CAN: Ikipe ya Misiri yabonye itike yo kujya muri ½ cy’irushanwa Kongo na Maroc biratakara

Mu gihe irushanwa ry’igikombe nyafurika cy’ibihugu ririmbanyije, kuri uyu wa 29 Mutarama 2017 ikipe ya Misiri yabashije gukuramo ikipe byari bihanganye ya Maroc ku gitego kimwe ku busa. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Muri uyu mukino wa ÂĽ cy’irushanwa, amakipe yombi yabanje kugwa minswi mu gice cya mbere ndetse n’icya kabiri aho mu minota hafi 80 y’umukino ari […]

Umuhanzi wa gospel Judith Babirye arashaka gutandukana n’uwo bashakanye

Umuhanzi w’indirimo zaririmbiwe Imana akaba n’umwe mu bagize Inteko ishinga amategeko muri Uganda, Judith Babirye yasabye urukiko rw’umuryango muri kiriya gihugu ko rwamuha uburenganzira bwo gutandukana n’umugabo we Samuel Niwo. Uyu muhanzikazi ukomoka mu karere ka Buikwe muri Uganda yatangaje ko ashaka gutandukana n’umugabo we bafitanye umwana umwe gusa w’umukobwa amushinja ihohotera. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Uyu […]

Umukobwa yavukanye uruhu rufite amagaragamba rukaniyuburura nk’urw’inzoka (Amafoto)

Umwana w’umukobwa w’imyaka 16 y’amavuko witwa Shalini Yadav wo mu gihguu cy’u Buhinde, aravugwaho kuba afite umwihariko w’uruhu rwiyuburura nk’urw’inzoka, ubu burwayi bukaba bwarayobeye abaganga bo mu gihugu akomokamo. Umuryango w’uyu mwana uvuga ko afite uruhu rwiyuburura buri mezi 2, iyi ndwara idakunze kuboneka ku isi ikaba yarateye urujijo kuko kuyivura byananiranye. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Iyi […]

Umukobwa yakase igitsina cy’umusore bakundanaga akoresheje nanjoro aragitwara

Umusore w’imyaka 23 y’amavuko witwa Anil Upadhya ukomoka mu gace ka Naugawan mu gihugu cy’u Buhinde ari mu bitaro nyuma yo gucibwa igitsina n’umukobwa bari bagiye kuryamana. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Uyu musore wari ugiye gukora imibonano mpuzabitsina n’umukobwa utatangarijwe amazina na we w’imyaka 20 ngo yazize kuba yabwiye uyu mukobwa ko hari undi mugore bakundana ndetse […]

CNLG ikomeje ubukangurambaga bwo kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside

Muri gahunda yayo yo kurwanya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo, Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG) itanga ibiganiro ku bantu bo mu ngeri zitandukanye ibashishikariza kugira uruhare muri iyo gahunda. Ni muri urwo rwego ku matariki ya 26 na 27 Mutarama 2017, CNLG yatanze ibiganiro ku banyeshuri bagera kuri 570 biga mu mashuri yisumbuye ya ES Butare […]

Abanyarwanda 60 batawe muri yombi n'igipolisi cya Uganda

Igipolisi cya Uganda cyataye muri yombi abantu basaga 80 biganjemo abanyarwanda n’abafite ubwenegihugu bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo bazira kwinjira mu gihugu mu buryo butemewe n’amategeko. Amakuru atangazwa n’ikinyamakuru Daily monitor cyo muri Uganda avuga ko aba bantu bafatiwe mu mukwabu wabaye kuri uyu wa gatanu tariki ya 27 Mutarama 2017 n’igisirikare cya Uganda […]

Kicukiro: Abaturage barakataje mu kwishakamo ibisubizo aho gutegereza ak'imuhana

Kuri uyu wa gatandatu , itariki 28 Mutarama nibwo mu gihugu hose habaye umuganda ngarukakwezi usoza ukwezi kwa Mutarama wagiye urangwa n’ibikorwa bitandukanye hirya no hino, mu Karere ka Kicukiro ho bakaba baratangije igikorwa cyo kubaka umudugudu ugezweho ndetse hamurikwa za moto n’imodoka abaturage biguriye bizabafasha kwirindira umutekano. Muri uwo muganda wakorewe mu Murenge wa […]

Umugande umaze gukora igisasu cya missile arifuza ko Museveni ari we uzakigerageza

Umusore w’imyaka 30 w’Umugande ukomoka mu Karere ka Hoima yongeye gukora ikindi gisasu cya missile nyuma yo kubuzwa ubu bukorikori bwe mu myaka ishize. Anatoli Kiiza utuye mu mudugudu wa Kiryangobe akaba yakoze igisasu avuga ko igisigaye ari ukukigerageza guverinoma nitanga uburenganzira. Uyu musore yabwiye ikinyamakuru Chimpreports dukesha iyi nkuru ko yashoye miliyoni 10 z’amashilingi […]

Amerika: Imitungo 6 y’Abaperezida 4 yashyizwe ku isoko

Muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, Abaperezida 4 barimo Perezida Trump uri ku butegetsi ndetse n’abandi bahoze ari Abaperezida b’Amerika 3 bafite imitungo yabo igera kuri 6 ihenze iri ku isoko bayishakamo agatubutse. Ikinyamakuru mansionglobal.com cyagaragaje ibibanza ndetse n’ibindi byanya binini birimo inyubako, amashyamba n’ibindi bikorwa bitandukanye biri ku isoko ndetse hakabamo n’ibya Perezida uheruka w’Amerika […]

Ethiopia: Perezida Kagame aritegura kugeza kuri AU raporo ku kazi yashinzwe

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame n’umufasha we, Jeannette Kagame kuri uyu wa gatandatu basesekaye mu murwa mukuru wa Ethiopia, Addis Abeba, aho bitabiriye Inama ya 28 ya Afurika Yunze Ubumwe. Kuri uwo munsi, perezida Kagame afatanyije n’itsinda rishinzwe gutegura amavugurura muri uyu muryango, yarangije raporo ye ku bikenewe mu kuvugurura Afurika Yunze Ubumwe biteganyijwe ko […]

Centrafrica: Ingabo za Uganda zirashinjwa gusambanya abana bari munsi y'imyaka 15

Ingabo z’igisirikare cya Uganda UPDF ziri mu butumwa bw’amahoro muri Repubulika ya Centrfrica zirashinjwa ibyaha birimo gusambanya abagore n’abakobwa zishinzwe gucungira umutekano. Inkuru itangazwa na BBC ivuga ko aba basirikare ba Uganda bamaze gutera inda abana benshi bo muri kiriya gihugu ndetse abenshi muri o bakaba bafite imyaka 15 y’amavuko. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Umuvugizi w’ingabo za […]

RDC: Bamwe mu bari muri kajugujugu za FARDC zakoze impanuka baburiwe irengero

Abantu batatu bari muri imwe muri kajugujugu za FARDC zakoreye impanuka muri Rutshuru bakomeje kuburirwa irengero nyuma y’impanuka zakoreye kuri uyu wa Gatanu ushize muri Teritwari ya Rutshuru nk’uko byemejwe n’amakuru ava mu gisirikare i Goma yemeje ko izo ndege zari zigiye ahakekwaga abarwanyi ba M23 ariko zitagabweho igitero. Abantu batatu bari muri imwe muri […]

Iran nayo yafashe icyemezo kibuza Abanyamerika kwinjira ku butaka bwayo

Igihugu cya Irani cyasohoye itangazo ribuza Abanyamerika kongera kwinjira ku butaka bwacyo nyuma y’aho perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika nawe asohoreye itegeko ribuza abaturage baturuka mu bihugu 7 by’Abasilamu kwinjira muri Amerika mu gihe cy’amezi 4 ari imbere. Ibyo bihugu bikaba ari Irak, Libya, Syria, Sudani, Yemen na Somalia. Itangazo ryasohowe […]

Nyagatare: Umuyobozi wa SACCO arakekwaho kuba mu banyereje asaga miliyoni enye

Polisi y’u Rwanda mu karere ka Nyagatare yafashe umuyobozi wa SACCO yo mu murenge wa Matimba , mu karere ka Nyagatare , kubera gukekwaho kuba umwe mu barigishije amafaranga y’u Rwanda arengaho gato miriyoni enye y’iri shami yari abereye umuyobozi. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Uburasirazuba , Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi […]

Wema Sepetu nibwo abonye akanya ko kwifuriza inshuti umwaka mushya anabasangiza amafoto

Wema Sepetu benshi bazi nk’umwe mu byamamare byo muri Tanzania bikoresha imbuga nkoranyambaga cyane, muri iyi minsi yari yararuciye ararumira, ubu akaba aribwo arimo kwifuriza abafana be umwaka mushya muhire wa 2017. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Abicishije ku rukuta rwe rwa Instagram afiteho abamukurikira basaga miiliyoni 2, Wema Sepetu yagize ati: “Waba wifuza ijambo ryiza rinturukamo muri […]

Nta muntu ukwiye kongera gutanga amafaranga ya serivisi yatswe n’abatekinisiye – WASAC

Ikigo cy’Igihugu, gishinzwe amazi, isuku n’isukura, WASAC, kirabuza abaturage kujya baha amafaranga abatekinisiye bacyo bayabasaba ngo babone kubaha serivisi kivuga ko aya mafaranga afatwa nka ruswa. Ibi bije mu gihe abaturage bakunze kuvuga ko bakwa amafaranga ya serivisi nk’igihe bagize ibibazo aho batuye nk’itiyo abagaburira amazi yagize ikibazo cyangwa urutsinga rw’amashanyarazi rwacitse, ugasanga bamwe mu […]

Muhanga: Minisitiri w’Intebe yifatanyije n’abaturage mu kuhira imyaka mu muganda

Kuri uyu wa Gatandatu, itariki 28 Mutarama, Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi yifatanyije n’abaturage bo mu Murenge wa Cyeza, Akarere ka Muhanga mu Ntara y’Amajyepfo, mu muganda rusange ngarukakwezi usoza ukwezi, wakozwe huhirwa ibigori kuri Hegitari 100. Iki gishanga cyakozwemo umuganda gihingwa na Koperative TUZAMURANE ifite abanyamuryango 800. Ibigori iyo Koperative yateye birashimishije ariko byari byatangiye […]

Donald Trump yabwiye Theresa May ko ashyigikiye ko u Bwongereza bwitandukanya na EU

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump kuri uyu wa Gatanu yakiriye umutegetsi wa mbere kuva yagera ku butegetsi, ari we Theresa May, Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, aho yatangaje ko Amerika ifitanye umubano udasanzwe n’u Bwongereza mu gihe May avuga ko ibihugu byombi bisangiye inyungu mu by’ubukungu kandi ko Trump yamwemereye ko ashyigikiye […]

Umusore yasambanye na nyina amutera inda banahita babana

Betty Mbereko, umugore ukomoka mu gihugu cya Zimbabwe yasobanuye uburyo yahisemo gusambana n’umuhungu we nyuma baranabana kuko yamukundaga kurusha abandi bose. Uyu mugore wari watewe inde n’umuhungu we, avuga ko nyuma y’urupfu rw’umugabo we, byashobokaga ko yarongorwa n’umugabo wabo (umuvandimwe w’umugabo we) kandi ko atamukundaga, ahitamo kubana n’imfura ye. Uyu mugore w’imyaka 41 y’amavuko yatewe […]

Musanze: Abaturiye Pariki bakomeje kwishimira byinshi barusha abatayituriye

Kuva mu 2005 hatangijwe uburyo bwo gusangira umusaruro uva mu bikorwa by’ubukerarugendo (Revenue Sharing), aho 5% by’amafaranga pariki yinjiza azajya asigara mu baturage bayituriye mu rwego rwo kubashishikariza gukomeza kuyibungabunga;Ikigo cy’igihugu cy’Iterambere (RDB) kikaba kimaze gutanga 1,830,000 z’amadolari yo gutera inkunga ibikorwa bifitiye akamaro abaturage baturiye pariki. Abaturage baturiye pariki nabo bemeza ko hari byinshi […]

Abasirikare b’u Burundi bakomeje gutabwa muri yombi abandi bicwa

Guta muri yombi abasirikare byafashe indi ntera mu gisirikare cy’u Burundi, kuva tariki ya 24 uku kwezi abasirikare 18 nibo bazwi bafashwe, umwe mu bafashwe akaba yabonwe yishwe. Aba basirikare bafashwe barimo umwe ufite ipeti rya liyetona na majoro bakoreraga mu nkambi ya gisirikare iri mu ntara ya Muyinga. Itabwa muri yombi ryabo rikaba rifitanye […]

RDC: Abakozi bo ku mupaka bahagaritswe bazira umuntu baretse akinjira mu gihugu

Abakozi 6 b’urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka mu mujyi wa Goma ho muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo bamaze icyumweru bahagaritswe ku kazi bazira kuba bararetse, Ida Sawyer, umushakashatsi n’umuyobozi wa HRW muri Afurika yo hagati, akinjira ku butaka bwa Congo mu gihe yari yarabwiwe ko atemerewe kongera gukandagiza ikirenge ku butaka bwa Congo (persona non […]

Ababyeyi n’abayobozi b’ibigo by’amashuri barasabwa kwita ku mutekano w’abana mu modoka zibajyana ku ishuri

Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda rirasaba Ababyeyi n’Abayobozi b’Ibigo by’Amashuri gukurikirana ko imodoka zijyana abana ku ishuri zikanabacyura ko ba nyirazo bujuje ibyangombwa bibemerera gukora iyi mirimo. Ubu butumwa butanzwe nyuma y’aho hagaragaye bamwe mu batwara izi modoka batujuje ibisabwa birimo ubwishingizi no gusuzumisha ubuziranenge bwazo. Hari ubwo bamwe mu […]

Kajugujugu 2 z’igisirikare cya Congo zakoreye impanuka i Rutshuru

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 27 Mutarama 2017, nibwo indege ebyiri zo mu bwoko bwa kajugujugu z’igisirikare cya Leta ya Congo ( FARDC) zahanutse zirashwanyagurika mu gace ka Rutshuru. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Nk’uko byatangajwe na Radiyo Okapi, abakomerekeye muri izi ndege harimo abofisiye 3 ba FARDC n’abandi basirikare bo mu ikipe y’Abarusiya. Aba bose bakaba […]

Rulindo: Yatawe muri yombi na polisi acyekwaho kwiyita icyo atari cyo

Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Rulindo ifunze uwitwa Mwumvaneza Helpide ucyekwaho kwambura abaturage amafaranga yiyita Umukozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu (REG). Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, Inspector of Police (IP) Innocent Gasasira yavuze ko uyu mugabo ufite imyaka 31 y’amavuko yafashwe ku wa 26 uku kwezi abeshya abaturage bo mu kagari […]

Huye: Hatangijwe imirimo yo kubaka umudugudu ntangarugero

Ibikorwa byo gutangiza inyubako z’umudugudu ntangarugero mu Karere ka Huye byabereye mu Murenge wa Simbi, bikaba byitabiriwe n’abayobozi batandukanye. Abaturage bakaba basabwe kuzagira uruhare mu kubyaza umusaruro ibikorwa byamajyambere byabegerejwe, n’ibikomeje kubegerezwa. Ni umuhango wabereye mu murenge wa Simbi, mu Kagali ka Kabusanza, ahatangijwe ku mugaragaro ibikorwa byo kubaka umudugudu ntangarugero(IDP Model Village). Iki gikorwa […]

“Uruhare rwa bose mu iterambere ni rwo rwatumye hari ibigerwaho” Perezida Kagame

Kuri uyu wa 27 Mutarama 2017 perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yatangije ku mugaragaro ibikorwa bya SDGC/A (Sustainable Development Goals Center for Africa), ni ikigo kigamije kwihutisha intego z’iterambere rirambye muri Afurika. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Perezida Kagame watangije ku mugaragaro ibikorwa by’iki kigo yibukije ko intego z’iterambere rirambye zidakwiye gutandukanywa n’iterambere buri gihugu cyo […]

Igipimo cyiza umukobwa/umugore yagarukiraho akuna (aca imyeyo)

Iki ni kimwe mu bibazo abakunzi ba bwiza.com babajije, mu gihe hari abakuna bakarengera kimwe n’uko hari abakurura imishino bakuna bagera hagati bagahagarara bitewe n’ubunebwe cyangwa se kwibwira ko bagwije kandi ntaho baragera. Mu gitabo cya Bagambiki, asobanura ko iyo ukurura ucunganwa no kutarenza urugingo rwa kabiri rwa musumbazose cm 6-7, hari n’abanezezwa no gukuna […]

Biragaragara ko Isi irimo kwitegura Intambara ya 3- Mikhail Gorbachev

Muri iki gihe Isi yugarijwe n’ibibazo bikomeye, aho usanga abafata ibyemezo bahuzagurika ndetse basa nk’abenda kunanirwa, ariko igiteye impungenge kuri ubu n’isiganwa mu kwigwizaho intwaro nk’iryaranze ibihe byabanjirije intambara z’isi zabanje riri kugaragara, ari naho uwahoze ari perezida wa Repubulika Zunze Ubumwe z’Abasoviyete, Mikhail Gorbachev ahera avuga ko bisa nk’aho Isi yiteguye intambara ya 3 […]

Frank Ntilikina, Umunyarwanda w'icyamamare muri Basketball mu Bufaransa ni muntu ki?

Frank Ntilikina ni umwe mu bakinnyi bari kuvugwa cyane muri iyi minsi mu marushanwa atandukanye y’umukino wa Basketball akaba akinira igihugu cy’u Bufaransa. Uyu musore w’imyaka 18 y’amavuko wamenyekanye cyane ku mazina ya Frank Bryan Ntilikina yavukiye mu gihugu cy’u Bubiligi ku babyeyi bombi b’Abanyarwanda ku wa 28 Nyakanga 1998, akurira mu gihugu cy’u Bufaransa […]

Amateka y’igisirikare ku Isi na bimwe mu byo abantu bakibazaho

Niba hari inkuru zikunze kuba ingume mu bitangazamakuru kandi atari uko zabuze ahubwo ari ukubera ko abantu bazitekerezaho bakababwa, ni inkuru zivuga ku gisirikare mu buryo butandukanye cyaba icyo mu Rwanda cyangwa n’ahandi ku isi. Ibi ariko ntawavuga ko byizana ahubwo bigira impamvu zitandukanye wanasanga mu myumvire iruhije gusesengura ku mpande zombi harimo imyumvire runaka […]

Burundi : Abafashwe bashinjwa gutera ikigo cya gisirikare bakatiwe

Urukiko Rukuru rwo mu Ntara ya Muyinga mu gihugu cy’u Burundi rwakatiye igifungo cy’imyaka 30 n’ihazabu y’amafaranga miliyoni 5, abasirikare n’abapolisi 18 bashinjwa kwifatanya bagakora agatsiko k’abajura mu Ntara ya Muyinga. Mu rubanza rwabaye kuri uyu wa Kane, itariki 26 Mutarama 2017,umushinjacyaha mukuru mu Ntara ya Muyinga, yavuze ko abaciriwe urubanza bashinjwaga ibyaha bibiri; icyo […]

Umukobwa wa Michael Jackson arashaka kujyana mu nkiko abishe se

Umukobwa w’uwahoze ari umuhanzi w’icyamamare mu njyana ya Pop Michael Jackson, Paris Jackson yeruye avuga ko se yagiriwe nabi n’abari bamukurikiranye kwa muganga, aho yavuze ko yatewe imiti irengeje urugero iyari igenwe bityo urupfu rwe rukaba rugomba kujya ku mutwe w’abari bashinzwe kumukuriikirana . Uyu mukobwa Paris Jackson w’imyaka 18 y’amavuko yatangarije Rolling Stone magazine […]

Rwamagana: Uwari uhejejwe mu burushyi na Gitifu yakomorewe

Hashize icyumweru mu itangazamakuru humvikanye umugore wavugaga ko agiye guhera mu burushyi yatewe na Gitifu wanze kumusezeranya n’umugabo. Uyu ni Uwase Letitsiya wagombaga gusezerana na Iyamurenye Emmanuel mu Murenge wa Muyumbu mu Karere ka Rwamagana. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu murenge, Muhigirwa David yabwiye itangazamakuru ko aba bageni bakerewe, yongeraho ko babanje gusaba umunani w’umugore ngo babone […]

Richard Kabonero wari Ambasaderi wa Uganda mu Rwanda yasimbujwe

Perezida wa Repubulika ya Uganda, Yoweli Kaguta Museveni yakoze impinduka mu bahagarariye iki gihugu mu bindi bihugu (Ambasaderi), uwari Ambasaderi wa Uganda i Kigali mu Rwanda, Richard Kabonero Museveni yoherejwe muri Tanzaniya naho mu Rwanda . Urutonde rwa b’Ambasaderi bashya ba Uganda n’ibihugu bazakoreramo rwashyizwe ahagaragara kuri uyu wa 27 Mutarama 2017 na perezidanse ya […]

U Buyapani: Habonetse telefone abantu bavuganiraho n'abapfuye

Umugabo wo mu gihugu cy’u Buyapani witwa Itaru Sasaki wo mu gace ka Otsuchi kegereye inyanja ya Pacifique yahibye telefone izajya imufasha kuvugana n’abapfuye mu rwego rwo kwimara agahinda, kugeza ubu iyo telefone iteye mu karima ke kegereye urugo ikaba yarabaye rusange aho ishobora gusurwa byibuze n’abasaga ibihumbi 10 ku mwaka. Inkomoko y’igitekerezo cyo gushyiraho […]

Ese n’ubu inshuti zishobora kuguhindura umunyabyaha mugihe uhuye n’ingorane?

Mu buzima bwa buri munsi umuntu aharanira gutera imbere. Muri uko gutera imbere, ukenera abakunganira haba mu buryo bw’ibifatika ndetse no mu buryo bi’ibitekerezo. Niyo mpamvu usanga buri muntu ku rwego rwe aba afite inshuti bari ku rwego rumwe, umukire akagendana cyangwa agasangira n’abakire bagenzi be, umukene agasangira n’abakene bagenzi be ari nako bagirana inama […]

Padiri Nahimana ushaka gushinga guverinoma mu buhungiro yanenze Brussels Airlines

Umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda ukorera mu Bufaransa kuva yahunga igihugu mu 2005 akaba amaze iminsi ashaka kuza mu Rwanda ngo azahatane mu matora y’umukuru w’igihugu ariko ntibimukundire ndetse akaba aherutse kubigerageza mu cyumweru gishize nabwo bikanga, kuri uyu wa gatatu ushize yanenze kompanyi y’indege ya Brussels Airlines ku kuba yaranze ko yinjira mu […]

Al Shabaab yiciye ku mugaragaro abatasi 3 b’Amerika

Kuri uyu wa 26 Mutarama 2017, umutwe w’inyeshyamba zo mu idini ya Isilamu zirwanya leta ya Somalia zivuganye abagabo batatu bakoreraga urwego rw’ubutasi bw’Amerika (CIA). Aba batatu biciwe mu majyepfo yerekeza mu burengerazuba bwa Somalia imbere y’imbaga y’Abanyasomalia bo mu mujyi witwa Yaq-Barawe. Nk’uko urubuga rwa interineti rwa Al shabaab rubutangaza ngo muri aba bishwe […]

Polisi ikomeje kurwanya iyinjizwa ry’ibiyobyabwenge n’ikoreshwa ryabyo

Polisi y’u Rwanda yashyize imbaraga mu kurwanya iyinjizwa ry’ibiyobyabwenge mu gihugu yongera ibikorwa by’ubukangurambaga bigamije gusobanurira abaturarwanda ububi bwabyo; ibyo bikajyana ariko no gufata abavunira ibiti mu matwi bagakomeza kubitunda, kubicuruza cyangwa kubikoresha. Imikwabu ikorwa hirya no hino mu gihugu ifatirwamo ibiyobyabwenge by’amoko atandukanye. Ibifashwe birangizwa; naho ababifatanywe bakorerwa dosiye igashyikirizwa ubushinjacyaha. Ku itariki 25 […]

REB yasobanuye inkomoko y’abarimu ba baringa bahembwa na leta

Ukurikije ibisobanuro bitangwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi (REB), ikibazo cy’abarimu ba baringa bahembwa na leta cyana gishingiye uri ruswa iri hagati y’abayobozi b’ibigo by’amashuri n’abashinzwe uburezi mu turere kuko ari bo bohereza abarimu ku bigo by’amashuri rimwe na rimwe bakanohereza abarimu badakenewe ari nabyo biurura Abarimu ba baringa. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] REB yabwiye abadepite ko kuri […]

Umubano wa Trump na Mexique ukomeje kuzamba, inama yari kubahuza yahagaritswe

Umukuru wa Mexique yeruye ko iki gihugu kitazatanga amafaranga yo kubaka urukuta rutandukanya Mexique n’Amerika nk’uko perezida Donald Trump yabitegetse ndetse anaytangaza ko inama yari kuzamuhuza na Trump yayihagaritse kuko ntacyo abona imaze. Ibi perezida Enrique Peà±a Nieto yabitangaje nyuma y’aho Trump ku wa 24 Mutarama 2017 yashyize umukono ku itegeko rigamije kubaka urwo rukuta […]

“Ntabwo ndi umukozi w’umuntu wese; ndi impirimbanyi y’ubwisanzure” Perezida Museveni

Perezida Museveni yabwiye Abagande bibwiraga ko ari umukozi wabo cyane cyane abo ku ruhande rutavuga rumwe n’ubutegetsi bwe ati ” Ntabwo ndi umukozi w’umuntu wese; ndi impirimbanyi y’ubwisanzure” . Ibi Museveni yabivuze kuri uyu wa Kane ubwo yayoboraga isabukuru ya 31 y’ishyaka riri ku butegetsi, NRM, ndetse n’Umunsi wo kwibohoza mu Karere ka Masindi, aho […]

Mahama: Impunzi z’Abarundi zamurikiwe Ivuriro zinahabwa inkunga y’amadolari 350.000

Impunzi zirenga ibihumbi 50 zikomoka mu gihugu cy’u Burundi ziri mu nkambi ya Mahama ziganjemo abana zagenewe inkunga y’amadolari y’Amerika ibihumbi 350 ni ukuvuga miliyoni 287 z’amafaranga akoreshwa mu Rwanda. Aya mafaranga yatanzwe kuri uyu wa 25 Mutarama 2017, ni nkunga y’ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku burezi mu Rwanda (UNICEF Rwanda) hamwe na guverinoma ya […]

Uganda: Abakobwa b’amasugi bagiye kujya bahembwa

Umuyobozi w’akarere ka Mbake gaherereye mu majyepfo ya Uganda yatangaje ko bagiye kujya baha agahimbazamushyi abana b’abakobwa bari mu kigero cy’umyaka 15-18 bazajya basanga bakiri amasugi. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Ibi uyu muyobozi yabitangaje mu rwego rwo gukangurira abana b’abakobwa cyane cyane abakiri ku ntebe y’ishuri kurushaho kwifata kuko bigaragara ko ikibazo cy’ubusambanyi gikomeje gufata indi ntera […]

Ibyo Repubulika yakwigira ku ngoma z’abami batatu bayoboye u Rwanda bwa nyuma

U Rwanda nk’igihugu cyayobowe n’abami mu bihe bigoye by’Abakoloni bazanaga mu gihugu amatwara akubiyemo ubuhanga n’ubwenge byo mu ishuri, hari amwe mu masomo Repubulika yakwigira ku bami ba nyuma b’u Rwanda. Abami ba nyuma batagetse u Rwanda ni Yuhi V Musinga (1896-1931), Mutara III Rudahigwa (1931-1959) na Kigeli V Ndahindurwa (1959-1961) uyu wa nyuma yatanze […]

Kigali: Ubwiyongere bw’imiturire, kimwe mu bitera igabanuka ry’amazi-WASAC

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gukwirakwiza amazi (WASAC) bwatangaje ko ubwiyongere bw’ibikorwaremezo birimo inyubako ndende n’iziciriritse bikomeje kubakwa hirya no hino biri mu bitera igabanuka ry’amazi bityo akaba atabasha kugera kuri buri mufatabuguzi uko bikwiriye. James SANO umuyobozi wa WASAC, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa gatatu, itariki 25 Mutarama, yavuze ko ubu Abanyarwanda bafite […]

Gen Kayumba yunze mu ry’abayobozi b’u Rwanda, ati ” ikibazo cy’u Burundi kizakemurwa na bo ubwabo”

Mu gihe ikibazo cy’u Burundi kikiri ihurizo mu ruhando mpuzamahanga bamwe mu bayobozi barimo n’ab’u Rwanda bashimangira ko ikibazo cyabo kizakemurwa nabo ubwabo by’umwihariko na Gen Kayumba ubu urwanya leta y’u Rwanda yahoze akorera yunze muri iri jambo. Mu kiganiro yagiranye n’Ijwi rya Amerika, Gen Kayumba Nyamwasa yabajijwe byinshi ku Rwanda ndetse anabazwa icyo yaba […]

Uganda: Inzu zisaga 70 zatwitswe n’abaturage bigaragambya

Inzu zisaga 70 zabagamo abaturage mu gace ka Guku mu burengerazuba bwa Uganda zatwitswe n’abantu basaga n’abigaragambya bihoreraga kubera umwe mu bakire bo muri ako gace warekuwe n’ubutabera ashinja ubugizi bwa nabi. Kugeza ubu, abaturage babarirwa mu Magana bari ku gasozi muri aka gace kari gatuwemo n’ababa mu nzu z’ibyatsi nyuma yo gutwikirwa n’abantu bakekwa […]

Kuva mu 2013 abahombeje leta bamaze kuyishyura asaga miliyoni 150 – MINIJUST

Kuva muri 2013 kugeza kuwa 31 Ukuboza 2016 hari hamaze kwishyurwa amafaranga 148.840.193 n’amadolari 6.743 ya Amerika niyo yishyuwe n’abantu bahombeje leta bitagombye kujya mu nkiko. Ibi bikaba byatangajwe kuri uyu wa kane n’Umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’ubutabera Evode Uwizeyimana ubwo yasobanuriraga Komisiyo y’Imibereho Myiza y’Abaturage, Uburenganzira bwa Muntu n’Ibibazo by’Abaturage ya Sena. Umunyamabangawa […]

Leonardo DiCaprio wakinnye filimi ya Titanic ari mu Rwanda

Amakuru agera kuri bwiza.com aravuga ko umukinnyi w’icyamamare mu gukina filimi ku isi by’umwihariko akaba yaramenyekanye cyane muri filimi yateye benshi agahinga ndetse ikanaguma mu bitekerezo bya benshi izwi nka Titanic, Leonardo DiCaprio ari mu Rwanda kuri uyu wa kane tariki ya 26 Mutarama 2017. Uyu mukinnyi ngo yaba yaje mu Rwanda kurangiza umushinga wa […]

Major Karashira, umusirikare w’u Burundi yarashwe arapfa

Major DieudonnĂ© Karashira, umusirikare mu gisirikare cy’u Burundi wakoreraga mu nkambi ya Mutakura mu ntara ya Cankuzo yishwe arashwe na mugenzi we. Amakuru agera kuri Bwiza.com, ni uko uyu musirikare yarashwe na mugenzi we, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 25 Mutarama 2017, muri iyi nkambi ya gisirikare ya Mutakura. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Uwamurashe utatangajwe amazina […]

Kirehe: Babiri bafunzwe bacyekwaho kwiba insinga z’amashanyarazi

Polisi y’u Rwanda mu karere ka Kirehe ifunze abagabo babiri bacyekwaho kwiba insinga z’amashanyarazi za Sosiyete itunganya ikanatanga serivisi z’ingufu z’amashanyarazi (Energy Utility Corporation Limited – EUCL) zireshya na metero 20 z’uburebure. Abakekwaho gukora iki cyaha ni Ukozivuze Ezechiel, ufite imyaka 65 y’amavuko n’umuturanyi we akaba n’umukwe we witwa Rutayisire Robert, ufite imyaka 35 y’amavuko. […]

“Birababaje gutwerera rubanda ukiyibagirwa, ntiwizigamire ahazaza” Iterambere Fund

Mu bukangurambaga abayobozi b’ikigega Iterambere Fund bakora, bashishikariza abantu kwizigamira ayo babashije kubona. Ubwo abayobozi bacyo babonanaga n’abanyamakuru, hagaragajwe ko abanyarwanda mu myumvire batagira uwo muco, bavuga ko ubushobozi bukiri buke ku buryo badasagura ayo kuzigama, nyamara bahora batwerera!. Ikigega Iterambere Fund, ni kimwe mu bigega by’imigabane ku ishoramari(Unit Trust), cyatangiye mu 2016. Abakigana baza […]

Koreya ya Ruguru izasenya Los Angeles Amerika nikomeza kuyikanga – Thae Yong-ho

Nyuma y’imyaka isaga 2 igihugu cya Koreya ya Ruguru kinjiye mu mabanga y’uruganda rwa filimi Sony Pictures nyuma ya filimi isekeje igaragaza iyicwa rya perezida Kim Jung Un yari imaze gusohora, uyu muyobozi ngo yubatse intwaro za kirimbuzi ngo zishobora gutuma asenya umujyi wa Los Angeles akanze ahantu rimwe gusa nk’uko umwe mu bari bagize […]

Abahatanira gutoza ikipe y'igihugu Amavubi bagiye kujya bakora ipiganwa-Ferwafa

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA riravuga ko rishaka umutoza w’ikipe y’igihugu, Amavubi nyuma y’uko uwari usanzwe atoza iyi kipe , Jonathan McKinstry yirukanywe mu mwaka ushize wa 2016. Nk’uko byagaragaye mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na FERWAFA kuwa 25 mutarama 2017, uyu mwanya watanzwe mu rwego rwo gushaka abapiganirwa akazi ndetse amabaruwa agasaba akaba ahita […]

Burundi: Umunani bashinjwa gutera ikigo cya gisirikare bashyizwe ku nkoni

Abantu umunani bafashwe bashinjwa uruhare mu gutera ikigo cya gisilikare cya Mukoni mu Burundi bahaswe bakubiswe bikomeye na polisi y’u Burundi kuri uyu wa 25 Mutarama 2017. Aba bafashwe harimo batanu bahise batabwa muri yombi ku bufatanye n’igipolisi mu gitondo cyakurikiye ijoro ryo ku wa 23 ari naryo bateyemo iki kigo. Abandi batatu bo bafashwe […]

Dr Viebach yamuritse ibyavuye mu bushakashatsi bwe “kwibuka n’ ubutabera bwunga mu Rwanda

Dr Julia Viebach , umushakashatsi mu ishami ry’ ikurikiranabyaha muri kaminuza ya Oxford yamuritse ibyavuye mu bushakashatsi bwe yakoreze mu Rwanda. Iki gikorwa kikaba cyarabereye ku cyicaro cya Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG) kuri uyu wa 24 Mutarama 2017, guhera 17:30 z’ umugoroba. Ubu bushakashatsi yise « kwibuka n’ ubutabera bwunga mu Rwanda » […]

Gambia: Perezida Adama Barrow arava mu buhungiro kuri uyu wa Kane

Perezida mushya wa Gambia, Adama Barrow biteganyijwe ko agaruka mu gihugu cye kuri uyu wa kane nyuma ya saa sita nyuma y’aho kuva kuwa 15 Mutarama yabaga mu buhungiro I Dakar muri Senegal aho yari yagiye gutegerereza ko Yahya Jammeh arekura ubutegetsi ari nabyo yakoze kuri uyu wa Gatandatu ushize. Amakuru atandukanye aturuka mu badipolomate […]

“Dr Kizza Besigye na Meya Lukwago nibo kibazo kinkomereye” Gen Kale Kayihura

Gen Kale Kayihura uyobora polisi ya Uganda asanga kuva yajya kuri ubu buyobozi amazehi imyaka 12 yarakomerewe n’abagabo babiri barwanya leta ya Uganda barimo Dr Kizza Besigye wahanganiye na Museveni mu matora na Meya w’umujyi wa Kampala Erias Lukwago. Ubwo yabazwaga n’abanyamakuru icyo polisi iri gukora ku byaha bishinzwa abapolisi ba Uganda birimo guhohotera abaturage […]