Abayobozi muri Burera na Gicumbi bahagurukiye kurwanya ibiyobyabwenge

Mu nteko rusange yahuje abaturage b’uturere twa Gicumbi na Burera yateranye kuwa kabiri tariki ya 22 Ugushyingo, abaturage bayitabiriye basabwe gushyira hamwe imbaraga, bakarwanya ibiyobyabwenge bigaragara mu mirenge yabo byiganjemo Kanyanga, Blue Sky, Chief waragi n’izindi… kuko bihungabanya umutekano. Iyi nteko yabereye mu kagari ka Remera, umurenge wa Manyagiro mu karere ka Gicumbi, ariko ihuza […]

Biratangaje: Umwana w’imyaka 4 mu Burusiya avuga indimi zigera kuri 7 adategwa

Umwana w’imyaka 4 y’amavuko wo mu murwa mukuru w’u Burusiya, Moscow, witwa Bella Devyatkina akomeje kuvugisha abatari bacye nyuma yo kumenya ko uyu mwana yumva akanavuga indimi zigera muri 7; Ikirusiya, Icyongereza, Igifaransa, Icyespanyole, Ikidage, Igishinwa n’Icyarabu kandi ari nako abasha kuzisoma. [ad id=”44145″] Uyu mwana Bella yavuzwe cyane mu itangazamakuru mu Burusiya mu minsi […]

Nigeria ku mwanya wa 3 mu bihugu bifite abashonji benshi ku isi

Igihugu cya Nigeria cyashyizwe ku mwanya wa gatatu mu bihugu bifite abantu bakennye cyane ku isi benshi nyuma y’Ubushinwa n’Ubuhinde [ad id=”44145″] Banki yo mu Busuwisi isanzwe ikora raporo ku mibereho y’abatuye isi igaragaza abakire cyane n’abakene cyane yatangaje ko abakene benshi bo ku isi ari abantu batuye mu bihugu byo muri Aziya no muri […]

Afurika Yunze Ubumwe iratabariza Somalia ku kibazo cya Al Shabab

Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe watangaje ko hagikenewe izindi mbaraga zo kurwanya no kwirukana Burundu abarwanyi ba Al Shabaab mu gihugu cya Somalia bakomeje kwibasira ubuzima bwa benshi. [ad id=”44145″] Nk’uko byatangajwe n’Umunyamabanga wungirije ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi muri AU Hubert Price, ngo haracyakenewe byibuze abasirikare bagera ku bihumbi 4 byo kongerera amaboko abasanzwe bari muri Somalia, […]

FBI yahagaritse iperereza yakoraga kuri Brad Pitt nyuma yo kuregwa n’umugore we

Ibiro by’igihugu bishinzwe ubugenzacyaha muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, FBI, biratangaza ko nta cyaha bigiye gukurikirana ku mukinnyi wa filimi, Brad Pitt, mu byo yaregwaga kuri umwe mu bana be. [ad id=”44145″] Uyu mukinnyi wa filimi wamamaye akaba aherutse no gutwara igihembo cya Oscar ashinjwa kuba yarafashe nabi umwana we w’umuhungu w’imyaka 15 witwa […]

Umukino wa Rayon Sport na Bugesera FC muri Shampiyona wasubitswe

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje ko Umukino wagombaga kuzahuza ikipe ya Rayon Sport na Bugesera FC kuri uyu wa gatanu mu mikino ya AZAM Premier League ku munsi wayo wa gatandatu wasubitswe bitewe n’uko kuri uwo munsi hazaba ho gahunda yo kubungabunga ibidukikije haterwa ibiti. [ad id=”44145″] Uyu mukino wagombaga kuzaba ku wa […]

Afurika y’Epfo: Impanga 2 z’abakobwa zashyingiranywe n’umugabo umwe

Abakobwa 2 b’impanga z’imyaka 26 y’amavuko bazwi ku mazina ya Owami ndetse na Olwethu Mzazi bakomoka mu gace ka Vosloorus muri Afurika y’Epfo, bashyingiranywe n’umugabo w’imyaka 51 y’amavuko witwa. [ad id=”44145″] Mu kiganiro aba bakobwa bagiranye n’ikinyamakuru “Drum” cyo muri kiriya gihugu batangaje ko kuba bashyingiranywe n’umuntu wenda kubakuba inshuro 2 mu myaka nya pfunwe […]

Abakandida 5 bahatanira kuyobora Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe mu kiganirompaka

Abantu batanu bahatanira gusimbura umuyobozi wa Komisiyo Yunze Ubumwe bazahurira mu kiganirompaka kuwa 09 Ukuboza mbere y’amatora ateganyijwe muri Mutarama 2017. [ad id=”44145″] Afurika Yunze Ubumwe yohereje ubutumire kuri uyu wa kabiri ihamagarira abazahatana muri iki kiganirompaka bazagaragarizamo imigabo n’imigambi bafitiye Afurika Yunze Ubumwe mu gihe bazaba batorewe kuyiyobora. Iyi Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe […]

Mu minsi itarambiranye, igiciro cy’amashanyarazi kigiye kumanuka- Min Musoni James

Minisiteri y’Ibikorwa remezo mu Rwanda yatangaje ko guhera mu ntangiriro z’umwaka wa 2017 igiciro cy’amashanyarazi kizaba cyamaze kugabanuka ku buryo bugaragara bitewe n’imishinga yo kwagura ibikorwa bibyara amashanyarazi biri gukorwa hirya no hino mu gihugu, birimo n’umushinga wo kubyaza nyiramugengeri amashanyarazi uzakorerwa mu karere ka Gisagara mu ntara y’Amajyepfo. [ad id=”44145″] Ibi byatangajwe na Minisitiri […]

Ntuzajya muri Panafricanism uri Umututsi, Umuhutu cyangwa Umutwa — Meya wa Kicukiro

” Ibyo twiyita nta gaciro bifite igihe twumva ko tutashyira imbaraga hamwe nk’abanyarwanda maze tugakorera hamwe; Umunyarwanda mwiza ni uharanira kwirwanira ishyaka, akumva ko agomba kubaho adategereje ubufasha cyangwa ibitekerezo biva mu banyamahanga, ndetse ntiyibone mu ndorerwamo y’Ubuhutu, Ubututsi cyangwa Ubutwa “. Ibi byatangajwe na Meya w’Akarere ka Kicukiro, Dr. Nyirahabimana Jeanne ubwo Akarere ka […]

Abadepite basabye RAB kwivugurura mu mikorere

Abadepite mu nteko ishinga amategeko muri Komisiyo y’Ubuhinzi , Ubworozi n’Ibidukikije basabye ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi (RAB) kuvugurura imikorere yacyo kugirango kibashe guhaza abanyarwanda batunzwe n’ubuhinzi. Ibi abadepite babisabye ubwo basubiragamo umushinga mushya w’itegeko rigenga imikorere, inshingano n’imiyoborere bya RAB. Depite Ignatienne Nyirarukundo uyobora komisiyo y’Ubuhinzi, Ubworozi n’ibidukikije yavuze ko RAB ifite akavuyo mu […]

Uduhanga n’amagufa by’Abanyarwanda bibitse mu nzu ndangamurage z’u Budage bizacyurwa ryari?

Uduhanga n’amagufa bisaga 1,000 by’abantu bo muri Afurika y’iburasirazuba harimo n’Abanyarwanda byajyanywe mu Budage bigiye gukorwaho ubushakashatsi ku moko mu gihe cy’ubukoloni biracyabitse mu bubiko bwo muri Berlin nk’uko byatangajwe kuri uyu wa Kabiri. [ad id=”44145″] Radio ARD ivuga ko yabonye urutonde rw’ibisigazwa by’abantu bikibitswe na Prussian Cultural Heritage Foundation, ishinzwe gucunga inzu ndangamurage zo […]

Burundi: Hatangajwe abantu 3 bagiye gucukumbura ukuri ku bwicanyi buhabera kuva muri Mata 2015

Akanama k’Umuryango w’abibumbye gashinzwe kurengera uburenganzira bwa muntu katangaje amazina y’abantu batatu bazaba bagize komisiyo ishinzwe gushakisha no gucukumbura ukuri ku bagize uruhare mu bwicanyi n’iyicarubozo byakorewe abaturage mu Burundi kuva muri Mata 2015. [ad id=”44145″] Itangazo ryashyizwe ahagaragara na perezida w’aka kanama, Umunyakoreya Choi Kyong lim rivuga ko iyo komisiyo izaba igizwe n’abakomiseri batatu […]

RDC: Amerika yasabye Kabila gutumira amadini ya gikirisitu mu biganiro agirana n’abo batavuga rumwe

Leta Zunze ubumwe z’Amerika zasabye Guverinoma ya Kongo gutumira imiryango ifite aho ihuriye n’amadini ya gikirisitu muri kiriya gihugu nk’uko bikubiye mu masezerano aherutse gusinywa, ibi biganiro ngo bikaba bizaganisha ku mahoro ndetse n’umutekano by’abaturage. [ad id=”44145″] Amerika ikomeza ivuga ko amasezerano leta ya Kongo avuga ko igomba kugirana ibiganiro byimbitse biyihuza n’abo mu ishyaka […]

Abana babyawe n'abaperezida bo muri Afurika bamamaye cyane mu itangazamakuru (igice cya Kabiri)

Iki gice cya Kabiri kije nyuma y’icya mbere cyatambutse mu cyumweru gishize kigaragaza amwe mu mateka y’ubuzima bw’abana babyarwa na baperezida bo muri Afurika ariko bakaba baramamaye mu itangazamakuru, hagaragayemo Karim Wade, umuhungu wa Abdoulaye Wade wahoze ari Perezida wa Senegal, Gen. Muhoozi Kainerugaba, umuhungu wa Perezida Museveni wa Uganda na Ridhiwani Jakaya Kikwete, umuhungu […]

Centrafurika: Polisi y’u Rwanda yagiranye Ibiganiro by’amahoro n’abaturage

Ubuyobozi bw’umutwe w’abapolisi bashinzwe kurinda abayobozi bakuru ba Centrafrique no guherekeza ibikorwa bya Loni, ku bufatanye n’ubuhuzabikorwa bw’umutwe ushinzwe kurinda abaturage, ibikorwa remezo no kurinda umutekano Agace ka munani ni nako gaherereyemo ikigo cy’abapolisi b’u Rwanda boherejwe kubungabunga amahoro muri Centrafrique kakaba ariko ari kamwe mu duce turangwamo ibyaha byinshi byiganjemo urugomo, gucuruza no kunywa […]

Turkiya: Leta yirukanye mu kazi abandi bakozi 15,000 biganjemo abasirikare n’abapolisi

Leta ya Turkiya kuri uyu wa kabiri yirukanye mu kazi abakozi basaga 15,000 barimo abapolisi n’abasirikare bashinjwa kuba baragize uruhare mu gushaka guhirika ubutegetsi mu kwezi kwa Nyakanga. [ad id=”44145″] Kuri ubu abakozi basaga 100,000 biganjemo abasirikare, abapolisi, abakora mu butabera no mu rwego rw’uburezi bamaze guhagarikwa mu kazi abandi birukanwa bashinjwa icyo cyaha. Mu […]

Kigali: Babiri bafatanywe amafaranga atandukanye y'amiganano

Niyongombwa w’imyaka 55 y’amavuko na Nyirishema Theoneste w’imyaka 31 y’amavuko bafatiwe mu turere twa Gasabo na Nyarugenge bafite amafaranga atandukanye arimo n’ibihumbi 38 by’amafaranga y’u Rwanda y’amiganano. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali,, Superintendent of Police (SP) Emmanuel Hitayezu yavuze ko Niyongombwa we yafatiwe mu kagari ka Nyamabuye, umurenge wa Gatsata, aho […]

Abashinja Leta ya Nkurunziza ubwicanyi ngo ni abasize bagaritse imbaga bagahunga

Icyegera cya mbere cy’umukuru w’igihugu cy’u Burundi, Gaston Sindimwo yatangaje ko ibibazo byose biri muri iki gihugu byatewe n’Ababiligi ndetse ko kuva mu gihe cy’ubukoloni Ababiligi ari bwo batangiye gutegura amacakubiri mu Burundi ku va Rwagasore yabasaba ubwigenge. [ad id=”44145″] Ibi Sindimwo yabivuze mu kiganiro yagiranye na radiyo y’igihugu cy’u Burundi bamubaza kubyerekeye raporo y’umuryango […]

Ushinja Mbarushimana yavuze ko ubuzima bwe bwajya mu kaga bimenyekanye ko yaje kumushinja

Kuri uyu wa 22 Ugushyingo 2016, ubwo urukiko rwumvaga umutangabuhamya wa Mbarushimana Emmanuel ukurikiranyweho kugira uruhare mu iyicwa ry’Abatutsi ibihumbi 50 bari bahungiye ku gasozi ka Kabuye, uyu mutangabuhamya yavuze ko imiryango yabo ibanye neza ku buryo n’abavandimwe ba Mbarushimana baramutse bamenye ko yaje kumushinja mu rukiko ashobora kugirirwa nabi. [ad id=”44145″] Uyu mutangabuhamya wahawe […]

Burundi: Umudepite w’imyaka isaga 60 arashinjwa gusambanya umwana w’imyaka 16

Umudepite w’imyaka isaga 60 mu Burundi aravugwaho gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 16 ababyeyi be bavuga ko uwo mudepite yitwa Kiganahe Didace wigeze kungiriza umukuru w’inteko ishinga amategeko, aba minisitiri w’ubutabera, ubu akaba yakoraga muri komisiyo ishinzwe kwunga Abarundi. Igipolisi kikaba kivuga ko uyu mugabo ari gushakishwa. [ad id=”44145″] Se w’uwo mwana w’umukobwa avuga ko umwana […]

Umusore w'imyaka 28 yishwe n’umuceri mu marushanwa yo kurya

Umusore w’imyaka 28 y’amavuko ukomoka mu gihugu cy’Ubuyapani utatangajwe amazina yapfiriye mu marushanwa yo kurya nyuma yo kurya umuceri mwinshi nyuma akahasiga ubuzima. [ad id=”44145″] Uyu musore yari mu marushanwa yo kurya umuceri ubwo yari amaze kurya ibirundo by’umuceri 4, ageze ku cya 5 nibwo byamugiye nabi ajyanwa kwa muganga akaba yitabye Imana nk’uko byatangajwe […]

Umusore w’imyaka 28 yishwe n’umuceri mu marushanwa yo kurya   Umusore w’imyaka 28 y’amavuko ukomoka mu gihugu cy’Ubuyapani utatangajwe amazina yapfiriye mu marushanwa yo kurya nyuma yo kurya umuceri mwinshi nyuma akahasiga ubuzima. [ad id=”44145″] Uyu musore yari mu marushanwa yo kurya umuceri ubwo yari amaze kurya ibirundo by’umuceri 4, ageze ku cya 5 nibwo […]

Kunyara k’umugore: Ese amatembabuzi ava mu gitsina cy’umugore hari aho ahuriye n’amavangingo?

Ubuzima bw’imyororokere, amabanga y’urugo ajyanye n’ imibonano mpuzabitsina ni bimwe mu bigirwa ibanga bikanaganirwaho mu bwiru, n’uwo ricitse ari mu bandi akumva ko akoze amahano ariko mu byukuri iyo biganiriweho bikuraho urujijo kuri bamwe baba bakitiranya ibintu. N’ufite amatsiko ashaka kumenya bimwe na bimwe kuri izi ngingo aranuma kubera isoni ariko nyamara ngo “isoni zirisha […]

Uganda: Abapolisi babiri bishwe na bagenzi babo babarashe

Ikinyamakuru Chimpreports cyo muri Uganda kiratangaza ko kiri gukurikirana amakuru y’abapolisi babiri biciwe kuri station ya Polisi ya Nalufenya muri Jinja. [ad id=”44145″] Amakuru yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri akaba avuga ko abapolisi babiri baraye barashwe mu ijoro ryakeye na bagenzi babo bo mu mutwe wa polisi ushinzwe kurwanya iterabwoba. Iki kinyamakuru […]

Machar yageze muri Ethiopia asabwa gusubira aho avuye cyangwa agashyikirizwa Salva Kiir

Dr Riek Machar, umuyobozi w’umutwe wa SPLM-IO urwanya ubutegetsi bwa perezida Salva Kiir muri Sudani y’Epfo, yafatiwe ku Kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Bole muri Ethiopia ahatirwa gufata indi ndege agasubira aho yari avuye i Johannesburg. [ad id=”44145″] Umwe mu bayobozi b’uyu mutwe utifuje ko amazina ye atangazwa, akaba yavuze ko umuyobozi mukuru wabo yari arimo […]

Ni uwuhe musaruro u Rwanda rwaba rukura muri TMEA?

TMEA (Trade Mark East Africa) ni umuryango nyafurika wigenga ufite guteza imbere ubucuruzi mu bihugu bigize Afurika yunze Ubumwe y’Iburasirazuba. Uyu muryango ukorera muri ibi bihugu ndetse ukanashoramo imari hagamijwe guteza imbere ubuhahirane ndetse no gushyiraho amabwiriza ngenderwaho agenga ibyinjira n’ibisohoka muri buri gihugu. [ad id=”44145″] U Rwanda nka kimwe mu bihugu bigize uyu muryango […]

Padiri Nahimana ushaka guhatana na Perezida Kagame mu matora ashobora kwisanga mu mazi abira

Padiri Nahimana Thomas yatangaje ko agera ku kibuga cy’indege cya Kanombe kuri uyu wa 23 Ugushyingo 2016, akaba agarutse mu Rwanda nyuma y’imyaka 10 aruvuyemo, aje azanye ishaka rya politiki ‘Ishema ry’u Rwanda’ afite gahunda yo kwiyamamariza ku mwanya w’umukuru w’igihugu mu matora azaba muri 2017 agahangana na Perezida Kagame. Nahimana yavuze ko azaza mu […]

Gakenke: Abaturage 500 bishyuriwe ubwisungane mu kwivuza na Diaspora Nyarwanda

Abanyarwanda baba hanze y’igihugu bibumbiye muri diaspora nyarwanda bise Isango, mu mpera z’icyumweru gishize bishyuriye ubwisungane mu kwivuza abaturage 500 mu Karere ka Gakenke bagizweho ingaruka n’ibiza byabibasiye kuwa 07-08 Gicurasi 2016. Iyo nkunga yagejejwe ku baturage ku wa gatanu ushize, itariki 18 Ugushyingo 2016, n’umunyamabanga mukuru w’iyi diaspora, Rugira Jean Nicholas irabarirwa muri miliyoni […]

ADEPR: Ese ubuyobozi bugarura mu murimo w’Imana abo bwashinjaga ibyaha, byo byaba bisobanura iki?

Kuri ubu buyobozi buriho mu itorero rya pantecote mu Rwanda (ADEPR) hagiye humvikana inkubiri n’amatiku mu buyobozi ndetse bamwe bakanavaho bubashinja amakosa runaka, nyuma bakongera kugaragara bari mu mirimo, ibi nibyo benshi mu bakiristo baba bibaza bikabatera urujijo. Umwaka wa 2012 ushyira uwa 2013, isa nkaho ari yo myaka yatangiye kugaragaramo inkubiri y’amakimbirane no kutumvikana […]

Burundi: Umva bituga ukwaha perezida Nkurunziza yatanze ngo agume ku butegetsi

Perezida w’u Burundi, Pierre Nkurunziza, aravugwaho guhemba abacamanza bo mu rukiko rushinzwe kurinda itegeko nshinga rwamuhaye uburenganzira bwo kwiyamamariza iyi manda ya gatatu ari kuyobora. Uwigeze kuba umucamanza muri uru rukiko akaba yavuze uko Nkurunziza yabigenje kugirango kandidatire ye yemerwe. [ad id=”44145″] Biravugwa ko Charles Ndagijimana, perezida w’Urukiko rushinzwe kurinda Itegeko nshinga, ari nawe perezida […]

Kenya: Abadepite 2, uw’umugore n’umugabo barwaniye mu biro bya Minisitiri w’Umutekano

Ku munsi w’ejo tariki ya 21 Ugushyingo 2016, Abadepite 2 bo mu Nteko Ishinga Amategeko ya Kenya barwaniye mu biro bya Minisitiri w’Umutekano mu gihugu, ubwo bari batumiwe ngo bungurane ibitekerezo ku buryo umutekano wakazwa mu karere bahagarariye mu Nteko, ubwo bananirwaga kumvikana bagahana inshyi. [ad id=”44145″] Inkuru dukesha dailynation yo muri iki gihugu, ivuga […]

Umuraperi Kanye West mu bitaro nyuma yo gusubika tour

Umuraperi w’icyamamare wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Kanye West, yajyanywe mu bitaro ikubagahu kuri uyu wa Mbere nyuma yo gusubika tour ye, na nyuma y’iminsi 2 na none yibasiye inshuti ze, Jay-Z na Beyonce abanengera kuri stage. [ad id=”44145″] Ibitaramo byo kuzenguruka bya Kanye West yise Saint Pablo Tour byari biteganyijwe ko bizakomeza […]

Sudani y’Epfo: U Buyapani bwohereje ingabo zifite ububasha bwo gukoresha ingufu mu butumwa bwa Loni

Igihugu cy’u Buyapani cyamaze kohereza ingabo zacyo mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro mu gihugu cya Sudani y’Epfo. izi ngabo zikaba zahawe ububasha bwo gukoresha ingufu mu kurinda abaturage mu gihe byaba ngombwa mu gihe izari zisanzwe zari zemerewe kuzikoresha zirwanaho gusa. [ad id=”44145″] Abasilikali b’iki gihugu 350 boherejwe bagiye gusimbura abandi bari bahasanzwe […]

Mugimba Jean Baptiste na Iyamuremye Jean Claude bahakanye ibyaha baregwa

Imbere y’urukiko rw’ibanze rwa Nyarugunga, Mugimba Jean Baptiste na Iyamuremye Jean Claude bose baregwa ibyaha bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bateye utwatsi ibyaha baregwa. Mu rubanza ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo rwabaye kuri uyu wa 21 Ugushyingo 2016, ubushinjacyaha bwatangaje ibyaha byose aba bagabo baregwa bahita batangaza ko batabyemera mu gihe ababunganira mu […]

Polisi y’u Rwanda imaze kugaruza asaga Miliyoni 400 yari yaranyerejwe mu misoro

Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe kurwanya magendu n’inyerezwa ry’imisoro iratangaza ko guhera mu mezi 4 ashize imaze kugaruza amafaranga y’u Rwanda asaga Miliyoni 400, ibi bikaba byarakozwe hakurikijwe amasezerano yasinywe na Polisi y’u Rwanda ndetse n’ikigo cy’igihugu gishinzwe kwegeranya imisoro n’amahoro RRA kuwa 31 Kanama 2012. Nk’uko bitangazwa n’umuyobozi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe […]

Rubavu: Dusengimana Felicien afunze azira kwigira umuvuzi atabyemerewe

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Rubavu yafashe uwiyitaga umuvuzi gakondo, aho yabeshyaga ko avura abaturage indwara zitandukanye. Uyu yafatiwe iwe mu rugo nyuma y’uko Polisi ihasanze abantu 17 bari bafite uburwayi bunyuranye. [ad id=”44145″] Uwafashwe yitwa Dusengimana Felicien akaba yarafashwe tariki ya 21 Ugushyingo, mu murenge wa Nyakiriba. Kumufata byaturutse ku makimbirane y’umwe […]

Dr Richard Sezibera ashobora kuba ariwe uzasimbura Senateri Mucyo

Mu gihe Inteko Ishinga Amategeko umutwe wa Senat itegereje binyuze mu matora uzasimbura nyakwigendera Senateri Mucyo Jean de Dieu, Dr Richard Sezibera uri mu bakandida 5 bahatanira uyu mwanya yagaragarijwe icyizere kidasanzwe ubwo bari mu muhango wo kwiyamamaza mu ntara y’Amajyepfo . Kuri uyu wa mbere tariki ya 21 Ugushyingo 2016, nibwo mu ntara y’Amajyepfo […]

Papa Francis yasabye Abapadili kubabarira icyaha cyo gukuramo inda

Mu muhango wo gusoza umwaka w’impuhwe kuri iki cyumweru tariki ya 20 Ugushyingo 2016, Umushumba wa kiliziya gatulika ku isi Papa Francis yahaye abapadiri bose ububasha bwo kubabarira icyaha cyo gukuramo inda. [ad id=”44145″] Yagize ati” Abapadiri bose mu muhamagaro wabo, bahawe ububasha bwo kubabarira icyaha cyo gukuramo inda, kandi bakakibabarira bibavuye ku mutima. Umuntu […]

Harigwa uko ishyamba rya Congo ryabaye indiri y’abarwanya ubutegetsi ryabungwabungwa

Kuva kuri uyu wa 21-25 Ugushyingo 2016, i Kigali hateraniye inama igamije kurebera hamwe uko ishyamba rya congo ryabyazwa umusaruro aho gukomeza kuba indiri y’inyeshyamba n’abarwanya ubutegetsi bw’ibihugu byo mu karere. Iyi nama ngaruka mwaka izwi ku izina rya CBFP (Congo Basin Forest Partnership) ihuza ibihugu 10, Uburayi ndetse n’indi miryango itegamiye kuri leta ifite […]

Sheebah Karungi ufite se w’Umunyarwanda, ahamya ko nta muhanzi umuhiga muri Uganda

Mu gihe yitegura gushyira hanze Album ye yise “ Nkwataakoa” ku wa 2 Ukuboza 2016, umuhanzikazi wo muri Uganda Sheebah Karungi, yatangaje ko nta wundi muhanzi abona umuhiga ku butaka avukaho bwa Uganda. [ad id=”44145″] Yagize ati:” Uyu mwaka ni umwaka wanjye, nungutse byinshi kurusha uko nabitekerezaga, nshobora kuvuga ko ubu ndi umuhanzi wa mbere […]

Pizza Inn Ltd na Chicken Inn Ltd byatsinze urubanza byaregwagamo n’ikigo cyo muri Afurika y’Epfo

Ibigo bibiri by’ubucuruzi by’Abanyarwanda bizakomeza gucuruza pizza n’inkoko nta nkomyi nyuma yo gutsinda urubanza byaregwagamo n’ikigo cyo muri Afurika y’Epfo. [ad id=”44145″] Hari impungenge z’uko ibyo bigo, Pizza Inn Ltd na Chicken Inn Ltd, bicuruza ibyo kurya byihuse (Fast Food) muri Kigali City tower, bishobora gufunga imiryango, nyuma y’aho muri Nzeri byajyanywe mu rukiko n’ikigo […]

Imyitozo y’Imbonerakure isa nk’iya gisirikare ikomeje gutera benshi ubwoba

Buri tariki ya 19 Ugushyingo, Leta y’u Burundi n’ishyaka CNDD FDD bizihiza umunsi mukuru w’abarwanyi “journée du combattant’’, muri ibi birori byabaye mu mpera z’icyumweru gishize Imbonerakure nizo zakoze umwiyereko zikora ibisa nk’ibya gisirikare ariko ibyo bikaba bikomeje gutera benshi ubwoba. Ibirori byaberaga mu Ntara ya Kayanza mu Majyaruguru y’u Burundi, Imbonerakure zitambuka imbere y’imbaga […]

Kinga metarike duhurire muri ndaburaye, rimwe mu mazina mashya yahawe inzara mu Majyepfo

Nyuma y’aho bamwe mu Banyarwanda cyane cyane mu Ntara y’Iburasirazuba bibasiwe n’uruzuba rukabatera amapfa ndetse bikaba ngombwa ko bamwe basuhuka mu turere twa Nyagatare, Kayonza n’ahandi, ibintu byafatwaga nk’umwihariko w’aha, gusa ibindi bice by’igihugu nabyo byibasiwe n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe birashinyiriza ariko kuri ubu inzara bagiye bayiha amazina atandukanye nka Nzaramba risanzwe rizwi, ariko hari izina […]

Mu gihe Trumpism yashinga imizi mu bihugu by’ibihangange, Isi yahinduka umuyonga

Trumpism ni uburyo bwo gutegeka abatuye isi babonamo ibintu bashingiye ku kuntu umuyobozi mushya watorewe kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika abonamo ibintu cyangwa ateganya gukoramo imirimo ye. Bitandukanye n’uko ubusanzwe abandi babitekerezagamo, kandi ibyo bikaza bitunguranye, bimwe benshi cyangwa bamwe baba batatekerezaga ko bitakunda bakabona birabaye! Mu gihe isi yari itariruhutsa imvune yasizwemo n’umugambi […]

Bwa mbere perezida Mugabe yavuze ku kurekura ubutegetsi

Perezida Robert Mugabe wa Zimbabwe kuri ubu ufite imyaka 91 amaze ku butegetsi imyaka 36, ni ubwa mbere uyu mukuru w’igihugu uruta abandi bo ku isi yemeye ko igihugu cye kiri mu bihe by’ubukene bukabije nk’uko bigaragara muri Raporo yashizwe ahagaragara na leta ya Zimbabwe kuri uyu wa mbere. Perezida Mugabe yatangaje ko igihugu ayoboye […]

Ese ni iki Bibiliya ivuga ku bantu badakora?

Mu buzima bwa buri munsi umuntu akora kugirango abeho, agire amagara mazima. Umuntu asabwa gukora ibishobora kuzabyara inyungu mu gihe kizaza zaba rusange cyangwa ize bwite nubwo izo nyungu ashobora kuzibona ako kanya cyangwa zigatinda. [ad id=”44145″] Ijambo ry’Imana naryo rero ntirihwema gukangurira abantu gukora cyane ndetse rikanagaragaza uko byagendekera umuntu wanga gukora. Ibi ni […]

Ku myaka 10 imaze ishinzwe, korali Christus Regnat yishimira urwego igezeho

Buri mwaka ku munsi mukuru wa Kristu mwami, korali Christus Regnat yizihiza isabukuru y’igihe imaze ishinzwe. Kuri iki Cyumweru tariki ya 20 Ugushyingo 2016 yizihije isabukuru y’imyaka 10 imaze yogeza ivugabutumwa rya gikristu gatorika kuva yashingwa mu mwaka wa 2006. [ad id=”44145″] Iyi korali yashingiwe muri centre Christus, abayibamo bishimira ko yabafashije guhindura ubuzima bwabo […]

Inyubako ziza imbere mu bihumanya ikirere mu Rwanda zigiye kwigwaho

Guhera kuri uyu wa 22-23 Ugushyingo 2016 I kigali harateranira inama ihuza abahanga mu gukora ibishushanyo mbonera by’inyubako, byitezwe ko muri iyi nama hazigwa ku kibazo cy’inyubako zubakwa mu buryo buhumanya ikirere mu Rwanda. Ikigo nyarwanda cy’abakora ibishushanyo by’inyubako (RIA) kizatangiza ku mugaragaro ihuriro ry’abubatsi b’inyubako zujuje ubuziranenge (RWAGBO) rizaba rishinzwe kugenzura ko imyubakire igendera […]

Ikibazo cyatumaga U Rwanda rutarangura amavuta ya Mukwano yo muri Uganda kigiye kubonerwa umuti

Mu gihe umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba EAC uri mu cyumweru cyahariwe uyu muryango ku nshuro ya 7, u Rwanda na Uganda na byo ngo byaboneyeho gusubukura ubuhahirane bw’amavuta y’ubuto akomoka ku bimera bwari bumaze igihe busa n’ubwahagaze. [ad id=”44145″] Aya masezerano yo guhagarika ibicuruzwa birimo amavuta y’ubuto yakorwaga n’uruganda ruzwi nka Mukwano Oil Group […]

Kisoro: Uwitwa Uzamukunda ararwana n’ubuzima nyuma yo kurasirwa hafi y’umupaka wa Congo

Umugore w’imyaka 42 wo muri Uganda ari kurwana n’ubuzima mu Bitaro bya Mutolere mu Karere ka Kisoro muri Uganda, nyuma y’aho mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru gishize arasiwe hafi y’umupaka na Congo n’abantu bataramenyekana. [ad id=”44145″] Uyu mugore witwa Efrance Uzamukunda, utuye mu mudugudu wa Murora, mu Murenge wa Muramba ho mu Karere ka […]

Batatu bafatanywe ibikoresho by’ikoranabuhanga byibwe abantu batandukanye

Abagabo batatu bafashwe na Polisi y’u Rwanda ku wa 18 Ugushyingo ibasanganye ibikoresho by’ikoranabuhanga birimo telefone na mudasobwa bacyekwa kwiba abantu batandukanye. [ad id=”44145″] Ndikuryayo Patrick na Gasigwa Amza bafatiwe mu karere ka Nyarugenge bafite igikapu kirimo Telefone ngendanwa 55, sharijeri 55, bateri 56, na Simu Kadi eshanu. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi […]

Libya: Ubushyamirane bushingiye ku moko bwatewe n’inkende bwaguyemo 16

Ubushyamirane bushingiye ku moko bwatewe n’inkende mu gihugu cya Libya bwatumye byibuze abantu 16 bahasiga ubuzima abagera kuri 50 barakomereka mu minsi 4 y’imirwano yahuje amoko 2 yo mu majyepfo y’umujyi wa Sabha nk’uko byatangajwe kuri iki Cyumweru. [ad id=”44145″] Nk’uko abaturage babitangaje ngo ubu bushyamirane bwadutse hagati y’amoko 2 nyuma y’aho inkende y’umucuruzi wo […]

APR FC ntiyorohewe muri Brazzavile, Shampiyona yo yashoje umunsi wa 5

Ikipe ya APR FC iri kubarizwa mu gihugu cya Congo Brazzaville aho yitabiriye irushanwa rya Tournoi de la Republique yatangiye itsindwa n’ikipe ya Cara Brazzaville ibitego 2 ku busa mu mukino wabereye kuri Sitade ya Alphonse Massambaa Debat. Ibitego bitatu byose APR FC yabitsinzwe mu gice cya mbere, umukino urinda urangira iyi kipe y’ingabo z’igihugu […]

Niba uri inkumi, dore abasore bashaka abakunzi (Fungura ubone imyirondoro)

1.Nkuko nabibabwiye ubushize ndashaka Umukunzi uri hagati ya 27-32 mfite imyaka 34 narangije kamimuza ntakazi mfite uwo mukobwa agomba kuba yiyubaha ubwe, ufite gahunda turahurira kuri 0788287136 2.Ndashaka umukunzi ndi umusore mutomuto kandi ndi mugufi (1 m55cm) umukunzi nshaka agomba kuba byibura ansumba ari hagati 1m 65cm -1m75cm.Yarize byibura humanite kandi ari inzobe byaba ari […]

Uganda: Umwana w’imyaka 8 acumbikiwe na Polisi akekwaho ubutinganyi

Polisi ya Uganda icumbikiye umwana w’umukobwa w’imyaka 8 y’amavuko akekwaho kugaragaza imico itemewe muri kiriya gihugu y’ubutinganyi. [ad id=”44145″] Uyu mwana utatangajwe amazina, ngo yagaragaye ku ishuri mu gace ka Jinja gaherereye mu bilometero bisaga 80 uturutse mu murwa mukuru Kampala ari gusomana n’abandi bana b’abakobwa bagenzi be ndetse basa n’abari mu rukundo rudasanzwe bituma […]

Inzozi za Nicolas Sarkozy zo gusubira muri Champs-à‰lysées mu 2017 ntizikibaye impamo

Nicolas Sarkozy wigeze kuba perezida w’u Bufaransa akaba yifuzaga kongera kwiyamamariza kuyobora iki gihugu, kuri iki cyumweru yaraye atsindiwe mu matora y’ibanze na Francois Fillon uzahangana mu cyiciro cya kabiri cy’aya matora y’ibanze na Alain Juppe bazamukanye, ku Cyumweru gitaha. [ad id=”44145″] Franà§ois Fillon yaje imbere cyane mu majwi n’amajwi 44,1%, naho Alain Juppe wamukurikiye […]

Yagerageje gutanga ruswa, undi afatanwa uruhushya rwo gutwara moto rw’urwiganano

Uwitwa Munyampeta Jean Damascene afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kabarore mu karere ka Gatsibo azira kugerageza guha ruswa y’ibihumbi 60 by’amafaranga y’u Rwanda umwe mu bapolisi bahakorera kugira ngo amukorere ibinyuranije n’amategeko. [ad id=”44145″] Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda muri aka karere, Superintendent of Police (SP) Eric Kabera yavuze ko ku wa 16 Ugushyingo […]

Perezida Kagame yishimiye itsinzi ya Ndayisenga Valens

Umukuru w’igihugu abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter yashimiye umunyonzi Valens Ndayisenga wahize abandi akegukana irushanwa rya Tour du Rwanda. Kuri uyu wa 20 Ugushyingo nibwo umunyarwanda ukinira ikipe ya Dimension Data yo muri aAfurika y’Epfo yegukanye irushanwa ryo gusiganwa ku magare ryari rimaze icyumweru aho abasiganwa bazengurukaga igihugu cy’u Rwanda, [ad id=”44345″] Perezida Kagame […]

Abakirisitu 3 bakatiwe urwo gukubitwa inkoni 80 bazira kwica amategeko ya Shariya

Abagabo batatu bakatiwe igihano cyo guhondagurwa inkoni 80 buri umwe nyuma y’uko bafashwe banywa kuri Divayi ifatwa nk’inzoga ibintu bitemewe mu mategeko ya Shariya akoreshwa n’abo mu idini ya Isilamu. [ad id=”44145″] Aba bagabo bafashwe bari baherutse kuva mu idini ya Isilamu bahinduka abakirisitu. Daily mail dukesha iyi nkuru yanditse ko aba bagabo bakatiwe urwo […]