Abantu barindwi bishwe na COVID-19 mu Rwanda, handura 204
Kuri uyu wa Gatandatu abantu barindwi bishwe na COVID-19 mu Rwanda, 204 barayandura nk’uko bigaragazwa n’imibare ya Minisiteri y’Ubuzima. Abishwe na COVID-19 barimo abagore batatu b’i Kigali, abagabo batatu na bo b’i Kigali ndetse n’undi mugabo w’imyaka 50 w’i Gicumbi. Byatumye abamaze guhitanwa na COVID-19 mu Rwanda bagera ku 172. Abamaze kwandura iki cyorezo bo […]
Shampiyona y’Abataliyani iyoboye izikomeye ku Isi! Dore 10 za mbere

Ishyirahamwe mpuzamahanga ry’ibarurishamibare n’amateka ku mupira w’amaguru (IFFHS), ryashyize shampiyona y’Abataliyani (Serie A) ku mwanya wa mbere muri shampiyona z’umupira w’amaguru zikomeye ku Isi. Urutonde rwashyizwe ahagaragara rwerekana uko shampiyona zikurikirana muri 2021, rushyira Serie A ku mwanya wa mbere nyuma y’imyaka 14 iyi shampiyona idafata uriya mwanya. Shampiyona y’Abataliyani yaherukaga kuyobora Isi hagati ya […]
Larry King wari umunyamakuru w’icyamamare yapfuye
Umunyamerika Lawrence Harvey Zeiger wamamaye mu itangazamakuru nka Larry King, yitabye Imana kuri uyu wa Gatandatu azize icyorezo cya COVID-19. Uyu mukambwe uza ku isonga mu banyamakuru bakunzwe ku gitangazamakuru cya CNN yakoreye imyaka 25, yitabye Imana nyuma y’igihe arwariye mu bitaro by’i Los Angeles ho muri Leta ya California. CNN Larry King yakunzweho mu […]
Umutoza wahesheje Rayon Sports igikombe cya shampiyona aragirwa umutoza wa Simba
Umufaransa Didier Gomes da Rosa wahoze ari umutoza wa Rayon Sports, ni we ugirwa umutoza mukuru wa Simba Sports Club yo mu gihigu cya Tanzania. Uyu mugabo watozaga ikipe ya Al Merrikh SC yo muri Sudani, yerekeje muri Tanzania nyuma yo gutandukana n’iriya kipe asheshe amasezerano. Ubwo twakoraga iyi nkuru amakuru yagaga ko umutoza Gomes […]
Musanze: Uwari waciwe 50,000Frw azira ibigori 2 yagabanyirijwe ibihano
Ayinkamiye Emmerance wo mu murenge wa Remera ho mu karere ka Musanze wari waciwe indishyi ya 50,000Frw azira kwiba ibigori bibiri, yagabanyirijwe ibihano ategekwa kuzatanga 15,000Frw. Ku gicamunsi cyo ku wa Kane tariki ya 21 Mutarama, ni bwo Ayinkamiye yafatiwe mu gishanga cya Mugembe kiri mu mudugudu wa Buhogo, mu kagari ka Murandi; amaze guca […]
RDC: Minisitiri w’Intebe Sylvestre Ilunga yahawe amasaha 24 yo kuba yeguye
Abadepite ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, basinye icyemezo cyo gutakariza ikizere Minisitiri w’Intebe, Sylvestre Ilunga Ilunkamba nk’imwe mu nzira yo gusesa Guverinoma ubundi Perezida Tshisekedi agashyiraho inshya igizwe n’abambari be. Depite Chérubin Okende, yabwiye Reuters ko abadepite 300 muri 500 babarizwa mu nteko ya Congo Kinshasa ari bo basinye icyemezo cyo gutakariza icyizere Minisitiri […]
Rwatubyaye Abdul wavugwaga muri APR FC yabonye ikipe nshya i Burayi
Myugariro w’ikipe y’igihugu ‘Amavubi’ Rwatubyaye Abdul, yamaze kubona ikipe yo mu cyiciro cya mbere mu gihugu cya Macedonia yitwa Shkupi FC. Uyu musore wari umaze iminsi mu Rwanda nyuma yo gusoza amasezerano mu ikipe ya Corolado Switchbacks muri Amerika, yanavugwaga mu muri amwe mu makipe akomeye hano mu Rwanda arimo APR FC yazamukiyemo. Radiyo B&B […]
Rutsiro: Umuyobozi w’Ibitaro akurikiranyweho gushaka gusambanya ku ngufu umukozi
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwataye rufunze umuyobozi w’Ibitaro bya Murunda mu karere ka Rutsiro, akurikiranyweho icyaha cy’ubwinjiracyaha mu gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato n’icyaha cyo gukubita no gukomeretsa. Uyu muyobozi witwa Niringiyimana Eugene, afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kivumu mu gihe iperereza rikomeje. Ku wa 22 Mutarama RIB kuri Twitter yavuze ko “yafunze […]
Amavubi yongeye gutaha imitima y’Abanyarwanda bitayasabye gutsinda
Gutwara umutima Umunyarwanda ntibisaba kumuha ibya Mirenge ku Ntenyo, ahubwo bisaba kumukorera akantu gato kamuha ibyishimo ubundi akaguha n’ibyo atunze byose. Amavubi ni urugero rwiza! Nta mikino itatu iyi kipe irakina muri CHAN ikomeje kubera mu gihugu cya Maroc, gusa bike ifite imaze guha Abanyarwanda byatumye bongera kuyizamurira igikundiro. Amavubi y’u Rwanda afite amanota abiri […]
CHAN: Amavubi yakinaga nk’indwanyi yanganyije na Maroc
Umukino wa kabiri wo mu tsinda C Amavubi yakinagamo n’Ikipe y’Igihugu ya Maroc muri CHAN ikomeje kubera muri Caméroun, urangiye amakipe yombi aguye miswi 0-0. Igice cya mbere cy’uyu mukino cyaranzwe n’amakosa menshi ku ruhande rw’Amavubi, cyarangiye amakipe yombi anganya 0-0, gusa abasore b’Amavubi bakinnye nk’indwanyi umukino wa Uganda ni na ko bitwaye uyu munsi. […]
Igisirikare cya RDC cyafashe abaheruka kwivugana Col Vita Kitambala
Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), cyatangaje ko cyataye muri yombi bamwe mu bakekwaho kugira uruhare mu iyicwa rya Col Vita Kitambala, uheruka kwicirwa mu rukiko rwo muri Beni ho muri Kivu y’Amajyaruguru. Uyu musirikare uri ku rwego rwa Ofisiye yishwe mu cyumweru gishize. Amakuru y’ifatwa rya bariya bicanyi yemejejwe na Lt Antony […]
Burundi: Ntihavugwa rumwe ku waba warishe umuhanzi Thierry Kubwimana
Polisi y’u Burundi iheruka kwereka itangazamakuru abagabo batatu n’umugore umwe, bakekwaho kugira uruhare mu iyicwa rya Thierry Kubwimana uri mu bahanzi bari bakunzwe i Burundi. Mu ijoro ryo ku wa 24 rishyira iya 25 Ugushyingo Umwaka ushize, ni bwo Kubwimana yiciwe mu cyumba cye mu gace ka Musaga i Bujumbura. Ku wa Gatatu ni bwo […]
Musanze: Yaciwe indishyi ya 50,000Rwf azira kwiba ibigori bibiri

Umukecuru witwa Ayinkamiye Emmerance wo mu mudugudu wa Karuruma ho mu kagari ka Murandi mu murenge wa Remera w’Akarere ka Musanze, yaciwe indishyi z’abarirwa muri 50,000Rwf azira kwiba ibigori bibiri. Ku gicamunsi cyo ku wa Kane tariki ya 21 Mutarama ni bwo Ayinkamiye yafashwe amaze guca ibigori bibiri muri umwe mu mirima y’ibigori uherereye mu […]
Dr José Chameleone yakubiswe incuro mu matora ya Meya wa Kampala
Umuhanzi Joseph Mayanja wamamaye mu muziki wa Uganda nka Dr José Chameleone, yatashye amara masa mu matora ya ba Mayors b’imijyi yahatanagamo nyuma yo gutsindwa arushwa cyane. Chameleone yari mu bakandida 11 bahataniraga umwanya wo kuba Meya w’Umujyi wa Kampala usanzwe ari Umurwa Mukuru wa Uganda. Ni umwanya yari ahataniye n’abarimo umuhanzi Ragga Dee cyo […]
Umusirikare w’u Rwanda uheruka kwicirwa muri Centrafrique yahawe umudari w’icyubahiro
Abasirikare barimo uw’u Rwanda baheruka kwicirwa mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro muri Repububulika ya Centrafrique, basezeweho bwa nyuma banahabwa imidari y’icyubahiro. Sgt Nsabimana Jean d’Amour wo mu ngabo z’u Rwanda yaguye mu gitero cy’imitwe y’inyeshyamba zirwanya ubutegetsi bwa Centrafrique ku mugoroba w’itariki ya 13 Mutarama. Nyuma y’iminsi ibiri hapfuye Cplc Prosper Ndikumana, wo […]
Cristiano Ronaldo yabaye umukinnyi wa mbere watsinze ibitego byinshi mu mateka
Rutahizamu Cristiano Ronaldo wa Juventus yo mu Butaliyani, yaraye abaye umukinnyi wa mbere ku Isi watsinze ibitego byinshi mu mateka y’umupira w’amaguru, anafasha ikipe ye kwegukana Super Coupe y’Ubutaliyani. Juventus ya Cristiano yari yahuye na Napoli mu mukino wa Super Coupe, iyitwara igikombe iyitsinze ibitego 2-0. Cristiano Ronaldo ni we wafunguye amazamu ku munota wa […]
Joe Biden na Kamala Harris barahiriye kuyobora Amerika (Amafoto)

Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Joe Biden na Visi-Perezida we Kamala Harris, barahiriye kuyobora Leta zunze ubumwe za Amerika mu muhango wabereye i Washington. Umuhango w’irahira ry’abayobozi bashya ba Leta zunze ubumwe za Amerika witabiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye, barimo abayoboye kiriya gihugu nka Barack Obama, George W. Bush na Bill Clinton. Perezida ucyuye igihe […]
Perezida Trump yashinguye ikirenge bwa nyuma kuri White House (Amafoto)

Perezida Donald Trump yasohotse muri White House bwa nyuma nka Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, mbere y’amasaha make ngo Joe Biden arahirire kuyobora kiriya gihugu. Perezida Trump yafatiye indege ku kibuga cya Andrews base kiri kuri White House aherekejwe na Melania we, mbere yo kwerekeza iwe muri Leta ya Florida muri kajugujugu ya […]
Ibibazo byo mu buriri ntacyo nabivugaho_Diamond asubiza uwari umubajije se
Umuhanzi Naseeb Abdul Juma ukunzwe mu muziki wa Tanzania nka Diamond Platnumz, yavuze ko ntacyo yatangaza ku bijyanye n’ibibazo byo mu buriri; ubwo yabazwaga amakuru yerekeye se umubyara. Kuva mu cyumweru gishize urujijo rukomeje kuba rwinshi ku bakunzi b’umuhanzi Diamond, nyuma y’uko nyina umubyara atangaje ko Mzee Abdul wari uzwi nka se atari we mubyeyi […]
Nyaruguru: Urujijo ku rupfu rw’umugabo bivugwa ko yakubiswe imigeri mu nda

Urupfu rw’umugabo witwa Nsanzumuhire Innocent bahimbaga “Gasongo”, w’imyaka 50, wari utuye mu Mudugudu wa Nyarusovu, Akagari ka Mubuga, Umurenge wa Kibeho, Akarere ka Nyaruguru rwabaye mu gitondo cyo ku wa 11 Mutarama 2021, bivugwa ko yari yangiritse impyiko n’izindi nyama zo mu nda kubera imigeri, rukomeje guteza urujijo. Umugore wa nyakwigendera witwa Sarah Mundanikure, avuga […]
CHAN: KNC yemereye Amavubi akayabo ngo azatsinde Maroc
Umuyobozi w’ikipe ya Gasogi United, Kakooza Nkuliza Charles (KNC), yemereye ishimwe ringanga na $100 buri mukinnyi n’abagize staff y’ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, mu gihe baba batsinze umukino wa CHAN bazahuriramo na Maroc. KNC yiyemeje uriya muhigo kuri uyu wa Gatatu, mu kiganiro Rirarashe gitambuka kuri TV na Radio1. Yagize ati “Gutsinda Maroc buri mukinnyi ni idolari […]
Ivuguruye: Ishimwe Kevin yatijwe na APR FC muri Kiyovu Sports
Ikipe ya Kiyovu Sports kuri uyu wa Gatatu, yatangaje ko yamaze gutizwa rutahizamu Ishimwe Kevin umaze igihe adakoreshwa na APR FC, nyuma yo gushwana n’umutoza wayo mukuru Mu Ukwakira umwaka ushize ni bwo Kevin yari yahagaritswe na APR FC yiteguraga CAF Champions league mu gihe kitazwi, azira imyitwarire mibi ahanini yaturutse ku gushwana n’umutoza Mohammed […]
Trump yababariye abarimo Lil Wayne ku munsi we wa nyuma nka Perezida wa Amerika
Donald Trump usoza manda ye kuri uyu wa Gatatu nka Perezida wa 45 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yahaye imbabazi abarimo umuraperi Lil Wayne mbere yo gusezera avuga ko yakoze ibyari byaramuzanye. Kuri uyu wa Gatatu Saa sita z’amanywa i Washington (saa moya zo mu Rwanda) ni bwo Joe Biden ararahirira kuba Perezida wa […]
Amerika na yo yashyizwe mu bashatse kudobya amatora yo muri Uganda
Leta ya Uganda yashinje Leta zunze Ubumwe za Amerika kugerageza kwivanga mu matora aheruka kuba muri kiriya gihugu, nyuma y’uko Ambasaderi wa Amerika muri Uganda agerageje gusura Bobi Wine iwe mu rugo agakumirwa n’abasirikare. Kuva ku wa Kane w’icyumweru gishize urugo rwa Bobi Wine rwagoswe n’abashinzwe umutekano, ndetse uyu munya-Politiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda […]
Perezida Kagame yahawe igihembo ku bw’umuhate we mu ishyirwaho rya AFCAFRA
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yahawe igihembo ku bw’umuhate yagize mu gushyira mu bikorwa no gutangiza Isoko Rusange ry’Umuryango wa Afurika (AFCFTA). Ku wa Gatanu w’icyumeru gishize ni bwo Perezida Kagame yahawe kiriya gihembo na Banki Nyafurika Itsura Amajyambere ari kumwe n’abandi bayobozi 11, kubera uruhare bagize mu rugendo rwo gushyiraho AfCFTA. Perezida Kagame yahembewe […]
Museveni yashinje u Rwanda gushaka kudobya amatora ya Uganda
Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yongeye gushyira u Rwanda mu majwi arushinja kugerageza kudobya amatora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’abagize Inteko Ishinga Amategeko yabaye mu Cyumweru gishize. Ku wa Gatandatu ushize ni bwo Komisiyo y’Amatora muri Uganda yemeje ko Museveni yongeye gutorerwa kuyobora kiriya gihugu muri manda ya gatandatu, nyuma yo gutsinda Bobi Wine bari bahanganye […]
Nziyambaza inkiko_Bobi Wine uvuga ko amajwi ye yibwe
Robert Ssentamu Kyagulanyi (Bobi Wine) uheruka gutsindwa mu matora y’Umukuru w’Igihugu muri Uganda, aravuga ko aziyambaza inkiko mu kurwanya icyemezo cya Komisiyo y’amatora ivuga ko Museveni ari we watsinze. Mu kiganiro kihariye na Daily Monitor, Kyagulanyi yavuze ko uretse kuba leta ya Uganda yari yarakuyeho Internet, itsinda rye rifite ibimenyetso simusiga by’uko amajwi Komisiyo y’Amatora […]
Abapolisi batanu ba RDC bishwe n’inyeshyamba
Abapolisi batanu ba Repububulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bishwe n’abitwaje intwaro mu gace ka Batwa Kadimba ho mu ntara ya Kasai. Umuyobozi wa Teritwari ya Batwa Kadimba bariya bapolisi biciwemo, Franklin Pongo, yabwiye ikinyamakuru Actualité ko bariya bapolisi bishwe nyuma y’igitero inyeshyamba zari zifite intwaro ziremereye zabagabyeho. Franklin Pongo yakomeje avuga ko inyeshyamba zivuganye bariya […]
CHAN: Rwabuze gica hagati y’Amavubi y’u Rwanda n’Imisambi ya Uganda

Umukino w’irushanwa rya CHAN 2020 riri kubera muri Caméroun wahuzaga Amavubi y’u Rwanda n’Imisambi ya Uganda, urangiye amakipe yombi aguye muswi 0-0. Aya makipe yombi yari yahuriye mu mukino wo mu tsinda C wari wavuzwe cyane mu itangazamakuru mbere yo kuba. Uganda yarushije u Rwanda ibijyanye no guhererekanya umupira, gusa abasore n’umutoza Mashami Vincent na […]
Perezida Kagame ari mu nama n’Abaminisitiri bifashishije ikoranabuhanga (Amafoto)

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, muri aya masaha ayoboye Inama y’Abaminisitiri ishobora gufatirwamo izindi ngamba zo kwirinda icyorezo cya COVID-19. Bitandukanye n’inama zari zisanzwe, inama yo kuri uyu wa Mbere iri kuba hifashishijwe ikoranabuhanga nk’uko ibiro by’Umukuru w’igihugu byabitangaje. Ubutumwa buri kuri Twitter y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu buvuga ko: “Perezida Kagame kuri ubu ayoboye Inama y’Abaminisitiri […]
Uganda: Kera kabaye Interineti yongeye gukora nyuma y’iminsi bari mu icuraburindi
Abanya-Uganda kuri uyu wa Mbere bongeye gukoresha itumanaho rya Interineti (Internet), nyuma y’iminsi ine ryarahagaritswe kubera amatora y’Umukuru w’igihugu n’ay’abagize Inteko Ishinga Amategeko. Interineti muri Uganda yakuweho mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki ya 13 Mutarama, habura amasaha make ngo abaturage babyukire mu matora. Kuva ku munsi w’amatora kugeza mu gitondo cyo kuri uyu […]
Muhangayikishwe n’ibibazo biri iwanyu_u Burusiya bubwira ibihugu birimo Amerika
Ibihugu bitandukanye byo mu Burengerazuba bw’Isi birimo na Leta zunze ubumwe za Amerika, byokeje igitutu leta y’u Burusiya buyisaba kurekura byihuse Alexei Navalny usanzwe atavuga rumwe na Perezida Vladimir Putin. Navalny yatawe muri yombi kuri uyu wa Mbere akigera ku kibuga cy’indege cya Sheremetyevo i Moscow, nyuma yo kuhagera avuye i Berlin mu Budage aho […]
Sugira Ernest ntakina umukino wa Uganda, dore 11 bashobora kuwiyambazwaho
Rutahizamu wa Rayon Sports, Sugira Ernest, ntari mu bakinnyi ikipe y’igihugu ‘Amavubi’ iza kwifashisha kuri uyu wa Mbere ikina n’imisambi ya Uganda, mu mukino wa mbere wa CHAN 2020 iri kubera muri Caméroun. Sugira Ernest afite amakarita abiri y’umuhondo arimo iyo yeretswe ubwo yatsindaga Ethiopia igitego cyahesheje Amavubi itike agakuramo umupira, atamwemerera gukina uriya mukino […]
Messi ashobora gufatirwa ibihano bikomeye nyuma yo gukubita umukinnyi wa Athletic Bilbao
Lionel Messi ashobora guhagarikwa imikino ine adakina, nyuma yo gukubita urushyi umukinnyi wa Athletic Club akerekwa ikarita itukura ya mbere mu mateka nk’umukinnyi wa FC Barcelona. Messi na bagenzi be bari bahuye na Athletic Bilbao, mu mukino wa nyuma wa Super Coupe ya Espagne warangiye batsinzwe ibitego 3-2, batwarwa igikombe. Ibitego bibiri bya Antoine Griezmann […]
COVID-19 yishe abagabo babiri mu Rwanda, abantu 277 barayandura
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Gatandatu Tariki ya 16 Mutarama abantu babiri bishwe na COVID-19 mu Rwanda, hanaboneka abantu 277 bashya banduye iki cyorezo. Babiri bahitanwe na COVID-19 barimo umugabo w’imyaka 66 wo mu mujyi wa Kigali n’uw’imyaka 27 w’i Huye bituma umubare w’abamaze guhutanwa na kiriya cyorezo ugera ku bantu 140. Mu […]
Joan Laporta yasangije abafana ba FC Barcelona inkuru nziza yerekeye Messi
Lionel Messi “azakora buri kimwe mu bushobozi bwe” agume muri FC Barcelona, nk’uko byatangajwe na Joan Laporta uza ku isonga mu bahabwa amahirwe yo gutorerwa kuyobora iriya kipe. Laporta usanzwe afitanye umubano mwiza na Messi, yatangaje ariya makuru mu gihe hamaze igihe hari andi makuru menshi asohora Messi muri FC Barcelona, nyuma yo gutangaza ko […]
Yoweri Museveni yatorewe kuyobora Uganda muri manda ya gatandatu

Komisiyo y’amatora mu gihugu cya Uganda, yemeje ko Perezida w’iki gihugu, Yoweri Kaguta Museveni yatorewe kuyobora kiriya gihugu muri manda ya gatandatu yikurikiranya, nyuma yo gutsinda amatora y’umukuru w’igihugu yabaye ku wa Kane Tariki ya 14 Mutarama. Amajwi yatangajwe arerekana ko Museveni yatowe n’abanya-Uganda babarirwa muri 5,851,037 bangana na 58.64% by’abatoye Museveni yatsinze Robert Kyagulanyi […]
Umurambo w’umucuruzi Mirimo wataburuwe nyuma y’imyaka hafi 5 ushyinguwe
Umurambo w’umucuruzi Mirimo Gaspard witabye Imana muri 2016, wamaze gutabururwa ku itegeko ry’urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge, nyuma y’uko hari abana babiri bagaragaje ko babyawe n’uriya mucuruzi bigakurura impaka z’urudaca. Urukiko rwemeje ko kamarampaka ari uko Mirimo atabururwa, hagapimwa uturemangingo fatizo (DNA/ADN) twe n’utwa bariya bana basaba guhabwa umunani wa se, kugira ngo hamenyekane ukuri. Amakuru […]
Umwami wa Maroc yageneye Trump ishimwe mbere y’uko ava ku butegetsi
Donald Trump uri kugana ku musozo wa manda ye nka Perezida wa Leta Zunze ubumwe za Amerika, yanewe ishimwe ry’icyubahiro n’umwami Mohammed VI wa Maroc kubera uruhare yagize mu kuzahura umubano wa kiriya gihugu na Israel. Ambasaderi wa Maroc muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Princess Lalla Joumala Alaoui, ni we washyikirije Perezida Trump kiriya […]
Perezida Ndayishimiye yunamiye umusirikare wiciwe muri Centrafrique
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yunamiye umusirikare w’igihugu cye uheruka kugwa muri Repubulika ya Centrafrique mu gitero cy’abitwaje intwaro. Mu gitondo cyo ku wa Gatanu Tariki ya 15 Ukuboza ni bwo umusirikare w’u Burundi wari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro muri Repubulika ya Centrafrique (Minusca) yishwe, mu gitero inyeshyamba zagabye mu gace ka […]
Nyagatare: Haravugwa abajura baturutse muri Uganda bakiba ihene n’inka z’abaturage
Abajura bivugwa ko baturutse muri Uganda binjiye mu Rwanda baciye mu nzira zitemewe, biba inka umunani n’ihene eshatu z’abaturage bo mu Murenge wa Tabagwe mu Karere ka Nyagatare. Byabaye mu ijoro ryo kuwa 14 rishyira kuwa 15 Mutarama 2021, mu Mudugudu wa Nyagatare mu Kagari ka Gishuru mu Murenge wa Tabagwe hafi y’umupaka wa Uganda […]
Undi musirikare w’u Burundi yiciwe muri Centrafrique
Umusirikare w’u Burundi wari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro muri Repubulika ya Centrafrique (Minusca), yishwe kuri uyu wa Gatanu aguye mu gitero cy’imitwe irwanya ubutegetsi bwa Centrafrique yishyize hamwe. Umuvugizi wa Minusca, Vladimir Monteiro, yavuze ko uriya musirikare yiciwe mu gace ka Grimari ho mu Ntara ya Ouaka. Kariya gace ingabo z’u Burundi […]
Mama Dangote yatangaje se w’ukuri wa Diamond utari Mzee Abdul
Umubyeyi w’umuhanzi Diamond Platnumz, yaciye amarenga y’uko uriya muririmbyi ashobora kuba atari umuhungu wa Mzee Abdul wahoze ari umugabo we, ashimangira ibimaze igihe bitangazwa ko Diamond ashobora kuba afite undi se. Nyina wa Diamond yagaragaje ko umuhungu we afite undi mubyeyi, binyuze mu mafoto y’uwitwa Salim Idi Ny’ange yashyize kuri Instagram, mu gihe bimaze igihe […]
Tour du Rwanda yagombaga kuba mu kwezi gutaha ntikibaye

Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’Umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda (Ferwacy), bwatangaje ko Tour du Rwanda ya 2021 yari iteganyijwe mu kwezi gutaha itakibaye. Umuyobozi wa Ferwacy, Murenzi Abdallah mu itangazo yasohoye, yavuze ko kubera ubwiyongere bw’icyorezo cya Coronavirus, iri siganwa ryimuriwe mu ntangiriro za Gicurasi. Tour du Rwanda ya 2021 yari iteganyijwe kubera mu Rwanda […]
Bruno Fernandes yanditse amateka akomeye muri Shampiyona y’Abongereza
Umunya-Portugal Bruno Fernandes ukinira Manchester United yo mu Bwongereza, yegukanye igihembo cy’umukinnyi w’ukwezi k’Ukuboza, yandika amateka muri iriya shampiyona. Bruno Fernandes yegukanaga kiriya gihembo ku ncuro ya kane, aba umukinnyi wa mbere mu mateka ya Premier league ugitwaye ziriya ncuro mu mwaka umwe w’imikino. Uyu musore yabereye Manchester United inkingi ya mwamba kuva yayigeramo mu […]
CHAN: Jacques Tuyisenge muri batanu bazaba bahanzwe amaso
Kapiteni w’ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ ya CHAN, Jacques Tuyisenge, yashyizwe ku rutonde rw’abakinnyi batanu bazaba bahanzwe amaso muri CHAN ya 2020 igiye kubera muri Caméroun. Ni urutonde rwakozwe na Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI), mbere y’umunsi umwe ngo CHAN itangire. Abaruriho: 1. Djigui Diarra Uyu munyezamu w’imyaka 25, agiye gukina iri rushanwa ku nshuro ye ya gatanu […]
Live: Perezida Museveni ari gusatira intsinzi

Mu gihe Komisiyo y’igihugu y’amatora muri Uganda imaze kubarura hafi 65% by’amajwi yose y’abatoye, Perezida Yoweri Kaguta Museveni akomeje gusatira intsinzi izamwemerera kuyobora Uganda muri manda ya gatandatu yikurikiranya. 21:00: Museveni akomeje gukoza imitwe y’intoki ku ntsinzi Amajwi y’agateganyo aheruka gutangazwa na Komisiyo y’Amatora arerekana ko Museveni akiyoboye n’amajwi 62.23%, Robert Kyagulanyi akamugwa mu ntege […]
Kipson Atuheire wakiniye APR FC n’Amavubi yasinyiye ikipe yo muri Uganda
Rutahizamu w’Umunyarwanda Kipson Atuheire, yamaze gusinyira ikipe ya Wakiso Giants ibarizwa mu kiciro cya mbere muri Uganda. Amakuru avuga ko Kipson yasinyiye iriya kipe ku wa mbere w’iki cyumweru, nyuma yo gutandukana n’ikipe ya Gokulam Kerala yo mu Buhinde yari yagezemo muri Gashyantare uyu mwaka. Byari nyuma yo gutandukana n’ikipe ya Nagaworld FC yo muri […]
Centrafrique: Umujyi wa Bangui mu gihirahiro nyuma y’igitero cyahitanye umusirikare w’u Rwanda
Ubuzima burasa n’ubwahagaze i Bangui mu murwa mukuru wa Repubulika ya Centrafrique, nyuma y’igitero inyeshyamba za CPC zagabye mu ntanzi zawo kikagwamo umusirikare w’u Rwanda. Jeune Afrique iravuga ko mu gitondo cyo kuri uyu wa kane ibikorwa byakomeje i Bangui, gusa icyoba ari cyose mu bahakorera. Iki gitangazamakuru gikomeza kivuga ko ingendo mu muhanda zari […]
Bazaze mbambike ingwe n’imondo bagangahuke_Rutangarwamaboko abwira Amavubi
Muganga Nzayisenga Modeste uzwi mu muco no mu buvuzi gakondo nka Rutangarwamaboko, yasabye ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ kuzamugana akayambika uruhu rw’ingwe n’imondo, kugira ngo abashe kungangahuka. Amavubi umupfumu Rutangarwamaboko yiyemeje kuzagangahura, yahagurutse i Kigali ku wa Gatatu yerekeza i Douala muri Caméroun, aho yitabiriye irushanwa rya CHAN 2021. Amavubi yaserutse muri Caméroun yambaye umwambaro wa Made […]
Yanga iyobowe na Haruna yatsinze Simba ya Kagere iyitwara Mapinduzi Cup (Amafoto)

Ikipe ya Yanga Africans yaraye yegukanye igikombe cy’irushanwa rya Mapinduzi Cup, nyuma yo gutsinda Simba Sports Club bari bahuriye ku mukino wa nyuma kuri penaliti 4-3. Ni nyuma y’uko iminota isanzwe y’umukino yari yarangiye rwabuze gica hagati y’amakipe yombi, dore ko yanganyaga 0-0. Abanyarwanda; Meddie Kagere na Haruna Niyonzima bari babanje mu kibuga yemwe bose […]
CHAN: Sadate yemereye Amavubi akayabo mu gihe yaba atsinze Uganda
Munyakazi Sadate wahoze ayobora Ikipe ya Rayon Sports, yemereye agahimbazamusyi kangana na $100 buri mukinnyi w’Amavubi, mu gihe iyi kipe yaba ishoboye gukura amanota atatu ku Misambi ya Uganda. Sadate yemeje intego yahaye abasore b’Amavubi mu butumwa yanditse ku rubuga rwe rwa Twitter. Ati: “Nta kinini navuga ku basore bacu, gusa uko bizagenda kose turabashyigikiye […]
Padiri Hermenégilde wigeze kuyobora Christ-Roi y’i Nyanza yishwe na COVID-19

Padiri Twagirumukiza Herménégilde wigeze kuyobora ishuri rya Koleji Kristu Umwami y’i Nyanza (Christ-Roi), yitabye Imana kuri uyu wa Gatatu tariki ya 13 Mutarama azize icyorezo cya COVID-19. Urupfu rwa Padiri Twagirumukiza rwemejwe n’Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Butare, Filipo Rukamba, mu itangazo yasohoye mu kanya kashize. Itangazo rivuga ko “Nyiricyubahiro Musenyeri Philippe Rukamba, Umwepisikopi wa […]
Umubiri ku wundi! Ifoto ya Miss Pamela na The Ben yatumye abenshi bacika ururondogoro
Abakoresha imbuga nkoranyambaga bacitse ururondogoro, nyuma y’ifoto igaragaza Miss Uwicyeza Pamela yahobeye umuhanzi The Ben bamaze igihe bavugwa mu rukundo. Ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki ya 12 Mutarama ni bwo Miss Uwicyeza yasangije iyo foto abakurikira ku rubuga rwa Instagram. Miss Pamela na The Ben bagaragara bahoberanye, ariko imibiri yabo yegeranye cyane ku […]
Uganda: Bobi Wine yambuwe abarindaga iwe bose mbere y’umunsi umwe ngo habe amatora
Umukandida Perezida mu matora y’Umukuru w’Igihugu muri Uganda, Robert Ssentamu Kyagulanyi wamamaye nka Bobi Wine, yavuze ko company yacungiraga umutekano urugo rwe yamwatse abarinzi, atunga agatoki Leta ya Uganda kuba inyuma y’uriya mugambi. Bobi Wine udasiba gushyira ibirego bitandukanye ku butegetsi bwa Uganda, yavuze ko company yari imaze imyaka 12 icunga umutekano mu rugo iwe […]
Amavubi mu mwambaro wa Made in Rwanda aserukana muri Caméroun (Amafoto)

Ikipe y’igihugu Amavubi ya CHAN, yamaze kwitegura urugendo rwerekeza i Douala muri Caméroun aho yitabiriye CHAN ya 2021 izabera muri kiriya gihugu. Ni irushanwa riteganyijwe gutangira ku wa Gatandatu tariki ya 16 Mutarama. Mbere y’uko abakinnyi b’Amavubi bahaguruka kuri Hoteli ya La Parisse i Nyamata aho bari bamaze igihe bari mu mwiherero, bafashe amafoto y’urwibutso […]
Minisitiri Munyangaju yasabye Amavubi gutungurana agatwara CHAN 2021

Minisitiri wa Siporo, Aurore Mimosa Munyangaju, yasuye ikipe y’igihugu ‘Amavubi’ yitegura kwitabira CHAN ya 2021 iteganyijwe kubera muri Caméroun, asaba abakinnyi gutungurana bagatahukana intsinzi. Minisitiri Munyangaju yasuye Amavubi kuri Hoteli La Parisse i Nyamata aho amaze igihe mu mwiherero, aherekejwe n’abarimo Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Maboko Shema Didier cyo kimwe na Mutabazi Richard […]
Uburanga bwa Lydia Tafesse, umugore wa mbere ugiye gusifura irushanwa rya CAF mu bagabo (Amafoto)

Umunya-Ethiopiakazi Lydia Tafesse, yatoranyijwe mu basifuzi 47 bazasifura Igikombe cya Afurika cy’abakina imbere mu bihugu byabo (CHAN), aba umugore wa mbere ugiye kuyobora umukino w’irushanwa ry’abagabo ritegurwa na CAF. CHAN ya 2021 iteganyijwe kubera muri Caméroun hagati y’itariki ya 16 Mutarama n’iya 7 Gashyantare, Amavubi y’u Rwanda akaba ari mu makipe y’ibihugu azitabira ririya rushanwa. […]
Nyaruguru: Umugabo yiyahuye nyuma y’ibyumweru bibiri arongoye
Ndayambaje Jean Claude w’imyaka 27 y’amavuko wari utuye mu mudugudu wa Mpanda, Akagari ka Mpanda, Umurenge wa Kibeho mu Karere ka Nyaruguru, mu ijoro ryo ku wa 10 rishyira uwa 11 Mutarama 2021 yapfuye yiyahuye, nyuma y’ibyumweru bibiri arongoye (ateruye). Nk’uko umugore wa Ndayambaje, Uwambajimana Maria abivuga, mu ijoro ryo ku wa 10 rishyira uwa […]
Meddy mu bari mu rukundo n’indirimbo nshya ‘This is love’ ya The Ben_videwo
Umuhanzi Ngabo Medard Jobert uzwi mu muziki Nyarwanda nka Meddy, yagaragaje ko ari mu bakunze cyane indirimbo nshya ‘This is love’ mukeba we Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben aheruka gushyira ahagaragara. Kuvuga ko Meddy na The Ben ari abakeba ntibisobanuye ko hari urwango ruri hagati y’aba basore bombi (dore ko basanzwe ari incuti magara), […]