Rwiyemezamirimo Nkubiri Alfred yongeye gutabwa muri yombi
Ku nshuro ya kabiri, rwiyemezamirimo wagemuriraga u Rwanda inyongeramusaruro zikoreshwa mu buhinzi, Nkubiri Alfred yongeye gutabwa muri yombi na RIB, we n’abandi 8 aho bakurikiranyweho kunyereza ifumbire ifite agaciro ka miliyari 9 z’amafaranga y’u Rwanda. NKubiri wamaze gukorerwa dosiye na bagenzi be, asanzwe ari umushoramari ufite uruganda rwa ENAS rutuganya rukanageza ifumbire ku baturage. Uyu […]
Umukambwe w’imyaka 93 wari umurinzi ku nkambi yiciwemo Abayahudi aragezwa imbere y’ubutabera
Umukambwe Bruno Dey w’imyaka 93 y’amavuko, aragezwa imbere y’urukiko ku wa Mbere w’icyumweru gitaha ngo aburanishwe ku byaha aregwa birimo kugira uruhare mu iyicwa ry’Abayahudi barenga 5000, ubwo yari umurinzi w’inkambi izwi nka “Nazi concentration camp” yiciwemo Abayahudi benshi mu ntambara ya 2 y’Isi. Muri uru rubanza rubarirwa mu za nyuma ku bari abarinzi b’inkambi […]
Ethiopia: Imyigaragambyo ku rupfu rw’umuhanzi Hachalu Hundessa isize 166 bahasize ubuzima
Nyuma y’iraswa ry’umuhanzi Hachalu Hundessa, imyigaragambyo ishingiye ku moko isize ihitanye abagera 166 ndetse abandi benshi barakomereka nk’uko inzego z’umutekano muri Ethiopia zibivuga. Umuhanzi Hachalu wari ufite imyaka 34 y’amavuko, yishwe arashwe ku wa Mbere w’icyumweru gishize nijoro, ubwo yari atwaye imodoka, biteza imyigaragambyo yahereye mu karere ka Oromia aho abenshi bari abafana be. Polisi […]
U Rwanda rwashyize hanze ‘Application’ ibitse amateka yo kwibohora
Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB, cyamuritse ‘Application’ izajya ifasha Abanyarwanda n’abanyamahanga kureba amwe mu mateka yaranze urugamba rwo kwibohora ndetse ikazanagira uruhare mu kuzamura ubukerarugendo bw’imbere mu gihugu na mpuzamahanga. Iyi ‘Application’ yiswe “Dubbed Liberation History Tourism Trail”, irimo amakuru ajyanye n’ahantu 44 nyaburanga habumbatiye amateka y’urugamba rwo kwibohora, mu turere 6 tw’igihugu. Izaba kandi igaragaza […]
Kenya: Umugore yiyiciye abana 4 abanize
Mu gace ka Kinangop ho mu gihugu cya Kenya, abaturage bashyinguranye akababaro abana 4 bishwe banizwe na nyina kuwa Gatanu w’icyumweru gishize. Aba bana bari batarageza ku myaka y’ubukure, ni Melody Warigia w’imyaka 8, Willy Macharia w’imyaka 6, Samantha Njeri w’imyaka 4 na Whitney Nyambura w’imyaka 2, bose bakaba bashyinguwe mu mva imwe. Nyina w’aba […]
Perezida Kagame agiye kwandika igitabo kizagaruka ku rugamba rwo kwibohora
Perezida Kagame yavuze ko agiye kwandika igitabo cyangwa akabinyuza mu bundi buryo, mu kubika amateka yaranze urugamba rw’imyaka 4 rwo kubohoza igihugu. Ibi yabitangarije ku rukuta rwe rwa Twitter, ubwo u Rwanda rwizihizaga isabukuru ya 26 rwibohoye ikaba ari insinzi yabonetse nyuma y’urugamba rwatangiye mu mwaka w’1990 rukarangira 1994. Perezida Kagame yavuze ko urugamba rwo […]
U Rwanda rugiye gusubukura kwakira indege zigwa ku bibuga byarwo
U Rwanda rwatangaje ko guhera ku wa 1 Kanama 2020, ibibuga by’indege bizongera guha ikaze indege zitwaye abagenzi mu buryo bwa rusange ariko amabwiriza y’ingenzi yo kwirinda coronavirus agakomeza kubahirizwa. Mu itangazo ryasohowe na Minisiteri y’Ibikorwaremezo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 4 Nyakanga 2020, hanzuwe ko mu rwego rwo kurinda abagenzi, abakora mu ndege […]
Esipanye: Umunyapolitiki yagaragaye mu nama ya ‘video conference’ yoga yambaye ubusa buriburi
Umugabo w’umunyapolitiki mu gihugu cya Esipanye, Bernardo Bustillo yagaragaye mu mashusho yoga ubwo hakorwaga inama mu buryo bw’amashusho, yahuzaga abayobozi, abanyamakuru n’abaturage. Mu nama yari yatangiye saa mbiri z’igitondo ubwo yari igeze ku isaha yayo ya gatanu, Bernardo usanzwe ari Umunyamabanga wihariye w’ishyaka “Spanish Socialist Workers” yibutse ko atabona umwanya wo koga no kugera ku […]
Kwibohora26: Incyuro na guverinoma itonesha mu mpamvu zatumye urugamba rutangizwa
Zimwe mu mpamvu nyamukuru zatumye ingabo zari iza FPR-Inkotanyi zitangiza urugamba rwo kubohora u Rwanda zirimo incyuro z’abanyamahanga ndetse no guca Guverinoma yasumbanyaga Abanyarwanda, itsikamira bamwe igatonesha abandi. Uru rugamba rwamaze imyaka 4 kuko rwatangiye tariki ya 1 Ukwakira 1990 rurangira tariki 4 Nyakanga 1994 ari na bwo hanahagaritswe Jenoside yakorewe Abatutsi. Mu kiganiro Lt(Rtd) […]
Intore z’Ingarukiramihigo ziyemeje gukorera igihugu aho kwirukira mu mahanga azicunaguza
Abanyarwanda 132 baherutse gutahuka baturutse mu gihugu cya Uganda, basoje itorero ‘Ingarukiramihigo’ bemeza ko ribasigiye isomo ryo gukunda igihugu no kubyaza umusaruro amahirwe u Rwanda rufite aho kwirukira mu mahanga. Abenshi mu bari batunzwe no gukora imirimo y’amaboko mu gihugu cya Uganda,bavuga ko babashije kubona ko u Rwanda rufite byinshi umuntu yakabyaje umusaruro aho kwirukira […]
Jay-Z n’itsinda rye basabye ubutabera gufunga umupolisi warashe abirabura 3

Jay-Z n’itsinda rye riharanira ubutabera rizwi nka ‘Team Roc’ basabiye umupolisi warashe abirabura 3 ubwo yari mu kazi, kwirukanwa no gukurikiranwa ku byaha bye. Umupolisi witwa Joseph Mensah yishe abirabura batatu ari bo Alvin Cole, Antonio Gonzales na Jay Anderson mu byiciro bitatu bitandukanye mu mwaka wa 2015 na 2020. Kuri ubu Mensah ari gukorwaho […]
Myanmar: Abarenga 162 bagwiriwe n’ikirombe ubwo bacukuraga amabuye y’agaciro
Mu Burasirazuba bwa Myanmar, impanuka ikomeye iturutse ku iriduka ry’ikirombe ryatewe n’imvura nyinshi iri kugwa muri aka gace, yasize imibiri igera ku 162 y’abacukuraga amabuye y’agaciro. Iyi mpanuka yakomotse ku mvura nyinshi iri kugwa mu Burasirazuba bwa Myanmar, hafi n’umupaka w’u Bushinwa mu ntara ya Kachin. Ikigo gishinzwe ubucukuzi muri Myanmar, cyatangaje ko imibiri 162 […]
Nyaruguru: RDF yageneye impano y’amagare abakuru b’imidugudu mu mirenge ikora kuri Nyungwe

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda, RDF, ku rwego rw’igihugu, bwageneye abayobozi b’imidugudu mu ntara yamajyepfo mu karere ka Nyaruguru amagare bemerewe na Perezida Kagame nk’ishimwe kubera uruhare rwabo mu kubungabunga umutekano. Muri iki gikorwa cyabereye mu murenge wa Ruheru, akagari ka Kabere, abahawe amagare ni abayobozi b’imidugudu 93 baturuka mu mirenge ikora ku ishyamba rya Nyungwe […]
Umugore wakekwagaho gutwita yasanganywe ikibyimba cy’ibiro 26

Umugore witwa Keely Favell wo mu gihugu cya Wales,mu Bwami bw’Ubwongereza, yasanganywe ikibyimba cy’ibiro 26 mu gihe abaganga bibwiraga ko yaba atwite. Favell avuga ko ubwo iki kibazo cyatangiraga na we ubwe yabanje kugira ngo ni umubyibuho usanzwe, abandi bakamubwira ko atwite gusa ibipimo byose abaganga bamufashe bikerekana ko adatwite. Uyu mugore yiyongereyeho 1/3 cy’ibiro […]
Ibipimo ku ndwara ya coronavirus byatangiye gufatwa ku mihanda mu mujyi wa Kigali
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima, RBC, cyatangije gahunda yo gupima coronavirus ku mihanda, hagamijwe gusesengura uko iki cyorezo gihagaze mu mujyi wa Kigali. Ku ikubitiro imihanda itatu mu mujyi wa Kigali muri iki gitondo cyo kuri uyu wa Kane, iri gufatirwaho ibipimo bya coronavirus ku bantu batandukanye bayinyuraho, baba abanyamaguru,abatwaye ibinyabiziga byo ku giti cyabo n’abagenda […]
Umugabo yahitanwe na coronavirus nyuma y’iminsi 2 ashyingiwe, asiga akongeje abarenga 100
Umugabo w’umuhinde w’imyaka 30 wagaragazaga ibimenyetso bya coronavirus, yapfuye nyuma y’iminsi ibiri gusa akoze ubukwe asiga yanduje abagera 100. Abo mu muryango w’uyu mugabo babwiye ibinyamakuru byo mu Buhinde ko yiyumvagamo ibimenyetso bya coronavirus ndetse anabimenyesha umuryango we ko yumva atameze neza gusa ntibabasha kumwumva. Umwe mu baturage waganiriye na Indian Express yagize ati” Umuryango […]
Itegekonshinga ryahaye Perezida Putin amahirwe yo kuyobora kugeza mu 2036
Amajwi y’agateganyo mu matora Abarusiya barimo yo guhindura itegeko nshinga, yakomoreye Perezida Vladimir Putin kuba yakwiyamamariza izindi manda kugeza mu mwaka wa 2036. Ibyavuye mu matora bigaragaza ko mu murwa mukuru Moscow no mu tundi duce tugize uburengerazuba bw’u Burusiya, habarurwa amajwi 65%, mu duce tumwe na tumwe abagera kuri 95% ni bo bemerewe gutora. […]
Burundi : Perezida Ndayishimiye yanenze abatemera ibyavuye mu matora
Perezida w’u Burundi Evaliste Ndayishimiye yasabye abarundi gucyeza ubuyobozi buriho, anenga abantu abatemera ibyavuye mu matora. Ibi Perezida Ndayishimiye yabivuze mu nama yahaye abarundi ubwo yasozaga ijambo rye rigendanye n’uyu munsi wo kwibohora. Yagize ati” Abantu barwanya ibyashyizwe hanze n’urwego rubishinzwe mu matora, ntaho baba batandukaniye n’abarwanya ukwibohora na demokarasi by’u Burundi.’ Muri iri jambo,Perezida […]
U Rwanda rwavugutiye umuti ikibazo cy’abarushinjaga kwiba amabuye y’agaciro muri RDC
U Rwanda rwabonye icyangombwa gishya kizajya gihabwa ibigo by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro byemewe mu Rwanda n’ababikora ku giti cyabo, mu rwego rwo guhangana n’abacuruza amabuye y’agaciro mu buryo butemewe no gukuraho ibivugwa ku Rwanda ko rwaba rukura amabuye y’agaciro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Mu kiganiro na The East African, Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubucukuzi […]
Uganda: Umukecuru w’imyaka 64 yibarutse
Umukecuru w’Umugandekazi, Safinah Namukwaya w’imyaka 64 y’amavuko yibarutse umwana nyuma y’imyaka 24 yari ishize ashyingiranwe na Badru Walusimbi ariko barabuze urubyaro. Namukwaya n’umugabo we baba mu gace ka Nunda gaherereye mu karere ka Kalingu ho muri Uganda, guhera bashyingiwe mu mwaka wa 1996. Hagati y’umwaka wa 1973 na 1990, Namukwaya yageragezaga gutwita akibana n’umugabo we […]
Habarugira ukekwaho kwicisha umugore we inyundo yatawe muri yombi
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwamaze guta muri yombi Habarugira Primiane washakishwaga n’inzego z’umutekano akekwaho kwicisha inyundo umugore we Murekatete Claudine w’imyaka 29, agahita atoroka. Habarugira w’imyaka 30 y’amavuko,yaramaranye na Murekatete imyaka 5 bafitanye umwana w’umuhungu w’imyaka 4. Bari batuye mu Mudugudu wa Amahoro, Akagari ka Rukiri II mu Murenge wa Remera mu Karere ka Gasabo […]
Ubusinzi no kurenza amasaha bikomeje gukoma mu nkokora ingamba zo kwirinda coronavirus
Tumwe mu duce dutandukanye tw’Umujyi wa Kigali haracyari abantu batarumva neza amabwiriza yashyizweho na Leta y’u Rwanda n’inzego z’ubuzima, mu rwego rwo kwirinda coronavirus, aho usanga ubusinzi no kurenza igihe cyo gutaha cyagenwe bikiri mu bikoma mu nkokora izo ngamba. Inkuru dukesha RBA aho yasuye imirenge ya karere ka Kicukiro ari yo Gatenga na Gikondo, […]
Burundi:Abagizi ba nabi bishe batwitse inka n’intama 3 z’umuturage
Mu ijoro ryo kuwa 26 rishyira 27 Kamena 2020, mu mudugudu wa Gishubi, mu Ntara ya Muramvya ho mu gihugu cy’u Burundi, abagizi ba nabi bateye urugo rw’uwitwa Barutazaro batwika inka ye n’intama 3. Ibi ngo byabaye mu masaa tanu z’ijoro, bikaba byarasize ubwoba ku baturage batuye muri aka gace kuko amahano nk’aya yaherukaga mu […]
Justin Bieber yasabiye abagore 2 bamushinje kubafata ku ngufu amande ya miliyoni $20
Icyamamare mu muziki Justin Bieber yasabye ko abagore 2 bamwandagaje bamushinja kubasambanya ko bacibwa amande angana na miliyoni $20 kubera ibirego bihimbanio bamushyizeho. Urukiko kuwa Kane ushize, rwemeje ko ibirego byo gufata ku ngufu Justin Bieber yashinjwaga n’abagore 2 banditse ku nkuta zabo za Twitter bavuga ko yabafashe ku ngufu, ari ibihimbano ndetse nta shingiro […]
Umugabo yishe umwana we w’imyaka 17 amuziza gukundana n’umusore
Polisi ya Kenya ikorera mu gace ka Migori mu burengerazuba bw’igihugu yataye muri yombi umugabo wari umuyobozi w’ikigo cy’amashuri yisumbuye, nyuma yo guhondagura umwana we w’umukobwa w’imyaka 17 bikamuviramo urupfu, amuziza ko yamubonanye n’umuhungu. Polisi ivuga ko uyu mugabo witwa Abidha Rabet, wayoboraga ikigo cy’amashuri cya St. Juliane Ugari Mixed Secondary School, yasanze umwana we […]
Perezida Kagame avuga ko ibibazo by’u Rwanda bigomba kuganirwaho n’abakiri bato
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, akaba na Chairman w’Umuryango wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame avuga ko ibibazo by’u Rwanda bigomba kuganirwaho n’abakiri bato bahari kugira ngo bamenye aho igihugu cyerekeza, banabashe gukosora amakosa basanze abababanjirije barakoze. Ibi yabivugiye mu nama yaguye yamuhuje n’abagize Komite Nyobozi ya FPR Inkotanyi yabereye ku cyicaro cy’uyu miryango,i Rusororo kuri […]
Kenya: Amabandi ari gukoresha ‘drones’ ananiza abapolisi
Muri Kenya mu mujyi wa Nakuru hari udutsiko tw’amabandi turi gukoresha utudege duto tuzwi nka ‘drones’ mu rwego rwo kujijisha abashinzwe umutekano no kwangiza ingamba Leta yafashe mu kwirinda covid-19. Ibi bikorwa biri gukorwa n’udutsiko tw’urubyiruko rw’abahezanguni turimo akitwa “Confirm” kazwi cyane mu mujyi wa Nakuru. Umukuru w’Igipolisi muri Nakuru, Erustus Mbui yagize ati: “Twamenye […]
Filimi 10 z’ibihe byose ziteye ubwoba kurusha izindi
Mu buzima busanzwe, abantu bakunda kureba filimi usanga baba batifuza kureba izishingiye ku biganiro cyangwa ibikorwa bisanzwe mu buzima babamo. Abenshi baba bifuza filimi z’intambara aho abantu bica abandi babanize, babarashe cyangwa babajombaguye ibyuma, bipfa kuba gusa bidakorerwa ku bantu basanzwe baziranye. Ahanini ibi biba kubera ko ubwenge buba buha ureba filimi ko ibyo areba […]
RIB yataye muri yombi abanyamakuru Byansi Samuel Baker na Nshimyumukiza Janvier(Popote)
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi umunyamakuru Byansi Samuel Baker usanzwe ukorera TV10 na Nshimyumukiza Janvier Popote wandikira ikinyamakuru newtimes, imvahonshya … kuri ubu arakorera popote.rw, bakurikiranweho kutubahiriza amabwiriza yo kwirinda covid-19 no kurwanya inzego zishinzwe umutekano. Byansi na mugenzi we batawe muri yombi mu ijoro ryakeye, RIB yatangaje ko bakurikiranweho kwigomeka ku buyobozi, […]
Amateka ya Michael Jackson wapfuye ku itariki nk’iyi mu 2009
Umwami w’injyana ya Pop, Michael Joseph Jackson yavukiye mu mujyi wa Gary ho muri Leta ya Indiana,imwe mu zigize Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kuwa 29 Kanama 1958. Michael Jackson yavutse ku babyeyi bombi, Joe Jackson na Katherine Jackson. Aba babyeyi bareze abana babo babakundisha umuziki ku buryo batatu bakuru; Jackie, Tito na Jermaine batangiye […]
Dore abanyamideli 10 bakize kurusha abandi ku isi

Abanyamideli ni abantu bazwiho ubuzima bworoshye kandi bwiza,bugendana no kwambara ibigezweho bwa mbere, ingendo itangaje, amafoto n’amashusho biryoheye amaso hakiyongeraho uburanfa n’ibindi bijyanye no kuryoshya ubuzima. Ubu buzima ntiburangirira aho gusa kuko bakuramo n’amafaranga nk’igihembo cy’ubugeni bwabo. Iyi nkuru irakwereka abanyamideli 10 bakize kurusha abandi ku isi n’ingano y’umutungo wa buri umwe. 10. Irina Abramovich […]
Musanze: Maniraguha afite abagore 7 akesha imbaraga z’abakurambere
Umuvuzi gakondo, Maniraguha Protais uzwi nka Dogiteri Salongo Mayanja avuga ko ku bagore 7 abana nabo azongeraho abandi 4 bakaba 11 mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza y’abakurambere. Maniraguha mu bagore 7 afite, umukuru muri bo yitwa Umutesi Nadia bamaranye imyaka 16, bakaba bafitanye abana 4. Uyu mugore wa mbere yamuharitse Uwimana Francine nyuma y’imyaka ibiri […]
Minisitiri Gatete avuga ko u Rwanda rumaze gukataza mu iterambere ry’imijyi
Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Gatete Claver avuga ko u Rwanda rumaze gutera intambwe ishimishije mu iterambere ry’imijyi haba mu miturire ndetse n’imibereho. Ibi Minisitiri Gatete yabitangarije mu nama y’Umuryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza ku miturire,yabaye mu buryo bw’amashusho kuwa Gatatu, mu ijambo yagejeje ku bagize uyu muryango. Minisitiri Gatete yashimye uyu muryango ku mahirwe abawugize babonamo yo […]
Umuririmbyi Sunny aricuza kuba yarashyize ubwambure bwe ku karubanda
Umuririmbyi Ingabire Sunny Dorcas uri mu bakizamuka mu muziki Nyarwanda, yatangaje ko yicuza kuba yarashyize ku karubanda ubwambure bwe mu kiganiro kiri mu buryo bwa ‘live’ yagiranye n’abamukurikira ku rukuta rwe rwa Instagram, akemeza ko ibyo yakoze yabitewe n’inzoga. Mu ijoro ryo ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize ni bwo Sunny yagiye ku rubuga rwa Instagram […]
Mushiki wa Diamond Platnumz agiye kurongorwa n’umugabo w’abagore 2 abe uwa 3

Mushiki w’icyamamare Diamond Platnumz agiye kurushinga n’umugabo w’umuherwe utaratangazwa amazina, uvugwaho kugira inyubako zirimo amahoteli ahenze I Dar Es Salaam, akamugira umugore wa 3 nyuma y’abandi 2 asanganywe. Nk’uko itangazamakuru ryo mu gihugu cya Tanzania ribivuga, Esma Platnumz yemeye kwambarira uwo muherwe iy’urudashira imbere y’umuryango we wa hafi n’inshuti zari zatumiwe ngo hafatwe amafoto n’amashusho […]
Ndagijimana yakomanze ikuzimu, ahabwa ikaze n’agakiza
Umuvugabutumwa akaba n’umuhanzi, Ndagijimana Jean de Dieu uzwi ku izina rya ‘Mama Yvette’, yagaragaje uburyo yakiriye agakiza mu minsi yarari mu myitozo imutegura kujya ikuzimu. Ndagijimana utuye mu mudugudu wa Gihogere, Akagari ka Nyabisindu, mu murenge wa Kimironko ho mu karere ka Gasabo, avuga ko gahunda yo kujya ikuzimu yamujemo nyuma yo gucudika n’umusore wari […]
Pastor Majyambere arasaba abavugabutumwa bigamba gukiza ubabana n’ubumuga kujya i Gatagara bagafasha Leta
Pasiteri Majyambere Joseph uyobora itorero “Umuriro wa Pantekote mu Rwanda” ntiyemeranya n’abavugabutumwa birarira, babeshya abayoboke babo ko bafite ubushobozi bwo gukiza ababana n’ubumuga. Uyu muvugabutumwa avuga ko bibaye ari ukuri ko hari bagenzi be bafite ubwo buhanga bwo kuvura ababana n’ubumuga, bakabaye batanga iyo nkunga ku gihugu cyabo bakavura abanyarwanda bari mu kigo cya Gatagara […]
Perezida Kagame yasabye abashoramari b’abanyamerika gushyigikira ubucuruzi ku mugabane wa Afurika
Perezida Paul Kagame yasabye abashoramari b’abanyamerika gushora imari mu mishinga y’ubucuruzi iri muri Afurika, mu rwego rwo guhangana n’ingaruka z’ubukungu zatangiye kugaragara kubera icyorezo cya coronavirus. Ibi Perezida Kagame yabitangaje ubwo yafunguraga inama ‘Corporate Council on Africa’ yahuje abayobozi batandukanye, ikaba izamara iminsi ine. Ubusanzwe iyi nama yatangijwe mu mwaka wa 1993, ikaba igamije gushyigikira […]
Perezida Kagame yagaragaje ko ibikoresho byo guhangana na Covid-19 bikiri imbogamizi ikomeye ku Rwanda
Perezida Paul Kagame mu ijambo yavugiye kuri uyu wa kabiri tariki 23 Kamena 2020, yagaragaje ko mu Rwanda ndetse no muri Afurika muri rusange hakiri imbogamizi z’ibikoresho bidahagije mu kwirinda icyorezo cya covid-19. Ibi yabitangarije mu nama y’iminsi 4 ihuza abayobozi yitabiriye, iri kwiga ku bucuruzi buhuza Afurika na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu bihe […]
Perezida Museveni yunamiye Pierre Nkurunziza uherutse gupfa

Perezida Yoweri Kaguta Museveni kuri uyu wa Kabiri, muri Ambasade y’u Burundi iri i Kampala yunamiye uwari umuyobozi w’u Burundi, Pierre Nkurunziza uherutse gupfa azize guhagarara k’umutima. Yagize ati: “Njye n’umufasha wanjye, Janet Museveni twasuye Ambasade y’u Burundi i Kampala, nunamiye Perezida Nkurunziza witabye Imana ku wa 08 Kamena 2020 ndetse nifatanya n’umuryango we n’Abarundi […]
Gisagara: Arashinja Gitifu kumufunga no kumuroha mu Kanyaru
Umuturage witwa Niyomuhoza Joselyne ucumbitse mu karere ka Gisagara mu murenge wa Mugombwa, arashinja Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukindo, Jean FĂ©lix Rutaganda kumufunga amurenganya no kumuroha mu mugezi w’Akanyaru byashoboraga kumuviramo n’urupfu. Uyu muturage ufite inkomoko mu gihugu cy’u Burundi, avuga ko ibi byabaye nyuma y’amakimbirane yagiranye n’umugabo bashakanye w’umunyarwanda babanaga mu murenge wa Mukindo. […]
Kugaragaza ubwambure, imwe mu ntwaro ikomeje gukoreshwa mu gushaka ubwamamare
Bumwe mu buryo busigaye bukoreshwa cyane cyane n’abahanzi cyangwa abanyamideli muri iyi minsi, ni ukugaragariza abakunzi babo cyangwa ababakurikira ku mbuga nkoranyambaga ibice by’ibanga byabo. Ubu buryo bunafatwa nk’iterambere rimwe na rimwe, bwabanje kugaragara ku migabane nka America, Uburayi, Aziya . Bwatangiye no kugenda bwinjira muri Afurika biturutse ku gutira imico byakorwaga cyane cyane n’abakora […]
Kicukiro: Nyuma y’amezi 3 apfushije umugabo, ibitaro byamuhaye umurambo warangiritse
Mu mudugudu wa Nyenyeri, akagari ka Bwerankori, mu murenge wa Kigarama ho mu karere ka Kicukiro, haravugwa inkuru ya Kakure Esperance wapfushije umugabo we Twizerimana Faustin mu kwezi kwa Gatatu, ibitaro bya CHUK bikamwima umurambo akaba awuhawe hashize amezi atatu arenga. Twizerimana yapfuye kuwa 27 Werurwe 2020 nyuma y’iminsi yaramaze arwariye mu bitaro bya CHUK, […]
Ibigomba gukorwa muri Kiliziya kugira ngo amasengesho akomorerwe-Musenyeri Rukamba
Mu itangazo ryo kuri uyu wa 22 Kamena 2020,ryashyizweho umukono n’umushumba wa Diyoseze ya Butare akaba na Perezida w’Inama y’Abepisikopi mu Rwanda, Musenyeri Filipo Rukamba yatangaje ko abagomba kujya mu misa bagomba kwibaruza mbere ndetse abagize korali bakaba babiri n’umucuranzi, nk’ingamba zimwe zakwibandwaho mu gihe ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri byaba bidohoreye insengero n’amatorero kongera guterana. Muri […]
Imyitwarire ya Sunny itumye atandukana n’umukunzi we bari hafi kurushinga

Nyuma y’amashusho y’urukozasoni umuhanzikazi Sunny Dorcas yasangije abamukurikira ku rubuga rwa Instagram, umukunzi we Sibomana Emmanuel wamenyekanye mu ikinamico ‘Urunana’ nka Patrick yahisemo gutandukana na we. Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa Ukwezi TV, Sibomana yavuze ko yababajwe cyane n’igikorwa cy’urukozasoni uwari umukunzi we yakoze kugeza ubwo yambaye ubusa imbere y’imbaga y’abamukurikira. Yagize ati: “Ibyo Sunny […]
Nyarugenge: Imihango yo gufata irembo, gusaba no gukwa yahagaritswe
Nyuma y’ubugenzuzi bugamije kureba iyubahirizwa ry’amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19 bwakozwe ejo,hafashwe ingamba zitandukanye zirimo n’o guhagarika imihango yo gufata irembo, gusaba no gukwa mu rwego rwo kwirinda ikwirakwizwa rya coronavirus. Ubu bugenzuzi bwakozwe n’amatsinda 4 yageze mu duce dutandukanye tugize Umujyi wa Kigali, bukurikirwa n’inama yayobowe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase, […]
Coronavirus ikomeje gushinga imizi mu bihugu bya EAC
Icyorezo cya Coronavirus gikomeje gushinga imizi muri bimwe mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba aho ku munsi w’ejo gusa abageze ku 185 habonetse mu bihugu bitatu gusa. Mu bihugu bikomeje kugaragaramo umubare munini w’abanduye covid-19 harimo Kenya aho ku munsi w’ejo gusa hagaragaye abanduye 104 mu bipimo 2,820 byafashwe bituma umubare w’abamaze kwandura bose […]
Ruhango:Umukozi w’umurenge yasanzwe mu manga yapfuye
Muri iki gitondo, mu Murenge wa Kinazi ho mu karere ka Ruhango haravugwa urupfu rwa Munyeshyaka Michel w’imyaka 36 y’amavuko wari umuyobozi ushinzwe ubutaka, aho bikekwa ko yaba yazize impanuka. Nk’uko amakuru aturuka mu buyobozi bw’umurenge wa Kinazi abivuga, Munyeshyaka bamusanze mu mukoki uherereye mu murenge wa Ntongwe, bikaba bikekwa ko yaba yaguyemo ubwo yari […]
Burundi: Hemejwe umunsi w’irahira rya Evariste Ndayishimiye
Urukiko rurengera Itegeko Nshinga mu Burundi nyuma y’aho rutegekeye ko igihe cy’inzibacyuho kidakenewe, byemejwe ko Evariste Ndayishimiye watowe ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu agomba kurahira kuwa Kane. Urupfu rutunguranye rw’uwari umukuru w’igihugu cy’u Burundi, Pierre Nkurunziza rwari rwabanje gutera ugushidikanya k’uwagombaga kuyobora inzibacyuho haba mu banyapolitiki ndetse no muri rubanda. BBC dukesha iyi nkuru ibaza Umuvugizi […]
Umukinnyi Marcus Rashford afite intego yo guca burundu inzara mu gihugu cye
Umwongereza w’icyamamare muri Ruhago Marcus Rashford, yatangaje ko afite intego yo guca inzara mu bana mu gihugu cy’Ubwongereza. Rashford w’imyaka 22 y’amavuko, abinyujije mu muryango w’abagiraneza FareShre, ku ikubitiro yahaye ubufasha bw’ibyo kurya amatsinda n’imiryango bigera ku 11,000 mu ntumbero afite yo guca inzara burundu mu bana mu gihugu cye. Ikipe ye Manchester United isubira […]
Uko ruswa ihagaze mu bihugu bya EAC
Raporo kuri ruswa ‘Corruption Perceptions Index 2019’ y’Umuryango Mpuzamahanga wo kurwanya Ruswa n’akarengane(Transparency International), yerekana ko ibihugu byinshi byasubiye inyuma mu kurwanya ruswa, aho ibihugu bimwe bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba(EAC) byo byazamutse mu manota ariko bikaguma inyuma ku rutonde. Muri raporo y’uyu muryango ikorwa buri mwaka,iheruka ya 2019 yagaragake ko ruswa ikomeje gukwira ku […]
Hari impungenge ko ‘Guma mu Rugo’ yasubizwaho mu gihe ubwandu bwaba budacishije make
Imibare y’abandura coronavirus ikomeje kugaragara mu Rwanda cyane cyane mu karere ka Rusizi no ku mupaka wa Rusumo, iteje impungenge hibazwa niba bikomeje gutya bitazatuma gahunda ya ‘Guma mu rugo’ isubizwaho. Akarere ka Rusizi n’umupaka wa Rusumo honyine,kuri uyu wa Gatandatu hagaragaye abarwayi 31,umubare utigeze ugaragara kuva iki cyorezo cyagera mu Rwanda. Imibare itangazwa n’Ikigo […]
USA: Urupfu rw’umwirabura warashwe ahunga Polisi rwatumye umukuru wa Polisi yegura
Urupfu rw’Umunyamerika w’umwirabura Rayshard Brooks warashwe ahunga Polisi, rwatumye umukuru wa polisi yo mu mujyi wa Atlanta muri leta ya Georgia asezera ku mirimo ye. Ubwegure bwa Erika Shields wayoboraga Polisi muri uyu mujyi,bwemejwe na Mayor Lance Bottoms uyobora umujyi wa Atlanta aho yavuze ko Shields ubwe yamugejejeho ubwegure ejo kuwa Gatandatu. Brooks w’imyaka 27 […]
U Bufaransa: Abapolisi bajugunye amapingu bamagana irondaruhu bavugwaho
Abapolisi bo mu Bufaransa bajugunye amapingu, bajya mu mihanda mu murwa mukuru Paris bamagana abavuga ko nta tandukaniro ry’igipolisi cy’u Bufaransa n’icy’abo muri Leta ya Minnesota muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ku kijyanye n’irondaruhu. Aba bapolisi bazabiranyijwe n’agahinda ejo ku wa Gatanu bikwiza imihanda batwaye imodoka zigenda ku murongo zimanuka mu gace karimo inyubako y’ibiro […]
Cameroon: Abajura 18 bakubitishijwe inkuba y’indogano ubwo bagabanaga ibyo bibye
Abajura bageze kuri 18 bapfuye bakubiswe n’inkuba ubwo bagabaniraga ibyo bibye mu ishyamba rya Choncha riherereye mu ntara ya Adamawa ho mu gihugu cya Cameroon. Umuyobozi ushinzwe ihanahanamakuru mu gipolisi DSP Suleiman Yahya, yemereye Leadership.ng dukesha iyi nkuru iby’aya makuru, avuga ko aba bajura baguye ku butaka bwa Cameron hafi n’umupaka wa Nigeria. Yagize ati: […]
Polisi yabujije abadepite kwinjira mu Nteko ngo bakore amatora
Leta ya Congo kuri uyu wa Gatanu, yashyize igipolisi ku nzu y’Ingoro y’Inteko Nshingamategeko ngo kibuze abadepite kwinjira bifuzaga gutora itegeko rikuraho Visi Perezida wa mbere. Igipolisi cyabyinjiyemo ngo gihagarike ndetse himurwe aya matora y’abadepite yaragamije gusimbuza Visi Perezida wa Mbere Marc Kabund. Mu gitondo cyo kuwa 12 Kamena 2020, Nta mudepite wari wemerewe kwinjira […]
Pierre Nkurunziza yapfuye ICC imugera amajanja
Urupfu rwa Perezida Nkurunziza rusa n’urumugobotoye inkiko nka ICC zari zirekereje nyuma y’uko mu mwaka wa 2017, Leta y’u Burundi yivanye mu bihugu bigize uru rukiko mpuzamahanga mpanabyaha nyamara rwo rugatangaza ko ibyo ntacyo bihindura ku mwanzuro rwafashe wo gukora iperereza ry’ibyaha byakozwe icyo gihugu kikiri mu banyamuryango. Perezida Pierre Nkurunziza yapfuye amaze imyaka 15 […]
Kenya:Umusaza w’imyaka 70 yishwe azira kwiba igisheke
Umusaza witwa Edward Khalakai w’imyaka 70 y’amavuko yakubitiwe mu murima w’ibisheke uri mu gace ka Buyanji mu ntara ya Kwanza kugeza ashizemo umwuka. Abaturage bavuga ko uyu musaza wari usanzwe agurisha ubwatsi ku borozi bo muri aka gace,yafashwe n’abashinzwe umutekano babiri ari mu murima utari uwe bakamukubita kugeza apfuye. Uwitwa Eric Barasa yagize ati: “Numvise […]
Nigeria: Umugabo yatawe muri yombi ashinjwa gufata ku ngufu abagore 40 mu mujyi umwe
Polisi yo mu gihugu cya Nigeria yafashe umugabo ukekwaho gufata ku ngufu abagore 40 mu mujyi umwe mu gihe cy’umwaka umwe. Umuvugizi w’Igipolisi Abdullahi Haruna, yavuze ko uyu mugabo yavumbuwe mu nzu y’umugore wo mu mujyi wa Dangora yihishe mu cyumba cy’abana, yagerageje kwiruka ariko abaturanyi bamwirukaho baramucakira. Nk’uko Polisi yo muri iki gihugu ibivuga, […]
Rubavu: Amaze umwaka aguze inzu muri cyamunara none yarayimwe

Umuturage wo mu karere ka Rubavu, witwa Uwase Sauda, avuga ko ababazwa no kuba yaraguze inzu ya Uburiyemuye Jean Damascene mu cyamunara ariko Uburiyemuye akaba yaranze kuyivamo ubuyobozi ntibugire icyo bumufasha mu gushyira mu bikorwa umwanzuro w’urukiko nyuma y’uko baburanye akamutsinda. Iyi nzu iherereye mu kagari ka Nengo, umurenge wa Gisenyi, nkuko bigaragara ku ibaruwa […]