

Urukiko mu gihugu cya Liberia rwasohoye impapuro zo guta muri yombi umuhungu wa Ellen Johnson Sirleaf, wahoze ari perezida w’iki gihugu, ndetse n’abandi bantu bagera kuri 30 bahoze bakorera Banki Nkuru y’Igihugu bakekwaho uruhare mu irigiswa ry’akayabo ka miliyoni 104$ zaburiwe irengero zijyanwa kuri iyi banki nk’uko byatangajwe kuri uyu wa Gatanu, itariki 28 Nzeri. […]