Sam Karenzi yiseguye ku bamwibasiriye bamuhora Salima Mukansanga
Umunyamakuru w’imikino Karenzi Samuel, yiseguye nyuma y’amagambo atarakiriwe neza aheruka gutangaza k’umusifuzi Mukansanga Rhadia Salima. Ku wa Kabiri w’iki cyumweru ni bwo Mukansanga Salima yanditse amateka yo kuba Umunyafurikakazi wa mbere wari ushoboye gusifura imikino y’Igikombe cy’Isi cy’abagabo. Uyu mukobwa ukomoka mu karere ka Nyamasheke yabigezeho, ubwo yagirwaga umusifuzi wa kane mu mukino Les Bleus […]
Igikombe cy’Isi: Embolo yafashije u Busuwisi gutsinda Caméroun akomokamo
Ikipe y’igihugu ya Caméroun ‘Les Lions Indomptables’, yatangiye nabi imikino y’Igikombe cy’Isi cya 2022 ikomeje kubera muri Qatar nyuma yo gutsindwa n’u Busuwisi igitego 1-0. Caméeoun n’u Busuwisi bari bahuriye mu mukino wo mu itsinda G wabereye kuri Stade ya Al Janoub. Ni umukino wasaga n’uringaniye ku mpande zombi, dore ko amakipe yombi yaremye uburyo […]
Uganda: Hari ubwoba bw’ibitero by’iterabwoba
Inzego zishinzwe umutekano muri Uganda ziryamiye amajanja, nyuma y’uko zibonyr ibimenyetso by’uko umutwe wa ADF uri gutegura kugaba ibitero by’iterabwoba mu gihugu. Ku itariki ya 11 Nyakanga 2010 ibitero by’iterabwoba byagabwe i Kampala aherekanirwaga umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi wahuzaga Espagne n’u Buholandi, bituma abantu 74 bapfa na ho 85 barakomereka. Mu butumwa Polisi ya […]
APR FC yaba yirukanye burundu Mohammed Adil Erradi
Ikipe ya APR FC biravugwa ko yamaze kwirukana burundu umunya-Maroc Mohammed Adil Erradi wari umaze imyaka itatu ari umutoza wayo mukuru. Inkuru y’uko uyu mutoza yaba yirukanwe yatangiye kuvugwa mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, gusa APR FC ntacyo APR FC irayavugaho. Adil biravugwa ko yirukanwe mu gihe Ku wa 13 Ukwakira ubuyobozi bwa […]
RDC yagize icyo ivuga ku makuru y’uko yaba yitabaje na CODECO mu guhangana na M23
Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yahakanye amakuru avuga ko yaba yitabaje abarwanyi bo mu mutwe wa CODECO, ngo bajye gufasha Ingabo zayo guhangana mu mirwano n’inyeshyamba za M23. Amakuru y’uko RDC yaba yitabaje umutwe wa CODECO ushinjwa gukorera ubwicanyi bw’indengakamere muri Teritwari ya Ituri, yatangiye kuvugwa ku mbuga nkoranyambaga kuva ejo ku wa Gatatu. Ku […]
Mohammed Adil Erradi yanze kubonana n’intumwa APR FC yamutumyeho
Umunya-Maroc Mohammed Adil Erradi kuri ubu ugifatwa nk’umutoza mukuru wa APR FC, yanze kubonana na Mupenzi Eto’o iriya kipe y’Ingabo z’Igihugu iheruka kumutumaho kugira ngo bakemure ibibazo bafitanye mu mahoro. Ku wa 13 Ukwakira ni bwo ubuyobozi bwa APR FC bwafatiye ibihano umutoza Mohammed Adil Erradi na na Kapiteni Djabel Manishimwe, nyuma y’uko bari batangiye […]
Mugenzi Bienvenu yavanye Kiyovu Sports mu nzara za APR FC yayibanje ibitego 2
Ikipe ya APR FC yanganyije na Kiyovu Sports ibitego 2-2, mu mukino wa shampiyona amakipe yombi yari yahuriyemo ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu. Iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu yari yakiriye Kiyovu Sports kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, mu mukino w’umunsi wa 10 wa shampiyona. Ni umukino watangiye ishyira igitutu cyinshi kuri Kiyovu Sports, […]
Igikombe cy’Isi: Impamvu abakinnyi b’u Budage bifotoje bapfutse iminwa mbere yo guhura n’u Buyapani
Abakinnyi b’ikipe y’igihugu y’u Budage ‘Die Mannschaft’, bigaragambije ku mpuzamashyirahamwe y’Umupira w’amaguru ku Isi (FIFA), bifotoza bapfutse iminwa mbere y’uko bahura n’u Buyapani. Ni umukino w’Igikombe cy’Isi wa wo mu itsinda E amakipe yombi yahuriyemo kuri Stade Mpuzamahanga ya Khalifa. Mu busanzwe ikipe y’igihugu y’u Budage mbere y’uko Igikombe cy’Isi gitangira, iri mu makipe arindwi […]
Perezida Kagame yatumiwe i Washington na Joe Biden wa Amerika
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ari mu bakuru b’ibihugu babarirwa muri 45 ba Afurika batumiwe na Joe Biden wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu nama igomba guhuza igihuhu cye n’umugabane wa Afurika. Iyi nama izaba iba ku nshuro ya kabiri, biteganyijwe ko izabera i Washington DC hagati y’itariki ya 13 n’iya 15 Ukuboza 2022. […]
M23 irarega RDC kugabiza Abatutsi FDLR na Mai-Mai ngo zibakorere ‘Jenoside’
Umutwe wa M23 urashinja Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gutangira kugabiza abaturage bo mu bwoko bw’Abatutsi inyeshyamba z’imitwe ya FDLR na Mai-Mai; kugira ngo ibakorere ‘Jenoside’. Iyi mitwe yombi imaze igihe ifatanya mu mirwano n’Ingabo za FARDC zimaze umwaka zubuye imirwano na M23. Uyu mutwe kuri ubu umaze igihe ugenzura ibice bitandukanye bya […]
Mukansanga Salima yanditse amateka u Bufaransa bunyagira Australia (Amafoto)

Umunyarwandakazi Mukansanga Rhadia Salima yaraye yanditse amateka yo kuba Umunyafurikakazi wa mbere ushoboye gusifura Igikombe cy’Isi cy’abagabo. Mukansanga yabigezeho, ubwo yashyirwaga mu basifuzi bane bayoboye umukino wo mu tsinda D Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa ‘Les Bleus’ yaraye inyagiyemo iya Australia ibitego 4-1. Muri uyu mukino yari umusifuzi wa kane, aho yari afatanyije kuwuyobora na Rurangiranwa […]
Cristiano Ronaldo yirukanwe na Manchester United
Ikipe ya Manchester United yo mu gihugu cy’u Bwongereza, yatangaje ko yamaze gutandukana n’umunya-Portugal Cristiano Ronaldo wari umukinnyi wayo. Iyi kipe yemeje aya makuru mu itangazo yanyujije ku rubuga rwayo rwa Internet. Yagize iti: “Cristiano Ronaldo agomba kuva muri Manchester United ku bwumvikane bw’impande zombi, ndetse bigahita byubahirizwa by’aka kanya.” Manchester United yavuze ko imushimira […]
Arabie Saoudite: Umwami yatanze umunsi w’ikiruhuko ku baturage ngo bishimire gutsinda Argentine
Umwami wa Arabie Saoudite yategetse kuri uyu wa Gatatu tariki ya 23 Ugushyingo mu gihugu hose habaho umunsi w’ikiruhuko, mu rwego rwo gufasha abatuye iki gihugu kwishimira intsinzi y’amateka ikipe yacyo yakuye kuri Argentine. Ku manywa yo kuri uyu wa Kabiri ni bwo Arabie Saoudite yakoze ibisa n’ibitangaza, itsinda Argentine yari imaze imikino 36 yikurikiranya […]
UPDF ikomeje gushinjwa gufasha M23 mu butasi no mu bikoresho rwihishwa
Abanye-Congo bakomeje gushyira mu majwi igihugu cya Uganda, bashinja Ingabo zacyo gufasha rwihishwa inyeshyamba zo mu mutwe wa M23 zimaze hafi umwaka zongeye kubura imirwano n’Ingabo za Leta ya Congo. Ni ibirego kandi bamaze igihe bashinja u Rwanda mu buryo bweruye. Ibirego by’uko Ingabo za Uganda zaba zifasha M23 abanye-Congo batangiye kubivugira mu matamatama muri […]
#Qatar2022: Arabie Saoudite yakoze ibitatekerezwaga, yisasira Argentine
Ikipe y’Igihugu ya Argentine ‘La Albiceleste’ yatangiye nabi imikino y’Igikombe cy’Isi cya 2022 kiri kubera muri Qatar, nyuma yo gutsindwa na Arabie Saoudite ibitego 2-1. Hari mu mukino wo mu tsinda C amakipe yombi yari yahuriyemo kuri Stade ya Lusail kuri uyu wa Kabiri. Argentine nk’imwe mu makipe yaje ahabwa amahirwe yo kwegukana Igikombe cy’Isi […]
Akayabo Mukansanga uri bwandike amateka mu Gikombe cy’Isi azajya ahembwa
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 22 Ugushyingo 2022, ni bwo byitezwe ko Umunyarwandakazi Mukansanga Rhadia Salima yandika amateka yo kuba Umunyafurikakazi wa mbere uraba asifuye imikino y’Igikombe cy’Isi cy’abagabo. Ni amateka ari bwandikirwe mu mukino wo mu itsinda D Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa ’Les Bleus’ ihuriramo na the Socceroos ya Australia […]
M23 yatwitse ikigo gikomeye cya gisirikare, ifata mpiri umusirikare mukuru wa FARDC
Inyeshyamba zo mu mutwe wa M23 ku wa Mbere tariki ya 21 Ugushyingo zigaruriye agace ka Bambo gasanzwe kabamo ikigo cya Gisirikare cy’Ingabo za Congo Kinshasa. Bambo ni Groupement ihana imbibi n’agace ka Tongo M23 imaze iminsi yigaruriye, ikaba iherereye ku bilometero bibarirwa muri 45 werekeza mu burengerazuba bw’Umujyi wa Rutshuru. M23 yigaruriye aka gace […]
Umuhungu wa Perezida wa kimwe mu bihugu bya Afurika yafashije USA kubona inota rya mbere mu Gikombe cy’Isi
Ikipe y’Igihugu ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yabonye inota rya mbere mu mikino y’Igikombe cy’Isi ikomeje kubera muri Qatar, nyuma yo kugwa miswi na Pays de Galles (Wales) igitego 1-1. Hari mu mukino wa kabiri wo mu itsinda B amakipe yombi yari yahuriyemo, nyuma y’undi wo muri iri tsinda u Bwongereza bwanyagiyemo Iran ibitego […]
Ndayishimiye yavuze uko umubano w’u Burundi n’u Rwanda wifashe, akomoza ku kibazo cy’abarimo Gen. Niyombare
Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko kuri ubu nta mwuka mubi wavuga ko ukirangwa hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, ashimangira ko u Burundi bufite icyizere cy’uko u Rwanda ruzabushyikiriza abagerageje guhirika ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza mu 2015 bagashyikirizwa ubutabera. Umukuru w’Igihugu cy’u Burundi yabikomojeho ubwo yagiranaga ikiganiro cyihariye n’abanyamakuru: Marc PERELMAN na Laurent CORREAU […]
Inama Perezida Kagame, Tshisekedi na Ndayishimiye bari batumiwemo yimuwe
Inama yiga ku bibazo by’u Rwanda na RDC ba Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Evariste Ndayishimiye w’u Burundi bari batumiwe i Luanda muri Angola; yimuwe ishyirwa ku wa Gatatu w’Iki cyumweru. Ni inama yagombaga kuba kuri uyu wa Mbere tariki ya 21 Ugushyingo, gusa biba […]
Igisubizo cya Perezida Ndayishimiye ubwo yabazwaga niba koko u Rwanda rwaba rufasha M23
Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko atemeza koko niba u Rwanda rwaba rufasha umutwe wa M23 nk’uko Congo Kinshasa ibivuga, asobanura ko inama igomba guhuza Perezida João Lourenço wa Angola n’abakuru b’ibihugu byo mu karere ari yo izagaragaza ukuri kw’ibivugwa. Perezida Ndayishimiye yabigarutseho ubwo yagiranaga ikiganiro cyihariye n’abanyamakuru: Marc PERELMAN na Laurent CORREAU ba […]
Igikombe cy’Isi: U Bwongereza bwahaye Iran umubatizo, mu mukino w’agapingane
Ikipe y’Igihugu y’u Bwongereza yatangiranye intsinzi mu mikino y’Igikombe cy’Isi cya 2022 iri kubera muri Qatar, nyuma yo kunyagira iya Iran ibitego 6-2. The Three Lions y’u Bwongereza na Team Melli ya Iran bari bahuriye mu mukino wa mbere wo mu tsinda B wabereye kuri Stade Mpuzamahanga ya Khalifa. Ni umukino wari utegerejwe na benshi, […]
Etincelles FC yarezwe muri FIFA n’umukinnyi ‘yafungishije imyaka 2 y’agatsi’
Ikipe ya Etincelles FC yarezwe mu Mpuzamashyirahamwe y’Umupira w’amaguru ku Isi (FIFA), ishinjwa gusezerera mu buryo butemewe n’amategeko umunya-Nigeria wahoze ari umukinnyi wayo. Uwareze iyi kipe ni Umunya-Nigeria Owoeri Julius Tarigboro. Amakuru yizewe BWIZA yamenye ni uko iki kirego cyageze muri FIFA ku wa Gatanu tariki ya 18 Ugushyingo 2022, gitanzwe n’umunyamategeko we witwa J. […]
Martha uheruka kugubwa gitumo n’umugabo we asambana na Pasiteri yaba yiyahuye
Umugore witwa Martha uheruka kuba igitaramo ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gufatirwa mu cyuho n’umugabo we amuca inyuma, biravugwa ko yamaze kwiyambura ubuzima. Amashusho y’uyu mugore wari utwite bivugwa ko ari uwo muri Zambia mu cyumweru gishize ari mu yari yigaruriye imbuga nkoranyambaga. Ni amashusho byaketswe ko yafashwe n’umugabo we, nyuma yo kumufatira mu cyuho […]
M23 yigaruriye utundi duce 2 dukomeye twahoze ari indiri ya FDLR
Umutwe wa M23 wigaruriye uduce twa Kisenguro na Katwiguru two muri Groupement ya Bweza ho muri Teritwari ya Rutshuru; uduce twari tumaze igihe dufatwa nk’amatware y’inyeshyamba zo mu mutwe wa FDLR. M23 yatwigaruriye, nyuma y’imirwano ikomeye yasakiranyije abarwanyi bayo n’abo muri uriya mutwe wundi urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda. Ni imirwano amakuru avuga ko yagejeje ku […]
Hamenyekanye umukino wa mbere w’Igikombe cy’Isi S. Mukansanga agaragaramo nk’umusifuzi
Umunyarwandakazi Mukansanga Rhadia Salima, yatoranyijwe mu basifuzi bagomba gusifura umukino w’Igikombe cy’Isi Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa ‘Les Bleus’ igomba guhuriramo na the Socceroos ya Australia. Ni umukino wa mbere wo mu itsinda D u Bufaransa bugomba guhuriramo na Australia saa tatu z’ijoro zo kuri uyu wa Kabiri. Uzabera kuri Stade ya Al-Janou iherereye mu mujyi […]
Gen. Muhoozi yibasiye Lt. Gen Elwelu kubera ibyo yatangaje kuri M23
Gen. Muhoozi Kainerugaba, umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda yibasiye Lt. Gen Peter Elwelu; nyuma yo gutangaza ko Ingabo za EAC bitazitwara amasaha 24 ngo zibe zamaze gutsinda inyeshyamba za M23. Ku wa Gatanu tariki ya 04 Ugushyingo 2022 ni bwo Lt Gen Peter Elwelu usanzwe ari Umugaba Mukuru wungirije w’Ingabo za Uganda […]
FARDC yemeye ko umusirikare RDF iheruka kurasira mu cyico i Rubavu ari uwayo
Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), kera kabaye cyemeye ko umusirikare Ingabo z’u Rwanda ziheruka kurasira mu karere ka Rubavu agapfa ari uwacyo. Mu ma saa saba z’ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki ya 19 Ugushyingo 2022 ni bwo Ingabo z’u Rwanda zarashe uyu musirikare bitahise byemezwa ko ari uwa Congo. Igisirikare cy’u […]
Louise Mushikiwabo yongeye gutorerwa kuyobora La Francophonie muri manda ya nyuma
Umunyarwandakazi Louise Mushikiwabo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 19 Ugushyingo, yatorewe kuba Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga uhuriwemo n’ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (OIF) muri manda ye ya kabiri. Mushikiwabo yatorewe mu nama y’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma zigize uriya muryango yabereye i Djerba mu gihugu cya Tunisie. Yatowe nyuma yo gushyigikirwa n’abakuru b’ibihugu bose n’aba […]
Ifoto ya Lionel Messi ari gukina ‘Chess’ na Cristiano Ronaldo yaciye ibintu
Ifoto y’ibihangange bibiri, Lionel Messi na Cristiano Ronaldo bari kumwe bakina ‘Chess’ yaciye ibintu, nyuma yo gukurura amarangamutima y’abakoresha imbuga nkoranyambaga. Ni ifoto yashyizwe hanze bwa mbere n’aba bakinnyi b’ibihangange bifashishije imbuga nkoranyambaga basanzwe bakoresha. Lionel Messi yayishyize hanze yifashishije imbuga za Instagram na Facebook asanzwe akoresha; mu gihe mukeba we Cristiano Ronaldo yayishyize hanze […]
RDC yanze umurambo w’uwo bikekwa ko ari umusirikare wayo warashwe na RDF
Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), cyanze gutwara umurambo w’uwo bikekwa ko ari umusirikare wacyo Ingabo z’u Rwanda zarasiye mu karere ka Rubavu. Mu ma saa saba z’ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu ni bwo Ingabo z’u Rwanda zarashe uyu muntu. Igisirikare cy’u Rwanda (RDF) mu itangazo cyasohoye cyavuze ko yabanje kwinjirira ku […]
Gérard Bi Gohou yafunguye konteri y’ibitego mu Mavubi, ahesha Carlos intsinzi ya mbere
Rutahizamu Gérard Bi Goua Gohou, yatsindiye Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ igitego cye cya mbere mu mukino wa gicuti yatsinzemo iya Sudani igitego 1-0. Ni umukino wa kabiri wa gicuti amakipe yombi yahuriyemo kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo kuri uyu wa Gatandatu. Gérard Bi Goua Gohou yafunguye konteri y’ibitego mu Mavubi ku munota wa 21 w’umukino. […]
Infantino yibasiye Abanyaburayi, avuga ko bakwiye kumara imyaka 3,000 basaba imbabazi abo bahemukiye
Perezida w’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’amaguru ku Isi (FIFA), Gianni Infantino, yibasiye abanyaburayi bakomeje kwikoma igihugu cya Qatar bagishinja gufata nabi abimukira, avuga ko atari bo bakabaye baha abandi amasomo kandi na bo hari ibyo bakoze bagakwiye kumara imyaka 3,000 basabira imbabazi. Infantino yabitangaje kuri uyu wa Gatandatu, ubwo yari mu kiganiro n’itangazamakuru i Doha muri Qatar […]
Inama ya OIF: Minisitiri w’Intebe wa RDC yanze kujya mu ifoto y’urwibutso ngo kuko irimo Perezida Kagame
Minisitiri w’Intebe wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Sama Lukonde, yanze kujya mu ifoto y’urwibutso y’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bitabiriye inama ya La Francophonie; ngo kuko irimo Perezida Paul Kagame w’u Rwanda. Iyi nama y’Umuryango mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (OIF) ya 18, iri kubera mu kirwa cya Djerba muri Tunisie kuva kuri uyu […]
RDF yasobanuye icyatumye irasa mu cyico ‘umusirikare wa FARDC’ warasiwe i Rubavu
Igisirikare cy’u Rwanda (RDF) cyemeje amakuru y’iraswa ry’umusirikare bikekwa ko ari uwo mu ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) warasiwe mu karere ka Rubavu. Mu masaha y’igitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu ni bwo uyu musirikare yarasiwe ku mupaka w’u Rwanda na RDC i uzwi nka Petite Barrière, mu Murenge wa Gisenyi, akagari […]
Mushikiwabo ntiyumva impamvu u Rwanda, RDC na Uganda badashyira mu bikorwa amasezerano basinyanye
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga uhuriwemo n’ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo; yagaragaje ko atumva impamvu ibihugu byo mu karere bidashyira mu bikorwa amasezerano yo kurandura no kwambura intwaro imitwe izitwaje ikomeje guhungabanya umutekano bimaze imyaka irenga 10 byarasinyanye. Hari mu kiganiro Mushikiwabo kuri ubu uri i Djerba muri Tunisia ahagomba kubera inama ya OIF […]
Amerika, u Bwongereza, u Bufaransa n’u Bubiligi bamaganye intambwe M23 ikomeje gutera
Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse n’intumwa zihariye z’ibihugu by’u Bubiligi, u Bwongereza n’u Bufaransa mu karere k’ibiyaga bigari, bamaganye umutwe wa M23 ku kuba ukomeje kwigarurira ibice bitandukanye bya Congo Kinshasa; bawusaba guhagarika imirwano. Aba mu itangazo rihuriweho basohoye ku wa Gatanu tariki ya 18 Ugushyingo, bavuze ko bamagana “mu buryo bukomeye” uriya mutwe […]
Misiri yisasiye u Bubiligi mbere y’uko bujya mu gikombe cy’Isi
Ikipe y’Igihugu ya Misiri ku wa Gatanu yatsinze iy’u Bubiligi ibitego 2-1, mu mukino wa gicuti Ababiligi biteguriragamo Igikombe cy’Isi cya 2022 kibura umunsi kigatangira muri Qatar. Les Diables Rouges y’u Bubiligi na Les Pharaohs ya Misiri bari bahuriye kuri Stade Mpuzamahanga ya Jaber al-Ahmad muri Kuwait, mbere y’uko Ababiligi bahaguruka berekeza muri Qatar ahazabera […]
P. Kagame yemeye gutanga umusada wo gusaba M23 guhagarika imirwano no kuva mu bice yafashe
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yemereye Uhuru Kenyatta wahoze ari Perezida wa Kenya kumuha umusada wo kumufasha gusaba inyeshyamba z’umutwe wa M23 guhagarika imirwano zihanganyemo na FARDC, no kuva mu bice zigaruriye. Ni amakuru yemejwe n’ibiro bya Kenyatta kuri ubu ufite inshingano zo kuba umuhuza mu bibazo bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu itangazo […]
Perezida Kagame, Tshisekedi na Ndayishimiye batumiwe i Luanda
Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Evariste Ndayishimiye w’u Burundi; batumiwe i Luanda muri Angola mu nama yiga ku bibazo by’u Rwanda na RDC. Ni ubutumire aba bakuru b’ibihugu uko ari batatu bahawe na João Manuel Gonçalves Lourenço wa Angola. Inama batumiwemo biteganyijwe ko igomba kubera […]
Kiyovu Sports yirukanye rutahizamu w’Umurusiya bari bamaranye amezi 3
Ikipe ya Kiyovu Sports yatangaje ko yamaze gusezerera rutahizamu Vladislav Kormishin ukomoka mu gihugu cy’u Burusiya, nyuma y’amezi atatu ayikinira. Iyi kipe yemeje aya makuru mu butumwa yanditse kuri Twitter yayo, mbere yo kumwifuriza amahirwe masa mu rugendo rushya agomba kwerekezamo. Iti: “Turashimira cyane Vladisilav Kormishin wari umaze amezi atatu turi kumwe mu igerageza, tukaba […]
Nyaruguru: Vers la professionnalisation du travail de cueilleur de feuilles de théiers
Le théier est une culture industielle qui fait rentrer des devises au Rwanda. Aujourd’hui dans le district de Nyaruguru, la superficie des champs de plantations de théiers s’élargit d’année en année. Proportionnellement, la demande en cueilleurs de feuilles de thé progresse. C’est pourquoi les théiculteurs locaux lancent une idée que le travail de cueilleur puisse […]
Cristiano Ronaldo yavuze imyato Messi, ahishura icyo yakora aramutse amutwaye Igikombe cy’Isi
Rutahizamu Cristiano Ronaldo, yavuze imyato Lionel Messi ufatwa nk’umukeba we muri ruhago mbere yo guhishura ko yahita asezera umupira w’amaguru mu gihe baba bahuriye ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi akakimutwara. Uyu munya-Portugal yabigarutseho mu kindi gice cy’ikiganiro aheruka kugirana n’umunyamakuru Piers Morgan. Kuri ubu imyaka irakabakaba 15 Cristiano Ronaldo ahanganiye na Lionel Messi intebe […]
Martha yabaye igitaramo nyuma yo gufatirwa mu cyuho n’umugabo we asambana na Pasiteri wo muri RDC
Niba ukoresha cyane imbuga nkoranyambaga nk’urwa Twitter, biragoye ko waba utaramenya inkuru ya Martha wamaze kwiharira ibiganiro bya benshi mu bakoresha uru rubuga nyuma yo kugwa gitumo n’umugabo we amuca inyuma. Amashusho y’uyu mugore bivugwa ko ari uwo mu gihugu cya Zambia, akomeje gukwirakwizwa ku mbuga zikoranya imbaga. Ni amashusho bivugwa ko yafashwe n’umugabo we, […]
APR FC yigaramye ibyo gutumiza inama rukokoma, yikoma itangazamakuru
Ikipe ya APR FC yahakanye ko nta nama y’igitaraganya ubuyobozi bwayo buheruka gutumiza; ngo kuko nta bibazo bidasanzwe biri muri iyi kipe. Ku wa Kabiri tariki ya 15 Ugushyingo 2022 ni bwo byari biteganyijwe ko iyi nama yagombaga kuba, gusa amakuru avuga ko yaje gusubikwa kubera ko bamwe mu basirikare bayoboye APR FC batashoboye kuboneka […]
Gen Nyagah wa Kenya yasuye FARDC ku irasaniro aho ihanganye na M23 (Amafoto)

Umuyobozi w’Ingabo za Kenya ziheruka koherezwa kugarura amahoro muri Congo Kinshasa, Maj. Gen Jeff Nyagah, yasuye ku irasaniro Ingabo z’icyo gihugu (FARDC) aho zikomeje guhangana n’inyeshyamba za M23. Maj Gen Nyagah yasuye Ingabo za Congo ku rugamba ku wa Kane tariki ya 17 Ugushyingo 2022. Uyu musirikare yari aherekejwe na bagenzi be bo mu ngabo […]
Sadio Mané byemejwe burundu ko atagikinnye Igikombe cy’Isi
Ikipe y’Igihugu ya Sénégal yatangaje ko rutahizamu Sadio Mané atazayikinira mu mikino y’Igikombe cy’Isi, bitewe n’uko imvune yagize yanze gukira nk’uko byari byitezwe. Sadio Mané yavunikiye mu mukino wa shampiyona y’Abadage Bayern Münich asanzwe akinira iheruka gutsindamo Werder Bremen ibitego 6-1. Bijyanye no kuba uyu rutahizamu ari we Sénégal isanzwe igenderaho, umutoza Aliou Cissé yari […]
Amavubi ya Carlos Ferrer yahagamwe na Sudani, yuzuza umukino wa 7 wikurikiranya adatsinda
Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ yaguye miswi na Sudani 0-0, uba umukino wa karindwi wikurikiranya kuva afashwe n’umutoza Carlos Alos Ferrer utaratsinda umukino n’umwe kuva ahawe inshingano zo kuyitoza. Amavubi y’u Rwanda yari yahuriye na Sudani kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, mu mukino wa gicuti amakipe yombi yari yahuriyemo ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane. […]
Uko ibihugu bikurikirana mu guhabwa amahirwe yo gutwara Igikombe cy’Isi cya 2022
Iminsi itatu yonyine kuri ubu ni yo ibura kugira ngo i Doha no mu yindi mijyi igize igihugu cya Qatar hatangire Igikombe cy’Isi cya 2022. Ni ku nshuro ya 22 iri rushanwa rifatwa nk’iriruta ayandi mu mupira w’amaguru rigiye gukinwa, nyuma yo gutangira gukinwa mu 1930. Iri rushanwa kandi rigiye gukinwa nyuma y’imyaka 20 Ikipe […]
U Bwongereza bwasabye M23 kureka gusatira Umujyi wa Goma
Leta y’u Bwongereza yasabye inyeshyamba zo mu mutwe wa M23 kureka gusatira Umujyi wa, mu gihe imirwano hagati y’izi nyeshyamba n’Ingabo za Congo Kinshasa ikomeje kujya mbere. U Bwongereza bwahaye M23 ubu butumwa biciye muri Corin Robertson usanzwe akuriye Ibiro bireba umugabane wa Afurica n’ibirwa bya Carraïbes muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bwongereza. Mu butumwa […]
Aho Perezida Emmanuel Macron ahagaze ku bibazo bya RDC, u Rwanda na M23
Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa yagaragaje aho ahagaze ku bibazo bya Congo Kinshasa, u Rwanda ndetse n’umutwe wa M23; avuga ko ashyigikiye ingingo zirimo kohereza umutwe w’Ingabo z’akarere muri burasirazuba bwa Congo mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’umutekano muke uhari. Macron yakomoje ku bibazo byo muri Congo, ubwo yari i Bali muri Indonesie aho yitabiriye […]
Biden yavuze ko missile yarashwe muri Pologne ikitirirwa u Burusiya yaturutse muri Ukraine
Perezida Joe Biden wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko igisasu cyo mu bwoko bwa missile cyaraye kirashwe muri Pologne kikitirirwa u Burusiya, cyaturutse muri Ukraine. Biden yabibwiye abakuru b’ibihugu bagenzi bo mu bihugu birindwi bikize kurusha ibindi ku Isi (G7) bari kumwe i Bali muri Indonesie mu nama ya G20; ndetse n’Umuryango w’ubwirinzi […]
Abandi bakomando ba Kenya bategerejwe i Goma
Icyiciro cya kabiri cy’abasirikare ba Kenya bahagurutse ku kibuga cy’indege cya gisirikare cya Embakasi i Nairobi kuri uyu wa Gatatu, i Goma muri Congo Kinshasa. Ni icyiciro kigizwe n’abasirikare babarirwa muri 900 bagiye mu butumwa bw’umutwe w’ingabo z’Umuryango wa Afurica y’iburasirazuba (EAC) bwo kurwanya imitwe yitwaje intwaro ikorera mu Burasirazuba bwa Congo. Aba basirikare baje […]
Byinshi ku mujyi wa Lourdes ufite umubare w’ibyumba bya hoteli uruta uw’abawutuye

Lourdes ni umujyi wo mu Bufaransa uzwi kubera ubukerarugendo nyobokamana buhabera nyuma y’amabonekerwa ya Bikira Mariya Utasamanywe icyaha ku mwangavu witwaga Bernadette Soubirous. Ibarura ryakozwe muri 2021 ryerekanye ko Lourdes ituwe n’abantu 14,361. Amahoteli awubarizwamo yemewe ku rwego mpuzamahanga agera ku 173, akagira ibyumba byo gucumbikamo 14,724 n’ibitanda by’uburiri 22,200. Ni ukuvuga ko buri muturage […]
Zongeye kubyara amahari hagati y’u Burusiya na Ukraine kubera missile yarashwe muri Pologne
Umwuka mubi wongeye gututumba hagati y’igihugu cy’u Burusiya n’icya Ukraine, nyuma y’uko igisasu cyo mu bwoko bwa missile kirashwe muri Pologne kikica abantu babiri. Iyi misile yishe bariya basivile, nyuma yo kugwa mu gace k’icyaro ka Przewodow gaherereye hafi y’umupaka wa Pologne na Ukraine. Perezida Andrzej Duda wa Pologne mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, yavuze ko […]
Yaciye ibintu kubera amashusho y’ubwambure bwe yavuze ko ari ku karubanda (Amafoto)

Umukobwa wiyita @Asiimwe1900 ku rubuga rwa Twitter, akomeje guca ibintu ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gutangaza ko hari amashusho y’ubwambure bwe aheruka gushyirwa ku karubanda. Uyu mukobwa bivugwa ko ari uw’i Mbarara mu gihugu cya Uganda, amaze iminsi ibarirwa muri itatu yarabiciye ku mbuga ziganjemo urwa Twitter kubera ayo mashusho. Bigitangira yanditse kuri Twitter asaba […]
Uhuru Kenyatta i Goma, hafi y’amasasu ya FARDC na M23
Uhuru Kenyatta wahoze ari Perezida wa Kenya, yamaze kugera i Goma mu ruzinduko yagiriye muri uyu mujyi usanzwe ari umurwa mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru. Kenyatta ari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuva ku Cyumweru tariki ya 13 Ugushyingo; nk’umuhuza mu bibazo bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ni inshingano yahawe na Dr William […]
U Rwanda rwifashe ku mwanzuro usaba u Burusiya gusana ibyangijwe n’intambara yo muri Ukraine
Leta y’u Rwanda yahisemo kwifata, yanga gushyigikira cyangwa kurwanya umwanzuro usaba u Burusiya gusana ibyangijwe n’intambara yo muri Ukraine bumaze amezi hafi icyenda burwana n’Ingabo z’iki gihugu. Hari mu matora yakozwe n’Inteko Rusange ya Loni yabereye i New York ku Cyicaro Gikuru cy’uyu muryango, ku wa Mbere tariki ya 14 Ugushyingo 2022. Ibihugu 94 ni […]
Ten Hag yabwiye Manchester United ko atagikeneye Cristiano Ronaldo mu kipe ye
Umutoza Erik Ten Hag wa Manchester United, yamaze kumenyesha ubuyobozi bw’iyi kipe ko atacyifuza ukundi Cristiano Ronaldo; bityo ko nta wundi mukino n’umwe akwiye kongera kuyikinira. Umutoza Ten Hag yatanze kiriya cyifuzo nyuma yo kugirana inama na Joel Glazer uri muri ba nyiri Manchester United, Richard Arnold usanzwe ari Umuyobozi wayo mukuru na John Murtough […]
Muri APR FC hateganyijwe inama y’igitaraganya
Ikipe ya APR FC yamaze gutumiza inama y’igitaraganya ihuza ubuyobozi bukuru bwayo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 15 Ugushyingo 2022. Ni inama byitezwe ko iza kwitabirwa n’abantu 15 biganjemo abayobozi bakuru muri RDF, ikaza kuba yiga ku bibazo bimaze iminsi bivugwa muri iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu. Mu byitezwe harimo gusesengura ibikubiye muri raporo yakozwe […]