Intumwa za Jordan ziyobowe n’ukuriye ubutasi zasuye RDF

jordan.jpg

Itsinda ry’intumwa zaturutse muri Jordan ziyobowe n’Umuyobozi Mukuru w’urwego rw’ubutasi, Maj. Ahmed Husni Hasan Hatogia basuye igisirikare cy’u Rwanda (RDF). Iri tsinda rigizwe n’abantu 6 ryakiriwe ku biro bikuru by’ingabo z’u Rwanda ku Kimihurura kuri uyu wa 14 Mutarama 2022. Umugaba mukuru w’ingabo, Gen. Jean Bosco Kazura, uw’ingabo zirwanira ku butaka, Lt. Gen. Mubarakh Muganga, […]

Ingabire Emmanuel wagizwe Padiri mu mwaka ushize, yasezeye

Ingabire Emmanuel wagizwe Padiri mu mwaka ushize, akaragizwa Paruwasi ya Kizimyamuriro muri Diyosezi ya Gikongoro, ku wa 11 Mutarama 2022 yasezeye ku busaseridoti, avuga ko Musenyeri Célestin Hakizimana ari we mpamvu. Ibaruwa Padiri Ingabire yandikiye Musenyeri Hakizimana, yasobanuye ko yarwaye umugongo, asaba Musenyeri ubufasha bw’amafaranga kugira ngo ajye kwivuza, arayamwima, amwima n’uruhushya. Muri iyi baruwa, […]

Perezida wa Zimbabwe yagiye mu kiruhuko

Perezida wa Repubulika ya Zimbabwe, Emmerson Mnangagwa kuri uyu wa 13 Mutarama 2022 yagiye mu kiruhuko cy’ibyumweru bitatu. Itangazo ryaturutse mu biro by’Umukuru w’Igihugu bisobanura ko Perezida Mnangagwa asimburwa na Visi Perezida wa mbere, Gen (Rtd) Constantino Chiwenga. Perezida Mnangagwa azasubira mu kazi tariki ya 5 Gashyantare 2022. Uyu Mukuru w’Igihugu yaherukaga mu kiruhuko muri […]

Gen. Nyamugaruka arasaba Abarundi begereye imbibi kurwanya imitwe yitwaje intwaro

Umuyobozi w’ingabo z’u Burundi zo mu karere ka 1 k’igisirikare gakoze ku rubibi rw’iki gihugu n’u Rwanda hamwe na Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), Brig. Gen. Dominique Nyamugaruka yasabye Abarundi gufatanya n’inzego zibishinzwe kwicungira umutekano, bagakumira imitwe yitwaje intwaro yahungabanya igihugu cyabo. Gen. Nyamugaruka yabibasabye mu gihe yayoboraga inama zihuza abavuga rikumvikana bo mu […]

Tanzania: Uwamamaye nk’umunyamakuru yashyinguwe mu muhango wa gipolisi

johari1.png

Johari Shani wari uzwi nk’umunyamakuru ukomeye muri Tanzania, yashyinguwe mu cyubahiro mu muhango wakozwe kandi uyoborwa n’abapolisi bakomeye. Johari hamwe na bagenzi be batanu tariki ya 11 Mutarama 2022 baguye mu mpanuka yabereye mu Karere ka Busega mu Ntara ya Mwanza, ubwo imodoka barimo yagongwaga na bisi ntoya (minibus) yaturukaga mu cyerekezo cyabo. Muri uyu […]

Igenzura rya mubazi z’abamotari ryasubitswe, amande aragabanywa

Guverinoma y’u Rwanda yafashe icyemezo cyo gusubika igenzura rya mubazi z’abamotari, inagabanya amande bacibwa mu gihe batazikoresha, agera ku mafaranga y’u Rwanda (Frw) 10,000. Iki cyemezo cyafatiwe mu nama yahuje inzego zirimo Polisi y’u Rwanda, urwego ngenzuramikorere n’abahagarariye abamotari nyuma y’aho kuri uyu wa 13 Mutarama 2022 abakorera muri Kigali bakoze imyigaragambyo bagaragaza ibibazo byinshi […]

Sudan: General yiciwe mu myigaragambyo

Polisi ya Sudan iravuga ko umupolisi mukuru wari ufite ipeti rya ‘Brigadier General’ yishwe n’abigaragambya bamagana ihirika ry’ubutegetsi ryakozwe n’igisirikare kiyobowe na General Abdel Fattah al-Burhan mu Kwakira 2021. Uyu mupolisi witwa Ali Bareema Hamad ngo yishwe ubwo yari mu kazi ubwo yarindaga umutekano w’abigaragambya mu murwa mukuru, Khartoum. Nk’uko France 24 ibivuga, Umuvugizi wa […]

Elizabeth II yambuye Igikomangoma Andrew ububasha bwose cyari gifite ku gisirikare

Umwamikazi w’u Bwongereza akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’ingabo zabwo, Elizabeth II, yambuye Igikomangoma Andrew kizwi nka Duke of York ububasha bwose cyari gifite ku gisirikare bitewe n’ikirego cy’ihohotera rishingiye ku gitsina gikurikiranweho n’ubutabera bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ni nyuma y’aho abahoze ari abasirikare bakomeye 150 bandikiye Umwamikazi bamumenyesha ko barakajwe n’ukuntu Igikomangoma gikomeje kugira […]

Abanyarwanda barenga 100 bari barahungiye urukingo muri RDC birukanwe

Repubulika ya Demukarasi ya Congo (101) yirukanye Abanyarwanda 101 biganjemo abagore n’abana bari barahunze ikingira ry’icyorezo cya Covid-19 bavuga ko rikorwa ku ngufu mu Rwanda. Aba Banyarwanda bagiye ku kirwa cya Idjwi muri RDC kiri mu kiyaga cya Kivu mu matsinda mato mato mu bihe bitandukanye, bagera kuri uyu mubare wemezwa n’ubuyobozi bwaho. Umuyobozi wa […]

Dr Kabera avuga ko abarimu ba kaminuza bashobora kurengana bazira kuba barize muri AIU

Umuyobozi w’ihuriro rya Kaminuza zigenga mu Rwanda, Dr Kabera Callixte avuga ko hari abarimu bashobora kurengana bazira kuba barize muri kaminuza mpuzamahanga ya AIU (Antlatic International University) yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA). Ni nyuma y’aho ubuyobozi bw’inama nkuru y’amashuri makuru na za kaminuza, HEC, tariki ya 10 Mutarama 2022 itangarije ko itesheje […]

Hari ububasha RIB ishobora kwamburwa

Inteko Ishinga Amategeko, umutwe w’abadepite, yagejejweho umushinga w’itegeko rishobora kwambura bumwe mu bubasha urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha, RIB, bugasubizwa Polisi y’u Rwanda yari ibufite mbere. Minisitiri w’Umutekano ufite mu nshingano Polisi, Alfred Gasana ni we wageje ku badepite uyu mushinga, asaba ko Polisi yahabwa ububasha bwuzuye bw’ubugenzacyaha ku byaha bijyanye n’umutekano wo mu muhanda n’ubwo […]

Ngoma: Mudugudu akurikiranyweho gutwikisha umugabo we amazi

Umuyobozi w’Umudugudu wa Terimbere, Akagari ka Jarama, Umurenge wa Jarama mu Karere ka Ngoma ku mugoroba wo kuri uyu wa 11 Mutarama 2022 yasutse amazi yotsa ku mugabo we, ngo arimo aramwihimuraho. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Jarama, Nsanzuwera Michel yatangaje ko Mudugudu ufite imyaka 47 y’amavuko, yacunze umugabo we aryamye mu cyumba, amusukaho aya mazi […]

Ibyo u Rwanda n’u Burundi byaba byaraganiriyeho

Tariki ya 10 Mutarama 2022, ibiro bya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda, Paul Kagame byatangaje ko yakiriye intumwa zoherejwe na mugenzi we w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye. Izi ntumwa eshatu ni Minisitiri ushinzwe umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), Ezéchiel Nibigira, Laurentine Kanyana wungirije umuyobozi w’ibiro by’Umukuru w’Igihugu, umuyobozi mukuru w’urwego rw’igisirikare rushinzwe iperereza (ubutasi), Brig. Gen. […]

WHO iraburira ibihugu ku ikoreshwa ry’inkingo za Covid-19 zishimangira

Itsinda ry’impuguke z’umuryango mpuzamahanga wita ku buzima, WHO, riraburira ibihugu biwugize ku ikoreshwa ry’inkingo zisanzwe z’icyorezo cya Covid-19 mu gushimangira ubwirinzi, by’umwihariko ku bwandu bwihinduranya. Iri tsinda kuri uyu wa 11 Mutarama 2022 zavuze ko ubu buryo bwo gukoresha inkingo zirambye budatanga igisubizo kirambye mu guhangana n’ukwihinduranya kw’iki cyorezo. Riti: “Uburyo bwo gukingira hifashishijwe doze […]

Icyihebe gikuru muri ADF cyafashwe

fi43drmxmai75fy.jpg

Icyihebe kiri mu byatangije umutwe w’iterabwoba wa ADF urwanya ubutegetsi bwa Uganda, Benjamin Kisokeranio cyatawe muri yombi. Televiziyo NBS ivuga ko Kisokeranio yatawe muri yombi n’ingabo za Uganda ziri muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) mu bikorwa byo kurwanya uyu mutwe w’iterabwoba byiswe ‘Operation Shujaa’. Andi makuru avuga ko iki cyihebe cyafatiwe n’ingabo za […]

Burkina Faso: Abasirikare 8 barimo Komanda w’abakomando bamaze iminsi bafunzwe

Ubushinjacyaha bw’igisirikare cya Burkina Faso buvuga ko kuva tariki ya 8 Mutarama 2022 bufunze abasirikare umunani barimo Lieutenant Colonel Emmanuel Zougrana uyobora Regima ya 12 w’ingabo zidasanzwe zizwi nk’abakomando. Col. Zougrana ni umwe mu bayoboye ibikorwa by’ingabo za Burkina Faso byo kurwanya ibikorwa by’iterabwoba mu burengerazuba bw’igihugu. Ubu bushinjacyaha mu itangazo bwashyize hanze kuri uyu […]

Nyuma yo gushinjurwa na bamwe bamushinjaga, Urayeneza yasabye kugirwa umwere

Urayeneza Gérard washinze kaminuza ya Gitwe yasabye urukiko rw’ubujurire kumugira umwere ku byaha byashigiweho akatirwa igifungo cya burundu n’urukiko rwisumbuye rwa Muhanga, nyuma y’aho bamwe mu batangabuhamya bamushinjaga bemeye ko bamubeshyeye. Urukiko rwisumbuye tariki ya 25 Werurwe 2021 rwahamije Urayeneza watawe muri yombi muri Kamena 2020 ibyaha bibiri: kuba icyitso ku cyaha cya jenoside yakorewe […]

Minisitiri Biruta yifurije Ambasaderi Vrooman guhirwa mu kindi gihugu

vroom1.jpg

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta yifurije Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA), Peter Vrooman urumazemo hafi imyaka ine amahirwe muri iyi nshingano arakomereza muri Mozambique. Ni ubutumwa yamuhaye kuri uyu wa 11 Mutarama 2022 ubwo yamwakiriraga mu biro bye. Muri iki gikorwa, bombi banaganiriye ku bufatanye bw’ibi bihugu mu […]

Ya mbeba y’intwari yavumbuye ibisasu 100 byari bitabye mu butaka yapfuye

Ikigo Hero Rats cyita ku buzima bw’imbeba zikagirira umumaro ikiremwamuntu, cyatangaje ko imbeba y’icyamamare ‘Magawa’ yavumbuye ibisasu birenga 100 byari bitabye mu butaka bizwi nka ‘mine’, yapfuye. Kibinyujije ku rubuga rwa Facebook, iki kigo cyagize kiti: “N’umutima uremereye, dutangaje inkuru y’akababaro y’urupfu rwa HeroCAT Magawa yaruhukiye mu mahoro mu mpera z’icyumweru gishize.” Iki kigo gisobanura […]

Mali yamaganiye kure ECOWAS, yihimura ku bihugu biyigize

Ubutegetsi bw’inzibacyuho bwa Repubulika ya Mali bwamaganiye kure ibihano biremereye umuryango wa Afurika y’Uburengerazuba, ECOWAS, uherutse gufatira iki gihugu, unihimura ku bihugu biwugize. Tariki ya 9 Mutarama 2022 ni bwo abakuru b’ibihugu bigize ECOWAS bateraniye muri Ghana, baganira ku butegetsi bwa Mali buyobowe na Col. Assimi Goïta bwari buherutse gusaba ko bwakwemererwa bukayobora kugeza mu […]

Cyuma Hassan avuga ko afungiwe mu mwobo, nabi kurusha abahekuye igihugu

Umunyamakuru Niyonsenga Dieudonné wiyita Cyuma Hassan avuga ko muri gereza ya Nyarugenge afungiwe mu mwobo, nabi kurusha abantu bahekuye igihugu, bagize uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi. Cyuma yabitangaje ubwo yajuririraga igifungo cy’imyaka 7n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda miliyoni eshanu yakatiwe n’urukiko rukuru, nyuma yo kumuhamya ibyaha bine: gukoresha inyandiko mpimbano, kwiyitirira umwuga, kubangamira ishyirwa mu bikorwa […]

Butembo: Ikamyo yari irimo imyambaro isa n’iya UPDF yafashwe, harakekwa kirogoya

Igisirikare cya Uganda, UPDF, n’icya Repubulika ya Demukarasi ya Congo (FARDC) biratangaza ko abakozi bo kuri gasutamo mu mujyi wa Butembo uri Mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru bafashe ikamyo itwara ibicuruzwa yari irimo imyambaro isa n’iy’iki gisirikare. Ibi bisirikare mu itangazo byasohoye kuri uyu wa 10 Mutarama 2022, bivuga ko uwafatanywe iyi myambaro ari umucuruzi […]

Perezida Kagame yakiriye intumwa za Ndayishimiye w’u Burundi

nibigira.jpg

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame kuri uyu wa 10 Mutarama 2022 yakiriye intumwa eshatu zoherejwe na Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye. Izi ntumwa zirimo umuyobozi wungirije w’ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Laurentine Kanyana na Brig. Gen. Silas Pacifique Nsaguye uyoboye urwego rw’ubutasi ziyobowe na Minisitiri ushinzwe umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), urubyiruko, umuco na siporo, […]

HEC yemeje ko kaminuza ya AIU Dr Igabe yizemo itemewe

hec.jpg

Inama nkuru y’amashuri makuru na za kaminuza mu Rwanda, HEC, yatangaje ko yasanze Atlantic International University (iyo Dr Igabe Egide yizeho) itemewe n’amategeko. Ni nyuma y’impaka nyinshi zishingiye ku itabwa muri yombi rya Dr Igabe ukekwaho gukoresha impamyabumenyi y’ikirenga, PhD, mpimbano, kandi iyi kaminuza izwi mu mpine nka AIU yiyemerera ubwayo ko ari yo yamwigishije, […]

Amafoto: RIB yagaragaje ikibazo kiri kuri ‘Equivalence’ ya Dr Igabe

equivalen.jpg

Urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha, RIB, rwagaragaje ikibazo kiri ku cyemezo gihwanishwa n’impamyabumenyi yatangiwe mu mahanga (Equivalence) cya Dr Igabe Egide uri mu maboko yayo, akekwaho kugihimba. Dr Igabe ni uwo RIB yatangaje ko yataye muri yombi tariki ya 7 Mutarama 2022 imukekaho gukoresha impamyabumenyi mpimbano ya PhD bigaragara ko yakuye muri Atlantic International University. Iyi […]

Turambiwe kureba ‘pornography’ mu rusengero_Pasiteri Rutayisire

Umushumba wa Paruwasi ya Remera mu itorero rya Angilikani, Rev. Pasiteri Antoine Rutayisire yavuze ko barambiwe kubona ibikorwa by’ukukozasoni (pornography) mu nsengero. Yabivugiye mu iteraniro kuri uyu wa 9 Mutarama 2022 ubwo yagezaga inyigisho ku bitegura gushyingirwa. Yabasabye ibintu bitatu: kubahiriza igihe, kubivuga hakiri kare mu gihe bahagaritse umugambi wo gushyingirwa, icya gatatu avuga ko […]

Minisitiri yemeje ko we na bagenzi be ari ibisambo bikikije Perezida Tshisekedi

panda.jpg

Minisitiri w’Ubushakashatsi mu bya Siyansi muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), José Mpanda Kabangu yemeje ko we na bagenzi be ari ibisambo bikikije Umukuru w’Igihugu, Perezida Félix Tshisekedi. Mpanda yabitangaje nyuma kugenzura ibikorwa by’iterambere mu Mujyi wa Mbuji-Mayi mu Ntara ya Kasai-Oriental kuri uyu wa 9 Mutarama 2022, agasanga muri byo nta bizagirira akamaro […]

Rubavu: Abarimu 7 banze kwikingiza Covid-19 barirukanwa

Umuyobozi ushinzwe uburezi mu Karere ka Rubavu, Bahizi Gérard yatangaje ko abarimu bagera kuri barindwi bagiriwe inama yo kwikingiza icyorezo cya Covid-19 ariko bakabyanga, bagomba kwirukanwa ku kazi kugira ngo batanduza abanyeshuri cyangwa bagenzi babo. Bahizi yabitangaje kuri uyu wa 10 Mutarama 2022, umunsi abanyeshuri mu gihugu hose batangiriyeho amasomo y’igihembwe cya kabiri. Mu bigo […]

Ndi idebe ryawe_Bamporiki abwira Isimbi ukina filimi

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki Edouard yagaragaye mu mashusho abwira umukinnyikazi wa filimi Isimbi Alliance wamamaye nka Alliah Cool ko ari idebe rye. Yumvikana amubwira ati: “Iyo umugore aguhaye inka, ukayemera, ahandi ari umugabo wayiguhaye witwa umugaragu. Ariko iyo uhawe n’umugore ukayemera, witwa idebe.” Ahuje ibiganza byombi, anaciye bugufi, Bamporiki yabwiye Isimbi […]

Cyamunara yarahagaritswe barashima, Nyamvumba asaba Kagame imbabazi, Marshall muri Ethiopia; inkuru z’icyumweru

Icyumweru gishize cyatangiye tariki ya 3 Mutarama 2022 cyaranzwe n’inkuru nyamukuru ziganjemo izerekeye ubutabera, umutekano na politiki. Harimo ko: I Rubavu: Cyamumara yarahagaritswe barashima Urukiko rw’Ibanze rwa Gisenyi rwo mu Karere ka Rubavu tariki ya 7 Mutarama rwatesheje agaciro cyamunara y’inzu ya Kanyabutembo Virginie kubera ko Umuhesha w’Inkiko Me Uwayezu Anselme yabikoze mu buryo budakurikije […]

ECOWAS yafatiye Mali ibihano biremereye mu gushyira ku gitutu Col. Goïta

Umuryango w’ibihugu biri mu karere ka Afurika y’Uburengerazuba, ECOWAS wafatiye Mali ibihano biremereye mu rwego rwo gushyira ku gitutu ubutegetsi bw’inzibacyuho bwa Colonel Assimi Goïta kuko ngo bukomeje gutinza amatora y’Umukuru w’Igihugu. Ibi bihano byemerejwe mu nama yahuje abahagarariye ibihugu bigize ECOWAS yabereye muri Ghana kuri uyu wa 9 Mutarama 2022. Birimo gufatira amafaranga ya […]

Umugaba Mukuru w’ingabo za Mozambique yasabye RDF gukomeza kubafasha kubaka ubushobozi bwabo

rwmoz.jpg

Umugaba Mukuru w’ingabo za Mozambique, Admiral Joaquim Mangrasse yasabye ingabo z’u Rwanda (RDF) gukomeza kubaha ubufasha mu kubaka ubushobozi bwabo, mu gihe ziri mu butumwa bw’amahoro mu Ntara ya Cabo Delgado. Mangrasse yabisabye kuri uyu wa 9 Mutarama 2022 ku Kacyiru, i Kigali, ubwo abahagarariye inzego zishinzwe umutekano z’u Rwanda n’abo muri Mozambique bareberaga hamwe […]

RIB yasobanuye impamvu yagize amakenga kuri PhD ya Igabe

Urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha, RIB, tariki ya 7 Mutarama 2022 rwatangaje ko rwataye muri yombi Igabe Egide rumukekaho gukoresha impamyabumenyi y’ikirenga (PhD) mpimbano, yanditseho ko yayikuye muri kaminuza ya Atlantic International yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Itabwa muri yombi rya Igabe https://bwiza.com/?Ukekwaho-gukoresha-impamyabumenyi-mpimbano-ya-PhD-yafunzwe Uwo munsi, iyi kaminuza yanyomoje aya makuru, yemeza ko “Dr Egide […]

Wa mugabo waririye imbere ya Perezida Ndayishimiye yaba yarabeshyaga

1641718540847_1.jpg

Umurundi Niyoyandemye Moïse uherutse kuririra imbere ya Perezida Evariste Ndayishimiye avuga ko ari impunzi mu gihugu cye kubera akarengane yagiriwe na babiri bahoze ari ba Minisitiri b’Ubutabera, bivugwa ko yaba yarabeshyaga. Tariki ya 29 Ukuboza 2021 ubwo Perezida Ndayishimiye yakiraga ibibazo by’Abarundi n’abanyamakuru mu kiganiro ‘Ikiyago’ ni bwo Niyoyandemye yaririye imbere ye, nyuma yo kumugezaho […]

Gen. Kainerugaba yashyigikiye Mwenda wagaragaye mu ndege y’intambara, yambaye impuzankano ya UPDF

Umugaba w’ingabo za Uganda zirwanira ku butaka akaba n’umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Lt. Gen. Muhoozi Kainerugaba, yashyigikiye umunyamakuru Andrew Mwenda urimo kwibasirwa azira kugaragara mu ndege y’igisirikare cy’iki gihugu (UPDF), anambaye impuzankano yacyo. Mu butumwa yashyize ku rubuga rwa Twitter kuri uyu wa 9 Mutarama 2022, Gen. Kainerugaba yavuze ko uyu munyamakuru washywe muri […]

Me Mukurarinda avuga ko byashoboka ko Perezida Kagame yababarira Kayumba Nyamwasa

Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Me Alain Mukurarinda avuga ko byashoboka ko Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yababarira Kayumba Nyamwasa wabaye umwe mu basirikare bakomeye igihugu cyari gifite, ariko ubu akaba ari mu buhungiro, mu gihe yaba asabye imbabazi. Kayumba Nyamwasa wari ufite ipeti rya Lieutenant-General yakuye mu ngabo z’u Rwanda yakatiwe igifungo cy’imyaka […]

Umuhungu w’umwe mu bo Sadate yise ‘imyanda ihumanya’ ashobora kugana inkiko

Umuhungu wa Nsengiyumva Anatole, umwe mu Banyarwanda 8 boherejwe muri Niger bavanwe i Arusha nyuma yo kurangiza ibihano no kugirwa abere kuri bamwe, witwa Uwimana Albert, avuga ko ashobora kurega Munyakazi Sadate mu nkiko kubera ko yabise imyanda ihumanya. Sadate wayoboye Rayon Sports, tariki ya 3 Mutarama 2022 yagaragaje ko ashyigikiye icyemezo cya Leta ya […]

Kaminuza ya AIU yemeje ko Igabe Egide ufunzwe yizeyo PhD

Kaminuza ya Atlantic International, AIU, yemeza ko Igabe Egide uherutse gutabwa muri yombi n’urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha, RIB, akekwaho gukoresha impamyabumenyi mpimbano ya PhD, yizeyo kandi ari yo yamuhaye iyi mpamyabumenyi. Tariki ya 7 Mutarama 2022 ni bwo RIB yatangarije kuri Twitter ko ifungiye Igabe muri sitasiyo yayo ya Kicukiro, nyuma y’aho agerageje gusaba akazi […]

Rubavu: Cyamunara yateshejwe agaciro, bashimira Perezida Kagame

inzu_kanyabute.jpg

Urukiko rw’ibanze rwa Gisenyi ruherereye mu Karere ka Rubavu kuri uyu wa 7 Mutarama 2022 rwatesheje agaciro cyamunara y’inzu ya Kanyabutembo Virginie w’imyaka 60 y’amavuko yatejwe n’Umuhesha w’Inkiko w’Umwuga, Me Uwayezu Anselme, abo mu muryango we bashimira Umukuru w’Igihugu, Perezida Kagame n’urwego rw’ubutabera. Rwafashe iki cyemezo nyuma yo gusanga cyamunara Me Uwayezu yateje iyi nzu […]

UPDF na FARDC batangiye ibitero no ku yindi mitwe yitwaje intwaro itari ADF

Ingabo za Uganda, UPDF zifatanyije n’iza Repubulika ya Demukarasi ya Congo, FARDC, zatangiye kugaba ibitero no ku yindi mitwe yitwaje intwaro itari ADF. Ibi byatangajwe n’umuhuzabikorwa w’ibikorwa by’izi ngabo z’ibihugu byombi, Gen. Maj. Camille Bombele kuri uyu wa 6 Mutarama 2022 ubwo yasabaga abatuye mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Ituri kubafasha kurwanya iyi mitwe. […]

Ukekwaho gukoresha impamyabumenyi mpimbano ya PhD yafunzwe

Urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi Igabe Egide ukekwaho gukoresha impamyabumenyi y’ikirenga, PhD mu gushaka akazi muri kaminuza zitandukanye mu gihugu. Uru rwego ruvuga ko Igabe afite icyemezo kiaragaza ko yarangije kwiga mu cyiciro cy’ikirenga muri kaminuza ya Atlantic International iri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, USA. RIB ivuga ko Igabe afungiwe […]

Mwenda wagaragaye ari mu ndege y’intambara mu mwambaro UPDF, yaciye igikuba

Umunyamakuru Andrew Mwenda wubashywe muri Uganda yaciye igikuba nyuma yo kugaragara yambaye impuzankano y’igisirikare cy’iki gihugu, ari no mu ndege y’intambara. Ku mbuga nkoranyambaga hari gucicikana videwo igaragaza uyu munyamakuru yicaye muri kajugujugu y’iki gisirikare ya MI24. Yumvikana agira ati: “Ngiye kurasa kuri ADF muri Congo kandi ejo muzabona benshi bapfuye bazengurutse ku mupaka.” Mwenda […]

Rutsiro: Umusore uherutse gucibwa ururimi n’umukunzi, ashobora gufungwa

Umusore wo mu Murenge wa Mukura mu Karere ka Rutsiro waciwe ururimi n’umukunzi we wari wamusuye tariki ya 26 Ukuboza 2021, n’ubwo ari we wabanje gutanga ikirego, ashobora gufungwa akanakatirwa. Nk’uko Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira Thierry yari yarabitangaje, uyu musore bivugwa ko waciwe ururimi (igice cyarwo cyaratakaye) ubwo yageragezaga gusoma umukunzi ku ngufu, […]

USA yategetse Uganda gufungura Kakwenza wavuze ko Gen. Kainerugaba afite umubyibuho ukabije

Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) zibinyujije muri Ambasade yazo, zategetse Leta ya Uganda gufungura umwanditsi w’ibitabo Kakwenza Rukirabashaija uherutse kuvuga ko umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Lt. Gen. Muhoozi Kainerugaba afite umubyibuho ukabije. Ni nyuma y’aho urukiko ku wa 4 Mutarama 2022 rutegekeye ko uyu mwanditsi afungurwa, ariko kugeza ubu inzego za Uganda zishinzwe […]

Tanzania: Perezida w’Inteko yeguye nyuma yo kuvuga ko igihugu gishobora kuzatezwa cyamunara

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Repubulika Yunze Ubumwe ya Tanzania, Job Yustino Ndugai yeguye kuri iyi nshingano nyuma yo gushyirwaho igitutu azira kunengera ubutegetsi gufata inguzanyo nyinshi, ku buryo ngo zazatuma igihugu gitezwa cyamunara. Aya magambo Ndugai yayatangarije abatuye mu gace ka Kongwa mu Ntara ya Dodoma tariki ya 27 Ukuboza 2021. Kuri we, inguzanyo […]

Senateri Havugimana yibwe moto

urwandiko1.jpg

Senateri mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Dr Emmanuel Havugimana arashakisha moto ya TVS/Victor GLX 125 ifite nimero iyiranga (plaque) RE787P avuga ko yibwe. Senateri Havugimana kuri uyu wa 5 Mutarama 2022 yatangiye itangazo ku rubuga rwa Facebook rigira riti: “Mumfashe gushakisha iyi moto muzaba mukoze”, buherekeje itangazo ry’urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) rishakisha iki kinyabiziga kimubaruyeho. […]

Sam Karenzi na Taifa bavuga ko Minisports yagerageje kubacecekesha

Mu gihe banengaga inzego zireberera siporo by’umwihariko umupira w’amaguru nka Minisiteri ya Siporo (Minisports), abanyamakuru babiri ba Fine FM, Sam Karenzi na Kalisa Bruno Taifa bahishuye ko iyi Minisiteri yagerageje kubacecekesha ubwo bakoreraga ku kinyamakuru kiri aho bise kuri etaje (étage). Ibi babihishuriye mu kiganiro Urukiko rw’Ubujurire kuri uyu wa 5 Mutarama 2022, cyibandaga ku […]

SADC igiye kongera yige ku mutekano wo muri Mozambique

sad.jpg

Ibihugu bigize umuryango w’akarere ka Afurika y’amajyepfo, SADC, kuri uyu wa 7 Mutarama 2022 biragirana inama idasanzwe yiga ku kibazo cy’umutekano muke kiri muri Mozambique, by’umwihariko mu Ntara ya Cabo Delgado. Iyi inama iraba hifashishijwe ikoranabuhanga rihuza amashusho, irayoborwa n’Umuyobozi Mukuru w’uyu muryango, Lazarus Chakwera usanzwe ari Perezida wa Repubulika ya Malawi. Mu bijyanye n’umutekano […]

Ruhango: Gitifu watwikiwe imodoka avuga ko atari we itegeko ryo gusenyera umuturage ryaturutseho

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruhango mu Karere ka Ruhango, Nemeyimana Jean Bosco, avuga ko atari we itegeko ryo gusenyera umuturage witwa Alex ukekwaho kumutwikira imodoka ryaturutseho. Gitifu Nemeyimana yabitangarije BTN TV nyuma y’aho bivuzwe ko intandaro yo gutwikirwa imodoka yatabawe umuriro ugitangira kuyifata, yaba ari uko yari yasenye inzu y’uyu muturage yari igeze kure yubakwa, […]

Ariel Wayz nyuma yo kumena amabanga, yabaye ahagaritse gukoresha imbuga nkoranyambaga

Umuhanzi w’Umunyarwandakazi, Uwayezu Ariel wamamaye nka Ariel Wayz yabaye ahagaritse gukoresha imbuga nkoranyambaga ze nyuma yo kumena amabanga y’urukundo rwe na Juno Kizigenza. Wayz amaze iminsi agaragariza uburakari ku mbuga nkoranyambaga ze, abitewe n’urukundo rwe na Juno rutakiriho, akaba avuga ko uyu muhanzi mugenzi we yamuciye inyuma. Nko kuri uyu wa 5 Mutarama 2022, Wayz […]

U Burundi bwirukanye abandi Banyarwanda 12 bahunze urukingo

Ubuyobozi bw’Intara ya Kirundo mu izina rya Leta y’u Burundi bwirukanye abandi Banyarwanda 12 bari barahunze urukingo rwa Covid-19 bavuga ko rudahura n’imyemerere yabo y’iyobokamana. Aba Banyarwanda barimo abagabo batandatu, abagore batanu n’umwana umwe bamaze iminsi itanu mu gace ka Nyakarama, Zone ya Kiyonza muri Komini Bugabira. Mu makosa bashinjwa harimo kwambuka mu buryo butemewe […]

Muri Nyiragongo hazamutse umwotsi mwinshi

Mu kirunga cya Nyiragongo kiri mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demukrasi ya Congo (RDC) hazamutse umwotsi mwinshi, mu mwobo (crater) wacyo hakaba harimo igikoma gishyushye (lava). Nk’uko BBC ibivuga, abahanga mu kigo OVG gishinzwe gukurikirana ibirunga birimo Nyiragongo, baremeza ko koko byabaye gusa ngo iki gikoma ntikiratangira gutemba. Umuyobozi wa OVG, Celestin Kasereka yabwiye iki […]

Perezida Macron yavuze ko agiye kubabaza abatarikingiza Covid-19 kugeza babikoze

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron yatangaje ko agiye kubabaza cyane (emmerder=piss of) abantu bataremera kwikingiza icyorezo cya Covid-19 kugeza ubwo bazemera kwitabira iki gikorwa. Uyu Mukuru w’Igihugu yabitangarije mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Le Parisien kuri uyu wa 4 Mutarama 2022 ati: “Abatarikingije, mu kuri ndashaka kubababaza cyane. Kandi tuzakomeza kubikora kugeza ku iherezo. Ni bwo […]

Umuryango uhuzwa na RNC wongeye kwemererwa gukorera muri Uganda

Leta ya Uganda yongeye kwemerera gukorerayo umuryango SWI (Self Worth Initiative) Leta y’u Rwanda ihuza n’ibikorwa by’ihuriro RNC ryashinzwe na Lt. Gen. Kayumba Nyamwasa urwanya ubutegetsi bwayo. Uyu muryango uyoboye na Prossy Boonabana bivugwa ko ari inshuti ya Gen. Kayumba wahagaritswe hamwe n’indi 53 yakoreraga muri Uganda muri Kanama 2021, uzira gukora utariyandikishije mu rwego […]

Rutsiro: Umushinwa wahondaguriye abantu ku musaraba aridegembya, barasaba kurenganurwa

Umushinwa wagaragaye ahondagururira abarimo Niyomukiza Azarias na Ngendahimana Gratien ku gati gakoze nk’umusaraba mu Murenge wa Mukura w’Akarere ka Rutsiro, ubu aridegembya, abo yahohoteye barasaba kurenganurwa kuko ngo nta butabera bahabwa. Guhera tariki ya 30 Kanama 2021 ni bwo ku mbuga nkoranyambaga hatangiye gukwirakwira amashusho y’uyu Mushinwa ukorera ikigo cy’ubucukuzi bw’amabuye yy’agaciro cya ALI GROUP […]

Uyu munsi Gasogi United ishobora gusezera muri shampiyona

Nyuma y’aho FERWAFA itegekeye amakipe ko abakinnyi bayo bajya baba hamwe mu mwiherero mu gihe bakora imyitozo no mu gihe bitabira amarushanwa kandi bakajya bipimisha Covid-19 buri masaha 48, Gasogi United ishobora gusezera muri shampiyona y’icyiciro cya mbere kuri uyu wa 5 Mutarama 2022. Umuyobozi wa Gasogi United, Kakoza Nkuriza Charles (KNC) yabwiye Royal FM […]

Ruhango: Imodoka ya Gitifu yatwitswe

img-20220104-wa0084_1.jpg

Kuri uyu wa 4 Mutarama 2022, mu mujyi wa Ruhango, imodoka y’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruhango, Nemeyimana Jean Bosco yatwitswe, abaturage bari hafi aho bagoboka itarangirika. Uwamenyesheje Bwiza iby’aya makuru, yavuze ko byabereye hafi ya B.K mu masaa kumi y’umugoroba, bikorwa n’umuntu wari kuri moto. Ngo uyu yaje arambika ingofero (casque) hafi y’iyi modoka, ayisukaho […]

Niger yasubitse icyemezo cyo kwirukana Abanyarwanda 8

Guverinoma ya Niger yasubitse icyemezo cyo kwirukana Abanyarwanda 8 boherejweyo n’urwego mpanabyaha rw’Umuryango w’Abibumbye, IRMCT, nyuma yo kurangiza igihano no kugirwa abere kuri bamwe mu rukiko rwa Arusha. Aba ni: Zigiranyirazo Protais, Nzuwonemeye François Xavier, Nteziryayo Alphonse, Muvunyi Tharcisse, Ntagerura André, Nsengiyumva Anatole, Mugiraneza Prosper na Sagahutu Innocent Isubitse iki cyemezo nyuma y’aho Umucamanza wa […]

Perezida Ndayishimiye yirukanye abofisiye bakuru muri FDN abaziza imyitwarire mibi

Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’ingabo z’u Burundi, Evariste Ndayishimiye yirukanye abosifiye bakuru babiri, abaziza imyitwarire mibi. Nk’uko itangazo ryaturutse mu biro by’Umukuru w’Igihugu Perezida Ndayishimiye yashyizeho umukono tariki ya 28 Ukuboza 2021 ribivuga, abirukanywe ni Major Ndereyimana Frédéric na Captain Niyonkuru François. Iri tangazo rigira riti: “Birukanywe burundu mu ngabo z’igihugu cy’u Burundi […]