Mauricio Pochettino ni we mutoza mushya wa PSG

Umunya-Argentine Mauricio Pochettino wahoze atoza Tottenham yo mu Bwongereza, yagizwe umutoza mushya wa PSG yo mu Bufaransa. Pochettino w’imyaka 48 y’amavuko, yasimbuye Umudage Thomas Tuchel uheruka kwirukanwa n’iriya kipe y’i Paris. Uyu mugabo wakiniye PSG hagati ya 2001 na 2003, yari umwaka ari umushomeri nyuma yo kwirukanwa na Tottenham muri Nzeri 2019. Byitezwe ko Mauricio […]

CHAN: Namibia nticyitabiriye irushanwa rya FERWAFA yari kuzahuriramo n’Amavubi

Ikipe y’Igihugu ya Namibia y’abakina imbere mu gihugu, nticyitabiriye irushanwa rito yari kuzahuriramo n’Ikipe y’igihugu Amavubi mu rwego rwo kwitegura CHAN izabera muri Cameroun. Namibia yari kuzahurira muri ririya rushanwa rizabera kuri Stade Amahoro n’Amavubi cyo kimwe n’ikipe y’igihugu ya Congo-Brazzaville. Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje ko Namibia itacyitabiriye ririya rushanwa kubera ko […]

Padiri Ubald ukirwaye yijeje Abakristu ko mu gihe cya vuba bazongera kumubona

Padiri Ubald Rugirangoga kuri ubu ukiri mu bitaro aho akomeje kuvurirwa icyorezo cya COVID-19 yanduye, yijeje Abanyarwanda n’Abakristu muri rusange ko mu gihe cya vuba bazongera kumubona, ashimira abamubaye hafi mu burwayi bwe. Tariki ya 21 Ukwakira ni bwo byamenyekanye ko Ubald wamenyekanye cyane kubera ibikorwa by’isanamitima no gusengera abarwayi bagakira; yanduye icyorezo cya COVID-19. […]

Simba SC yaburiye FC Platinum ko Kagere azayiteza ibibazo

Ikipe ya Simba Sports Club yo mu gihugu cya Tanzania, yaburiye FC Platinum yo mu gihugu cya Zimbabwe iyibwira ko Meddie Kagere azayiteza ibibazo ubwo bazaba bahuriye mu mukino wo kwishyura wa CAF Champions league. Ku wa Gatatu tariki ya 06 Mutarama ni bwo Simba izaba yakiriye FC Platinum, mu mukino wo kwishyura w’ijonjora rya […]

Museveni yashyizeho umujenerali wo kumufasha gukaza umutekano mu matora

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yagize Maj Gen Kayanja Muhanga umuhuzabikorwa w’imitwe ya gusirikare ikorera i Kampala, mu gihe amatora y’Umukuru w’Igihugu muri kiriya gihugu akomeje kwegereza. ChimpReports iravuga ko abategetsi ba Uganda bayibwiye ko Gen Muhanga azaba afite inshingano zo kuba umuhuzabikorwa w’imitwe ya gisirikare yashyizwe muri Kampala, kugira ngo itere ingabo mu […]

Ingabo za MINUSCA zabohoje abasirikare ba Centrafrique bari barafashwe bugwate n’inyeshyamba

Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Repubulika ya Centrafrique (MINUSCA), zabohoje abasirikare n’abapolisi 25 ba kiriya gihugu bari barafashwe bugwate n’inyeshyamba z’imitwe ya UPC na FPRC. Mu mpera z’Ukuboza umwaka ushize ni bwo abo basirikare bari barafashwe na ziriya nyeshyamba zirwanya ubutegetsi bwa Repubulika ya Centrafrique, nyuma y’igitero zagabye ku birindiro […]

Perezida Kagame yifashishije ifoto y’umwuzukuru we yifuriza incuti n’umuryango we Umwaka Mushya

img_20210101_074055.jpg

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yifashishije ifoto y’umwuzukuru we yifuriza umuryango we n’incuti ze umwaka Mushya Muhire wa 2021 twinjiyemo. Perezida Kagame yifashishije ifoto y’umwuzukuru we kuri Twitter yagize ati: “Umwaka mushya muhire nshuti mwese n’umuryango wanjye.” Umukuru w’Igihugu mu ijambo risoza umwaka, yanifurije Abanyarwanda umwaka Mushya abizeza ko 2021 izababera nziza kurusha 2020 basoje. […]

FDLR yivuganye umwofisiye wa FARDC, na yo yicirwa abarwanyi babiri

Igisirikare cya Repububulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), cyatangaje ko umusirikare wacyo wo ku rwego rwa Ofisiye yivuganwe na FDLR, gusa na cyo kica abarwanyi babiri b’uriya mutwe urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda. FARDC kuri Twitter yayo yemeje ko uriya mu-Ofisiye wayo n’abo barwanyi baguye mu mirwano ikomeje kuyisakiranya na FDLR mu gace ka Nyamilima ho […]

Igitutsi ku gihugu cyacu ni ukuba wambaye umwambaro w’igisirikare cyacu_Bobi Wine abwira Muhoozi

Depite Robert Kyagulanyi uzwi Bobi Wine utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda, yibasiye Lt Gen Muhoozi Kainerugaba usanzwe ari imfura ya Perezida Museveni akanaba Umuyobozi w’umutwe w’ingabo zishinzwe kumurinda (SFC); amubwira ko kuba yambaye umwambaro w’igisirikare cya Uganda ari igitutsi gikomeye ku gihugu. Mu gihe amatora y’umukuru w’Igihugu muri Uganda akomeje kwegereza, ni ko intambara y’amagambo […]

Maj Mudaheranwa warashe umusore yitiranyije ko amuteretera umukobwa, yakatiwe icya burundu

Urukiko rwa gisirikare rw’i Nyamirambo kuri uyu wa Kane, rwakatiye igifungo cya burundu n’indishyi za miliyoni 18.5Frw Majoro Mudaheranwa Godfrey, nyuma yo kumuhamya icyaha cyo kwica ku bushake umuhungu yitiranyije ko yamutereteraga umukobwa. Urukiko rwa Gisirikare rwari rumaze igihe ruburanisha uyu musirikare ufite ipeti rya Majoro, rumuhanishije kandi kwamburwa impeta za gisirikare. Muri Gashyantare uyu […]

Amavubi yateguye irushanwa rito yitegura CHAN 2021

Ikipe y’igihugu ‘Amavubi’ mu rwego rwo kwitegura irushanwa rya CHAN 2021 rihuza abakinnyi bakina mu bihugu byabo, yateguye irushanwa rito rizakinwa n’amakipe y’ibihugu atatu, arimo Congo Brazzaville na Namibia. Nkuko bigaragara ku rubuga rwa Ferwafa, ni irushanwa riteganyijwe kuzakinwa tariki ya 07-11 Mutarama 2021 rikazakinirwa i Kigali. Ni irushanwa rito (Pre-CHAN mini Tournament), rizafasha aya […]

Gen Muhoozi yongeye kuburira Bobi Wine ko se azamutsinda nabi

Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, imfura ya Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda akaba n’Umuyobozi w’umutwe w’ingabo zishinzwe kumurinda wa SFC (Special Forces Command), yongeye kuburira Depite Bobi Wine uri mu bazaba bahanganye na se mu matora amubwira ko bazamutsinda nabi. Kuva ibikorwa byo kwiyamamaza muri Uganda byatangira izina Bobi Wine riri mu yakunze kugarukwaho cyane, […]

Umuganga w’Umunyarwanda ari mu baguye mu mpanuka y’indege yaturikiye muri Yemen

Abantu bagera 22 barimo n’umuganga w’Umunyarwanda, baguye mu mpanuka y’indege bikekwa ko yarashweho igeze ku kibuga cy’indege cyo mu mujyi wa Aden muri Yemen igahita isandara. Incuti za hafi z’uriya muganga witwa Kayiranga Saïdi, zabwiye Umuseke dukesha iyi nkuru ko yari muri iriya ndege. Kayiranga yari asanzwe ari muganga ucisha abantu mu cyuma (radiography), akaba […]

Kagere umeze neza yafashije Simba SC kunyagira Ihefu (Amafoto)

img_20201230_164955-2.jpg

Rutahizamu w’Ikipe y’igihugu Amavubi, Meddie Kagere, yafashije Simba Sports Club akinira kunyagira Ihefu ibitego 4-0 mu mukino wa shampiyona ya Tanzania yari yakomeje ku munsi wayo wa 18. Igice cya mbere cy’uyu mukino cyarangiye Simba iri imbere n’ibitego 3-0, birimo bibiri bya Meddie Kagere. Mohammed Hussein ni we wafunguriye Simba amazamu ku munota wa 15, […]

Humble Jizzo wamenyekanye muri Urban Boyz mu gahinda ko gupfusha se

Umuhanzi Manzi James wamenyekanye mu itsinda ry’umuziki Nyarwanda rya Urban Boyz nka Humble Jizzo, ari mu gahinda ko gupfusha umubyeyi we. Umubyeyi wa Humble Jizzo yitabye Imana ku gicamunsi cy’uyu wa Gatatu tariki 30 Ukuboza 2020 aguye mu bitaro bya Nyagatare. Humble Jizzo abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yabitse umubyeyi we agira ati: “Uhurukire […]

Gen Ndayishimiye yavuze impamvu Leta ayoboye itashyinguje Buyoya mu cyubahiro

Perezida w’u Burundi, Gen Evariste Ndayishimiye, yavuze ko impamvu leta y’igihugu cye yanze gushyinguza mu cyubahiro Pierre Buyoya ari uko yafatwaga nk’imfungwa, bityo Leta ikaba nta bubasha imufiteho. Ku wa Kabiri tariki ya 29 Ukuboza ni bwo Buyoya wabaye Perezida w’u Burundi mu bihe bitandukanye yashyinguwe i Bamako mu gihugu cya Mali, nyuma y’ibyumweru bigera […]

Igisirikare cya RDC kiri gushakisha kajugujugu yacyo yazimiriye muri Ituri

Indege yo mu bwoko bwa kajugujugu y’Igisirikare cya Repububulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC, yaburiwe irengero kuva ku wa Kabiri tariki ya 29 Ukuboza nyuma gato yo guhaguruka ku kibuga cy’indege cyo mu gace ka Bunia muri Ituri. Umuvugizi wa FARDC muri Ituri, Lieutenant Jules Ngongo, yabwiye Ikinyamakuru Actualité ko indege yazimiye iri muri ebyiri […]

RMC yabaye yisubiriye ku cyemezo cyayo cyo kwandika chaînes za YouTube

Urwego rw’Abanyamakuru Nyarwanda Bigenzura (RMC), rwatangaje ko rwabaye ruhagaritse icyemezo rwari rwafashe mu minsi mike ishize cy’uko abafite imiyoboro ya YouTube (chaînes) bifashisha mu gutangaza amakuru bagomba kwihutira kuyandikisha. Mu byumweru bigera kuri bibiri bishize ni bwo RMC yari yasabye abakoresha YouTube kwandikisha chaînes zabo, gusa icyo cyifuzo nticyakirwa neza na benshi mu bafite iriya […]

Bwa mbere mu munsi umwe COVID-19 yishe abantu bane mu Rwanda

Minisiteri y’Ubuzima kuri uyu wa Kabiri yatangaje ko abantu bane bishwe na COVID-19 mu Rwanda, na ho 107 biganjemo abo mu mujyi wa Kigali bandura kiriya cyorezo. Abishwe na COVID-19 barimo abagabo babiri; uw’imyaka 78 na 68 n’umugore w’imyaka 84 b’i Kigali, ndetse n’umugabo w’imyaka 48 wo mu karere ka Gicumbi. Abahitanwe na COVID-19 mu […]

U Rwanda ntirukozwa ibyo koherereza u Burundi ‘abagerageje Coup d’Etat’ yo mu 2015

Guverinoma y’u Rwanda ntikozwa icyifuzo cya Guverinoma y’u Burundi cyo kuyoherereza abo ivuga ko bagerageje guhirika ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza muri 2015, nk’inzira ishoboka yo kuzahura umubano w’ibihugu byombi. Guverinoma y’u Burundi yamaze gushyikiriza u Rwanda amazina y’abantu yifuza ko ruyoherereza kugira ngo ibihugu byombi byongere kugenderana, gusa u Rwanda ruvuga ko abo bantu ari […]

Uganda: Kera kabaye wa musirikare warashe abantu yafashwe

Umusirikare ubarizwa muri Batayo ya 27 y’Ingabo za Uganda (UPDF) yatawe muri yombi nyuma y’igihe ashakishwa akurikiranweho kurasa abantu batandatu batatu bagahita bitaba Imana. Mu ijoro ryo ku Cyumweru rishyira ku wa Mbere ni bwo uriya musirikare witwa Godson Amutahaire yarashe bariya bantu, ahita atoroka. Byabereye mu karere ka Rubirizi. Batatu bitabye Imana ni Scovia […]

Kuva ku Bunani telefoni nyinshi zizatakaza ubushobozi bwo gukoresha WhatsApp

Kuva ku itariki ya 01 Mutarama mu mwaka wa 2021 dukomeje gusatira, urubuga rwa WhatsApp ruzakora amavugurura azasiga Terefoni nyinshi zitakaje ubushobozi bwo gukoresha WhatsApp. Amavugurura WhatsApp iri gukora azasiga Terefoni zirimo izo mu bwoko bwa Android na iPhone zitakaje burundu ubushobozi bwo kwakira Application ya WhatsApp, mu gihe izindi bizasaba ko ba nyirazo bavugurura […]

Umusirikare wa Uganda arahigwa bukware nyuma yo kurasa abantu batandatu

Umusirikare wa Uganda ubarizwa muri Batayo ya 27 ikorera mu karere ka Rubirizi, ari guhigwa bukware nyuma yo kurasa abantu batatu bagahita bapfa abandi batatu akabasiga ari intere. Ni amakuru yemejwe n’Umuyobozi wa Polisi muri Rubirizi, Abel Muwonge. Yagize ati: “Twakiriye inkuru mbi muri iki gitondo ubwo umwe mu basirikare bacu ba UPDF witwa Mutahaire […]

Gisagara: Gitifu wakubise umwana w’imyaka 15 bikamuviramo urupfu yatawe muri yombi

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rwamaze guta muri yombi Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukindo w’akarere ka Gisagara, Tumusifu Jérôme ukurikiranweho gukubita umuntu bikamuviramo urupfu. Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 28 Ukuboza BWIZA yari yabagejejeho inkuru y’uko umwana w’imyaka 15 y’amavuko witwa Etienne Musabyamahoro wo mu Mudugudu wa Nyagafumberi, Akagari ka […]

Umuntu wa 75 yishwe na COVID-19 mu Rwanda

Minisiteri y’Ubuzima kuri uyu wa Mbere yatangaje ko umugabo wo mu mujyi wa Kigali yahitanwe n’icyorezo cya COVID-19, bituma abamaze guhitanwa n’iki cyorezo mu Rwanda bagera kuri 75. Uwitabye Imana uyu munsi yari afite imyaka 77 y’amavuko. Uretse uwitabye Imana, hanabonetse abantu 51 banduye kiriya cyorezo, bituma abamaze kucyandura bagera kuri 8,021 barimo abakize 6,339 […]

Igisirikare cy’u Rwanda cyabonye umuvugizi mushya

img_20201228_185844.jpg

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF) kuri uyu wa Mbere, bwagize Lt Col Ronald Rwivanga Umuvugizi mushya w’Ingabo z’u Rwanda asimbuye kuri uwo mwanya Lt Col Innocent Munyengango wari uwumazeho imyaka itatu. Lt Col Munyengango yari yarahawe ziriya nshingano asimbuye Maj Gen Safari Ferdinand. Umuvugizi mushya w’Ingabo z’u Rwanda, yari asanzwe ari Umuhuzabikorwa Ushinzwe amasomo mu […]

Patrick Amuriat uri mu biyamamariza kuyobora Uganda yakorewe ibya mfura mbi (Amafoto)

amuriat5-650x433.jpg

Umukandida uhagarariye Ishyaka Forum for Democratic Change (FDC) mu matora y’Umukuru w’Igihugu muri Uganda, Patrick Oboi Amuriat, yajyanwe mu bitaro igitaraganya nyuma yo kuminjwaho ibyuka biryana mu maso na Polisi. Byabereye ahitwa Muwayo, ku muhanda Bugiri-Tororo. Umuyobozi w’ishyaka FDC, Wasswa Birigwa, yavuze ko Amuriat yahuye na ririya sanganya ubwo yamanuraga ikirahure cy’imodoka ye kugira ngo […]

Igisirikare cya Uganda ntikivuga rumwe na Bobi Wine ku rupfu rw’uwari umurinzi we

Igisirikare cya Uganda (UPDF) cyahakanye ibyatangajwe na Robert Ssentamu Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine uri mu biyamamariza kuyobora Uganda wagishinje kwica uwari umurinzi we, kivuga ko uriya musore yahanutse ku modoka yihutaga. Ku gicamunsi cyo ku Cyumweru tariki ya 27 Ukuboza, Bobi Wine ni bwo yatangaje ko Francis Senteza wari umwe mu barinzi be yishwe […]

Rusheshangoga Michel yasezeye umupira w’amaguru ku myaka 26

Myugariro w’iburyo, Rusheshangoga Michel wakiniraga ikipe ya AS Kigali, yasezeye gukina umupira w’amaguru yerekeza muri Leta zunze Ubumwe za Amerika aho yagiye gutangira ubuzima bushya bwo kubaka umuryango. Rusheshangoga yahamije ko yasezeye ku mupira asezera kuri bagenzi be bakinanaga muri AS Kigali. Ati: “Benshi babyumvaga ariko ukuri ni uko ngiye kuva aha. Muri aka kanya, […]

Messi yavuze igihe azafatira umwanzuro ku hazaza he, n’amakipe abiri adashobora gukinira

Kapiteni wa FC Barcelona, Lionel Messi, yahishuye ko azafata umwanzuro ku hazaza he muri FC Barcelona mu mpeshyi y’umwaka utaha, mu gihe hari amakuru menshi akomeje kumusohora muri iriya kipe y’i Catalunya. Ni nyuma y’uko mu mpeshyi ishize uyu munya-Argentine yari yasabye gutandukana n’iriya kipe, gusa akaza kuyigumamo mu buryo butunguranye nyuma y’uko Josep Maria […]

Perezida Touadéra yashimiye Kagame wamwoherereje abasirikare bo kumucungira umutekano

img_20201228_073423.jpg

Perezida wa Repubulika ya Centrafrique, Faustin-Archange Touadéra, yashimiye Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ku bw’ingabo yamwoherereje kugira ngo zicunge umutekano mu matorara y’umukuru w’igihugu n’abagize Inteko Ishinga Amategeko yabaye ejo ku Cyumweru. Ni amatora yabaye hari ubwoba bw’uko hashoboraga kuvuka imvururu ziturutse ku bikorwa by’imitwe yitwaje intwaro ishyigikiye François Bozizé wahoze ayobora kiriya gihugu, imaze […]

Uganda: Umwe mu barinzi ba Bobi Wine yishwe na Military Police

Umurinzi wa Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine yishwe kuri iki cyumweru na ho abanyamakuru babiri barakomereka, nyuma y’ubushyamirane bwahuje abashyigikiye uriya mugabo wiyamamariza kuyobora Uganda n’abashinzwe umutekano. Bobi Wine kuri Twitter yavuze ko uwo murinzi we witwa Francis Senteza yapfuye azize ibikomere yakomoye ku ikamyo ya Military Police yamugonze, yungamo ko yishwe agerageza gutwara […]

Yari intwari, akaba n’uwo nitaga data wacu_Gen Muhoozi avuga Gen Rwigema

Umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni wa Uganda akaba n’Umuyobozi w’umutwe w’Ingabo Zidasanzwe zishinzwe kumurinda (SFC), Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, yongeye kuvuga imyato nyakwigendera Maj Gen Fred Gisa Rwigema agaragaza ko yamwitaga se wabo. Ni mu butumwa uyu mugabo yanyujije kuri Twitter ye. Muhoozi yagize ati: “Mu bagabo b’ibihangange nigeze menya harimo General Fred Rwigema utibagirana. […]

Champions league: Gor Mahia yakorewe ibya mfura mbi na Belouizdad yo muri Algeria

Ikipe ya Gor Mahia yo mu gihugu cya Kenya, yaraye inyagiwe na CR Belouizdad yo muri Algeria ibitego 6-0, mu mukino ubanza w’ijonjora rya kabiri rya CAF Champions league wabereye i Algies. Iyi Gor Mahia mu ijonjora ry’ibanze yari yasezereye APR FC ya hano mu Rwanda ku giteranyo cy’ibitego 4-3. Umunota wa Gatandatu w’umukino wari […]

Arsenal yari imaze imikino irindwi idatsinda yazukiye kuri Chelsea (Amafoto)

img_20201226_224350.jpg

Abakinnyi bakiri bato ba Arsenal bagabanyije igitutu cyari kiri ku mutoza wabo Mikel Arteta, nyuma yo gutsinda Chelsea ibitego 3-1 kuri uyu wa Gatandatu. Ni umukino Chelsea y’umutoza Frank Lampard yagiye gukina ishaka gukomeza urugamba rwo guharanira igikombe cya shampiyona, gusa iza gutungurwa n’urubyiruko rwa Arsenal yari imaze imikino irindwi itazi uko gutsinda muri shampiyona […]

COVID-19 yishe abagabo batatu mu Rwanda

Minisiteri y’Ubuzima kuri uyu wa Gatandatu w’itariki ya 26 Ukuboza yatangaje ko icyorezo cya COVID-19 kishe abagabo batatu mu Rwanda, mu gihe abacyanduye ari 74. Abagabo bishwe na COVID-19 barimo babiri b’i Kigali (uw’imyaka 89 n’uwa 71) ndetse n’uw’i Rusizi w’imyaka 61 y’amavuko. Abanduye COVID-19 bo barimo 37 b’i Kigali, 14 bo mu Gakenke, 9 […]

MINEDUC yahumurije abatsindiye kuyobora ibigo by’amashuri bayishinja kubirengagiza

Minisitiri w’Uburezi, Dr Valentine Uwamariya, yahumurije abakoze ibizamini byo kuyobora ibigo by’amashuri bakabitsinda ariko ntibabone akazi bashinja Minisiteri y’Uburezi kubirengagiza, ababwira ko mu gihe cya vuba bazamenyeshwa aho bazoherezwa kuyobora. Ku wa 10 Ukuboza 2019 ni bwo abasabye imyanya yo kuyobora ibigo by’amashuri bakoze ibizamini, bamwe muri bo baza guhabwa akazi abandi bashyirwa ku rutonde […]

Abasirikare batatu b’u Burundi biciwe muri Centrafrique

Abasirikare batatu b’u Burundi bishwe abandi babiri bagakomereka, ubwo bagabwagaho ibitero muri Repububulika ya Centrafrique aho bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro. Bariya basirikare b’u Burundi biciwe mu Ntara ya Dékoa aho bagabiweho igitero. Ibitero byibasira ingabo za Repububulika ya Centrafrique n’iz’Umuryango w’Abibumbye ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro (MINUSCA) zirimo n’iz’u Rwanda, […]

Rubavu: Abaturage bigambye kuzica umusore wabatemeye inka

Abaturage bo mu murenge wa Mudende w’akarere ka Rubavu, bigambye kwica uwitwa Ninshutiyimana bakunda kwita ‘Musangwa’, nyuma yo gutema inka ebyiri za babiri muri bo. Ni ibitangazwa n’ubuyobozi bw’umurenge nyuma y’inama yabuhuje n’abaturage ku gicamunsi cya Noheli, yanitabiriwe n’inzego zirimo ingabo, Polisi n’inkeragutabara. Ku wa Kane w’iki cyumweru ni bwo abaturage babyutse basanga inka ebyiri […]

Uko abakinnyi bakomeye muri ruhago bizihije Noheli (Amafoto)

img_20201224_213433.jpg

Kuri uyu wa Gatanu w’itariki ya 25 Ukuboza, abakristu bo hirya no hino ku Isi bizihije umunsi Mukuru wa Noheli winukirwaho ivuka rya Yezu Kristu. Ni umunsi wizigijwe n’ingeri z’abakristu bose, kugeza ku bakinnyi bakomeye b’umupira w’amaguru bifatanyije n’imiryango yabo. Abarimo Lionel Messi, Cristiano Ronaldo, Mohamed Salah, Thiago Alcântara, Yaya Touré n’abandi benshi, bizihije Noheli […]

Padiri Ubald urembeye mu bitaro yageneye Abakristu ubutumwa bwa Noheli

Padiri Ubald Rugirangoga kuri ubu urembeye mu bitaro nyuma yo kwandura icyorezo cya Virusi ya Corona, yageneye ubutumwa Abakristu abifuriza Noheli Nziza. Tariki ya 21 Ukwakira ni bwo byamenyekanye ko Ubald wamenyekanye cyane kubera ibikorwa by’isanamitima no gusengera abarwayi bagakira yanduye icyorezo cya COVID-19. Kuva icyo gihe uyu mupadiri ntabwo arakira ndetse anageze ku rwego […]

Abasirikare ba RDF bari bari muri Sudani y’Epfo na bo boherejwe muri Centrafrique

Ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro muri Repubulika ya Centrafrique (MINUSCA), bwatangaje ko bwakiriye abasirikare b’u Rwanda bari bamaze igihe mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS) bagiye gutera ingabo mu bitugu bagenzi babo. Abasirikare 300 ni bo baraye bageze i Bangui muri Repubulika ya Centrafrica baturutse i Juba muri Sudani y’Epfo. Ubutumwa […]

COVID-19 yongeye kwica abandi abantu 3 mu Rwanda

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yatangaje ko kuri uyu wa Kane w’itariki ya 24 Ukuboza, abandi bantu batatu bishwe n’icyorezo cya COVID-19 mu gihe abacyanduye ari 72. Batatu bishwe na Coronavirus barimo umugore w’imyaka 55 wo mu karere ka Huye, uw’imyaka 69 w’i Kigali n’umugabo w’imyaka 46 na we wo mu mujyi wa Kigali. Abanduye bo […]

Uganda: Kiliziya yasabye ko amatora asubikwa imyaka 3, Museveni agakomeza kuyobora

Inama ihuriweho n’Amatorero yo muri Uganda (UJCC) iyobowe na Musenyeri wa Kampala, Dr Cyprian Kizito Lwanga, yasabye ko amatora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe muri kiriya gihugu yasubikwa mu gihe cy’imyaka itatu iri imbere, Perezida Museveni agakomeza kuyobora igihugu muri iyo myaka. Musenyeri Lwanga yemeje ariya makuru mu kiganiro aheruka kugikurikirana n’itangazamakuru ryo muri Uganda. Yagize ati: […]

Perezida Ndayishimiye yahaye imbabazi ba banyamakuru ba Iwacu bari bamaze umwaka urenga bafunze

Abanyamakuru bane b’Igitangazamakuru “Iwacu” cyo mu gihugu cy’u Burundi bari bamaze umwaka urenga bafunzwe, barekuwe nk’uko amakuru aturuka muri iki gihugu abivuga. SOS Media Burundi iravuga ko bariya banyamakuru bamaze kurekurwa, ndetse bakaba bagomba kurira iminsi mikuru isoza umwaka mu miryango yabo. Ni nyuma yo guhabwa imbabazi na Perezida Evariste Ndayishimiye. Ku wa 22 Ukwakira […]

Muhamudu Mosi ayo twamuhaye mu minsi ibiri yari yayamaze_Desiré Mbonabucya

Desiré Mbonabucya wahoze ari Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu’ Amavubi’, asobanura ko hari ubwo we na bagenzi be bakinanye mu kipe y’Igihugu bashatse gufasha Muhamudu Mosi kugaruka mu Rwanda bikananirana, bamwoherereza amafaranga akayarya mu minsi itarenze ibiri. Kuva ku wa Kabiri w’iki cyumweru ku mbuga nkoranyambaga ni bwo hatangiye gusakara amashusho n’amafoto ya Muhamudu Mosi uzwi nka […]

Uganda: Abantu 14 baguye mu mpanuka y’ubwato, abatari bake baburirwa irengero

Abantu 14 ni bo byamaze kumenyekana ko baguye mu mpanuka y’ubwato yabereye mu gice cy’ikiyaga cya Albert kiri mu karere ka Buliisa ho muri Uganda, abatari bake baburirwa irengero. Uwitwa Jakisa wari utwaye buriya bwato, avuga ko bwari butwaye abantu 57, ubwo bwakoreraga impanuka hafi y’icyambu cya Songa-Lendu ku wa Kabiri w’iki cyumweru. Abari baburimo […]

Perezida Kagame yageneye ubutumwa Macron w’Ubufaransa urwaye COVID-19

Perezida wa Repububulika, Paul Kagame, yageneye ubutumwa mugenzi we w’Ubufaransa, Emmanuel Macron, ubutumwa bumwifuriza gukira vuba icyorezo cya COVID-19 yanduye. Ku wa 17 Ukuboza 2020 ni bwo Ibiro by’Umukuru w’Igihugu mu Bufaransa ’Champ Élysée’ byatangaje ko Macron yanduye Coronavirus. Byavuze ko yapimwe agasanganwa virus mu mubiri we nyuma yo kugaragaza ibimenyetso byayo birimo umunaniro no […]

Abantu 87 banduye COVID-19 mu Rwanda, ntihagira n’umwe uyikira

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) kuri uyu wa Gatatu yatangaje ko mu gihugu hose habonetse abarwayi bashya 87 ba COVID-19, mu gihe nta n’umwe wakize kiriya cyorezo. Abarwayi bashya babonetse biganjemo abo mu mujyi wa Kigali wabonetsemo 71, i Rubavu habonetse 9, 5 b’i Huye, 1 w’i Rusizi n’undi w’i Nyanza. Uyu munsi nta muntu mu Rwanda […]

Muhamudu Mosi wakiniye Amavubi aratabarizwa kubera ubuzima bushaririye abayemo

Abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda bamenye Muhamudu Mosi mu kipe y’igihugu ‘Amavubi’ no mu makipe atandukanye, bashenguwe n’ubuzima bubi asigaye abayemo nyuma y’ifoto ye yagiye ahagaragara. Mosi uretse kuba yaragize ibihe byiza mu kipe y’igihugu’Amavubi’, yananyuze mu makipe arimo ayo muri Uganda nka Mityana FC, Express FC, Victors FC, na Villa Sports Club; cyo kimwe […]

ADEPR yashenye urwego rw’itorero rw’akarere, ishyiraho indembo nshya

Umuyobozi bw’Itorero rya ADEPR mu Rwanda kuri uyu wa Gatatu, bwashenye Inzego z’itorero ry’akarere n’indembo zari zisanzweho, bushyiraho indembo nshyashya. Ni nyuma y’uko ubwo Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwashyiragaho Komite y’inzibacyuho ya RGB ku wa 08 Ukwakira; rwayisabye “kuvugurura imiyoborere, amategeko, inzego z’imiyoborere n’inzego z’imirimo ndetse n’imikorere n’imikoranire muri ADEPR.” Umuyobozi wa ADEPR mu Rwanda, […]

Akuzuye umutima wa Tidjara Kabendera watandukanye na RBA yari amazemo imyaka 18

Umunyamakurukazi Tidjara Kabendera, yamaze gutandukana n’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA), nyuma y’imyaka 18 yari amaze ari umukozi wacyo, ashimira abakunze ibiganiro yakoraga n’abo bakoranye bose. Tidjara Kabendera uri mu banyamakuru bakunzwe mu biganiro bitandukanye yakoragamo kuri Radio Rwanda, yatandukanye na kiriya kigo nyuma yo gusezera. Mu butumwa burebure uyu mugore yanditse kuri Instagram, yashimye Imana yamuhaye […]

CAF Confederation Cup: AS Kigali yateye mpaga KCCA bagombaga gukina

Umukino ubanza w’ijonjora rya kabiri rya CAF Confederation Cup wagombaga guhuza AS Kigali na KCCA yo muri Uganda, ntukibaye nyuma y’uko Komiseri wawo yemeje ko iriya kipe itewe mpaga kubera abayigize banduye Covid-19. Uyu mukino wagombaga kubera kuri Stade ya Kigali guhera saa cyenda zo kuri uyu wa Gatatu. Inama itegura umukino (Technical meeting) yahuje […]

Muzehe Gasarabwe wahoze ayobora Mukura VS yitabye Imana

Gasarabwe Jean Damascène wabaye Perezida wa Mukura Victory Sports yo mu karere ka Huye nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yitabye Imana ejo ku wa Kabiri. Uyu mukambwe ni umwe mu bagize uruhare rukomeye mu kwiyubaka kwa Mukura Victory Sports, yitabye Imana azize uburwayi yari amaranye iminsi. Nyakwigendera Gasarabwe ni umwe mu bitangiraga cyane […]

Uganda yahaye ibisobanuro Amerika yayishinje guhonyora uburenganzira bwa muntu

Minisitiriri w’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda, Hon Sam Kutesa, yahakanye ibirego Leta ya Uganda iheruka gushinjwa na Komisiyo ishinzwe ububanyi n’amahanga mu mutwe w’abadepite ba Amerika by’uko ihonyoza uburenganzira bwa muntu. Mu ibaruwa ndende Hon Kutesa yandikiye iriya Komisiyo, yagerageje kujya akomoza kuri buri kimwe mu birego ndetse n’icyo amategeko ya Uganda agiteganyaho. Ingingo yakomojeho zirimo […]

Lionel Messi yanditse amateka mashya muri FC Barcelona (Amafoto)

img_20201223_081744.jpg

Umunya-Argentine Lionel Messi, yaraye yanditse amateka akomeye yo kuba umukinnyi wa mbere ku Isi watsinze ibitego byinshi akinira ikipe imwe, nyuma yo guca agahigo kari gafitwe n’igihangange Pele. Messi yabigezeho nyuma yo gufasha FC Barcelona akinira gutsinda Real Valladolid ibitego 3-0, mu mukino wa shampiyona ya Espagne wabaye mu ijoro ryakeye. Messi yatsinze igitego cya […]

Sugira Ernest muri 31 b’Amavubi ya CHAN Mashami yahamagaye

img-202012222ee5-38243.jpg

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Mashami Vincent, yahamagaye abakinnyi 31 bagomba kwitegura irushanwa ry’Igikombe cya Afurika cy’abakina mu bihugu byabo CHAN. Rutahizamu wa Rayon Sports, Sugira Ernest ayoboye ba rutahizamu Mashami azaba agenderaho muri ririya rushanwa, nyuma yo kwitwara neza muri CHAN yabereye mu Rwanda muri 2016. Iri rushanwa rikaba rizabera muri Cameroun umwaka utaha kuva […]

Tanasha aravuga ko Diamond yatumye yongera guhumeka nyuma yo kwikubita agashyi

Umunya-Kenyakazi Tanasha Donna wahoze ari umukunzi w’umuhanzi Diamond Platnumz, yatangaje ko uriya muhanzi yikubise agashyi atangira kumufasha kurera umwana babyaranye. Ni nyuma y’uko mu ntangiriro z’uyu mwaka ubwo Tanasha yatandukanaga na Diamond, yari yarakunze kumushinja kumutererana inshingano zo kurera umwana w’umuhungu babyaranye, Naseeb Junior. Mu kiganiro Tanasha aheruka kugirana n’igitangazamakuru Rick Media, yavuze ko yatangiye […]

Itangazamakuru Nyarwanda ryanenzwe kubaza Kagame ibibazo by’amafuti

img_20201222_145622.jpg

Abanyarwanda bakoresha Imbuga Nkoranyambaga, bifatiye ku gahanga abanyamakuru bakorera ibitangazamakuru byo mu Rwanda babanenga kubaza ibibazo biciriritse Perezida wa Repububulika, Paul Kagame. Ku wa Mbere tariki ya 21 Ukuboza ni bwo Perezida Kagame yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru, nyuma y’uko yari amaze kugeza ku Banyarwanda ijambo ngarukamwaka rigaragaza uko igihugu gihagaze. Ni ikiganiro cyanagizwemo uruhare n’abaturage bari […]