Ndayishimiye yarahiriye guhamagaza Ambasaderi w’u Burundi muri RDC akamushyikiriza ubutabera

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yarahiriye guhamagaza Ambasaderi w’igihugu cye muri Congo Kinshasa, Consolateur Nitunga, mbere yo kumushyikiriza ubutabera. Perezida Ndayishimiye yagize Nitunga Ambasaderi w’u Burundi i Kinshasa mu Ukwakira umwaka ushize, nyuma gato y’uko yari amaze kumwambura inshingano za Guverineri w’Intara ya Rumonge. Perezida Evariste Ndayishimiye yatangaje ko agomba kumuhamagaza akamushyikiriza ubutabera ku wa […]

Rurageretse hagati y’u Bushinwa n’abarimo Amerika bapfa COVID-19 yongeye kubura

Ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi bikomeje gushinja u Bushinwa kudashyiraho ingamba zihamye mu gukumira icyorezo cya COVID-19, bwo bukavuga ko izo ari ‘Propagande’ zigamije kubusebya. Mu gihe ibihugu byinshi ku Isi bisa n’ibyabashije guhangana n’icyorezo cya covid-19 ndetse ingamba zimwe zigakurwaho, mu Bushinwa ho icyorezo bivugwa ko kicyibasira benshi ndetse n’ingambaza zikarishye zikaba zarafashwe. Bijyanye […]

Uko byagenze ngo Cristiano Ronaldo asigarane imipira ya zahabu ine mu bubiko bwe

Rutahizamu kimenyanyabose w’Umunyaportugal, Cristiano Ronaldo ubu asigaranye mu bubiko imipira ya zahabu izwi nka ‘Ballon d’Ors’ ine (4) gusa muri itanu yatwaye. Cristiano Ronaldo, ubu uri kubarizwa muri Arabia Saudite mu ikipe ye nshya ya Al Nassr, mu mwaka w’2017 yagurishije Ballon d’Or imwe muri eshanu yatwaye. Nk’uko tubikesha ikinyamakuru, Marca, ngo hari i London […]

Gen Tshiwewe bwa mbere i Goma nyuma yo kugirwa Umugaba Mukuru wa FARDC

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Lt Gen Christian Tshiwewe, ari i Goma mu ruzinduko rwe rwa mbere yagiriye muri uyu mujyi usanzwe ari Umurwa Mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru. Tshiwewe ari muri uyu mujyi kuva ku wa Kabiri tariki ya 10 Mutarama 2023. Ni Goma imaze igihe isumbirijwe n’inyeshyamba zo mu […]

Dani Alves ari mu mazi abira

Dani Alves usanzwe ari umukinnyi w’ikipe y’igihugu ya Brazil ndetse na FC Barcelona, ari mu mazi abira nyuma y’uko ari gushinjwa ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina yaba yarakoreye umugore wo muri Espagne mu mpera z’ukwezi k’Ukuboza 2022. Nk’uko ibiro ntaramakuru Reuters cyo mu Bwongereza cyabitangaje, urukiko rw’i Barcelona rwatangaje ko rwatangije urubanza ku cyaha Dani […]

Rwanda refutes claims of Kagame’s plan to evict Congolese refugees

Government of Rwanda refutes international media claims that president Paul Kagame plans to evict thousands of Congolese refugees living in the country. Speaking Monday from Kigali after a swearing-in ceremony for Rwanda’s new Senate president François Xavier Kalinda, president Paul Kagame said “We cannot keep being host to refugees for which later on we are […]

Gen Jean Bosco Kazura yatumiwe muri Pologne

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen. Jean Bosco Kazura, kuva ku wa Kabiri ari i Warsaw mu gihugu cya Pologne, mu ruzinduko ari kugirira muri kiriya gihugu cyo ku mugabane w’u Burayi. Igisirikare cy’u Rwanda kuri Twitter yacyo cyavuze ko Gen. Kazura yagiye muri Pologne ku butumire bwa mugenzi we uyobora Ingabo za kiriya gihugu, […]

Abantu 5 b’ibikomerezwa mu butegetsi bw’u Burusiya

patrushev.jpg

Nyuma yuko u Burusiya butangije ibitero bya gisirikare muri Ukraine nk’uko bubyita, abantu benshi mu Isi batangiye kwibaza niba Perezida Vuldmir Putin ari we ubwe ufite ububasha bukomeye ku buryo yategeka ibyo ashaka mu gihugu kugeza anagishoye mu ntambara n’igihugu cya Ukraine. Twifashishije ibyegeranyo binyuranye ndetse n’abasesenguzi muri politike mpuzamahanga, tugiye kureba abantu b’imbere (Inner […]

João Felix muri rutemikirere imwerekeza gusinyira ishema rya London

Umukinnyi ukomoka muri Portugal João Felix, agomba gusinya mu ikipe ya Chelsea bidatinze, nyuma y’aho amakipe yombi yamaze kwemeranya ku bizaba bikubiye mu masezerano. Chelsea igomba gusinyisha João Felix ufite imyaka 23 amasezerano y’amezi 6 nk’intizanyo kuri miliyoni 11 z’amayero. Ibi bije nyuma y’uko ibiganiro hagati ya Athletico Madrid n’iyi byarangiye kandi bikaba byagenze neza. […]

2023: Ibihugu 10 bifite Igisirikare karahabutaka kurusha ibindi ku Isi

Urubuga ’Global FirePower’ rwerekana uko ibihugu by’Isi birutana mu mbaraga za gisirikare, ruherutse gusohora urutonde rwerekana uko ibihugu by’Isi birutana mu kugira igisirikare gikomeye muri uyu mwaka wa 2023. Urutonde rwa Global Firepower Index abarukora bagendera ku ngingo zigera kuri 50 zirimo ingengo y’imari ikoreshwa mu gisirikare, umubare w’ababarizwamo n’ibikoresho bya gisirikare igihugu gifite. Urw’uyu […]

Bugesera FC yatandukanye n’umutoza wayo

Etienne Ndayiragije, umutoza ukomoka mu gihugu cy’ u Burundi, yamaze gutandukana n’ikipe ya Bugesera FC yari abereye umutoza nyuma y’uko basheshe amasezerano hagati y’impande zombi ku bwumvikane. Ibi bibaye nyuma y’uko uyu mutoza yari amaze igihe adaha ibyishimo abayobozi, abakunzi ndetse n’abafana b’ikipe ya Bugesera FC kubera ko kugeza ubu igice cya mbere cya shampiyona […]

Abagore 10 bavuga rikijyana mu kinyejana cya 21

michelle-2.jpg

Umunsi mpuzamahanga w’abagore uba umwanya wo kwishimira ibikorwa bitangaje by’abagore byahinduye Isi nziza, ndetse mu bihe bitandukanye hategurwa ibikorwa byo kubaha agaciro no kubibashimira, akenshi binyuze mu kubaha amashimwe n’ibihembo. Ntabwo dudashobora kuvuga amazina y’abagore bose bakoze ibikorwa byiza ku Isi kandi bikomeye; kuko ni benshi, ni yo mpamvu, dushingiye kuri raporo ya Bob Books, […]

I’ve never been ALLEN MICHAEL BECHKY’s employee: Gilbert Iradukunda

Rwanda’s Gilbert Iradukunda rejects the claims that say that he was ALLEN MICHAEL BECHKY’s employee, an American investor who accuses him of stealing his land. On the 04 January 2023 the hearing of the case under which ALLEN MICHAEL BECHKY accuses Iradukunda to have grabbed his land got underway in Muhoza Primary Court based in […]

Uganda: Indege ya Turkish Airlines yaguye igitaraganya nyuma yo kugongana n’inyoni

Indege ya Sosiyete itwara abagenzi ya Turkish Airlines yasubiye inyuma igitaraganya ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Entebbe muri Uganda, nyuma yo kugonga inyoni. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri ni bwo iyi ndege yo mu bwoko bwa Airbus A380 yerekezaga mu mujyi wa Instanbul muri Turkiya yagonganye n’inyoni, biba ngombwa ko ishaka uko yongera […]

Yaboneje mu nkangara amanota 50 inshuro 118: Dore uduhigo 5 tutaracibwa mu mateka ya NBA

Ubundi bavuga ko uduhigo tuberaho guhigurwa. Gusa iyi yumvikana nk’imvugo ibiba ikizere, kandi koko ni byiza, gusa muri shampiyona y’umukino wa Basktball muri Amerika y’Amajyaruguru (NBA) ho hari uduhigo twashyinguwe ku gasongero k’ubuhangange bizagorana gukuraho. Abahungu batereye mu nkangara karahava, abandi bakina imikino n’iminota y’umurengera. 1.Amanota menshi y’umukinnyi umwe mu mukino umwe yageze ku 100 […]

Umwe mu bana bari batwawe na Bisi yakoreye impanuka ku Rebero yapfuye

Umwe mu bana bari batwawe na bisi itwara abanyeshuri biga yakoreye impanuka ku i Rebero kuri uyu wa Mbere, yaraye yitabye Imana. Urupfu rw’uyu mwana w’umuhungu witwa Mugabo Kenny, rwemejwe n’ubuyobozi bw’ishuri rya Path to Success we na bagenzi be bigagaho. Pasiteri Gaby Opare uyobora ririya shuri yabwiye The New Times ko “[Mugabo] ni we […]

Muvane aba banye-Congo hano mujye kubarindira iwabo_Perezida Kagame

Perezida Paul Kagame yasabye Umuryango mpuzamahanga kureka kwikoreza u Rwanda ikibazo cy’impunzi zo muri Congo, bitaba ibyo zikavanwa mu Rwanda zigasubizwa mu gihugu cyazo. Umukuru w’Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki ya 09 Mutarama 2023, nyuma yo kwakira indahiro ya Dr Kalinda François Xavier aheruka kwinjiza muri Sena y’u Rwanda. Kuri ubu igihe kimaze […]

Ikipe ya Portugal yatangaje ku mugaragaro umutoza usimbura Fernando Santos

Ikipe y’umupira w’amaguru ya Portugal yatangaje Roberto Martínez nk’umutoza mushya uzayitoza nyuma y’igenda rya Fernando Santos wayitozaga kugeza ubwo yasezererwaga mu irushanwa ry’Igikombe cy’Isi. Roberto Martínez wahoze atoza amakipe atandukanye nka Wigan, Everton, ndetse n’ikipe y’igihugu y’u Bubiligi, ni we waramukijwe inshingano zo gutoza Portugal. Yashyize umukono ku masezerano y’imyaka ine. Nyuma y’aho ishyirahamwe ry’umupira […]

Pamella wamamaye muri Healing Worship Team yapfuye

Pamella (iburyo) ubwo yayoboraga indirimbo yitwa Ntibyari Byoroshye

Byishimo Pamella wari umuririmbyi ndetse akaba n’umuramyi ukomeye mu itsinda ryo kuramya no guhimbaza Imana rya Healing Worship Team yapfuye bitunguranye mu rukerera rwo kuri uyu wa 9 Mutarama 2023. Ikinyamakuru BWIZA ubwo cyaganiraga n’umuyobozi wa Healing Worship Team, Muhoza Budete uzwi ku izina rya Kibonge, yavuze ko uyu muramyi yapfuye atwite inda ya mbere, […]

P. Kagame yabwiye abatekereza iby’impinduka mu Rwanda ko bazapfana na we ntazo babonye

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yakuriye inzira ku murima abatekereza ko bazaza bagakora impinduka mu Rwanda, abamenyesha ko impinduka bafitiye icyizere bazava ku Isi ntazo babonye. Umukuru w’Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki ya 09 Mutarama 2023, ubwo yakiraga indahiro ya Dr Kalinda François Xavier uheruka kugirwa umusenateri muri Sena y’u Rwanda. Perezida Kagame […]

Icyiswe ‘The Ronaldo Effect’ cyafashe intera ndende

DStv yahakanye inkuru z’abakoresha imbuga nkoranyambaga z’uko yashyizeho ishene nshya ya 240 yo kwerekana shampiona ya Saudi Arabia gusa kubera Cristiano Ronaldo mu cyiswe “The Ronaldo Effect” Nyuma y’aho ikipe ya Al Nassr itangarije Cristiano Ronaldo nk’umukinnyi wayo mushya tariki ya 1 Mutarama 2023, byatumye uyu mukinnyi aca uduhigo twinshi turimo kuba umukinnyi uhembwa amafaranga […]

P. Kagame yihanganishije abana bakomerekeye mu mpanuka yo ku Rebero, abaha isezerano

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yihanganishije abanyeshuri bakomerekeye mu modoka yari ibatwaye yakoreye impanuka mu mujyi wa Kigali, abasezeranya ko haza gukorwa ibishoboka byose kugira ngo bitabweho uko bikwiye. Umukuru w’Igihugu abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter yavuze ko yamenye iyi mpanuka ahumuriza imiryango ya bariya banyeshuri, abizeza ko Leta ikora ibishoboka byose kugira ngo […]

RDF yakoze impinduka ku myambariye y’amapeti y’abasirikare bayo

Igisirikare cy’u Rwanda (RDF) guhera kuri uyu wa Mbere tariki ya 09 Mutarama 2023, cyakoze impinduka ku bijyanye n’aho abasirikare bacyo bazajya bambara amapeti yabo. Mu busanzwe byari bimenyerewe ko abasirikare bose ba RDF kuva ku bato kugeza ku bo ku rwego rwa ba Ofisiye bambara amapeti yabo ku rutugu. Mu mpinduka zabayeho ni uko […]

Perezida wa FFF mu mazi abira azira Zinedine Zidane

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Bufaransa (FFF), Noel Le Graët; yacanweho umuriro nyuma y’amagambo atari meza yatangaje kuri Zinedine Zidane agafatwa nko kumwubahuka. Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize ni bwo FFF yatangaje ko yongereye amasezerano umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa, Didier Deschamps; nyuma yo kuyigeza ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi incuro ebyiri zikurikiranya. Deschamps […]

Rebero: Bisi yari itwaye abanyeshuri yakoze impanuka

Iyi modoka yarenze umuhanda, igwa mu ishyamba

I Rebero mu mujyi wa Kigali habereye impanuka ikomeye ya bisi itwara abanyeshuri yo ku ishuri rya Path to Success ubwo imodoka yarengaga umuhanda, ijya kugwa mu ishyamba. Mu kiganiro kirambuye umuvugizi w’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SSP Irere René yagiranye na RBA, yatangaje ko ku bw’amahirwe nta mwana wapfiriye muri iyo […]

Uko ADF yapanze kugaba ibitero mu nama ya CHOGM i Kigali, umugambi ugapfuba

Raporo impuguke za Loni ziheruka gusohora igaragaza ko mu mwaka ushize umutwe wa ADF wapanze kugaba ibitero by’iterabwoba ahantu hatandukanye, harimo no mu mujyi wa Kigali. Ni ibikubiye muri raporo ivuga cyane ku kibazo cy’umutekano muke wo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho na ADF ibarizwa ziriya mpuguke za Loni zasohoye ku […]

Manchester United muri gahunda izatuma nta mukinnyi uzongera guhembwa umushahara uremereye

Umutoza Ten Hag ntashaka ko hari undi mukinnyi wazajya ahembwa umushahara uremereye nk'uwahabwaga Cristiano Ronaldo

Manchester United yiteguye gushyira mu bikorwa itegeko yise ‘Ronaldo Rule’ rigiye gutuma nta mukinnyi n’umwe wayo uzongera gushyira umukono ku masezerano mashya ngo ajye ahembwa umushahara urenze ibihumbi 200 by’Amapawundi (£200,000) ku cyumweru. Iyi ni gahunda yazanywe n’umutoza Eric ten Hag nyuma yo gusanga mu ikipe ye harimo umwuka mubi by’umwihariko mu bakinnyi bitewe n’ubusumbane […]

Muri RDC havutse undi mutwe witwaje intwaro mushya

Guverineri w’Intara ya Ituri yo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatangaje ko muri iyi ntara haheruka kuvuga umutwe witwaje intwaro mushya witwa ‘MAPI’. Guverineri Lt Gen Johnny Luboya Nkashama yabitangarije mu mujyi wa Bunia, ubwo yaganiraga n’itangazamakuru mu cyumweru gishize. Icyo gihe uyu musirikare yamaganye abo yise abanzi ba Repubulika Iharanira Demokarasi […]

Kiyovu Sports yabonye Perezida mushya

Nyuma y’igihe kitari gito mu muryango wa Kiyovu Sports havugwa ukutumvikana, wabonye Perezida mushya kuri uyu wa 8 Mutarama 2023, ari we Jean François Régis uzwi ku izina rya Général. Ndolimana yemejwe nyuma yo kwakira ku mugaragaro ubwegure bw’uwari Perezida wa Kiyovu Sports, Mvukiyehe Juvenal wari umaze igihe kinini abyifuza. Perezida mushya wa Kiyovu Sports […]

Umukinnyi ukomoka muri Argentine ya Messi akomeje kugaragaza ko yihebeye Cristiano Ronaldo

Garnacho yerekanye umwenda w'imbere uriho ikirango cya Cristiano Ronaldo

Umukinnyi ukomoka muri Argentina, Alejandro Garnacho akomoje kugaragaza ko ari umufana utihishira wa Cristiano Ronaldo, ibintu bidasanzwe ku bakinnyi bakomoka aho Lionel Messi afatwa nk’umwami. Si kenshi umukinnyi agaragaza ko yaba ashyigikiye Messi kandi akomoka muri Portugal cyangwa se ngo yerekane ibimenyetso by’uko afana Cristiano Ronaldo kandi akomoka muri Argentine. Garnacho w’imyaka 18 usanzwe ukinira […]

Imyigaragambyo iri guca ibintu muri Isiraheli

Abigaragambyaga bari bitwaje ubutumwa bwibasira Netanyahu

Imyigaragambyo ikomeye iri kubera muri Isiraheli bamagana ubutegetsi bwabo kubera gahunda ya Leta yo kubaka imidugudu mu gace ka West Bank. Ibihumbi amagana by’Abisiraheli tariki ya 7 Mutarama babyukiye mu mihanda ya Tel Aviv bamagana gahunda za guverinoma nshya ya Minisitiri w’intebe Benjamin Netanyahu, bavuga ko zibangamiye demokarasi n’ubwisanzure. Iyi myigaragambyo ibaye nyuma y’iminsi mike […]

Putin arwaye Kanseri ndetse azapfa vuba aha_Intasi nkuru ya Ukraine

Umukuru w’Ubutasi bwa Gisirikare muri Ukraine, Gen Kyrylo Oleksiyovych Budanov, yatangaje ko Perezida Vladimir Putin w’u Burusiya yaba arembejwe na kanseri ndetse ko ari hafi gupfa. Budanov yavuze ko iby’uburwayi bwa Perezida Putin w’imyaka 70 y’amavuko yabibwiwe n’abantu begereye Perezidansi y’u Burusiya, Kremlin. Mu kiganiro na ABC News, yabajijwe ku bijyanye n’ubuzima bwa Perezida Putin […]

Polisi yerekanye 6 barimo abapolisi bakurikiranyweho kurya ruswa y’abashakaga ‘Permis’

Polisi y’u Rwanda ku wa Gatanu tariki ya 06 Ukuboza, yerekanye abantu batandatu barimo abapolisi bane bakurikiranyweho kwaka no kwakira amafaranga abakandida bashakaga impushya zo gutwara ibinyabiziga batigeze bakorera. Igikorwa cyo kwereka itangazamakuru aba bantu cyabereye i Remera mu karere ka Gasabo. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco, yasobanuye ko aberekanwe bafatiwe mu […]

Umujyanama wihariye wa Tshisekedi yahishuye imipangu yari afitanye na P. Kagame mbere yo gushwana

Umujyanama wihariye wa Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Congo Kinshasa, Fortunat Bisesele, yahishuye ko Tshisekedi hari imipangu yari yarabanje kugirana na mugenzi we Paul Kagame w’u Rwanda mbere y’uko bombi bashwana. Bisesele yabihishuriye mu kiganiro cyihariye aheruka kugirana n’umunyamakuru Alain Foka wa Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI). Uyu yavuze ko Tshisekedi akimara kuza ku butegetsi yegereye […]

Byinshi ku ndwara y’imitezi iri mu zandurira mu mibonano mpuzabitsina

Imitezi ni imwe mu ndwara akenshi zandurira mu mibonano mpuzabitsina, gusa ubwandu bwayo hari n’ubwo buturuka ku kuba wagira aho uhurira n’ibyavuye k’uyirwaye bishobora kuyanduza. Urugero, nk’umubyeyi hari ubwo ashobora kuyanduza umwana we mu gihe cyo kwibaruka. Ikigo Centers for disease Prevention (CDC) kivuga ko indwara y’imitezi ikwirakwira vuba, yemwe igakunda kwibasira abagirana imibonano mpuzabitsina […]

Espoir FC yirukanye abakinnyi bayo bane bahoze muri Rayon Sports

Ikipe ya Espoir FC yamaze gusezerera abakinnyi bane mu bo yari yasinyishije mu mpeshyi y’umwaka ushize wa 2022, nyuma yo kunanirwa kuyiha umusaruro yari ibitezeho. Iyi kipe y’i Rusizi yasezereye aba bakinnyi nyuma yo gusoza imikino ibanza ya shampiyona y’icyiciro cya mbere iri ku mwanya wa nyuma ku rutonde rwa shampiyona n’amanota arindwi yonyine inganya […]

Amerika yasabye u Rwanda kuvana muri RDC Ingabo ivuga ko rufiteyo

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zashinje u Rwanda kugira Ingabo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zirusaba kuzivanayo. Ni ibikubiye mu itangazo riheruka gusohorwa na Ned Price usanzwe ari Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika. Ned Price yasohoye iri tangazo muri iki cyumweru, nyuma ya raporo y’impuguke za Loni yo ku wa […]

Nyaruguru: Umugabo yiyahuye nyuma yo kwica umugore we amutemye ijosi n’imyanya y’ibanga

Umugabo w’imyaka 40 witwaga Mwendangabo Alphonse, wari utuye mu mudugudu wa Sekera, akagari ka Uwacyiza, umurenge wa Muganza, akarere ka Nyaruguru, yiyahuye yishyize ku kagozi nyuma yo kwica umugore we witwaga Mukamurenzi, amutemye ijosi no ku gitsina. Uyu mugabo yatemye kandi n’umwana we w’imyaka 5 ariko uyu mwana ku bw’amahirwe ntiyapfa. Nk’uko abaturanyi babivuga, aya […]

Perezida Kagame yagize Dr. Kalinda François Xavier umusenateri

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatanu tariki ya 06 Mutarama 2023, yagize Dr. François Xavier Kalinda umusenateri muri sena y’u Rwanda. Byatangajwe na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, mu itangazo yashyizeho umukono mu cyimbo cya Perezida Kagame. Dr. Kalinda wagizwe umusenateri n’Umukuru w’Igihugu ni umwe mu Banyarwanda icyenda baheruka gusoza manda nk’abadepite b’inteko Ishinga […]

Andrew Mwenda yakozwe ku mutima n’uburyo P. Kagame aha umwanya umuryango we

Umunyamakuru Andrew Mwenda yifashishije amashusho ya Perezida Paul Kagame akina n’umwuzukuru we, avuga ko n’abandi bakomeye bakabaye bafatira urugero ku buryo aha umwanya umuryango we. Muri aya mashusho y’amasegonda 25 Umukuru w’Igihugu agaragara akinisha umwuzukuru we muto wari ucigatiwe na Madamu Jeannette Kagame. Ni amashusho bigaragara ko aba bombi bari iwabo mu rugo ahari na […]

Zari yasubije Mimi wamushinje kumwibira umugabo

Umunya-Uganda Zarinah Hassan wamamaye nka Zari, yasubije mugenzi we Nalule Shamirah Sembatya uzwi nka Mimi umushinja kumutwara Shakib Lutaaya basigaye bakundana ko nta kindi agamije kitari ugushaka kumumenyekaniraho. Mu kwezi gushize k’Ukuboza ni bwo Mimi usanzwe aba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yashinje Zari kumutwara Shakib Lutaaya uzwi nka Shakib Cham. Icyo gihe ibirego […]

Umupfumu Rutangarwamaboko yasabiye Turahirwa guhanwa nyuma yo gukora ‘ubuhone bw’ubutinganyi’

Umupfumu Nzayisenga Modeste uzwi nka Rutangarwamaboko, yasabye inzego bireba guhana zihanukiriye Moses Turahirwa washinze inzu y’imideli ya Moshions, nyuma y’amashusho ye aheruka kujya hanze asambana n’abagabo bagenzi be. Uyu musore ukomoka i Nyamasheke amaze iminsi yarahindutse iciro ry’imigani ku mbuga nkoranyambaga, nyuma y’amashusho ye aheruka kujya hanze asambana n’abagabo babiri b’abazungu. Ni amashusho y’umunota umwe […]

Bwa mbere abacanshuro b’Abarusiya baje kurwanya M23 bagaragaye i Goma

Abacanshuro b’Abarusiya bo mu mutwe wa Wagner Group baje gufasha Ingabo za Congo Kinshasa (FARDC) mu rugamba zihanganyemo n’inyeshyamba za M23, bagaragaye mu mujyi wa Goma. Kuri uyu wa Kane tariki ya 05 Mutarama ni bwo amafoto ya bariya Barusiya bari kumwe n’abasirikare ba FARDC mu modoka ya Jeep mu mihanda ya Goma ni bwo […]

Moses Turahirwa yasabye imbabazi ku bw’amashusho amugaragaza asambana n’abagabo bagenzi be

Moses Turahirwa washinze inzu ya Moshions ikora imideli, yasabye Abanyarwanda imbabazi nyuma y’amashusho ye aheruka kujya hanze asambana n’abagabo bagenzi be. Uyu musore ukomoka i Nyamasheke amaze igihe yarahindutse iciro ry’imigani ku mbuga nkoranyambaga, nyuma y’amashusho ye aheruka kujya hanze asambana n’abagabo babiri b’abazungu. Ni amashusho y’umunota umwe yashyizwe hanze hifashishijwe urubuga rwa Snapchat ya […]

Rayon Sports yapfushije umuyobozi

Ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko Uwamariya Joselyne Fanethe wari umuyobozi wa Komite Ngenzuzi yayo yitabye Imana. Rayon Sports ibinyujije ku rubuga rwa Twitter rwayo yavuze ko Uwamariya yitabye Imana mu ijoro ryakeye, gusa ntiyatangaza icyo yaba yazize. Yunzemo iti: “Twihanganishije umuryango we bwite, inshuti ze n’abo bakoranye mu mirimo itandukanye. Imana imuhe iruhuko ridashira.”

Amerika yamaganye imikoranire ya FARDC na FDLR

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zamaganye imikoranire Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) zifitanye n’imitwe irimo uwa FDLR, zisaba ko yahagarara. Ni nyuma ya raporo y’impuguke za Loni yo ku wa 30 Ukuboza 2022 ishinja Ingabo z’u Rwanda guha ubufasha umutwe wa M23, ibyo iyi raporo ivuga ko bishimangirwa no kuba ngo hari […]

Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda barenga 1,700 bahungiye mu Rwanda

Impunzi zibarirwa mu 1,700 z’abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda, zageze mu nkambi ya Mahama ho mu karere ka Kirehe nyuma yo guhungira hano mu Rwanda. Kuri uyu wa Gatatu ni bwo aba banye-Congo biganjemo abagore n’abana bageze mu nkambi ya Mahama. Abaganiriye n’itangazamakuru bavuze ko baje bahunga imirwano ikomeje gusakiranya Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo […]

Iradukunda ushinjwa n’umunyamerika kumutwarira ubutaka yigaramye ibyo kuba umukozi we

Urukiko rw’Ibanze rwa Muhoza mu karere ka Musanze, rwatangiye kuburanisha urubanza Umunyamerika Allen Michael Bechky aregamo Umunyarwanda Iradukunda Gilbert ku mutwarira ubutaka. Saa yine n’iminota 15 kuri uyu wa Gatatu tariki ya 04 Mutarama 2023, ni bwo urukiko rwatangiye kuburanisha aba bombi. Bechky utagaragaye mu rukiko yari ahagarariwe na Me Maurice Munyentwari usanzwe ari umwunganizi […]

Burundi: Irangabiye wari warahungiye i Kigali yakatiwe imyaka 10 y’igifungo

Umurundikazi Irangabiye Floriane wahoze aba i Kigali nk’impunzi mbere yo gutabwa muri yombi akajya gufungirwa iwabo, yakatiwe imyaka 10 y’igifungo kuri uyu wa Kabiri. Irangabiye yamenyekanye mu biganiro n’ibitangazamakuru bitandukanye byabaga bivuga ku ngingo zerekeye uburenganzira bw’ikiremwamuntu. Yari yaratawe muri yombi n’urwego rushinzwe iperereza mu Burundi mu mpera za Kanama 2022, rumukekaho icyaha cyo kugambanira […]

Uwo ari we wese undwanya, arwanya na data_Gen. Muhoozi

Umujyanama wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda akanaba umuhungu we, Gen Muhoozi Kainerugaba, yaburiye abanyapolitiki bamurwanya ababwira ko baba banarwanya se batabizi. Gen Muhoozi yabitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki ya 03 Mutarama 2023. Yagize ati: “muri Politike yo kurya inyama z’abantu ya NRM, reka mvuge ibi. Abandwanya barwanya data.” Gen. Muhoozi Kainerugaba yatangaje […]

Robertinho nyuma yo gutandukana na Vipers yagizwe umutoza w’ikipe y’ikigugu

Umunya-Brésil Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo uzwi nka Robertinho, yamaze kugirwa umutoza mukuru wa Simba Sports Club yo mu gihugu cya Tanzania. Iyi kipe y’i Dar es Salaam yahaye ikaze uyu mutoza wanyuze muri Rayon Sports ibicishije ku mbuga nkoranyambaga zayo. Robertinho yasinye amasezerano yo gutoza Simba Sports Club mu myaka ibiri iri imbere. Ikinyamakuru […]

US investor, Rwandan citizen in disputes over a piece of land in Kinigi

American investor Allen Michael Bechky, accuses Rwandan citizen Gilbert Iradukunda of stealing his piece of land located in Kinigi sector, Musanze district. Mr. Allen is normally the owner of Villa Gorilla Hotel located in Kinigi. The Hotel was recently inaugurated and started services delivery. He says that he used to send money to Mr. Iradukunda […]

Umusirikare wa UPDF yarashe mu kico bagenzi be batatu

Umusirikare wo mu ngabo za Uganda ziri mu butumwa bw’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe bwo kugarura amahoro muri Somalia, yarashe bagenzi be batatu arabica. Byabereye i Mogadishu ku wa Mbere tariki ya 02 Mutarama 2023. Amakuru avuga ko bigitangira uriya musirikare wari ku burinzi ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Aden Adde, yarashe mugenzi we mu […]

Elon Musk yabaye umuntu wa mbere ku Isi uhombye $ miliyari 200

Umuherwe Elon Musk usanzwe ari Umuyobozi Mukuru w’ibigo birimo Tesla (TSLA), SpaceX na Twitter, yashyizeho umuhigo wo kuba umuntu wa mbere ku Isi uhombye miliyari 200 z’amadorali ya Amerika. Uyu munyamerika wafatwaga nk’umuherwe wa mbere ku Isi yahombye uyu murengera w’amafaranga, ahanini bitewe na $ miliyari 137 yahombye mu cyumweru gishize bitewe n’igabanuka rikomeye ry’abagura […]

Padiri Lukanga wa Diyosezi ya Kabgayi yapfuye

Padiri Lukanga Kalema Charles wakoreraga ivugabutumwa muri Diyosezi Gatolika ya Kabgayi, yitabye Imana ku wa Mbere tariki ya 02 Mutarama 2023 azize uburwayi. Kiliziya Gatolika yemeje inkuru y’urupfu rwe ibinyujije mu kinyamakuru cyayo, Kinyamateka. Kiliziya yagize iti: “Padiri Lukanga Kalema Charles wa Diyosezi ya Kabgayi yitabye Imana ku mugoroba w’uyu wa 2 Mutarama 2023 mu […]

Abarenga 20,000 bamaze gusinya ‘Petition’ isaba rutahizamu wa Argentine kwanga umukunzi we

Inyandiko [Petition] isaba ko rutahizamu w’ikipe y’igihugu ya Argentine, Julian Arvalez gutandukana n’umukunzi we; yamaze gusinywaho n’abarenga 20,000. Alvarez yafashije Argentine kwegukana Igikombe cy’Isi cya 2022, nyuma yo kuyitsindira ibitego bine muri iri rushanwa ryaberaga muri Qatar. Mu gihe uyu mukinnyi akiri mu byishimo byo kwegukana Igikombe cy’Isi, bamwe mu banya-Argentine barifuza ko yatandukana n’umukunzi […]

Manchester United irifuza rutahizamu ukomeye w’umunyafurika

Ikipe ya Manchester United yo mu gihugu cy’u Bwongereza, yatangiye gutekereza uko yabona rutahizamu Vincent Aboubakar muri uku kwezi kwa Mutarama. Uyu munya-Caméroun w’imyaka 30 y’amavuko, Manchester United irifuza kumusinyisha nk’intizanyo. Vincent Aboubakar asanzwe akinira ikipe ya Al-Nassr yo muri Arabie Saoudite iheruka gusinyisha Cristiano Ronaldo. Ikinyamakuru Daily Mail kivuga ko kuba iriya kipe iheruka […]

M23 yemeje ko RDC iheruka kuzana abacanshuro b’Abarusiya

Umutwe wa M23 wamaganye Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nyuma yo kwitabaza abacanshuro bo mu mutwe wa Wagner wo mu Burusiya ngo baze guhangana na wo. M23 yemeje ko Congo iri gukorana na Wagner binyuze mu itangazo rikubiyemo ubutumwa busoza umwaka wa 2022 Bertrand Bisimwa usanzwe ari Perezida wayo yageneye abanye-Congo. Ni Bisimwa […]

Rayon Sports yaba yemeye kugurisha APR FC myugariro wayo

Ikipe ya Rayon Sports biravugwa ko yemeye kugurisha APR FC myugariro Hirwa Jean de Dieu, nyuma y’igihe yarabuze ibyangombwa byo kuyikinira. Muri Kamena umwaka ushize ni bwo Hirwa wahoze akinira Marines FC yasinyiye Rayon Sports amasezerano y’imyaka ibiri, ndetse mu birori bya ‘Rayon Sports Day’ byabaye ku wa 15 Kanama iyi kipe iza kumwerekana mu […]