Kuri uyu wa 4 Mutarama 2022, mu mujyi wa Ruhango, imodoka y’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruhango, Nemeyimana Jean Bosco yatwitswe, abaturage bari hafi aho bagoboka itarangirika.
Uwamenyesheje Bwiza iby’aya makuru, yavuze ko byabereye hafi ya B.K mu masaa kumi y’umugoroba, bikorwa n’umuntu wari kuri moto. Ngo uyu yaje arambika ingofero (casque) hafi y’iyi modoka, ayisukaho peteroli, arasiraho ikibiriti, arangije yatsa iyi moto, arahunga.
Uyu yavuze ko ukekwaho ubugizi bwa (…)
Home > Keywords > Most Important Keywords > Featured Post
Featured Post
Articles
-
Ruhango: Imodoka ya Gitifu yatwitswe
4 January 2022, by TUYIZERE JD -
Intambara ya FDLR mu Rwanda nta minota itanu yamaze_Gen Kagame wavuze aho ingufu zayo zisigaye
31 August 2021, by BABOU BenjaminUmuyobozi w’Ingabo z’u Rwanda mu ntara y’Uburengerazuba, Maj-Gen Alex Kagame, yavuze ko umutwe urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda wa FDLR wacitse intege mu buryo bugaragara, gusa mu ntege nke zawo ukaba ushobora kugaba uduteroshuma dushobora kwica abaturage no gusenya ibyo igihugu kimaze kugeraho.
Gen Kagame yabitangaje ejo ku wa Mbere ubwo yari mu murenge wa Bugeshi mu karere ka Rubavu, mu murenge wo gushyikiriza umuturage witwa Twagirayezu Jean de Dieu inka eshanu yashumbushijwe na Perezida (…) -
Polisi y’u Rwanda yatangaje ko itari bujenjekere ‘inkozi z’ibibi’ z’abajura zizengereje abaturage
14 April 2023, by TUYIZERE JDUmuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yatangaje ko uru rwego rushinzwe umutekano rutari bujenjekere abo yise ‘inkozi z’ibibi’ z’abajura zizengereje Abaturarwanda.
CP Kabera yabivugiye mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa 13 Mata 2023 mu gihe abantu bakomeje gutakamba, basaba Polisi kugira icyo ikora ku bujura bwafashe intera hirya no hino mu gihugu, by’umwihariko mu mujyi wa Kigali.
Uwitwa Umurerwa Chall ku rubuga rwa Twitter, tariki ya 11 Mata yatangaje (…) -
Prof Vincent Duclert yashyikirije Perezida Kagame ya raporo yamwitiriwe
9 April 2021, by BABOU BenjaminUmufaransa Vincent Duclert usanzwe ari umuhanga ukomeye mu mateka, yashyikirije Perezida Paul Kagame ’Raporo Duclert’ yamwitiriwe, ivuga ku ruhare rw’Ubufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Iyi Raporo y’impapuro zirenga 1,200 yashyizwe ahagaragara mu kwezi gushize nyuma ya Komisiyo y’impuguke mu mateka yari yarashyizweho na Perezida Emmanuel Macron ngo icukumbure inyandiko zari mu ishyinguranyandiko zerekeye u Rwanda.
Vincent Duclert ni we wari ukuriye iriya Komisiyo.
Raporo (…) -
Perezida Kagame ategerejwe mu ruzinduko rw’akazi mu kindi gihugu cyo muri Amerika
30 August 2022, by Denis NsengiyumvaPerezida w’u Rwanda, Paul Kagame, ategerejwe mu ruzinduko rw’akazi mu gihugu cya Belize muri uku kwezi gutaha, aho azaba yitabye ubutumire bwa Minisitiri w’Intebe, John ?r???ñ?.
Iyi nkuru dukesha urubuga, breakingbelizenews.com, iravuga ko uruzinduko rwa Perezida Kagame muri iki gihugu ruteganyijwe ku itariki ya 14 kugeza ku ya 15 Nzeri 2022.
Minisitiri w’Intebe wa Belize, John ?r???ñ?, avuga ko yabonanye na Perezida Kagame mu inama y’abakuru b’ibihugu na za guverinoma bigize (…) -
Abashinzwe amasomo mu mashuri yisumbuye (Dos) barinubira umushahara utajyanye n’inshingano bakora
4 August 2020, by Sikubwabo Mark IbrahimAbarezi bashinzwe amasomo (Directors of Studies) mu mashuri yisumbuye hirya no hino mu gihugu,barasaba Minisiteri y’Uburezi n’Ikigo cy’Igihugu cyita ku burezi(REB) kubahindurira umushahara kuko uwo bahabwa udahura n’inshingano bakora.
Hashize imyaka myinshi mu burezi, aba barezi bashinzwe amasomo ndetse akenshi bakunze kugirwa abasigire b’Umuyobozi w’ishuri kuko bamwungirije, bahembwa amafaranga nk’ayo abarimu baba bayoboye bahembwa. Aba bayobozi iki bakibona nk’ikibazo kuko hari (…) -
Murumuna wa Gen Patrick Nyamvumba yasabye imbabazi Perezida Kagame
8 January 2022, by BABOU BenjaminRobert Nyamvumba usanzwe ari umuvandimwe wa Gen Patrick Nyamvumba, yemeye ko yijanditse muri ruswa bituma asaba imbabazi Perezida wa Repububulika, Paul Kagame.
Muri Nzeri 2020 ni bwo Robert Nyamvumba wahoze ari Umukozi ushinzwe Ishami ry’Ingufu muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, yakatiwe gufungwa imyaka itandatu ndetse ategekwa no gutanga ihazabu ya miliyari 21.6 n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge nyuma kumuhamya icyaha cyo gusaba indonke kugira ngo hakorwe ikinyuranyije n’amategeko. (…) -
U Rwanda na Uganda byaba byasubukuye ibiganiro ku mubano wabyo
17 January 2022, by BABOU BenjaminLeta ya Uganda n’iy’u Rwanda zasubukuye ibiganiro byo ku rwego rwo hejuru bigamije gusubiza mu buryo umubano w’ibihugu byombi umaze igihe warangiritse.
Muri 2017 ni bwo ibihugu byombi byashwanye kubera ibirego kimwe cyagiye gushyira ku kindi.
U Rwanda rushinja Uganda gufasha imitwe yitwaje intwaro igamije kuruhungabanyiriza umutekano, irangangajwe imbere n’uwa RNC wa Gen Kayumba Nyamwasa.
Ruyishinja kandi guta muri yombi no gufunga mu buryo butemewe n’amategeko Abanyarwanda baba ku (…) -
Icyo M23 ivuga ku bwicanyi bivugwa ko bwakorewe i Kishishe FARDC yegetse kuri RDF
2 December 2022, by BABOU BenjaminUmutwe wahakanye ubwicanyi washinjwe gukora n’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, uvuga ko ari ibihuha byahimbwe na Leta ya Congo n’imitwe yitwaje intwaro ya FDLR, Mai-Mai na Nyatura bamaze igihe bakorana.
Ku wa Kane tariki ya 01 Ukuboza ni bwo Igisirikare cya Congo cyasohoye itangazo rishinja Ingabo z’u Rwanda kwifatanya n’inyeshyamba z’umutwe wa M23 bakongera kugaba ibitero ku birindiro by’Ingabo zacyo.
FARDC yashyize ibi birego kuri RDF binyuze mu muvugizi wayo, (…) -
Umuvugizi wa UPDF abona Leta ya RDC yibeshya kuri M23 n’abaturanyi
13 July 2022, by TUYIZERE JDUmuvugizi w’ingabo za Uganda, Brig. Gen. Félix Kulayigye, abona Leta ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) yibeshya ku kibazo cy’umutekano muke kiri mu burasirazuba bwayo, by’umwihariko ku mutwe wa M23 n’ibihugu by’abaturanyi.
Mu kiganiro Imvo n’Imvano kuri BBC giherutse kuba tariki ya 9 Nyakanga 2022, Gen. Kulayigye yavuze ko Leta ya RDC yibasira kuri M23 gusa kandi hari indi mitwe yitwaje intwaro ihungabanya umutekano mu burasirazuba bw’iki gihugu.
Gen. Kulayigye wakoresheje (…)