Ngororero: Abanyeshuri 1691 basobanuriwe uburenganzira bw’umwana

Mu mpera z’icyumweru gishize, abanyeshuri bagera ku 1691 biga mu rwunge rw’amashuri rwa Hindiro ruherereye mu kagari ka Gatare, mu murenge wa Hindiro, mu karere ka Ngororero, basobanuriwe uburenganzira bwabo nk’abana. Ubwo bumenyi ku burenganzira bwabo babuherewe mu kiganiro bagiranye na Inspector of Police (IP) Alexandre Minani, akaba ashinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage […]

Ubuhamya: Nkorera Imana ariko nsambana buri munsi!!!

Yagize ati: “Mbanje kubasuhuza nshuti dusangiye urugendo rwo kujya mu ijuru mungire inama. Ndi umukobwa w’imyaka 24, niga muri kaminuza mu mwaka wa 3. Nkundana n’umusore wimyaka 30 arankunda kandi nanjye ndamukunda cyane pe! Duteganya kurushinga umwaka utaha, twembi kandi turasenga ariko iyo turi kumwe akenshi twisanga twakoze imibonano mpuzabitsina. Tugerageza kubireka tukanabiganiraho tukumva tugiye […]

RDC: Inyeshyamba za ADF zikomoka muri Uganda zirashinjwa kwica abantu 12 zibatemaguye

Abantu byibura cumi na babiri bishwe batemaguwe n’abantu bakekwa kuba ari inyeshyamba z’abagande mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira demokarasi ya Congo. Nk’uko bitangazwa na BBC dukesha iyi nkuru, Abategetsi ba Congo barashinja inyeshyamba zo mu mutwe wa ADF ubwo bwicanyi bwabereye mu mirenge itatu iri hafi y’umujyi wa Beni mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, zikaba […]

U Busuwisi: Umunyarwanda yagiriwe icyizere ashyirwa muri Njyanama ya Komini

Murangira Cesar, ni umunyarwanda ubarizwa mu gihugu cy’Ubusuwisi akaba yatorewe kujya muri komite Njyanama ya komini Marly muri Leta ya Fribourg ku itariki ya 28 gashyantare uyu mwaka. Uyu munyarwanda uzwi ku izina rya Murangira Cesar ni umunyamuryango w’ishyaka riharanira kubungabunga ibidukikije “Les Verts” akaba yariyamamaje mu bakandida batandatu iryo shyaka ryari ryatanze hagombaga gutoranywamo […]

Abasirikare b'u Rwanda boherejwe gusimbura bagenzi babo muri Centrafrique

Ingabo z’u Rwanda zatangiye gusimbuza abasirikare bari mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye i Bangui muri Central Africa (MINUSCA). Umutwe w’abasirikare 150 bagize Batayo ya 3 y’Ingabo z’u Rwanda zigiye mu butumwa i Bangui wahagurutse i Kigali ku wa Mbere tariki 29 Gashyantare 2016 batwawe na RwandAir. Batayo ya 3 igiye iyobowe na Lt Col Claver […]

AY yashyize ahishura icyatumye atandukana na Amani wahoze ari umukunzi we

Ambwene Yessaya uzwi ku izina rya AY yamaze guhishura impamvu yatumye atandukana n’uwahoze ari umukunzi we Cecilia Wairemu (Amani) bakundanye igihe cy’imyaka 2. Nk’uko yari yarasezeranyije abakunzi be ko igihe nikigera azababwira icyo yapfuye na Amani, AY yabwiye ibinyamakuru byo muri Tanzania impamvu nyamukuru ko ari ukutumvikana. Yagize ati “nahuye na Amani muri 2005 tuba […]

Ubuyobozi bw’Intara bwahumurije abahahamuwe n’imvubu yananiranye

Uwamariya Odette, umuyobozi w’Intara y’Uburasirazuba yahumurije abaturage bo mu murenge wa Kabare mu karere ka Kayonza bamaze iminsi batabaza ko babangamiwe n’imvubu iri mu mazi y’idamu ya Kabare ikomeje kubangiriza, abizeza ko ubuyobozi bugiye gushaka umuti urambye w’iki kibazo. Nk’uko bivugwa na Bagambake J. Claude utuye muri uyu murenge, ngo iyi mvubu yahahamuye benshi kandi […]

Kicukiro:Umuyobozi mushya w'akarere yabwiye abaturage ko imibereho myiza n’iterambere bishingira ku mutekano

Umuyobozi w’akarere ka Kicukiro, Dr Nyirahabimana Jeanne yabwiye abatuye mu kagari ka Nyakabanda, ho mu murenge wa Niboyi bagera kuri 700 ko iterambere n’imibereho myiza bishingira ku mutekano urambye, maze abasaba kwirinda no kurwanya ikintu cyose gishobora kuwuhungabanya. Ibi yabibabwiye ku itariki 27 Gashyantare mu nama yagiranye na bo, akaba yari hamwe n’umuyobozi wa Polisi […]

Burundi: Hatahuwe icyobo cyahambwemo abantu 30 bishwe bahambwa mu mifuka

Mu gihe Ishyirahamwe mpuzamahanga riharanira uburenganizra bwa muntu Amnesty International rishinja Leta y’u Burundi mu bwicanyi bumaze iminsi buba kuva muri Mata umwaka ushize, kuri ubu hatahuwe icyobo cyahambwemo abantu basaga 30. Icyo cyobo cyabonetse ahazwi nko ku ibarabara rya 9 muri Mutakura zone ya Cibitoke iherereye mu mujyi wa Bujumbura. Fred Mbonimpa umuyobozi w’umujyi […]

Umwanzi w’Izina Yesu amaze gushinga amatorero ya gikristo 50

Mu gihugu cy’Ubuhinde, umuganga wahoze ari umuyoboke w’idini ya Isilamu utarigeze na rimwe yifuza kumva umuntu uvuga izina rya Yesu, yahuye nawe amwakira nk’Umwami n’Umukiza w’ubugingo, aza no guhashinga amatorero agera kuri 50. Christian Today yatangaje iyi nkuru mu mpera z’icyumweru gishuze, yavuze ko Dr Sanjay wakuriye mu gace kiganjemo abayoboke b’idini ya Isilamu, yari […]

Komiseri wa Polisi Munyambo yatangiye imirimo yo kuyobora Polisi ya Loni muri Sudani y’Epfo

​Nyuma y’uko agizwe umuyobozi wa Polisi(D2) mu butumwa bw’amahoro bwa Loni muri Sudani y’Epfo (UNMISS), Commissioner of Police(CP) Bruce Munyambo, yatangiye imirimo mishya yo kuyobora Polisi ya Loni muri iki gihugu kuri uyu wa mbere tariki ya 29 Gashyantare. Yasimbuye kuri uwo mwanya Assistant Inspector General of Police Frederick Yiga wo mu gihugu cya Uganda […]

Sheebah Karungi yakuriye inzira ku murima abafana banenga iherena yishyize ku zuru

Sheebah Karungi yatangarije ku mugaragaro abafana be badakunda iherena yipfumuje ku zuru rye ko bagomba kwihangana bakamufata uko ari. Karungi abinyujije ku mbuga nkoranyambaga yavuze ko nawe ubwe azi neza ko iherena yashyize ku zuru rye ribangamira abafana be, kandi ko adateze kurikuraho habe namba bityo ngo bamwihanganire kuko ararikunda. Sheebah yagize ati “ muraho […]

Abaminisitiri 2 barakekwaho ruswa

Leta ya Kenya yasabye ku mugaragaro Ubwongereza kuyifasha gukora iperereza ku makuru yavuzwe bwa mbere mu kiganiro cya BBC ashinja isosiyete mpuzamahanga ikora itabi, British American Tobacco (BAT), guha ruswa abategetsi ba Kenya kugirango ihabwe isoko binyuze mu gupiganwa. Umushinjacyaha mukuru wa Kenya, Githu Muigari, yohereje ibaruwa asaba ubufasha ikigo cyo mu Bwongereza gikurikirana ibibazo […]

Ikibazo cya Caguwa kigiye kwigirwa mu nama y'abaperezida bo muri EAC

Urugamba rwo guca ‘Caguwa’, ni kimwe mu bizaganirwaho mu nama ya 17 y’Abakuru b’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) iteganyijwe guteranira i Arusha muri Tanzania muri iki cyumweru, aho bazanasuzuma raporo isabira Somalia kwinjizwa muri uwo muryango. Itangazo ry’ibiro bikuru by’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba rigaragaza ko ku isonga ry’ibizigirwa muri iyo nama, hateganyijwe […]

Yasezeye burundu muri ADEPR avuga ko abayobozi bamubwiye ko batamushaka mu itorero ryabo

-Ntabwo navuga ngo ni umwanzuro wanjye -Bambwiye ko batanshaka mu itorero ryabo -Nizeye ko n’Imana inshigikiye ijana ku ijana(100%) -Bari bagiye no kumfungisha nk’inzererezi -Mvuye muri ADEPR nafataga nk’umubyeyi ngiye ahandi, ntibanshaka… Ibi ni bimwe mu byatangajwe n’u muhanzi akaba n’ umuvugabutumwa w’ ubushake, Kavamahanga Alphonse wari umukiristo mu itorero ADEPR ubu akaba avuga ko […]

Umujyi wa Kigali wabonye abayobozi bashya

Amatora y’umuyobozi mushya w’Umujyi wa Kigali yabaye kuri uyu wa 29 Gashyantare 2016 yayobowe na perezida wa Komisiyo y’amatora, Kalisa Mbanda, yarangiye madamu Monique Mukaruliza atorewe kuba umuyobozi wa kane w’Umujyi wa Kigali kuva Jenoside yakorewe Abatutsi yarangira. Muri aya matora yabereye kuri Stade Regionale ya Kigali, Mukaruliza yagize amajwi 182 ku 190 ry’abajyanama batoye […]

Van Gaal yagaramye mu kibuga abafana bamuha urw’amenyo-REBA AMAFOTO

Ni ku mukino wahuje Manchester United na Arsenal kuri iki cyumweru tariki 28 Gashyantare 2016, aho uyu mukino watunguye benshi ugasiga Van Gaal akoze agashya ubwo yaryamaga mu kibuga acigatiye ibitabo abafana bakamuha urw’amenyo. Uyu mukino wasize umugani ku mpande zombi ari ko cyane usiga Van Gaal bamwe mu bafana bamuhaye inkwenene ku bw’ako gashya […]

Umwanya 1 w’akazi muri RIM Ltd (Itariki ntarengwa 14/3/2016)

RIM Ltd lance un appel d’offre public pour le recrutement d’un Auditeur interne ; Les principales tà¢ches de l’auditeur interne : – VĂ©rifier si les opĂ©rations sont exĂ©cutĂ©es conformĂ©ment aux lois, règlements, instructions, procĂ©dures et dispositions des organes en la matière ; – Veiller à  l’application d’un système de contrĂ´le interne cohĂ©rent et consistant ; […]

Umusore yivuganye 14 bo mu muryango we akoresheje icyuma n’amarozi

Umusore w’umuhinde w’imyaka 35 y’amavuko Hasnin Anwar Warekar nyuma yo kugerageza kuroga umuryango we ntibigire icyo bitanga yahisemo kuwivugana akoresheje icyuma 14 bahasiga ubuzima umwe ararokoka. Iki gikorwa cya kinyamaswa cyakozwe na Hasnin Anwar Warekar cyabereye muri uyu muryango hafi y’umujyi wa Mumbai. Aba bantu bishwe barimo abana barindwi, bahitanywe n’uyu musore mu gihe bari […]

Umuhanzikazi Ray C yongeye gushimangira ko ashaka umukunzi

Nyuma yo kuvugwaho kuzahazwa n’ibiyobyabwenge akisanga mu bitaro, Ray C yatangaje ko igihe kigeze ngo ashake umukunzi umwomora ibikomere yatewe n’uwahoze ari umukunzi we “Issack” uzwi nka Lord Eyes. Nk’uko uyu muhanzikazi yabyeruye akavuga ko yababajwe bikomeye n’uyu musore ubwo yamwinjizaga mu rukundo nyuma akaza kumusiga mu bwigunge, ubu noneho yafashe icyemezo cyo gushaka undi […]

Diamond agiye gusohora indirimbo iri mu njyana ya Hip Hop kubera iki?

Umuririmbyi Diamond Platnumz agiye gushyira ahagaragara indirimbo iri mu njyana ya Hip Hop izaba yitwa Simba nk’uko muri iyi minsi arimo kwiyita. Ubwo yaganiraga na Clouds FM mu kiganiro XXL kuri uyu wa gatanu ushize, manager wa Diamond witwa Babu Tale, yatangaje ko iyi ndirimbo izaba ari impano ku bafana be aho kuba iyo gucuruza. […]

RDC : Abategetsi basubiranishijemo abaturage muri Kivu ya Ruguru.

Abantu bataramenyekana umubare nibo baguye mu mirwano yabaye mu ijoro ryo kuwa gatandatu kugeza mu gitondo cy’ejo ku cyumweru tariki ya 28 Gashyantare 2016. Iyi mirwano yashyamiranyije impunzi n’abaturage batuye mu mudugudu wa Nyanzale muri teritwari ya Rutshuru muri Kivu ya Ruguru. Bamwe mu banyapolitiki bakaba bashyirwa mu majwi kuba baragize uruhare mu isubiranamo ry’aba […]

Nyaruziba: Igiti cyari kimaze imyaka 3 kigwishijwe n’umuyaga cyongeye kirahaguruka

Abaturage b’ahitwa Nyaruziba B Mukikojo ho mu Karere ka Kibaale mu gihugu cya Uganda baguye mu kantu babura uko babyifatamo mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu ushize, ubwo babyukaga bagasanga igiti cyari kimaze imyaka 3 kiguye cyongeye guhagarara. Iki giti cyari kimenyerewe muri aka gace bakundaga kwita Mutooma nk’uko abaturage bavuga, ngo cyari cyarimbuwe […]

Ibitaro bya gisirikare byungutse imashini ifasha gutwika imyanda

Ibitaro by’Ingabo z’u Rwanda bya Kanombe byabonye inkunga y’imashini itwika imyanda iva mu bitaro. Iyo myanda ni nk’ibikoresho biba byakoreshejwe mu kuvura abarwayi bisabwa kujugunywa kuko biba byabaye umwanda. Iyi myanda iyo idatwitswe ishobora kwangiza ubuzima bw’abantu ndetse n’ibidukikije. Iyi mashine ifite ubushobozi bwo gutwika ibiro 750 ku munsi ni inkunga ikomeye ibi bitaro byahawe […]

Burera: Abanyeshuri bashyizeho amahuriro yo kurengera ibidukikije no gukumira ibyaha

Abanyeshuri 70 biga mu ishuri ry’imyuga riherereye mu kagari ka Kabona, ho mu murenge wa Rusarabuye, mu karere ka Burera, ku itariki 24 Gashyantare bashyizeho ihuriro ryo kurengera ibidukikije (Environment Protection Club) n’iryo kurwanya ibyaha (Anti-crime club). Uwatorewe kuba Umuhuzabikorwa w’ayo mahuriro yombi witwa Kwizera Elie yagize ati:”Imbaraga zacu nk’urubyiruko tugomba kuzikoresha mu bikorwa biteza […]

Inyenzi ni ibyo kurya biryoshye kandi bikungahaye ku ntungamubiri

Mu gihe ubushakashatsi burimbanyije mu bihugu by’Uburayi no muri Amerika, bashaka uburyo bahashya inyenzi bemeza ko bishobora gutera indwara z’uburyo bwinshi, ndetse hakaba harabonetse umuti utera hagashira imyaka itanu nta nyenzi ubonye mu nzu yawe, mu bushinwa ho siko biri. Aka wa mugani ngo agahugu umuco akandi umuco. Bo bafata inyenzi nk’ikiribwa bikungahaye ku ntungamubiri […]

Dirk yanze abagore ahitamo kujya asambanya igipupe-REBA AMAFOTO

Mu bice bimwe na bimwe by’abatuye isi abantu basigaye binezeza mu buryo butandukanye aho usanga bamwe barongora imbwa, ihene, ingurube, intama, ibiti, imisego n’ibindi ariko noneho akaba aribwo bwa mbere umugabo yahisemo kurongora igipupe akakigira umugore. Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika umugabo uzwi ku izina rya Dirk yatunguye abatari bake ubwo yirengagije igitsina gore […]

Leonardo DiCaprio yabaye umukinnyi mwiza wa filimi w’umwaka

Leonardo DiCaprio, umwe mu byamamare byo muri Hollywood, kuri iki Cyumweru, ku nshuro ya 88 ya Oscar Awards, niwe wahawe igihembo cya Oscar nk’umukinnyi wa filimi mwiza kubera ukuntu yitwaye muri filimi, “The Revenant” . Uyu mukinnyi wa filimi w’imyaka 41 yahabwaga amahirwe yo kwegukana iki gihembo bitewe n’ukuntu iyi filimi nayo ubwayo yahabwaga amahirwe […]

Urubyiruko rwa Afurika rukwiye gutekereza Afurika – Perezida Kagame

Perezida Kagame arasaba urubyiruko rwa Afurika kwita ku iterambere rya Afurika kuri ubu no mu gihe kizaza. Ibi akaba yarabivuze mu mpera z’icyumweru gishize ubwo yaganiraga n’Abanyarwanda batuye mu mujyi wa Boston baganira ku kwitangira igihugu no kugiteza imbere mu gikorwa cyiswe Meet The President. Ubwo yaganiraga n’abaturage bari bitabiriye igikorwa cyiswe Meet The President […]

Police FC yakomeje muri 1/16 cy’irushanwa nyafurika ry’amakipe yabaye aya mbere iwayo

​Ikipe y’umupira w’amaguru ya Polisi y’u Rwanda (Police Football Club-Police FC) yabonye itike yo gukomeza muri 1/16 cy’irushanwa Nyafurika rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo (CAF Confederation Cup). Police FC yaheshejwe iyi tike n’ibitego 4 kuri 3 yatsinze ikipe ya Atlabala yo muri Sudani y’amajyepfo mu mikino ibiri yakinnye na yo. Umukino ubanza wabereye i […]

Misiri: Umudepite yateye undi urukweto bari mu nteko

Umudepite wo mu gihugu cya Misiri kuri iki Cyumweru yateye urukweto mugenzi we, Tewfik Okacha, ugiye gukorwaho iperereza ku kuba yaratumiye iwe ambasaderi wa Israel i Cairo, bagasangira. Bwana Okacha usanzwe anakora kuri televiziyo ikunze kunengwa na leta y’Abayahudi, kuri uyu wa Gatatu ushize ngo nibwo yakiriye ambasaderi wa Israel, Haim Koren, biteza umwuka mubi […]

Centrafrique: Umusirikare w’Umurundi yafashe ku ngufu umwana w’imyaka 13 anamutera inda

Mu gihe ingabo z’umuryango w’abibumbye ziri mu butumwa bw’amahoro no kugarura umutekano muri Centrafrique zikomeje gushinjwa ibikorwa byo gufata abagore n’abakobwa ku ngufu, kuri ubu umusirikare ukomoka mu Burundi arashinjwa gufata uw’imyaka 13 anamutera inda. Uyu mwana w’umukobwa aganira na The Washington Post, yatangaje ko mu mwaka washize ubwo yari afite imyaka 13 yagiye gusaba […]

Rwamagana: Umusore w'imyaka 18 yahitanywe n'ikirombe

Polisi y’u Rwanda irakangurira abantu bakora imirimo y’ ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro guhora buri gihe basuzuma ko nta cyabateza impanuka aho bakorera mu birombe. Ubu butumwa buje bukurikira inkuru ibabaje y’umusore witwa MANIRAGUHA Jean Paul w’imyaka 18 y’amavuko wagwiriwe n’itaka ku itariki 27 Gashyantare ubwo we na bagenzi be bane barimo gucukura gasegereti mu kirombe cya […]

Ibihugu bifite ingabo muri AMISOM biteraniye mu nama muri Djibuti

Abakuru b’ibihugu bya Afurika bifite ingabo muri AMISOM bateraniye mu nama mu gihugu cya Djibuti, aho bari kwigira hamwe uko ingabo zabo ziri mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Somalia zakongererwa ingufu zikarushaho kurwanya umutwe w’iterabwoba wa Al-Shabab . AMISOM yashinzwe kuwa 19 Mutarama mu 2007, ishinzwe n’Akanama k’Amahoro n’Umutekano ka Afurika Yunze Ubumwe. Ni […]

Mugabe arashinja Abongereza n’abanyamerika kuba inyuma y’amacakubiri yugarije ishyaka rye

Perezida Robert Mugabe wa Zimbabwe kuri uyu wa gatandatatu ubwo yizihizaga isabukuru y’imyaka 92 amaze avutse kuwa 21 Gashyantare, yashinjije amahanga kuba inyuma y’amacakubiri amaze iminsi yugarije ishyaka Zanu PF riri ku butegetsi kuva mu 1980. “Amacakubiri nta mwanya afite mu ishyaka ryacu”. Ibi perezida Mugabe yabitangarije imbere y’imbaga y’abari batumiwe muri uyu munsi mukuru, […]

Centrafrika: Abapolisi b’u Rwanda bashimiwe ubanyamwunga n'imyitwarire myiza mu kazi

Intumwa esheshatu z’Umuryango w’Abibumbye zasuye ku itariki ya 26 Gashyantare itsinda ry’ abapolisi b’u Rwanda bari mu gihugu cya Centrafrika, bashimirwa kuba bakora akazi kinyamwuga kandi barangwa n’imyitwarire myiza. Bari bayobowe na Mark Kroeker akaba yarigeze kuba umuyobozi w’abapolisi babungabunga amahoro muri iki gihugu. Bari baje kwirebera uko inshingano bahabwa n’umunyamabanga muru wa Loni zo […]

Congo irasaba gushyikirizwa uwahoze ari umuyobozi muri M23 wafatiwe mu Rwanda

Ubuyobozi bw’u Rwanda ngo bwataye muri yombi umwe mu bahoze ari abayobozi b’umutwe wa M23 nk’uko byatangajwe na minisitiri w’itangazamakuru wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Lambert Mende. Uyu mugabo, Col. Seraphin Mirindi yajyanywe muri kasho ngo iri hafi y’umupaka wa Congo n’u Rwanda kuri uyu wa Gatanu ushize nk’uko Mende yakomeje abitangaza ku murongo […]

A.U. igiye kohereza indorerezi zigera kuri 200 mu Burundi

Afurika Yunze Ubumwe igiye kohereza abagenzuzi 100 bo kugenzura uko uburenganzira bwa muntu bwubahirizwa mu Burundi ndetse n’indorerezi 100 mu bya gisirikare nk’uko byatangajwe kuri uyu wa gatandatu na perezida Jacob Zuma nyuma y’uruzinduko we na bagenzi be bane bagiriraga muri iki gihugu aho bari baragiye gushaka uko bakumvikanisha abatavuga rumwe. Perezida Zuma atangaza ibyo […]

Kuguma ku butegetsi abaturage batagushaka buri gihe birangirana n’akaga — Perezida Kagame

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatanu ushize yasobanuye impamvu ya referandumu yatumye yongerwa amahirwe yo gukomeza kuyoboora u Rwanda, ikintu cyanenzwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ibindi bihugu by’ibihangange byo mu Burayi. Perezida Kagame wayoboye urugamba rwo kubohoza u Rwanda ndetse n’urwo guhagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi mu 1994 igahitana abantu basaga miliyoni, yasobanuye […]

Polisi y’u Rwanda yagize icyo itangaza ku modoka yahiriye ku Gishushu

Polisi y’u Rwanda yashyize ahagaragara impamvu zateye gushya imodoka yo mu bwoko bwa Mercedes Benz C200 RAB 371 ku itariki ya 26 Gashyantare 2016. [xyz-ihs snippet=”ads-google”] Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Assistant Commission of Police (ACP) Celestin Twahirwa yahakanye amakuru yatanzwe na nyiy’imodoka aho yivugiye ko imodoka ye yahiye bitewe n’umuntu wanywaga itabi ari mu […]

Ubuhamya:Umukobwa yasomye urupfu ahabwa impano y’Isanduku

NASOMYE URUPFU Yratangiye:Nitwa Aline ntuye I kigali. Mfite imyaka 22. Ndangije amashuri yisumbuye naratsinzwe biba ngombwa ko nsubiramo(candidat libre) mu gihe natahaga mva ku ishuri umusore yanciyeho mu modoka nziza ya jeep ageze imbere asubira inyuma ati nguhe lift sister, sinari kwanga dore ko natahaga kure kandi ibibazo byimibereho byari hatari nayo gutega ntayo nabonaga. […]

Kanye West wiyise Yesu, agiye kugera ikirenge mu cy'intumwa y’Imana Paul

Umuhanzi Kanye West wigeze gutangaza ko ari we Yesu mu mwaka w’2013, ubu noneho aherutse guhindura imvugo ashimangira ubutwari bw’intumwa Pawulo ivugwa muri Bibiliya, anatangaza ko ari we yifuza kwigiraho mu gihe asigaje cy’ubuzima bwe. Urubuga Infochretienne rwatangaje ko ubutumwa bushimangira ubutwari n’ibigwi bya Paulo, Kanye West yabutanze ubwo yagarukaga kuri Alubumu ye y’indirimbo yise […]

Abayobozi bahiga ibyo batazahigura ngo babone amajwi baranenzwe

Mu karere ka Ngoma, bamwe mu baturage bagaturiye mu mirenge itandukanye banenze bamwe mu bayobozi biyamamaza bakavuga ibyo bazakora maze bikarangira nta kigezwho na kimwe nk’aho baba batumwe kubeshya. Umwe mu batuye mu murenge wa wa Rurenge, akagari k’Akagarama gatuwe n’abasaga ibihumbi 6000, ati nyamara abagatuye ntibagira amazi meza, amashayanyarazi, amashuri n’ikigo nderabuzima, muri uyu […]

Ubufaransa, Nkurunziza na FDLR bafitanye ibanga rikomeye

Ubukuzi bw’umutungo kamere bwa “Nickel” mu Burundi bucukurwa n’ibigo byo muri Afrika y’Epfo nibyo bushishikaje u Buransa gushaka ubucuti budasanzwe mu ibanga kimwe na FDLR . Bivugwa ko Ubufaransa buharanira inyungu zabwo bwite cyane cyane iz’ubukungu, icyo gihugu kizwiho kuba gashakabuhake kandi gikurikiye peteroli na za gazi zihishe mu kibaya cy’uruzi rwa Rusizi, zidacukurwa kubera […]

Dore amabanga 7 yagufasha niba utajya unyurwa mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina

Ingo nyinshi zirasenyuka ndetse abandi bagahora bababaye kubera kutishimira mu gikorwa cy’imibonano mpuzabitsina n’abafasha babo. Ubushakashatsi bwerekanye ko imibonano mpuzabitsina ikora byose, kuko ishobora gutuma umuntu abaho ababaye cyangwa yishimye. Ariko icyo buri wese aba ashaka, ni ukubaho yishimye. Ni yo mpamvu niba wajyaga ukora imibonano ukumva ntacyo bimaze, ukwiye kujya ukora ibyo tugiye kukubwira, […]

ADEPR: Urutonde rw’abapasiteri 10 batahiriwe n’ingoma ya Rev.Past Sibomana na Tom Rwagasana

Muri 2012 nibwo mu itorero ADEPR habaye impinduka mu buyobozi Rev. Past Usabwimana Samuel asimburwa na Rev.Past Sibomana Jean wungirijwe na Tom Rwagasana, izi mpinduka nizo zatangiye inkubiri y’amakimbirane no kutumvikana ari nabyo byaviriyemo abashumba n’abandi bayoboke kwicazwa ku gatebe imburagihe abandi bahantanurwa mu ntera. Rev. Past Usabwimana Samuel akurwa ku buyobozi manda ye yari […]

Nyuma ya Rooney na De Gea, imvune muri Man U zongeye kwibasira Smalling na Martial

Mu minsi ishize muri Manchester United havugwaga imvune ya Rutahizamu Wayney Rooney waje usanga umuzamu David De Gea. Kuri izi mvune hiyongereyeho Cris Smalling na Martial bari basigaye ari ba kizigenza muri Man U. Ibibazo bikaba byongeye kwiyongera kuri iyi kipe ubwo hibazwa niba iyi kipe izabasha gutsinda Arsenal. Kuri iki cyumweru tariki 28 Gashyantere […]

Intumwa za UNICEF zo mu gihugu cya Finland zasuye Isange One Stop Center

​Intumwa eshanu z’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana zo mu gihugu cya Finland (National Committee for UNICEF – Finland), ku itariki 26 Gashyantare, zasuye ishami rya Isange One Stop Center ryo ku Kacyiru, mu bitaro bya Polisi y’u Rwanda. Zikihagera, izi ntumwa zakiriwe n’umuhuzabikorwa wa Isange One Stop Center, Superintendent of Police (SP) Shafiga Murebwayire, […]

Inde: Amaganga y’inka afatwa nk’ikinyobwa cy’ingirakamaro kandi kivura

N’ubwo hari aho inka ziganga mu biraro cyangwa ku gasozi, mu gihugu cy’u Buhinde ho amaganga barayatega bakayanywa nk’umuti w’ingirakamaro. Mu duce dutandukanye tw’u Buhinde, ngo hari aho ugera ugasanga bifitiye umuco wabo bwite utandukanye n’uwo abandi, mu gace ka Vrindavan amaganga y’inka bayafata nk’ikintu cy’ingirakamaro, ko avura ndetse ko anarinda indwara. Nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru […]

Donald Trump yandagajwe na bamwe mu bayoboke b’ishyaka rya aba Republicain

Abakandida bari kwiyamamaza mu ishyaka rya Abarepubulike Ted Cruz ba Marco Rubio bifatiye ku gahanga batuka umukandida Donald Trump ukomeje kubarusha amajwi aho ari kwiyamamaza hose. Ibi bitutsi bakaba babigaragaje mu kiganiro cya nyuma baraye bagiranye cyateguwe n’itangazamakuru muri Amerika. Ted Cruz na Marco Rubio basanzwe ari abasenateri mu nteko ishinga amategeko muri Amerika. Aba […]

Intambara y'amasasu muri Syria yatangiye guhosha

Amakuru aturuka muri Syria aravuga ko muri rusange urusaku rw’imbunda rutacyumvikana mu turere tuvugwamo imirwano ikomeye nyuma yaho amasezerano yo kuyihagarika atangiye kubahirizwa. Amakuru atangazwa na BBC dukesha iyi nkuru aravuga ko nta masasu yumvikanye i Aleppo, ariko ko i Damas no mu nkengero zaho ubu hari ituze. Nta na makuru y’indege z’intambara zihaguruka cyangwa […]

Rulindo: Abacuruzi bamenyeshejwe ibinyobwa byashyizwe ku rutonde rw’ibiyobyabwenge

​Ku itariki 24 Gashyantare, umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Rulindo, Senior Superintendent of Police (SSP) Felix Bizimana yagiranye inama n’abacuruzi bagera kuri 200 bacururiza mu isoko rya Base, riri muri aka karere, abamenyesha ibinyobwa byashyizwe ku rutonde rw’ibiyobyabwenge. Iyo nama yamuhuje na bo yabereye mu kagari ka Rwamahwa, mu cyumba cy’inama cy’umurenge […]

U Buholandi : Umujenosideri Basebya yitabye Imana mu buryo butunguranye

Madame Yvonne Ntacyobatabara Basebya yitabye Imana ku buryo butunguranye kuwa gatatu tariki ya 24 Gashyantare 2016 aguye mu gihugu cy’u Buhorandi. Uyu mukecuru w’imyaka 69 ibinyamakuru bitandukanye mu Buholandi byanditse ku rupfu rwe ntibyigeze bivuga icyo yazize ndetse naho yaguye. Nyakwigendera Madame Yvonne Basebya kuva mu 2003 kugeza ubu yavugwaga cyane mu bitangazamakuru ku ruhare […]

Desire Luzinda ashyirwa ku Karubanda yambaye ubusa ngo yari azi ko ijuru rimugwiriye

Mu mpera z’Ugushyingo 2014 nibwo amafoto y’umuhanzi Desire Luzinda yashyizwe hanze n’uwari umukunzi we yambaye ubusa, kuri ubu akaba avuga ko yari yaketse ko ibye bya muzika bihise birangira ariko nyuma aratungurwa. Mu gihe uyu mukobwa yashakishwaga na Polisi ya Uganda ashinjwa gukora ibiteye isoni ku mbuga nkoranyambaga ndetse n’umuryango we watangaje ko umuhaye akato,…Luzinda […]

Vso irivuga imyato mu gufasha Leta kukuzamura imibereho myiza y'abafite ubumuga bwo mu mutwe

Umuryango Mpuzamahanga w’Abakorerabushake Vso ubinyujije mu mushinga INSPIRED urishimira ibikorwa byo kwita ku Abana bafite ubumuga bwo mu mutwe ku intambwe ibikorwa byagezeho ndetse ugasaba Leta kugumya gushyira ingufu mu gufasha abana bafite ub’umuga bwo mu mutwe. Sarah Shalloner Umuyobozi ushinzwe igenamigambi n’imiyoborere muri VSO mu kiganiro yahaye itangazamakuru kuri uyu wa 4 yavuze uyu […]

Umusirikare wa FDLR yarashwe ubwo bageragezaga kwiba amafaranga (3000$)

Umwe mu barwanyi ba FDLR yarashwe mu gatuza ariko ntiyapfa ubwo bageragezaga kwiba amafaranga yari afitwe n’umukozi wa Entreprise Iterambere ishizwe kohereza no kwakira amafaranda aho ikorera muri Minembwe na Buvira ho muri Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo. Aba barwanyi ba FDLR ngo barengaga 18 bakaba barambuye uwo mukozi amafaranga asaga ibihumbi 3 by’amadorali ya […]

Urubanza rwa Col.Byabagamba na bagenzi be rushobora kuba ruri hafi yo gupfundikirwa

Kuba Brig.Gen. Aloys Muganga wagombaga kumvwa nk’Umutangabuhamya ushinja Col.Tom Byabagamba atagaragaye mu rukiko kubera impamvu z’akazi, umucamanza agahita afata icyemezo ko nta mutangabuhamya uzongera kumvwa, bamwe mu bakurikirana uru rubanza babwiye Bwiza.com ko uru rubanza rushobora kuba ruri hafi yo kugera ku musozo warwo. Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 26 Gashyantare 2016, Urukiko rukuru […]

ADEPR Cyahafi:Pastor Matias aributsa abanyarwanda ko babayeho kubera Imana

  Itorero ry’ADEPR Cyahafi riri mu giterane cy’ishimwe kigomba kumara iminsi 3 aho Pastor Mathias yahaye ubutumwa abanyarwanda n’Abakirisito abasaba gushima Imana nk’inshingano bakibuka ko babayeho kubwayo. Mu kiganiro Pastor Nzabahimana Mathias uyobora umudugudu wa cyahafi yagiranye na bwiza.com yavuze iki giterane cyateguwe mu rwego rwo kuzuza inshingano zabo nk’abakirisito ngo kuko Imana yabarinze mu […]

Ubwicanyi bukorwa i Burundi buracyashyirwa ku mutwe w’igisirikare na Polisi

Nyuma y’igitero cyabaye ku wa 11 na 12 Ukuboza 2015, ku nkambi za gisirikare i Burundi nibwo byatangajwe ko abasirikare n’abapolisi ba Leta biraye mu baturage barabica, kuri ubu umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu (HRW) wongeye gutunga agatoki izi nzego za Leta. Human Right Watch(HRW) nk’umuryango mpuzamahanga uharanira uburenganzira bwa muntu, muri raporo washyize hanze […]

Abameya 18 muri 30 amatora yaraye abubikiye imbehe (urutonde rw’abashya n’abagize njyanama batowe)

Amatora y’abayobozi b’uturere 30 n’abagize njyanama zatwo yabaye kuri uyu wa gatanu tariki ya 26 Gashyantare 2016, yatumye abameya 18 batongera gutorwa basimburwa n’abandi bashya naho 12 bagaruka ku myanya yabo. Kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Gashyantare 2016, mu gihugu hose hiriwe amatora y’abagize ubuyobozi mu nzego z’uturere. Abahoze ari ba Meya wa Kicukiro, […]