Uganda: Mu bitaro by’indwara z’amaso havumbuwe intwaro zitandukanye

Igisirikare cya Uganda kuri uyu wa Kane nyuma ya saa sita cyavumbuye imbunda 2, bombe 3 na grenades 3 byari bihishe mu bitaro by’amaso byo muri Tororo byitwa Benedictine Eye Hospital. intwaro zafashwe harimo imbunda imwe yirodinga (self-loading rifle) , indi ya SMG, bombe 3 ziraswa ibimodoka by’imitamenwa (Anti-tanks) na grenades 3. Nk’uko byatangajwe na […]

Rwanda :Hari abamotari batwara abagizi ba nabi abandi bakiba abagenzi batwaye

Umuvugizi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Kabanda avuga ko hari abamotari bagaragara mu bikorwa by’ubujura, bwaba ubwa moto za bagenzi babo n’izindi, abiba abagenzi batwaye, gutwara nabi moto mu muhanda bituma habaho impanuka, abatwara ibiyobyabwenge. Hari kandi abatwara abagizi ba nabi ndetse n’abatwara ibinyabiziga […]

Umupasiteri akurikiranyweho kwivugana umwe mu bakirisitu be

Umupasiteri witwa Jessiah, wo mu idini y’abapentekositi mu gihugu cya Nigeria ari mu bwihisho nyuma yo kwica umwe mu bayoboke be amutumiye ngo bajyane gusenga. Abatangabuhamya batandukanye bavuga ko uyu mupasiteri yatumiye uyu mugabo witwa Ejiofor Ujah ngo aze bajyane gusenga nk’uko byari bisanzwe, ariko umugore we Rosemary Ujah agategereza ko agaruka agaheba. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] […]

Umugabo yishe umwana we amuziza ko yariye umukate nta burenganzira yamuhaye

Umugabo witwa Nelson Asiimwe acumbikiwe na polisi yo mu karere ka Bushenyi muri Uganda acumbikiwe na polisi yo mu gace akomokamo azira kwihekura kubera akamanyu k’umukate. Uyu mugabo akurikiranyweho kwivugana umwana we w’imyaka 5 y’amavuko amuziza ko yariye umukate yari yabitse ngo ari buwurye mu gitondo ku munsi ukurikiraho. Uyu mugabo wiyemerera ko aherutse gutandukana […]

U Rwanda na Congo birasabwa gutegura ibisasu biri muri Parike y’Ibirunga

Imiryango 11 itegamiye kuri Leta, iharanira kubungabunga ibidukikije basabye Perezida w’u Rwanda , Paul Kagame na mugenzi we wa Repubulika Iharanire Demokarasi ya Congo,Joseh Kabila Kabange gutegura ibisasu biri muri Parike y’Ibirunga mu gace ka Mikeno mu rwego rw’umutekano w’inyamaswa. Iyi miryango ivuga ko itumva uburyo ibisasu byatezwe ahantu hafatwa nk’ubuhungiro bw’inyamaswa ziri mu kaga, […]

Gasabo: Umwongerezakazi Uwamahoro Violette yagejejwe imbere y’urukiko bwa mbere

Umunyarwandakazi ufite ubwenegihugu bw’u Bwongereza umaze iminsi mu maboko y’ubutabera bw’u Rwanda, Uwamahoro Violette, kuri uyu wa gatatu, itariki 23 Werurwe yagejejwe imbere y’urukiko bwa mbere ngo yiregure ku byaha akurikiranweho. Imbere y’Urukiko rwa Gasabo mu Mujyi wa Kigali, Uwamahoro yahakanye ibyaha bitatu ashinjwa birimo kugira uruhare mu gushinga umutwe w’abagizi ba nabi. Ibyaha yahakanye […]

Chantal, afite imyaka 31 akaba ashaka umukunzi

Mwaramutseho nje aha shaka umukunzi imyaka31 uburebure1cm70 nd’umu fille w’umwana umwe ntakazi ngira ndiga muri Kaminuza ndifuza umukunzi ufite imyaka32-40 upima ibiro70-85 muremure ukunda ibiryanye na sport ufite urukundo kuko nahuye nibikomere murukundo uwumva abyujuje yanyandikira kuri email kayitesichanta@gmail.com Nb uziko akina ntanyandikire kuko ntamwanya mfite woguta. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse […]

RDC:Habonetse imirambo 5 y’abantu bicishijwe intwaro

Mu gace Bwito mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru ho muri Repubulika Iharanira Demoakarasi ya Congo, habonetse imirambo y’abantu 2 bishwe n’abitwaje intwaro gakondo kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Werurwe 2017. Kuri uyu munsi kandi habonetse indi mirambo 3 umwe ukaba warasanzwe ahitwa Kibirizi,undi i Kashalira naho uwa Gatatu uboneka Malyanga muri Bwito. Radio Okapi […]

U Rwanda rugiye kohereza izindi ngabo muri Sudani y’Epfo

U Rwanda ni rumwe mu bihugu byamaze gutangazwa ko bigiye kohereza ingabo mu butumwa bw’amahoro muri leta ya Sudani y’Epfo ikomeje kuvugwamo ibikorwa by’ubwicanyi by’urudaca byanze kurangira guhera mu myaka yashize. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Ibi byemejwe n’umuvugizi w’igisirikare cy’u Rwanda Lt Col RenĂ© Ngendahimana kuri uyu wa kabiri tariki ya 22 Werurwe 2017, ko u Rwanda […]

Leta y’u Rwanda yanze kwitabira urubanza yarezwemo na Ingabire Victoire mu Rukiko Nyafurika

Ishyaka FDU Inkingi rya Ingabire Umuhoza Victoire rikaba ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda, riratangaza ko Leta y’u Rwanda itigeze igaragara mu rubanza yarezwemo na Ingabire ngo yiregure ku birego byashyikirijwe Urukiko Nyafurika rw’Uburengenzira bwa Muntu (ACHPR) rufite icyicaro I Arusha muri Tanzania. Guverinoma y’u Rwanda ishinja abaterankunga b’uru rukiko ari bo Ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe iterambere […]

Leta ya Kabila irashinjwa gukorana na M23 igambiriye kuguma ku butegetsi

Mu mpera za 2013 nibwo inyeshyamba za M23 zahaswe umuriro kugera aho zemeye guhagarika imirwano bamwe banafata inzira y’ubuhunzi, aho umwaka utangiriye wa 2017 nibwo izi nyeshyamba zongeye kugaba ibitero. Ibi bitero bya M23 muri uyu mwaka, bamwe babifata nk’amacenga ya politiki, ko waba ari umukino wo gukomeza guhungabanya umutekano Leta iriho ikabona impamvu yo […]

Ku nshuro ye ya mbere, Trump yagiranye ikiganiro n'abanyamategeko b'abirabura

Prezida wa leta zunze ubumwe za Amerika, Donald Trump yagiranye ikiganiro na bamwe mu bayobozi bakomeye b’inama nshingamategeko b’abirabura muri kiriya gihugu. Iyi nama ibaye nyuma y’amezi agera kuri abiri aba bayobozi b’abirabura basabye inama na Prezida Trump. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Imbere y’uko iyo nama itangira, Prezida Trump yabwiye abanyamakuru ko mu gihe cyo kwiyamamaza yari […]

Tennis: Clenia na Belyse bagiye guhagararira u Rwanda muri ITF African Junior Championships

Abana b’Abakobwa, Niyonshima Clenia na Irakoze Belyse bayobowe n’umutoza Umulisa Joselyne w’ikipe y’Igihugu y’abakobwa batarengeje imyaka 17 ya Tennis, kuri uyu wa Gatanu barafata indege berekeza mu gihugu cya Afurika y’Epfo aho bagiye guhagararira u Rwanda mu marushanwa ya ITF African Junior Championships azabera mu Mujyi wa Johannesburg guhera kuwa 26 Werurwe kugeza kuwa 04 […]

Igipolisi cya Uganda cyabonye Umuvugizi mushya

Komiseri Mukuru w’Igipolisi cya Uganda .Gen Kale Kayihura kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Weurwe 2017 yagize AIGP Asan Kasingye umuvugizi mushya w’igipolisi. AIGP Kasingye wari usanzwe ari Umuyobizi w’Ishyami rya Polisi mpuzamahanga(Interpol) muri Uganda akaba yanashinzwe Politiki mu gipolisi cy’iki gihugu. Akaba asimbuye ku mwanya w’ubuvugizi , AIGP Andrew Felix Kaweesi wishwe arashwe ku […]

Abana ba Uwamahoro Violette bandikiye perezida Kagame bamusaba gufungura nyina

Abana ba Uwamahoro Violette, Umunyarwandakazi ufite n’ubwenegihugu bw’u Bwongereza, akaba ari mu maboko y’ubutabera bw’u Rwanda, bandikiye perezida w’u Rwanda, Paul Kagame bamusaba gufungura nyina. Uyu mugore wabaga mu mujyi wa Leeds mu Bwongereza yafatiwe mu Rwanda mu minsi ishize ubwo yari yaje aje gushyingura . Ubwo yatangazaga ko ari mu maboko yayo, Polisi y’igihugu […]

U Rwanda rwihanganishije u Bwongereza ku gitero cy’ubwiyahuzi cyagabweyo

Nyuma y’igitero cy’iterabwoba cyagabwe ku mujyi wa Londres mu Bwongereza ku munsi w’ejo tariki ya 22 Werurwe 2017 kikanahitana abagera kuri 4, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo yihanganishije kiriya gihugu. Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Minisitiri akaba n’umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Mushikiwabo Louise yagize ati “twihanganishije abo mu mujyi wa London […]

Minisante yashyizeho uburyo bushya bw’agahimbazamusyi ku baganga

Nyuma y’uko bigaragaye ko bamwe mu baganga bava mu mavuriro ya Leta bakajya gushakira akazi mu mavuriro yigenga kuko batoroherezwa,MinisiterI y’UbUzima yashyizeho uburyo bushya bugamije gutuma abakora umwuga b’ubuganga bakora akazi kabo batuje. Mu kiganiro na The New Times ,Minisitiri w’Ubuzima, Dr Diane Gashumba yavuze ko bari gutegura ibiganiro bihuza Minisiteri n’abaganga kugira ngo baganire […]

Polisi irakangurira abaturarwanda kwirinda kugendana amafaranga menshi

Polisi y’u Rwanda irakangurira abaturarwanda kwirinda kugendana amafaranga menshi kuko bishobora kubaviramo kuyibwa, kuyamburwa bayashikujwe cyangwa kuyata. Hirya no hino mu gihugu Sitasiyo za Polisi zakira ibirego byo kwibwa no gushikuzwa amafaranga bitewe no kuyatwara mu ntoki, mu bikapu no muri anvelope cyangwa kuyasiga mu modoka. Urugero rwa hafi ni urwo ku itariki 21 z’uku […]

Kigali: Gitifu w’Umurenge wa Muhima afunzwe azira kwaka indonke

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhima mu Karere ka Nyarugenge yatawe muri yombi na Polisi y’igihugu. Uyu John Ruzima yafashwe kuri uyu wa Kabiri tariki ya 21 Werurwe 2017, akurikiranyweho icyaha cyo kwaka no kwakira indonke. Mu kiganiro na Makuruki, Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali, SP Hitayezu Emmanuel yagize ati “Nibyo arafunze, akurikiranyweho icyaha […]

Abasaga ½ mu bakozi ba Rwanda Revenue na RURA, bafite amadosiye y’akazi atuzuye

Inteko rusange y’Abadepite isanga hari ivugurura rikwiye gukorwa mu bijyanye n’imitangirwe y’imirimo ku bakozi bo mu nzego n’ibigo bya leta mu rwego rwo kunoza serivizi zihabwa abagana izo nzego. Ibi ni bimwe mu byagarutsweho ubwo Komisiyo y’imibereho y’Abaturage yagezaga ku Nteko Rusange y’Abadepite raporo y’ibikorwa bya Komisiyo ishinzwe abakozi ba Leta y’umwaka wa 2015/2016 ndetse […]

Abana babana na ba nyina bafungiwe muri gereza ya Ngoma ni abazana na ba nyina – SIP Ndwanyi

Gereza ya Ngoma ni gereza yahariwe kugorora abagore bakatiwe n’inkiko cyangwa se abagikurikiranyweho ibyaha n’inkiko. Muri iyi gereza yo mu Ntara y’’Iburasirazuba abagore b’imfungwa bashyiriweho ibyangombwa byose byagenewe abagore kugirango kubagorora bigende neza. Umuyobozi wa gereza ya Ngoma SIP Ndwanyi Marie Grace avuga ko muri iyi gereza hari abana b’inshuke babana na ba nyina muri […]

RDC: Uwahoze ari visi perezida yakatiwe ikindi gihano n'Urukiko Mpuzamahanga

Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwa La Haye kuri uyu wa Gatatu, itariki 22 Werurwe rwakatiye uwahoze ari visi perezida wa Congo, Jean Pierre Bemba igifungo cy’umwaka umwe n’amande y’Amayero 300,000 azira gushaka gukoresha umutangabuhamya. Yashinjwaga kuba yaragerageje gushaka kwigira umwere ku byaha yari akurikiranweho by’intambara n’iby’ibasiye inyokomuntu abinyujije mu nzira zitemewe. Mu kwezi kw’Ukwakira umwaka ushize […]

Abategetsi 10 beza b’ibihe byose Afurika yagize

Nelson Mandela, Haile Selassie, Thomas Sankara n’abandi n’abandi, ni bamwe mu bategetsi bo muri Afurika badashobora kuzibagirana mu mateka y’uyu mugabane kubera uruhare bagiye bagira mu guharanira ubwigenge n’ubwisanzure by’abaturage babo ndetse rimwe narimwe bikaba byaragiye bibagiraho ingaruka ariko ntibatezuke ku ntego zabo nubwo hari n’ababizize. Dore urutonde rw’abategetsi beza 10 b’ibihe byose Afurika yagize […]

Pasiteri yazuye umwana wari wapfuye

Ibi byabereye mu gihugu cya Nigeria mu itorero “Liberation Ministries” aho pasiteri yahanyanyaje mu masengesho, kugeza ubwo yasengeye umwana akazuka. Nk’uko binagaragara mu mafoto, bigaragara asengerwa. Ababyeyi be bari bamuzanye mu rusengero arembye. Ubwo yamugezaga mu rusengero yahise yitaba Imana kuko yari amaze iminsi arembye. Umwana akimara gushirami umwuka, ababyeyi be babaye nk’abataye ubwenge biruka […]

Intwaro 8 zagufasha kugira umutekano mu urugo

“Kandi amahoro y’lmana ahebuje rwose ay’umuntu yamenya, azarindira imitima yanyu n’ibyo mwibwira muri Kristo Yesu.” Abafilipi 4:7 -Ingo nyinshi zibuze umutekano. Abashakanye ntibakwiriye gutatira igihango, bagere kurwego rwo kwicana. 1.Umwuka wa Kristo murugo -Dushobora kugira agakiza k’lmana mu ngo zacu, ariko dukwiye kwizera ibyako, tukagira imibereho yako, kandi tugahorana kwizera kurambye no kwiringira lmana. -Kuba […]

Umugore yishe uruhinja rwe rw’ukwezi kumwe kubera gusinda

Polisi ikorera mu gace ka Isingiro muri Uganda icumbikiye umugore witwa Reste Nisiima w’imyaka 27 y’amavuko akurikiranyweho guheza umwuka umwana we w’uruhinja rw’ukwezi kumwe kubera inzoga. Polisi ikomeza ivuga ko uyu mugore yari asanzwe afite ingeso yo gusinda, ubwo yananiwe kwihangana ngo abanze yite ku mwana akure ahubwo agasubira mu kabari, ubwo yatahaga yasinze ahetse […]

Gen Niyombare asigaranye inzira 2 zishoboka ngo abashe gusubira i Burundi

Gen Niyombare Godefroid ni umusirikare w’u Burundi wamenyekanye cyane umunsi umwe ahita abura. Hari ku wa 13 Gicurasi 2015, ubwo yatangazaga ko yahiritse ku butegetsi Perezida Nkurunziza w’u Burundi afatanyije na bagenzi be b’abasirikare ndetse n’abapolisi. Niyombare ntabwo yahiriwe n’uyu mugambi wo gushaka guhirika perezida Nkurunziza ku butegetsi kuko yahaswe igitutu imbaraga zimubana nke ahitamo […]

Uganda: Umupolisi yishe mugenzi we amurashe

Ishavu n’agahinda ni byose mu Karere ka Sembabule mu gihugu cya Uganda nyuma y’aho umupolisi arasiye mugenzi we akamwica ubwo bari bahuriye mu gikorwa kitari cyapanzwe neza. Uyu mupolisi wishwe witwa Vicente Semuvumbi wakoreraga kuri station ya polisi ya Lwebitakuli, yarashwe n’undi wakoreraga kuri station ya Matete. Iyi nkuru dukesha Daily Monitor ikaba ivuga ko […]

Koreya ya Ruguru yongeye kugerageza missile ntibyayihira

Igihugu cya Koreya y’Epfo cyatangaje ko igikorwa cy’igerageza rya missile rya Koreya ya ruguru hafi y’imbibi zayo z’uburasirazuba kitagenze uko cyari cyateguwe. Muri uku kwezi, Koreya ya Ruguru ikaba yaragerageje missiles ballistiques 4 izigera kuri 3 muri zo zikaba zaraguye hafi y’amazi yegereye u Buyapani. Iyi nkuru iravuga iri geregeza rya missile ryo kuri uyu […]

Imibyinire idasanzwe ya Dr Jose Chameleone isa n’iya Michael Jackson mu ndirimbo nshya

Umuhanzi Dr Jose Chameleone wo muri Uganda usanzwe amenyerewe mu njyana ya Afro-beat, yatunguye abafana mu ndirimbo ye nshya aherutse gushyira ahagaragara yise “Sili Mijjawo”, ubwo yabanzaga kwerekana amaforo agaragara yambaye nk’uwahoze ari umwami wa Pop Michael Jackson. Amafoto uyu muhansi aherutse gushyira ahagaraga ari kumwe n’ababyinnyi be muri iriya ndirimbo, akaba yarateje urujijo ko […]

Padiri Nahimana Thomas yabajijwe impamvu atashyize Kizito Mihigo muri Guverinoma ye

Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo Padiri Nahimana Thomas, watangaje ko yashinze Guverinoma nshya ikorera mu buhungiro ndetse itavuga rumwe na Leta y’u Rwanda. Yabajijwe byinshi ku bantu yagiye aha imyanya harimo n’abafunze ndetse banahamwe n’ibyaha. Mu byo yabajijwe harimo impamvu atashyizemo na Kizito Muhigo. Ni mu kiganiro Nahimana yagiranye n’itangazamakuru muri Swede, nyuma ikiganiro cyose […]

Amahugurwa yo gukumira iyinjizwa n’ikoreshwa ry’abana mu gisirikare yatangijwe muri RPA

Igisirikare cy’u Rwanda (RDF) ku bufatanye n’Umuryango wa Gen Romeo Dallaire wo kurengera abana (Romeo Dallaire Child Soldiers Initiative) batangije gahunda yo guhugura abasirikare b’u Rwanda ku gukumira kwinjiza no gukoresha abana mu gisirikare. Gahunda yo gufungura ku mugaragaro iyi porogaramu y’inyigisho yabereye mu muhango w’itangiza ry’amahugurwa azamara ibyumweru 2 agiye guhabwa ofisiye 30 ba […]

Hatashywe imva ya Yesu ivuguruye yatwaye akayabo k'Amayero

Nyuma y’amezi agera ku 9 havugururwa ahahoze imva ya yesu mu binyejana byashize, kuri uyu wa kabiri tarikiya 21 Werurwe 2017, nibwo hatashywe imva nshya yubatse mu rusengero ahakekwa ko ari ho Yesu yashyinguwe mu mujyi wa Yerusalemu. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Ni mu gihe inzira zerekeza kuri iyi mva zari zimaze imyaka isaga 2 zifunze ku […]

AMAFOTO – Indonke zifite ingaruka mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge

Hakunze gutanga amakuru kenshi y’abantu baba bafatiwe mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge , cyangwa hagafatwa bimwe muri ibyo biyobyabwenge n’inzoga zitemewe. Si umwihariko ku Rwanda , kuko kimwe mu bigibwaho impaka n’inzego zishinzwe umutekano zo mu karere, ni ukurwanya ibiyobyabwenge cyane cyane Kanyanga. Ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge bwitiranywa n’ubucuruzi busanzwe bwemewe mu buryo bwinshi, nk’uko ibyaha bimwe bikorwa. Ingaruka […]

RDC: Umuntu umwe yishwe amashuri aratwikwa kubera amakimbirane ashingiye ku butaka

Umuntu umwe yarishwe ndetse amashuri abiri aratwikwa mu ijoro ryo ku Cyumweru gishize rishyira kuwa Mbere muri Teritwari ya Djugu ho muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, nyuma yo guhangana kwavutse gutewe n’amakimbirane ashingiye ku butaka hagati y’igiturage cya Lodjo n’igiturage cya Tchuru. Nk’uko byatangajwe na Idriss Koma, Umuyobozi wa Teritwari ya Djugu, ngo abaturage […]

Uganda: Umwe mu bakekwaho uruhare mu iyicwa rya AIGP Kaweesi yafashwe ahungira muri Congo

Umukuru w’igipolisi cya Uganda, IGP Kale Kayihura yahishuye ko hari ibimaze kugerwaho mu muhigo ukomeje wo guhiga abanyabyaha bahitanye Uwari Umuvugizi w’Igipolisi, AIGP Andrew Kaweesi wicanywe n’umurinzi ndetse n’umushoferi we kuwa gatanu ushize. IGP Kayihura yabwiye abari bitabiriye umuhango wo gushyingura nyakwigendera ahitwa Lwengo ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri, ko bamwe mu bakekwaho […]

Zimwe mu mpamvu zituma abasore batongera kureba irihumye abakobwa nyuma yo kuryamana

Ni kenshi usanga abantu bakundana ariko nyuma bakaza gutandukana. Muri uko gutandukana, hari ubwo usanga byatewe n’impamvu ifatika wenda nk’umwe hari inenge yasanganye undi cyangwa bahararukanywe n’ibindi. Ku rundi ruhande, hari ubwo abantu bakundana cyangwa bakiyumvanamo bikagaragarira buri wese ariko ntuzamenye uko rwa rukundo cyangwa ka gahararo kazimiriye. Burya akenshi ibi biza nyuma yo kuryamana […]

Utuntu dusekeje kandi dutangaje ushobora kuba utarabona mu mafoto

Iyi isi dutuyeho ijya ibaho ibintu byinshi bisekeje kandi bitangaje umuntu wese atapfa kumenya ko twabaye cyangwa ko tubaho, ari yo mpamvu twabahitiyemo amwe mu mafoto y’ibintu biba bitangaje kandi bisekeje bijya biba hirya no hino ku Isi ngo namwe mwihere ijisho. Reba amafoto: [xyz-ihs snippet=”google-pub”]     Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi […]

Urutonde rw’abahanzikazi b’Abagande barwanye inkundura bapfa abagabo

Abahanzi muri rusange basanzwe bazwiho gususurutsa abantu binyuze mu bihangano byabo bitandukanye ariko nk’uko babivuga ko nta Ntwari katanyaruka hari igihe usanga bapfa abagore cyangwa abagabo bityo bakaba havuka amakimbirane. Akesnhi iyo abahanzi bagiranye amakimbirane havuka intambara zitandukanye harimo gutukana babinyujije mu bihangano ,gutukana imbona nkubone cyangwa se kurwana byo gufatana mu mashati.Hari igihe aya […]

Kayonza : Ntibakitabira inama za Gitifu ubacunaguza anabatuka

Abaturage b’akagari ka Musumba, mu Murenge wa Nyamirama mu Karere ka Kayonza, bacibwa intege n’umunyamabanga nshingwabikorwa ubacunaguza mu nama. Bavuga ko bazibukiriye kwitabira inama yaremesheje, ngo kuko abatuka akanabuka inabi ; nyamara we akabifata nk’akagambane agirirwa. Abagore n’abagabo batuye aka kagari babwiye Radio/TV One ko batagishishikajwe n’inama zikoreshwa na Gitifu w’aka kagari ka Musumba, Mwizerwa […]

Amashuri makuru 16 yahawe igihe ntarengwa cyo kwivugurura bitaba ibyo nayo agahagarikwa

Amashuri makuru agera kuri 16 yahawe amezi 6 yo kuba yagize ibyo avugurura mu myigishirize yayo kugirango abashe gutanga uburezi bufite ireme bitaba ibyo nayo akazongerwa ku yandi 4 yahagaritswe by’agateganyo nk’uko itangazo ryashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’Uburezi, kuri uyu wa Mbere itariki 20 Werurwe rivuga. Iyi minisiteri ariko ikaba yijeje kuzafasha abanyeshuri bigaga muri […]

Washington: Umupadiri yagaragaye asangira urumogi na bagenzi be(Amafoto)

Uwiyita umukozi w’Imana akaba n’umukuru w’itorero rya St. Thomas’ Episcopal Church mu gace ka Bellevue, Rev. Chris Schuller ubwe aherutse gushyira ahagaragara amashusho yicaranye n’abandi bantu bari gufata ku gatabi, aho yanasobanuye ko bimutia imbaraga zo gukora umurimo neza. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Uyu mukuru w’itorero uvuga ko anashyigikira abatinganyi kuko yubahiriza uburenganzira bwabo nk’ibiremwamuntu ndetse akanavuga […]

RDC: Hakomeje kugaragara ibimenyetso by’ubwicanyi FARDC yakoreye abaturage muri Kasai

Kuva uyu mwaka wa 2017 watangira abaturage ba Tshimbulu mu Ntara ya Kasai yo Hagati bamaze kuvumbura ibyobo rusange bigera ku munani byashyinguwemo abantu nk’uko byashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Mbere, itariki 20 Werurwe, muri raporo y’ubushakashatsi bwakozwe na RFI ifatanyije na Reuters. “ Mu gitondo twavuye mu giturage tujya mu mirima. Tuhageze, twabonye amasazi […]

Burundi :Abakoresha umuhanda Bujumbura-Ijenda basabwa guha Imbonerakure amafaranga ngo batambuke

Abagenzi bakoresha umuhanda Bujumbura-Ijenda (RN7 ) mu Burundi bakomeje kwijujutira amafaranga bakwa n’Urubyiruko rw’Ishyaka riri ku butegetsi muri iki gihugu(Imbonerakure) kugira ngo batambuke. Abakoresha uyu muhanda bavuga ko izi Mbonerakure zashyize bariyeri i Musaga aho baka abagenda n’amaguru cyangwa abatwara imodoka amafaranga kugira ngo babone uburenganzira bwo gutambuka bagakomeza ingendo zabo ndetse ko ibikorwa bikorwa […]

Rayon Sports yamaze gutombora ikipe bizahura mu irushanwa rya Caf CC

Nyuma yo gukomeza irushanwa idakinnye, ikipe ya Rayon Sports izahura na River United yo mu gihugu cya Nigeria mu irushanwa rya CAF Confederation Cup. Nk’uko byagaragajwe n’abashinzwe gutegura irushanwa rya CCC, hashyizwe ahagaragara urutonze rw’amakipe n’uko azagenda ahura muri iyi mikino iteganyijwe mu minsi iri imbere mu mukino wa 1/16 cy’irushanwa. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Iyi tombora […]

Burundi: Ese ubucuruzi bw’ amabuye y’ agaciro buzakomeza gufasha ubutegetsi bwa Perezida Nkurunziza ?

Nyuma yo kunyeganyezwa bikomeye n’ ibihe bya politiki bitoroshye aho iminsi ya Perezida w’ u Burundi ,Pierre Nkurunziza yakomeje kubarirwa ku ntoki, biravugwa ko ishyaka CNDD/FDD rifite ubucuruzi bukomeye bw’ amabuye y’ agaciro. Perezida Nkurunziza wagaragazaga gukunda igihugu n’ abagituye, yatangiye gucuruza amabuye y’ agaciro ku mugaragaro kuva aho akuriye icyizere ku ngabo ze, ubwo […]

Rwezamenyo: Habonetse umurambo w’umusore uri mu kigero cy’imyaka 23

  Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri, itariki 21 Werurwe 2017 mu Kagari ka Rwezamenyo ya 1, Akarere ka Nyarugenge , mu Murenge wa Rwezamenyo , ahazwi ku izina rya Matimba habonetse umurambo w’umusore uri mu kigero cy’imyaka 23 wasanzwe mu muferege w’agahanda gahinguranya muri karitsiye ya Matimba kagana mu Nyakabanda. Uyu musore uzwi […]

Uganda: AIGP Kaweesi yarwanyije Dr Besigye akiri muzima, n’umurambo we uramurwanya

Umunyepolitiki mu gihugu cya Uganda Dr Kizza Besigye avuga ko nyakwigendera Kaweesi yari yaramubujije amahoro akiri muzima ariko n’abo asize bakaba bamurwanya ku bw’ibyo akavuga ko ari umurambo we ukomeje kumurwanya kuko yari ayoboye abapolisi ba kiriya gihugu na nubu bakimurwanya. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Ibi kandi byatangajwe n’umunyamabanga w’ishyaka ritavuga rumwe na leta ya Uganda FDC […]

Nyiragongo :Umupolisi umwe yishwe arashwe abandi 2 barakomereka

Abantu bitwaje Intrwaro bataramenyekana ku Cyumweru tariki 19 Werurwe 2017 , bagabye igitero kuri birindiro bya Polisi biri i Kiziba muri Teritwari ya Nyiragongo mu Ntara ya Kivu ya Ruguru ho muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, barasa abapolisi umwe arapfa abandi 2 barakomereka. Nk’uko umuyobozi wa Teritwari ya Nyiragongo, Kazadi Ebondo yabitangarije Radio Okapi […]

Norvege ku mwanya wa 1 mu bihugu byishimye, u Rwanda muri bitanu bya nyuma

Igihugu cya Norvege cyavuye ku mwanya wa kane cyari kiriho mu mwaka ushize ku rutonde rw’ibihugu 10 bifite abaturage bishimye, kiza ku mwanya wa mbere muri raporo ya World Happiness y’uyu mwaka wa 2017. Ibihugu bine biri imbere byose ni ibihugu byegeranye mu majyaruguru y’u Burayi ari byo, Denmark ya je ku mwanya wa kabiri, […]

Zambia: Ifoto ya Minisitiri apfukamye imbere ya Perezida Edgar Lungu yavugishije benshi

Ifoto itavuzweho rumwe n’abantu batari bacye ku mbuga nkoranyambaga uko bagenda bayihererekanye, igaragaza Perezida wa Zambia Edgar Chagwa Lungu, yicaye ku ntebe imbere ye hapfukamye Minisitiri w’ubworozi. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Iyi foto yahyizwe ahagaragara n’umunyamakuru wa Perezidansi ya kiriya gihugu kuri uyu wa mbere tariki ya 20 Werurwe 2017, yafotowe ku cyumweru tariki ya 19 ubwo […]

Perezida wa Banki y’Isi ategerejwe mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi 2

Perezida wa Banki y’Isi, Jim Yong Kim ategerejwe mu Rwanda kuri uyu wa kabiri mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi 2. Uru ruzinduko azakomereza muri Tanzania ruzaba ari urwa kabiri rwe akoreye mu karere kuva yaba umuyobozi w’iyi banki. Bwana Kim ategerejwe mu Rwanda mu masaha ya saa sita, aho biteganyijwe ko azasura umushinga wa Drone zikoreshwa […]

CNLG na Ibuka bagize icyo bavuga ku mbabazi zasabwe na Papa Francis

Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe kurwanya Jenoside(CNLG)isanga imbabazi zasabwe na Papa Fancis ari intambwe ikomeye kuko aribwo bwa mbere Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi yemeye uruhare rwayo muri Jenoside ndetse akanabisabira imbabazi. Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside,Dr.Bizimana Jean Damascene yavuze ko mu mwaka w’1996 uwari Umushumba wa Kiliziya Gatokika ,Yohani Paul wa 2 […]

Museveni aremeza ko igipolisi cye kimaze gucengerwamo n’abanyabyaha benshi

Perezida Yoweri Museveni wa Uganda yategetse umukuru w’igipolisi kugicishamo umweyo kuko ngo iki gipolisi kimaze gucengerwamo n’abagizi ba nabi benshi. Ibi yabitangarije mu mpera z’icyumweru gishize mu kiriyo cy’uwari umuvugizi w’igipolisi cy’igihugu, AIGP Andrew Felix Kaweesi ahitwa Kulambiro, aho yavuze ko inshuro nyinshi abanyabyaha bafatanya n’abapolisi kandi bikarangira bidakozweho iperereza neza. Museveni yagize ati: “ […]

Sudani y’Epfo:Indege yakoze impanuka irashya ,abagenzi barimo bose bararokoka

Indegey’ubucuruzi itwara abagenzi ya Kampani ya South Supreme Airlines yakoze impanuka irashya abagenzi 44 bose bari bayirimo bararokoka uretse abakomeretse mu buryo bworoheje. Antonov 26 yari ihetse abagenzi 44 ikaba yakoze impanuka ku gicamunci cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 20 Werurwe 2017 ,kubera impamvu kugeza n’ubu zitaramenyekana nk’uko bitangazwa na Chimpreports. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] […]

Umugabo wanjye yamfatanye n’undi mugabo none ntakinyitaho (aragisha inama)

Nitwa Kevine, ndi umugore w’imyaka 27 y’amavuko. Umugabo wanjy tubyaranye rimwe ariko ntakinyizera kubera aherutse kumbonana n’undi mugabo ahantu hihrereye. Nakundanye n’umusore tukiga mu mashuri yisumbuye ariko nyuma aza kujya muri Amerika dutandukana gutyo. Mu minsi ishize nibwo yagarutse aje kwereka umuryango we umugore n’abana ubwo nabacagaho mvuye ku kazi biba ngombwa ko njya kubasuhuza. […]

Bujumbura:Colonel Charles Ndihokubwayo yasanzwe yapfuye

Mu nyubako za Paruwasi ya Saint Joseph iri muri Zone ya Ngagara ,Komini ya Ntahangwa ,Intara ya Bujumbura ho mu gihugu cyu Burundi hatahuwe umurambo wa Colonel Charles Ndihokubwayo . Col.Ndikubwayo wari usanzwe ari umupolisi akaba yakoreraga imirimo ye mu ishuri ry’igipolisi cy’u Burundi riri ahitwa Mitakataka mu Ntara ya Bubanza , bagenzi be bakaba […]

Nyarugenge: Abaturage barasabwa uruhare rugaragara mu kurwanya ibiyobyabwenge

Umuyobozi w’akarere ka Nyarugenge, Kayisime Nzaramba yasabye abatuye aka karere kutaba ba ntibindeba mu gufatanya kurwanya ikoreshwa n’icuruzwa ry’ibiyobyabwe; ahubwo bakabyirinda kandi bakagira uruhare mu kubirwanya batungira agatoki inzego zibishinzwe ababyishoramo. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Ubu butumwa yabutanze ku itariki 20 z’uku kwezi mu kiganiro yagiranye n’abaturage bo mu murenge wa Kimisagara ubwo Itangazamakuru ndetse n’abo baturage […]

Papa Francis yasabye imbabazi ku ruhare rwa Kiliziya Gaturika muri jenoside yo mu 1994

Umushumba wa Kiliziya Gaturika ku isi, Papa Francis yagaragarije Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame agahinda gakomeye yatewe n’abahitanywe na jenoside yo muri Mata 1994 mu Rwanda ndetse n’uruhare rwa kiliziya Gatulika yagaragaje muri ubwo bwicanyi. Ni mu ruzinduko Perezida Paul Kagame yagiriye i Roma mu gihugu cy’u Butaliyani, rugamije kongera umubano hagati y’ibihugu […]

Perezida Paul Kagame yakiriwe na Papa Francis

Kuri uyu wa mbere tariki ya 20 Werurwe 2017, Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro na Nyirubutungane Papa Francisko ku cyiraro gikuru cya Kiliziya Gatolika mu mugi wa Vatican. Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga Mushikiwabo Louise uri kumwe na Perezida Kagame i Vatican agira ati “ Perezida Kagame na Nyirubutungane Papa Francisko baganiriye ku ngingo zitandukanye zirebana n’umubano […]