Umuhanzi Pedro ari mu byishimo nyuma yo gusoza Kaminuza

whatsapp_image_2020-11-12_at_09.36.47.jpg

Umuhanzi Niyigena Jean Pierre uzwi nka Pedro Someone ari mu byishimo byinshi nyuma yo guhabwa impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu ishami ry’Ubuforomo (General nursing) muri Kaminuza ya Gitwe. Mu kiganiro na bwiza Pedero Someone yashimiye cyane Imana yamushoboje gutera iyi ntambwe, anashimira kaminuza yizemo yamuhaye ubumenyi. Ati “Ndshimira Kaminuza ya Gitwe ku bumenyi […]

Abanya #Musanze basubijwe nyuma y’ijambo rya Perezida Kagame-VIDEO

Byuma Djuma , ufite ibikorwa bitandukanye , birimo amacumbi azwi nka Shez Manu , avuga ko nyuma yo kumva ijambo ry’umukuru w’igihugu perezida Paul Kagame akangurira abanya Musanze kwikorera ibyabo aho kujya kubishaka hanze, ryamukanguye akareba ikintu gikenewe muri Musanze , maze ahitamo gukora uruganda rukora imigati n’ibijyanye nayo. Byuma Juma usanzwe ari rwiyemezamirimo ukorera […]

Urukiko rwanzuye ko Dr Gahakwa Daphrose afungwa by’agateganyo

Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo kuri uyu wa Kabiri, rwategetse ko Dr Daphrose Gahakwa wigeze kuba Minisitiri w’Uburezi, afungwa by’agateganyo iminsi 30 y’agateganyo, kuko ibyaha akekwaho bikomeye. Dr Gahakwa wanabaye Umuyobozi wungirije w’ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), yatawe muri yombi mu ntangiro z’uku kwezi akekwaho icyaha cyo gutanga amasoko mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Mu […]

Ubusesenguzi: Amasezerano ya Addis Ababa yerekeye Akarere yaba yarakubise igihwereye?

Tariki ya 24 Gashyantare 2013 ni bwo mu murwa mukuru wa Ethiopia, Addis Ababa, ibihugu bigize Akarere k’Ibiyaga Bigari byasinye amasezerano y’amahoro, umutekano n’ubufatanye mu iterambere. Ingingo y’amahoro n’umutekano ziibandaga cyane kuri Repubulika ya Demukarasi ya Congo yugarijwe n’imitwe yitwaje intwaro mu burasirazuba bwayo. Imyaka irenga 7 irashize. Ubu haribazwa niba hari icyo aya masezerano […]

Covid-19: Ubuzima burahenze kurusha agapfukamunwa

Ubuzima bw’umuntu n’agapfukamunwa ni amagambo abiri byoroshye kuyagereranya kuko igifite agaciro kurusha ikindi kirigaragaza. Agaciro k’ubuzima ni ingingo yo kwibazwaho muri iki gihe icyorezo cya Coronavirus (Covid-19) cyugarije Isi n’igihugu cy’u Rwanda, hagashakishwa uburyo ubuzima butakangizwa n’iki cyorezo. Abantu batitaye ku giciro cy’agapfukamunwa, nk’igikoresho cy’ibanze cy’ubwirinzi no kurinda abandi bakagombye gushakisha uburyo bwose bwo kukabona. […]

UBUSESENGUZI: Ijambo rya Perezida Kagame ku barwanya ubutegetsi risobanuye iki?

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame kuri uyu wa Mbere tariki ya 28 Nzeri 2020 yavuze ku barwanya ubutegetsi, bavuga ko bazaza mu gihugu baje gufata ubutegetsi nk’uko ingabo za RPA/RPF Inkotanyi zabigenje mu rugamba rwo kubohora igihugu. Yabivuze ubwo yahaga ikaze Abanyarwanda baba mu mahanga bifuza gutaha, aza gukomoza no ku bashaka gutaha […]

Abarwayi 31 bashya ba Covid-19 ni bo babonetse muri Kigali na Rubavu

Kuri uyu wa Gatandatu abarwanyi bashya 31 babonetse mu bipimo 2,901 ni bo banduye icyorezo cya Covid-19, bituma umubare w’abanduye icyo cyorezo mu gihugu ugera kuri 4,565. Abanduye barimo 29 bapimwe mu bibasiwe kurusha abandi no mu bahuye n’abanduye mu mujyi wa Kigali na babiri babonetse mu karere ka Rubavu. Abakize icyorezo cya Covid-19 biyongereyeho […]

Maritha wabyaranye na Padiri Nahimana aramusaba guhinduka akaza kumufasha kurera

Maritha Muragijimana, umugore w’ingaragu w’imyaka 44 y’amavuko arasaba Padiri Nahimana Thomas bamaze imyaka 16 babyaranye ko yareka inyigisho mbi zo kurwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, akaza akamufasha kurera no kubaka igihugu. Muragijimana wavukiye mu Murenge wa Nzahaha w’Akarere ka Rusizi mu Ntara y’Uburengerazuba, ubu akaba atuye mu mujyi wa Kigali mu karere ka Gasabo, akaba yaramenyanye […]

Diyoseze Gatolika ya Butare n’igihugu bibuze Padri w’intangarugero, Pierre Simons

img-20200825-wa0016.jpg

Nyuma y’uko twari tumenyereye mu binyamakuru bitandukanye inkuru zivuga ku bapadri ba Butare biyambuye ibishura bakisubirira mu buzima busanzwe bwa kilayiki, Bwiza twifuje kubagezaho inkuru y’urupfu rwa Padiri Pierre rwabaye tariki ya 24 Kanama 2020 mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal. Turatinda ku buzima bwe no ku bikorwa by’intangarugero yakoreye Diyoseze n’igihugu muri rusange. Incamake y’ubuzima […]

Umuntu wambaye amapingu ntakwiye kuraswa n’ugutwi- Ishyaka Green Party : Video

Umunyamabanga Mukuru w’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije (Green Party), Depite Ntezimana Jean Claude, yatangaje ko ishyaka rye ritemera kandi ryamagana iraswa ry’abantu baba bambaye amapingu bikavugwa ko bashatse kurwanya cyangwa gutoroka inzego zishinzwe umutekano. Yabitangaje kuri uyu wa kabiri tariki ya 18 Kanama, mu kiganiro yagiranye na BWIZA TV cyagarukaga ku buzima bw’igihugu muri […]

Abarwanya Leta y’u Rwanda bakomeje umugambi wabo mu gihugu cya SuĂ©de

Amakuru yizewe kuri ubu avuga ko uwitwa Nsengiyumva Jean Claude, nyuma yo guhunga igihugu akomeje ibikorwa bye byo kurwanya Leta hamwe n’amashyaka arwanya igihugu nka “FDU-inkingi”abereye umuyoboke, nkuko byagaragaye akaba yarinjizaga abayoboke biri shyaka (recrutement) mu karere ka Rubavu. Uyu Claude kandi akaba yarabaga mu dutsiko dushinjura abakurikiranwe na leta y’u Rwanda bakoze genocide bafungiye […]

Umuyobozi wa Gereza ya Mageragere afunzwe azira kwemera ko umuvandimwe wa Gen Nyamvumba asurwa

Chief Superintendent of Prisons, (CSP) Camille Zuba agiye kumara amezi abiri afungiye muri Gereza ya Nyanza kubera kwemerera abantu gusura Robert Nyamvumba, murumuna wa Gen Patrick Nyamvumba kandi bitari byemewe n’amabwiriza ya RCS yo gukumira ubwandu bwa COVID-19. Afungiwe i Nyanza ariko aburanira mu nkiko z’i Nyarugenge hifashishijwe ikoranabuhanga. Taliki 17 Kamena, 2020 nibwo mu […]

Rubavu: Umugabo yarashwe mu gicuku yikoreye urumogi

Mu ijoro ryakeye, mu Murenge wa Cyanzarwe, Akagari ka Busugari mu Mudugudu wa Bisizi harasiwe umuturage wari wikoreye urumogi ahita apfa. Uwarashwe yitwa Karimumutima Jean d’Amour w’imyaka 35, yari atuye muri uriya Mudugudu wa Bisizi, yari afite abana 6 yabyaranye n’abagore 4. Amakuru atangazwa n’abaturanyi be ni uko uriya mugabo warashwe avuye muri Congo Kinshasa, […]

Uko wamenya gucuranga byoroshye unyuze kuri bwiza

Muri iki gihe Bwiza.com na Bwiza tv byabateguriye uburyo bwo kwiga gucuranga , aho muzajya mubikurikirana buri wa gatatu wa buri cyumweru ndetse na buri wa gatandatu. Kurikira iyi Video iri hasi

Rwanda : Uwayoboye Minisante aravugwaho gusenya Labophar yakoraga imiti 32, ku nyungu ze

Ikinyamakuru umuryango, mu nkuru yacyo kivuga ko iyahoze ari laboratwari y’igihugu yari kigeze ku rwego rwo gukora ubwoko bw’imiti 32 mu 2013 yifashishwa cyane mu mavuriro yo mu Rwanda, yasenywe n’uwari Minisitiri w’Ubuzima ku nyungu ze, ubu ikaba isigaye ikora imiti 2 gusa nyuma yo gufungwa maze abakozi bayo n’imirimo yakoraga igahurizwa hamwe n’icyahoze ari […]

AHF-Rwanda has given out donations of Coronavirus prevention packages to people that live in Remera town in Kigali city

emile.png

Dr. Asiimwe Kateera said that the packages include hand washing soaps commonly known as hand sanitizers, mouth-nose gear and thermometers or thermoscaners. Musabyimana Emile, The Head of Remera Heath Center Musabyimana Emile, the Remera Heath Center leader, said that protective devices will help them further prevent from the Coronavirus and hailed AHF-Rwanda for the support […]

Ibintu 7 bishobora guhinduka mu madini n’amatorero hano mu Rwanda- Ev. Kalisa Fred

Muri iki gihe Isi yugarijwe n’icyorezo cya COVID19, ubuzima bwarahagaze mu bintu bitandukanye ndetse biragenda bigera no mu madini n’amatorero . Bityo umuntu akaba yavuga ko hazaba impinduka mu mikorere y’amatorero n’amadini cyane ko abantu benshi babonye umwanya wo kwisuzuma no kumenya igikwiriye. Ubu mu madini hari ibintu byinshi byahagaze bitewe n’uko bimwe byagiraga ingengabihe […]

Rubavu : Ibihangano by’ababumbyi bimaze imyaka 10 byarabuze abakiriya

Abanyamuryango ba Koperative y’ababumbyi ikorera mu murenge wa Nyundo, mu karere ka Rubavu, baravuga ko ibibumbano byabo byiganjemo inkono , imbabura , imitako , vaze n’ibindi byinshi byakozwe mbere y’umwaka wa 2011 ariko kugeza ubu bikaba byarabuze abaguzi. Impamvu zituma ibi bihangano bitagurwa ngo nuko mu gihe akarere kabashyiriragaho iyi Koperative mu mwaka wa 2010 […]

Ibyorezo byabayeho mu mateka y’Isi bigahitana abantu benshi n’uburyo byagiye bikumirwa-IGICE CYA MBERE

Abahanga bavuga ko inzira ya muntu ari nk’uruziga, cyangwa inzoka yiruma umurizo. N’ubwo ushobora kudahita ubyumva byoroshye, iyo bavuze batya baba bashatse kuvuga ko umuntu avuka, agaca mu nzira ndende y’ubuzima ariko amaherezo akazongera akava ku Isi. Ni uko bigenda, ibyago bikaza mu Isi, bikagenda nyuma bikagaruka, urwo rugendo rukaba nk’uruziga (cycle). Nta muntu wihitiramo […]

Abasirikare baregwa gusambanya abagore ku gahato barasaba gihamya itari amagambo

Abasirikare baregwa ibyaha birimo gusambanya abantu ku gahato muri Kangondo i Nyarutarama, bagaragarije urukiko ko ibirego bashinjwa ko ari amagambo y’ibinyoma bidafite gihamya. Aba Private(Pte) ari bo Ndayishimiye Patrick, Nishimwe Fidele, Gatete François, Gahirwa John na Twagirimana Theoneste, ndetse n’umusivili witwa Ntakaziraho Donat, bari bahawe igifungo cy’agateganyo cy’iminsi 30 ku itariki 13 Gicurasi 2020 bahita […]

Urukiko rwasubitse urubanza abasirikare bashinjwa guhohotera abaturage bajuriyemo

Urukiko rwa gisirikare rw’i Kanombe rwasubitse urubanza abasirikare batanu n’umusivili umwe bajuriyemo, ku byaha by’ihohoterwa bashinjwa gukorera abaturage bo mu mudugudu ya Kangondo II, mu murenge wa Remera ho mu karere ka Gasabo. Uko ari batandatu bakurikiranweho ibyaha birimo gukoresha abaturage imibonano mpuzabitsina ku gahato ndetse no gukubita no gukomeretsa. Ku wa 13 Gicurasi 2020, […]

Ibivugwa kuri Illuminati, umuryango w’ibanga bamwe bemeza ko ari uwa Satani

Ubundi Illuminati biva ku ijambo ry’Ikilatini illuminatus bivuga ‘umurikiwe’ cyangwa ushagawe n’urumuri, illuminati rikaba riri mu bwinshi (pluriel, plural). Abantu bose bavuga amateka ya Illuminati bemeza ko ari agatsiko k’ibanga (secret society) kashinzwe na Adam Weishaupt wari umwarimu muri Kaminuza ya Ingolstadt muri BaviĂšre (Bayer) mu Budage, hari tariki 1 Gicurasi 1776. Kuvuga kuri Illuminati […]

Umuhungu wa Perezida Kagame yahawe umwanya muri Leta

Umuhungu w’imfura wa Perezida w’u Rwanda, Ivan Kagame yagizwe umwe mu bagizwe inama y’ubutegetsi bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB). Uku guhabwa umwanya k’uyu musore w’imyaka 30 ni umwe mu myanzuro y’inama y’abaminisitiri yateranye kuwa 18 Gicurasi 2020. Mu bandi bayobozi bashyizweho ni Umuyobozi Mukuru, Itzhak Fisher, Evelyn Kamagaju, Umuyobozi Mukuru Wungirije. Abagize inama y’ubutegetsi: Alice Nkulikiyinka […]

Menya uko abayobozi bamenyekanisha umutungo nuburyo bikorwa

Kwakira, kubika no gukurikirana buri mwaka amakuru agaragaza imitungo nyakuri y’abayobozi b’igihugu kuva ku rwego rwo hejuru kugera ku rwo hasi n’abandi bakozi bateganywa n’Itegeko nayo ni indi nshingano nyamukuru Urwego rw’Umuvunyi rufite yiyongera ku zindi. Muri iyi nyandiko turagaruka cyane kuri iyi nshingano ijyanye no kwakira, kubika no gukurikirana buri mwaka amakuru agaragaza imitungo […]

Ibyaranze Fidel Castro wakoze mu ijisho ry’Amerika, kuvuga ijambo amasaha 7, akarokoka imfu zisaga 600

161203-zaleski-zoe-valdes-tease_bqwymw.jpg

Fidel Castro wayoboye CUBA yari Umukuru w’Igihugu wa mbere warambye ku ubutegetsi ku Isi , kandi yari perezida uruta abandi mu myaka, naho leta zunze umwe z’Amerika zagerageje kumukuraho birananirana. Ni umwe mu bakuru b’igihugu bahanganye kandi basuzugura Amerika ku buryo bugaragara. Fidel Castro yivugiye ko yarokotse imfu zisaga 600 z’abashakaga kumwirenza. Fidel Castro ni […]

Amahitamo agoye : Amatora na Covid-19 ku munzani umwe

Isi yugarijwe cyane n’indwara y’icyorezo ya Covid-19, mu gihe imyiteguro y’amatora mu bihugu bimwe rimbanyije. N’ubwo iki cyorezo cyagaragaje ubukana budasanzwe, guverinoma zimwe zahisemo guhagarika imyiteguro yayo no kuyimura, izindi zikomeza kuyategura zisa n’izihengekereza.Ibi bigaragaza ko habuze amahitamo hagati y’imyanzuro yo gukumira Coronavirus n’iy’amatora. Guhagarika imyiteguro y’amatora no kuyimura bibonwa mu mpamvu ebyiri cyangwa zirenga: […]

Ubwigomeke bw’abanyamadini: Gusuzugura abatware cyangwa gutinya ibyanditswe

Abantu 43 bafatiwe mu Gakenke basengeraga mu ishyamba ry'iriterano

Isi yagiye ihura nibibazo byinshi byateje ingaruka zirimo gutakara k’ubuzima bw’abantu kwatewe n’ibirimo imyuzure, imiyaga ikomeye cyane, imitingito, intambara ndetse n’indwara z’ibyorezo nka Ebola na Coronavirus (Covid-19) iyibujije amahwemo muri iki gihe. Byagiye biba ngombwa ko rimwe na rimwe abayobozi baha abaturage amabwiriza y’ukuntu bakwirinda, byaba ngombwa bagasabwa kwimuka bakava aho batuye, cyangwa se bagasabwa […]

Australiya: Cardinali Pell wahamijwe ihohotera yagizwe umwere

Urukiko Rukuru rwo muri Australiya ari rwo rusumba izindi zose muri iki gihugu, rwagize umwere Cardinal George Pell wahoze ari umujyanama wa Papa mu by’icungamari nyuma yo guhamwa n’icyaha cy’ihohotera agakatirwa gufungwa imyaka 6. Nkuko Voa ibitangaza mu mwaka wa 2018, yari yahamijwe ibyaha by’ihohohotera rishingiiye ku gitsina ryakorewe abana b’abahungu babiri baririmbaga muri korali […]

Jenoside yakorewe Abatutsi: Ingaruka zayo no kongera kwiyubaka

U Rwanda n’Isi muri rusange baribuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 ubwo inzirakarengane zisaga miliyoni zicwaga amahanga arebera kugeza ubwo RPF yahagarikaga ubu bwicanyi, bimwe mu butazibagirana mu mateka y’Isi bwabaye mu kinyejana cya 20. Urwego n’ubugome ubwo bwicanyi bwakoranywe byashenguye Isi yose, ariko nta gihugu na kimwe cyagize ubushake […]

Mukingo: Inama yo gutangiza jenoside yabaye Interahamwe zitegereje amabwiriza

Tariki ya 7 Mata 1994 mu cyahoze ari Komini ya Mukingo muri Prefecture ya Ruhengeri kwa Nzirorera Joseph wari Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka rya MRND ku rwego rw’igihugu, habaye inama yo gutangiza jenoside. Ni inama yitabiriwe n’abarimo Col. Setako Ephrem na Harerimana Emmanuel wari Bourgmestre wa Komini ya Mukingo, Col. Bizimungu Augustin, Casimir Bizimungu, Nyabusore Jean […]

Inkoni Abanyerondo bakomeje kuvunisha igufwa rubanda bayikuye he?

Ikibazo cy’Abanyerondo bahohotera rubanda gikunze kumvikana hirya no hino mu gihugu, na cyane ko ari ikibazo kimaze igihe kirekire cyumvikana mu matwi y’inzego zitandukanye kizakemurwa nande? itangazamakuru ntirisiba kugaragaza abahohotewe. Akenshi na kenshi kumva ngo Runaka yakubiswe n’abashinzwe umutekano, wenda ari ukumunyuzaho akanyafu kubera ikosa yakoze nta nkuru iba irimo ndetse nta n’uwabitaho umwanya we, […]

Rwamagana: Hari utubari tw’ibigage n’inzagwa tugikora, utundi twimukiye mu ngo

Bamwe utubari batwimuriye mu ngo zabo

Abaturage batuye mu Kagari ka Bwiza mu murenge wa Kigabiro bavuga batewe impungenge n’uko utubari twakomeje gukora kandi Leta yarashyizeho amabwiriza aduhagarika. Mu Midugudu ya Rutonde na Nyakabande ni ho abaturage babwiye umunyamakuru wa Bwiza.com ko ubucuruzi bw’inzoga ziganjemo urwagwa ari ikibazo gishobora kubateza ibyago muri iki gihe basabwe kwirinda icyorezo cya Covid 19. Umunyamakuru […]

Ubuhanuzi kuri Operation simusiga ku bakuru b’amatorero n’amadini

Ku wa 30 Werurwe 2020, guhera mu masaa saba ntabwo nigeze mbona ibitotsi. Si ukubera kawa nyinshi nari nanyoye ahubwo ni ubutumwa bwangezeho bwantwaye umwanya kugira ngo mbusobanukirwe neza. Narabwumvishe kandi mbubonesha n’amaso. Icyo bwanyeretse n’icyo bwambwiye Ubu butumwa bwanengaga bamwe mu banyamadini n’amatorero n’abashumba babo badashobora gufasha abakirisito babo kandi babifitiye ububasha, babitse ibigega […]

Abakozi b’Imana n’abahanuzi bari he ngo bakize igihugu COVID_19 n’igifungo cyayo?

image-104.jpg

Mu Rwanda cyane hirya no hino muri Kigali ntiwarengaga kilometero imwe (1Km) utanyuze aho bari gusenga, aba bose bahuriza ku buhanuzi, gukiza indwara zananiranye no kubona imigisha myinshi cyane, iyo kubona ubutunzi n’ibindi bibushamikiyeho ariko muri ibi bihe twugarijwe n’icyorezo cya Covid-19, wakwibaza aho baherereye ngo bagikize Abanyarwanda n’Abaturarwanda ndetse n’ingaruka zacyo zirimo n’igifungo cyo […]

Musanze-Nyarugenge: Gucungana n’abayobozi, isuku nke n’izamurwa ry’ibiciro mu gihe cya Coronavirus

Muri iki gihe leta y’u Rwanda yafashe ingamba zo guhagarika ibikorwa hafi ya byose mu rwego rwo gukumira icyorezo cya Coronavirus, mu turere turimo Musanze na Nyarugenge haranzwe n’imyitwarire itandukanye y’abaturage, bigaragara ko batarasobanukirwa cyangwa birengagiza nkana amabwiriza yashyizweho. Mu murenge wa Remera/Musanze Umunyamakuru wa bwiza.com yageze mu murenge wa Remera mu karere ka Musanze […]

Amahoro arambye si ugushinga imitwe ya gisirikare

Mu bihe bitari ibya kera, hirya no hino hagenda humvikana ishingwa ry’ imitwe yitwaje intwaro ivuga ko iba igamije gukuraho ubutegetsi buriho mu Rwanda. Aho benshi bibaza niba koko kuzana amahoro arambye ari uguhirika ubutegetsi buriho. Hibazwa kandi niba kuzana icengezamatwara byagera ku ntego ari uko habayeho gushinga imitwe yitwara gisirikare no gushoza intambara kandi […]

Amerika irashinja u Rwanda guhutaza uburenganzira bwa muntu

Ibiro bishinzwe ububanyi n’amahanga bya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika byasohoye raporo ivuga uko uburenganzira bwa muntu bwari bwifashe mu bihugu ku Isi mu 2019, aho ivuga ko mu Rwanda hari bimwe mu bibangamiye uburenganzira bwa muntu byagaragaye. Ni raporo ivuga ku bice bitandukanye by’uburenganzira bwa muntu mu buzima rusange kuva ku kutagirirwa nabi, uburenganzira ku […]

Umusore w’Umunyarwanda yaba yambikanye impeta y’urukundo n’umugabo mugenzi we

efc5994f-d0c7-4201-83aa-e9bb6b4f48ef.jpg

Hari amakuru avuga ko umusore w’Umunyarwanda witwa Amaan Dhurkifr Habarugira, yambikanye impeta n’umugabo mugenzi we bakemeranya kuzabana akaramata. Amakuru ataremezwa n’impande bireba agera kuri Bwiza.com avuga ko uyu mugabo wambitse impeta yitwa FidĂšle, akaba ari Umunyarwanda uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yahungiye mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. FidĂšle ngo […]

Fally Ipupa ngo yaba azira u Rwanda

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Antoine FĂ©lix Tshisekedi wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, batwitse imodoka zari hafi ya gare de Lyon, i Paris mu Bufaransa bigaragambiriza umuhanzi Fally Ipupa wari wagiye kuhataramira bashinja ko akunda u Rwanda. Abigaragambya bashinja uyu muririmbyi w’icyamamare gukorera mu kwaha kwa ba Perezida Felix Tshisekedi na Joseph Kabila, yemeje […]

Destiny Art Media yashyize igorora abashaka gutanga impano n’ibihembo bikoze neza

backliit_mugs_and_stamp.jpg

Destiny Art Media ni kompanyi izwiho ubuhanga no kugira ibikoresho bigezweho mu gukora impano no kwandika ku bintu binyuranye hano mu Rwanda. Imaze kuba ubukombe mu gutanga izi serivisi ndetse kuri ubu yamaze kuzana uburyo bugezweho bwo kwandika ku mitako ikoze mu rubaho , mu rwego rwo gufasha abakiriya bayo n’abayigana, serivise nziza kandi zijyanye […]

Kigali: Indaya z’ abagore zishaje ni zo zigura menshi kurusha abakiri bato

Indaya ni uwo ari we wese ukorana n’undi muntu imibonano mpuzabitsina mu buryo butemewe n’amategeko. Mu buryo bw’imyemerere nabo bavuga ko indaya ari abatarasezeranye imbere y’Imana ariko bagakora amabanga y’urugo. Akenshi byagiye bigaragara ko hari abakora uburaya ari nako bishyurwa. Kuri iyi nshuro, Bwiza.com iragaruka ku ngingo ivuga ko indaya zishaje ari zo bivugwa ko […]

Imyitwarire ya Minisitiri Evode Uwizeyimana imaze gusembura Abanyarwanda

Abanyarwanda b’ingeri zitandukanye bakomeje kotsa igitutu Umunyamabanga wa Leta ushinzwe itegeko nshinga n’andi mategeko, Me Evode Uwizeyimana, bamusabira kweguzwa, kubera imyitwarire igayitse akunze kugaragaza. Ni imyitwarire ahanini ishingiye ku gasuzuguro gakabije gakunze kuranga uyu muminisitiri. Azwiho kandi ingeso mbi yo kwandagazanya mu ruhame inyuranyije n’indangagaciro nyarwanda. Me Evode Uwizeyimana ni umukozi wa Guverinoma y’u Rwanda, […]

Ubwongereza (UK) bwavuye mu muryango w’Ubumwe bw’Uburayi, ingaruka zibutegereje. Yavuguruwe

eu_amatora_brexit.jpg

Igihugu cy’Ubwongereza ntikikibarizwa mu muryango w’Ubumwe bw’u Burayi uhereye kuri uyu wa Gatandatu, ndetse ibendera ryabwo ryamaze kururutswa aho ryari riri ku cyicaro cya E.U, i Buruseli mu Bubiligi nk’ikimenyetso cy’uko butakiri umunyamuryango. Kuri uyu wa 31 Mutarama, saa saba z’ijoro zo mu Rwanda (23h00 GMT), nibwo byari biteganyijwe ko Ubwongereza (UK) busohoka mu Muryarngo […]

Icyegeranyo ku bitekerezo byatanzwe n’abasomyi ku nkuru z’akarengane Goyi- Gogwe

Twongeye kugaruka ku nkuru yerekeye akarengane gashingiye ku macakubiri kagiye kagaragara mu Ntara y’ Uburengerazuba, Akarere ka Rubavu, ariko noneho tubagezaho ikusanyabitekerezo ry’ibyanditswe n’abasomyi ba bwiza.com nyuma yaho isohoreye inkuru ebyiri kuri icyo kibazo. Ku basomye izo nkuru zombi, muri make tuributsa ko zavugaga ku karengane kagiye kagirirwa abayobozi b’inzego zitandukanye kuva kuri abari aba […]

Ukuri kuri “Goyi” na ” Gogwe” bikoreshwa mu guhirika abayobozi mu Karere ka Rubavu

Goyi na Gogwe ni iturufu yakoreshejwe n’ubu igikoreshwa kugira ngo bamwe mu bayobozi b’inzego zinyuranye b’icyari Umujyi wa Gisenyi, n’ab’Akarere ka Rubavu, birukanwe. Kuva na kera na kare Ubugoyi na Bigogwe ni uduce abahatuye n’abahakomomoka bari Abanyarwanda nk’abandi bakitirirwa aka gace. Abaturage batuye muri aka gace nta gihe na kimwe bigeze bagirana amakimbirane na rimwe […]

Nyaruguru: Abaturage bafitiye impungenge ibiryabarezi byakwijwe hirya no hino

Abaturage bo mu mirenge ya Kibeho na Rusenge yo mu karere ka Nyaruguru, bavuga ko babangamiwe cyane n’ibiryabarezi byashyizwe mu tubari tw’ibigage n’inzagwa, muri za butike (boutiques) na za salons de coiffure. Bavuga ko iyo mikino bita “iy’amahirwe” ibatera ubukene kuko iyo batumye abana babo guhaha cyangwa kwiyogoshesha, bayobera kuri ibyo biryabarezi bakagaruka batazanye ibyo […]

Bugesera: Hafashwe abakekwagaho kuba mu mitwe y’iterabwoba igamije gutera u Rwanda

Hari amakuru avuga ko mu Mudugudu wa Mugorore Akagari ka Mugorore mu Murenge wa Juru mu Karere ka Bugesera, hafatiwe bantu bagera kuri batatu bakekwaho kwitabira imyitozo yo mu mitwe yiswe iy’iterabwoba, igamije kugaba ibitero byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda. Umwe mu baturage wavuganye na Bwiza.com utashatse ko amazina ye atangazwa ku mpamvu z’umutekano we, […]

Abana bafite ubumuga bwo kutabona babonye uburezi bwiza bagaragaza impano

assumpta_abyina_na_bagezi_be.jpg

Assumpta Muhigirwa ni umwangavu w’imyaka 17. Yavukanye ubumuga bwo kutabona. Akomoka mu murenge wa Rwempasha, mu karere ka Nyagatare. Ubu yiga mu mwaka 3 w’amashuri yisumbuye mu kigo cy’amashuli y’abana bafite ubumuga bwo kutabona cya Kibeho. Akunda kubyina kandi avuga ko afite inzozi zo kuzaba doctor. Yagize ati “nkiri iwacu numvaga ko ku Isi, ari […]

USA: Maj. Mupende wigeze kuba mu ngabo z’u Rwanda, yaba yarokotse impanuka y’imodoka

9ca83117-3bed-42be-8e5f-b249452681de.jpg

Hari amakuru akomeje gucicikana avuga ko umwe mu bahoze mu ngabo z’u Rwanda mbere yo guhunga, Maj. Michael Mupende yaba yakoze impanuka y’imodoka akarokoka, kuri uyu wa 30 Ukuboza 2019 muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Aya makuru akomeze gucicikana ku mbuga nkoranyambaga avuga ko Mupende yagonzwe n’imodoka ikomeye cyane y’umugabo ufite inkomoko muri Mexique […]

RUBAVU: Ibirego bihimbano Gogwe- Goyi, iturufu mu kwirukanisha abayobozi

Ukwirukana abayobozi b’inzego zinyuranye b’icyari Umugi wa Gisenyi, Perefegitura ya Gisenyi n’ab’Akarere ka Rubavu, byagaragaye ko ari ibirego bihimbano. Bwiza.com yiyemeje kubigaragaza no kubiva imuzi kugira ngo hamenyekane ukuri kwabyo n’ababyihishe inyuma. Ibi bizafasha abaturage kuva mu rujijo ruterwa n’ababifitemo inyungu bakomeza kwanduza isura mbi, igihugu bagihungabanyiriza inzego zatowe n’abaturage. Duteguje abasomyi bacu ko iyi […]

Nyaruguru: Amafaranga yatembye nk’imvura kubera inganda z’icyayi 4 zihubatse

Ayo ni amagambo avugwa na bamwe mu bakora akazi ko kubagara no gusorama icyayi mu nganda 4 zubatse mu karare ka Nyarugru. Impamvu babivuga ngo ni uko inganda zavuye kuri rumwe muri 1994, ubu zikaba zarabaye 4. Akazi karanboneste ku bwinshi ku muntu wese ugashaka nubwo ngo benshi mu urubyiruko batarabimenya Madame Jeanne Mukankurikiye, ni […]

Rubavu: Ba Gitifu 10 b’utugari basezeye ku mirimo yabo, imyitwarire mibi ku isonga mu kwegura

Nubwo ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwemeje ko hari abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari bakomeje kubagezaho amabarwa asezera ku mirimo bari bashinzwe, ubuyobozi bukavuga ko hari imihigo batesheje. Gusa nubwo ubuyobozi buga ko batesheje imihigo, ikizwi nuko beshi bazize imyitwarire mibi yabagaragayeho mu kazi bagategekwa gusezera mu kazi. Amakuru bwiza.com ifite nuko aba basezeye benshi muri bo bazize […]

AHF-Rwanda yahembye urubyiruko inaruha ubutumwa

p1650514.jpg

Umuryango AHF-Rwanda kubufatanye n’ikigo cy’umuryango w’aba Guides mu Rwanda, Tariki ya 29 Ugushyingo 2019, bakoze igitaramo cyahuje urubyiruko n’abandi bantu batandukanye mu mujyi wa Kigali, bararushanwa , abatsinze barahembwa hagamijwe gushishikariza urubyiruko gukumira ubwandu bushya bwa virusi itera sida. Muri iki gitaramo harimo amarushanwa yo kubyina aho amatsinda yahatanye mu byino zitandukanye. Iki gitaramo cyateguwe […]