Iran yongeye gufunga umuhora wa Hormuz 

129514230

Igisirikare cya Iran kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 18 Mata cyatangaje ko cyongeye gufunga inzira y’amato ya Hormuz, nyuma y’amasaha make kivuze ko cyawufunguye. Ibiro Ntaramakuru Fars News Agency bikorera mu murongo w’umutwe w’ingabo za Iran zishinzwe Kurinda Impinduramatwara (IRGC) n’ibindi bitangazamakuru birimo ibya Leta, byatangaje ko uriya muhora “urasubira mu bihe wari usanzwe […]

Ghana: Umusore yatawe muri yombi azira kwiba igifaru

IMG 20260417 WA0010

Umusore w’imyaka 26 ukomoka muri Ghana, yatawe muri yombi nyuma yo kwiba imodoka y’intambara (igifaru) ya polisi, mu gace ka Nkawie, mu karere ka Atwima Nwabiagya South, mu ntara ya Ashanti. Uwo musore witwa Ebenezer Frimpong yafashwe nyuma yo gukurikiranwa n’itsinda ryihariye rya SWAT rigizwe n’abapolisi barindwi, rimufatira mu muhanda wa Abuakwa–Kumasi. Raporo ya Polisi […]

Ibiganiro bya M23 na Kinshasa i Montreux: Amahirwe y’amasezerano ahagaze ate?

20260418 120426

  Mu gihe intambara mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ikomeje gufata indi ntera, amaso y’abakurikirana politiki yo mu karere ahanzwe i Montreux, aho ibiganiro hagati ya Leta ya Kinshasa n’umutwe wa M23 byakomerezaga mu rwego rwo gushaka igisubizo kirambye. Ni ibiganiro byibandaga ku ngingo z’ingenzi zirimo guhagarika imirwano burundu (ceasefire), kugarura ubuyobozi […]

Col. Patrick Rakotomamonjy yatawe muri yombi akekwaho kugerageza ‘coup d’Ă©tat’

Ubutegetsi bwa Madagascar bwemeje ko Colonel Patrick Rakotomamonjy uri mu basirikare bakuru muri kiriya gihugu yatawe muri yombi, akaba akekwaho kugira uruhare mu mugambi wo kugerageza guhungabanya ubutegetsi no kugirira nabi abayobozi bakuru b’igihugu. Nk’uko amakuru aturuka mu nzego z’umutekano abivuga, uyu musirikare yafashwe nyuma y’iperereza ryari rimaze iminsi rikorwa ku bikorwa bivugwa ko byari […]

Hatangiye kuboneka ibimenyetso by’uko Minisitiri Bugaga yaba yarishwe na Leta y’u Burundi 

GridArt 20260416 093639078 copy 1000x666 1

Urupfu rwa Minisitiri w’Itangazamakuru n’Itumanaho w’u Burundi, Gabby Bugaga, rukomeje guteza urujijo n’impaka ndende mu banyagihugu, nyuma y’uko umurambo we ubonetse mu modoka ye mu gace ka Kivoga, muri komine Mutimbuzi, mu gitondo cyo ku wa 16 Mata 2026. Nubwo ubuyobozi bw’u Burundi bwatangaje ko yazize “urupfu rutunguranye” rwatewe n’impanuka, amakuru atandukanye arimo ashyirwa ahagaragara […]

Kinshasa yemeye kurekura imfungwa zirenga 300 za AFC/M23

20260415 163219

Umutwe wa AFC/M23 na Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, byemeranyije ko mu minsi 10 iri imbere buri ruhande ruzarekura imfungwa z’urundi zifite. Ibi biri mu byo impande zombi zumvikanyeho, nyuma y’ibiganiro kuva ku wa Mbere w’iki cyumweru zagiraniraga mu mujyi wa Montreux wo mu Busuwisi. Ni ibiganiro byanitabiriwe n’abarimo Leta Zunze Ubumwe za […]

Yasimbutse White House ashaka gufata Trump

107949295 15739691 image a 11 1776359288409

Ku gicamunsi cyo ku wa Kane, tariki ya 16 Mata 2026, inzego z’umutekano zo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatabaye byihuse nyuma y’uko umugabo agerageje kwinjira mu gace gakomeye ka White House, aho Perezida Donald Trump yari ari icyo gihe. Amakuru yatangajwe n’Urwego rushinzwe kurinda Perezida agaragaza ko uyu mugabo yagerageje gusimbuka inzitiro ziri […]

Abatwara abagenzi bagera ku 100 bamaze guhanwa bazira kubahenda

gare 10 2

Urwego Ngenzuramikorere (RURA), rwatangaje rwagannye abatwara abagenzi babarirwa mu 100 bazira kubahenda. RURA ibinyujije ku rubuga rwa X, yagize iti: “Nyuma yo gutangaza ibiciro bishya by’ingendo, RURA iri gukurikiranira hafi ishyirwa mu bikorwa ryabyo mu gihugu hose. Abatwara abagenzi bagaragaweho guhenda abagenzi  barahanwa (abagera hafi 100 bamaze guhanwa).” RURA yaboneyeho gusaba abatwara abagenzi “kubahiriza no […]

Iran yafunguye Umuhora wa Hormuz

strait of hormuz 175219887

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Iran yatangaje ko Umuhora wa Hormuz “ufunguye byuzuye mu gihe gisigaye cy’agahenge”. Mu butumwa yashyize ku rubuga X, Minisitiri Abbas Araghchi yagize ati: “Bigendanye n’agahenge muri Liban, inzira ku mato yose y’ubucuruzi mu muhora wa Hormuz dutangaje ko ifunguye byuzuye mu gihe gisigaye cy’agahenge…” Nyuma y’ubwo butumwa Perezida Donald Trump yahise […]

FDNB yarashe mu cyico abarobyi b’Abanyarwanda

20240614053843000000 scaled

Ingabo z’u Burundi zarasiye abarobyi babiri b’Abanyarwanda mu kiyaga cya Cyohoha, mu Karere ka Bugesera, barapfa. Byabereye mu Mudugudu wa Kanombe, Akagari ka Murambi mu Murenge wa Nyarugenge w’akarere ka Bugesera, ku wa 15 Mata 2026. Amakuru avuga ko mu rucyerera rwo kuri uyu wa Gatanu ari bwo bariya barobyi barashwe. Abarashwe nk’uko Umuseke wabyanditse […]

Akarere k’Ibiyaga Bigari hagati ya Iran na Amerika: Kudafata uruhande cyangwa kurengera inyungu?

u s and iranian flags wave against a dark cloudy sky

Mu gihe ubushyamirane hagati ya Iran na Amerika bukomeje gufata indi ntera, isi iri kwisanga mu bihe by’ihangana rikomeye rishobora kugira ingaruka ku bice byinshi byayo, harimo n’Afurika. Muri urwo rwego, akarere k’Ibiyaga Bigari nako kari mu mwanya usaba gufata ibyemezo byitondewe: Ese gafata uruhande rumwe cyangwa gakomeza politiki yo kudafata uruhande hagamijwe kurengera inyungu […]

U Bufaransa: Ikimenyetso cy’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi cyangijwe 

rouen af1c6

Leta y’u Bufaransa biciye muri Ambasade yabwo mu Rwanda, yamaganye abangije ikimenyetso cy’urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ruherereye mu mujyi wa Rouen mu ntara ya Normandie. Iki kimenyetso cyashyizwe mu mujyi wa Rouen muri Mata 2024, ubwo Umuryango Mpuzamahanga wifatanyaga n’Abanyarwanda kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Cyari cyanditseho […]

DJ Ira yahaye gasopo Abarundi bamwibasiye kubera ubwenegihugu bw’u Rwanda

imvugo ye niyo ngiro paulkagame libens cedrick on gram 2 30ded

Iradukunda Grace Divine uzwi nka DJ Ira yavuze ku banenga icyemezo yafashe cyo gusaba ubwenegihugu bw’u Rwanda. Yagaragaje ko atumva impamvu hari abakimwibasira, kandi amaze umwaka abisabye. Mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga, yavuze ko atabitewe n’isoni cyangwa igitutu, ahubwo ko yabikoze ku bushake bwe kandi abyishimiye. DJ Ira yasobanuye ko amategeko y’u Burundi yemera […]

Karongi: Hafashwe umugore wari umaze imyaka hafi 20 yihisha ubutabera kubera jenoside

KARONGI DISTRICT

Umugore w’imyaka 52 yatawe muri yombi mu Karere ka Karongi nyuma y’imyaka 19 yihisha ubutabera kubera uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi nk’uko byatangajwe n’abayobozi. Tarcille Uwimana wari warahamijwe icyaha agakatirwa igifungo cy’imyaka 25 n’inkiko za Gacaca, yafatiwe mu Mudugudu wa Ngoma, Akagari ka Gitega, Umurenge wa Rugabano, ku wa Kabiri, itariki ya 14 Mata. […]

Itsinda ry’Ingabo z’u Rwanda ryitabiriye Inteko Rusange ya 9 ya OSMA i Livingstone

HGDhwc1XcAAzPwC

Itsinda ry’u Rwanda mu Muryango Mpuzamahanga w’Imikino ya Gisirikare (CISM) no mu Muryango w’Imikino ya Gisirikare muri Afurika (OSMA), riyobowe na Col DĂ©sirĂ© Migambi Mungamba, Umuyobozi ushinzwe ubufatanye bw’ingabo n’abaturage, riri kwitabira Inteko Rusange ya 9 ya OSMA iri kubera i Livingstone muri Zambiya, kuva ku ya 12 kugeza ku ya 18 Mata 2026. Inteko […]

Somalia yamaganye igikorwa cya Israel cyo kohereza ambasaderi muri Somaliland

HF9geywXgAAAyoR

Kuri uyu wa Gatatu ushize, Israel yashyizeho ambasaderi wayo wa mbere mu karere ka Somalia kitandukanyije n’igihugu, ibintu ubutegetsi bwa Mogadishu bwamaganye buvuga ko binyuranyije n’amategeko. Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Israel yatangaje ko Michael Lotem yagizwe ambasaderi udatuye muri Somaliland. Nk’uko byatangajwe na radio y’igihugu muri Israel, KAN, ngo Lotem yabanje kuba ambasaderi muri Kenya, […]

Izamuka rya Lisansi nta ngaruka riri bugire ku biciro by’ingendo: Minisitiri Uwihanganye

20260417 073229

Minisiteri y’Ibikorwaremezo yatangaje ko n’ubwo ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byazamutse, bitazagira ingaruka ku biciro by’ingendo ku bakoresha imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange. Ku wa Kane tariki ya 16 Mata ni bwo Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri peteroli, aho litiro ya lisansi yageze kuri 2,938 Frw. Ibi bivuze ko Lisansi yiyongereyeho […]

Litiro ya lisansi yiyongereyeho asaga 600Frw

csm Pic motard 2025 f5786f0ba0

Urwego rw’Igihugu Ngenzuramikorere, RURA, kuri uyu wa Kane ushize rwashyize ahagaragara ibiciro bishya by’ibikomoka kuri Peteroli bitamgira kubahirizwa kuri uyu wa Gatanu, itariki 17 Mata 2026, aho linsansi yiyongereyeho asaga 600Frw. RURA ivuga ko ibi biciro bishingiye ku mpinduka ziri ku isoko mpuzamahanga ry’ibikomoka kuri peteroli n’ingamba Leta y’u Rwanda yafashe zo guhangana n’izo mpinduka. […]

Minisitiri w’Ingabo yakiriye itsinda ry’Ingabo za Kenya ziri mu Rwanda

HGDprWXboAALV66

Kuri uyu wa Kane, itariki 16 Mata, itsinda ryaturutse mu biro bishinzwe imibanire mu bya gisirikare mu Ngabo za Kenya, riyobowe na Col Samuel Otieno OLANDO, ryagiriye uruzinduko kuri Minisiteri y’ Ingabo, Kimihurura, rigirana ikiganiro na Minisitiri w’ Ingabo Juvenal Marizamunda. Iri tsinda riri mu Rwanda kuva ku itariki ya 13 kugeza kuri uyu wa […]

Trump aremeza ko Israel na Liban byemeranyije agahenge

netanyahu aoun

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, kuri uyu wa Kane, itariki 16 Mata 2026, yatangaje ko Liban na Israel bumvikanye agahenge k’iminsi 10. Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, Perezida Donald Trump yavuze ko yavuganye na Perezida Joseph Aoun wa Liban na Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu. Mu butumwa ntaho avuga umutwe wa […]

Perezida Kagame yaramukanyije na Ndayishimiye 

20260416 182728

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Kane tariki ya 16 Mata, yahanye umukĂ´no na mugenzi we Evariste Ndayishimiye w’u Burundi. Abakuru b’ibihugu byombi bahuriye muri Stade de la Concorde iherereye mu mujyi KintĂ©lĂ© muri Congo-Brazzaville, aho bari bitabiriye umuhango w’irahira rya Perezida Denis Sassou Nguesso. Ubwo Abakuru b’ibihugu bari bitabiriye ibi birori barimo bajya gushimira […]

Kagame i Brazzaville: Impamvu n’icyo uruzinduko rusobanuye ku mutekano n’ubufatanye mu karere

HF ZCdZbEAEJ61

Perezida Paul Kagame yagiriye uruzinduko rw’akazi muri Repubulika ya Congo, aho yakiriwe na mugenzi we Denis Sassou Nguesso. Uru ruzinduko rufatwa nk’igice cya dipolomasi y’u Rwanda igamije gushimangira umubano w’ibihugu no kuganira ku bibazo by’umutekano w’akarere. Umutekano w’akarere ku isonga Kimwe mu byaganiriweho cyane ni ikibazo cy’umutekano muke ukomeje kugaragara mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira […]

Umushoferi w’umunya-Kenya yiciwe muri RDC

IMG 20260416 175802 312

Umunya-Kenya wari umushoferi w’ikamyo yiciwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), nyuma y’uko hagaragaye amashusho y’umusirikare wa FARDC akangisha kurasa abashoferi yavugaga ko basa n’Abatutsi. Nk’uko umuryango wa Njuguna ukomoka mu gace ka Malava, mu karere ka Busia, wabitangarije Citizen TV, wavuze ko ku itariki ya 3 Mata 2026 bavuganye na we mbere y’uko […]

Mozambique yananiwe kwishyura amafaranga ibereyemo RDF

E8XX8NhXsAIz eb

Umubano hagati ya Mozambique n’u Rwanda biravugwa ko watangiye kuzamo agatotsi, nyuma y’uko kiriya gihugu cyo mu majyepfo ya Afurika kinaniwe kwishyura amafaranga agenewe ibikorwa byo kurwanya iterabwoba mu ntara ya Cabo Delgado ingabo z’u Rwanda zirimo. U Rwanda rufite ingabo muri Mozambique kuva muri Nyakanga 2021, ndetse Guverinoma yarwo yemeza ko muri iki gihe […]

Julius Malema yakatiwe gufungwa imyaka 5

4f6dc4e2 02b1 4fa1 ac14 0607ecb15569 cover 1767860372925

Umunyapolitiki Julius Malema uyobora Ishyaka Economic Freedom Fighters (EFF) ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Afurika y’Epfo, yakatiwe igifungo cy’imyaka 5, ahamijwe icyaha cyo kurenga ku mategeko agenga ikoreshwa ry’intwaro. Malema yakatiwe kiriya gifungo azira kurasa imbunda mu ruhame mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Muri 2018 ni bwo Malema yarashe amasasu mu kirere akoresheje imbunda, mu gihe harimo […]

Tunisia: Minisitiri Nduhungirehe yakiriwe na Perezida KaĂŻs SaĂŻed

HGBWXKfWAAA QIO

Mu ruzinduko rwe mu gihugu cya Tunisia, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, kuri uyu wa Kane yakiriwe na Perezida wa Repubulika ya Tuniziya, KaĂŻs SaĂŻed, amushyikiriza ubutumwa bwihariye bwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame. Ibiganiro byabo byibanze cyane cyane kuri kandidatire y’Umunyamabanga Mukuru wa OIF (Umuryango Mpuzamahanga wa La Francophonie), Louise Mushikiwabo, muri […]

RDC: Ubutegetsi bwakomeje ibitero mu gihe buri mu biganiro na AFC/M23

DRONE FARDC jpg

Nyuma yo gushyira umukono ku buryo bushya bwo gufatanya kugenzura ihagarikwa ry’imirwano mu Busuwisi, ubutegetsi bwa Kinshasa ngo bwongeye kwerekana ko butita kandi bwirengagije byimazeyo ibyo bwiyemeje. Itangazo ryashyizwe ahagaragara na AFC/M23 rivuga ko “Mu ijoro ryo ku wa Gatatu, itariki 15 Mata 2026, hagati ya saa 20h15 na saa 23h45 z’ijoro, ihuriro ry’ingabo zishyize […]

U Rwanda, Kenya na Uganda byiyemeje kwihutisha iyubakwa ry’umuhanda wa gari ya moshi

HF wEkkWIAEVMVu

Abaminisitiri b’imari baturutse muri Kenya, u Rwanda na Uganda bemeye gushyira imbere gushakira amafaranga umushinga wadindiye w’iyubakwa ry’umuhanda wa gari ya moshi wa Standard Gauge Railway (SGR), mu rwego rwo guhuza akarere ufatwa nk’umwe mu mishinga y’ibikorwaremezo ikomeye muri Afurika y’Iburasirazuba. Iyi nama yabereye iruhande rw’inama za IMF na Banki y’Isi zo mu mpeshyi 2026 […]

Tariki 16 Mata 1994: Uko Jenoside yakorewe Abatutsi yakozwe hirya no hino mu gihugu

Nyamata Genocide Herdenkingssite

Tariki ya 16  Mata mu 1994, Leta y’abicanyi yakomeje umugambi wayo mubisha wo gutsemba Abatutsi hirya no hino mu gihugu. Iyi nyandiko iragaragaza hamwe mu hantu hashoboye kumenyekana hiciwe Abatutsi tariki ya 16 Mata 1994. Muri iyi nyandiko hariyongeraho amakuru ya Jenoside yakorewe Abatutsi i Nyamata mu Kiliziya no mu nyubako zayo. Ubwicanyi bwatangiye guhera tariki […]

Burundi: Minisitiri w’Itangazamakuru yasanzwe yapfuye

Minisitiri w’Itangazamakuru n’Itumanaho w’u Burundi, Gabby Bugaga, kuri uyu wa Kane tariki ya 16 Mata yasanzwe mu modoka yapfuye. Umurambo wa Bugaga wanigeze kuba umunyamakuru, wasanzwe mu gace ka Rubirizi mu ntanzi z’umujyi wa Bujumbura, uri mu modoka ye. Kugeza ubu ntiharamenyekana intandaro y’urupfu rwe, ariko amakuru amwe avuga ko yaba yazize impanuka. Guverinoma y’u […]

The Ben ari mu bitaro

20260416 083935

  Umuhanzi The Ben amaze iminsi arwariye mu bitaro bya Kanombe, aho ari kwitabwaho n’abaganga nyuma yo kuremba mu ijoro ryo ku Cyumweru rishyira ku wa Mbere. Amakuru aturuka ku nshuti ze za hafi agaragaza ko ku Cyumweru yatangiye kumva atameze neza, biza gukomera mu masaha y’ijoro kugeza ubwo ajyanywe kwa muganga mu buryo bwihutirwa. […]

Gusenya FDLR: RDC ku gitutu cya Amerika

images 13

Leta Zunze Ubumwe za Amerika biciye muri Tammy K. Bruce uzihagarariye muri Loni, zibukije Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gusenya umutwe wa FDLR nk’uko zibisabwa n’amasezerano ya Washington yasinyanye n’u Rwanda. Ambasaderi Tammy Bruce yabigarutseho ku wa Gatatu tariki ya 15 Mata, mu ijambo yavugiye mu nama ya 10 136 y’akanama ka Loni gashinzwe amahoro […]

USA: Igipolisi kishe umugore wari ushimuse umwana

Ohama Police Incident 1

Igipolisi cyavuze ko uyu mugore witwaje icyuma yarashwe n’abapolisi hanze y’iduka rya Walmart muri Leta ya Nebraska yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nyuma yo gushimuta umwana. Uwagabye igitero yashimuse umwana w’imyaka itatu muri supermarket ya Omaha yamutunze icyuma, kuwa Kabiri ushize, mu gitero ngo byagaragaye ko cyari gitunguranye. Amashusho yavuye kuri camera zambarwa […]

FDLR nidasenywa nta mahoro azaboneka: Ambasaderi Kayinamura 

75191

Ambasaderi wungirije w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, yabwiye Akanama gashinzwe Amahoro n’Umutekano k’uriya muryango ko nta nzira ifatika iganisha ku mahoro mu karere k’Ibiyaga Bigari ishoboka, mu gihe cyose umutwe wa FDLR waba ukomeje kudasenywa. Ambasaderi Robert Kayinamura yabivuze ku wa Gatatu tariki ya 15 Mata, mu nama y’Akanama k’Amahoro n’Umutekano yasuzumaga ishyirwa mu bikorwa […]

Kwibuka32: Lt Col Kabera yatanze ikiganiro ku rugamba rwo guhagarika jenoside

HF XH4ebEAEhfCh

Kuri uyu wa Gatatu, itariki 15 Mata 2026, ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, Umuvugizi wungirije w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Col Simon Kabera, yifatanyije n’abakozi ba Ecobank mu gikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Mu kiganiro yatanze, Lt Col Simon Kabera yasobanuye uko Jenoside yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa bitewe n’imiyoborere mibi yari iriho […]

Brazzaville: Perezida Kagame yakiriwe na mugenzi we Sassou Nguesso

HF ZCdnbEAI36YJ

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu i Le Palais du Peuple i Brazzaville, Perezida Kagame yabonanye na Perezida watowe wa Repubulika ya Congo i Brazzaville muri Palais du Peuple Sassou, mbere y’irahira rye riteganyijwe kuri uyu wa Kane. Aba bayobozi bombi baganiriye ku mibanire myiza isanzweho hagati y’ibihugu byombi, ibibazo by’ingirakamaro ku mugabane, n’ubufatanye […]

Intsinzi ya PSG na Atlético yashimwe na Perezida Kagame

pk 63 70f61

  Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yashimye amakipe ya AtlĂ©tico de Madrid na Paris Saint-Germain nyuma yo kugera muri ½ cy’irangiza cya UEFA Champions League. Ibi byabaye nyuma y’imikino yo kwishyura ya ÂĽ yabaye ku wa 14 Mata 2026, aho PSG yatsinze Liverpool FC ibitego 2-0, biyihesha gukomeza ku giteranyo cya 4-0 mu […]

Ejo hazaza ha M23: Intambara cyangwa politiki?

sm 1702472780.542057

Mu gihe imirwano ikomeje gufata indi ntera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ibitekerezo by’abakurikiranira hafi ibibera muri aka karere bikomeje kwibanda ku hazaza h’umutwe wa M23. Ese uyu mutwe uzahitamo gukomeza intambara, cyangwa uzinjira mu nzira ya politiki ishobora gutanga igisubizo kirambye? Intambara irakomeje, ariko ifite aho igarukira Mu mezi ashize, M23 […]

Perezida Kagame ari muri Congo

Perezida Paul Kagame yageze i Brazzaville muri Repubulika ya Congo, aho yitabiriye umuhango w’irahira rya Perezida w’iki gihugu, Denis Sassou Nguesso. Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu ni bwo Umukuru w’Igihugu yageze i Brazzaville, mbere yo kwakirwa na Minisitiri w’Intebe wa Congo, Anatole Collinet Makosso. Ku wa Kane tariki ya 16 Mata ni bwo […]

Bwa mbere abasirikare ba AFC/M23 n’aba FARDC bagiye guhurira muri EJVM

20260415 163219

Abahagarariye Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’umutwe witwaje intwaro wa AFC-M23, kuri uyu wa Gatatu bashyize umukono ku masezerano agamije gukaza uburyo bwo kugenzura iyubahirizwa ry’agahenge. Ni amasezerano yashyiriweho umukono mu Busuwisi, aho impande zombi ziri kugiranira ibiganiro kuva ku wa Mbere w’iki cyumweru. Aya masezerano ateganya ko abasirikare ba AFC/M23 bagomba kwinjizwa […]

Abidjan: Umunyamabanga Mukuru wa OIF yagiranye ibiganiro na Perezida Ouattara

HF4l603WsAE aRL

Kuri uyu wa Kabiri, itariki 14 Mata 2026, Umunyamabanga Mukuru wa Francophonie, Louise Mushikiwabo, yakiriwe, i Abidjan, na Alassane Ouattara, Perezida wa Repubulika ya Cote d’Ivoire. Ibiganiro byibanze ahanini ku bibazo bijyanye n’inama ya Francophonie itegerejwe, izabera muri Cambodge mu Gushyingo 2026. Usibye ibyo bibazo, baganiriye ku bufatanye buri hagati ya CĂ´te d’Ivoire na OIF […]

Amahoro arambye arashoboka muri Congo?

DRC militia patrol 900x600 1

Mu gihe uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bukomeje kuba isibaniro ry’intambara zimaze imyaka myinshi, ikibazo gikomeje kwibazwa ni ‘ese amahoro arambye arashoboka koko?’ Igisubizo gishingiye ku mpinduka zikomeye, haba iza politiki, iz’umutekano n’iz’ubukungu, zigomba kubaho icyarimwe. Amahoro arashoboka, ariko ashingiye ku mpinduka zikomeye Amateka agaragaza ko imirwano yo mu ntara za Kivu y’Amajyaruguru […]

Brazzaville: Minisitiri Biruta yakiriwe n’umuhungu wa Sassou Nguesso

HF70MnyXsAAhdGw

Kuri uyu wa Kabiri ushize, itariki ya 14 Mata, Minisitiri w’Ubutwererane Mpuzamahanga wa Repubulika ya Congo, akaba n’umuhungu wa Perezida Sassou Nguesso, yakiriye Minisitiri w’Umutekano w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, aherekejwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Congo hamwe n’intumwa z’abayobozi b’u Rwanda. Abinyujije kuri X, Minisitiri Christel Sassou Nguesso yagize ati: “Iyi nama iri mu […]

U Burundi bwohereje izindi ngabo i Mulenge

20260415 064345

Ahagana saa mbiri z’ijoro hongeye kugaragara ibikorwa byo kohereza izindi ngabo z’u Burundi ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC). Amakuru agera kuri BWIZA avuga ko ubu bwato bwari buhageze ku cyambu cya Rumonge, aho bwapakiraga ibikoresho ndetse n’abandi basirikare benshi, nk’uko ababyiboneye babivuga. Ni nyuma y’uko tariki ya 4 Mata, mu nkuru […]

Tariki 15 Mata 1994: Umunsi za kiliziya n’insengero zimenerwamo amaraso menshi y’Abatutsi

arton132982 7d5ed

Ku munsi nk’uyu w’itariki ya 15 Mata mu 1994, Leta y’abicanyi yari ikomeje umugambi wayo mubisha wo gutsemba Abatutsi hirya no hino mu gihugu. Iyi nyandiko iragaragaza hamwe mu hantu hashoboye kumenyekana hiciwe Abatutsi kuri iyi tariki mu 1994. Abatutsi biciwe kuri Cour d’appel ya Ruhengeri, Musanze Inyubako y’Urukiko Rukuru, Urugereko rwa Musanze, yahoze yitwa […]

Semuhungu akurikiranyweho gusambanya undi ku gahato

Screenshot 20260415 112844

Dosiye ya Semuhungu Eric, uherutse gutabwa muri yombi, yamaze gushyikirizwa Ubushinjacyaha ku wa 14 Mata 2026 nk’uko byemejwe n’Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B. Thierry. Semuhungu yatawe muri yombi ku wa 9 Mata 2026, akurikiranyweho ibyaha bitatu bikomeye. Birimo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, gushyira hanze amashusho ajyanye n’imikoreshereze y’ibitsina hifashishijwe mudasobwa […]

RDC irakira abimukira ba mbere birukanwe muri Amerika muri iki cyumweru

2025 02 19T020636Z 471868776 RC20XCAH2HPA RTRMADP 3 USA TRUMP MIGRATION GUATEMALA 1024x700 1

Repubulika ya Demokarasi ya Congo yiteguye kwakira abantu ba mbere barenga 30 birukanwe muri Amerika muri iki cyumweru, nk’uko amakuru agera kuri Reuters avuga, nk’urugero ruheruka rwa Washington ikoresha amasezerano na guverinoma za Afurika mu kwihutisha iyirukanwa ry’abimukira. Nk’uko amakuru amwe n’amwe ari mu nyandiko z’urukiko muri Amerika abigaragaza, abirukanwe bose bakomoka mu bindi bihugu […]

Rubavu: Batanu bakurikiranweho kwica umugore w’umwe muri bo

arton157992

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Rubavu bukurikiranye umugabo w’imyaka 43 ukekwaho kwica umugore we w’imyaka 38 y’amavuko ndetse n’abasore bane yahaye akazi ko kumwica.  Icyaha bakurikiranweho cyakozwe ku itariki ya 01 Mata 2026 mu Mudugudu wa Kinihira, Akagari ka Kibisabo, Umurenge wa Rambura, mu Karere ka Nyabihu ubwo aba basore bane bategeraga uyu mugore mu […]

Ambasaderi Ntahiraja mu bari ku isonga ryo gutegura umugambi w’u Burundi wo gutera u Rwanda

maxresdefault 1

Ambasaderi w’u Burundi i Bruxelles mu Bubiligi, ThĂ©rence Ntahiraja, aravugwa mu bikorwa byo guhuza abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda baba muri kiriya gihugu, mu mugambi wo gushoza intambara ku Rwanda. Iby’uyu mugambi byashyizwe ahabona n’Umuryango FOCODE biciye muri Nininahazwe Pacifique uwuyobora. Hari mu kiganiro cyagarukaga ku iturika riheruka kwibasira ububiko bw’intwaro bwo mu kigo cya gisirikare […]

AFC/M23 na CICR basinyanye amasezerano

20260415 073624

Umutwe wa AFC/M23 na Komite Mpuzamahanga ya Croix-Rouge, mu mpera z’icyumweru gishize basinyanye amasezerano yerekeye gutwara abasirikare bo mu ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) bari mu maboko y’uriya mutwe. Ni amasezerano yashyizweho umukono hagati y’itariki ya 11 n’iya 12 Mata, akaba ateganya ko abasirikare ba Leta ya Kinshasa bari mu maboko ya […]

Macron yasabye Amerika na Iran gusubira ku meza y’ibiganiro bwangu

20260415 064823

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yasabye Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Iran gusubukura ibiganiro bwangu, nyuma y’uko ibyo impande zombi zagiranye mu cyumweru gishize ntacyo zashoboye kugeraho. Macron mu butumwa yanditse ku rubuga rwe rwa X ejo ku wa Kabiri, yavuze ko ubusabe bwe yabugejeje kuri ba Perezida Massoud Pezeshkian wa Iran na Donald […]

Perezida Kagame ni we uzaba Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza ya Gisirikare y’u Rwanda

Imiterere y’uburyo Kaminuza ya Gisirikare y’u Rwanda izaba iyobowe, yerekana ko Perezida Paul Kagame agomba kuzaba ari we muyobozi mukuru wayo (Chancellor). Iyi kaminuza yashyizweho n’iteka ryo mu 2026 ryatangajwe mu Igazeti ya Leta yo ku wa 10 Mata, igamije guhuriza hamwe amashuri n’ibigo bitandukanye byigisha amasomo ya gisirikare n’ay’umutekano, izaba ifite icyicaro i Kigali. […]

Perezida Kagame yahaye imbabazi Brig. Gen (Rtd) Muziraguharara

20260414 171838

Perezida Paul Kagame yahaye imbabazi abantu batanu bari barakatiwe nyuma yo guhamya ibyaha bitandukanye, barimo Brig. Gen Fred Muziraguharara wahoze mu ngabo z’u Rwanda. Iteka rya Perezida ryasohotse mu igazeti ya Leta ku wa Mbere tariki ya 13 Mata, ryerekana ko mu bababariwe harimo Muziraguharara, wahoze ari Umuyobozi Mukuru wa sosiyete ya Horizon Group Ltd. […]

FDNB na FARDC bakubitiwe mu Minembwe 

1b9024d4 fd84 456e a1bb 6aaf12b99691 1

Amakuru aturuka mu misozi miremire yo mu Minembwe ho mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, aravuga ko imirwano yongeye gukara hagati y’umutwe wa MRDP-Twirwaneho n’ihuriro ry’ingabo zirimo iza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), iz’u Burundi, ndetse n’imitwe yitwaje intwaro irimo Wazalendo na FDLR. Amakuru avuga ko ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta ya Kinshasa […]

Nibura abantu 12 bapfiriye mu mpanuka y’ubwato mu Kiyaga cya Tanganyika

nauffrage dans le lac tanganyika 26 jpg 711 473 1

Nibura abantu 12 bapfiriye mu mpanuka y’ubwato yabereye cya Tanganyika, hafi y’Umudugudu wa Mutakuya, muri Teritwari ya Kalemie mu Ntara ya Tanganyika, muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo. Nk’uko bitangazwa na Sosiyete sivile ya Sheferi ya Rutuku, ngo ubwato bwa moteri bwavaga i Kasama bwerekeza Kamkolombondo bwarohamye mu gitondo cya kare, butwaye abagenzi n’imizigo. Iyi […]

Gitifu w’Umurenge wa Bugarama yafunzwe ashinjwa gupfobya jenoside

HFx4 QYXoAApB6W

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bugarama, Akarere ka Rusizi mu Ntara y’Iburengerazuba, Ndamyimana Daniel, yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ashinjwa guhakana jenoside.  Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yatangaje ko Ndamyimana Daniel akurikiranweho icyaha cyo guhakana Jenoside no kugoreka ukuri kuri Jenoside agamije kuyobya rubanda. Yafashwe ku wa 11 Mata 2026, kuri ubu […]

Umuhanzikazi w’umunyarwanda arishimira ko amaze amezi 7 adasambana

arton142656 849eb

Umuhanzikazi w’Umunyarwanda Laika Muhoza ukorera umuziki muri Uganda, yatangaje ko amaze amezi arindwi adakora imibonano mpuzabitsina, avuga ko ari icyemezo yafashe cyo kwifata no gushyira imbere ubuzima bwe bw’umwuka. Ibi yabivuze ku wa 11 Mata 2026 mu kiganiro yagiranye na Galaxy TV, aho yasobanuye ko aheruka gukora imibonano mu Ukwakira 2025. Laika yavuze ko kuri […]

Jorginho yasabye imbabazi umuhanzi Chappell Roan

jorginho chappell roan 1 scaled

Umukinnyi w’umupira w’amaguru wakiniye amakipe arimo Chelsea FC na Arsenal FC, Jorginho, yasabye imbabazi nyuma yo gushinja ibinyoma umuhanzikazi Chappell Roan. Ibi byabaye nyuma y’inkuru yari yavuzwe ku mbuga nkoranyambaga ivuga ko umwe mu bakozi b’uyu muhanzikazi yaba yarateye ubwoba umugore wa Jorginho n’umwana wabo mu gihe bari muri hoteli i SĂŁo Paulo muri Brazil. […]

Muhawenimana Claude aravugwaho kunyereza amafaranga y’Abafana b’Amavubi

20260414 120338

Muhawenimana Claude wari Perezida w’Ihuriro ry’Abafana b’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, yahagaritswe by’agateganyo ku nshingano ze nyuma yo gukekwaho kunyereza amafaranga angana na Miliyoni 3 Frw yagenewe abafana mu mikino ya FIFA Series 2026. Icyemezo cyo kumuhagarika cyafashwe na Komite Nyobozi y’iri huriro mu nama zitandukanye zabaye hagati ya tariki ya 4 na 12 Mata 2026, nyuma […]

Espagne: Umugore wa minisitiri w’intebe yajyanwe mu nkiko ashinjwa ruswa

Umugore wa Minisitiri w’Intebe wa Espagne, Pedro Sanchez, Begona Gomez, yashinjwe ruswa ku mugaragaro, nyuma y’iperereza rimaze imyaka myinshi rikorwa ku byaha we n’umugabo we bahakana. Umucamanza Juan Carlos Peinado, ukora iperereza kuri uru rubanza kuva muri Mata 2024, yavuze ko iperereza rye ryabonye ibimenyetso bihagije byerekana imyitwarire y’icyaha ya Gomez, nk’uko icyemezo cyashyizwe ahagaragara […]