Yanga Africans yaciwe agera kuri Frw 20,000,000 izira kwambura rutahizamu w’Umurundi
Ikipe ya Yanga Africans yo muri Tanzania, yaciwe n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’amaguru ku Isi (FIFA) angana na $20,000 (Frw 19,700,000) izira kwambura Umurundi Tambwe Amissi. Uyu rutahizamu kuri ubu ukinira ikipe ya Police yo muri Djibouti, yakiniye Yanga Africans hagati ya 2014 na 2019, mbere yo gutandukana na yo akerekeza muri Fanja Sports Club yo muri […]
Perezida Ndayishimiye yinjije Abofisiye bashya mu gisirikare cy’u Burundi (Amafoto)

Perezida w’u Burundi akanaba Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo za kiriya gihugu, Gen Evariste Ndayishimiye, kuri uyu wa Gatanu yinjije mu gisirikare Abofisiye bashya barangije amasomo mu ishuri rikuru rya gisirikare, Institut Supérieur des Cadres Militaires (ISCAM). Ni umuhango wahuriranye no gutangiza umwaka wa ririya shuri wa 2020/2021 wayobowe na Perezida Ndayishimiye. Perezida Ndayishimiye kandi yahaye impamyabushobozi […]
Polisi yihanangirije abakoresha application zitahura Camera z’umuvuduko
Polisi y’u Rwanda yihanangirije abakoresha kuri terefoni zabo application zibafasha gutahura aho yashyize Camera zayo zo ku muhanda zicunga umuvuduko, ishimangira ko bitemewe. Mu mwaka wa 2019 ni bwo Polisi y’u Rwanda yatangiye gushyira Camera ku mihanda itandukanye yo hirya no hino mu gihugu, mu rwego rwo kugabanya impanuka zo mu muhanda ahanini ziterwa n’umuvuduko […]
Nyaruguru: Igihirahiro ku babyeyi b’abana birukanywe muri ‘Compassion’
Ababyeyi b’abana 46 babarizwa mu cyiciro cya 1 n’icya 2 cy’ubudehe bo mu mirenge ya Kibeho, Mata na Rusenge mu Karere ka Nyaruguru, bavuga ko abana babo birukanywe mu mushinga RW188 uterwa inkunga na Compassion International, Paruwasi Metodisiti (Methodiste) Libre ya Muhora, mu murenge wa Kibeho, mu buryo bavuga ko burimo uburiganya. Ikibazo cyabo bakigejeje […]
Messi yanditse amateka mashya, ashimirwa ibyo yakoreye Griezmann
Lionel Messi yaraye afashije FC Barcelona akinira kunyagira Getafe ibitego 5-2, yandika amateka yo kuba umukinnyi wa mbere mu mateka ya shampiyona ya Espagne utsinze kuva ku bitego 25 kuzamura mu myaka 12 yikurikuranya. Nyuma yo gutwara igikombe cya Copa del Rey mu cyumweru gishize banyagiye Athletic Bilbao ibitego 4-0, Messi na bagenzi be bari […]
Gicuti: APR FC yatsinze Rutsiro, Police FC inyagira Kiyovu Sports
Imikino ya gicuti yakinwe kuri uyu wa Kane, yasize ikipe ya APR FC itsinze Rutsiro FC igitego 1-0, mu gihe ikipe ya Police FC yanyagiye Kiyovu Sports ibitego 4-2. Ni imikino amakipe akomeje gukina mu rwego rwo kwitegura shampiyona y’ikiciro cya mbere izasubukurwa ku wa 01 Gicurasi. APR FC yari yakiriye Rutsiro FC kuri Stade […]
FPR-Inkotanyi yasinyanye amasezerano n’ishyaka rya Vladimir Putin
Kuri uyu wa Kane Ubuyobozi bw’ishyaka rya FPR-Inkotanyi riri ku butegetsi hano mu Rwanda, bwasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’ubw’ishyaka United Russia riri ku butegetsi mu gihugu cy’Uburusiya. Ni amasezerano yasinywe ku ruhande rwa FPR-Inkotanyi na François Ngarambe usanzwe ari Umunyamabanga Mukuru wayo, mu gihe ku ruhande rwa ririya shyaka rya Perezida Vladimir Putin amasezerano yasinywe na […]
Polisi y’Igihugu yasubije abamaze igihe binubira Camera zo ku muhanda
Polisi y’Igihugu yavuze kuri Camera zo ku muhanda zimaze igihe zinubirwa n’abatari bake, ishimangira ko ziri mu bikoresho byayo byunganira abapolisi bo ku muhanda mu kazi kabo ka buri munsi. Abenshi mu Banyarwanda bakoresha imbuga nkoranyambaga bamaze igihe binubira ziriya Camera, nyuma yo gushyirwa ku mihanda yo hirya no hino mu gihugu mu rwego rwo […]
EAC: U Rwanda rwaje ku mwanya wa mbere mu kubahiriza amategeko, Uganda iba iya nyuma
U Rwanda ruza ku mwanya wa mbere muri Afurika y’Iburasirazuba ndetse n’uwa kabiri muri Afurika mu gutanga ubutabera ndetse no gushyira mu bikorwa iyubahiriza ry’amategeko, nk’uko bigaragara muri raporo iheruka kujya ahagaragara. Ni ibikubiye muri Raporo yitwa “The World Justice Project Rule of Law Index” yerekana uko ibihugu byahize ibindi mu kubahiriza amategeko mu mwaka […]
Uruhuri rw’ibibazo muri Uganda yitegura guhatanira n’Amavubi itike y’Igikombe cy’Isi
Mu gihe habura ukwezi kumwe ngo hatangire imikino y’ijonjora rya kabiri mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi kizabera muri Qatar mu mwaka utaha wa 2022, ikipe y’igihugu ya Uganda ikomeje kuvugwamo uruhuri rw’ibibazo. Imisambi ya Uganda iri mu tsinda rimwe n’Amavubi y’u Rwanda, Harambee Stars ya Kenya na Les Aigles du Mali ya Mali. Nta gihindutse […]
Perezida Kagame yavuze ibyo azahora yibukira kuri Marshal Idriss Déby
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yihanganishije abaturage b’igihugu cya Tchad ndetse n’umuryango wa Marshal Idriss Déby Itno wari Perezida wacyo, ashimangira ko azahora yibukirwa ku musanzu we mu kurwanya iterabwoba n’ubwihebe. Ni ibikubiye mu butumwa Umukuru w’Igihugu yanyujije ku rubuga rwe rwa Twitter kuri uyu wa Gatatu. Idriss Déby wari umaze imyaka 30 ari Perezida […]
Tchad: Inyeshyamba zarahiriye gufata Ndjamena nyuma yo kurasa Idriss Déby
Inyeshyamba zimaze igihe zigaba ibitero kuri Tchad ziturutse muri Libya, zatangaje ko zifite gahunda yo gukomeza urugendo zikagera mu murwa mukuru Ndjamena, nyuma yo kurasa Perezida Idriss Déby Itno. Byatangajwe na Kingabe Ogouzeimi de Tapol, Umuvugizi w’Inyeshyamba zo mu mutwe wa Front pour l’alternance et la concorde au Tchad (FACT) umaze igihe uhanganye n’ingabo za […]
Mahamat Idriss Déby yatangaje abajenerali 15 bazamufasha kuyobora Tchad
Mahamat Idriss Déby Itno uheruka gusimbura se Idriss Déby Itno wari perezida wa Chad nyuma yo gupfa, yatangaje abajenerali 15 akuriye bazamufasha kuyobora Tchad mu nzibacyuho y’amezi 18 ari imbere. Uyu musirikare wo ku rwego rwa Jenerali w’inyenyeri enye, yari asanzwe akuriye umutwe urinda umukuru w’igihugu. Abandi 14 bagize akanama ka gisirikare kazamufasha kuyobora Tchad […]
Igitutu cy’abafana cyakuye amakipe yo mu Bwongereza muri Super League
Amakipe atandatu yo mu gihugu cy’Ubwongereza ari mu yaherukaga gutangiza irushanwa rya UEFA Super League, yamaze gutangaza ko yitandukanyije na ryo nyuma yo kotswa igitutu n’abafana bayo. Ku Cyumweru ni bwo amakipe 12 akomeye yo ku mugabane w’Uburayi yatangaje ko yitandukanyije n’amarushanwa ategurwa na UEFA, ahitamo gushinga ririya rushanwa rizajya riyahuza rizwi nka UEFA Super […]
Mushikiwabo yababajwe n’urupfu rwa Idriss Déby ‘witangiye umutekano wa Afurika’
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango uhuriwemo n’ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (La Francophonie), Louise Mushikiwabo, yatangaje ko yababajwe n’urupfu rwa Perezida Idriss Déby. Inkuru y’urupfu rwa Déby wari Perezida wa Tchad yatangajwe n’igisirikare cya kiriya gihugu, cyavuze ko yazize ibikomere by’amasasu yarashwe ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize ubwo yari ayoboye ingabo ze ku rugamba zari zihanganyemo n’inyeshyamba. Madamu […]
Marchal Idriss Déby wari Perezida wa Tchad yapfuye nyuma yo kuraswa
Perezida wa Tchad, Marchal Idriss Déby Itno, yitabye Imana kuri uyu wa Kabiri azize ibikomere by’amasasu yagize mu mpera z’icyumweru gishize, ubwo yari ayoboye ingabo za Tchad ku rugamba zihanganyemo n’inyeshyamba zarwanyaga ubutegetsi bwe. Inkuru y’urupfu rwa Perezida Déby yemejwe n’Umuvugizi w’Igisirikare cya Tchad, Gen Azem Bermandoa Agouna, wavuze ko yarashwe ubwo yari yasuye ingabo […]
Perezida Lazarus Chakwera yaburiye ‘ibisambo’ biri muri Leta ya Malawi
Perezida wa Malawi, Lazarus Chakwera, yaburiye abo yise ‘ibisambo’ bikora mu nzego z’ubuyobozi bw’igihugu cye ko uwo ibimenyetso bizatunga agatoki nk’umwe mu bisambo azakomereza ubuzima mu buroko. Perezida Chakwera yabigarutseho, mu gihe aheruka kwirukana Minisitiri w’Umurimo mu gihugu cye, Ken Kandodo wajyanye n’abandi bayobozi 19 baheruka gutabwa muri yombi. Aba bazize za miliyoni z’amadorali ya […]
Minisitiri yinjiranye imbunda mu kibuga, ahagarika umukino umugore we yari yagaragayemo
Minisitiri Ushinzwe ibikorwa by’Ubutabazi no gucunga impunzi muri Sudani y’Epfo, Hon Peter Mayen Majondit, yababaje abatari bake ubwo yinjiranaga imbunda mu kibuga agahagarika umukino umugore we yari yagaragayemo. Umugore w’uriya mutegetsi witwa Aluel Garang bakunda kwita Aluel Messi, yari yagaragaye mu mukino ikipe ye ya Aweil Women yari yahuriyemo na Juba Super Stars. Uyu mukino […]
Jonathan McKinstry yirukanwe mu kipe y’igihugu ya Uganda
Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru muri Uganda (FUFA), ryamaze kwirukana umunya-Ireland y’Amajyaruguru, Jonathan McKinstry, ku nshingano zo gutoza Imisambi ya Uganda. FUFA ku rubuga rwayo na McKinstry ku rubuga rwe rwa Internet, bombi bemeje ko batandukanye ku bwumvikane. FUFA yashimiye MCKinstry n’itsinda bakoranaga ku bwakazi bakoze ndetse no kuba baritangiye guteza imbere ikipe ya Uganda mu gihe […]
Ubu sinaboneka_Joe Habineza ku kuba yakwemera kuyobora FERWAFA
Ambasaderi Joseph (Joe) Habineza yatangaje ko adateganya guhatanira kuyobora Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), bijyanye n’uko afite ibindi ahugiyemo. FERWAFA nta muyobozi ifite kuva ku wa 14 Mata, ubwo (Rtd) Brig Gen Sekamana Jean Damascène wari uyibereye umuyobozi yeguraga ku mirimo ye. Afande Sekamana mu ibaruwa yandikiye abagize Inteko Rusange ya FERWAFA, yavuze ko […]
Byinshi ku irushanwa rishya rya UEFA Super League ryateje impagarara
Amakipe 12 akomeye ku mugabane w’Uburayi, yatangaje ko azitabira shampiyona nshya igiye kujya iyahuza izwi nka UEFA Super League. Ku ikubitiro amakipe yamaze kwemeza ko azitabira iriya shampiyona arimo AC Milan, Arsenal, Atlético de Madrid, Chelsea, FC Barcelona, FC Internazionale Milano, Juventus, Liverpool, Manchester City, Manchester United, Real Madrid na Tottenham Hotspur. Byitezwe ko hari […]
Perezida Samia Suluhu yinjije mu ngabo za Tanzania Abofisiye bakabakaba 400
Perezida wa Tanzania, Madamu Samia Suluhu Hassan, kuri uyu wa Gatandatu yayoboye umuhango wo guha impamyabumenyi abasirikare 386 nyuma yo gusoza amasomo mu ishuri rya gisirikare rya Tanzania. Ni mu muhango wabereye muri Perezidansi ya Tanzania i Dar Es Salaam, witabiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye, barimo Visi-Perezida Philip Mpango, Minisitiri w’Intebe, Kassim Majaliwa na Minisitiri w’Umutekano, Elias […]
Burundi: Abantu barindwi bishwe n’abitwaje intwaro
Abantu barindwi bo mu ntara ya Mwaro mu gihugu cy’u Burundi, mu ijoro ryakeye bishwe n’abantu bitwaje intwaro kugeza ubu bataramenyekana. Byabereye muri Komine Rusaka. Amakuru avuga ko aba bantu baguye mu gico cy’abitwaje intwaro, ubwo bari bavuye mu nama ya Koperative yitwa COOPEC. SOS Médias Burundi yavuze ko iki gitero cyabaye mu ma saa […]
Uburusiya bwatangaje ko bugomba kwihorera kuri Amerika
Leta y’Uburusiya yatangaje ko yakiriye neza ibihano icyo gihugu giheruka gufatirwa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ivuga ko na yo igomba kwihorera ikirukana abadipolomate 10 ba Amerika ndetse ikanafata indi myanzuro iremereye, mu rwego rwo guhangana na yo. Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’Uburusiya, Sergey Lavrov, ku wa Gatanu yatangaje ko igihugu cye kizongera ku rutonde […]
APR FC yatangiranye imyitozo akanyamuneza yitegura shampiyona (Amafoto)

Mu gitondo cyo ku wa Gatanu tariki 16 Mata 2021, APR FC yatangiye imyitozo yitegura shampiyona igomba gutangira mu kwezi gutaha kwa Gicurasi. Ni nyuma yo guhabwa uburenganzira bwo gutangira imyitozo n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA. Imyitozo ya APR FC yakozwe n’abakinnyi bose, ndetse n’akanyamuneza kagaragaraga ku maso y’abakinnyi bongeye guhurira hamwe nyuma y’igihe […]
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bakomeje kotsa igitutu Kaminuza ya Cambridge
Imiryango itandukanye ihuriwemo n’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ikomeje kotsa igitutu Kaminuza ya Cambridge yo mu Bwongereza isaba ko yareka kwakira umunyamakuru Judi Rever. Ku wa 21 Mata ni bwo Kaminuza ya Cambridge izakira Rever ugomba kuyitangiramo ikiganiro. Uyu munya-Canada yakunze kwikomwa na benshi mu Banyarwanda, bamushinja imvugo n’inyandiko zuzuye ibinyoma […]
Perezida Touadéra yambitse imidari y’ishimwe ingabo z’u Rwanda ziri muri CAR

Perezida wa Repubulika ya Centrafrique (CAR), Faustin-Archange Touadéra, kuri uyu wa Gatanu yambitse imidari y’ishimwe ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro muri kiriya gihugu (Rwanbatt7). Ni umuhango wabereye mu ngoro ya Perezida Touadéra i Bangui, witabirwa n’abanyacyubahiro batandukanye barimo abaminisitiri bagize guverinoma ya CAR. Aba basirikare bahawe imidari itandukanye bitewe n’amapeti ndetse […]
Perezida Joe Biden yafatiye Uburusiya ibihano
Perezida Joe Biden wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, ejo ku wa Kane yafatiye ibihano Uburusiya kubera icyo yise ibitero byabwo byifashishije ikoranabuhanga n’ibindi bikorwa bigayitse. Perezidansi ya Amerika yatangaje ko ibihano Perezida Biden yafatiye bamwe mu bayobozi b’Uburusiya na bimwe mu bigo byo muri kiriya gihugu, bigamije gukumira ibikorwa bibi icyo gihugu gikorera mu […]
Europa league: Arsenal yisanze hamwe na Villarreal ya Unai Emery
Ikipe ya Arsenal yaraye ikatishije itike ya 1/2 cy’irangiza cya Europa league, nyuma yo gusezerera Slavia Prague yo muri Repubulika ya Tchèque ku giteranyo cy’ibitego 5-1. Iyi Arsenal igomba guhurira muri 1/2 cy’irangiza na Villarreal y’umutoza Unai Emery wahoze ayitoza, ikaba unshuro ya mbere igiye guhura ihanganye n’uriya munya-Espagne wahoze ayitoza. Byasabye akazi gakomeye umutoza […]
Meddie Kagere yahemukiye Mutibwa Sugar
Rutahizamu Meddie Kagere yafashije ikipe ye ya Simba Sports Club kunyagira Mutibwa Sugar ibitego 5-0, mu mukino wa shampiyona ya Tanzania. Ku gicamunsi cy’Ejo ku wa Gatatu ni bwo Simba yari imaze igihe ihugiye mu mikino ya CAF Champions league, yari yakiriye Mutibwa Sugar kuri Stade ya Benjamin Mkapa i Dar es Salaam. Rutahizamu Meddie […]
Perezida Ndayishimiye aragirira uruzinduko rwa gatandatu mu mahanga
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yitezwe kuri uyu wa Mbere kugirira uruzinduko mu gihugu cya Congo-Brazzaville ruza kuba urwa gatandatu agiriye mu mahanga. Perezida Ndayishimiye araba yitabiriye irahira rya Perezida Denis Sassou Nguesso uheruka gutorerwa kuyobora kiriya gihugu muri manda ya kane yikurikiranya. Mu kwezi gushize ni bwo Denis Sassou Nguesso yatorewe kuyobora Congo-Brazzaville muri […]
Real Madrid na Manchester City muri 1/2 cya Champions league
Ikipe ya Real Madrid yo muri Espagne na Manchester City yo mu Bwongereza, zujuje umubare w’amakipe ane agomba gukina 1/2 cy’irangiza cya UEFA Champions league, nyuma yo gusezerera Liverpool na Borussia Dortmund. Real Madrid ni yo yasezereye Liverpool, nyuma yo kunganya na yo 0-0 mu mukino wo kwishyura wabereye mu Bwongereza mu ijoro ryakeye. Ibitego […]
Mufulukye Fred yasimbuye Nyakwigendera Bosenibamwe Aimé
Inama y’Abaminisitiri yateranye ku munsi w’ejo iyobowe na Perezida Paul Kagame, yagize Mufulukye Fred wahoze ari Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe igororamuco. Hari hashize iminsi mike Mufulukye akuwe ku mwanya wo kuba Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, aho yasimbuwe na CGP Emmanuel Gasana. Mufulukye Fred yasimbuye Nyakwigendera Bosenibamwe wari usanzwe ari umuyobozi wa kiriya kigo, […]
Undi musirikare w’u Burundi yishe umuturage bapfa memory Card
Umusirikare w’u Burundi wo ku rwego rwa Corporal, yatawe muri yombi nyuma yo kurasa akica umusore w’imyaka 33 y’amavuko bapfuye Memory Card. Byabaye ku wa Kabiri tariki ya 13 Mata, muri Komini Gihanga ho mu ntara ya Bubanza. Ibitangazamakuru by’i Burundi byatangaje ko uyu musirikare witwa Kwizera Fidèle yarashe uwitwa Nshimirimana Jean Marie amasasu atatu […]
Wa musirikare wafashije Malawi gusezerera Uganda yazamuwe mu ntera
Rutahizamu Richard Mbulu yazamuwe mu ntera mu gisirikare cya Malawi, nyuma yo gufasha ikipe y’iki gihugu gutsinda Imisambi ya Uganda bikayihesha itike y’Igikombe cya Afurika. Richard Mbulu asanzwe ari rutahizamu w’Ikipe ya Baroka FC yo mu kiciro cya mbere muri Afurika y’Epfo. Mu kwezi gushize ni bwo uyu mukinnyi yafashije ikipe ya Malawi gutsinda Uganda […]
Rusizi: Ba bajura bitwaje intwaro bavuze ko umugore barashe bari bamutumweho n’umugabo we
Bamwe mu bantu 12 bakekwaho ubujura bwitwaje intwaro bwakorewe mu karere ka Rusizi mu bihe bitandukanye, bavuze ko umugore wo mu murenge wa Gihundwe barashe agapfa bari bamutumweho n’umugabo we wari wabemereye Frw 500,000. Ku Cyumweru gishize ni bwo Polisi y’Igihugu yatangaje ko bariya bantu batawe muri yombi, mbere yo kwerekanwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) […]
Muhanga: Polisi yafashe abari bamaze igihe batema abantu bakabiba
Polisi y’igihugu yatangaje ko ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano n’abaturage, yataye muri yombi bamwe mu bakekwaho ubujura bwari bumaze iminsi buvugwa mu mirenge ya Shyogwe na Nyamabuye, y’akarere ka Muhanga. Polisi ku rubuga rwayo yavuze ko ku wa 10 Mata 2021 hafashwe umusore w’imyaka 33, ku wa 12 Mata 2021 hafatwa uw’imyaka 23 ndetse kuri […]
UEFA CL: PSG yihoreye kuri Bayern Munich, Chelsea isezerera FC Porto
Ikipe ya Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa na Chelsea yo mu Bwongereza zageze muri 1/2 cya UEFA Champions league, nyuma yo gusezerera amakipe ya Bayern Munich yo mu Budage na FC Porto yo muri Portugal. Bayern Munich mu ijoro ryakeye yatsindiye PSG mu Bufaransa igitego 1-0, gusa iki gitego cyo ku munota wa 40 w’umukino […]
Denis Onyango ntabwo azongera gukinira ikipe y’Igihugu ya Uganda
Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu ya Uganda akanaba umunyezamu wayo, Denis Onyango, yayisezeyemo nyuma y’imyaka 16 yari amaze ayikinira. Onyango w’imyaka 35 y’amavuko yatangaje ko asezeye mu kipe y’igihugu cye ku munsi w’ejo. Uyu muzamu wa Mamelodi Sundowns yo muri Afurika y’Epfo yagize ati: “Nicaye hano amarira antemba ku maso, kubera ko nyuma y’igihe kirekire mbitekerezaho nafashe […]
Rusizi: Bamwe mu bari bamaze igihe mu bujura bwitwaje intwaro bahoze muri RDF
Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko bamwe mu baheruka gufatwa bari bamaze igihe bavugwa mu bujura bwitwaje intwaro mu karere ka Rusizi bahoze mu gisirikare cy’u Rwanda (RDF). Ku cyumweru gishize ni bwo Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yafatiye mu karere ka Rusizi abantu 12 ikekaho kwiba mu bihe bitandukanye bitwaje intwaro. Abatawe muri yombi […]
Goma: Ya mirwano ishingiye ku moko yapfiriyemo abantu 10
Imirwano ishingiye ku moko iheruka kubera i Goma muri Repububulika Iharanira Demokarsi ya Congo, yaguyemo abantu barindwi abandi babarirwa muri 34 barakomereka. Mu mijyi ya Beni, Butembo na Goma hashize iminsi hari imyigaragambyo yamagana ubwicanyi n’andi mabi akorwa n’imitwe yitwaje intwaro muri Beni kandi ako gace karimo ingabo nyinshi z’Umuryango w’Abibumbye (MONUSCO) zoherejwe kugarura amahoro. […]
Agahinda k’umunyamakuru Emmy wabwiwe ko ari ‘mubi’ n’umukoresha we
Umunyamakuru Nsengiyumva Emmy yahishuye ko yagiye akorerwa ivangura rishingiye ku moko inshuro nyinshi, kugeza n’aho uwari umukoresha we amwambura ububasha bwo kugaragara mu mashusho y’ibiganiro yatambutsaga kuri YouTube kuko ari ‘mubi’. Nsengiyumva Emmy uri mu banyamakuru bakomeye b’imyidagaduro mu gihugu, asanzwe akorera ikinyamakuru IGIHE. Ni nyuma yo kugera kuri iki gitangazamakuru mu mpera za 2018 […]
Perezida Kagame yavuze icyakura Afurika ku rwego rwo gutera imbabazi
Perezida wa Repububulika, Paul Kagame, asanga umugabane wa Afurika ukwiye kwishakamo ubushobozi bwo kwikorera inkingo n’ibindi bikoresho by’ingenzi mu buvuzi, kugira ngo uve ku rwego rwo gutera imbabazi. Perezida Kagame yabigarutseho kuri uyu wa Mbere, ubwo yari mu nama igamije kureba uko umugabane wa Afurika wakwishakamo ubushobozi bwo kwikorera inkingo bidasabye ko utega amaso ibihugu […]
Ivuguruye: Perezida Kagame yitabiriye nama yiga ku buryo Afurika yakwikorera inkingo za COVID-19
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, kuri uyu wa Mbere yitabiriye inama yiga ku buryo umugabane wa Afurika wakwikorera inkingo zawo za COVID-19. Ni nyuma y’uko uyu mugabane wakunze kugorwa no kubona inkingo zakozwe n’ibihugu by’Uburayi, bigatuma ibikorwa byo gukingira abaturage bawo bidindira. Ubutumwa buri kuri Twitter y’Umukuru w’Igihugu buvuga ko “Perezida Kagame ari kwitabira inama […]
Mukura VS yigeze gukurwaho amanota 14 ishinjwa gukinisha ‘inyenzi’
Mbere gato ya Jenoside yakorewe Abatutsi ikipe ya Mukura Victory Sports et Loisirs yigeze gukurwaho amanota 14 muri shampiyona, izira gukinisha umukinnyi wari wiswe ‘inyenzi’. Ni ibyatangajwe na Minisitiri wa Siporo, Aurore Mimosa Munyangaju, mu kiganiro aheruka kugirana na Televiziyo y’Igihugu. Ni ikiganiro cyibandaga ku ngingo igira iti: ‘Siporo n’imyidagaduro byabaye ibikoresho’ mu gutegura umugambi […]
Murangwa Eugène yavuze uko Interahamwe zishimiye intsinzi ya Rayon Sports zigatanga agahenge
Murangwa Eugène wahoze ari umuzamu wa Rayon Sports n’ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, yavuze uko Rayon Sports yari imaze gutsinda Al-Hilal yo muri Sudani, interahamwe zifatanyije kwishimira intsinzi n’abo zahutazaga mbere ya Jenoside bitanga agahenge mu gihe cy’icyumweru cyose. Murangwa uri mu bakinnyi barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Radio Isango Star kuri uyu […]
Arabie Saoudite yakatiye urwo gupfa abasirikare batatu bayo
Abasirikare batatu bahoze bakora muri Minisiteri y’Ingabo za Arabie Saoudite, bakatiwe urwo gupfa nyuma yo guhamwa n’ibyaha bikomeye by’ubugambanyi. Minisiteri y’Ingabo ya Arabie Saoudite yatangaje ko iperereza ryayo ryasanze bariya bahoze ari abakozi bayo barakoze ibyaha bikomeye by’ubugambanyi bafatanyije n’abanzi b’igihugu, ibyangije inyungu z’ubwami bwa kiriya gihugu n’igisirikare cyabwo. Ibiro ntaramakuru bya Arabie Saoudite (SPA) […]
Kwigisha ubumwe n’ubwiyunge umusaza w’imyaka 60 cyangwa 70 ni nko gutokora ifuku_Sen. Evode
Senateri Evode Uwizeyimana asanga Leta ikwiye kwibanda cyane ku rubyiruko mu nyigisho z’ubumwe n’ubwiyunge itanga, kuko kubwigisha umusaza ufite imyaka 60 cyangwa 70 anafite ingengabitekerezo ya Jenoside ari nko ‘gutokora ifuku’. Senateri Evode yabigarutseho mu kiganiro cyatambutse kuri Televiziyo y’Igihugu, cyagarukaga ku rugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge mu myaka 27 ishize habaye Jenoside Yakorewe Abatutsi. Senateri Evode […]
Gasabo: Yatemwe mu mutwe azira kwitwa ‘Umututsi’
Umugore wo mu karere ka Gasabo uri mu kigero cy’imyaka 40 y’amavuko yatemwe n’uwamuhoraga ko ari Umututsi, birangira amukomerekeje mu mutwe. Umukobwa uwatemwe abereye nyina wabo yumvikana muri video yifashe akayishyira ku mbuga nkoranyambaga, anenga cyane uwatemye umubyeyi we. Ati “Mureke ibintu nka biriya bya Jenoside iriya ni imitekerereze y’ubucucu. Biriya ni ibintu birimo ubujiji […]
Prof Vincent Duclert yashyikirije Perezida Kagame ya raporo yamwitiriwe

Umufaransa Vincent Duclert usanzwe ari umuhanga ukomeye mu mateka, yashyikirije Perezida Paul Kagame ‘Raporo Duclert’ yamwitiriwe, ivuga ku ruhare rw’Ubufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Iyi Raporo y’impapuro zirenga 1,200 yashyizwe ahagaragara mu kwezi gushize nyuma ya Komisiyo y’impuguke mu mateka yari yarashyizweho na Perezida Emmanuel Macron ngo icukumbure inyandiko zari mu ishyinguranyandiko zerekeye u Rwanda. […]
Jenoside yakorewe Abatutsi, ikozwe n’intagondwa z’Abahutu_Bamporiki
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Umuco n’Urubyiruko, Bamporiki Edouard, yashimangiye ko Jenoside yakorewe Abatutsi yakozwe n’”Intagondwa z’Abahutu”, avuga ko idakwiye kwitiranywa n’ingaruka zayo. Ni ibikubiye mu butumwa Bamporiki yanyujije kuri Twitter ye, bujyanye n’ibihe by’icyunamo Abanyarwanda barimo bibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Bamporiki yagize ati: “Jenoside yakorewe Abatutsi, ikozwe n’intagondwa […]
Agahinda ka Nsabimana Eric ‘Zidane’ ushengurwa no kuba atazi se wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Nsabimana Eric ‘Zidane’ ukinira hagati mu kibuga mu kipe ya AS Kigali n’Ikipe y’igihugu ‘Amavubi’, avuga ko ashengurwa no kuba atazi se wamubyaye kuko yishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye Nsabimana Eric Zidane afite umwaka umwe, gusa aza kugira amahirwe yo kurokoka ariko se na mukuru we yakurikiraga baricwa. […]
Papa Francis yasimbuje Musenyeri Kizito Lwanga uheruka gupfa
Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis, yemeje Musenyeri Paul Ssemwogerere nk’uzasimbura by’agateganyo Cyprian Kizito Lwanga ku mwanya wa Arikiyepiskopi wa Kampala. Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize ni bwo Dr Cyprian Kizito Lwanga yitabye Imana azize indwara y’umutima, mbere yo gushyingurwa ejo hashize. Arikidiyosezi ya Kampala yari ayibereye umushumba kuva mu mwaka wa 2006. […]
Zimbabwe yongeye kotswa igitutu isabwa gutanga Protais Mpiranya
Abagenzacyaha b’Umuryango w’Abibumbye bongeye kotsa igitutu Guverinoma ya Zimbabwe, bayisaba gufata Protais Mpiranya bikekwa ko ahihishe agashyikirizwa ubutabera. Mpiranya w’imyaka 60 y’amavuko, yahoze akuriye umutwe w’abasirikare barindaga Perezida Juvénal Habyarimana, akaba akekwaho uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Mpiranya by’umwihariko aza ku mwanya wa kabiri ku rutonde rw’abantu bashakishwaga kurusha abandi kubera uruhare […]
Perezida Samia Suluhu agiye kugirira uruzinduko rwa mbere mu mahanga
Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, azagirira uruzinduko rwe rwa mbere hanze y’igihugu cye nk’umukuru wa kiriya gihugu ku Cyumweru Tariki ya 11 Mata. Perezida Samia azaba yasuye igihugu cya Uganda nk’uko byemejwe n’igitangazamakuru cya Leta ya Uganda (UBC). Mu kwezi gushize ibitangazamakuru byo muri Uganda byari byatangaje ko ku wa 18 Werurwe Samia yagombaga […]
Umunyamakuru Betty Barasa yarashwe n’abantu bataramenyekana
Umunyamakuru w’Urwego rw’igihugu rushinzwe itangazamakuru muri Kenya (KBC), Betty Barasa, yarasiwe iwe mu rugo n’abantu bataramenyekana. Amakuru avuga ko uyu munyamakuru wari usanzwe atunganya amashusho yarashwe ubwo yageraga mu rugo avuye ku kazi. Bivugwa ko mbere y’uko uyu munyamakuru yicwa abagabo batatu bari bitwaje imbunda zo mu bwoko bwa AK47, bayoboye iwe mu rugo aho […]
Kwibuka 27: Perezida Gianni Infantino yafashe mu mugongo Abanyarwanda
Perezida w’Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku Isi FIFA, Gianni Infantino, yafashe mu mugongo Abanyarwanda mu gihe bibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi. Mu ibaruwa Infantino yandikiye perezida wa FERWAFA, (Rtd) Brig Gen Sekamana Jean Dmascène, yagize ati: “Uyu munsi abantu benshi hirya no hino ku Isi barazirikana umunsi mpuzamahanga wo Kwibuka abazize Jenoside yakorewe […]
Biruta yasabye abananiwe gukoresha inyito ‘Jenoside yakorewe Abatutsi’ kutigora bihanganisha u Rwanda
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, yasabye abagoreka n’abakoresha nabi inyito ya nyayo ya ‘Jenoside yakorewe Abatutsi’ kutigora bafata u Rwanda mu mugongo muri iki gihe cy’icyunamo. Dr Biruta yabitangaje ejo ku wa Gatatu ubwo hatangizwaga ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi, yahitanye abasaga miliyoni mu minsi ijana. Minisitiri […]
Loni ishyira RDC ku mwanya wa mbere ku Isi mu bihugu byugarijwe n’inzara
Igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kiza imbere ku Isi mu bihugu byugarijwe n’ibura ry’ibiribwa, nk’uko byatangajwe n’Umuryango w’Abibumbye. Itangazo rigenewe abanyamakuru rihuriweho n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buhinzi (FAO) ndetse n’Ishami ryita ku biribwa (WFP/PAM), rivuga ko Abakongomani babarirwa muri miliyoni 27.3 bugarijwe n’ikibazo cy’inzara, barimo abagera kuri miliyoni 7 bakeneye ubufasha bwihuse […]
Uko ikanzu y’abakobwa yarokoye Irambona Eric Jenoside yakorewe Abatutsi
Myugariro Irambona Gisa Eric ukinira ikipe ya Kiyovu Sports, yahishuye ko kuba umubyeyi we yaramwambikaga imyenda y’abakobwa ari byo byamurokoye Jenoside yakorewe Abatutsi. Uyu musore ukina inyuma ku ruhande rw’ibumoso, yavukiye mu murenge wa Shangi i Nyamasheke mu Burengerazuba bw’igihugu, akaba ari bucura mu bana barindwi yavukanye na bo. Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye afite imyaka […]