Indonesia: Umudugudu wahindutse amaraso abantu bashya ubwoba
Umudugudu wa Jenggot uherereye mu mujyi wa Pekalongan ho mu gihugu cya Indonesia, wahindutse nk’amaraso nyuma y’umwuzure wibasiye kariya gace. Abakoresha imbuga nkoranyambaga baguye mu rujijo kubera amazi yari yahindutse nk’amaraso, bamwe bagaragaza ubwoba bavuga ko hashobora kuba hari izindi mbaraga zibyihishe inyuma. Ibihumbi by’abakoresha urubuga rwa Twitter basangije amafoto n’amashusho y’uriya mudugudu wari wuzuye […]
Munyakazi Sadate yashimagije Mirafa wabonye ikipe nshya muri Zambia
Munyakazi Sadate wahoze ayobora ikipe ya Rayon Sports, yashimagije Nizeyimana Mirafa wahoze ayikinira wamaze kwerekeza muri Zanaco FC yo muri Zambia. Ku wa Gatanu ni bwo byamenyekanye ko Mirafa yasinye amasezerano y’imyaka ibiri muri iriya kipe kuri ubu iyoboye shampiyona ya Zambia. Mu minsi ishize uyu musore ukomoka i Rubavu yari yavuye mu Rwanda yerekeza […]
Gen Muhoozi yubakishirije se Museveni ikibumbano (Amafoto)

Umutwe udasanzwe w’Ingabo zishinzwe gucungira umutekano Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, wamuritse ikibumbano uheruka kumwubakira. Umuhango wo kumurika iki kibumbano wayobowe na Lt Gen Muhoozi Kainerugaba usanzwe ari umuhungu wa Museveni, akanaba umuyobozi w’uriya mutwe uzwi nka Special Forces Command (SFC). Museveni yubakiwe kiriya kinumbano, mu rwego rwo kumuha icyubahiro. Ni mbere y’uko muri […]
Abarimo Umunyarwanda n’Umugande baravamo Umuyobozi wungirije wa Komisiyo ya AU
Kuva kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 06 Gashyantare kugeza ejo ku Cyumweru tariki ya 07, hateganyijwe inama ya 34 y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe. Inama y’uyu mwaka iraza kuba hifashishijwe ikoranabuhanga, bijyanye n’uko Afurika n’Isi muri rusange bugarijwe n’icyorezo cya COVID-19 kimaze umwaka cyoreka imbaga. Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Antoine […]
Zinedine Zidane yandagaje abanyamakuru bamubajije niba azava muri Real Madrid
Umufaransa Zinedine Zidane utoza Real Madrid yo muri Espagne, yatuye umujinya abanyamakuru bamubajije niba azava muri iriya kipe, abasaba kubaha akazi ke. Hari mu kuganiro uyu mutoza yahaye itangazamakuru, kibanziriza umukino wa shampiyona ya Espagne Madrid izakina na Huesca ejo ku wa Gatandatu. Real Madrid izakina na Huesca mu gihe imaze iminsi yitwara nabi. Iyi […]
Umuyobozi wa Gereza ya Mageragere afungiwe i Remera
Umuyobozi wa Gereza ya Nyarugenge iri i Mageragere mu Karere ka Nyarugenge, CSP Kayumba Innocent, hamwe n’abandi bantu babiri, bari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) aho bakurikiranyweho icyaha cy’ubuhemu. Amakuru avuga ko CSP Kayumba afunganywe na SP Ntakirutimana Eric na Mutamaniwa Ephrem. Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, Murangira B. Thierry, yemereye yabwiye IGIHE.COM ko aba […]
Umuzamu André Onana yahagaritswe umwaka adakina
Umunya-Caméroun, André Onana ukinira Ajax Amsterdam yo mu Buholandi, yahagaritswe gukina umupira w’amaguru na UEFA nyuma yo gusanga yarakoresheje imiti yongerera abakinnyi imbaraga. Ibihano bya Onana biratangira kubahirizwa kuri uyu wa gatanu, bikaba bireba ibikorwa byose bifite aho bihuriye n’umupira w’amaguru. Onana yahagaritswe nyuma yo gupima inkari ze bagasanga yarakoresheje umuti wongera imbaraga wa Furosemide, […]
Tuyisenge Jacques yavuze uko yabuze ibitotsi nyuma yo kuvunwa na Kanté
Kapiteni wa APR FC n’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ ya CHAN, Jacques Tuyisenge, yatangaje ko imvune yagiriye mu mukino Amavubi yatsinzwemo na Guinée agasezererwa muri CHAN yamubujije gusinzira. Ku Cyumweru gishize ni bwo Amavubi yatsinzwe na Guinée igitego 1-0 ahita asezererwa muri CHAN 2020. Uyu mukino wa 1/4 cy’irangiza, wabayemo byinshi bitari byitezwe cyane cyane ku ruhande […]
Ihere ijisho amafoto atanu ya Museveni yatumye benshi bacika ururondogoro

Ku itariki ya 16 Mutarama uyu mwaka, Komisiyo y’amatora muri Uganda yatangaje Yoweri Tibuhaburwa Kaguta Museveni nka Perezida wa Uganda. Uyu mukambwe uzizihiza isabukuru y’imyaka 77 y’amavuko muri Nzeri uyu mwaka, ni manda ya gatandatu yikurikiranya yari atowemo kuyobora Uganda. Manda ye nshya azatangira muri Gicurasi uyu mwaka, izarangira yizuza imyaka 40 ayobora Uganda, nyuma […]
Meddie Kagere yongeye kwigarurira shampiyona ya Tanzania
Rutahizamu w’ikipe y’igihugu ‘Amavubi’, Meddie Kagere, yafashije Simba Sports Club akinira gutsinda Dodoma Jiji ibitego 2-1, ahita yongera kuyobora urutonde rw’abamaze gutsinda ibitego byinshi. Simba na Dodoma bari bahuriye mu mukino w’umunsi wa 18 wa shampiyona ya Tanzania. Kagere ni we wafunguriye amazamu iyi kipe y’umutoza Didier Gomes da Rosa ku munota wa 29 w’umukino, […]
RAB imaze amezi arindwi yarambuye abahirira inka zayo i Huye
Abaturage bahawe akazi ko guhinga ubwatsi bw’amatungo mu kigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB) station ya Rubona mu Karere ka Huye, bavuga ko bamaze amezi arindwi badahembwa amafaranga bumvikanye n’iki kigo. Abaganiriye na RBA bavuze ko iyo bagerageje kwishyuza babwirwa ko program bakoragamo yabuze amafaranga, kuri ubu bakaba baraheze mu gihirahiro. Basobanura ko […]
Umunya-Uganda wahoze ayobora inyeshyamba za LRA yahamijwe na ICC ibyaha 61
Umunya-Uganda Dominic Ongwen wahoze ari Umuyobozi mu nyeshyamba za LRA zirwanya ubutegetsi bwa kiriya gihugu, yamamijwe ibyaha 61 n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwa ICC. Ongwen wari umwe mu nyeshyamba zitinyitse, ni we mu bahoze muri LRA wakatiwe na ruriya rukiko rw’i La Haye mu Buholandi. Yahamijwe ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyoko muntu 61 muri 70 yashinjwaga. Ibyaha […]
Perezida Kagame yavuze uko ikibazo cy’umutekano muke uri mu Burasirazuba bwa RDC cyakemuka
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yagaragaje ko ikibazo cy’umutekano muke ukomeje kurangwa mu Burasirazuba bwa RD Congo bimaze imyaka ibarirwa mu binyacumi, agaragaza ko kiriya gihugu gikeneye gukorana n’ibindi bihugu mu gushakira umuti urambye iki kibazo. Ibi na byo Perezida Kagame yabigarutseho mu kiganiro ‘Battlegrounds’ aheruka kugirana n’Umunyamerika, H.R McMaster wahoze ari Umujyanama mu Biro […]
Kagame yagaragaje impamvu iterabwoba rikomeje kwiyongera muri Afurika, n’uko ryahashywa
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yagaragaje imiyoborere mibi muri bimwe mu bihugu bya Afurika n’ikibazo cy’ubushobozi buke, nka zimwe mu mpamvu nyamakuru zikomeje gutuma iterabwoba rifata indi ntera kuri uyu mugabane. Umukuru w’Igihugu yabigarutseho mu kiganiro cyitwa ‘Battlegrounds’ aheruka kugirana Herbert Raymond McMaster wahoze ari Umujyanama mu biro bya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za […]
Copa del Rey: Byasabye amasaha 2 ngo FC Barcelona yikure mu nzara za Granada
Ikipe ya FC Barcelona yaraye igeze muri 1/2 cy’irangiza cya Copa del Rey (Igikombe cy’umwami), nyuma yo gusezerera Granada ku bitego 5-3. Ni Barcelona yarwanye inkundura, kugeza mu minota ya nyuma y’umukino ubwo yishyuraga ibitego 2-0 yari yatsinzwe hakiri kare cyane. Granada yari yafunguye amazamu ku munota wa 34 w’umukino ku gitego yatsindiwe n’umunya-Brésil, Kennedy, […]
CHAN: Maroc yanyagiriye Caméroun imbere y’abafana bayo, isanga Mali ku mukino wa nyuma
Ikipe y’Igihugu ya Maroc ‘Les Lions de l’Atlas’, yageze ku mukino wa nyuma wa CHAN nyuma yo gutsindira Caméroun imbere y’abafana bayo ibitego 4-0. Hari mu mukino wa 1/2 cy’irangiza wabereye kuri Stade ya Limbé. Ni Maroc yarushaga Caméroun mu mpande zose z’ikibuga, mu gihe abavandimwe b’Abanya-Caméroun bo bakinaga imipira miremire yo kujugunya. Ukurushwa kwa […]
Perezida Kagame yavuze ko Afurika itifuza gukorera ku gitugu cy’u Burayi na Amerika
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yagaragaje ko Afurika idakwiye gukorera ku gitutu cy’ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi mu gushyira mu bikorwa ibijyanye na Demukarasi no kubahiriza uburenganzira bwa muntu, kuko nta kiremwa muntu gikwiye gushyira igitugu ku kindi. Umukuru w’igihugu yabigarutseho mu kiganiro ‘Battlegrounds’ aheruka kugirana na H.R McMaster wo mu kigo Hoover Institution cy’Abanyamerika […]
Mali yasezereye Guinea-Conakry, igera ku mukino wa nyuma wa CHAN
Ikipe y’igihugu ya Mali ‘Les Aigles du Mali’, yageze ku mukino wa nyuma wa CHAN 2020 ikomeje kubera mu gihugu cya Caméroun, nyuma yo gusezerera muri 1/2 cy’irangiza Guinée-Conakry kuri za Penaliti. Iyi Guinée yaherukaga gusezerera Amavubi y’u Rwanda muri 1/4 cy’irangiza iyatsinze igitego 1-0. Guinée na Mali bakiranuwe na za penaliti, nyuma yo kubura […]
Côte d’Ivoire yasabye u Burundi gushyigikira umukandida wayo mu matora ya Perezida wa CAF
Guverinoma ya Côte d’Ivoire yasabye iy’u Burundi kuzashyigikira umukandida wayo, mu matora ya Perezida w’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) ateganyijwe mu kwezi gutaha. Ni ibikubiye mu butumwa Claude Paulin Danho, Minisitiri wa Siporo muri Côte d’Ivoire akanaba intumwa yihariye ya Perezida Alassane Ouattara yari yashyikirije Perezida w’u Burundi, Gen Evariste Ndayishimiye. Kuri uyu wa […]
Uganda: Impanuka ikomeye yahitanye ubuzima bw’abarenga 30
Abantu 32 bo mu gihugu cya Uganda, bitabye Imana kuri uyu wa Kabiri abandi batanu barakomereka, nyuma y’impanuka y’imodoka eshanu zagonganye. Amakuru y’iyi mpanuka yemejwe na Irene Nakasiita, Umuyobozi Ushinzwe itumanaho muri Croix-Rouge ya Uganda. Nakasiita yavuze ko iyi mpanuka yabereye ku muhanda uva ahitwa Fort Portal werekeza Kasese ho mu karere ka Kasese. Amakuru […]
Uganda yashyikirije u Rwanda Abanyarwanda bari bamaze igihe bafungiye muri gereza zayo
Leta ya Uganda kuri uyu wa Gatatu yashyikirije u Rwanda abaturage barwo barindwi bari bamaze igihe bafungiye mu magereza atandukanye ya kiriya gihugu. Saa tanu z’amanywa ni bwo aba Banyarwanda batandatu n’umwana umwe bagejejwe ku mupaka wa Kagitumba mu karere ka Nyagatare, nyuma y’umunsi umwe bafunguwe n’igihugu cya Uganda. Inzego z’ubuyobozi muri Uganda ni zo […]
Menya impamvu ingamba zo kwirinda Covid-19 zorohejwe kuva mu cyumweru gitaha
Inama y’Abaminisitiri yateranye mu buryo bw’ikoranabuhanga ku wa Kabiri tariki ya 02 Gashyantare iyobowe na Perezida Paul Kagame, yanzuye ko ingamba zo gukumira ikwirakwira rya COVID-19 mu mujyi wa Kigali zari zarashyizweho zizoroshywa kuva mu cyumweru gitaha. Ni nyuma y’iyari yateranye ku wa 18 Mutarama yari yemeje ingamba zitandukanye, zirimo gushyira Umujyi wa Kigali muri […]
Kanté wavunnye Tuyisenge Jacques yirukanwe muri CHAN 2020
Komisiyo ishinzwe imyitwarire mu Mpuzamashyirahamwe y’Umupira w’amaguru ku mugabane wa Afurika, yahanishije umunya-Guinée Conakry, Mory Kanté, kutagira undi mukino yongera gukina muri CHAN 2020, nyuma y’ikarita itukura yeretswe azira kuvuna Jacques Tuyisenge. Ku cyumweru ni bwo Kanté yeretswe ikarita itukura mu mukino wa 1/4 cy’irangiza cya CHAN Amavubi y’u Rwanda yatsinzwemo na Syli National ya […]
UR yabonye Umuyobozi Mushya, Yann Gwet uyigishamo agirwa Umunyarwanda
Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Kabiri tariki ya 02 Gashyantare, yagize Prof Alexandre Lyambabaje Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’u Rwanda (UR), asimbuye umunya-Ecosse, Prof Philip Cotton warangije amasezerano ye mu mpera z’umwaka ushize. Dr Musafiri Papias Malimba ni we wari umaze amezi ane ari Umuyobozi wa UR w’agateganyo. Prof Lyambabaje w’imyaka 61 y’amavuko yize muri […]
Kigali yagumishijwe muri Guma mu Rugo kugeza mu cyumweru gitaha

Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Kabiri iyobowe na Perezida wa Repububulika, Paul Kagame, yemeje ko Umujyi wa Kigali uguma muri gahunda ya Guma mu Rugo kugeza ku wa 08 Gashyantare. Ni nyuma y’inama yari yateranye ku wa 18 Mutarama yemeje ko Kigali ijya muri gahunda ya Guma mu Rugo, mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira […]
Gicumbi: Inka y’umuturage yabyaye inyana ifite isura y’ingurube
Inka y’umuturage witwa Ndikuye wo mu murenge wa Manyagiro, yabyaye inyana ifite isura y’ingurube mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri. Iyi nka yabyaye ifite amezi atanu ariko yari yaratangiye kugaragaza ibimenyetso by’uburwayi ari nabwo bwatumye ibyara igihe kitaragera. Umuvuzi w’amatungo, Gabiro Eric wabyaje iyi nka yabwiye ikinyamakuru IGIHE ko kubyara inyana imeze gutyo byatewe […]
Madamu Ndayishimiye yabyukije Miss Burundi yari imaze imyaka 4 itaba (Amafoto)

Madamu wa Perezida w’u Burundi, Angeline Ndayubaha, kuri uyu wa Kabiri yatangije irushanwa ryo gushaka Nyampinga w’u Burundi w’uyu mwaka wa 2021, nyuma y’imyaka ine ritaba. Ni mu muhango wabereye muri Hoteli ya Royal Palace Burundi iherereye i Bujumbura. Mu ijambo rye, Madamu wa Perezida Ndayishimiye yasabye abayobozi gufasha intara bayoboye gukangurira abakobwa bujuje ibisabwa […]
Uganda: Gen Lokech yategetse CID kugaragaza vuba abantu bamaze amezi 2 barashimuswe
Umuyobozi Wungirije wa Polisi ya Uganda, Maj Gen Paul Lokech, yahaye amasaha 48 Urwego Rushinzwe Iperereza (CID) ngo rube rwamaze kugaragaza abantu bose baburiwe irengero nyuma yo gushimutwa n’inzego z’umutekano. Ni ibikubiye mu rwandiko Gen Lokech yandikiye Brig Gen Chris Damulira ukuriye ubutasi ku byaha muri CID na AIGP Grace Akullo uyobora Ishami Rishinzwe Iperereza […]
Utubari twemerewe kongera gukora muri Afurika y’Epfo
Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyri Ramaphosa, yoroheje amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19 mu gihugu cye arimo gukomorera icuruzwa ry’ibisindisha. Perezida Ramaphosa yatangaje iyoroshya ry’ariya mabwiriza, ubwo yishimiraga kwakira doze miliyoni z’inkingo za AstraZeneca zitezweho gutuma Afurika y’Epfo yigaranzura COVID-19. Yavuze ko igihugu kizaguma mu kiciro cya gatatu cya Guma mu Rugo, ariko avuga ko […]
Kigali: Yatabaje Minisports na FERWAFA ngo bafashe Amavubi kurenganurwa
Umusore witwa Niyonzima Sympatique Samuel uri mu batarishimiye imisifurire yaranze umukino w’u Rwanda na Guinée muri CHAN 2020, yitabaje zirimo Minisiteri ya Siporo na FERWAFA azisaba kuregera Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) zisaba ko Amavubi yarenganurwa. Amavubi yasezerewe muri CHAN 2020 ejo ku Cyumweru, nyuma yo gutsindwa na Guinée igitego 1-0, mu mukino waranzwe […]
Didier Gomes yatwaye TP Mazembe igikombe, kiba icya mbere ahesheje Simba
Ikipe ya Simba Sports Club yegukanye igikombe cy’irushanwa rya Simba Super Cup yari yarateguye, kiba icya mbere Umufaransa Didier Gomes da Rosa uheruka guhabwa inshingano zo kuyitoza atwaye. Simba yegukanye kiriya gikombe nyuma yo kunganya 0-0 na TP Mazembe yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu mukino wabereye kuri Stade ya Benjamin Mkapa. Iyi […]
Somalia: Perezida Farmaajo yababajwe n’umu-Jenerali waguye mu gitero cya Al Shabaab
Perezida wa Somalia, Mohamed Farmaajo, yatangaje ko yababajwe n’urupfu rwa Gen Mohamed Nur Galal uri mu baguye mu gitero umutwe wa Al Shabab wagabye kuri hoteli iri mu murwa mukuru Mogadishu. Abantu 10 ni bo bimaze kumenyekana ko baguye muri kiriya gitero cy’ibiturika cyakurikiwe no kurasana, cyabaye ku Cyumweru nimugoroba, nk’uko byatangajwe n’umuvugizi wa Polisi […]
Mu buzima bwanjye sinigeze mbona imisifurire nk’iyi_A. Kagame anenga uwasifuriye Amavubi
Umukobwa wa Perezida wa Repubulika, Ingabire Ange Kagame, ari mu baraye bababajwe n’ugusezererwa kw’ikipe y’igihugu ‘Amavubi’; avuga ko mu buzima bwe ari bwo yari abonye imisifurire mibi nk’iyaranze umukino w’u Rwanda na Guinée-Conakry. Mu ijoro ryakeye ni bwo Amavubi yasezerewe muri CHAN yaberaga mu gihugu cya Caméroun, nyuma yo gutsindwa na Guinée-Conakry igitego 1-0. Igitego […]
Amavubi atsinzwe na Guinée Conakry asezererwa muri CHAN 2020
Ikipe y’igihugu ‘Amavubi’ isezerewe muri CHAN yaberaga mu gihugu cya Caméroun, nyuma yo gutsindwa na Guinée-Conakry igitego 1-0. Hari mu mukino wa 1/4 cy’irangiza waberaga kuri Stade ya Limbé. Igice cya mbere cy’umukino cyarangiye amakipe yombi anganya 0-0, n’ubwo Abanya-Guinée ari bo bagerageje uburyo bwinshi bw’ibitego. Ni igice cyaranzwe n’amakosa menshi (11) ku ruhande rw’ikipe […]
CHAN: Abanya-Guinée bikanze ko Amavubi akinisha abasirikare
Itangazamakuru ryo muri Guinée Conakry, ryatangaje ko muri kiriya gihugu hari icyoba cy’uko ikipe yabo ishobora gusezererwa n’Amavubi y’u Rwanda, mu mukino wa 1/4 cy’irangiza cya CHAN amakipe yombi ahuriramo ku mugoroba w’iki cyumweru. Abanya-Guinée bavuga ko n’ubwo ikipe yabo yageze muri 1/4 cy’irangiza yemwe inayoboye itsinda yarimo, itigeze ikina umukino uryoheye ijisho. Urubuga Sports […]
U Rwanda rwasobanuje U Bwongereza impamvu bwakumiriye ku butaka bwabwo abaruturutsemo
Guverinoma y’u Rwanda kuri uyu wa Gatandatu, yatangaje ko itumva impamvu u Bwongereza bwashyize u Rwanda ku rutonde rw’ibihugu bitemerewe gukorereyo ingendo, ivuga ko igitegereje ibisobanuro ku cyatumye hafatwa kiriya cyemezo. Ku wa Kane w’iki cyumweru ni bwo Leta y’u Bwongereza yatangaje ko abaturage baturutse mu bihugu birimo u Rwanda, u Burundi na Leta zunze […]
Uzava mu Rugo yishimira intsinzi y’Amavubi kuri Guinée azahanwa_Umujyi wa Kigali
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali kuri uyu wa Gatandatu, bwatangaje ko ibihano bitegereje abazitwaza intsinzi y’Amavubi bakica gahunda ya Guma mu Rugo yashyizweho mu kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19. Ku cyumweru ni bwo Ikipe y’igihugu ‘Amavubi’ izakina na Guinée, mu mukino wa 1/4 cy’irangiza cya CHAN uzabera kuri Stade ya Limbé. Amavubi yaherukaga gutsinda Togo mu […]
Abagore basabwe gukoresha impeta ishyirwa mu gitsina nk’uburyo bwo kwirinda ibyago bya SIDA
Ishami ry’Umuryango w’Abimbumbye ryita ku buzima (OMS), ryagiriye abagore inama yo gukoresha impeta ishyirwa mu gitsina; nk’uburyo bwo kubarinda ibyago byo kwandura virusi itera SIDA. OMS ivuga ko gukoresha iriya mpeta izwi nka DPV-VR biri mu buryo bwizewe burinda abagore ibyago byo kwandura virusi itera SIDA. Ni nyuma y’ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’Uburayi cyita ku miti […]
CHAN: RDC irashinja Caméroun guhimba ibisubizo by’uko abakinnyi bayo banduye COVID-19
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FECOFA) ryamaganye ibisubizo bigaragaza ko hari abakinnyi b’ikipe y’igihugu ya Congo banduye icyorezo cya COVID-19, rivuga ko bishobora kuba byaracuzwe na Caméroun. Mu ijoro ryakeye ni bwo hamenyekanye amakuru avuga ko hari abakinnyi 13 ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo banduye COVID-19, mbere y’amasaha make ngo […]
ICGLR yasabye inyeshyamba zo muri Centrafrique gushyira intwaro hasi vuba na bwangu
Inama y’ibihugu by’Akarere k’ibiyaga bigari (ICGLR) yiga ku bibazo bya Repubulika ya Centrafrique yateranye ku munsi w’ejo, yasojwe hafatwa umwanzuro usaba inyeshyamba zihanganye na Leta ya Centrafrique gushyira intwaro hasi vuba na bwangu. Ni inama yateraniye i Luanda muri Angola, iyobowe na Perezida João Manuel Gonçalves Lourenço usanzwe ari n’umuyobozi wa ICGLR. Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga […]
CHAN: Inama y’igitaraganya nyuma y’uko abakinnyi 13 ba RDC basanzwemo COVID-19
Inama y’igitaraganya iteraniye mu gihugu cya Caméroun kiri kuberamo irushanwa rya CHAN, nyuma y’uko abandi bakinnyi 13 ba Repububulika Iharanira Demokarasi ya Congo bagaragayeho icyorezo cya COVID-19. Abakinnyi ibisubizo byagaragaje ko banduye kuri uyu wa Gatanu barimo n’abakinnye umukino Congo Kinshasa iheruka guhuramo na Niger. Iyi kipe kandi yagombaga guhura na Caméroun mu mukino wa […]
Musanze: Amazi amaze amezi 3 yarabuze yatumye abanyeshuri bahagarika amasomo

Abanyeshuri bo mu rwunge rw’amashuri rwa Remera mu karere ka Musanze, bamaze igihe batitabira amasomo uko bikwiye kubera ikibazo cy’amazi amaze igihe yarabaye ingume muri kariya gace. Amazi muri kariya gace amaze amezi hafi atatu yaragiye, kubera igikorwa cyo kubaka imiyoboro mishya, n’ubwo na mbere yaho atabonekaga mu buryo buhagije. Mu ma saa munani yo […]
RDC: Minisitiri w’Intebe Sylvestre Ilunga na Guverinoma ye beguye
Minisitiri w’Intebe wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Sylvestre Ilunga Ilunkamba, yashyikirije ubwegure bwe Perezida Félix Antoine Tshisekedi; nyuma y’umunsi umwe aterewe icyizere n’Inteko Ishinga amategeko. Minisitiri Ilunga yashyikirije Perezida ubwegure bwe kuri uyu wa Gatanu, mu ngoro ye aho yari yamusuye. 7SUR7.CD yahamirijwe aya makuru n’umwe mu bakora muri Perezidansi ya Congo Kinshasa wifuje […]
Kenya: Abarimu basabye Leta kubaha imbunda
Ihuriro ry’abarimu bigisha mu mashuri makuru yo mu gihugu cya Kenya (KUPPET), ryasabye Leta ya kiriya gihugu guha imyitozo ya gisirikare abarimu bo mu bice bitandukanye by’igihugu bikunze kurangwamo umutekano muke, ndetse n’imbunda. Umunyamabanga Mukuru wa ririya huriro, Moses Nthurima, yavuze ko guha imbunda abarimu bitazabarinda gusa ababatera bakabagirira nabi, ko ahubwo bizanabaha icyizere cyo […]
IFFHS yatangaje ikipe ya 11 beza baranze Afurika mu myaka 10 ishize
Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Ibarurishamibare n’Amateka ku mupira w’amaguru (IFFHS) ryashyize ahagaragara ikipe y’abakinnyi 11 beza baranze umugabane wa Afurika mu myaka 10 ishize. Ni ikipe yiganjemo amazina asanzwe azwi mu mupira w’amaguru, igizwe n’abakinnyi bose bakomoka mu Burengerazuba bw’umugabane wa Afurika no mu majyaruguru yawo. Umunya-Nigeria Vincent Enyeama ni we watowe nk’umuzamu wahize abandi muri Afurika […]
CHAN: Guinée izahura n’Amavubi ni yo kipe ifite abakinnyi bato kurusha ayandi
Ikipe y’igihugu ya Guinée Conakry izakina n’Amavubi y’u Rwanda mu mukino wa 1/4 cy’irangiza cya CHAN iri kubera mu gihugu cya Caméroun, ni yo kipe iri muri ririya rushanwa ifite abakinnyi bato kurusha ayandi. Amavubi azisobanura na Guinée ku cyumweru, mu mukino uzabera kuri Stade ya Limbé aheruka kuboneraho itike ya 1/4 cy’irangiza atsinze Togo […]
RDC: Minisitiri w’Intebe Sylivestre Ilunga na Guverinoma ye birukanwe
Inteko Ishinga Amategeko ya Repububulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuri uyu wa Gatatu yafashe umwanzuro wo kwirukana Minisitiri w’Intebe, Sylvestre Ilunga na Guverinoma ye nyuma yo kubatakariza icyizere. Minisitiri Ilunga yirukanwe nyuma y’igihe gito hatowe icyemezo cyo kumutakariza icyizere cyatowe atari mu nteko, kuko yari mu rugendo mu mujyi wa Lubumbashi aho yari yagiye guhura […]
Magufuli yasabye abanya-Tanzania kwitondera inkingo za COVID-19 ziri kwamamazwa n’amahanga
Perezida wa Tanzania, Dr John Pombe Magufuli, yasabye Minisiteri y’Ubuzima mu gihugu cye kwirinda kwihutira gusaba ‘inkingo za COVID-19 zikomeje kwamamazwa n’ibihugu by’amahanga.’ Magufuli yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri ubwo yari mu gace ka Geita, avuga ko ibyo kwifashisha inkingo za COVID-19 bidakwiye gufatwa nk’ibintu byoroshye. Ati: “Mugomba guhagarara bwuma. Inkingo ni mbi cyane. Niba […]
Abasirikare bakoze ku mabere y’umugore wanjye_Bobi Wine abara uko yari afungiye iwe
Umunyapolitiki Robert Kyagulanyi ‘Bobi Wine’ utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda, yashinje inzego zishinzwe umutekano za kiriya gihugu kumukoza isoni we n’umuryango we ndetse n’abakozi be ubwo abashinzwe umutekano bari baramufungiye iwe mu rugo. Kuva tariki ya 14 Mutarama ubwo muri Uganda habaga amatora y’umukuru w’igihugu yegukanwe na Perezida Yoweri Kaguta Museveni, Bobi Wine bari bahanganye […]
Minisitiri Shyaka yemeye gufasha uwenda ‘kwicwa n’inzara’ wasabye Perezida Kagame kumuremera
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase, yemeye gufasha umuturage watabaje Perezida wa Repububulika, Paul Kagame kuri Twitter, amusaba kumukiza inzara yenda kumwica. Uwatabaje Perezida Kagame agatungira agatoki ubutumwa bwe Ibiro by’Umukuru w’Igihugu na Minisitiri Shyaka ni uwitwa Isham Abdallah uvuga ko yari asanzwe akora akazi ko gutanga ibiryo muri resitora, gusa akazi kakaba karahagaze. Abdallah […]
Imana yumvise ugutakamba kw’Amavubi, Togo ihinduka igitambo (Amafoto)

Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ yaraye ikatishije itike ya 1/4 cy’irangiza cya CHAN ikomeje kubera mu gihugu cya Caméroun, nyuma yo gutsinda Togo ibitego 3-2. Hari mu mukino usoza itsinda C Amavubi y’u Rwanda yasabwaga gutsinda ku kiguzi icyo ari cyo cyose, kugira ngo agire amanota atanu yari gutuma abasha kuguma muri ririya rushanwa. Ibitego bitatu bya […]
Amavubi atsinze Togo agera muri 1/4 cy’irangiza cya CHAN
Ikipe y’Igihugu Amavubi itsinze iya Togo ibitego 3-2 mu mukino wa nyuma wo mutsinda C, ikatisha itike ya 1/4 cy’irangiza cya CHAN ikomeje kubera mu gihugu cya Caméroun. Ni umukino Amavubi yasabwaga gutsinda ku kabi n’akeza kugira ngo arenge amatsinda, kugeza n’aho n’umukuru w’igihugu ayahanura mbere yo kuwukina. Iminota 45 y’igice cya mbere cy’uyu mukino […]
Perezida Kagame yahaye Amavubi impanuro mbere yo guhura na Togo
Minisitiri wa Siporo, Aurore Mimosa Munyangaju, kuri uyu wa Kabiri yaganirije abakinnyi b’ikipe y’igihugu Amavubi bari i Limbé mu gihugu cya Caméroun, abashyikiriza impanuro bagenewe na Perezida wa Repububulika, Paul Kagame. Ni mbere y’umukino wa CHAN wa nyuma wo mu tsinda C Amavubi ahuriramo na Togo. Uyu mukino ikipe y’igihugu irasabwa kuwutsinda ikagera muri 1/4 […]
Tanzania: Perezida Magufuli yababariye abanya-Ethiopia bakabakaba 1,800
Perezida wa Tanzania, Dr Joseph John Pombe Magufuli, yahaye imbabazi abanya-Ethiopia 1 789 bari bafungiye mu gihugu cye bazira kuhinjira mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Perezida Magufuli yafashe umwanzuro wo kubabarira aba baturage ku wa Mbere nyuma y’ibiganiro yagiranye na Perezida wa Ethiopia, Sahle-Work Zewde wari mu ruzinduko rw’umunsi umwe mu gihugu cya Tanzania. Perezida Magufuli […]
Bertrand yavunikiye mu myitozo, bimwambura amahirwe yo gukina na Togo (Amafoto)

Rutahizamu Iradukunda Jean Bertrand, yavunikiye mu myitozo y’ikipe y’igihugu ‘Amavubi’, bimwambura amahirwe yo gukina umukino wa CHAN u Rwanda ruhuriramo na Togo kuri uyu wa Kabiri. Ku Cyumweru ubwo Amavubi yarimo yitegura umukino ahuriramo na Togo kuri uyu wa Kabiri, Iradukunda Jean Bertrand yaje kugira ikibazo cyo mu ivi nyuma yo kugongana na Eric Rutanga. […]
Mashami Vincent yarahiriye kwataka Togo ku kabi n’akeza
Umutoza w’ikipe y’igihugu ‘Amavubi’, Mashami Vincent, yarahiriye kwataka Togo mu mukino wa nyuma wo mu tsinda C izahuriramo n’Amavubi ku munsi w’ejo. Amavubi ari ku mwanya wa gatatu mu tsinda n’amanota abiri, arasabwa gutsinda Togo iyarusha inota rimwe ku kabi n’akeza kugira ngo agire amanota atanu azahita ayahesha itike ya 1/4 cy’irangiza. Amavubi ntiyashoboye kwinjiza […]
Bidasubirwaho Frank Lampard yirukanwe na Chelsea
Ikipe ya Chelsea yemeje ko yamaze kwirukana Umwongereza Frank Lampard wari umutoza wayo mukuru, kubera umusaruro mubi. Chelsea ku rubuga rwayo yavuze ko gufata icyemezo cyo kwirukana Lampard atari ibintu byoroshye, gusa igaragaza ko umusaruro yagezeho iri mu biganza we atari wo yari yiteze. Umuherwe wa Chelsea Roman Abramovic yavuze ko “Iki ni icyemezo cyakomereye […]
Ubwuzu ku maso ya Diamond wongeye kubonana n’umwana yabyaranye na Tannasha (Amafoto)

Umuhanzi Naseeb Abdul Juma uzwi nka Diamond Platnumz, yagaragaje ubwuzu nyuma yo kongera kubonana na Naseeb Abdul Juma yabyaranye n’Umunyakenyakazi, Tanasha Donna. Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize ni bwo Tanasha n’umwana we babonanye n’umuhanzi Diamond, nyuma y’igihe kigera ku mwaka batandukanye. Diamond na Tannasha batandukanye muri Gashyantare umwaka ushize, bitewe n’uko uriya mugore yashinjaga uwahoze […]
Umupolisi wari ucungiye Ndayishimiye umutekano yuzuye umwuka, asaba abantu kwitegura Yesu
Umupolisi w’u Burundi wari ucunze umutekano ahari Perezida Evariste Ndayishimiye, yuzuye umwuka atangira kwigisha abantu abasaba kwihana ibyaha byabo, kugira ngo bazabashe kwakira ‘Yesu uri hafi kugaruka’. Ejo ku Cyumweru Perezida Ndayishimiye yari mu mujyi wa Gitega, aho yari yitabiriye umuhango wo kwimika uwari kumusimbura ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru w’Ishyaka CNDD-FDD. Réverien Ndikuriyo wahoze ari […]
Perezida Trump yavuze ibinyoma 30,573 mu gihe yamaze ku butegetsi
Donald Trump mu gihe cy’imyaka ine nka Perezida wa 45 wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, yavuze ibinyoma 30,573 nk’uko byashyizwe ahagaragara n’ikinyamakuru The Washington Post. Iki gitangazamakuru kiri mu bikomeye ku Isi cyavuze ko ibinyoma bya Trump byatangiye kugaragara ku munsi we wa mbere muri White House, bigenda byiyongera umunsi ku wundi ku buryo […]