Icyumweru gishize cyatangiye tariki ya 26 Ukwakira 2020, kirangira tariki ya 1 Ugushyingo 2020 ubwo Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yifurizaga amahirwe Musenyeri Antoine Kambanda wari umaze icyumweru agizwe Karidinali wa mbere mu mateka y’igihugu, anamwizeza imikoranire.
Izindi nkuru:
Hamenyekanye uko uturere twitwaye mu kwesa imihigo
Tariki ya 30 Ukwakira 2020 mu Karere ka Nyagatare habereye umuhango wo gutangaza uko uturere twitwaye mu kwesa imihigo y’umwaka w’2019/2020, (…)
Home > Keywords > Most Important Keywords > Featured Post
Featured Post
Articles
-
Inkuru zihariye zaranze icyumweru gishize
2 November 2020, by TUYIZERE JD -
Perezida João Lourenço ategerejwe i Kigali kubera ibibazo by’u Rwanda na RDC
11 November 2022, by BABOU BenjaminPerezida João Lourenço wa Angola ategerejwe i Kigali kuri uyu wa Gatanu tariki ya 11 Ugushyingo, mu ruzinduko biteganyijwe ko rugomba gusiga abonanye na mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame.
Amakuru y’uru ruzinduko yemejwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola, Amb. Tete António; mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa Twitter ku mugoroba w’ejo ku wa Kane nyuma yo kugera i Kigali.
Yagize ati: "Nageze i Kigali muri uyu mugoroba mbere y’uruzinduko rwa Nyakubahwa João Manuel Gonçalves (…) -
Rwanda clarifies request to cancel second bilateral meeting with Uganda
15 November 2019, by Fred RugiraRwanda has explained reasons behind a request to postponement of the second meeting of the AdHoc Commission to review the implementation of the Luanda Agreement which was scheduled for November 18 in Kampala.
The Minister of State for Foreign Affairs in charge of East African Community Amb. Olivier Nduhungirehe told KT Press that several members of the Rwanda delegation were not available for the Monday meeting due to others commitments, requesting Kampala to reschedule to a more (…) -
Abagaba Bakuru b’Ingabo za EAC bategetse ko Uganda na Sudani y’Epfo bihita byohereza ingabo muri RDC
11 February 2023, by BABOU BenjaminAbagaba Bakuru b’Ingabo z’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), bategetse ko mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hahita hoherezwa izindi ngabo za EAC zo kuhagarura amahoro.
Byemerejwe mu nama abagaba bakuru b’Ingabo za EAC baheruka gukorera i Nairobi mu gihugu cya Kenya, nyuma y’iy’abakuru b’ibihugu by’uyu muryango yabereye i Bujumbura mu Burundi mu cyumweru gishize.
The East African ivuga ko uretse kohereza Ingabo muri RDC, abagaba bakuru (…) -
RDC yongeye kuririra amahanga, iyasaba gufatira ibihano u Rwanda yashinje kuyasuzugura
18 January 2023, by BABOU BenjaminRepubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yashinje u Rwanda kwanga guhagarika ubufasha ivuga ko ruha umutwe wa M23, isaba amahanga kurufatira ingamba zirimo n’ibihano.
Ni ibikubiye mu itangazo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC, Christophe Lutundula yasohoye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 18 Mutarama 2023.
Ni itangazo rijyana n’amabwiriza umutwe wa M23 n’Ingabo za Congo Kinshasa bari bahawe n’inama ya Luanda yo ku wa 23 Ugushyingo 2023, arimo kuba impande zombi zaragombaga guhagarika (…) -
Gen Muhizi yasubije abavuga ko RDF yorohewe n’urugamba rwo muri Cabo Delgado
2 October 2021, by BABOU BenjaminUmuyobozi w’ibikorwa by’ingabo z’u Rwanda muri Mozambique, Brig Gen Muhizi Pascal, yasubije abibwira ko ingabo za RDF zorohewe n’urugamba ziriho rwo kurwanya ibyihebe, avuga ko abatari abasirikare cyangwa abatararwanye ruriya rugamba bashobora kubyita uko bashatse.
Muri Nyakanga uyu mwaka ni bwo u Rwanda rwohereje abasirikare n’abapolisi 1000 bo gutanga umusanzu mu guhashya imitwe y’iterabwoba muri Cabo Delgado, bafatanyije n’igisirikare cya Mozambique (FADM) ndetse n’ingabo zavuye mu (…) -
Leta ya RDC yatangaje ko FDLR itakiri ikibazo ku mutekano w’u Rwanda
1 June 2022, by TUYIZERE JDIgisirikare cya Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), FARDC, cyatangaje ko umutwe witwaje intwaro wa FDLR utakiri ikibazo ku mutekano w’u Rwanda.
Byatangajwe n’Umuvugizi wa FARDC, Major General Léon-Richard Kasonga, mu kiganiro cy’umutekano yagiranye n’abanyamakuru i Kinshasa, tariki ya 30 Gicurasi 2022. Cyitabiriwe n’Umuvugizi wa Polisi ya RDC n’uwa guverinoma, Patrick Muyaya.
Uyu musirikare yahakanye ubufatanye Leta y’u Rwanda ishinja FARDC kugirana n’uyu mutwe witwaje intwaro (…) -
U Rwanda rwongeye kwiyama RDC nyuma y’uko indi ndege yayo y’intambara ivogereye ikirere cyarwo
28 December 2022, by BABOU BenjaminGuverinoma y’u Rwanda yongeye kwiyama iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku bushotoranyi ikomeje gukora, nyuma y’uko indi ndege y’intambara ya FARDC yongeye kuvogera ikirere cy’u Rwanda.
Mu ma saa sita z’amanywa ni bwo indege y’intambara yo mu bwoko bwa Sukhoi-25 iturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) yavogereye ikirere cy’u Rwanda.
Itangazo ryasohowe n’Ibiro by’Umuvugizi wa Guverinoma rivuga ko byabereye mu gace gaherereyemo ikiyaga cya Kivu, mbere y’uko (…) -
RDC yasabye CEEAC kuyitabara ku bwo ’guterwa n’u Rwanda’ bayihuriyemo
25 February 2023, by BABOU BenjaminMinisitiri w’Intebe wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Sama Lukonde, yahamagariye ibihugu bihuriye na Congo mu muryango w’ubukungu wa Afurika yo hagati (CEEAC) kugira icyo byakora ku Rwanda ashinja gushoza intambara ku gihugu cye.
Lukonde yabigarutseho ku wa Kane w’iki cyumweru ubwo yafunguraga ku mugaragaro imirimo y’inama y’Abaminisiti b’ibibihugu bigize CEEAC yaberaga i Kinshasa.
Ni inama iza gukurikirwa n’iy’Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma zigize uwo muryango ibera i (…) -
Amerika yasabye RDF ’guhagarika guha ubufasha’ M23
28 October 2022, by BABOU BenjaminLeta Zunze Ubumwe za Amerika zongeye kugaragaza ko Igisirikare cy’u Rwanda (RDF) giha ubufasha umutwe wa M23; zisaba ko ubwo bufasha bwahagarara.
Amerika yatangaje ibi binyuze muri Amb. Robert Wood, intumwa yayo muri Loni ku bibazo byihariye bya politiki.
Uyu ku wa Gatatu w’iki cyumweru ubwo yari mu nama y’akanama gashinzwe umutekano ka Loni i New York yigaga ku karere k’ibiyaga bigari, yagaragaje ko urugomo rw’imitwe yitwaje intwaro "rutakwihanganirwa", ashimangira ko Amerika isaba iyo (…)